Tag: featured

  • Menya intiti zakoze Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa zirimo izaburanye imanza za Trump –

    Ni akazi Leta y’u Rwanda yatanze kuko n’ubwo hari raporo nk’iyitiriwe Mucyo yakozwe mu 2008 zerekanaga uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abayinengaga ko ibogamiye ku ruhande rw’u Rwanda kuko yakozwe n’abantu bayo.

    Ku rundi ruhande, hari raporo yari yarakozwe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Brugière yashinjaga abayobozi bakuru b’u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa birimo ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal. Iyi raporo nayo u Rwanda rwayiteraga utwatsi, rukavuga ko idashingiye ku kuri kw’amateka, ahubwo ari uburyo bwo guhisha uruhare rw’u Bufaransa.

    Ibi rero ni byo byatumye hatekerezwa uko hakorwa ubushakashatsi n’uruhande rutagize aho rubogamiye, rugasesengura amakuru yose ashobora kwerekana uruhare rw’u Bufaransa mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze Leta itanga aka kazi ku Kigo gitanga ubujyanama mu by’amategeko cya Levy Firestone Muse.

    Ni raporo ya paji zirenga 600, yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yatutumbaga: Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi”, yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo na nyuma yayo kandi yakozwe mu bwisanzure bwuzuye nta ruhare na rumwe Leta y’u Rwanda ibigizemo.

    Bitewe n’uburemere bw’iyi raporo, yakozwe n’ibigo bifite ubunararibonye mu bushakashatsi n’amategeko birimo Levy Firestone Muse LLP, ifatanyije n’ibigo byo mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Levy Firestone Muse, ikigo cyaburanye imanza za Trump

    Iki kigo ni cyo cyari kiyoboye ubushakashatsi bwo gukusanya amakuru yashyizwe muri iyi raporo.

    Ni ikigo gitanga ubufasha mu by’amategeko giherereye muri Leta ya Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho cyatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2014 nyuma yo kwakira abanyamategeko barimo Robert Muse na Daren Firestone.

    Ni kimwe mu bigo bikomeye mu by’amategeko ku Isi, kikagira umwihariko wo kuburana imanza zo ku rwego rwo hejuru, zihuza ibigo by’ubucuruzi, abanyapolitiki bakomeye, ibihugu ndetse n’ibindi kikanakora ubucukumbuzi bwihariye, nk’uko bwakorewe u Rwanda, mu rwego rwo kumenya amakuru runaka akenewe.

    Binyuze mu barimo Daren Firestone, iki kigo cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo nk’urubanza rwa Donald Trump wari Perezida wa Amerika, washinjwaga kuba yaranyereje imisoro mu bucuruzi akorera muri Leta ya New York.

    Iki kigo kandi cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Amerika, zirimo izisaba ko Leta zimwe na zimwe zakuraho, cyangwa zikarushaho gushyiraho amananiza ku ikoreshwa ry’intwaro muri izo Leta.

    Uretse ingingo y’intwaro mu baturage, iki kigo kiri kugira uruhare ku ngingo yo kugabanyiriza Polisi imbaraga, ndetse no kuba yazamburwa intwaro burundu. Indi ngingo ikomeye ni ijyanye n’ikoreshwa ry’urumogi nk’umuti, aho kuba ikiyobyabwenge.

    Mu minsi yashize kandi, nabwo iki kigo cyagaragaye mu rubanza rwaregwagamo Hunter Biden, umuhungu wa Perezida Joe Biden, kugirana imikoranire n’abayobozi ba Ukraine, aho byakekwaga ko itemewe n’amategeko ndetse yagaragayemo ibibazo bya ruswa.

    Iki kigo cyahagarariye mu mategeko abarimo Glenn Simpson na Peter Fritsch, bagaragaje bwa mbere ko u Burusiya bushobora kuba bwarafashije Donald Trump gutsinda amatora mu mwaka wa 2016.

    Uretse ibirego, iki kigo cyanagize uruhare mu bucukumbuzi bwagaragaje ibibazo bya ruswa ikomeye iboneka mu bagurisha abakinnyi mu mukino wa Baseball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Inararibonye zagize uruhare muri iyi raporo

    Robert F. Muse

    Robert Muse niwe wari uyoboye ubu bushakashatsi. Uyu munyamategeko ni umwe mu babimazemo imyaka myinshi, kuko amaze imyaka 37 afite uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubwunganizi mu mategeko.

