Tag: featured

  • Menya ibihugu byabimburiye ibindi gukingira COVID-19 – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 8 Ukuboza 2020, nibwo Umwongerezakazi, Margaret Keenan w’imyaka 90 y’amavuko, yabaye uwa mbere ukingiwe COVID-19 muri icyo gihugu.

    Byatumye icyizere gitangira kugaruka mu bantu, bumva ko noneho ukwiheba kwagabanutse ubwo icyorezo kibonewe urukingo, bizera ko n’umuti ushobora kuzaboneka.

    Inkingo zimaze kwemezwa ndetse zirimo kwifashishwa mu bikorwa by’ikingira hirya no hino ku Isi zirimo urwa Pfizer-BioNTech rwakozwe n’Abanyamerika bafatanyije n’Abadage, Moderna rw’Abanyamerika, Sputnik V rw’Abarusiya na Sinopharm rw’Abashinwa.

    Urukingo rwa Pfizer-BioNTech ni rwo rwakoreshejwe n’u Bwongereza mu ikingira bwabimburiyemo ibindi bihugu ryemewe ku rwego mpuzamahanga, kuwa 8 Ukuboza 2020.

    Nyuma y’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zabaye igihugu cya kabiri cyatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage ku wa 14 Ukuboza 2020, haherwa ku bo mu Murwa Mukuru, Abu Dhabi. Iki gihugu cyakoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech n’urwa Sinopharm.

    Kuri iyo tariki kandi ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku isonga mu kugira abanduye COVID-19 benshi n’abahitanwe nayo zatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage, zikoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech. Ni mbere y’uko inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zemeza ikorereshwa ry’urukingo rwa Moderna.

    Ku wa 14 Ukuboza ni wo munsi Canada yahaye urukingo rwa Pfizer-BioNTech umuturage wayo wa mbere, mbere ho gato yo kugeza urwa Moderna muri iki gihugu kuwa 17 Ukuboza 2020.

    Arabie Saoudite ifite ubwandu bungana na 360.000 n’abamaze guhitanwa n’icyorezo babarirwa mu 6148, yatangiye ikingira ku wa 17 Ukuboza muri uyu mwaka.

    Ni mu gihe Israel yatangiye ibikorwa byo gukingira ku wa 19 Ukuboza 2020, ikoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

    Hakurikiyeho Qatar nayo yakoresheje urwa Pfizer BioNTech ku wa 22 Ukuboza, irukwirakwiza mu bigo nderabuzima birindwi mu gihugu hose.

    Aljazeera yatangaje ko iki gihugu cyanasinye amasezerano yo kugura urwa Moderna n’urwa AstraZeneca.

    Costa Rica yatangiye ibikorwa by’ikingira ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukuboza 2020, ihera ku bakora mu nzego z’ubuzima.

    Kuwa 24 Ukuboza 2020, Mexique yari mu bihugu bifite umubare w’abishwe na COVID-19 benshi, yatangiye ibikorwa byo gukingira. Iki gihugu na cyo cyakoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

    Kuri iyo tariki kandi nibwo Serbie yatangiye gukingira haherewe kuri Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu. Yakoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

    Uwo munsi Kuwait nayo yakiriye urukingo rwa Pfizer-BioNTech, hatangizwa ibikorwa byo gukingira. Chile nayo kuri iyo tariki yakingiye bwa mbere abaturage bayo.

    U Burusiya nka kimwe mu bihugu by’ibihangange ku Isi ndetse cyikoreye urukingo rwacyo, Sputnik V, cyo cyatangiye gukingira muri Nzeri 2020, nyuma y’uko kuwa 13 Kanama 2020 Perezida Vladmir Putin yari yemeje uru rukingo ku mugaragaro.

    Kugeza ubu nta gihugu cya Afurika kiratangira ibikorwa byo gukingira icyorezo cya COVID-19 kimaze kwandura abasaga miliyoni 79,8 ku Isi, muri bo miliyoni 1,75 bakaba barapfuye.

