Tag: featured

  • Huye: Urugo rwabonetsemo umurambo bikekwa ko ari uw’umukobwa wahabaga umaze imyaka ibiri abuze – #rwanda #RwOT

    Uwo mubiri wabonetse mu mwobo umeze nk’indake uri iruhande rw’ikindi cyobo cyahoze gikoreshwa nk’umusarani muri urwo rugo ruri mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Muyogoro.

    Urwo rugo ni urw’umugore wahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo akorweho iperereza. Umugabo we asanzwe afunze kuko yahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uwawubonye bwa mbere ni umusore wo muri urwo rugo witwa Habinshuti Jéremie ubwo yarimo acukura ashakisha ifumbire muri icyo cyobo cyahoze gikoreshwa nk’umusarane.

    Habinshuti aganira na IGIHE yagize ati “Ibyabaye hano byatangiye ku Cyumweru, narimo nkuramo ifumbire mu musarani, nzamura ifumbire ndakomeza noneho sinzi ukuntu nasubije igitiyo inyuma mbona hararidutse, ncengezamo igitiyo kugira ngo ndebe uwo mwobo, nkuruye mbona igitaka kivanze n’umubiri w’umuntu.”

    Akimara kubibona ngo yahise ahamagara mukuru we araza arareba bahita bajya inama yo kubimenyesha ubuyobozi.

    Ati “Umubiri nabonye uruzuye nta rugingo rubura. Dukurikije imyambaro twasanzemo twabonye ashobora kuba ari umukobwa twari twarabuze bitaga Jaqueline, ni mushiki wanjye wo kwa Mama wacu twarabanaga.”

    Mukuru wa Habinshuti we avuga ko atakundaga kuba muri urwo rugo ariko mu 2018 ubwo Mukariyonza Jacqueline yaburirwaga irengero yahageze abaza aho yagiye bamubwira ko hari umuturanyi wamujyanye ntiyabyitaho kuko ‘yumvaga aruhutse inkoni yakubitwaga’.

    Yemeza ko Mukariyonza Jacqueline yafatwaga nabi muri urwo rugo kuko yakubitwaga hatitawe ku kibazo afite cy’uburwayi bwo mu mutwe.

    Bamwe mu baturanyi b’urwo rugo bavuga ko nabo bakeka ko uwo mubiri ari uwa Mukariyonza Jacqueline kuko bari bamuzi ndetse n’imyambaro basanze mu mwobo babonye isa n’iye.

    Bavuga kandi ko akiba muri urwo rugo rwo kwa nyina wabo yatotezwaga ku buryo yagaragaraga nk’uwahugabanye.

    Umwe ati “Uwo mwana yari abayeho nabi hano. Nigeze no kuza hano yarandegeye ko afata amafaranga y’ingoboka ariko akaba nta kintu amumariye, noneho ngo yavuga bakamukubita. Iyo yavugaga ku cyerekeye ayo amafaranga yarakubitwaga, wumva ko ari umuntu wahoraga akubitwa, mbese yari abayeho nabi mu buzima bubi.”

    Amakuru y’ibanze abo muri urwo rugo bahaye ubuyobozi avuga ko batazi iby’iyo ndake ndetse batazi uwayicukuye n’igihe yayicukuriye, gusa bose bahuriza ku kwemera ko imyenda basanzemo ari iya Mukariyonza Jacqueline, bityo bagahamya ko n’umubiri basanzemo ari uwe n’ubwo bavuga ko batazi uko yagezemo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, yabwiye IGIHE ko bakimara kumenya ayo makuru bakurikiranye, basanga uwo mwobo utambitse aho kumanuka, bahitamo gukomeza gucukura kugira ngo barebe niba nta yindi mibiri irimo.

    Ibijyanye no kuba bamenye neza amakuru kuri uwo mubiri yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

    Ati “Inzego z’iperereza n’iz’umutekano zarabisuzumye ziracyashakisha ibimenyetso. Icy’ingenzi ni uko bikekwa ko harimo abantu, wenda kuzatandukanya ngo ni abishwe muri Jenoside cyangwa ni undi biracyashakishwa, amakuru azatangazwa.”