    Muri iyo myaka yose, uyu mugabo yamaze imyaka 25 agaragara ku rutonde rwa Best Law Firms, ikigo kigenzura imikorere y’abanyamategeko n’ibigo bakorera, nk’umwe mu banyamategeko bakomeye, bijyanye n’ikigero cy’umusaruro atanga mu manza aburana.

    Mu 2016, mbere gato yo guhabwa akazi n’u Rwanda, yari yatowe nk’umunyamategeko uhiga abandi muri Amerika.

    Uyu mugabo yakoze mu nkiko za Leta ya Amerika, ndetse aburanira abarimo abasenateri, abadepite, abakomoka mu mashyaka ya politiki, abakozi bakora mu Biro bya Perezida wa Amerika, White House, amashyirahamwe y’abakozi, ibigo byigenga, ndetse n’ibindi bigo bikomeye.

    Robert F. Muse yagize uruhare rukomeye mu kwandika iyi raporo

    Joshua A. Levy

    Uyu munyamategeko abimazemo imyaka hafi 20, afite umwihariko wo kuburana imanza zijyanye n’ibibazo by’ubuzima, birimo ingurane z’impanuka ndetse no ku manza zisaba iperereza ryimbitse.

    Uyu mugabo yabaye umujyanama mu by’amategeko wa Komite Ishinzwe Umutekano n’Ibikorwa bya Guverinoma ya Amerika, ariko igihe kinini yakimaze yigisha amategeko muri Kaminuza ya Georgetown.

    Uretse raporo k’u Rwanda, uyu munyamategeko yanagaragaye mu bindi bikorwa by’ubucukumbuzi birimo ibibazo by’imitwarire na ruswa y’abagura abakinnyi bakanabagurisha mu mukino wa Baseball muri Amerika.

    Joshua A. Levy nawe yari umwe mu bakoze ubushakashatsi bw’iyi raporo

    Daren H. Firestone

    Uyu mugabo afite ubunararibonye bukomeye kuko yabaye umushinjacyaha wa Leta ya Amerika, ndetse anaba umunyamategeko w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House.

    Ku ngoma ya Perezida Barrack Obama, Levy yabaye umujyanama wa ba Ambasederi ba Amerika, Sena ya Amerika, abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’ibindi, imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, banki zikomeye n’ibindi bigo bitandukanye.

    Uyu akunze kwibanda ku manza z’imisoro, ubuzima, ubujura n’izindi nk’izo zitandukaye.

    Daren Firestone ni umunyamategeko wakoze muri White House

    Bamwe mu banyarwanda bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi raporo

    Uretse abaturuka hanze y’u Rwanda, iyi raporo yanagizwemo uruhare n’ibigo bitanga ubufasha mu by’amategeko byo mu Rwanda.

    Ibyo bigo ni MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Ni ibigo nabyo bimaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda, kuko nka MRB ATTORNEYS (MRB) yashinzwe muri 2013, yibanda ku manza z’ubucuruzi, zihuje cyane ibigo bya banki n’ibindi nk’ibyo.

    Trust Law Chambers nacyo ni ikigo kimaze kwiyubaka kuko cyatangiye mu 2004. Iki kigo cyibanda ku manza z’ubucuruzi ndetse kinatanga ubwunganizi mu mategeko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

    Certa Law yagize uruhare muri ubu bushakashatsi nacyo ni ikigo kiri kuzamuka ku rwego rukomeye, kikibanda ku mategeko y’umusoro, amabanki, n’ibindi bigo by’ubucuruzi.

    Iki kigo gifite umwihariko kuko 80% by’imanza cyaburanye cyazitsinze, mu gihe arenga miliyari 5 Frw yishyuwe abakiliya bacyo.

    Muri rusange, iyi raporo yakozwe n’abantu 43 barimo Abanyarwanda 10.

    Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yasobanuraga iby’iyi raporo

    Urutonde rw’abanyamategeko bose bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi raporo

  • Amashuri makuru yo mu Rwanda agiye gutangira kwigisha ururimi rukoreshwa muri Turikiya –

    Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Çevik, mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyaturikiya, Anadolu Agency.

    Çevik yatangaje ko Yunus Emre Institute igiye kohereza i Kigali abarimu bakigisha amasomo n’Igiturikiya.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itanu rwabaye kuva tariki 12 kugeza 17 Mata 2021, itsinda ry’Abanyaturikiya riyobowe n’Umuyobozi w’ururimi kavukire muri Yunus Emre Institute, Yavuz Kartallioglu, ryagiriye uruzinduko i Kigali, maze rikagirana ibiganiro n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda kuri ubu bufatanye.

