Tag: featured

  • Byemejwe: Imurikagurisha mpuzamahanga riraba mu Kuboza 2020 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku irembo ry
    Ku irembo ry’ahaberaga imurikagurisha ry’umwaka ushize wa 2019

    Iri murikagurisha ryari ryarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa byinshi bitandukanye birimo n’ingendo z’abaryitabiraga baje kumurika ibikorwa byabo baturutse mu mahanga.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/byemejwe-imurikagurisha-mpuzamahanga-riraba-mu-kuboza-2020

  • Impuzamakoperative UNICOOPAGI yatanze Kandagirukarabe ku makoperative bakorana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahagarariye amakoperative agize Unicoopagi bahawe kandagirukarabe, amasabune n
    Abahagarariye amakoperative agize Unicoopagi bahawe kandagirukarabe, amasabune n’amapompo

    Aya makoperative yanahawe amapompo yo kwifashisha mu gutera imiti yica udukoko twangiza imyaka, kandi byose byaguzwe mu nkunga bahawe n’umuryango USADF (United States African Development Foundation).

    Odette Hagenimana, Visi Perezida wa Unicoopagi, avuga ko biyemeje gushakira amakoperative kandagirukarabe kuko bari babonye hari atazigira, nyamara indwara ya Coronavirus igomba kwirindwa.

    Ati “Izi kandagirukarabe bazazishyira ku biro byabo, ku buryo igihe baje gukora bazajya bazifashisha mbere na nyuma yo kujya mu mirima.”

    Abahagarariye amakoperative batahanye izi Kandagirukarabe bavuga ko ziziye igihe, bakaba bazazifashisha mu mwanya w’utujerekani bamwe bakoreshaga.

    Modeste Ndagijimana uhagarariye amakoperative akorana na Unicoopagi yo mu Mirenge ya Kitabi, Tare na Gasaka muri Nyamagabe ati “Twari dufite kandagirukarabe z’utujerekani, gusukamo andi mazi umuntu akazikoraho, ariko izi baduhaye umuntu azajya yongeramo amazi adakozeho. Iki cyorezo cyaje gitunguranye, tugomba kukirinda kandi bizashoboka.”

    Amapompo babahaye na yo ngo yari akenewe kuko bakenera gutera imiti yica udukoko mu bigori n’ingano bahinga.

    Violette Kabaganwa, umuyobozi wa koperative Dufatanyenshuti yo ku Kitabi muri Nyamagabe, we yagize ati “Urabona duhinga ibirayi n’ibigori n’ingano. Ibigori bikeneye guterwa umuti igihe hajemo nkongwa. No mu ngano iyo hajemo umugese hari igihe utera umuti ukagabanuka.”

    Impuzamakoperative Unicoopagi igizwe n’abanyamuryango 2,558 barimo abagore 1,446 n’abagabo 1,112 bibumbiye mu makoperative y’abahinzi bo mu turere twa Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, bahinga ahanini ibigori, ibirayi n’ingano.

    Inkunga bahawe na USADF ntibayiguzemo amapompo na kandagirukarabe gusa, ahubwo banayiguze imashini zisya kawunga, ku buryo mu bihe biri imbere bazajya bongerera agaciro umusaruro w’abanyamuryango, bizabafasha kutongera guhendwa igihe ibigori byabaye byinshi ku isoko.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/impuzamakoperative-unicoopagi-yatanze-kandagirukarabe-ku-makoperative-bakorana

  • Ijambo rya Trump ryahagaritswe kuri televiziyo kubera amakuru yavugaga adafitiye gihamya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Donald Trump
    Donald Trump

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020, zimwe muri televiziyo, zafashe icyemezo cyo gucamo kabiri ijambo rya Donald Trump, aho bavuga ko yavugaga amagambo yo gucamo ibice Abanyamerika, ndetse akanatangaza amakuru adafitiye gihamya. Muri yo, hari aho yavuze ko aba Democrates bari gukora uko bashoboye, bakiba amajwi, kugira ngo bibe ubutegetsi bwa Amerika.

    Nibwo bwa mbere Trump yari avuze ijambo mu ruhame, kuva amatora nyirizina yatangira, kugeza ubu amajwi akaba akibarurwa. Perezida Trump, yavuze ko iyo amajwi aza kubarurwa mu buryo bwubahirije amahame n’amabwiriza, yari gutsinda byoroshye, nyamara ngo ubujura bw’amajwi bwatumye akomeza kuba inyuma. Gusa Donald Trump, nta gihamya kugeza ubu aratanga cyemeza ko koko ababarura amajwi bamwibye, bakayaha Joe Biden.

