Tag: featured

  • Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa kuko abunganizi be bikuye mu rubanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa
    Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa

    Rusesabagina asaba ko yahabwa igihe cyo kubonana n’undi mwunganizi uzakomeza kumwunganira.

    Rusesabagina yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu rubanza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga kuburanishamo ubujurire bwe, ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo kumwongerera igihe cyo gufungwa by’agateganyo.

    Abunganiraga Rusesabagina ari bo Me Nyembo Emelyne na Me David Rugaza yari yahawe n’Urugaga rw’Abavoka, rwabasubiranye, ashaka uwa gatatu ari we Me Gatera Gashabana ariko akaba avuga ko batarahura.

    Ubushinjyacyaha bwasabwe n’urukiko kuvuga kuri iki cyifuzo, busubiza ko ari uburenganzira bwa Paul Rusesabagina, ko yaburana afite abamunganira mu mategeko, gusa busaba ko urukiko rwashyira itariki yimuriweho urabanza hafi, kugira ngo ruburanishwe ku gihe.

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ibindi kuri uru rubanza, bizamenyeshwa ababuranyi, gusa rwibutsa ko aho ruzabera ari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Twabibutsa ko kuri uyu wa Gatanu, urubanza rwa Rusesabagina Paul, rwabereye mu nyubako z’Urukiko rw’Ubucuruzi kubera impamvu zikoranabuhanga ryari rikenewe kugira ngo Rusesabagina aburane ari muri Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/rusesabagina-arasaba-ko-urubanza-rwe-rwimurwa-kuko-abunganizi-be-bikuye-mu-rubanza

  • AS Kigali yasinyishije rutahizamu w’umunya-Nigeria wari umaze iminsi mu igeragezwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali imaze gutangaza ko yasinyishije Aboubacar Lawal amasezerano y’imyaka ibiri, ni nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti baheruka gukina, aho yatsinzemo ibitego bitatu.

    Uyu rutahizamu Lawal Aboubacar ukomoka muri Nigeria, yatsinze ibitego bibiri mu mukino wa gicuti baheruka gukina na Interforce, anatsinda ikindi gitego kimwe mu mukino bakinnyemo na Vision bakayinyagira ibitego 4-0.

    Mu kiganiro twagiranye na Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali nyuma y’umukino wa Interforce, yari yadutangarije ko yamaze ko ari umukinnyi mwiza ukeneye indi mikino myinshi kugira ngo amaneyerane na bagenzi be.

    Yari yagize ati” Rutahizamu tumaze iminsi dukorana, ni umukinnyi ufite amayeri menshi, ni umukinnyi uzi guhagarara neza mu kibuga, uzi no gukinisha abandi, ni umukinnyi wujuje ibisabwa byose kuri rutahizamu, igisigaye ni ukumuha imikino myinshi, iminsi tumaranye nabonye ko ari rutahizamu mwiza”

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yasinyishije-rutahizamu-w-umunya-nigeria-wari-umaze-iminsi-mu-igeragezwa

  • Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika – Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rususurutsa Abanyarwanda
    Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rususurutsa Abanyarwanda

    Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu mwiherero w’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

    Muri uyu mwiherero kandi, hanakiriwe abanyamuryango 23 bashya ba Unity Club Intwararumuri.

    Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rumurikira Abanyarwanda, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza biyemeje.

    Ati “Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda”.

    Madame Jeannette Kagame yagarutse ku mavu n’amavuko ya Unity Club Intwararumuri, avuga ko uwo muryango bawutangije ari itsinda ry’abagore, bahujwe n’uko abo baashakanye, bari mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye.

    Yavuze ko mu kuwutangira bifuzaga gufatanya na Leta y’ubumwe yari ivutse mu ishavu, itorohewe n’ingaruka zikomeye za Jenoside, urwikekwe, no kutizerana.

    Yagize ati “Iyo bikomeza bityo ntabwo nibaza uyu munsi ahantu twari kuba turi! Twari tugamije guharanira kunga ubumwe, cyane ko twari tumaze kubona ko, iyo amacakubiri no kwishishanya bishyizwe imbere n’umuyobozi, bitera ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire”.