    Çevik yagize ati “Abazumva bashaka kwiga Igiturikiya ku mpamvu zerekeranye n’amasomo cyangwa ubucuruzi bazabasha kukigira mu Rwanda ndetse porogaramu zo gutangira kucyigisha zishobora gutangira muri uyu mwaka wa 2021.”

    Yongeyeho ko ibi atari ibintu bitunguranye kuko mu 2019 Kaminuza y’u Rwanda yari yarasinyanye amasezerano na Yunus Emre yo kwigisha Igiturikiya.

    Yagaragaje kandi ko kwigisha uru rurimi bizongera umubano mwiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

    Ibi bije nyuma y’aho iki gihugu kimaze igihe gifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, aho mu ntangiro z’uyu mwaka cyahaye abanyeshuri bo mu Rwanda 200 amahirwe yo kwiga muri kaminuza zaho zikomeye, mu byiciro bitatu birimo icya Mbere cya Kaminuza (Bachelor Degree), icya Kabiri (Masters) ndetse n’icya Gatatu (PhD).

    Çevik yavuze kandi ko ibigo byo muri Turikiya biri gutanga amahugurwa n’imyitozo mu Rwanda mu bijyanye n’umutekano.

    Ati “Vuba aha Ikigo cya dipolomasi cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya cyahaye amahugurwa ajyanye na dipolomasi hifashishijwe ikoranabuhanga abadiplomate bashya 41 b’abanyarwanda.”

    Uyu muyobozi yavuze ko kandi igihugu cye gifite gahunda yo gutangiza mu Rwanda ishuri ryigisha amasomo y’ubumenyingiro.

    Mu myaka itandatu Turikiya imaze ifunguye ambasade yayo mu Rwanda, umubano w’ibihugu byombi ugeze ku rwego rushimishije, aho bimaze gusinyana amasezerano 20, mu bijyanye n’uburezi, ubucuruzi, ishoramari n’ibindi.


  • Dosiye ya Munyenyezi yashyirikijwe Ubushinjacyaha –

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    RIB yatangaje Munyenyezi w’imyaka 51 akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

    Ni ibyaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

    Musoni Callixte wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza no kwirega akemera icyaha agakatirwa n’Inkiko Gacaca, yabwiye IGIHE ko azi Munyenyezi Béatrice kuko bakoranye kuri bariyeri yafatirwagaho Abatutsi bakanicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze kandi ko Munyenyezi yakundaga kuba ari kuri bariyeri yari iri haruguru ya Hotel Ihuriro yabagamo Nyiramasuhuko Pauline.

    Ati “Bikimara kumenyekana [ko ubwicanyi bwatangiye] Abatutsi batangiye guhungira ahantu hatandukanye, hajyaho bariyeri mu nkengero z’umujyi no mu mujyi hagati. Bariyeri zari mu mujyi hose. Uva kuri ESO ujya kuri Kaminuza hari indi bariyeri yariho Munyenyezi Béatrice, yashyizweho na Nyiramasuhuko Pauline.”

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari ari gusoza amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yabaga mu Ishyaka ryari ku Butegetsi, MRND.


  • RIB yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Kigali –

    Aba bagabo bafashwe ubwo bari bamaze kwiba abantu bacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa, Camera, CPU za mudasobwa n’indangururamajwi.

    Aba bagabo ibikorwa by’ubujura babitangiye muri Mutarama aho bari barakoze umutwe w’abajura bakiba babanje gucura imfunguzo z’inzu.

    Umwe muri bo akomoka mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo. Yemera ko bagiye biba ahantu hatandukanye, babanje kugenzura no gushaka amakuru y’uburyo baziba nyuma bagacurisha imfunguzo z’aho hantu.

    Ati “Twibye mu mujyi aho bacuruza ibikoresho bifotora, twabikoze muri uyu mwaka mu bihe bitandukanye, aho nagendaga na mugenzi wanjye, tukaka serivisi z’aho bacuruza ibyo bikoresho tukabiba imfunguzo mugenzi wanjye akajya gucurisha imfunguzo, nimugoroba tukagaruka tukabiba.”

    Yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’ubukene, ko yemera icyaha akagisabira imbabazi, akagira inama urubyiruko bagenzi be kutagwa mu bishuko.

    Umwe mu bibwe witwa Bugingo Nicolas, usanzwe utuye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, yavuze ko yibwe ibikoresho bitandukanye birimo CPU za mudasobwa na Camera.

