Tag: featured

  • Perezida Kagame yakiriye umushoramari Eric Duval #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye Eric Duval baganira ku mishinga y
    Perezida Kagame yakiriye Eric Duval baganira ku mishinga y’ishoramari

    Duval n’itsinda bari kumwe bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame bijyanye n’imishinga y’ishoramari icyo kigo cya Groupe Duval gikomeje gukorera mu Rwanda, icyo kigo kikaba ahanini kizobereye mu bikorwa remezo by’umwihariko inyubako.

    Goupe Duval biciye mu ishami ryayo rya Duval Great Lakes Ltd, iherutse gutangaza ko igiye kubaka inyubako nini z’ubucuruzi zizatwara amamiliyari menshi nubwo batatangaje ingano yayo.

    Izo nyubako ngo zizubakwa ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, aho Minisiteri y’Ubutabera yahoze ikorera, hafi ya Kigali Convention Center, nk’uko umuyobozi w’iryo shami, Vicky Murabukirwa, yabitangarije The New Times muri Kamena 2020.

    Murabukirwa yavuze ko inyubako zose ziri hamwe n’iyari Minisiteri y’Ubutabera, zizasenywa hakubakwa izigezweho za Groupe Duval, zizaba zirimo izo gucururizamo, hoteli, ibyumba by’inama, ibyumba bya Sinema, utubare, ibibuga by’imikino n’ibindi, ku buryo abazajya baza muri Kigali Convention Center ngo bazajya babona ahandi hafi basohokera bakahabona ibindi bintu bitandukanye byabashimisha.

    Inyubako zose icyo kigo kizubaka ngo zizubakwa mu buryo bwo bw’ikoranabuhanga harengerwa ibidukikije, mu rwego rwo gushyigikira Leta y’u Rwanda, muri gahunda yihaye ya 2050 yo kugabanya imyuka ihumnaya ikirere, ndetse zigakuriza amabwiriza y’imyubakire yashyizweho n’Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA).

    Byari biteganyijwe ko izo nyubako zizajya ku buso bwa metero kare 26,000 zitangira kubakwa mu mpera za 2020, ariko ntibyakunze.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umushoramari-eric-duval

  • Guverinoma yahawe ububasha bwo gusubika amatora y’inzego z’ibanze kubera COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iryo tegeko Inteko Rusange ya Sena ikaba yasabye ko abayobozi b’inzego z’ibanze bazakomeza kuyobora kugeza igihe inzitizi y’amatora (COVID-19) izaba itagihari.

    Nubwo Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, iki cyemezo cyatumye intego rusange ya Sena iterana tariki ya 26 Mutarama 2021 kugira ngo ifate uyu mwanzuro.

    Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yagaragaje ko biteganywa n’amategeko, ko Inteko Rusange ishobora gutumizwa mu gihembwe kidasanzwe.

    Dr. Iyamuremye agaragaza ko kuba Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo, bitabujije inteko rusange guterana kuko itegeko ryasuzumwe riri mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19, mu gihe rireba amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba.

    Umushinga w’itegeko ryasuzumwe watanzwe na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo iwemeze, ndetse usabirwa ubwihutirwe.

    Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaraza ubukana, biragaragara ko amatora y’inzego z’ibanze atategurwa kandi itegeko risanzwe ridateganya icyakorwa mu gihe ubuyobozi n’inshingano by’izo nzego bitagomba guhagarara.

    Ubusanzwe ingingo zavuguruwe ziteganya ko iyo manda y’abatowe mu nzego z’ibanze irangiye hari inzitizi ntarengwa ituma amatora adashobora gukorwa, umuntu uri muri uwo mwanya akomeza gukora inshingano ze kugeza igihe inzitizi ntarengwa zitagihari.

    Icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gikomeje kongera ubukana dore ko habarurwa abarwayi 4453, nk’uko imibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 25 Mutarama ibigaragaza, abanduye icyo cyorezo kandi bakaba bagaragara mu gihugu hose.

    Umujyi wa Kigali habonetse abarwayi 137, Gicumbi 64, Kirehe 21, Gatsibo 18, Rulindo 17, Gisagara 12, Nyanza 8, Kamonyi 8, Ngoma 7, Rwamagana 7. Nyagatare 7, Rubavu 7, Karongi 6, Huye 5, Gakenke 4, Nyamagabe 3, Musanze3, Nyamasheke 1 Naho Rusizi 1.

    Kwiyongera kw’abarwayi ntibyakorohera ibikorwa by’amatora biteganya ko ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2021 ari igihe cy’amatora y’inzego zibanze kandi ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 asaba abaturage kwirinda kwegerana, ndetse mu gukumira iki cyorezo uduce tumwe tw’u Rwanda tukaba turi muri guma mu rugo.

    Nubwo nta gihe ntarengwa gishyirwaho kugira ngo icyorezo cya Covid-19 kibe cyarangiye mu Rwanda, u Rwanda ruteganya gutangira kwikira inkingo mu mezi abiri ari imbere kandi hakaba hari ikizere ko ubukana bw’icyorezo bwagabanuka ibikorwa bimwe byahagaze bikaba byakongera gusubukurwa.