    Rwamucyo yavuze ko ibikorwa byo gucukura bikomeje kandi nibiba ngombwa baza kwitabaza n’imashini. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kuko bigaragara ko hari abashobora kuba bari bafite amakuru kuri icyo cyobo ariko bakaba barayahishe.

    Uyu mubiri wabonetse mu mwobo umeze nk’indake

    Ibikorwa byo gucukura byakomeje bashakisha niba hari indi mibiri babona

    Abaturanyi b’uyu muryango bemeje ko uyu murambo ushobora kuba ari uw’umukobwa wabaga muri uru rugo

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-urugo-rwabonetsemo-umurambo-bikekwa-ko-ari-uw-umukobwa-wahabaga-umaze

  • Umujyi wa Kigali urashaka gusenya sitasiyo ya Mirimo ariko umugore we yabyanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gahongayire Winifride, wari madamu wa Mirimo yabwiye itangazamakuru ko afite icyemezo cy’urukiko kibuza Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gusenya inyubako z’umugabo we witabye Imana mu mwaka wa 2016.

    Gahongayire yavuze ko adateze kwemera ko sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli ye isenywa mu gihe hakiri n’izindi zitarasenywa kandi na zo ziri mu gishanga.

    Yagize ati “Icyemezo cy’urukiko kivuga ko iyi sitasiyo igomba kuguma hano kugeza igihe Leta izafatira icyemezo cyo gukuraho sitasiyo zose nta kuvangura”.

    Gahongayire avuga ko uretse sitasiyo, inzu zari iruhande rwayo na zo zitagombaga gusenywa kuko ngo Urukiko rw’Ikirenga rwamwemereraga ingurane mu rubanza rwaciwe mu mwaka wa 2005, ndetse ko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe na byo byamwemereye mu mwaka ushize wa 2020, ko azahabwa ingurane.

    Ku rundi ruhande ariko, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibikorwa biri mu gishanga byose nta ngurane bigomba guhabwa kuko bihari mu buryo butubahirije amategeko.

    Enjeniyeri w’Umujyi wa Kigali Emmanuel Asaba Katabarwa yagize ati “Itegeko rirasobanutse neza, hari ibikorwa biri mu gishanga byemewe n’ibitemewe, ibyo bitemewe n’amategeko bikaba bigoranye ko byahabwa ingurane”.

    Enjeniyeri Katabarwa yavuze ko sitasiyo ya ‘essence’ ya Mirimo na yo igomba kuhava byihuse, kuko iri mu gishanga kandi ikaba ngo ibangamiye imyubakire y’ikiraro(iteme) cyashyizwe muri Nyabugogo kugira ngo gikumire imyuzure.

    Enjeniyeri Katabarwa avuga ko hari gahunda yo kuvanaho sitasiyo za ‘essence’ ziri mu gishanga hamwe n’izishobora guteza ibyago n’umutekano muke bitewe n’aho zubatse.

    Umufasha wa nyakwigendera Mirimo avuga ko yiteguye gukuraho igisenge cya sitasiyo gitwikiriye umuhanda urimo kubakwa ndetse no gukora inzira zijyayo, ariko Umujyi wa Kigali ukavuga ko iyo sitasiyo yegereye umuhanda ku buryo bukabije.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko imirimo yo kubaka ikiraro n’umuhanda i Nyabugogo kuri ruhurura ya Mpazi mu rwego rwo gukumira imyuzure, izatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari zirindwi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-urashaka-gusenya-sitasiyo-ya-mirimo-ariko-umugore-we-yabyanze

  • Abana bo mu mashuri y’incuke bazatangira kwiga tariki 18 Mutarama 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyiciro by
    Ibyiciro by’abana bari basigaye barajya kwiga tariki 18 Mutarama

    Byavugiwe mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, akaba yanasabye abayeyi kwitegura kugira ngo abana bose bazajye ku ishuri kuri iyo tariki.

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko uwo mwanzuro ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa ari yo mpamvu asaba abyeyi n’abana kwitegura, gusa ngo bizagendera k’uko icyorezo cya Covi-19 kizagenda cyitwara.