    Ati “Umujura yarinjiye, arafungura bisanzwe, kuko ni wa muntu ukwiba, niba mukorana n’abantu mushobora gukekana, kuko arinjira agatwara ibintu byose, ntabwo atoranya.”

    Bugingo yavuze ko ibikoresho yibwe byari bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni enye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko aba bagabo uyu mugambi bari barawucuriye muri gereza aho bari barafungiwe n’ubundi ibi byaha.

    Ati “Bakurikiranyweho ibyaha bibiri: Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’ubujura buciye icyuho”.

    Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi.

    Ni mu gihe icy’ubujura buciye icyuho cyo bagihamijwe bahabwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

    Aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

    Ibikoresho byibwe birimo za camera na mudasobwa

  • Perezida Kagame yihanganishije abanya-Tchad ku bw’urupfu rwa Déby –

    Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata, mu masaha y’umugoroba nibwo Perezida Déby yahagurutse i N’Djamena yerekeza mu Majyaruguru y’Igihugu cye hafi y’imbibi zigitandukanya na Libye aho guhera ku wa 11 Mata hari imirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yigometse ku butegetsi bwe.

    Inzego z’Ubutasi za Tchad n’iz’u Bufaransa zari zaragaragaje ko umutwe wa FACT uherereye muri ibyo bice ahitwa Kanem, mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mao mu bilometero 300 uvuye mu Murwa Mukuru w’Igihugu.

    Déby yari yaroherejeyo ingabo zo guhashya uwo mutwe, ariko wari ukomeje kurwana cyane dore ko ngo ufite ibikoresho bikomeye by’Abarusiya wakuye muri Libye. Déby yahisemo kujya kureba uko byifashe nk’uko n’ubundi yari asanzwe abigenza, akajya ku rugamba gutera ingabo ze mu bitugu.

    Bivugwa ko yafashe urugendo ari mu modoka ya gisirikare ya Toyota aherekejwe na bamwe mu basirikare bakomeye barimo musaza w’umugore we witwa Khoudar Mahamat Acyl. Umuhungu we w’Umujenerali mu ngabo we yari muri ako gace kaberagamo imirwano.

    Yakomeje urugendo yerekeza mu gace ka Mao ahari ibirindiro by’ingabo ze, mu rukerera agera mu gace ka Nokou kari mu bilometero 40 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mao.

    Mu masaha ya nyuma ya saa sita bivugwa ko yinjiye mu modoka, asaba umushoferi kumujyana aho urugamba rwari ruri kubera, abarinzi be nabo baramukurikira kugira ngo bamurinde.

    Muri urwo rugendo bivugwa ko imodoka yari irimo Perezida yahuye n’abarwanyi bari guhunga igitero gikomeye bari bagabweho n’ingabo ziyobowe n’umuhungu we, bakabarasaho, muri iyo mirwano bakamurasa mu gatuza isasu rikagera mu bihaha.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bafashe mu mugongo Tchad muri ibi bihe by’akababaro irimo, aho yagaragaje ko Déby azibukirwa ku muhate we wo kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Twitter ye yagize ati “Nihanganishije abaturage ba Tchad n’umuryango wa Perezida Idris Déby Itno ku bw’urupfu rwe. Mu byo azibukirwaho harimo umusanzu we ntagereranywa mu kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa.”

    Déby yari umuntu ukunda gusura u Rwanda, yaherukaga i Kigali muri Mata 2019 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame ubwo yashimirwaga na Déby ku bwo kwitabira umuhango w’irahira rye mu 2016

    Perezida Déby yari umuntu ushyize imbaraga mu kurwanya ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yari itwaye inka yahitanye abantu babiri –

    Abari aho iyi mpanuka yabereye babwiye IGIHE ko ishobora kuba yaturutse ku kuba imodoka yabuze feri maze igeze ahitwa ku Muhororo igwa munsi y’umuhanda.

    Abantu babiri bahise bakurwamo, abandi bavanwamo mu masaha ya nyuma ya saa sita bamaze kwitaba Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi iyi mpanuka yabereyemo, Mudahigwa Félix, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi.

    Ati “Yabaye saa 05: 45 za mu gitondo, babiri bitabye Imana, abandi babiri barakomereka, yabereye mu Kagari ka Muhororo, yari ivuye mu Karere ka Bugesera.”

    Iyi modoka ya Fuso yari itwaye inka 20, muri zo zirindwi zahise zipfa.

    Abitabye Imana n’abandi bakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Kibogora.