    Manda y’abayobozi b’uturere yari iteganyijwe kurangira tariki ya 28 Ukuboza 2020, ariko kubera icyorezo cya Covid-19 bagumye mu kazi ndetse, umushinga w’itegeko ryasuzumwe n’inteko rusange ya Sena ikaba ibemerera kuguma ku kazi kugeza inzitizi z’amatora zivuyeho.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guverinoma-yahawe-ububasha-bwo-gusubika-amatora-y-inzego-z-ibanze-kubera-covid-19

  • Abanyarwanda barashishikarizwa gukoresha imodoka z’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    REMA ikangurira abantu n
    REMA ikangurira abantu n’ibigo bitandukanye gukoresha imodoka z’amashanyarazi kuko zidahumanya ikirere

    Iyo modoka ya mbere yageze mu Rwanda yaguzwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ni nacyo kiyakiriye bwa mbere mu Rwanda ikaba izagifasha kuzuza inshingano zacyo zo kubungabunga ibidukikije, ikaba yazanye n’icyuma kizajya kiyishyiramo umuriro, cyashyizwe ku biro bya REMA ku Kacyiru.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe na REMA, hagaragaramo ko iyo modoka ari iyo mu bwoko bwa Mitsubishi Outlander Plug-In Hybrid Electric Vehicle (PHEV) ikaba ifite moteri ikoresha amashanyarazi n’indi ikoresha amavuta asanzwe, ariko habaho n’ubwoko bukoresha amashanyarazi gusa.

    Moteri yayo ikoresha amashanyarazi ishobora kugenda uburebure bwa km 54 itarashyirwamo undi muriro, gusharija bateri yayo bitwara umuriro wa kw9.8 mu gihe cy’iminota 30 imara ngo ibe yuzuye.

    REMA ivuga ko kugura iyo modoka bigamije kwerekana ibyiza by’ikoranabuhanga rigabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, no gukangurira ibigo bya leta, iby’abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha imodoka z’amashanyarazi.

    U Rwanda ruhagaze rute mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere?

    Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera avuga ko gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu kazi ka buri munsi, ari kimwe muri gahunda z’igihe kirekire REMA ifite mu gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije.

    Agira ati “Ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu bigira uruhare mu mihindagurikire y’ibihe kandi bikanduza umwuka duhumeka. Imodoka zikoresha amashanyarazi ni kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo. REMA irimo gukoresha iryo koranabuhanga mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’umwuka no gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere”.

    Ikigo mpuzamahanga cyita ku ngufu (IEA) kigaragaza ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bufite uruhare rwa 24% y’imyuka yose ya Carbon Dioxide (CO2) yoherezwa mu kirere iturutse ku itwikwa rya lisansi na mazutu.

    Imodoka zikoresha amavuta zigira uruhare mu guhumanya ikirere

    Ubushakashatsi bugaragaza ko imodoka nto, amakamyo, za bisi ndetse n’ibinyabiziga bigendera ku mapine abiri cyangwa atatu byihariye 3/4 by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kandi bikaza ku isonga mu bitera imihindagurikire y’ibihe no guhumanya umwuka by’umwihariko mu mijyi.

    Imodoka zikoresha mazutu na lisansi zisohora imyuka ihumanya ikirere
    Imodoka zikoresha mazutu na lisansi zisohora imyuka ihumanya ikirere

    Ubushakashatsi bugaragaza ko hejuru ya 90% by’abatuye isi bahumeka umwuka uhumanye, kandi abakabakaba miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.

    U Rwanda rufite intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kizaba kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050, u Rwanda kandi rwiyemeje ko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

    Imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere (Nationally Determined Contributions (NDCs).

    Ni muri urwo rwego REMA ishishikariza inzego za Leta, iz’abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo gushyigikira urugamba rwo kurwanya ihumana ry’ikirere.

    Icyo kigo cyanatangiye ubukangurambaga ku makompanyi acuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi kugira ngo bikwirakwize ibyuma bishyira amashanyarazi mu binyabiziga hirya no hino mu gihugu, bityo n’abatuye hanze y’umujyi wa Kigali bibone muri iryo koranabuhanga.

    Turacyakurikirana iyi nkuru ngo tumenye uko ibiciro byazo bizaba bihagaze, inganda zizazigeza mu Rwanda, iziteganyijwe kuza vuba aha, ndetse n’aho ubukangurambaga bugeze bwitabirwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abanyarwanda-barashishikarizwa-gukoresha-imodoka-z-amashanyarazi

  • Sudani y’Epfo yafashe icyemezo cyo guhindura isaha bagenderagaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ukuvuga ko niba uyu munsi muri Sudani y’Epfo bafite saa sita z’amanywa (12h00), guhera tariki ya 01 Gashyantare 2021, bazaba bakiri saa tanu zuzuye (11h00), bivuze ko ku isaha mpuzamahanga (GMT), bazasubira inyuma ho isaha imwe.

    Mbere y’uko Sudani y’Epfo yiyomora kuya Ruguru, isaha yayo yari imbere ho amasaha 3 (GMT+3), kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya, Uganda na Tanzania. Kuva ku itariki ya 01Gashyantare 2021, isaha muri Sudani y’ Epfo izaba ihura neza n’isaha yo mu Rwanda n’u Burundi.