    Sandra Lindsay, umuganga w’i New York ni umwe mu babimburiye abandi gukingirwa muri Amerika

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/menya-ibihugu-byabimburiye-ibindi-gukingira-covid-19

  • Isango na Muzika Awards 2020: Hatangajwe urutonde rw’abegukanye ibihembo – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatanzwe bwa mbere bizashyikirizwa abahanzi ba muzika n’abakinnyi ba sinema babitsindiye ku Cyumweru, tariki ya 27 uku kwezi, saa tanu z’amanywa.

    Kavukire Alex ukora ikiganiro Isango na Muzika afatanyije na Umuhire Rebecca kuri Radiyo Isango Star ndetse na Shimwayezu Cedric ukora iki kiganiro kuri Isango TV, nibo batangije iki gitekerezo kiza kwemerwa n’ubuyobozi bw’ikigo bakorera.

    Mu kiganiro kidasanzwe ‘Special Christmas’ cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukuboza 2020, aba banyamakuru batangaje urutonde rw’abegukanye ibihembo.

    Amajwi yatanzwe binyuze mu buryo butandukanye; Abatoye banyuze kuri IGIHE bari bahawe 40%, Abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’imyidagaduro amajwi yabo yahawe 20%, Ikipe ya Isango yari ifite 20% na 20% y’abagize akanama nkemurampaka.

    Usibye aba bahembwe, hashimiwe cyane umunyamakuru Ally Soudy watangije ikiganiro Isango na Muzika, Phil Peter watumye gikomera na MTN Rwanda nk’umuterankunga wacyo.

    Hashimiwe kandi Ishuri rya Muzika rya Nyundo ku ruhare rimaze kugira mu iterambere rya muzika ndetse na EAP (East African Promoters) yagaragaje ubushake bwo gushyigikira umuziki mu bitaramo bitandukanye.

    Reba abatsinze

    BEST MALE ARTIST

    – Bruce Melody -Uwatsinze

    - Davis D

    - Meddy

    - Platini

    BEST FEMALE ARTIST

    - Alyn Sano -Uwatsinze

    - Butera Knowless

    - Clarisse Karasira

    - Marina

    NEW ARTIST

    - King Kivumbi

    - Kevin Kade

    - Nel Ngabo

    - Juno Kizigenza -Uwatsinze

    BEST SONG OF THE YEAR

    - Closer by Uncle Austin ft Meddy & Yvan Buravan

    - Ntiza by Mr. Kagame ft B. Melody

    - Saa moya by Bruce Melodie

    - Igare by Mico the best -Uwatsinze

    BEST AUDIO PRODUCER

    - Bob Pro

    - Ishimwe Clement

    - Element Eleeh -Uwatsinze

    - Madebeats

    BEST VIDEO PRODUCER

    - Bernard Bagenzi

    - Cedric Dric

    - Eazy cuts

    - Meddy Saleh -Uwatsinze

    BEST GOSPEL ARTIST

    - Christus Regnat Choir

    - James & Daniella

    - Aline Gahongayire

    - Israel Mbonyi -Uwatsinze

    BEST ACTOR

    - Gratien Niyitegeka -Uwatsinze

    - Ramadhan Benimana (Bamenya)

    - Jean Bosco Uwihoreye (Ndimbati)

    - Emmanuel Ndayizeye (Nick)

    BEST ACTRESS

    - Beatha Mukakamanzi (Maman Nick) -Uwatsinze

    - Jeannette Bahavu

    - Djalla Mukayizeri (KetchUp)

    - Antoinette Uwamahoro (Speransiya)


    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/isango-na-muzika-awards-2020-hatangajwe-urutonde-rw-abegukanye-ibihembo

  • Centrafrique: Ishyaka rya François Bozizé riri mu rungabangabo, nta gisibya mu matora ritifuza – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imirwano ikaze yabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize, iyi mitwe yishyize hamwe yatangaje ko yiteguye gusinya amasezerano yo gutanga agahenge.