    Impanuka y’imodoka yari itwaye inka yaguyemo abantu babiri abandi babiri barakomereka

  • Minisitiri Mujawamariya yagaragaje ko gutura mu magorofa bizafasha u Rwanda kubugangabunga ibyanya nyaburanga –

    Ibi Minisitiri Mujawamariya yabigarutseho ku wa 20 Mata 2021, ubwo yitabiraga inama Mpuzamahanga yabereye mu Rwanda igamije kungurana ibitekerezo ku kubungabunga no kubyaza umusaruro ibyanya nyaburanga byo mu bice bikomye izwi nka ’Africa Protected Areas Congress’.

    Iyi nama yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mutungo Kamere (IUCN), Komisiyo yita ku Byanya birinzwe ku Isi (WCPA) n’Umuryango Nyafurika wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF).

    Muri iyi nama hibanzwe ku buryo ibyanya nyaburanga biri mu duce turinzwe muri Afurika bikwiye kubungabungwa, kandi bigatanga umusaruro kuri bene byo.

    Minisitiri Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko u Rwanda hari intambwe ishimishije rumaze gutera mu bikorwa byo gufata neza ibyanya nyaburanga, anagaragaza ko ubufatanye mu kubibungabunga ari ingenzi.

    N’ubwo ubwiyongere bw’abaturage bwagaragajwe nk’imbogamizi ku iterambera ry’ibyanya nyaburanga, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwatangije gahunda yo kubaka inzu z’amagorofa, hirindwa ko abantu bakubabaka inzu nyinshi bigatuma bototera ibyanya nyaburanga birinzwe nka za parike.

    Ati “Dukeneye ibyiza nyaburanga, ariko dukeneye n’abaturage, bo maboko y’igihungu. U Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere inyubako z’amagorofa, hirindwa gusesagura ubutaka. Ni muri gahunda y’Icyerekezo 2050.”

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, Kageruka Ariella yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwakoze mu kubungabunga ibyanya nyaburanga no kuzanzamura urusobe rw’ibinyabuzima.

    Ati “Mu Rwanda twabashije kugarura muri Parike y’Akagera, Intare n’Inkura zari zimaze igihe zitakiboneka mu Rwanda. Ni uburyo bwo kugaragariza bagenzi bacu muri Afurika ko n’iyo inyamaswa zagenda, hari uko zishobora kugarurwa. Twabashije gukurikirana ingagi, kandi umubare wazo ukomeje kwiyongera.”

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyafurika Wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF), Kaddu Sebunya, yagaragaje zimwe mu mbogamizi zikidindiza iterambere ry’ibyiza nyaburanga biri mu byanya bikomye ku Mugabane wa Afurika.

    Yavuze ko hari ibyemezo bifatwa mu buryo butaboneye, bikagira ingaruka mbi ku musaruro uva mu byiza nyaburanga biri mu byanya bikomye.

    Ati “Kubungabunga ibi byiza, bikwiye kujyana no guteza imbere bene byo, mu bukungu, mu mibanire n’umuco. Si byiza ko umujyi wo muri Afurika, uba umeze nka New York. Haba hakwiye kuzamo umwimerere ushingiye ku mateka ya bene wo.”

    Kuba Abanyafurika badasura ibyiza bafite mu byanya nyaburanga byagaragajwe nk’ibikomeza ku bidindiza, Sebunya, yavuze ko biteye isoni kubona umuntu ava mu Rwanda akajya gutembera mu Bufaransa, kandi atarasura ibyiza biri iwabo.

    Sebunya yavuze ko asanga hakenewe ubukangurambaga bukomeye mu banyagihugu, bugamije kubumvisha akamaro ko gusura ibyiza nyaburanga bibakikije, mbere yo gusura ibyo mu mahanga ya kure.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamairya Jeanne d’Arc yavuze ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kubaka amagarofa hirindwa gusesagura ubutaka no kurenga imbago z’ibyanya nyaburanga

    Umuyobozi Mukuru wa Africa Wildlife Faundation (AWF) Kaddu Sebunya yavuze ko hakiri imbogamizi zitambamira iterambere ry’ibyanya nyaburanga

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko u Rwanda rwabashije kugarura Intare n’Inkura zari zarazimiye muri Parike y’Akagera

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye, iba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19

  • Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu Rukiko rw’Ubujurire n’urw’Ubucuruzi –

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yari asanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, yari yararahiriye izi nshingano mu 2018. Ubu yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga. Mu miterere y’imyanya yo mu nzego z’ubutabera, uri ku mwanya avuyeho n’uwo yagiyeho bose baba bari ku rwego rumwe.