    Abanyamuryango bashya 23 bakiriwe
    Abanyamuryango bashya 23 bakiriwe

    Yibukije abanyamuryango ko mu nshingano zabo nk’Intwararumuri, nk’abayobozi by’umwihariko; biyemeje gushyira imbere Ubunyarwanda, Abanyarwanda n’u Rwanda, nk’isano iruta izindi zose.

    Ati “Twiyemeje kuba Intwararumuri! Urumuri rudukura mu mwijima, kuko aho umwijima uri hangirika byinshi. Twemeye kugendana uru rugendo rutoroshye turi umwe, kandi tumaze kubona ko twunguka cyane iyo dushyize hamwe. Ntidukwiye rero kwihanganira na rimwe, ibitekerezo bigamije gusenya Ubunyarwanda, n’ibyo tumaze kugeraho”.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umunyamuryango wa Unity Club akwiye gushyira Umunyarwanda imbere, agakora neza inshingano zigamije kumuteza imbere, ku giti cye, umuryango, n’igihugu muri rusange, kugira ngo hatagira uburenganzira bw’uwo ari we wese buhutazwa, kuko bishobora gutuma Umunyarwanda amurikiye yumva ahejwe.

    Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri mu mwiherero
    Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri mu mwiherero

    Yavuze ko akurikije ibyasabwe mu ihuriro rya 13, akareba ibikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, yumva ari ngombwa ko hari bagomba guhozaho ijisho n’umutima bijyanye n’umuhamagaro wa Unity Club Intwararumuri.

    Ati “Dukomeje kubona abakoresha ikoranabuhanga, kugira ngo bagoreke amateka yacu, kandi bagamije gusenya ubumwe n’Ubunyarwanda. Nk’abanyamuryango, iryo koranabuhanga tuririho, turarikoresha, tuzi ukuri kandi twabonye umusaruro wo kuvugisha ukuri, kubana neza no kwimakaza Ubunyarwanda.

    Hakenewe ko urwo rumuri twabonye, turujyana muri iryo koranabuhanga, tukamurikira abarikoresha kugira ngo bamenye ukuri”.

    Nk’uko yabigarutseho mu ihuriro rya 13 rya Unity Club, Madame Jeannette Kagame yavuze ko mu buzima bw’umuntu yishimira kugira aho avuka cyangwa aturuka, ariko ko ari ngombwa kurenga ibyo, ukareba inyungu rusange y’abantu ndetse n’igihugu cyawe.

    Ati “Hari indirimbo ibisobanura neza igira iti ‘Nyina w’umuntu yarahebuje, igihugu cyawe kikaruta byose’. Ntwararumuli, Bavandimwe! Ibi ntabwo ari ubwa mbere tubiganiriye. Ariko iyo tugize umwiherero nk’uyu biba byiza ko tubigarukaho. Murabizi ko mu buzima busanzwe, amazi n’urumuri ntibibangikana ngo bibeho”.

    Yashoje agira ati “Nyamara iyo urebye, Ubunyarwanda ni isoko tuvomamo isano-muzi yacu. Ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika! Ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje. Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda. Dukomeze gutwara neza urwo rumuri, Abanyarwanda barubone, barukunde kandi barukurikire”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubunyarwanda-ni-urumuri-rudususurutsa-si-ikibatsi-kidutwika-jeannette-kagame

  • Gatsibo: Ukekwaho kuba umurwayi wo mu mutwe yakomerekeje mwarimu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munezero Yves, na we yakomerekejwe n
    Munezero Yves, na we yakomerekejwe n’abanyeshuri bahorera mwarimu wabo

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Munezero Yves yinjiye mu kigo cya GS Bihinga abaririza umuyobozi w’ikigo.

    Ngo mwarimu Bayingana André yamubajije icyo ashakira umuyobozi w’ikigo amusubiza ko ashaka ko amuha ishuri akiga. Mwarimu Bayingana André, ngo yamubwiye ko umuyobozi adahari yaza kugaruka kumureba saa munani z’amanywa.