    Yagize ati “Abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu, kuva ku wa Mbere tariki 18 Mutarama uyu mwaka bazasubira ku ishuri. Turasaba rero ababyeyi n’abanyeshuri kwitegura kugira ngo uwo munsi nugera abana bose bireba bazajye kwiga, gusa tuzagenda tunareba uko icyorezo kizakomeza kwitwara”.

    Yavuze kandi ko umwaka wa 2020 wabaye umwaka udasanzwe ku burezi kubera Covid-19, kuko ubwo amashuri yafungaga muri Werurwe, yumvaga ari iby’igihe gito.

    Ati “Kubera ko tutari tuzi iby’icyorezo, twumvaga ari nk’ibyumweru bibiri gusa amashuri azahagarara tukongera tugasubukura ku buryo twumvaga ntacyo bizabangamira ku masomo. Hanyuma ukwezi kumwe kurashira, abiri arashira, atatu, n’aho ibikorwa bitangiye gufungurirwa urwego rw’uburezi ni rwo rwafunguye nyuma y’izindi hashize amezi umunani”.

    Abo bana bagiye gutangira kwiga nyuma y’aho icyiciro cya mbere cya bakuru babo cyatangiye kwiga ku ya 2 Ugushyingo 2020 na ho icya kabiri kikaba cyaratangiye ku ya 23 Ugushyingo 2020.

    Minisiteri y’Uburezi kandi yanagaragaje ingengabihe y’amasomo kuri icyo cyiciro cya gatatu cy’abana bazatangira kwiga ku ya 18 Mutarama 2021, aho umwaka wabo uzasoza ku ya 3 Nzeri 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abana-bo-mu-mashuri-y-incuke-bazatangira-kwiga-tariki-18-mutarama-2021

  • Equity Bank Rwanda yahawe igihembo cya Banki y’Umwaka mu Rwanda mu 2020 – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo Equity Bank Rwanda yahawe nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imari wa 2019, aho yongereye 27% by’igishoro cyayo, kikagera kuri miliyari 36.2 Frw mu mwaka wa 2019 kivuye kuri miliyari 28.6 Frw mu mwaka wa 2018.

    Iyi banki kandi yongereye 18% ku mari shingiro yayo, igera kuri miliyari 276.1 Frw mu mwaka wa 2019, ivuye kuri miliyari 233.1 Frw mu mwaka wa 2018. Ni mu gihe kandi yanongereye 54% ku rwunguko rwa nyuma, rugera kuri miliyari 9.2 Frw mu mwaka wa 2019 ruvuye kuri miliyari 6 Frw mu mwaka wa 2018.

    Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iki gihembo bahawe cyerekana ubushake bwabo bwo kugeza serivisi z’imari ku Banyarwanda benshi.

    Yagize ati “Twishimiye kuba ari twe twakiriye igihembo cya Banki y’Umwaka mu Rwanda mu 2020 cyatanzwe na The Banker. Iki gihembo gishimangira ubushake bwacu bwo gutanga serivisi z’imari zihindura imibereho, zikubahisha abazihawe kandi zikongera amahirwe y’iterambere. Twatangije gahunda z’imari zafashije abakiliya bacu kugira ubushobozi bwo kwiha serivise za banki kandi bakazigeraho amasaha 24, iminsi irindwi mu cyumweru, ku buryo byatumye serivisi za banki zihinduka ikintu umuntu yikorera, aho kuba ahantu umuntu ajya [kuzishaka]”.

    The Banker kandi yanarebye ku ruhare banki zagize mu gufasha ubukungu bw’ibihugu zikoreramo kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

    Equity Bank Rwanda yitwaye neza muri iki cyiciro kuko yagize uruhare rufatika mu gufasha igihugu kwigobotora ingaruka za Coronavirus, binyuze mu gutanga ibikoresho byifashishwa mu gupima agakoko ka Coronavirus bingana na 22 225, bifite agaciro ka miliyoni 1.06$ (arenga miliyoni 991 Frw).