    Gusa Guverinoma ya Centrafrique yavuze ko aya masezerano y’agahenge iyabona nk’igikorwa kitabaye, byatumye Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka KNK rya François Bozizé, avuga ko babona ko guverinoma yabirengagije kandi bayisaba kwemera kugirana nabo amasezerano y’agahenge.

    Ati “Amasezerano y’agahenge aba meza gusa iyo uruhande muhanganye rwemeye ibyo musaba, ariko ubu kuva ejo hashize Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique yanze ubusabe bwacu ku mugaragaro, ni ukuvuga rero ko nta masezerano y’agahenge akibayeho.”

    Hari abahise bafata ibi byatangajwe n’uyu muyobozi mu ishyaka rya Bozizé nk’ikimenyetso cy’ibyagiye bivugwa ko Bozizé ariwe uyoboye iri huriro ry’imitwe y’inyeshyamba zikomeje guteza umutekano muke muri ibi bihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu.

    Uwahoze ari Umuyobozi w’inyeshyamba za Seleka, Michel Djotodia, uherutse kugaruka mu gihugu muri uyu mwaka, yari yaravuze ko atazitabira amatora ategerejwe ku cyumweru, gusa ku wa Kane ushize yagaragaje ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro.

    Ati “Ndanenga cyane ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu duce two hirya no hino mu gihugu byatumye abantu benshi bahasiga ubuzima, ndetse binagamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora, byose bitewe no kwikunda.”

    Yongeyeho ati “Turashaka amahoro, nta mahoro ahari ntabwo twatera imbere, ndahamagariria mwese abaturage bagenzi banjye kumvikana hagashakwa ibisubizo bibereye buri wese, ikiruta byose mureke amatora azarangire neza.”

    Imitwe y’inyeshyamba yishyize hamwe bivugwa ko iyobowe na François Bozizé, iracyakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano muri Centrafrique

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/centrafrique-ishyaka-rya-francois-bozize-riri-mu-rungabangabo-nta-gisibya-mu

  • Kayonza: Yagiye kwiba igitoki agiheraho, birakekwa ko ari uruhereko rwamutamaje – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni agashya kabaye mu rukerera rwo kuwa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2020 mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Muri uyu Mudugudu hari umusaza w’imyaka 65 abajura bari barazengereje bamwiba ibitoki, akenshi ngo buri gihe ibitoki bye byabaga bigejeje igihe cyo kubisarura yaza agasanga babyibe.

    Mu rukerera rwo ku wa Kane rero ngo nibwo umugabo w’imyaka 28 uvuga ko yaturutse mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, yagiye kwiba igitoki agitemye birangira ahise abura ubwenge ahama iruhande rwacyo aho azanzamukiye mu gitondo yisanga ashagawe n’abantu benshi barimo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko aya makuru ari impamo ngo kuko n’uwo mugabo wari wibye igitoki yababwiye ko yamaze kugitema akabura ubwenge.

    Ati “ Ejo baduhamagaye batubwira ko hari umuntu bafatiye mu rutoki rw’abandi ari kwiba igitoki tugiyeyo turahamusanga adusobanurira ko yamaze gutema igitoki agahita abura ubwenge, twahise tumufata dufata n’igitoki yari amaze gutema nk’igihamya cy’uko yari yibye tumushyikiriza RIB.”

    Gitifu Murekezi yavuze ko batarasobanukirwa impamvu uwo muturage yananiwe kugenda akimara gutema icyo gitoki. Ngo ubusanzwe uwo musaza bajyaga bamwiba bakagenda ariko kuri iyi nshuro uwo yananiwe kuhava.

    Yasabye abantu kwirinda ubujura ahubwo bagakoresha imbaraga zabo aho kurindira gutungwa n’ibyo umuturage yavunikiye.

    Ati “Urebye nk’uriya twafashe ni umuntu ugifite imyaka mike (28) yakabaye akoresha imbaraga ze akareka kwiba, urumva umusaza nk’uriya aba ashyira imbaraga ze mu gukorera urutoki rwe rwagera igihe cyo kwera ugasanga bamwe birirwa batakaza imbaraga zabo baraje bamwibye ibitoki, bibere isomo n’abandi.”