    Ati “Yamubajije umwaka yigamo undi amusubiza ko ari umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye. Mwarimu yamusabye kuza kugaruka saa munani kuko umuyobozi w’ikigo ari bwo ari bube ahari”.

    Munezero ngo yaratashye saa munani zigeze aragaruka ariko noneho aza abaza umwarimu wamwakiriye mbere.

    Ngo akibona mwarimu Bayingana yahise amukubita mu mutwe igiti yari afite mu ntoki aramukomeretsa, abanyeshuri na bo bafata Munezero baramukubita bahorera mwarimu.

    Mwarimu Bayingana wakomerekejwe na Munezero
    Mwarimu Bayingana wakomerekejwe na Munezero

    Abandi barimu ngo bahosheje intambara bajyana Munezero Yves ndetse na mwarimu Bayingana André ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore kugira ngo bavurwe.

    CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko bose bavuwe bagataha ariko ngo Polisi ikaba irimo gukorana na RIB kugira ngo Munezero Yves ajyanwe kwa muganga kuko bisanzwe bizwi ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

    Agira ati “Munezero bisanzwe bizwi ko afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse akagwa n’igicuri. Turimo gukorana na RIB kugira ngo ajyanwe kwa muganga i Ndera avurwe kuko agumye mu baturage yakomeza kubagirira nabi”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-ukekwaho-kuba-umurwayi-wo-mu-mutwe-yakomerekeje-mwarimu

  • Bagenzi Bernard yavuze ko ataramenya icyatumye Active bahitamo gutandukana na ‘Incredible Records’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi Bagenzi na we wahoze ari umuhanzi ubu akaba asigaye atunganya umuziki/producer, yabivuze aganira na kigali Today ku kuntu abahanzi benshi bahitamo kureka gukorana n’ababafashije kuzamuka, ndetse no kumenyekana.

    Bagenzi yakoranye n’abahanzi benshi bafite amazina akomeye mu muziki hano mu Rwanda, nka Meddy, Ciney, Danny Nanone, Young Grace ndetse n’itsinda rya Active. Iri tsinda ryaje kureka gukorana na Bagenzi rikajya gukorana na Infinity Records yaje guhindura izina ikitwa New Level.

    Yagize ati “Itsinda rya Active ntacyo nabagombaga na bo ntacyo bangombaga habe n’igiceri cy’ijana. Ariko gutyo gusa ntazi aho biturutse abasore barifashe baragenda bajya gukorana n’indi nzu y’umuziki. Kugeza n’ubu sindumva impamvu yabibateye, ariko sinabarenganya kuko abantu barakura bagashakisha ahari ibyiza kurushaho”.

    Nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Active ryari rigizwe na Tizzo, Olivis na Derek, Bagenzi yahise asinyana amasezerana y’imikoranire na Davis D hamwe na Kevin Kade, bombi baririmba injyana na Afrobeat.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/bagenzi-bernard-yavuze-ko-ataramenya-icyatumye-active-bahitamo-gutandukana-na-incredible-records

  • Bugesera: Inzitiramibu zari zimaze umwaka zitaboneka ubu zirimo gutangwa mu rwego rwo guhangana na Malariya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gusa hari hashize igihe nta nzitiramibu ziboneka, kuko hari ababyeyi bavuga ko batwise bakarinda babyara nta nzitiramibu bahawe kandi bipimishiriza ku bigo nderabuzima uko bisanzwe, nyamara mbere ngo zarabonekaga.

    Ibyo kuba hari hashize igihe kinini nta nzitiramibu ziboneka binemezwa na Ndayisabye, uvuga ko gahunda yo gutanga inzitiramibu yaherukaga mu kwezi k’Ukuboza 2019, ubu zongeye gutangwa muri uku kwezi k’Ugushyingo 2020.