    Iyi banki kandi yanagize uruhare mu gushyiraho gahunda igenewe gufasha ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) byagizweho ingaruka na Coronavirus. Ni igikorwa iyi banki yafatanyijemo na ‘Enterprise Partner Solutions’ ndetse na ‘Mastercard Foundation’, aho hazafashwa ibigo bito n’ibiciriritse bikora mu nzego z’ubukerarugendo ndetse no kwakira abantu, dore ko ari zimwe mu zagizweho ingaruka cyane n’iki cyorezo.

    Mastercard yatanze agera kuri miliyoni 2.5$ (arenga miliyari 2.4 Frw), akazakoreshwa mu gutera inkunga y’amafaranga ndetse n’ubufasha mu bya tekiniki ku bigo bito n’ibiciriritse, Equity Bank Rwanda ikazakora nk’umufatanyabikorwa mu gutanga iyo nkunga. Iyi nkunga izahabwa ibigo 60 bigitangira ndetse n’ibindi 50 bisanzwe bikora bikazafashwa muri gahunda ya ‘Accelerator’.

    The Banker ivuga ko muri rusange, ishoramari ryakozwe na banki zitandukanye mu gukoresha ikoranabuhanga ryatanze umusaruro, ndetse ibi bizakomeza no mu myaka iri imbere, kandi bikazashingirwaho na gahunda zo kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi, binyuze ku kugabanya ikiguzi cyo gukoresha serivisi z’imari ndetse no gufasha abazikoresha kuzigeraho mu buryo bworoshye.

    Equity Bank Rwanda yafashe iya mbere mu guteza imbere serivisi z’imari binyuze mu ikoranabuhanga. Iyi banki isanganywe porogaramu yitwa ‘EazzyBanking’ ndetse na ‘EazzyPay’ ishobora gukoreshwa mu kwishyura ibintu bitandukanye, bityo bikarinda uyikoresha kugendana amafaranga mu ntoki.

    Equity Bank kandi ifite serivisi ya ‘Akokanya’ ifasha abakiliya bayo gufungura konti bifashishije telefoni ngendanwa cyangwa se porogaramu ya Equity Bank.

    Eazzybanking kandi ishobora kwifashishwa n’abakiliya ba Equity Bank Rwanda mu gusaba inguzanyo zihuse.

    Equity Bank Rwanda yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2011, ikaba ifite amashami 14 mu gihugu hose. Iyi banki kandi ifite aba-agents bayihagarariye mu gihugu bagera ku 1503 n’abandi 1074 ifitanye imikoranire na bo. Ni mu gihe kandi ifite ibyuma bibikuza amafaranga (ATM) bigera kuri 21.

    Equity Bank Rwanda kandi ni Ishami rya Equity Group Holdings Plc, ifite amashami mu bihugu birimo Kenya, Uganda n’u Rwanda aho inanditse ku masoko y’imari n’imigabane y’ibyo bihugu. Iyi banki kandi ifite ibyicaro mu bihugu birimo Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo ndetse n’Ibiro biyihagarariye muri Ethiopia.

    Ni imwe muri banki nini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, kuko ifite imari shingiro ya miliyari 10$, igatanga serivisi ku bakiliya miliyoni 14.2. Iyi banki ifite amashami y’ingenzi 335, aba-agents 52 742, abandi ikorana na bo 35 386 ndetse n’ibyuma bibikurizwaho bigera kuri 720.

    Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iki gihembo cyerekana ubushake bwabo bwo gutanga serivisi nziza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-yahawe-igihembo-cya-banki-y-umwaka-mu-rwanda-muri-2020

  • Polisi yagaragaje ko gufunga saa Kumi n’ebyiri byagabanyije umubare w’abarenza isaha yo gutaha – #rwanda #RwOT

    Ku wa 5 Mutarama 2021 nibwo abikorera bafite ibikorwa bitandukanye nk’amaduka n’amasoko batangiye gufunga saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama.

    Nyuma y’iminsi ibiri abikorera batangiye kubahiriza iki cyemezo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye The NewTimes ko asanga byaragize uruhare mu kugabanya umubare w’abajyaga bafatwa barenze ku masaha yagenwe yo gutaha.