    Zimwe muri izo televiziyo zikunzwe cyane muri Amerika, harimo NBC News, ABC News, ndetse na MSNBC. Babinyujije ku rubuga rwa Twitter rwa Televiziyo MSNBC, bagize bati “Bibaye ngombwa ko ducamo kabiri ijambo rya Perezida wa Amerika, ariko kandi aha tugamije no kumukosora”, aya magambo akaba yanavuzwe imbonankubone n’umunyamakuru wayo Brian Williams, bakimara gukuraho ijambo rya Trump.

    Uretse izo televiziyo, ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, rwafunze urukuta rw’itsinda ryari rimaze kugira abasaga ibihumbi 320 mu minsi itagera kuri ibiri, rwiswe “Stop the Steal”, bisobanuye ngo “Mureke ubujura”. Iri tsinda rishyigikiye Donald Trump, na ryo rirashinjwa gukwirakwiza amakuru y’ibihuha y’uko amatora atakozwe mu mucyo, ndetse ko umukandida wabo akomeje kwibwa amajwi.

    Perezida Trump akomeje gusaba ko aho amajwi atararangira kubarwa baba babihagaritse, ibintu bikabanza kunyura mu mucyo. Abakurikirana amatora muri iki gihugu, bavuze ko iki ari ikimenyetso kigaragaza ko Donald Trump na we yabonye ko yamaze gutsindwa amatora, akaba atangiye gushakira impamvu aho bidashoboka.

    Umu Democrate Joe Biden yakomeje kuza imbere mu kugira amajwi menshi, aho amaze igihe atangajwe ko afite amajwi 264, naho Donald Trump akagira 214. Bose baraharanira kugeza ku majwi 270, aho uyagize ari we uhita wemezwa nka Perezida mushya.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ijambo-rya-trump-ryahagaritswe-kuri-televiziyo-kubera-amakuru-yavugaga-adafitiye-gihamya

  • Musanze: Babangamiwe n’uducurama tumaze imyaka 9 mu Buvumo bwa Susa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uducurama tuva muri uwo mwobo tubangamiye abaturage bahaturiye
    Uducurama tuva muri uwo mwobo tubangamiye abaturage bahaturiye

    Abo baturage ni abimuwe mu manegeka, aho bemeza ko bimuriwe mu manegeka aruta ayo barimo, kuko ngo utwo ducurama uretse kuba tubasanga mu buriri tukanduza n’ibyo dusanze mu nzu, ngo duteza n’umunuko ukabije aho bahumeka umwuka wanduye.

    Ni ubuvumo buri muri metero imwe ujya mu ngo z’abo baturage, ku buryo bafite impungenge z’uko abana babo bagwa muri icyo cyobo gifite uburebure bureshya na metero zisaga icumi z’ubujyakuzimu.

    Ngurinzira Laurent umwe mu baturiye ubwo buvumo, ubwo yari mu nama Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine aherutse kugirana n’abatuye uwo mudugudu, yabajije icyo kibazo amaranye imyaka icyenda cy’uducurama tuva muri ubwo buvumo dusanga abaturage mu ngo tukababuza amahoro.

    Yagize ati “Nakuwe mu manegeka, ariko noneho nshyirwa mu manegeka akabije aho hano mpamaze imyaka icyenda mbaza icyo kibazo cy’ubuvumo bakoze kubw’ubukerarugendo nyuma y’uko dutujwe hano. Uducurama two muri ubu buvumo twose twibera iwanjye, tunsanga mu nzu buri munsi, sinkigoheka n’umuryango wanjye ndetse n’abaturanyi”.

    Arongera ati “RDB narayandikiye hashize imyaka umunani, hari ubwo nari ngiye kubibwira Perezida Paul Kagame yagiye muri Mukingo barampumuriza bambwira ko ibaruwa yanjye bayibonye ko bazansubiza, ndategereza kugeza na n’ubu ntibaransubiza kandi uducurama dukomeje kuduhombya byinshi, mfite inka ndayikama tukaza tukirohamo amata nkabogora, none muyobozi ndakwinginze nkemurira iki kibazo ndebe ko natora agatotsi”.

    Meya Nuwumuremyi Jennine asubiza uwo muturage, yagize ati “Icyo kibazo ntabwo twari tukizi, nubwo cyamenyekanye ariko turakomeza tugikurikirane turebe ko gikemuka vuba, kuko ufite uburenganzira bwo gutura mu mutuzo kandi utekanye nk’Umunyarwanda wese”.

    Si Ngurinzira gusa ufite icyo kibazo, abatuye Umudugudu wa Susa bose baremeza ko babangamiwe n’utwo ducurama tubatera mu ngo zabo tukababuza amahoro.