    Gusa ngo hanyuzemo gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu muri Gashyantare na Werurwe 2020. Ibyo rero ngo byagize uruhare mu kongera umubare w’abarwara Malariya nubwo ngo haba hari n’izindi mpamvu zitandukanye, ariko n’ibura ry’inzitiramibu ni imwe muri zo nk’uko bivugwa na Ndayisabye.

    Mukamusana Venantia utuye mu Mudugudu wa Kiyogoma, Akagari ka Murama, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, wari waje kuvuza umwana ku Kigo nderabuzima cya Nyamata, avuga ko yahawe inzitiramibu muri uku kwezi k’Ugushyingo 2020, ngo akaba yaherukaga kuyihabwa mu myaka ibiri ishize.

    Yagize ati “Inzitiramibu naraye nyibonye, ariko nari maze iminsi ntayo mfite, gusa twebwe n’ubundi malariya ntijya ituvaho nubwo twaba dufite inzitiramibu, malariya yantangiye ngitwite inda y’amezi abiri, na nyuma yo kubyara nta kwezi gushira ntaje kwivuza hano cyangwa nje kuvuza umwana, kandi igihe cyose badusangamo malariya, hari n’ubwo njya ku bitaro bikuru ariko ntijya irangira pe sinzi impamvu”.

    Uwitwa Yabaragiye Maria wo mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, na we wari wazanye n’umwe mu bana be kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata, avuga ko we n’umwana we barwaye, ariko we ngo nta nzitiramibu yabonye nubwo ari mu bemerewe kuzihabwa ku buntu, kuko ngo zashize bataragerwaho, bityo ngo bazongera bakore urutonde rw’abatarazibonye na bo bazazihabwe ubutaha.

    Mukamudenge Xaverine wo mu Mudugudu wa Rwakibirizi II, Akagari ka Nyamata-Ville, mu Murenge wa Nyamata, avuga ko yabonye inzitiramibu muri uku kwezi k’Ugushyingo, ariko ngo yabonye zikozwe nabi.

    Yagize ati “Inzitiramibu nayibonye kuko ndi mu cyiciro cyemerewe kuyibona, ariko iyo ngira amafaranga mba nayibasubije nkigurira inziza, uretse ko nta n’imibu najyaga numva, izo nzitiramibu baduhaye zikozwe nabi zifite udukondo dutandatu, ubwo kuyimanika byaranze, haje abagabo babiri kumfasha kuyimanika biranga kuko nabonye zikozwe nabi”.

    Dr Mbituyumuremyi Aimable, ushinzwe porogaramu yo kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yasobanuye impamvu hajya habaho gutinda gutanga inzitiramibu, mu turere tumwe na tumwe, avuga ko iyo akarere runaka katerewe imiti yica imibu mu nzu, kadashobora guhabwa inzitiramibu mbere y’Akarare kataterewe imiti.

    Ndayisabye Viateur ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera, avuga ko ibura ry’inzitiramibu ryatumye habaho ubwiyongere bw’abarwara malariya, nubwo iyo atari yo mpamvu yonyine, ku buryo ubu inzitiramibu zirimo zitangwa ariko na malariya ikaba ngo yari yiyongereye cyane muri ako Karere nk’uko uwo muyobozi abivuga.

    Uwo muyobozi avuga ko gahunda yo gutanga inzitiramibu yaherukaga mu kwezi k’Ukuboza 2019. Muri Mutarama 2020 imibare y’abarwaye malariya mu Karere ka Bugesera kose yari 6,312, mu gihe muri Nzeri abarwaye malaria bari 10,913, ibyo bigaragaza ko umubare w’abarwara iyo ndwara wiyongereye muri icyo gihe hatabonekaga inzitiramibu.

    Gusa ngo mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2020 kubera gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu, umubare w’abarwaye malariya ntiwazamutse cyane nk’uko byari bimeze muri aya mezi aheruka.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/bugesera-inzitiramibu-zari-zimaze-umwaka-zitaboneka-ubu-zirimo-gutangwa-mu-rwego-rwo-guhangana-na-malariya

  • Producer Sano, imwe mu mpano zidasanzwe ziba mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sano yize umuziki uri Afurika y
    Sano yize umuziki uri Afurika y’Epfo no muri Uganda

    Sano avuga ko yize ibijyanye na muzika aba mu gihugu cya Uganda akaza gufashwa n’ibindi bijyanye na muzika abifashijwemo n’umuntu wo mu gihugu cya Philipines akaza gukomereza amasomo mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yamenyeye gukora indirimbo.