    Yagize ati “Hari ukugabanuka kwagaragaye mu bijyanye n’umubare w’abarenga ku isaha yo gutaha nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu masaha 24 yerekana umusaruro w’akazi kaba kakozwe. Tubikesha gufungwa kw’ibikorwa by’ubucuruzi saa 18h00 n’imbaraga zashyizwe mu kubahiriza amabwiriza hirya no hino mu gihugu.’’

    Imibare ya Polisi igaragaza ko nyuma y’umunsi umwe (ku wa Kabiri) iyi gahunda itangiye gushyirwa mu bikorwa, abafashwe batinze gutaha ari abanyamaguru 1197 n’imodoka 10. Mu gihe ku munsi wari wabanje wo ku wa Mbere hari hafashwe abanyamaguru 1812 n’imodoka 46.

    Nubwo imibare igaragaza ko hari icyahindutse mu bijyanye no kubahiriza amasaha yo gutaha, haracyari icyuho mu bijyanye n’utubari dufatwa turi gukora n’abatunyweramo.

    Kuri iyi ngingo, CP Kabera yavuze ko abaturage bakwiye gukurikiza ingamba zose zo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati “Abaturage bakwiye kumvira no gukurikiza amabwiriza yose atangwa na leta yo kwirinda gukwirakwiza COVID-19.”

    Yakomeje avuga ko Polisi iri gukorana n’izindi nzego zibishinzwe zirimo n’iz’ibanze mu gukomeza kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Abafatwa barenze ku masaha yo gutaha baragabanutse, Polisi ikemeza ko bifite aho bihuriye no gusaba abikorera gufunga ibikorwa byabo saa Kumi n’ebyiri

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yagaragaje-ko-gufunga-saa-kumi-n-ebyiri-byagabanyije-umubare-w-abarenza

  • MINEDUC yatangaje igihe amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza azafungurirwa – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 7 Mutarama 2021, yatanze icyizere ko amashuri y’incuke n’abanza agiye gufungurwa, asaba ababyeyi gutangira kwitegura.

    Yagize ati “Abana bo mu mashuri y’incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni ku wa 18 Mutarama, ababyeyi n’abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.’’

    Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko uyu mwanzuro uzagenda urushaho gusesengurwa bijyanye n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaza ndetse n’inama bazahabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

    Uyu mwanzuro wa Minisiteri y’Uburezi watangajwe mu gihe bamwe mu babyeyi bari baratangiye kugaragaza impungenge z’uko abana babo bari gutinda gusubira ku mashuri mu gihe bagenzi babo batangiye amasomo bayageze kure.

    Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

    Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize icyiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

    Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ku basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

    Abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza bazatangira amasomo ku wa 18 Mutarama 2021

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-igihe-abanyeshuri-bo-mu-mashuri-y-incuke-n-abari-basigaye-bo-mw

  • Huye: Imodoka yagonze abanyeshuri 14 bagiye kuryama, umwe arapfa – #rwanda #RwOT

    Iyo modoka yagonze abo banyeshuri ahagana saa Mbiri z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021. Ni ishuri riherereye mu Mudugudu wa Buye mu Kagari Butare mu Murenge wa Ngoma. Ryigamo abana b’incuke kugeza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

    Iyo modoka yabagonze ubwo bari bamaze kurya bagiye kuryama kuko amacumbi bararamo ari hakurya y’umuhanda bisaba kuwambuka.

    Umunyeshuri wapfuye yitwa Irakoze Joanna akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, afite imyaka 14 y’amavuko.

    Umuyobozi w’iryo shuri, Sr Patricie Mukagahima yabwiye IGIHE ko iyo modoka yihutaga ikimara kubagonga bahise bihutira kujyana abakomeretse kwa muganga ariko birangira umwe yitabye Imana.

    Ati “Twihutiye kubajyana kwa muganga ariko umwe yitabye Imana ageze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abandi bari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare, barimo bane bakometse cyane.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiye gufasha iryo shuri guhumuriza abanyeshuri kuko hari abari bahungabanyijwe n’ibyabaye kuri bagenzi babo.