    Bavuga ko ibibazo by’ingutu dukomeje kubatera ari umunuko ukabije, kwanduza ibiribwa n’ibiri munzu byose, kubabuza umutekano cyane cyane mu masaha y’ijoro tuguruka mu nzu, urusaku, kwangiza uturima tw’igikoni n’ibindi.

    Akimanizanye Christine ati “Utu ducurama ni ikigeragezo dufite, nta mahoro turagira kuva batwimurira hano, abana bacu barinzwe n’Imana yonyine kuba ntawe uragirira impanuka muri uyu mukoke, reba nawe ntitukigira uturima tw’igikoni turahinga imboga tukaza tukanduza, nta bashyitsi tukigira kuko umunuko uba hano urenze uwa toilette, mudufashe mutwimure hano tutarahaburira ubuzima”.

    Mugenzi we ati “Uducurama dusaga miliyoni eshatu ni two turi muri ubu buvumo, ibaze iyo dusohokeye rimwe tuza mu ngo zacu tubura aho duhungira, ntabwo tukirya, uraba uhishije tukagutanga ku isahani. Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri baherutse kudusura bari mu bushakashatsi, batubwira ko uducurama ari tubi cyane kuko dushobora kwanduza indwara z’ibyorezo zirimo ebola n’izindi, ubu aha turi ntidutekanye”.

    Mu kumenya ibyo Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rufite mu nshingano utwo ducurama n’izindi nyamaswa, buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yagerageje kuvugana na bo ku murongo wa telefoni ariko ntibyakunda, icyo ubwo buyobozi buzatangaza kuri icyo kibazo kizatangazwa.

    Ingaruka z’uducurama ku buzima bw’abantu

    Mu kumenya ingaruka zaterwa n’uducurama ku buzima bw’abaturage, Kigali Today yegereye impuguke mu by’ubuvuzi Dr Muhire Philbert Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, agira icyo avuga ku ngaruka z’uducurama ku buzima bw’abaturage.

    Yagize ati “Hari indwara nyinshi uducurama dutera zirimo nk’izo z’ubuhumekero, cyane nk’indwara z’ibyorezo zikomeye cyane zirimo n’izo za COVID-19 iza Ebola n’ibindi, hari igihe uducurama tuba tuzifite cyane n’izindi nyamaswa zo mu ishyamba, cyane cyane n’indwara z’ubuhumekero n’ama virus, ariko inyinshi zikaba ari izi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero”.

    Dr Muhire yagarutse ku mpungenge z’abo baturage, agira ati “Umuturage biragoye ahubwo ni ukureba aho hantu batuye, niba hataba uburyo bwo kwirukana utwo ducurama niba batuye ahantu batwegereye wenda bakitabaza ubuyobozi bakareba ko batwirukana, ariko umuturage we biragoranye ko yatwirinda niba baduturiye cyane byaba ari ikibazo gikomeye”.

    Dr Muhire Philbert yagize ubutumwa agenera abaturage muri rusange, aho yabasabye kwirinda inyamaswa zose zo mu ishyamba kuko inyinshi ziba zifite indwara zinyuranye zirimo iz’ibyorezo.

    Ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukwirinda inyamaswa nk’izo kuko uducurama turi mu nyamaswa zitwara indwara cyane, ariko uretse natwo, abantu ntibagomba kuduhugiraho twonyine, inyamaswa zo mu ishyamba baba abarigendamo, abazihiga baba abazibona zipfushije kuzikoraho, kuzirya batabisobanukiwe bakarya n’izitaribwa cyangwa se izo batazi uburyo zapfuye, abantu bagomba kuzirinda cyane cyane uducurama two ni umwihariko kuko dutwara indwara nyinshi cyane”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-babangamiwe-n-uducurama-tumaze-imyaka-9-mu-buvumo-bwa-susa

  • Nyagatare: Abarimu bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibigo bigishagaho bihagaze gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igice cy
    Igice cy’amashuri abanza cyatejwe icyamunara hasigara icy’ayisumbuye ariko na yo ntakora

    Umwarimu utarashatse ko amazina ye atangazwa wigishaga mu ishuri ryigenga ‘Hillside Matimba’, avuga ko basubikiwe amasezerano y’akazi muri Mata 2020. Avuga ko kuva ubwo batongeye kuvugana n’umukoresha kugeza amashuri yongeye gufungura.

    Avuga ko bari bizeye ko bazasubira mu kazi kuko batigeze basesa amasezerano burundu, ariko ngo umunsi w’itangira ugeze bageze ku ishuri basanga harafunze.