    Yagize ati “Nakoreye indirimbo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo ba Bruce Melodie, Riderman, Alyn Sano, Hope Irakoze, Mani Martin n’abandi benshi nishimira ko banyurwaga n’uburyo nkora indirimbo kandi nkora ibyo nzi nigiye”.

    Sano Patrick ni umwe mu ba producer b’abahanga mu gucuranga piano, gucuranga gitari, accordeon n’ibindi bicurangisho byisnhi, akaba azwiho kugira ijwi ridasanzwe, akaba afasha benshi mu bahanzi rimwe na rimwe mu kubigisha kuririmba.

    Umwe mu bahanzi uzwi ku izina rya Padiri avuga ko bishoboka ko nta muhanga uri mu Rwanda uri ku rwego rwa Sano.

    Yagize ati “Tujya twumva ngo batanga ibihembo by’abaproducers gusa hari impano idasanzwe iri mu Rwanda abantu benshi batazi iyo mpano ni Sano Patrick”.

    Uyu muproducer Sano azwi cyane ku kazina ka ‘Panda Music’ ndetse akenshi indirimbo ze haba harimo akantu kamuvuga ngo Sano Panda, akaba ari musaza w’umuhanzi Alyn Sano.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/producer-sano-imwe-mu-mpano-zidasanzwe-ziba-mu-rwanda

  • Musanze: Abadepite bakemanze uburyo amashuri yo mu cyaro yirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abadepite basabye abanyeshuri n
    Abadepite basabye abanyeshuri n’abarezi kwirinda COVID-19

    Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu Abadepite bari ku girira mu turere tunyuranye tw’igihugu, kuva tariki 02 Ugushyingo 2020, aho mu bigamijwe harimo no kureba ubwitabire bw’abana mu itangira ry’amashuri, n’uburyo hirindwa icyorezo cya COVID-19 mu banyeshuri.

    Ubwo itsinda riri mu Karere ka Musanze rigizwe na Hon Murekatete Marie Thérèse, Hon Nirere Marie Thérèse na Hon Mpembyemungu Winifrida, ryasuraga Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, basanze hakiri icyuho gikomeye mu kurinda abana kwandura COVID-19.

    Imbogamizi basanzwe mu bigo binyuranye by’amashuri yo muri uwo murenge, harimo kutagira ibikoresho bya ngombwa byifashishwa mu kwirinda COVID-19, ari byo icyumba gitunganyije cy’umurwayi, ubukarabiro no kuba amashuri atagira amazi, n’ibyumba bidahagije bizakira abana ku itariki 23 Ugushyingo, ubwo bazaba bamaze kwiyongera.

    Ubwo abo Badepite basuraga ikigo cy’ishuri ribanza rya Rungu, basanze mu kigo higa abanyeshuri 185 ku banyeshuri 288 biga muri icyo kigo, banenga ubuyobozi bw’icyo kigo bwagaragaje ko butita ku kibazo cy’imyigire y’abana, dore ko ubwo buyobozi bwayobewe umubare w’abana baje kwiga uwo munsi, biba ngomba ko Abadepite bajya mu mashuri kubibarira mu rwego rwo kumenya abitabiriye amasomo.

    Muri GS Shashi na ho hagaragaye ikibazo cy
    Muri GS Shashi na ho hagaragaye ikibazo cy’amazi n’ubukarabiro

    Ubwo buyobozi kandi bwakomeje gutungwa agatoki ku burangare mu ngamba zo kwirinda COVID-19, aho butigeze bugaragariza inzego zo hejuru ko hakenewe ibyumba by’amashuri, Abadepite bagira impungenge ko abanyeshuri bazaba benshi mu ishuri ntihirirwe COVID-19 uko bikwiye mu gihe bose bazaba batangiye ku itariki 23 Ugushyingo bakaba bakomeza kwicara ari bane ku ntebe nk’uko byahoze, mu gihe ubu bicaye ari babiri ku ntebe.