    Undi wahawe izindi nshingano ni François Régis Rukundakuvuga wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire. Uyu mugabo yigeze kumara igihe kinini ari Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko ava kuri uwo mwanya agirwa Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Clotilde Mukamurera we yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi ndetse yari amaze igihe akora muri uru rukiko nk’umucamanza.

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuye ku buyobozi bw’Urukiko rw’Ubujurire

  • Imvano y’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika ibitangazamakuru by’Abarundi byarukoreragamo –

    Ibi bitangazamakuru byatangiye gukorera mu Rwanda wasangaga akenshi bigaruka ku nkuru zinenga Leta ya Pierre Nkurunziza wari ukiriho na nyuma y’urupfu rwe byakomeje kugaragaza ibitagenda neza no ku butegetsi bwa Évariste Ndayishimiye.

    Byatumye ubutegetsi bw’u Burundi butangira kuvuga ko bubangamiwe no kuba ibi bitangazamakuru byarahawe rugari bigakomeza kuvuga.

    Ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Willy Nyamitwe, yatangaje ko kuba ibyo bitangazamakuru ashinja gutandukanya Abarundi byari bigikora, ari igitutsi ku itangazamakuru muri rusange.

    Ati “Ntabwo bakwiriye izina ry’itangazamakuru. Iri tangazamakuru ry’urwango rwakwirakwizaga ubutumwa bugamije gutanya Abarundi.”

    Muri Werurwe, u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kumenyesha ibi bitangazamakuru ko bigomba guhagarika ibikorwa byabyo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yabwiye IGIHE ko Leta y’u Rwanda yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko ibyo ibi bitangazamakuru byavugaga byari igitero cy’amagambo kuri u Burundi.

    Ati “Itangazamakuru rigomba gukora imirimo yaryo ariko biri mu nyungu z’abo ribwira. Inaha hari itangazamakuru rikoreshwa n’impunzi z’Abarundi ziri hano ribangamiye aho zaturutse, urumva ko haba habaye ikibazo.”

    “Ntabwo batera u Burundi baturutse mu Rwanda ntitwabemerera noneho ushobora gutera ukoresheje imbunda cyangwa ukoresheje amagambo. Ayo magambo aturutse aha nubwo atari imbunda ashobora kubangamira Abarundi.”

    Nshuti yavuze ko nyuma yo kubona ko ibyo ibi bitangazamakuru bivuga bifite ingaruka babisabye guhagarika gukora.

    Ati “Twe icyo twakoze ni ukwicara tukareba tuti ese abantu bakora ibi ibyo bakora si nko gutera igihugu cyabo ariko bakoresheje amagambo. Icyo gihe rero nk’igihugu turavuga tuti oya niba bibangamiye aho mwaturutse kandi bigaragara, icyo gihe Leta ifata ingamba kugira ngo babe bari aha nk’impunzi.

    “Kuko iyo uri impunzi hari amategeko akugenga. Irya mbere ni ukuvuga ko utabangamira aho waturutse ukoresheje igihugu wahungiyemo twe nk’igihugu twarabirebye turavuga tuti oya niba tuvuga tuti ntimwatera igihugu cyanyu, mushobora no kugitera mu magambo kuko ni ibintu bishoboka kandi nabyo bigateza umutekano muke.”

    Nubwo iki cyemezo cyafashwe, ngo ntibivuze ko ababikoragaho bazoherezwa mu Burundi cyangwa se ngo hagire ikindi gikorwa cyo kubakurikirana kibaho.

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukomeza gucumbikira impunzi z’Abarundi barimo n’abo Leta yabo ishinja kugira uruhare mu bikorwa byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kuko bigenwa n’amategeko mpuzamahanga.

    Prof Nshuti Manasseh yasobanuye impamvu u Rwanda rwategetse ibitangazamakuru by’Abarundi byakoreraga mu Rwanda guhagarika ibikorwa

  • LIVE: Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ibyaha RUSESABAGINA Paul ashinjwa (Amafoto na Video) –

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mata 2021, uru rubanza rugiye gukomeza Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura imiterere y’ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ndetse n’uburyo yabikozemo.