    Bamwe mu babyeyi barerera kuri iryo shuri baganiriye na IGIHE bavuze ko badatuje kuko batazi neza uko abana babo bamerewe kandi bitaboroheye kujya kubareba kubera ibihe igihugu kirimo by’icyorezo cya COVID-19, gusa ubuyobozi bw’ishuri bubahumuriza buvuga ko ukeneye amakuru ku mwana we ari kuyahabwa binyuze kuri telefone.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yabwiye IGIHE ko iyo modoka yagonze abanyeshuri yamaze gufatwa.

    Ati “Imodoka twayifashe n’uwari uyitwaye. Bigaragara ko kubagonga byatewe n’umuvuduko mwinshi yari afite. Ikigiye gukurikiraho ni ugukora dosiye agashyikirizwa Ubushinjacyaha.”

    Yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bitwararika birinda gukora impanuka, cyane ko muri ibi bihe abantu basabwa kuba bageze mu rugo saa Mbiri z’umugoroba, hari abatwara ibinyabiziga bari gukoresha umuvuduko ukabije basiganwa n’amasaha.

    Aba banyeshuri bagonzwe ubwo bavaga aho ishuriri riri bambuka bajya ku macumbi ari hakurya

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imodoka-yagonze-abanyeshuri-14-bagiye-kuryama-umwe-arapfa

  • Uteye igiti cya Pomme, Umutini cyangwa Grenadier byaguhesha arenga 200,000Frw buri mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izi ni imbuto z
    Izi ni imbuto z’umutini zibasha kwera mu Rwanda

    Ngabonzima atanga urugero rw’igiti cya pomme avuga ko uwagitera, nyuma y’umwaka umwe kiba gitangiye kumuha imbuto zirenga 80 nibura, ariko cyaba kirengeje imyaka ibiri kigatanga pomme zirenze 250, kandi kikera inshuro ebyiri mu mwaka.

    Mu gihe urubuto rumwe rwa pomme rugurwa amafaranga y’u Rwanda hagati ya 300-600, uwafata nk’urugero rw’igurwa amafaranga 500 agakuba n’imbuto 450 za pomme zaba zibonetse ku giti kabiri mu mwaka, yabona amafaranga 225,000.

    Ngabonzima yagaragaje ko uwaba afite ibiti 12 mu rugo iwe bya pomme(kuko ngo umuntu ashobora no kubitera mu gipango) bihwanye n’amezi 12 agize umwaka, yaba afite umushahara urenze ibihumbi 200Frw buri kwezi, kandi bitamubuza gukora indi mirimo.

    Yagize ati “Ubwo se ubundi bucuruzi wakora bukakungukira gutyo ni ubuhe?”

    Uyu mushakashatsi avuga ko uretse pomme, mu rugo iwe ahafite n’ibiti by’imbuto z’umutini, grenadier (zivamo ‘jus’ yitwa grenadine), umuzabibu, inkeri n’ibyo bita umutima w’impfizi(Coeur de beuf), kandi ibyinshi muri byo bikaba bishobora kuba ahantu hose mu Rwanda.

    Ngabonzima avuga ko urugemwe rw’umutini na rwo arugurisha amafaranga ibihumbi bitanu, wakura abantu bagakoresha ibibabi byawo mu kwivura ariko ko havamo imbuto n’igikoma(confiture) bikunzwe cyane.

    Umutini n’ubwo Yesu/Yezu yigeze kuwuvuma awuhora ko wari utoshye cyane ariko udafite urubuto na rumwe, imitini yo kwa Ally Ngabonzima ngo ihorana imbuto umwaka wose, ariko zikaba zishya neza mu gihe hari izuba.

    Guhera ku mezi icyenda umara utewe, umutini uba utangiye gutanga imbuto ku buryo umara umwaka n’igice usigaye wera imbuto zirenga 400.