    Ati “Duheruka badusubikira amasezerano na bwo ababonye ayo mabaruwa ni bake kuko yanyuzwaga kuri WattsApp, utayikoresha nta baruwa yahawe. Kubera ko ntacyo twongeye kuvugana n’umukoresha twaje tuzi ko dusubiye mu kazi amasezerano agasubukurwa kuko atigeze ahagarikwa burundu, tuhageze dukubitwa n’inkuba, inzugi zinjira imbere zose zirafunze”.

    Uyu mwarimu avuga ko batazi icyo bagomba gukora kuko ngo bamaze no kumenya ko igice cy’ishuri kimwe cyamaze kugurishwa muri cyamunara.

    Agira ati “Iyo batubwira nibura tukishakira ahandi akazi, ubu imiryango yacu ibayeho nabi, amezi umunani udakora ku mafaranga, twifuzaga ko umukoresha yatwishyura ibirarane byacu akaduha n’imperekeza kuko ubu bigaragara ko twirukanywe binyuranyije n’amategeko”.

    Hillside Matimba yakoreshaga abakozi 42, mbere y’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka aba bakozi bose bishyuzaga umukoresha miliyoni zisaga 16 ndetse ngo akaba yari yaremereye ubugenzuzi bw’umurimo mu Karere ka Nyagatare kwishyura aya mafaranga ariko n’ubu ntacyo barabona.

    Muri iki gihe amashuri yari afunze, igice cy’amashuri abanza cya Hillside Matimba cyatejwe icyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda wa banki nyir’ikigo yari ayibereyemo.

    Ikindi gice cy’ahigira amashuri yisumbuye ubu ni ho Akarere ka Nyagatare kifashisha ku bantu bashyirwa mu kato ku ndwara ya COVID-19.

    Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abarimu bakora mu bigo by’amashuri yigenga n’abakozi babikoramo Abdon Faustin Nkotanyi, arasaba abafite ibigo by’amashuri byahagaze kubera impamvu zitandukanye kuganira n’abakozi kuko guceceka bishobora gutuma bikururira ibihano.

    Abarimu ba Hillside Matimba ntibamenyeshejwe ko akazi kahagaze burundu ngo bajye gushakira ahandi
    Abarimu ba Hillside Matimba ntibamenyeshejwe ko akazi kahagaze burundu ngo bajye gushakira ahandi

    Agira ati “Amategeko agomba kubahirizwa kuko niba yafunze ikigo agomba gusezerera abakozi ntaceceka, guceceka ntibikemura ikibazo. Umenyekanisha ko ikigo wagifunze, wasubika amasezera y’abakozi, wakigurisha ukishyura, ntabindi. Nk’ikibazo cya Hillside bivuze ko abakozi birukanywe binyuranyije n’amategeko aho rero ugomba kumuha integuza, imperekeza n’ibirarane”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko uretse Hillside Matimba yafunze imiryango hari ibindi bigo bitatu byahagaritswe gukora kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, ndetse ngo igenzura rikaba rikomeje ku buryo hashobora guhagarikwa umubare urenze uyu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko abanyeshuri bigaga mu bigo byahagaritswe boherejwe mu bindi byegeranye, byaba ibyigenga cyangwa ibya Leta.

    Kigali Today yagerageje guhamagara Gashumba Thadée nyir’ishuri Hillside Matimba, ariko ntiyitaba telefoni ye igendanwa, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza.

    Twagerageje kandi kuvugisha umukobwa we, Gashumba Hanriettee akaba ari na we wari ushinzwe abakozi muri Hillside Matimba, na we ntiyitaba telefone.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/nyagatare-abarimu-bari-mu-gihirahiro-nyuma-y-aho-ibigo-bigishagaho-bihagaze-gukora

  • RBC yatanze imodoka zizakwirakwiza inkingo harimo n’urwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Nsanzimana atanga imfunguzo n
    Dr Nsanzimana atanga imfunguzo n’ikarita iranga imodoka ku muyobozi w’Ibitaro bya Ruhango

    RBC ivuga ko mu nkingo zigomba gutangirwa ku bitaro no ku bigo nderabuzima byose mu gihugu harimo n’urwa Covid-19, byitezwe ko ruzaboneka mu ntango z’umwaka utaha wa 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yagize ati “buri mwaka tugira inkingo nshya ziyongera muri gahunda y’ikingira, urukingo rwa Covid-19 turutegereje mu ntangiriro z’umwaka utaha, twatangiye kurwitegura, izi modoka ziri mu bikoresho bizadufasha gukwirakwiza irwo rukingo”.