    Rusesabagina Paul ashinjwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, MRCD/FLN yagizemo uruhare ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Iburanisha riheruka ryo ku wa 1 Mata 2021 ryasojwe Ubushinjacyaha bumaze gusobanura ibyaha bitandatu uyu mugabo aregwa. Birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Icyo gihe Ubushinjacyaha bwerekanye ko ibitero byagabwe n’abarwanyi ba FLN byaguyemo abaturage b’inzirakarengane, byangiza imitungo yabo, indi iribwa. Bwavuze ko nubwo Rusesabagina atari aho byabereye ariko yabigizemo uruhare rukomeye nk’umuyobozi wa MRCD/FLN.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi hakomeza kumvwa ibindi byaha bitatu Rusesabagina akurikiranyweho birimo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Rusesabagina Paul ari kuburanishwa atari mu rukiko bitewe n’uko yikuye mu rubanza avuga ko atizeye ko azahabwa ubutabera.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    10:24: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko hari ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abantu ku giti cyabo n’ibibera mu bikorwa by’iterabwoba.

    Ati “Ibyaha byose dukurikiranyeho abantu 21 bari muri iyi dosiye byakozwe n’abantu bahuriye muri MRCD/FLN.’’

    Yavuze ko umugambi mugari wa MRCD ari wo abaregwa bose bagendeyeho.

    10:21: Umucamanza Muhima Antoine yabajije Ubushinjacyaha ubushake bwa Rusesabagina mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Ruberwa yasubije ko ubwo bushake bugaragarira mu mugambi mugari MRCD/FLN yari ifite wo gutera ubwoba abaturage.

    Ati “Biriya bikorwa byaberaga mu bice bitandukanye.’’

    10:08: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuriye urukiko ko igikorwa cy’iterabwoba Rusesabagina akurikiranyweho ari ukuba umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine asobanurira urukiko uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by’iterabwoba

    Mu mafoto: Inteko iburanisha urubanza igizwe n’abacamanza batatu bayobowe na Muhima Antoine.

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

    09:50: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ubushake mu gukora icyaha kwa Paul Rusesabagina ari uko yari umuyobozi wa MRCD/FLN, akayitera inkunga kandi abaturage bakubiswe nta mpamvu yihariye ihari kuko bakubiswe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye muri Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi.

    Yavuze ko Rusesabagina akurikiranywe nka gatozi mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kuko yari umuyobozi, akaba umuterankunga wayo kandi abagize umutwe wa MRCD/FLN aribo bakoze ibikorwa byibasiriye abasivili.

    Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure ni we wasobanuye ibyaha Rusesabagina ashinjwa

    09:42: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yasobanuye icyaha cya cyenda cyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba, Rusesabagina akekwaho.

    Yavuze ko gukubita no gukomeretsa ku bushake ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

    Ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa byakorewe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

    Ruberwa yavuze ko ibimenyetso by’iki cyaha bishingiye kuri raporo zo kwa muganga zakozwe n’abahanga zerekana abantu bakubiswe bakanakomeretswa ndetse bakaba barasigiwe ubumuga.

    Mu buhamya bwe Karerangabo Antoine ubwo yari atabaye abaturanyi be yavuze ko yakubiswe ikintu mu mutwe agahita yitura hasi.

    Jumapili Issa na we avuga ko ubwo bafatirwaga mu Ishyamba rya Nyungwe, bavanywe mu modoka bakubitwa inkoni nyinshi.

    Ubu buhamya kandi bwatanzwe n’abandi benshi bavuga ko abarwanyi ba MRCD/FLN babakubise ubwo babagabagaho ibitero.

    09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko Rusesabagina yanyuranyije n’itegeko kuko yateraga inkunga ndetse akanayobora Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN wateye ibisasu na grenade mu bikorwa byakorewe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

    Yavuze ko ibyo bitero aho byagabwe hose nta na hamwe hari ikigo cya gisirikare, ahubwo bateraga mu ngo z’abaturage.

    09:30: Rusesabagina anashinjwa uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    09:21: Umushinjacyaha Ruberwa yakomeje asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cy’ Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko hari abantu barashwe ariko ntibakwitaba Imana ndetse batanze ubuhamya bugaragaza uko ibyo bitero byagabwaga.

    Ruberwa ati “Kuba warasa umuntu ntapfe, ntibiba biturutse ku bushake bwawe. Kuba warasa isasu cyangwa grenade umuntu ntiyitabe Imana ntibiruka ku bushake bw’uwarashe ahubwo ni impuhwe z’Imana.’’

    Kayitesi Alice uri mu barasiwe mu gitero cyagabwe mu Karere ka Nyamagabe ahatwikiwe imodoka za Coaster mu 2018, abajijwe ku wa 5 Kamena 2019, yasobanuye ko ubwo bari mu modoka ya Alpha yavaga Rusizi igana Kigali, bageze muri Nyungwe basanga hari abantu batambitse igiti mu muhanda.