    Urubuto rwa grenadier narwo rubasha kwera ahantu hose mu gihugu, aho rumara amezi 14 rukaba rutangiye gutanga imbuto zivamo umutobe ugurwa amafaranga arenga ibihumbi bine kuri litiro imwe.

    Injeniyeri Ngabonzima utuye mu mudugudu wa Kamata, akagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro, avuga ko uyu mushinga wo gutubura imbuto z’ibiti bidasanzwe mu Rwanda yawutangiye mu myaka ine ishize.

    Avuga ko nta kindi kintu kimutunze kuko abasha gutubura byibura ingemwe z’ibiti zirenga 400 za pomme buri kwezi, kandi buri rugemwe rw’igiti akarugurisha amafaranga ibihumbi bitanu.

    Ni umushinga avuga ko yifuza kwigisha buri muntu ushaka kwihangira imirimo mu Rwanda, aho ngo amaze kubona abarenga 750 baje kwiga guhinga ibi biti.

    Uwahinze ibi biti nta mirimo myinshi bimusaba yo kubyitaho, uretse kukibagarira rimwe na rimwe mu mwaka agashyiraho ifumbire kandi akakirinda kugitera hafi y’ibindi biti nk’imyembe bikunze kwibasirwa n’udukoko hamwe n’indwara.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko yasuye Ingeniyeri Ngabonzima agasanga afite umushinga mwiza ndetse akamusaba kuwugeza muri MINAGRI kugira ngo bafatanye kuwagura.

    Minisitiri Ngabitsinze yagize ati “Rwose naramusuye turaganira, afite ubumenyi, hari n’abo yambwiye ko yatangiye gufasha, ariko kugeza ubu sindabona inyandiko ye(proposal) kugira ngo abantu babone uko bamufasha kwagura uwo mushinga, kuko aracuruza duke duke”.

    Avuga ko abayobozi b’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, basuye Ngabonzima bagamije kumufasha kubona ubutaka no kumuhuza n’abandi bahinzi, ariko we akabigendamo gake.

    Asubiza iby’iki kibazo, Ngabonzima yavuze ko atifuza kujyana umushinga we mu nzego zishobora kumufasha kwaguka, ariko agasaba abantu yigisha kuba ari bo bawukwirakwiza hose mu gihugu, kuko ngo yigeze gusaba igishoro muri banki ntiyafashwa kwishyura.

    MINAGRI ivuga ko hari abandi bahinzi barimo gufatanya nayo guhinga ingemwe za pomme zigera ku bihumbi bibiri, ndetse ko bagiye no gutera ingemwe z’inkeri zingana n’ibihumbi 70 mu minsi iri imbere.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/uteye-igiti-cya-pomme-umutini-cyangwa-grenadier-byaguhesha-arenga-200-000frw-buri-mwaka

  • Inzego za Leta zasabwe gukoresha abakozi batarenze 15%, abandi bagakorera mu ngo – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama, iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente niyo yagennye ko haba mu bigo by’abikorera n’ibya Leta umubare w’abakozi bakorera ku biro utagomba kurenga 30% abandi bagakorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Mu rwego rwo kubahiriza uyu mwanzuro, kuri uyu wa 6 Mutarama 2021, Mifotra yasohoye ibaruwa isaba inzego za Leta gukoresha abakozi batarenze 15%.

    Iyi baruwa igira iti “Nshingiye kubigaragazwa n’Inzego z’Ubuzima ndetse n’ibyagaragarijwe Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, nyuma yo kubona ko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera turabamenyesha ko ibikorwa by’Inzego za Leta bikomeza ariko buri rwego rwa Leta rukaba rusabwa gukoresha abakozi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bagenda basimburanwa.”

    Iyi baruwa yakomeje isaba inzego za Leta gukora urutonde rw’abakozi bazajya bakorera mu rugo. A

    Iti “Muri urwo rwego, Mifotra irongera gusaba inzego za Leta guhita hakorwa urutonde rw’abakozi bagenwe gukorera mu biro n’abakorera mu rugo n’igihe urwego rwemeje ko bazajya basimburana ku buryo icyemezo cy’umubare utarenze 15% by’abakozi bakorera mu biro cyavuzwe haruguru gihita cyubahirizwa.”