    Gitifu yavuze ko kuri ubu inzego z’umutekano guhera ku midugudu zahagurukiye abantu nk’aba biba asaba ababikora kubireka bagakoresha imbaraga zabo.

    Umwe mu baturage bo muri uyu mudugudu yabwiye IGIHE ko bakeka ko uyu musaza yashyize uruhereko mu murima we mu rwego rwo gucungira umutekano urutoki rwe. Ngo rutuma umuntu wese ukoze ku nsina ahafatirwa akazavaho ari uko nyirawo awugezeho.

    Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe agikorerwa dosiye ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.


    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yagiye-kwiba-igitoki-agiheraho-birakekwa-ko-ari-uruhereko-rwamutamaje

  • Faustin-Archange Touadéra ushaka kongera kuyobora Santarafurika yashimiye u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Faustin-Archange Touadéra yashimiye u Rwanda kubera umusanzu rwatanze mu migendekere myiza y
    Faustin-Archange Touadéra yashimiye u Rwanda kubera umusanzu rwatanze mu migendekere myiza y’amatora

    Ubwo yari ashoje igikorwa cyo gutora, Perezida Faustin-Archange Touadéra wayoboraga iki gihugu wongeye kwiyamamariza kukiyobora yashimiye Leta y’u Rwanda rwohereje ingabo mu bikorwa byo kurinda umutekano mu bikorwa byo kubahiriza umutekano mu matora yabaye kuwa 27 Ukuboza 2020.

    Faustin-Archange Touadéra wasabwe guhagarika amatora akabitera utwatsi avuga ko agomba kubaha inzego zashyizweho n’itegeko nshinga, avuga ko amatora ari inkingi ya Demokarasi.

    Avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda ku musanzu wabo, baradufashije mu mutekano w’uru rugendo rw’amatora, umutekano wafashije abaturage ba Santarafurika kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose ndashima.”

    U Rwanda rufite ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro, ariko kubera umutekano muke wigaragaje mu bihe byo gutegura amatora, u Rwanda rwohereje ingabo kurinda umutekano, ibintu byashimishije abatuye igihugu cya Santarafurika babonaga ingabo na Polisi by’u Rwanda ku biro by’itora babacungiye umutekano.

    Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite akozwe muri iki gihugu cyakunze kurangwa n’imitwe yitwaza intwaro ndetse hakabaho ubuyobozi butatowe n’abaturage ahubwo bugiyeho kubera ingufu za gisirikare.

    Faustin-Archange Touadéra yari ashoje manda yo kuyobora iki gihugu ndetse akaba umwe mu bahatanira kuyobora iki gihugu hamwe n’abandi 17. Icyakora nubwo ingabo z’u Rwanda zashoboye gucunga umutekano mu mujyi wa Bangui, hari uduce tw’iki gihugu turimo intambara ndetse hari n’utwigaruriwe n’imitwe yitwaza intwaro.

    Ni intambara imaze gutwara ubuzima bw’abasirikare batatu bo mu gihugu cy’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro. Ibihugu by’u Rwanda n’u Burusiya byohereje ingabo mu kurinda ibikorwa by’amatora, ibikorwa byishimiwe n’abaturage bavuga ko abacunga umutekano bameze nk’ingabo z’u Rwanda ari bo bakeneye mu gihugu cyabo.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/faustin-archange-touadera-ushaka-kongera-kuyobora-santarafurika-yashimiye-u-rwanda

  • RBC yavuguruye uburyo bwo gusezerera abarwayi ba COVID-19 bitabwaho bari mu ngo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu abarwayi ba COVID-19 batagaragaza ibimenyetso cyangwa babifite ariko ibimenyetso bidakabije bazajya bishyira mu kato k’iminsi 14 nyuma bajye kwa muganga kwisuzumisha bafatirwe ikizamini hakoreshejwe uburyo bwimbitse bwitwa PCR cyangwa uburyo bwihuse bwa Antigen Rapid Test hanyuma igisubizo nikigaragaza ko batakirwaye (negative) bahite basezererwa bakomeze ubuzima busanzwe.

    Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ibi bitandukanye n’uburyo bwari bumenyerewe aho abaganga bajyaga gupimira umurwayi mu rugo hirindwa ko yasohoka akagenda yanduza abo bahuye.

    Itangazo ryashyizweho na Julien Niyingabira ushinzwe itumanaho muri iki kigo rivuga ko Inyigo zishingiye ku bumenyi ndetse n’ibyatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’Ikigo CDC cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagaragaje ko umurwayi umaze iminsi icumi atagaragaza ibimenyetso aba afite ibyago bike byo kwanduza abandi bityo akaba ashobora kujya kwisuzumisha bitabaye ngombwa ko abaganga bamusanga iwe mu rugo ahubwo bo bakazajya bijyana kwa muganga.

    Cyakora iri tangazo rivuga ko abahuye n’abarwayi bo bazajya bahita bajya kwisuzumisha kwa muganga bakibimenya bitabaye ngombwa ko bategereza iminsi 14.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/rbc-yavuguruye-uburyo-bwo-gusezerera-abarwayi-ba-covid-19-bitabwaho-bari-mu-ngo

  • #COVID19: Abarwayi 103 babonetse muri Gereza ya Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku Cyumweru ni abagabo babiri b’imyaka 96 na 61 bitabye Imana bari i Kigali.

    Abo bantu babiri bahise buzuza umubare w’abantu 74 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku Cyumweru mu Rwanda habonetse abantu 153 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 62.

    Abo barwayi bashya 153 babonetse mu bipimo 2,502 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 39, Huye: 103 (bapimwe muri gereza ya Huye), Musanze: 4, Kayonza: 2, Rubavu: 2, Gicumbi: 1, Burera: 1, Nyagatare: 1.

    Kugeza ku Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,970 muri bo abamaze gukira ni 6,289 naho abakivurwa ni 1607.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abarwayi-103-babonetse-muri-gereza-ya-huye

  • Shyogwe: Abaturage 1,009 bahawe amashyiga ya cana rumwe azabakemurira ikibazo cy’inkwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bishimiye amashyiga bahawe
    Abaturage bishimiye amashyiga bahawe

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, ayo mashyiga akaba yatanzwe ku bufatanye bwa kompanyi ya DelAgua ndetse n’ubuyobozi bw’uwo murenge, bikaba bibujijwe ko uhawe iryo shyiga yarigurisha.

    Abaturage bahawe ayo mashyiga bayishimiye cyane, kuko ngo kubona inkwi byabagoraga ndetse n’amakara akaba ahenze cyane, nk’uko Minani Vincent wo mu mudugudu wa Karama wari umaze kuyifata abisobanura.

    Ati “Ishyiga bampaye riranshimishije cyane kuko nakoreshaga inkwi nyinshi mu ziko bikangora kuzibona none ndasubijwe. Ubu tuzajya ducana umwase umwe utageze no kuri metero uhishe inkono bityo turengere amashyamba kuko agenda ashira kandi n’amakara ahenze kuko ugura nk’akadobo ka 400 ntikagire icyo kamara, tukaba dushimira Leta yadufashije”.

    Niyonshuti Françoise nawe wo mu mudugudu wa Karama avuga ko kubona inkwi byari bigoye ariko ko iryo ziko rya kizungu bamuhaye rizamufasha kugabanya izo yakoreshaga.

    Ati “Byari bigoye cyane kubona inkwi kandi n’iyo uzibonye ugakoresha nyinshi kuko nko guteka ibishimbo byumye nakoreshaga imyase nka 10 ariko kuri iri shyiga rya kijyambere ngo imyase ibiri irahagije ngo bibe bihiye. Ubwo amafaranga nakoreshaga mu kugura inkwi cyangwa amakara aragabanuka cyane bikazamfasha mu iterambere ry’urugo, nkabishimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu”.