    Bamwe mu baturage bo muri iki gihugu, batangarije BBC ko guhindura amasaha, bizabicira zimwe muri gahunda bari basanzwe bamenyereye, ariko abandi biganjemo abanyeshuri, bakaba babyishimiye, kuko ngo bizatuma babona igihe gihagije cyo kwitegura, bakagera ku ishuri badakererewe, kuko ku gihe gisanzwe, bazaba bongereweho isaha yose.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/muri-afurika/article/sudani-y-epfo-yafashe-icyemezo-cyo-guhindura-isaha-bagenderagaho

  • Sobanukirwa icyatumye amashyuza agenda n’uko yagaruka mu mwanya wayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impuguke zivuga ko amasoko y
    Impuguke zivuga ko amasoko y’amashyuza agihari, ko hubatswe ikidendezi yakongera akuzura

    Icyo kidendezi kizasimbura icyari gisanzwe cyasenyutse kigatuma amashyuza agenda tariki ya 21 Kanama 2020, cyari gisanzwe mu Mudugudu wa Rukamba mu Kagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

    Ni inkuru yatunguye abaturage benshi ndetse isakara mu bitangazamakuru bitewe n’uko abaturage bavugaga ko amazi yazimiye ibintu bavugaga ko ari ibitangaza, abandi bakavuga ko bishobora kuba byatewe n’imitingito, abandi bakavuga ko bishobora kuba byatewe n’ibikorwa by’uruganda rwa Cimerwa rukorera hafi yayo byo guturitsa amabuye.

    Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli bwahise bwohereza itsinda ry’impuguke eshatu zikurikirana imitingito, guturitsa intambi hamwe n’imiterere y’ubutaka. Tariki ya 27 Kanama 2020 ryasuzumye icyateye igenda ry’amazi y’amashyuza mu Murenge wa Nyakabuye ahazwi nka Bugarama, bavuga ko atari imitingito kuko itari gutuma amazi azimira.

    Ngaruye Jean Claude ushinzwe Ubushakashatsi bw’Amabuye y’agaciro muri icyo kigo, yatangarije Kigali Today ko iby’imitingito ntaho bihuriye n’igenda ry’amazi y’amashyuza kuko iyo biba n’isoko iba yarabuze.

    Yagize ati “Hariya niho dufite uruganda rwa sima, impamvu ni uko ari ho haboneka ibikoreshwa mu gukora Sima ni ukuvuga ibishonyi, ibumba rimeze nk’inombe, n’andi mabuye akenerwa. Ibikoreshwa mu gukora sima 60% ni amabuye aboneka hariya, yabonetse kubera amashyuza yaho.”

    Akomeza agira ati “Amashyuza akomoka ku iruka ry’ibirunga, ariya mashyuza aba arimo imyungu ngugu myinshi (nka K, Ca, Mg, Na, P), haba harimo kandi imyuka myinshi nka (H, CO2, H2S), iyo bikonje ni byo bihinduka ariya mabuye.

    Amazi ubu arimo kuza, ngo azongera yuzure ikidendezi abantu bongere kuyishimira
    Amazi ubu arimo kuza, ngo azongera yuzure ikidendezi abantu bongere kuyishimira

    Uko twabisanze rero ni uko isoko itazimiye nk’uko bivugwa, isoko irahari ndetse nini itanga litiro 15 ku isegonda.

    Ngaruye asobanura ko ibishonyi biri aho hantu biba bigizwe n’ibuye ridakomeye ryorohereye, kandi muri ryo hagenda habonekamo umwanya.

    Ati “Icyabaye rero iyo myanya irimo imbere yinjiwemo n’amazi, bituma haboneka ahantu hatatu amazi asohokera, harimo asohokera muri kariyeri aho Cimerwa iturikiriza amabuye, hari aho abanyamasengesho basengera, hakaba n’ahandi bita mu gakono. Kubera ko ibyo bibuye tuvuga Cimerwa ituritsa bitemewe ko byinjirwamo n’amazi, ibyo byatumye Cimerwa iyayobora. Bivuze ko hari isoko imwe imena amazi mu kidendezi, cyakuzura amazi agasohokera mu nzira eshatu.”

    Akomeza avuga ko Cimerwa yakumiriye amazi ajya muri kariyeri yayo, ayo mazi ahora ku rutare kandi arimo imyunyu ngugu n’amagazi byinjiramo byishakira inzira, bituma urutare rworoha rumera nk’ibumba bituma ari ho yinyurira ava muri cya kidendezi.

    Ati “Ndebye ibyabaye 80% mbiha imiterere y’urutare n’amazi, naho 20% akaba ari byo mpa imitingito no guturitsa intambi kuko na byo bitera imitingito mitoya. Bisobanuye ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ibibera mu nda y’isi ahubwo byabereye hejuru, kuko iyo biba bifitanye isano n’ibibera mu nda y’isi amasoko y’amashyuza yari gufunga, amashyuza akazimira, ariko isoko y’amashyuza iracyakora neza nta kibazo.”