    Mifotra yasabye ko uru rutonde rushyirwa ahagaragara ku buryo abakozi bose babibona kandi n’inzego zije gukora igenzura ku iyubahirizwa ry’ibi byemezo zikarubona.

    Mu bindi iyi Minisiteri yasabye ko hakomeza gukangurira abakozi ndetse n’abagana ibigo gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi, guhora hasuzumwa ibyangombwa by’isuku hagamijwe kwirinda COVID-19 kandi hakagenzurwa ko buri gihe abakozi n’ababagana bambara agapfukamunwa neza.

    Mifotra itangaje ibi mu gihe imibare y’abicwa na COVID-19 ikomeje kwiyongera aho ubu ari 112. Uretse abapfa n’abayandura bakomeje kwiyongera.

    Mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo Abanyarwanda barasabwa gukaraba intoki neza, kwambara agapfukamunwa n’amazuru, kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse no guhana intera igihe bari mu bantu benshi.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yasabye Inzego za Leta gukoresha abakozi 15% abandi bagakorera mu rugo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-za-leta-zasabwe-gukoresha-abakozi-15-no-gukora-urutonde-rw-abakorerea-mu

  • Nyamasheke: Hatashywe umuyoboro mushya w’amazi wuzuye utwaye miliyoni esheshatu – #rwanda #RwOT

    Ni umuyoboro wa kilometero imwe n’igice wubatswe mu mudugudu wa Gatebe mu Kagari ka Susa muri uyu murenge wa Kanjongo.

    Uyu muyoboro watangiye kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2020, wuzuye utwaye miliyoni hafi esheshatu. Witezweho gucyemura ibibazo by’amazi ku baturage barenga gato 170.

    Bamwe muri abo baturage bagejejweho aya mazi meza bavuga ko bagiye kuruhuka amazi mabi bavomaga bakoresheje urukoma.

    Tuyishime Vestine ati “Byadushimishije cyane kuko twavomaga ahantu kure kandi amazi atari meza, tugakoresha urukoma kugira ngo aze neza ariko kuba tumaze kubona amazi meza ni iby’agaciro. Nkanjye nahise nyageza mu rugo, ubu isuku ni yose.”

    Habiyeze Damascène yunzemo ati “Twari dufite ikibazo cy’amazi tuvoma amazi mabi, tugatekesha amazi mabi, ubu twegerejwe amazi meza n’amavomo kuburyo dushimiye Leta n’abaterankunga.”

    Uretse kuba aya mazi azafasha abaturage, azanafasha ikigo cy’ishuri kiri muri uyu mudugudu, ivuriro rito rihakorera (Post de Sante) ndetse n’urusengero rw’itorero rya UEBR.

    Umushumba w’iri torero Ngabonziza Benoît, yavuze ko bizabafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihe bazaba babafunguriye urusengero.

    Ati “Amazi yadufashije murabona ko twubatse n’urukarabiro bigomba kudufasha kwirinda icyorezo cya Covid 19 ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nke mu gihe bazaba badufunguriye urusengero rwacu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yavuze ko aya mazi yari akenewe cyane kuko byongereye umubare w’abafite amazi meza mu Karere.

    Ati “Yari akenewe cyane kuko byari mu busabe bw’abaturage n’ikigo cy’ishuri, turashima ko yahageze. Ku ruhande rwacu biradufashije byongereye umubare w’abaturage bafite amazi meza.”

    Uyu muyoboro wuzuye utewe inkunga n’umushinga wa Compassion International mu Rwanda, uje kuzamura umubare w’abagerwaho n’amazi meza mu karere ka Nyamasheke, uri ku kigero kirenga gato 80 %.

    Abaturage babonye amavomo yabafashije kureka kuvomera kw’ikoma

    Uyu muyoboro w’amazi witezweho kuzamura isuku y’abatuye Gatebe nyuma y’uko bari bafite isuku nke iterwa nuko nta mazi bagiraga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hatashywe-umuyoboro-mushya-w-amazi-wuzuye-utwaye-miliyoni-esheshatu