    Dr Nsanzimana avuga ko urukingo rwa Covid-19 niruboneka ruzahabwa Abaturarwanda hafi miliyoni eshanu, ariko abazabanza kuruhabwa bakaba ari abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri nk’abageze mu zabukuru n’abafite uburwayi bukomeye, ndetse n’abantu bashinzwe kurwanya icyo cyorezo.

    Ati “Turarutegereje kandi turabyizeye”.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC agerageza imodoka nshyashya mbere yo kuzitanga ku bitaro
    Umuyobozi Mukuru wa RBC agerageza imodoka nshyashya mbere yo kuzitanga ku bitaro

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Butaro (Burera), bimwe mu byahawe imodoka, Maj Dr Kayitare Emmanuel, ashima ko babonye imodoka ishobora imisozi yo muri ako karere, kandi kubera kwihuta kwayo ikazabasha kugera ku bigo nderabuzima byose uko ari 19.

    Ati “Ni imodoka ikomeye izadufasha kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima, yaba imibare y’abakingirwa, abana bavuka n’ababyeyi babyara, abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’ubindi”.

    RBC ivuga ko imodoka zatanzwe ari igihembo cy’umushinga mpuzamahanga witwa ‘Gavi’ usanzwe uteza imbere gahunda y’ikingira, ukaba ushima ko u Rwanda ruza mu bihugu bitanga neza inkingo, kuko mu myaka itatu ishize rwahaye inkingo abarenga 90% by’abazikeneye.

    Iki kigo cyakomeje gitangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Mugabane wa Afurika bizahabwa urukingo rwa Covid-19 rugisohoka mu ruganda.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/rbc-yatanze-imodoka-zizakwirakwiza-inkingo-harimo-n-urwa-covid-19

  • Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa kuko abunganizi be bikuye mu rubanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa
    Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa

    Rusesabagina asaba ko yahabwa igihe cyo kubonana n’undi mwunganizi uzakomeza kumwunganira.

    Rusesabagina yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu rubanza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga kuburanishamo ubujurire bwe, ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo kumwongerera igihe cyo gufungwa by’agateganyo.

    Abunganiraga Rusesabagina ari bo Me Nyembo Emelyne na Me David Rugaza yari yahawe n’Urugaga rw’Abavoka, rwabasubiranye, ashaka uwa gatatu ari we Me Gatera Gashabana ariko akaba avuga ko batarahura.

    Ubushinjyacyaha bwasabwe n’urukiko kuvuga kuri iki cyifuzo, busubiza ko ari uburenganzira bwa Paul Rusesabagina, ko yaburana afite abamunganira mu mategeko, gusa busaba ko urukiko rwashyira itariki yimuriweho urabanza hafi, kugira ngo ruburanishwe ku gihe.

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ibindi kuri uru rubanza, bizamenyeshwa ababuranyi, gusa rwibutsa ko aho ruzabera ari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Twabibutsa ko kuri uyu wa Gatanu, urubanza rwa Rusesabagina Paul, rwabereye mu nyubako z’Urukiko rw’Ubucuruzi kubera impamvu zikoranabuhanga ryari rikenewe kugira ngo Rusesabagina aburane ari muri Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/rusesabagina-arasaba-ko-urubanza-rwe-rwimurwa-kuko-abunganizi-be-bikuye-mu-rubanza

  • AS Kigali yasinyishije rutahizamu w’umunya-Nigeria wari umaze iminsi mu igeragezwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali imaze gutangaza ko yasinyishije Aboubacar Lawal amasezerano y’imyaka ibiri, ni nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti baheruka gukina, aho yatsinzemo ibitego bitatu.

    Uyu rutahizamu Lawal Aboubacar ukomoka muri Nigeria, yatsinze ibitego bibiri mu mukino wa gicuti baheruka gukina na Interforce, anatsinda ikindi gitego kimwe mu mukino bakinnyemo na Vision bakayinyagira ibitego 4-0.

    Mu kiganiro twagiranye na Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali nyuma y’umukino wa Interforce, yari yadutangarije ko yamaze ko ari umukinnyi mwiza ukeneye indi mikino myinshi kugira ngo amaneyerane na bagenzi be.

    Yari yagize ati” Rutahizamu tumaze iminsi dukorana, ni umukinnyi ufite amayeri menshi, ni umukinnyi uzi guhagarara neza mu kibuga, uzi no gukinisha abandi, ni umukinnyi wujuje ibisabwa byose kuri rutahizamu, igisigaye ni ukumuha imikino myinshi, iminsi tumaranye nabonye ko ari rutahizamu mwiza”

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yasinyishije-rutahizamu-w-umunya-nigeria-wari-umaze-iminsi-mu-igeragezwa