    Hagaragaye n’ikibazo cyo kuba hatarateguwe icyumba cy’umuntu waba agaragayeho ibimenyetso bya COVID-19, mu gihe hari ibyumba by’amashuri bifunze kuko abanyeshuri bose bataratangira, ndetse haboneka n’ikibazo cyo kutagira ubukarabiro bwiza ndetse no kuba ikigo kitagira amazi aho bakoresha ay’imvura, ibyo bikaba byateza ikibazo cyo kwandura COVID-19 mu buryo bwihuse.

    Ibyo bibazo byateye Abadepite impungenge, batekereza no kuba icyo kigo cyaba gifunze, mu gihe mu munsi umwe gusa baba badakosoye ayo makosa.

    Ibyo bibazo kandi babisanze no mu yandi mashuri anyuranye aho ku ishuri ribanza n’iryisumbuye rya Shashi, na none bahasanze ibibazo binyuranye bikomeje kuba inzitizi mu kwirinda icyo cyorezo, aho batagira icyumba cyagenewe ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19, ntibagire ubukarabiro buhagije ndetse bigaragara ko ikigo kitagira amazi, aho bifashisha ayo bakura mu bishanga.

    Amasomo yaratangiye
    Amasomo yaratangiye

    Kuba ibyo bigo by’amashuri bitagira amazi, ndetse n’ibyumba bishya by’amashuri biri kubakwa hakaba hari impungenge ko bishobora kuzura mu mwaka utaha abanyeshuri bagakomeza kwiga bacucitse, byateye impungenge Abadepite aho bemeza ko ubwirinzi bwa COVID-19 mu mashuri y’ibyaro bugiteye impungenge nk’uko Hon Murekatete Marie Claire uyoboye itsinda ry’Abadepite basuye Akarere ka Musanze yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati “Mu mashuri haracyari akazi, kuko bigaragara ko kuri 23 Ugushyingo mu gihe abanyeshuri bose bazaba batangiye hazaba ikibazo mu kwirinda COVID-19 kubera ubucucike buzaba mu mashuri, ikindi twabonye aho twasuye usibye ishuri rimwe rya Karwasa, ahandi ubukarabiro ni buke kandi ntabwo bwujuje ibisabwa, ikindi aho twageze hose nta byumba bateguye byo kwakiriramo umwana ugize n’ikibazo cyangwa ugaragayeho ibimenyetso bya COVID-19”.

    Hon Murekatete na bagenzi be babwiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacaca ko icyo bugomba kwitaho mbere na mbere ari ubuzima bw’umwana, bavuga ko aho kugira ngo abana bandure COVID-19 birutwa n’uko baba baretse gutangira.

    Umuyobozi wa GS Shashi ageza ibibazo by
    Umuyobozi wa GS Shashi ageza ibibazo by’ikigo kuri Hon Murekatete Therese

    Uretse ibyo bibazo byagaragaye mu bigo binyuranye by’amashuri, Abadepite bashimye ibyumba 19 by’amashuri biri kubakwa mu rwunge rw’amashuri rwa Karama n’ubwiherero 24, bemeza ko bizakemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, nubwo bagaragarijwe ibibazo by’umuhanda mubi n’amazi adahagije muri ako gace.

    Hari n’ibyumba by’amashuri 16 biri kubakwa mu buryo bugeretse (étage) mu rwunge rw’amashuri rwa Mata, aho na byo bizafasha kugabanya ubucucike mu mashuri nubwo byagaragaye ko bishobora kuzura muri Mata 2021.