    Umwe mu babonye iryo shyiga mbere umenyereye kurikoresha, Uwitonze Odette, avuga ko kuritekaho byihuta kandi byatwaye inkwi nke bishoboka.

    Ati “Iri shyiga ibanga ryaryo ni ugushyuha vuba washyizemo uduce duto tw’imyase bityo ugahisha ibyo kurya mu buryo bwihuse. Nk’ubu iyo ngiye guteka umuceri nshyiramo uduce tubiri gusa tukawuhisha, naho nko ku bishyimbo aho nakoreshaga imyase minini itandatu cyangwa irenga muri rondereza zisanzwe, ubu nkoresha imyase ibiri gusa”.

    Iri shyiga rya kijyambere rirondereza inkwi rikagabanyiriza ibibazo abaturage
    Iri shyiga rya kijyambere rirondereza inkwi rikagabanyiriza ibibazo abaturage

    Ati “Ikindi ni uko utetse utaba urira amaso nk’uko biba ku muntu watsa mu ziko kuko iri shyiga nta mwotsi rigira. Mu cyumweru ubundi nacanaga inkwi zihagaze nk’ibihimbi birindwi ariko ubu nkoresha izigura ibihumbi bitatu gusa bivuze ko andi nyazigama agakora ibindi byungura umuryango, turashimira rero Perezida wa Repubulika kuko ari we uba watugejejeho iri terambere rinatuma turengera ibidukikije”.

    Umukozi w’akagari ka Ruli ushinzwe iterambere, Callixte Nsengimana, avuga ko ingo zose zituye iyo midugudu uko ari itatu, ni ukuvuga Karama, Kavumu na Gakombe, ihabwa ayo mashyiga nta kindi kigendeweho.

    Ati “Ingo zose zituye iyo midugudu ifatwa nk’iy’icyaro zigomba kubona ayo mashyiga, nta kindi cyitaweho, nta no kureba iby’ibyiciro by’ubudehe. N’abaje gutura muri iyo midugudu nyuma urutonde rwarakozwe nabo ntibacikanwa, tubashyira ku mugereka ariko nabo bakazihabwa kuko umufatanyabikorwa yazanye izihagije”.

    Mbere yo guhabwa ishyiga umuturage yagombaga kugaragaza imyirondoro ye yuzuye
    Mbere yo guhabwa ishyiga umuturage yagombaga kugaragaza imyirondoro ye yuzuye

    Ati “Ni igisubizo tubonye muri kano kagari kuko amashyamba agenda akendera, kuba rero umuturage azajya acana urukwi rumwe agahisha ni inyungu mu rugo rwe. Biranadufasha muri gahunda ya Leta yo kurengera amashyamba tugabanya ibicanwa bikomoka ku biti”.

    Leta ishishikariza Abanyarwanda gukoresha ibindi bicanwa nka gaze, briquette n’ibindi mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kugabanya ihumana ry’ikirere.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/shyogwe-abaturage-1-009-bahawe-amashyiga-ya-cana-rumwe-azabakemurira-ikibazo-cy-inkwi

  • Nyamara n’ubwo Abanyarwanda barira cyane nabonye ubukungu butarahungabanye cyane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko kugeza mu gihembwe cya kabiri cya 2020, ubukungu bw’u Rwanda muri rusange bwagabanutseho 12,4% ugereranyije n’uko bwari bwifashe mu 2019, bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Ariko nyamara Abanyarwanda benshi bagaragazaga ko ibi babishidikanyaho, kuko abenshi muganiriye bagaragazaga ko n’ubwo nta bushakashatsi bakoze ariko bo babona ubukungu bwaba bwarahungabanye nko kuri 80% ndetse no kuzamura.

    Ubusanzwe igice kinini cy’Abanyarwanda cyizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ari yo “Noheli n’Ubunani” abenshi bari batewe amatsiko no kureba uko iyi minsi izaba isa, cyane cyane ko uyu mwaka wa 2020 abantu bawufata nk’umwaka mubi cyane mu myaka abenshi bariho babayeho. Ndetse abenshi bavugaga ko umunsi wa Noheli, itabaye ahubwo ari umunsi wa Gatanu nk’indi yose, akenshi bagaragaza ko nta bushobozi bazagira wo kuwizihiza nk’uko byari bisanzwe.