    Ngaruye avuga kandi ko bagiriye inama ubuyobozi bw’Akarere gusukura ahasanzwe amashyuza bagakuramo ibumba n’isayo birimo bagacukura kugera ku rutare rukomeye, bakubaka urwogero rwa kizungu ‘Piscine’ yajya ifasha abantu koga bisanzuye ndetse bikagabanya n’impanuka zikunze kuboneka z’abantu basaya mu cyondo cy’ibumba.

    Izi nama zatanzwe n’impuguke z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’uruganda rwa Cimerwa batangiye kuzishyira mu bikorwa, ndetse umwaka wa 2020 warangiye imashini zaratangiye ibikorwa muri icyo kidendezi zikuramo ibumba n’isayo ariko iza guhagarara.

    Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuze ko bari bishimiye ko ubuyobozi bugiye kubagarurira amashyuza bakongera bakayoga ndetse bakabona abayagana naho abahaturiye bakabona imirimo, ariko ngo imashini yaje kuhakora ntiyamaze kabiri.

    Uko amazi y
    Uko amazi y’amashyuza yari asanzwe amezi mbere yo gutemba

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, avuga ko ibikorwa byo kubaka ikidendezi bitahagaze ahubwo byatewe n’imashini yagize ikibazo bikaba ngombwa gusimbuza ibyuma.

    Agira ati “Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli n’uruganda rwa Cimerwa twakoze inyigo y’ikidendezi kigomba kubakwa, dusanga hagomba gukurwamo isayo n’ibumba ariko imashini igezemo ihura n’ibibazo niyo mpamvu abaturage batakibona imashini”.

    Kayumba avuga ko ibikorwa byo kongera kubaka ikigendezi byagombaga kurangira mu kwezi kwa Gashyantare 2021 ariko kubera kwangirika kw’imashini bishobora kubitinza.

    Ati “Hazakorwa ikidendezi gitsindagiye neza kitarimo isayo cyangwa ibumba ndetse hasi hashyirwemo sima yo mu mazi, uburyo kizaba gikozemo bizajya bituma amazi azamuka ntahite agenda, ahubwo abanze abe ikigendendezi, noneho arenze hejuru abe ariyo yagenda nabwo ku buryo atagira ibyo yangiza aramutse amanutse”.

    Amashyuza yo mu Murenge wa Nyakabuye niyo azwi nk’amashyuza ya Bugarama ahuriyeho imirenge ya Gitambi na Nyakabuye, ahantu hasanzwe hasurwa cyane n’abashaka kuyakoresha mu kwivuza, naho ubuyobozi bw’akarere ka Rusuzi bukayafata nk’ahantu nyaburanga ndetse hakubahwa Hoteli yakira abashaka kuyasura no kuyakoresha mu kwivura imitsi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sobanukirwa-icyatumye-amashyuza-agenda-n-uko-yagaruka-mu-mwanya-wayo

  • Ruhango: Batekesha amazi yo mu kidendezi kimaze gupfiramo abantu babiri – #rwanda #RwOT

    Abaturage bafite icyo kibazo ni abo mu Mudugudu wa Gako mu Kagari ka Buhoro, bityo bagasaba ubuyobozi kubegereza amazi meza nk’igisubizo kirambye.

    Babwiye TV1 ko icyo kidendezi kirekamo ayo mazi ari icyacukuwemo itaka ryakoreshwaga ubwo hubakwaga imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Ruhango.

    Umwe ati “Iyo dukeneye amazi yo kunywa bidusaba gukora urugendo tukajya mu Murenge wa Byimana mu Kagari ka Ntenyo ahazwi nko mu Rukiriza niho dukura amazi meza. Tunywa amazi ashoka mu mugende aba yavuye muri kiriya cyuzi kuko iyo cyuzuye amazi amanuka kandi hapfiramo abantu.”

    Abo baturage bakomeza bavuga ko kuba bavoma ayo mazi mabi ari ukubura uko bagira kuko nta handi ho kuvoma bafite hafi yabo.

    Ati “Koperative yacukuye ikirombe kinini yanga kugisiba ku buryo iyo imvura iguye amazi aza akuzuramo agahita amanuka akaba ariyo tuvoma. Ubwo urumva tunywa amazi mabi tugatekesha amazi mabi.”

    Icyo bose bahurizaho ni ugusaba ubuyobozi kubegereza amazi meza bakareka kuvoma ayo mu kidendezi kuko yatangiye kubatera indwara.

    Ati “Turasaba Leta kugira ngo idufashe tubone amazi meza. Ingaruka bitugiraho ni uko abana barwara amibe natwe tukarwara inzoka, ugasanga abantu ntabwo bameze neza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko kuri icyo kidendezi bashyizeho icyapa gisaba abantu kwirinda kukijyamo no kuhegera kandi ko umuntu wapfiriyemo by’impanuka ari umwe naho undi akaba yariyahuyemo abishaka.

    Yavuze ko kuba abaturage bavoma amazi aturuka muri icyo kidendezi ubuyobozi busanzwe bubizi, ariko icyo batazi neza ni ukuba bayavoma bagiye kuyanywa cyangwa kuyatekesha.