    Bimwe mu byumba bishya ntibirasakarwa
    Bimwe mu byumba bishya ntibirasakarwa

    Ibindi bibazo byagaragaye mu bigo by’amashuri ni ibijyanye n’umubare muto w’abarimu, ubwiherero buke kandi bushaje, ikibazo cy’umuriro mu bigo by’amashuri aho abana batiga ikoranabuhanga uko bikwiye, abana bakomeje gutinda kugera ku ishuri aho byagaragajwe ko bakomeje guhugira mu mirimo yinjiza amafaranga, abandi ngo bagatinya kuza ku ishuri bitewe no kutagira imyambaro y’ishuri aho iyo bari bafite batayitayeho igasaza mu mezi arindwi bamaze mu ngo zabo, n’ibindi.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/musanze-abadepite-bakemanze-uburyo-amashuri-yo-mu-cyaro-yirinda-covid-19

  • Abakinnyi 11 b’Amagaju basanzwemo #COVID-19, imyitozo ihita ihagarikwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe amakipe umunani yo mu cyiciro cya kabiri akomeje umwiherero n’imyitozo yo kuishakamo amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya kabiri, imyitozo y’Amagaju y’uyu munsi yahagaritswe kubera #COVID-19.

    05.11.20 Amakuru Mashya | Update

    *Kigali:1, Gatsibo:2, Nyagatare:3, Nyamagabe:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups) pic.twitter.com/BnBXd149vW

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 5, 2020

    Mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ryaraye risohotse kuri uyu wa Kane tariki 05/11/2020, rigaragaramo abanduye Coronavirus 12 bo mu karere ka Nyamagabe, aho muri abo 11 amakuru atugeraho ari uko ari abakinnyi b’ikipe y’Amagaju.

    Abakinnyi 11 b
    Abakinnyi 11 b’Amagaju basanzwemo Coronavirus

    Kugeza ubu imyitozo y’AMagaju yari iteganyijwe uyu munsi yahise isubikwa, mu gihe abakinnyi, abatoza n’abandi bose bari mu mwiherero w’iyi kipe bagomba kongera bagapimwa

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-11-b-amagaju-basanzwemo-covid-19-imyitozo-ihita-ihagarikwa

  • Urugendo Huye-Kigali rwashyizwe ku 2,560Frws, Kibeho-Huye rushyirwa kuri 630Frws #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva i Huye kugera i Kibeho ubu harishyurwa amafaranga 630. Iyi ni gare ya Kibeho
    Kuva i Huye kugera i Kibeho ubu harishyurwa amafaranga 630. Iyi ni gare ya Kibeho

    Ubundi abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye bari bagaragaje ko batazi ibirometero bifatirwaho mu kugena amafaranga bagomba gutanga, kuko bavugaga ko hagati ya Nyabugogo na Gare ya Huye hari ibirometero 122. Urebye ikosora rya RURA ni ho ryashingiye.

    Abakora ingendo hagati ya Huye na Nyaruguru na bo bari bagaragaje ko ibiciro bitigeze bihuzwa n’igiciro cy’amafaranga 21 kuri kilometero, ko ahubwo bakomeje gucibwa amafaranga yari yaragenwe mbere ya Coronavirus, ibiciro bya peteroli bitaragabanuka.

    Huye-Kibeho rero baraza kujya bishyura amafaranga 630, Huye-Ndago bishyure 780 naho Huye-Munini unyuze i Kibeho bishyure 1,010Frws.

    Urebye ibi biciro bya Huye-Nyaruguru ntibihura n’ibirometero biri kuri izi ngendo ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero, ariko umuyobozi w’ishami ry’ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko igena ry’ibiciro ritagendera ku mubare w’ibirometero gusa, ahubwo ko hanarebwa imiterere y’imihanda ndetse n’uko ahantu hagendwa.

    I Nyaruguru rero, nubwo hari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka i Huye ukagera ku Munini, iyi mirimo ntirarangira ku buryo hakiri igice kitari gitoya kigikorwa.

    Ibi biciro hagati ya Huye na Kibeho ndetse no hagati ya Huye na Kigali, kimwe n’ibindi byakosowe na RURA, biratangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ugushyingo 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urugendo-huye-kigali-rwashyizwe-ku-2-560frws-kibeho-huye-rushyirwa-kuri-630frws