    Noheli ni umunsi mukuru abakristo bizihiza nk’itariki y’ivuka ry’umucunguzi wabo “Yesu Kristo” aho uyu mwaka hizihizwa imyaka ibarirwa muri 2020 amaze avutse. Uyu munsi wizihizwa abantu bambara neza, barya, bananywa neza, batanga banakira impano zitandukanye ndetse banabyina, baririmba. Mbese buri wese agaragaza ibyishimo uko abyumva. Uyu munsi rero icyagaragaye uretse wenda imyidagaduro yabangamiwe kubera ibihe turimo byo gukumira icyorezo cya Covid-19, ibindi byagenze nk’uko byari bisanzwe bigenda ahubwo ahandi ukabona byanarushijeho, ku buryo ku bwanjye mbona nta gikuba cyacitse mu bijyanye n’ubukungu nk’uko byavugwaga. Yego umwaka wabaye mubi muri rusange ibyo turabyemeranywaho ariko nabwo ntibiri ku rwego cyangwa ku buremere twabihaga.

    Dore bimwe mu bigaragaza ko nta gikuba cyacitse :

    - Ahategerwa imodoka zijya zinava mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda hari umubyigano udasanzwe abantu bajya mu miryango yabo gusangira iminsi mikuru. Nyamara mbere yaho wumvaga ari amaganya gusa ukagira ngo nta n’umuntu uzabona itike yamugeza iwabo. Kandi ibi ni ku bantu bafite ubushobozi buke twabonye kuko abafite ubushobozi bwisumbuyeho bagiye mu modoka zabo.

    - Ahagurishwa ibiribwa n’ibibyobwa hari umubyigano udasanzwe cyane cyane ahagurishwa inyama n’amafi nka bimwe mu mafunguro y’imena mu minsi mikuru yo mu Rwanda. Wabonaga urujya n’uruza rw’imiryango itandukanye buri wese ku bushobozi bwe nk’uko byari bisanzwe, buri muntu ahahira umuryango we iby’iminsi mikuru.

    - Hari abagaragaye bambaye imyambaro mishyashya. Hirya no hino mu miryango cyane cyane abana bagaragaye bambaye imyenda ya Noheli yiganje mu mabara y’umweru n’umutuku yitiriwe Père Noël, kandi iyi myenda ntabwo ihendutse irahenze kandi yambarwa kuri Noheli gusa bigaragara ko uyigurira umwana nta byacitse biba byaramubayeho. Ibi kandi biherekejwe n’imitako itandukanye kandi iyi mitako ijyanye n’iminsi mikuru iba ihenze.

    - Abandi benshi bahisemo gukora indirimbo zitandukanye z’imiryango yabo yaba iz’amajwi cyangwa amashusho, yaba izihimbaza Imana cyangwa indirimbo zisanzwe zo kwifurizanya iminsi mikuru myiza.

    Covid-19 yahungabanyije ibintu byinshi, ariko bigaragara ko Abanyarwanda n’umeze neza agendera ku bandi uko barira na we agataka, bigatuma ibintu bihabwa ubundi buremere. Uyu mwaka hari abo wabereye mubi cyane, ariko hari n’abo wabereye mwiza cyane kandi ni kimwe n’indi myaka yose.

    Ibi byose navuze haruguru ntibivuze ko habuze imiryango runaka yabuze ubushobozi bwo kwizihiza iyi minsi mikuru, ariko ni ibisanzwe n’indi myaka byabayeho kandi n’indi iri imbere ni ko bizamera, isi ni uko iteye. Umwaka muri rusange wabaye mubi ariko Nyagasani yaduciriye akanzu. Abanyarwanda nidukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 imyaka iri imbere bizagenda neza cyane kurusha ubu.

    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/nyamara-n-ubwo-abanyarwanda-barira-cyane-nabonye-ubukungu-butarahungabanye-cyane