    Ati “Niba bayavoma bajya kuyatekesha cyangwa kuyakoresha indi mirimo ntabwo tubizi, ariko bayavomye bajya kuyakoresha indi mirimo nko kubumba amatafari byaba ari ibisanzwe.”

    Habarurema yakomeje avuga ko kuba kariya gace katagira amazi meza ari ikibazo kizwi n’ubuyobozi ariko hari kubakwa umuyoboro w’amazi ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe bazaba begerejwe amazi meza.

    Ati “Turimo turahubaka umuyoboro hafi yaho cyane, aho abaturage bazafatiraho haba mu Kagari ka Tambwe haba mu Kagari ka Buhoro (aho icyo kidendezi kiri); mu gihe gito abaturage barabona amazi nko mu gihe cy’ukwezi uwo muyoboro uraba utangiye gukora.”

    Yasabye abaturage kwitwararika muri iki gihe bakirinda kwegera icyo kidendezi nk’uko bashobora kwirinda izindi mpanuka.

    Ati “Twashyizeho itangazo rwose risomeka ryanditse mu Kinyarwanda turabasaba ngo baryiteho, nk’uko umuntu yaca ku mugezi uwo ari wo wose cyangwa ku bindi bikorwa bishobora kumutera impanuka akabyirinda, turabasaba kuhitondera nti bajye bahegera.”

    Yavuze ko bateganya gusiba icyo kidendezi ku bufatanye n’abantu basanzwe bakuramo ibikoresho by’ubwubatsi, asaba abaturage guharanira kurinda ubuzima bwabo icyabwangiza cyose, abibutsa ko amazi y’imvura atemba hasi cyangwa andi mazi mabi ashobora gukoreshwa indi mirimo nko kubaka no kuhira ariko atari ayo gutekesha cyangwa kunyobwa.

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango yerekana ko abaturage bamaze kwegerezwa amazi meza bari kuri 65%.

    Hari abaturage bo mu Karere ka Ruhango babangamiwe no kuvoma amazi mabi yo mu kidendezi kimaze gupfiramo abantu babiri

    Aya mazi aba yanduye cyane ku buryo ashobora gutera ibibazo abayatekesha bakanayanywa

    Iki kidendezi kirekamo amazi ni icyacukuwemo itaka ryakoreshwaga ubwo hubakwaga imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Ruhango

    Muri iki kidendezi hamaze gupfiramo abantu babiri

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-babangamiwe-no-gutekesha-amazi-yo-mu-kidendezi-kimaze-gupfiramo-abantu

  • Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cya KT Radio cya ku itariki 19 Mutarama 2021, kitabiriwe na Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ndetse na Dusengiyumva Samuel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, basobanuye byinshi ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, uko imibare y’abandura icyo cyorezo yazamutse cyane mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 ndetse no muri izi ntangiriro z’umwaka, ibyo bikaba ari byo byatumye ubu, Umujyi wa Kigali warashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo.

    Dr Nsanzimana ubwo yari mu kiganiro, yavuze ko hari abarwayi ba Covid-19,basaga 3700 barimo kwitabwaho hafi kimwe cya kabiri cyabo, ni ukuvuga abagera kuri 46% banduye mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo,Ukuboza 2020 ndetse no muri Mutarama 2021. Ibyo ngo byatewe n’uko hari igihe imibare y’abandura yari yabaganutse, ibikorwa byinshi birafungurwa, ndetse n’abantu basa n’abirara, bakajya mu birori ntibibuke kubahiriza ingamba zo kwirinda.

    Hari aho ngo wasangaga ubukwe bwatashywe n’abantu barenga 200, harimo abatambaye udupfukamunwa uko bikwiye, cyangwa se bamwe banadushyize mu mifuka. Hari kandi n’abanduye cyane mu gihe cy’iminsi mikuru y’impera z’umwaka, kuko ngo hari abibwiraga ko ntacyo bitwaye kuba yatumira abantu bane iwe bagasangira, n’ibindi. Gusa hari n’abavuga ko, urebye uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yubahirizwaga mbere, ubu usanga byaragabanutse.

    Urugero ngo ni nka za ‘Kandagira Ukarabe’ wasangaga imbere ya buri muryango w’iduka cyangwa butike, n’ahandi. Ntawinjiraga adakarabye,none ubu ngo ntibikitabwaho uko bikwiye kuko hari aho usanga amazi, ariko nta sabune, cyangwa se n’izo Kandagira Ukarabe’ ugasanga zarumye nta mazi arimo. Ibyo ngo abayobora amasibo(Mutwarasibo) ndetse n’abayobora imidugudu(Mudugudu) baba babibona bakabyihorera, ari ho bamwe bahera bavuga ko uruhare rw’izo nzego z’ibanze mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 rutagaragara, mbese ngo bisa n’ibyahariwe inzego z’umutekano cyane cyane Polisi y’igihugu.

    Avuga kuri icyo kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko uhereye muri Werurwe 2020, ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, inzego z’ibanze zakoze akazi gakomeye zifatanyije n’inzego z’umutekano, cyane cyane polisi, bafatanya mu gusobanura uko Covid-19 yandura n’uko bayirinda ku buryo ubu nta muturage utarabyumva. Izo nzego z’ibanze kandi ni zo zishyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri n’ibindi.

    Dusengiyumva yongeraho ko nubwo umuntu yavuga ko ibyo bireba izo nzego, ariko ubundi ngo inshingano ya mbere mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ireba umuturage, kuko ni we ugomba kumenya uko yambara agapfukamunwa neza,uko akaraba n’ibindi kuko ni na we urwara. Gusa ngo iyi gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho, ni umwanya wo gusubira inyuma, abantu bakareba, ibyo batatunganyije uko bikwiye, n’izo nzego z’ibanze zikongera imbaraga mu kazi zikora.

    Dusengiyumva ati “Urebye uko imibare yazamutse, ni ibimenyetso bigaragaza ko habayeho intege nkeya, ariko ni ngombwa kwibutsa ko uruhare rwa buri wese rukenewe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19. Dusangire inshingano, ibitagenda buri wese ahuye na byo akabigaragaza”.

    Ku bijyanye n’ikibazo cy’abantu bajyaga bandura Covid-19, bakaba babizi, ariko bagakomeza gahunda zabo ndetse bagakomeza guhura n’abantu, kuko nta wundi wabaga abizi, ubu ngo cyafatiwe umwanzuro kandi ushobora kuzatanga umusaruro.

    Dr Nsanzimana ati “Ubu umuntu bamubwiraga bati urarwaye,jya mu rugo,ariko akabirengaho kuko nta ‘camera’imuri hejuru,akigendera. Ariko uhereye ubu, umuntu uzajya yandura Covid-19, bizajya bimenyeshwa abajyanama b’ubuzima, n’abayobozi b’Isibo ndetse n’abayobozi b’umudugudu atuyemo, babe bazi ko kanaka arwaye atagomba gusohoka. Kuri ibyo kandi hazajya hiyongeraho n’isaha umuntu urwaye azajya yambikwa, akayikuramo yakize kugira ngo yambikwe abandi”.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amakuru-y-uwanduye-covid-19-azajya-amenyeshwa-abayobozi-b-aho-atuye

  • Ibintu bidasanzwe wamenya ku irahira rya Perezida wa USA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Capitol: Inyubako iberaho umuhango w
    Capitol: Inyubako iberaho umuhango w’irahira rya perezida wa USA

    Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye Perezida Donald Trump ahitamo kutitabira umuhango w’irahira rya Joe Biden ugiye kumusimbura kuri uwo mwanya. Ariko se wari uzi ko Donald Trump atari we perezida wenyine wa Amerika wanze kwitabira ukurahira k’uwo basimburanye?

    Dore bimwe mu bintu bidasanzwe byagiye biranga imihango yo kurahira kw’abakuru b’igihugu muri USA:

    1. George Washington wabaye Perezida wa mbere wa USA (1789–1797) yagombye kuguza amafaranga kugira ngo abashe kwitabira umuhango w’irahira rye. N’ubwo ku ruhande rumwe uyu mugabo yari umukire umuntu arebye ingano y’ubutaka yari atunze, dore ko yari afite hegitari zisaga ibihumbi 20 z’ubutaka, ku rundi ruhande yari umukene kuko ngo akenshi nta mafaranga mu ntoki yabaga afite. Byabaye ngombwa rero ko aguza amafaranga kugira ngo abashe gukora urugendo rwerekeza mu mujyi wa New York aho imihango yo kurahira yabereye.

    2. Mu gihe kuri ubu imihango yose ijyanye no kurahira k’umukuru w’igihugu isigaye ibera mu murwa mukuru Washington, kera ntabwo ari ko byari bimeze. Kugeza mu mwaka wa 1801 imihango yo kurahira yaberaga mu mujyi wa New York cyangwa se uwa Philadelphia. Iyi mijyi yombi ikaba yarigeze kuba imirwa mikuru ya USA.

    Mu gihe kandi ubu bimenyerewe ko iyi mihango ibera ku nzu y’inteko ishinga amategeko (The Capitol) kandi ikabera hanze, mu bihe byashize, kubera impamvu zitandukanye, yagiye ibera ahandi hantu hatandukanye harimo muri White House (ibiro bya Perezida), mu ndege, ndetse no muri Capitol imbere kubera ko ibihe byabaga byahindutse cyane bitewe ahanini n’ubukonje bwinshi.

    3. Kuri ubu biramenyerewe ko imihango y’irahira ry’umukuru w’igihugu iba buri gihe tariki 20 Mutarama, ariko kugeza mu mwaka wa 1937, iyi mihango yabaga tariki 4 Werurwe. Inteko ishinga amategeko ya USA yahinduye itegeko nshinga mu mwaka wa 1933, ikemeza ko iyi mihango yimurirwa tariki 20 Mutarama. Iyo iyi tariki ihuye n’umunsi wo ku cyumweru, perezida mushya arahira mu muhango uba hari abantu bake, ubundi imihango rusange yo kurahira ikimurirwa ku wa mbere tariki 21 Mutarama. Ni ukuvuga ko iki gihe perezida mushya arahira inshuro ebyiri. Ibi bimaze kuba inshuro eshatu; mu 1957, 1985, na 2013 ubwo Barack Obama yarahiraga manda ya kabiri. Gusa mu mwaka wa 1849, Zachary Taylor wabaye Perezida wa 12 wa USA, yanze kurahira ku cyumweru kubera ko ngo yashakaga “kubahiriza umunsi w’isabato”. Ibi byatumye habaho icyuho mu butegetsi bw’icyo gihugu, ku buryo byabaye ngombwa ko hitabazwa perezida wa sena David Rice Atchison, kugira ngo abe ari we uba perezida mu gihe cy’amasaha 24. Kugeza ubu haracyagibwa impaka hibazwa niba David Rice Atchison na we yabarwa nka perezida w’icyo gihugu.

    Donald Trump ubwo yarahiriraga kuyobora muri manda y
    Donald Trump ubwo yarahiriraga kuyobora muri manda y’imyaka ine yarangiye kuri uyu wa Gatatu

    4. N’ubwo Donald Trump atitabiriye irahira rya Joe Biden, si we perezida wenyine wakoze ibi mu mateka y’iki gihugu. Uwa mbere wabikoze ni John Adams (wabaye perezida wa 2 wa USA) wanze kwitabira irahira rya Thomas Jefferson mu 1081, kubera ko batumvikanaga. Uwa kabiri wabikoze ni umuhungu we John Quincy Adams (wabaye perezida wa 6 wa USA) wanze kwitabira irahira rya Andrew Jackson mu 1829. Martin Van Buren (wabaye perezida wa 8 wa USA) na we ntabwo yitabiriye irahira rya William Henry Harrison mu 1841 kubera impamvu zitamenyekanye. Andrew Johnson wabaye Perezida wa 17 wa USA we yahisemo gutegura Inama y’Abaminisitiri ku munsi wa nyuma wa manda ye aho kugira ngo yitabire irahira rya Ulysses S. Grant mu 1869. Undi ni Woodrow Wilson wabaye perezida wa 28 wa USA utarabashije kwitabira irahira rya Warren G. Harding mu 1921 kubera impamvu z’uburwayi.

    5. Franklin Pierce wabaye perezida wa 14 wa USA, yanze “kurahirira ku mugaragaro” ahubwo ahitamo “kwemera ku mugaragaro” inshingano z’umukuru w’igihugu. Pierce akaba yarakoze ibi kubera ko yari amaze gutakaza ukwemera kwe, nyuma y’urupfu rw’umuhungu we rukumbi rwabaye amezi abiri mbere y’uko arahira. Bitandukanye n’abandi bategetsi ba USA, Pierce yanze gukoresha Bibiliya mu irahira rye.

    6. William Henry Harrison wabaye perezida wa 9 wa USA, yesheje agahigo ko kuba ari we wavuze ijambo rirerire ubwo yarahiriraga inshingano ze mu mwaka wa 1841. Ijambo rya Harrison ryamaze amasaha abiri, arivugira mu bukonje bukabije. Ibi byamuteye indwara y’ibihaha yamuhitanye nyuma y’ukwezi kumwe gusa. Harrison akaba afite agahigo ko kugira ijambo rirerire no kuba ari we wamaze igihe gito ku butegetsi, dore ko yabumazeho iminsi 31 gusa.

    Ni mu gihe George Washington we ijambo rye ryamaze igihe gito cyane kuko yakoresheje amagambo 135 gusa.

    7. Barack Obama yarahiye inshuro 4! Mu mwaka wa 2009 ubwo yarahiraga bwa mbere, perezida w’urukiko rw’ikirenga yasomye nabi amwe mu magambo agize indahiro, biba ngombwa ko Barack Obama yongera kurahira ku nshuro ya kabiri, umunsi ukurikiyeho, mu rwego rwo kwirinda ko hari izindi ngaruka byazateza mu gihe kiri imbere. Barack Obama yongeye kurahira ku nshuro ya gatatu tariki 20 Mutarama 2013, ubwo yari atangiye manda ye ya kabiri. Ariko uwo munsi wahuriranye no ku cyumweru biba ngombwa ko yongera kurahira mu ruhame ku wa mbere tariki 21 Mutarama 2013.

    Barack Obama yarahiye inshuro enye
    Barack Obama yarahiye inshuro enye

    8. Kurahira k’umukuru w’igihugu muri USA ni igikorwa gikurura itangazamakuru ryaba iry’aho muri USA ndetse n’ahandi ku isi.

    Mu mwaka wa 1801 nibwo bwa mbere ikinyamakuru cyandika kuri iki gikorwa, aho ikinyamakuru National Intelligencer gisohora ijambo rya Thomas Jefferson.

    Ifoto ya mbere y’irahira ry’umukuru w’igihugu muri USA yafashwe mu mwaka wa 1857, mu irahira rya James Buchanan.

    Amashusho (video) ya mbere y’irahira ry’umukuru w’igihugu yafashwe mu mwaka wa 1897, ubwo William McKinley yatangiraga imirimo ye.

    Mu 1925, irahira rya Calvin Coolidge ryanyujijwe kuri radio mu gihugu hose, naho mu 1949 irahira rya Harry S. Truman ryanyujijwe kuri televiziyo ku nshuro ya mbere.

    Mu gihe kuri ubu abantu benshi hirya no hino ku isi bari bubashe kureba irahira rya Joe Biden binyuze kuri murandasi, mbere y’umwaka wa 1997, ntabwo byari bushoboke. Bill Clinton ni we Perezida wa mbere warahiye kandi imihango igacishwa kuri Internet.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ibintu-bidasanzwe-wamenya-ku-irahira-rya-perezida-wa-usa

  • Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bavuye Guhaha aho gutaha bihagararira mu muhanda baraganira
    Bavuye Guhaha aho gutaha bihagararira mu muhanda baraganira

    Ikigaragara aho nagiye nca, nagiye nsanga hari aho abantu bibereye ku mihanda baganira, abitwaza kujya gushaka serivise zemewe bakaboneraho kuganira, abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa, n’umubyigano mu bahaha.

    Hari n’aho nabonye bacuruza inkweto mu gihe zo zitabarirwa muri serivise za ngombwa zikenewe muri iyi minsi ya Guma mu Rugo.

    Uyu we yahisemo gucuruza inkweto mu gihe zitari mu byemewe gucuruzwa muri iki gihe cya Guma mu Rugo
    Uyu we yahisemo gucuruza inkweto mu gihe zitari mu byemewe gucuruzwa muri iki gihe cya Guma mu Rugo

    Hari n’aho nabonye ababyeyi bacuruza imboga zitandukanye n’imbuto ku dutaro bagenda bakomanga kuri buri rugo bagurisha.

    Bamwe mu bo twaganiriye bambwiye ko nubwo kugurira abo babyeyi ari amaburakindi arimo no kubatera inkunga ngo nabo babeho, biteye inkeke n’impingenge, ngo kuko bashobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid19 mu mu ngo banyuramo mu buryo bworoshye.

    Aba babyeyi b
    Aba babyeyi b’udutaro bagenda bakomanga kuri buri rugo bagurisha. Hari impungenge zuko bakwirakwiza covid19 mu ngo banyuramo

    Nanyuze no muri Gare ya Nyabugogo kureba niba abaturage Guma mu Rugo yasanze muri Kigali ariko bifuzaga gusubira iwabo kuhamara iyi minsi ya Guma mu Rugo bose barafashoje gutaha.

    Mbaza ngo wasanze bimeze bite. Nasanze aba baturage bose nk’uko Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yabisobaniye, barafashijwe gutaha ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo, ubu gare ya Remera ikaba yera ngo de.

    Gare ya Nyabugogo nta n
    Gare ya Nyabugogo nta n’inyoni itambamo

    Dore mu mafoto uko bimeze:

    Aba dore uko bimereye mu muhanda n
    Aba dore uko bimereye mu muhanda n’ukuntu bambaye agapfukamunwa
    Uyu uhagaze yaje kugura M2u ariko byarangiye ahindutse umucuruzi wazo
    Uyu uhagaze yaje kugura M2u ariko byarangiye ahindutse umucuruzi wazo
    Guma mu Rugo kuri bo ni Guma ku irembo
    Guma mu Rugo kuri bo ni Guma ku irembo
    Aba nababajije aho bagannye ariko kugeza n
    Aba nababajije aho bagannye ariko kugeza n’ubu nandika iyi nkuru ndacyategereje igisubizo
    N
    N’aba ni uko
    Uyu we Guma mu Rugo yayihindiye Guma mu giti
    Uyu we Guma mu Rugo yayihindiye Guma mu giti
    Uyu ni umuzunguzayi w
    Uyu ni umuzunguzayi w’imiti gakondo, nawe ngo ari muri serivisi z’ubuvuzi zemerewe gukora
    Ku munsi wa kabiri wa Guma mu Rugo ngo bari bakumburanye
    Ku munsi wa kabiri wa Guma mu Rugo ngo bari bakumburanye
    Abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa bambaye bateye inkeke.
    Abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa bambaye bateye inkeke.

    Mundebere namwe nk
    Mundebere namwe nk’aba bana rwose ukuntu bigabije umuhanda nta dupfukamunwa muri ibi bihe turimo
    Aba bambwiye ko ari aba Marine, bari bicaye kwa Mutangana ngo bacunze urangara ngo bamukosore (Bamwibe)
    Aba bambwiye ko ari aba Marine, bari bicaye kwa Mutangana ngo bacunze urangara ngo bamukosore (Bamwibe)
    Guhana intera mu isoko ryo kwa Mutangana ni ikizamini
    Guhana intera mu isoko ryo kwa Mutangana ni ikizamini
    Polisi n
    Polisi n’abakorerabushake bari gufatanya gukangurira abaturage baje guhaha gushyira intera hagati yabo
    Nubwo bitoroshye ariko icyizere ni cyose cy
    Nubwo bitoroshye ariko icyizere ni cyose cy’uko iki cyorezo kizatsindwa ubuzima bugasubira mu buryo

    Photo : Roger Marc Rutindukanamurego


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Kigali-Bamwe-kuguma-mu-rugo-babigize-ibihuha-Dore-uko-byifashe-mu-mafoto