Tag: featured
-
Rubavu: Abagabo babiri barashwe bagerageza kwinjira mu gihugu banyuze ahatemewe –
Aba baturage barasiwe mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza,umudugudu wa Murambi aho bakunze kwita Diaspora.
Muri babiri barashwe uwabashije kumenyekana ni Nzayisaba Jean Damascene wo mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Rukoko warashwe ahetse umufuka urimo magendu y’imyenda naho mugenzi we ntabwo ntiyari yamenyekana.
Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Colonel Mpabuka Innocent yabwiye abaturage ko ingabo zishinzwe kubungabunga umutekano wabo atari ukubarasa, abasaba kwirinda guca ahatemewe by’umwihariko ahatemewe.
Ati “Ntabwo dushinzwe kurasa abaturage, dushinzwe kubarindira umutekano. Ibintu byo guca hano nijoro ntitubasha kugutandukanya n’umwanzi, byibura uje ku manywa twakujyana ugahanwa ariko aba baza nijoro ni abagizi ba nabi kuko hano baca n’umwanzi na we yahaca’’.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,yasabye abaturage kwirinda kunyura mu bihuru kuko baba biyemeje gufatwa nk’abanzi, abakangurira kwitabira kunyura mu nzira bemerewe.
Ati “Nubwo imipaka ifunzwe hari uburyo bwashyizweho bwo koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage ku mpande zombi ariko bagaca ku mipaka yemewe izwi. Mudufashe mukurikize amabwiriza kuko birababaje kubona umuntu aza mu ijoro akanyura mu birindiro by’ingabo, ababikora mubireke muze tubafashe. Mujye mwambuka byemewe n’abizeza ko nibishoboka ko umupaka mwasabye wa Rutagara hari ubwo uzafungurwa vuba’’.
Yashoje abasaba kunyura mu mipaka itatu yemewe ari yo Kabuhanga,Petite Barriere na Grande Barriere.
Imbibi zihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe hakunze kurasirwamo abaturage baagerageza kwinjira mu gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko abenshi muri bo bakaba ari abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge.
Umwe mu barashwe abaturage batangaje ko batamuzi imyirondoro
Col Mpabuka Innocent yasabye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe n’amategeko
Imodoka yaje gutwara imirambo y’abarashwe binjira mu buryo butemewe
Inzego zitandukanye zaramukiye aho byabereye guhumuriza abaturage no kubaha ubutumwa
Umubyeyi w’uwarashwe yari afite agahinda
Meya wa Rubavu, Habyarimana Gilbert yasbaye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe kuko bituma bafatwa nk’abanzi
-
Nyabihu: Uko ‘Isange mu ndorerwamo’ yabaye urufunguzo rwo kubabarirana ku bahemutse n’abahemukiwe muri Jenoside –
Isange mu ndorerwamo ni itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2011 ritangijwe n’abantu batanu. Ryari rigamije kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abayikoze.
Kayisire Anastase wo mu Murenge wa Mukamira ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi agasigara ari umwe mu muryango we wose. Yavuze ko kwishyira hamwe byababohoye bagatanga imbabazi ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside bagasaba imbabazi. Byatumye kuri ubu babanye neza ndetse bakaba baratangiye n’ibikorwa by’iterambere.
Yagize ati “Nkanjye ubwanjye nahuraga n’abampemukiye bakanyicira nkumva ntabanyura iruhande ndetse nabo ari uko, tumaze guhugurwa kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge tuza kwishyira hamwe dutangiza itsinda turi batanu muri 2011.”
“Twarakomeje, iyo duhuye mu bikorwa byacu turaganira ku mateka yacu kuko burya abatatanye barashira ariko abishyize hamwe batera imbere. Ubu dufite intama tugenda tworozanya, duhinga ibirayi intego yacu ni uko tuzikura mu bukene tukagera ahashimishije kuko twarangije kubohoka mu mitima yacu”.
Nzabonimpa Antoine wo mu Mudugudu wa Kamabuye Akagari ka Nyirakigugu Umurenge wa Jenda, ni umwe mu bakoze Jenoside aza no kubihangirwa afungwa imyaka 13 aza gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.
Yavuze ko n’ubwo abibumbiye muri aya matsinda bateye indi ntambwe iganisha mu bumwe n’ubwiyunge, hakiri inzitizi yo kuba hakiri abatarabona ababo bishwe kubera abadatanga amakuru.
Yagize ati ” Mbere ntarajya mu itsinda nahuraga n’abarokotse Jenoside nkakwepa nkaca kure yabo kuko numvaga mfite ipfunwe, ubwo maze kurigeramo ndiga mbona uko abarokotse banyakiye neza ndabohoka ubu tubanye neza bihagije. Ikibazo kikigaragara ni uko hari abatarabona ababo bishwe bakajugunywa kandi ababishe bakaba bataratanga amakuru”.
Yakomeje asaba abandi bakoze Jenoside kubohoka bagasaba imbabazi ndetse bagatanga n’amakuru ku baba bazi aho bajugunye imibiri y’abishwe kuko ariyo nzira yo kubohoka no kwiyunga bikwiye.
Ati” Kuba hari abakoze Jenoside bakinangiye banze bakaba batarabohoka ngo basabe imbabazi, nababwira ko bakwiye kuzisaba ndetse bagatanga n’amakuru y’ahaba harajugunywe imibiri y’abishwe. Nta pfunwe nkigira tubanye neza n’abarokotse, nashize ubwoba. Duhurira ahantu tugakora ibikorwa biduteza imbere, bampa akazi iyo kabonetse turasangira nta kibazo tubanye neza cyane. Ubu mfite mushiki wanjye kwa data wacu washyingiye ku muntu warokotse rwose turisanzuye.”
Nyiransabimana we ni umwe mu bakomoka ku wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi wishyuye imitungo yangijwe na se umubyara, avuga ko kuba mu itsinda rya Isange mu ndorerwamo byamubohoye ndetse bigatuma yumva neza akamaro ko guhabwa imbabazi.
Yagize ati “Naje mu itsinda nzanywemo n’umubyeyi data yagize imfubyi kuko yamwiciye ababyeyi. Nibazaga ukuntu nzabana n’abantu data yiciye ababyeyi bikantera ubwoba. Maze kugeramo twarabanye dufatanya mu bikorwa by’ubuhinzi bw’itsinda, aza no kumbabarira ku mitungo ye twishyuraga yangijwe na data, maze gupfusha mabukwe yambaye hafi ambera mabukwe. Numvishe neza akamaro ko kubabarirwa no kubohoka”.
Sinangumuryango Moise, Umurinzi w’igihango mu Karere ka Nyabihu ubarizwa mu itsinda Isange mu ndorerwamo, na we avuga ko kuba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizemo uruhare babanye neza bagakorera hamwe ari ikintu gishimishije.
Ati “Tubanye neza nta kibazo, ubona bose barabohotse nta rwikekwe ruhari. Duhana amatungo tukorozanya, duhingira hamwe tugasarurira hamwe, tugasurana, tugasangira. Tujya guhura nta buyobozi bwaduhuje byavuye ku bushake bwacu kuko twabonaga kubana bidufitiye akamaro cyane tugamije ko abantu babohoka bagatera imbere”.
Uretse ko iri tsinda rifasha komora ibikomere, abaririmo bishimira kandi ko ryabaye n’uburyo bwo guteza imbere imibereho myiza kuko borozanya amatungo magufi n’amaremare hamwe no kugobokana binyuze mu bushobozi bizigamira nk’uko Sinangumuryango Moise akomeza abivuga.
Ati” Ubu tworozanya intama, twatangiye no guhana inka. Twejeje ibirayi ubu mu itsinda tumaze kugira amafaranga agera ku bihumbi 700 kandi dukomeje gukorera hamwe ngo dutere imbere biruseho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal avuga ko aya matsinda ari ikimenyetso cy’uko bishoboka ko ubumwe n’ubwiyunge bwagerwaho kandi hakaba hifuzwa ko mu mirenge yose igize aka karere bene aya matsinda yahagera.
Yagize ati ” Ni urumuri rumurikira abandi banyarwanda bose kuko ari ikintu kigaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bushoboka, ntabwo ahuriyemo abarokotse gusa, ahubwo ahuza n’abayigizemo uruhare, uyu munsi turifuza ko imirenge yose igize Akarere ka Nyabihu yagezwamo.”
Abagera kuri 40 barimo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, abayikoze bireze bakemera icyaha, abafite ababo bafungiwe gukora Jenoside, abari kuriha imitungo bangije mu gihe cya Jenoside n’abarinzi b’igihango nibo bibumbiye muri aya matsinda.
Amatsinda nk’aya amaze gushingwa mu mirenge 6 y’Akarere ka Nyabihu ariyo Mukamira, Jenda, Karago, Shyira, Rambura na Bigogwe.
Abibumbiye mu itsinda ‘Isange mu Ndorerwamo’ bamaze gutera intambwe yo kwiyunga ndetse bari mu bikorwa by’iterambere
-
Imiryango irenga ibihumbi 15 yiganjemo iyo muri Karongi na Nyamagabe niyo imaze kumenyekana ko yazimye muri Jenoside –
Kuva mu 2009 nibwo GAERG yatangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bushakashatsi n’ubu burakomeje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG Nsengiyaremye Fidele yabwiye RBA ko muri ubu bushakashatsi basanze Intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo ari zo zifite umubare munini w’imiryango yazimye.
Yagize ati “Mu bushakashatsi twakoze, twasanze intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo arizo zibasiwe cyane, Akarere ka Karongi niko kagize imiryango yazimye myinshi irenga 2000, Akarere ka Nyamagabe niko kagakurikira.”
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Karongi gafite imiryango irenga ibihumbi bibiri yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe aka Nyagatare ko gafite umuryango umwe wazimye, Gatsibo ikagira imiryango 80.
Nsengiyaremye yavuze ko kuba Akarere ka Nyamagabe na Karongi aritwo dufite umubare munini w’imiryango yazimye bifitanye isano no kuba aritwo Ingabo zahoze ari iza RPA zagezemo nyuma kubera Ingabo z’u Bufaransa zari ziturimo.
Ati “Twabonye bifitanye isano n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yakozwemo, kuko utwo turere twombi Inkotanyi zatugezemo bitinze bitewe n’Ingabo z’Abafaransa zari zihari.”
Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka no guha agaciro abari bagize iyi miryango yazimye Nsengiyaremye yavuze ko batekereza kwandika igitabo kivuga kuri iyi miryango ndetse hagakorwa na filimi mbarankuru isobanura neza iyo miryango n’uburyo yazimye.
Uretse kuba ingabo zahoze ari iza RPA zaratinze kuhagera, kuba Intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo arizo zifite imiryango myinshi yazimye bishingira ku kuba uturere tuzigize ari tumwe mu twari dufite umubare munini w’Abatutsi.
Iyari perefegitura za Gikongoro (Nyamagabe y’ubu), Kibuye (Karongi) na Cyangugu ni ahantu ngo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe kuva kera kandi mu buryo buremereye, kubera imbaraga ishyaka rya Parmehutu ryahashyize.
Mu 1959 na 1963 ngo nizo perefegitura zishwemo Abatutsi benshi, cyane cyane muri Gikongoro hishwe abarenga ibihumbi 25 mu byumweru bibiri.
Icyiyongereyeho ni uko mu 1994, izo perefegitura Guverinoma ya Kambanda Jean yashyizemo imbaraga nyinshi mu cyo yitaga ukwirwanaho (auto-défense civile), hagenda hoherezwa abaminisitiri bagomba kuhayobora ubwicanyi.
Ku Gikongoro hashyizwe Col Simba Aloys unahavuka ahashyira imbaraga mu gutanga intwaro no gutoza Interahamwe, ku Kibuye hoherezwa abaminisitiri babiri, Edouard Karemera wari uw’ubutegetsi bw’igihugu na Eliezer Niyitegeka wanahamaze igihe kigera ku mezi abiri, afatanyije na Perefe Clément Kayishema n’abandi.
Mu 2020 ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka iyi miryango yazimye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba hari imiryango itararokotsemo umuntu n’umwe ari ikimenyetso cy’uko hari umugambi koko wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho, asaba ko abakibyiruka bajya bigishwa ubumuntu kandi bagatozwa kumenya agaciro k’undi.
Imiryango irenga ibihumbi 15 yiganjemo iyo muri Karongi na Nyamagabe niyo imaze kumenyekana ko yazimye muri Jenoside
-
Niboye: Abaturage bubakiye abatishoboye inzu 20 zifite agaciro ka miliyoni 55 Frw –
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2021, nibwo izi nzu 20 zubatswe mu Murenge wa Masaka zatujwemo imiryango itishoboye zamuritswe ku mugaragaro mu muhango wari ugamije kumurika ibikorwa umurenge wa Niboye wagezeho.
Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Niboye, bwatangaje ko izi nzu zubatswe ku nkunga yatanzwe n’abaturage bo muri uyu murenge n’abahakorera mu rwego rwo kugira ngo bafashe bagenzi babo batishoboye batari bafite ahantu ho kuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Niboye,Murekatete Patricia, yavuze ko iki gikorwa bahisemo kukimurika mu Kwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge kuko bifitanye isano.
Ati “ Abazitujwemo bari abaturage batishoboye batari bafite aho kuba harimo abakodesherezwaga n’Umurenge kuko batari bafite aho gutura, rero aho bihuriye n’ubumwe n’ubwiyunge ni uko tudakwiriye kwirebera mu ndererwamo y’amoko cyangwa iy’amacakubiri, twe intego twari dufite yari iyo gutuza abanyarwanda muri rusange ntabwo twigeze tuvuga ngo turatuza uyu tureke uyu.”
Umwe mu bahawe inzu witwa Mukashyaka Immaculée, yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe.Ati “ Nabyishimiye cyane kuko biranyereka ko dufite ejo heza ndetse binyongerera icyizere cyo kubaho iyo umuntu abonye akorerwa ibintu nk’ibi.”
Umunyabanga shingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, yashimiye ubuyobozi bw’uyu murenge wa Niboye anashimangira ko iki gikorwa bakoze kiri mu bizamura igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Muri uyu murenge mu gihe turimo kwibuka igihe cy’iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, bashyize imbere ubukangurambaga bw’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo bubaherekeze muri iki gihe cyo kwibuka. Akaba ari naho bateganyije n’ibikorwa bataha harimo ibirango by’ubukangurambaga, ibikorwa byo kuremera abantu no kubafasha, ibikorwa byo kwibuka ari byo bijyana n’amahame abiri y’ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge harimo kwita kuri bose, kureba ko nta we usigaye inyuma n’abatishoboye bakabazirikana bakabaremera.”
Yongeyeho ko ibi bikorwa bifasha kurinda abantu kumva ko hari uwahejwe. Yongeye gusaba umusanzu wa buri wese mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka kuko biri mu bituma igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizamuka.
Iki gikorwa cyo gutaha ibirango by’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kuremera abatishoboye muri Niboye cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye
Umunyamabanag Nshingwabikorwa w Umurenge wa Niboye Murekatete Patricia yavuze ko inzu zubatswe ku nkunga y’abaturage bo mu Murenge ayobora
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba yavuze ko gufasha abatishoboye ntawe uhejwe biha icyizere abaturage ko bitaweho bose
Mukashyaka uri mu baremewe yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe
Inzu zubatswe ku mafaranga y’abaturage batuye mu murenge wa Niboye zifite agaciro ka miliyoni 55
-
Musanze: Umusore w’imyaka 18 yatemye mugenzi we bapfa amafaranga 50 –
Iri sanganya ryabereye mu Mudugudu Nyundo mu Kagari ka Murandi Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze. Uwatemwe akaguru yakomeretse bikomeye akaba yajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Twagirimana Edouard yemeje aya makuru, asaba abaturage kujya bakemura ibibazo bafitanye birinda uburakari ibibananiye bakiyambaza inzego zizwi zabafasha aho kubyikemurira ku ngufu.
Yagize ati “Nibyo uyu musore twahise tumufata tumushyikiriza Polisi, uwatemwe we yahise ajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri kuko yari yababaye cyane. Icyo dusaba abaturage ni ukujya bakemura ibibazo bafitanye mu mahoro aho gukoresha imbaraga n’umujinya w’umurengera gutya. Uyu yishyuzaga amafaranga 50 mugenzi we amubwira ko ntayo afite ariko ntibyari bikwiye kugera kuri ruriya rwego”.
Ukekwaho gutema mugenzi we yashyikirijwe Polisi Ishami rya Remera ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha nabwo bumukorere dosiye.
Mu gitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo ya ya 121 ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana,
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000
-
U Rwanda rugiye gushyikiriza u Bufaransa raporo yarwo ku ruhare bwagize muri Jenoside –
Yabitangarije RBA kuri uyu wa 19 Mata 2021 nyuma y’amasaha make hasohowe Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyo Raporo yakozwe kuva mu 2017 yagaragaje ko “u Bufaransa bwari buzi umugambi w’itegurwa rya Jenoside guhera mu 1990”.
Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byagiranye umubano w’igihe kirekire ndetse no mu gihe rwanyuraga mu mateka mabi rwari rufitanye nabwo umubano, ibyatumye bunakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva Jenoside yahagarikwa icyo gihugu cyakomeje gushinjwa urwo ruhare ariko kikaruhakana, mu bihe bitandukanye abayobozi bacyo bakabyitarurira kure.
Mu 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashyizeho itsinda ry’abahanga mu mateka ngo bacukumbure inyandiko z’umubano w’ibihugu byombi hagati ya 1990 na 1994 bagaragaze ukuri; maze muri raporo bamushyigikirije ku wa 26 Weurwe 2021 berekana ko bwagize “uruhare rukomeye kandi rutagereranywa” mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ibyavuye muri iyo raporo yabyishimiye kuko hari ukundi kuri kwagaragajwe kandi kukemezwa mu bushakashatsi bushyigikiwe na Perezida Macron.
Ku wa Mata 2021, Prof Vincent Duclert wari uyoboye itsinda ry’abo bashakashatsi yageze i Kigali, ashyikiriza iyo raporo Perezida Paul Kagame.
Minisitiri Busingye yatangaje ko raporo nshya y’u Rwanda nayo izohererezwa Leta y’u Bufaransa, ikayisoma ikagira icyo iyivugaho.
Yagize ati “Iyi ni raporo y’Abanyarwanda ndetse yakiriwe n’Inama y’Abaminisitiri uyu munsi. Mu minsi iri imbere izashyikirizwa Leta y’u Bufaransa mu buryo bukwiye. Birumvikana ko izayisoma ikagira icyo iyivugaho, kandi biranumvikana ko na Leta y’u Rwanda izategereza ko isomwa u Bufaransa bukagira icyo buyisubizaho.”
Yakomeje avuga ko iyo raporo ari “amateka akomeye yagezweho” agiye gushimangira ibyavuzwe ku Bufaransa kuva kera, ndetse ko ibyayivuyemo n’ibyagaragajwe mu yitiriwe “Duclert” byuzuzanya.
Ku rundi ruhande, Busingye yavuze ko Raporo y’u Rwanda yakozwe hagamijwe gushakisha amateka y’ibyabaye kandi bikaba bigaragaye, igisigaye akaba ari uko ibihugu byombi byatera indi ntambwe.
U Bufaransa bwishimiye isohorwa rya Raporo y’u Rwanda
Ku munsi u Rwanda rwasohoyeho raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’u Burayi, Jean Yves Le Drian, yavuze ko iyo ari ntambwe nshya itewe kandi igiye kugira icyo yongera mu mubano w’ibihugu byombi.
Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Le Drian yagize ati “Kuri iri murikwa rya Raporo yasabwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, u Bufaransa bwishimiye intambwe nshya itewe iganisha ku kurushaho gufatanya kumva amateka; ndetse bwifatanyije n’icyifuzo cyagaragajwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu kubaka igice gishya cy’umubano hagati y’ibihugu byombi.”
Nubwo Minisitiri Busingye yavuze ko iyo raporo izashyikirizwa Guverinoma y’u Bufaransa, ntiyahamije itariki bizakorerwaho.
U Bufaransa buri ku isonga mu bihugu bishyirwa mu majwi kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
-
Hatangijwe umushinga uzatuma ingo zisaga 500.000 zigura amashyiga arondereza ibicanwa –
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abikorera biteganyijwe ko uzamara imyaka itanu.
Umukozi wa REG ushinzwe Ubukangurambaga ku ikoreshwa rya Gaz, Karera Issa, avuga ko Nkunganire izatangwa ku mashyiga akoresha ibicanwa binyuranye birimo amakara, inkwi, burikete, palete, gaz, amashanyarazi n’ibindi bicanwa abafatanyabikorwa b’umushinga bazagaragaza ko bihuye n’intego zawo.
Yagize ati “Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga 500.000 kwigurira amashyiga arondereza ibicanwa, yizewe mu buziranenge kandi arengera ibidukikije. Umushinga ugamije kandi kongera umubare w’abikorera bakora aya mashyiga n’abayacuruza mu gihugu. Ikigamijwe ni ukugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’amakara mu mijyi no kugabanya kurambiriza ku nkwi gusa mu bice by’icyaro.”
Karera avuga ko ingano ya Nkunganire izatangwa hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa arimo ndetse n’urwego rw’ishyiga yifuza ririmo.
Yakomeje avuga ko umushinga ari igisubizo ku baturarwanda kuko uzafasha abaremerwaga n’ikiguzi cy’amashyiga cyane abifuzaga kwishyurira rimwe ikiguzi cy’ibikoresho bijyana na gaz, dore ko ari nacyo kinini ugereranyije n’ikiguzi cya gaz ubwayo.
Ati “Uyu mushinga ni imwe mu ngamba zizafasha kugera ku ntego igihugu cyiyemeje yo kugabanya umubare w’ingo zikoresha inkwi ukagera byibura kuri 42% bitarenze umwaka wa 2024 ndetse no kugabanya ikoreshwa ry’amakara ryiganje mu bice by’imijyi.”
Muri uyu mushinga, Leta yifuza ko ikoreshwa ry’amakara mu mijyi ricika buhoro buhoro, agasimbuzwa ibindi bicanwa bitabangamira ibidukikije nka gaz n’amashyiga akoresha amashanyarazi aho bishoboka.
Karera avuga ko mu byaro, gahunda izibanda mu kugabanya ingano y’inkwi zikoreshwa n’urugo, bijyana no guhindura amashyiga asanzwe akoreshwa agasimbuzwa arondereza inkwi biruseho kandi atarekura imyotsi myinshi ijya kwanduza ikirere.
Akomeza ati “Amashyiga azatangwa azaba afite ubuziranenge bwapimwe ndetse bwemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB. Tuzakorana na ba rwiyemezamirimo batandukanye babyifuza bakora cyangwa bacuruza amashyiga atandukanye yujuje ubuziranenge twifuza.”
Muri uyu mushing aba rwiyemezamirimo bifuza gukorana nawo basabwa gusinya amasezerano y’ubufatanye na REG binyuze muri EDCL, bakuzuza ifishi iboneka ku rubuga rwa REG isaba amakuru ku mashyiga bakora cyangwa bacuruza kugira ngo harebwe ko yujuje ibisabwa, hanyuma rikoherezwa gupimwa ubuziranenge muri RSB.
Ibi biri mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu bigizwemo uruhare na ba rwiyemezamirimo bakora cyangwa bacuruza amashyiga.
Muri uyu mushinga, ishyiga ryujuje ibisabwa rizajya ryoherezwa gupimwa muri RSB ndetse ni wo uzishyura ikiguzi cyabyo. Ibyavuye mu isuzuma ry’ishyiga nibyo bizatuma rwiyemezamirimo yemererwa kugirana amasezerano ya Nkunganire na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) izanyuzwamo amafaranga y’umushinga.
Mu Rwanda hatangijwe umushinga uzatuma ingo zisaga 500.000 zigura amashyiga arondereza ibicanwa
-
Kayonza: Umuturage yatawe muri yombi akekwaho gutema insina z’umuturanyi we –
Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, mu Mudugudu wa Mumuri mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.
Amakuru avuga ko uyu mugabo watawe muri yombi yatonganye na muramukazi we, akamubwira ko ari bumukorere agashya ku buryo atazakibagirwa.
Nyuma yo kumubwira ayo magambo, ngo bwarakeye agiye mu murima asanga insina zirenga ijana zari ziri mu murima harimo n’izari zarannyeho ibitoki zose zatemwe ziri hasi ni ko kwitabaza ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rukara, Maniraho Léonard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo ukekwaho gutema izo nsina ngo mbere yo kubikora yari yabanje kubwira uwo mugore ko azamuhemukira nyuma yuko bagiranye amakimbirane.
Ati “Bakimara gutongana yamubwiye ko ari bumukorere agashya umunsi ukurikiyeho, ni bwo uwo mudamu yagiye mu rutoki asanga insina bazihinduye kuriya, ni nayo mpamvu uriya mugabo yafashwe kugira ngo hakorwe iperereza harebwe niba amagambo yavuze hari aho ahuriye n’ibyakozwe.”
Maniraho yavuze ko insina zatemwe mu rutoki rumwe zirenga 100 ngo bahereye ruhande baratema ku buryo urutoki rwose nta nsina n’imwe ihagaze.
Gitifu w’Umusigire yasabye abaturage kwirinda kwihanira mu gihe bagiranye amakimbirane ngo kuko ubuyobozi bubegereye uzajya abigerageza azajya abihanirwa.
Ati “Abantu bagakwiriye kwirinda amakimbirane, abagiranye ibibazo bakakigeza mu nzego z’ubuyobozi bukagikurikirana abantu bakongera bakabana neza hatabayeho kwihanira.”
Kuri ubu uyu mugabo watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukara mu gihe iperereza rigikomeza ngo hamenyekane niba koko ariwe watemye insina za muramukazi we.
Insina zirenga ijana zatemwe mu rutoki rw’umuturage
Mu nsina zatemwe hari harimo n’izatangiye kwana ibitoki
-
Ambasaderi Karamba yagaragaje ko abapfobya Jenoside atari abo kujenjekerwa –
Ni ubutumwa Ambasaderi Karamba yagarutseho ku wa 18 Mata 2021 ubwo Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bitabiraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo muhango wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Ambasaderi Karamba yashimiye Abanyarwanda batuye mu muri Tanzania, kuba badahwema kwifatanya n’abandi mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushyira hamwe imbaraga mu nzira yo kubaka bundi bushya igihugu mu nzego zose.
Yavuze ko iki gihe cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bakwiye kugikoresha baha agaciro inzirakarengane zayo ari nako basubiza amaso inyuma bakazirikana inzira yo kubaka u Rwanda.
Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gutahiriza umugozi umwe mu kurwanya abifuza ko Jenoside yongera kuba.
Yagize ati “Ni muri urwo rwego twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse tunaganira kuri ayo mateka kugira ngo abantu barusheho kumenya ukuri ku byabaye ndetse no kurwanya abashaka gukomeza uwo mugambi mubisha.”
Ambasaderi Karamba yavuze ko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitagomba guharirwa Leta, ko ahubwo ari urugamba buri wese agomba kurwana.
Yagaragaje ko gutsinda abapfobya Jenoside atari ibintu byagora Abanyarwanda kubera ko bafite Leta n’ubuyobozi bwiza.
Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, uri mu batumiwe mu kiganiro, yasangije abandi uko ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside bikorwa, igihe bikorerwa, uko bikorwa n’ababikora.
Yagarutse ku mateka yaranzwe n’amacakubiri mu Rwanda, mu myaka itandukanye ya mbere ya 1994, avuga ko Jenoside yabanjirijwe n’ibindi bikorwa byo gutsemba Abatutsi birimo ibyabaye mu 1959, 1963, 1973 na 1992.
Tom Ndahiro yavuze ko guhakana Jenoside bitangira abayikora batanga imbwirwaruhame zuzuye urwango, gutesha agaciro umuntu bakamwita inyamaswa n’ibindi bibi byinshi.
Uyu mushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko abayihakana usanga bakoresha imvugo zitandukanye zirimo izemeza ko nta yabaye, ko habaye ebyiri ndetse hakaba n’abayita intambara.
Yakomeje ati “Uretse abakoze Jenoside hari n’abayipfobya bararokotse. Ikindi cyiciro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni abavuga ko gukomeza kuyivuga ari ugukabiriza no kubishakiramo indonke.’’
Tom Ndahiro yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside ko nk’uko Perezida Kagame yabivuze nta muntu ukwiye guterwa ubwoba no guhangana n’abahakana Jenoside mu gihe bo ibyo bakora bitabatera isoni.
Nyuma y’icyo kiganiro abitabiriye iki gikorwa bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’inyunganizi ndetse no kubaza ibibazo.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Martin Ngoga, na we witabiriye uyu muhango yavuze ko mu myaka itatu ishize ibikorwa by’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byagiye byiyongera kandi bigakorwa mu buryo busa n’ubwateguwe.
Ati “Mu bapfobya harimo abakomoka ku bakoze Jenoside, ibihugu by’ibihangange byishyize hamwe mu gupfobya bigakora ibintu bimwe, ku gihe kimwe kandi bakabikorera icyarimwe […]’’
“Tugomba kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ku buryo bwihuse. Abanyarwanda batuye muri Tanzania batanze ibitekerezo binyuranye ku buryo bwo kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
U Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 27 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa kizamara amezi atatu kikazarangira muri Nyakanga.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yagaragaje ko abapfobya Jenoside atari abo kujenjekerwa
Uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abantu batandukanye. Wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19