    Icyo gihe imodoka yarenze icyo giti, bahita bayirasa amasasu amapine aratoboka, bahita barasa abagenzi bamwe barakomereka, abandi bahasiga ubuzima.

    Amafoto y’inzu, imodoka na moto byatwitswe

    09:16: Umushinjacyaha Ruberwa yasobanuye ko Rusesabagina akurikiranyweho icyaha cyo gutwikira abantu nk’uwari Umuyobozi wa MRCD/FLN kubera yatanze ubufasha, akayobora umutwe wakoze icyo gikorwa cy’iterabwoba cyo gutwika.

    09:11: Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko itwikwa ry’imitungo y’abaturage mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi nta kindi byari bigamije bitari ugutera ubwoba abasivili.

    Yakomeje ati “Kuba barabatwikiye nta kindi bari bagamije kitari ukubatera ubwoba. Bigaragazwa n’uko muri ibyo bitero byagabwe, batwitse imitungo y’abantu ahantu hanyuranye kandi biba byerekana ubutumwa butangwa. Ariko ikintu kitateguwe hatwikwa ahantu hamwe.’’

    Bamwe mu baregwa muri iyi dosiye mu buhamya bwabo bavuze ko ibikorwa byo gutwika byakozwe kugira ngo berekane ko FLN ihari.

    09:08: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje avuga ko mu Karere ka Nyaruguru hari ibinyabiziga byatwitswe.

    Me Ndutiye Yussuf yategewe muri Nyungwe, akurwa mu modoka, irwatwikwa irashira. Mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha yavuze ko yambuwe ibyo yari afite ndetse anabona ko hari izindi modoka zatwitswe.

    Icyo gihe hanatwitswe Minibus yari itwaye abagenzi, barasa abari bayirimo, barayitwika irakongoka.

    Ubushinjacyaha buvuga ko izo modoka zari iz’abasivili zidafite aho zihuriye n’igisirikare ku buryo wavuga ko ari bo cyashakaga kurwanya.

    UBUSHINJACYAHA BWEREKANYE AMAFOTO Y’IBYATWITSWE NA MRCD/FLN

    Amafoto yerekanwe arimo ay’inyubako ya Koperative y’Abanyabuzima ba Nyabimata, ikaba yari ituwemo Gitifu w’Umurenge, icyo gihe baramurashe ariko ntiyitaba Imana. Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Nsengiyumva Vincent ari umwe mu baregwa muri uru banza.

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hatwitswe imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ndetse na moto ebyiri za TVS, byose by’abasivili.

    Umucamanza Muhima Antoine amubajije uko amafoto yafashwe yasobanuye ko “yakozwe n’Ubugenzacyaha nk’ikimenyetso ubwo icyaha cyagenzwaga.’’

    08:49: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cyo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko MRCD/FLN yatwikiye abantu inzu, moto mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi. Yasobanuye ko abarwanyi b’Umutwe wa MRCD/FLN bateye ako gace ku wa 19 Kamena 2018, batwitse inzu, imodoka na moto ebyiri.

    Ubushinjacyaha bwerekana ko mu gihe ibyo bikorwa byabaga, MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina.

    Ni ibikorwa byerekanwa na raporo yakozwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

    -  Gereza ya Nyarugenge yongeye kumenyesha urukiko ko Rusesabagina yanze kwitaba

    Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Kamugisha Michael yandikiye Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka

    Mu ibaruwa yandikiye urukiko yavuze ko Rusesabagina Paul yahakanye ko atazitaba urukiko.

    Yagize ati “Tubandikiye tubamenyesha ko Rusesabagina Paul yanze kwitabira iburanisha yamenyeshejwe mu nzira n’uburyo bwemewe n’amategeko. Impamvu yagaragarije ubuyobozi ni uko ku wa 12 Werurwe 2021 yikuye mu rubanza. Yavuze ko usibye uyu munsi n’ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko atazarwitaba kubera nta butabera arwitezeho.’’

    Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kwikura mu rubanza.

    08:39: Inteko iburanisha igeze mu byicaro byayo. Abacamanza bagiye gutangira kuburanisha urubanza.

    08:00: Ababuranyi bose 20 [ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza] bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura aho urubanza ruburanishirizwa. Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rwimuriwe mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    -  Amafoto y’ababuranyi bagera ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura

    • Ibyaha icyenda Rusesabagina Paul aregwa

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Inkuru bifitanye isano wasoma: Uruhare rwa Rusesabagina mu bwicanyi n’ubujura byakorewe abaturage muri Nyabimata na Nyungwe (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy