Tag: featured

  • Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu Rukiko rw’Ubujurire n’urw’Ubucuruzi –

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yari asanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, yari yararahiriye izi nshingano mu 2018. Ubu yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga. Mu miterere y’imyanya yo mu nzego z’ubutabera, uri ku mwanya avuyeho n’uwo yagiyeho bose baba bari ku rwego rumwe.

    Undi wahawe izindi nshingano ni François Régis Rukundakuvuga wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire. Uyu mugabo yigeze kumara igihe kinini ari Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko ava kuri uwo mwanya agirwa Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Clotilde Mukamurera we yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi ndetse yari amaze igihe akora muri uru rukiko nk’umucamanza.

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuye ku buyobozi bw’Urukiko rw’Ubujurire

  • Imvano y’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika ibitangazamakuru by’Abarundi byarukoreragamo –

    Ibi bitangazamakuru byatangiye gukorera mu Rwanda wasangaga akenshi bigaruka ku nkuru zinenga Leta ya Pierre Nkurunziza wari ukiriho na nyuma y’urupfu rwe byakomeje kugaragaza ibitagenda neza no ku butegetsi bwa Évariste Ndayishimiye.

    Byatumye ubutegetsi bw’u Burundi butangira kuvuga ko bubangamiwe no kuba ibi bitangazamakuru byarahawe rugari bigakomeza kuvuga.

    Ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Willy Nyamitwe, yatangaje ko kuba ibyo bitangazamakuru ashinja gutandukanya Abarundi byari bigikora, ari igitutsi ku itangazamakuru muri rusange.

    Ati “Ntabwo bakwiriye izina ry’itangazamakuru. Iri tangazamakuru ry’urwango rwakwirakwizaga ubutumwa bugamije gutanya Abarundi.”

    Muri Werurwe, u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kumenyesha ibi bitangazamakuru ko bigomba guhagarika ibikorwa byabyo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yabwiye IGIHE ko Leta y’u Rwanda yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko ibyo ibi bitangazamakuru byavugaga byari igitero cy’amagambo kuri u Burundi.

    Ati “Itangazamakuru rigomba gukora imirimo yaryo ariko biri mu nyungu z’abo ribwira. Inaha hari itangazamakuru rikoreshwa n’impunzi z’Abarundi ziri hano ribangamiye aho zaturutse, urumva ko haba habaye ikibazo.”

    “Ntabwo batera u Burundi baturutse mu Rwanda ntitwabemerera noneho ushobora gutera ukoresheje imbunda cyangwa ukoresheje amagambo. Ayo magambo aturutse aha nubwo atari imbunda ashobora kubangamira Abarundi.”

    Nshuti yavuze ko nyuma yo kubona ko ibyo ibi bitangazamakuru bivuga bifite ingaruka babisabye guhagarika gukora.

    Ati “Twe icyo twakoze ni ukwicara tukareba tuti ese abantu bakora ibi ibyo bakora si nko gutera igihugu cyabo ariko bakoresheje amagambo. Icyo gihe rero nk’igihugu turavuga tuti oya niba bibangamiye aho mwaturutse kandi bigaragara, icyo gihe Leta ifata ingamba kugira ngo babe bari aha nk’impunzi.

    “Kuko iyo uri impunzi hari amategeko akugenga. Irya mbere ni ukuvuga ko utabangamira aho waturutse ukoresheje igihugu wahungiyemo twe nk’igihugu twarabirebye turavuga tuti oya niba tuvuga tuti ntimwatera igihugu cyanyu, mushobora no kugitera mu magambo kuko ni ibintu bishoboka kandi nabyo bigateza umutekano muke.”

    Nubwo iki cyemezo cyafashwe, ngo ntibivuze ko ababikoragaho bazoherezwa mu Burundi cyangwa se ngo hagire ikindi gikorwa cyo kubakurikirana kibaho.

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukomeza gucumbikira impunzi z’Abarundi barimo n’abo Leta yabo ishinja kugira uruhare mu bikorwa byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kuko bigenwa n’amategeko mpuzamahanga.

    Prof Nshuti Manasseh yasobanuye impamvu u Rwanda rwategetse ibitangazamakuru by’Abarundi byakoreraga mu Rwanda guhagarika ibikorwa

  • LIVE: Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ibyaha RUSESABAGINA Paul ashinjwa (Amafoto na Video) –

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mata 2021, uru rubanza rugiye gukomeza Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura imiterere y’ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ndetse n’uburyo yabikozemo.

    Rusesabagina Paul ashinjwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, MRCD/FLN yagizemo uruhare ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Iburanisha riheruka ryo ku wa 1 Mata 2021 ryasojwe Ubushinjacyaha bumaze gusobanura ibyaha bitandatu uyu mugabo aregwa. Birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Icyo gihe Ubushinjacyaha bwerekanye ko ibitero byagabwe n’abarwanyi ba FLN byaguyemo abaturage b’inzirakarengane, byangiza imitungo yabo, indi iribwa. Bwavuze ko nubwo Rusesabagina atari aho byabereye ariko yabigizemo uruhare rukomeye nk’umuyobozi wa MRCD/FLN.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi hakomeza kumvwa ibindi byaha bitatu Rusesabagina akurikiranyweho birimo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Rusesabagina Paul ari kuburanishwa atari mu rukiko bitewe n’uko yikuye mu rubanza avuga ko atizeye ko azahabwa ubutabera.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    10:24: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko hari ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abantu ku giti cyabo n’ibibera mu bikorwa by’iterabwoba.

    Ati “Ibyaha byose dukurikiranyeho abantu 21 bari muri iyi dosiye byakozwe n’abantu bahuriye muri MRCD/FLN.’’

    Yavuze ko umugambi mugari wa MRCD ari wo abaregwa bose bagendeyeho.

    10:21: Umucamanza Muhima Antoine yabajije Ubushinjacyaha ubushake bwa Rusesabagina mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Ruberwa yasubije ko ubwo bushake bugaragarira mu mugambi mugari MRCD/FLN yari ifite wo gutera ubwoba abaturage.

    Ati “Biriya bikorwa byaberaga mu bice bitandukanye.’’

    10:08: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuriye urukiko ko igikorwa cy’iterabwoba Rusesabagina akurikiranyweho ari ukuba umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine asobanurira urukiko uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by’iterabwoba

    Mu mafoto: Inteko iburanisha urubanza igizwe n’abacamanza batatu bayobowe na Muhima Antoine.

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

    09:50: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ubushake mu gukora icyaha kwa Paul Rusesabagina ari uko yari umuyobozi wa MRCD/FLN, akayitera inkunga kandi abaturage bakubiswe nta mpamvu yihariye ihari kuko bakubiswe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye muri Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi.

    Yavuze ko Rusesabagina akurikiranywe nka gatozi mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kuko yari umuyobozi, akaba umuterankunga wayo kandi abagize umutwe wa MRCD/FLN aribo bakoze ibikorwa byibasiriye abasivili.

    Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure ni we wasobanuye ibyaha Rusesabagina ashinjwa

    09:42: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yasobanuye icyaha cya cyenda cyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba, Rusesabagina akekwaho.

    Yavuze ko gukubita no gukomeretsa ku bushake ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

    Ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa byakorewe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

    Ruberwa yavuze ko ibimenyetso by’iki cyaha bishingiye kuri raporo zo kwa muganga zakozwe n’abahanga zerekana abantu bakubiswe bakanakomeretswa ndetse bakaba barasigiwe ubumuga.

    Mu buhamya bwe Karerangabo Antoine ubwo yari atabaye abaturanyi be yavuze ko yakubiswe ikintu mu mutwe agahita yitura hasi.

    Jumapili Issa na we avuga ko ubwo bafatirwaga mu Ishyamba rya Nyungwe, bavanywe mu modoka bakubitwa inkoni nyinshi.

    Ubu buhamya kandi bwatanzwe n’abandi benshi bavuga ko abarwanyi ba MRCD/FLN babakubise ubwo babagabagaho ibitero.

    09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko Rusesabagina yanyuranyije n’itegeko kuko yateraga inkunga ndetse akanayobora Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN wateye ibisasu na grenade mu bikorwa byakorewe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

    Yavuze ko ibyo bitero aho byagabwe hose nta na hamwe hari ikigo cya gisirikare, ahubwo bateraga mu ngo z’abaturage.

    09:30: Rusesabagina anashinjwa uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    09:21: Umushinjacyaha Ruberwa yakomeje asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cy’ Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko hari abantu barashwe ariko ntibakwitaba Imana ndetse batanze ubuhamya bugaragaza uko ibyo bitero byagabwaga.

    Ruberwa ati “Kuba warasa umuntu ntapfe, ntibiba biturutse ku bushake bwawe. Kuba warasa isasu cyangwa grenade umuntu ntiyitabe Imana ntibiruka ku bushake bw’uwarashe ahubwo ni impuhwe z’Imana.’’

    Kayitesi Alice uri mu barasiwe mu gitero cyagabwe mu Karere ka Nyamagabe ahatwikiwe imodoka za Coaster mu 2018, abajijwe ku wa 5 Kamena 2019, yasobanuye ko ubwo bari mu modoka ya Alpha yavaga Rusizi igana Kigali, bageze muri Nyungwe basanga hari abantu batambitse igiti mu muhanda.

    Icyo gihe imodoka yarenze icyo giti, bahita bayirasa amasasu amapine aratoboka, bahita barasa abagenzi bamwe barakomereka, abandi bahasiga ubuzima.

    Amafoto y’inzu, imodoka na moto byatwitswe

    09:16: Umushinjacyaha Ruberwa yasobanuye ko Rusesabagina akurikiranyweho icyaha cyo gutwikira abantu nk’uwari Umuyobozi wa MRCD/FLN kubera yatanze ubufasha, akayobora umutwe wakoze icyo gikorwa cy’iterabwoba cyo gutwika.

    09:11: Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko itwikwa ry’imitungo y’abaturage mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi nta kindi byari bigamije bitari ugutera ubwoba abasivili.

    Yakomeje ati “Kuba barabatwikiye nta kindi bari bagamije kitari ukubatera ubwoba. Bigaragazwa n’uko muri ibyo bitero byagabwe, batwitse imitungo y’abantu ahantu hanyuranye kandi biba byerekana ubutumwa butangwa. Ariko ikintu kitateguwe hatwikwa ahantu hamwe.’’

    Bamwe mu baregwa muri iyi dosiye mu buhamya bwabo bavuze ko ibikorwa byo gutwika byakozwe kugira ngo berekane ko FLN ihari.

    09:08: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje avuga ko mu Karere ka Nyaruguru hari ibinyabiziga byatwitswe.

    Me Ndutiye Yussuf yategewe muri Nyungwe, akurwa mu modoka, irwatwikwa irashira. Mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha yavuze ko yambuwe ibyo yari afite ndetse anabona ko hari izindi modoka zatwitswe.

    Icyo gihe hanatwitswe Minibus yari itwaye abagenzi, barasa abari bayirimo, barayitwika irakongoka.

    Ubushinjacyaha buvuga ko izo modoka zari iz’abasivili zidafite aho zihuriye n’igisirikare ku buryo wavuga ko ari bo cyashakaga kurwanya.

    UBUSHINJACYAHA BWEREKANYE AMAFOTO Y’IBYATWITSWE NA MRCD/FLN

    Amafoto yerekanwe arimo ay’inyubako ya Koperative y’Abanyabuzima ba Nyabimata, ikaba yari ituwemo Gitifu w’Umurenge, icyo gihe baramurashe ariko ntiyitaba Imana. Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Nsengiyumva Vincent ari umwe mu baregwa muri uru banza.

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hatwitswe imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ndetse na moto ebyiri za TVS, byose by’abasivili.

    Umucamanza Muhima Antoine amubajije uko amafoto yafashwe yasobanuye ko “yakozwe n’Ubugenzacyaha nk’ikimenyetso ubwo icyaha cyagenzwaga.’’

    08:49: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cyo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko MRCD/FLN yatwikiye abantu inzu, moto mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi. Yasobanuye ko abarwanyi b’Umutwe wa MRCD/FLN bateye ako gace ku wa 19 Kamena 2018, batwitse inzu, imodoka na moto ebyiri.

    Ubushinjacyaha bwerekana ko mu gihe ibyo bikorwa byabaga, MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina.

    Ni ibikorwa byerekanwa na raporo yakozwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

    -  Gereza ya Nyarugenge yongeye kumenyesha urukiko ko Rusesabagina yanze kwitaba

    Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Kamugisha Michael yandikiye Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka

    Mu ibaruwa yandikiye urukiko yavuze ko Rusesabagina Paul yahakanye ko atazitaba urukiko.

    Yagize ati “Tubandikiye tubamenyesha ko Rusesabagina Paul yanze kwitabira iburanisha yamenyeshejwe mu nzira n’uburyo bwemewe n’amategeko. Impamvu yagaragarije ubuyobozi ni uko ku wa 12 Werurwe 2021 yikuye mu rubanza. Yavuze ko usibye uyu munsi n’ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko atazarwitaba kubera nta butabera arwitezeho.’’

    Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kwikura mu rubanza.

    08:39: Inteko iburanisha igeze mu byicaro byayo. Abacamanza bagiye gutangira kuburanisha urubanza.

    08:00: Ababuranyi bose 20 [ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza] bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura aho urubanza ruburanishirizwa. Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rwimuriwe mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    -  Amafoto y’ababuranyi bagera ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura

    • Ibyaha icyenda Rusesabagina Paul aregwa

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Inkuru bifitanye isano wasoma: Uruhare rwa Rusesabagina mu bwicanyi n’ubujura byakorewe abaturage muri Nyabimata na Nyungwe (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Hagaragajwe imbogamizi ibigo bito n’ibiciriritse bihura nazo mu kubaka izina hakoreshejwe ikirango –

    Ni iby’agaciro ariko ni n’umuzigo ku bigo bicyiyubaka mu bucuruzi kuko byo nta mazina akomeye yabyo azwi muri rubanda, ibintu bituma ibicuruzwa cyangwa serivisi byabyo bitizerwa n’abaguzi.

    Kubaka izina ukizerwa n’abaguzi ku isoko biterwa n’ubuziranenge buzwi ku bicuruzwa utanga, bituma n’ikirango cyabyo kimenyekana kandi binajyana n’uburambe. Ni yo mpamvu uzabona umuntu ajya kugura igicuruzwa akabanza yareba ikirango kiriho. Nubwo igicuruzwa cyaba kitujuje ubuziranenge ariko ikirango kiriho kizwi gishobora kugurwa, icyujuje ubuziranenge gifite ikirango kitazwi ntikigurwe.

    Ku bigo bito n’ibiciritse bikeneye kugira ikirango kizwi, haracyari imbogamizi zinyuranye nk’uko byagaragajwe mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 20 Mata 2021cyahuje abo mu ngeri zitandukanye bazi iby’umutungo bwite mu by’ubwenge birimo n’ikirango.

    Ni ikiganiro cyibanze ku “kubaka izina mu bucuruzi wifashishije umutungo bwite mu by’ubwenge,” harebwa amahirwe n’imbogamizi ku bigo bito n’ibiciriritse.

    Umunyamategeko mu by’umutungo bwite mu by’ubwenge, Mugengangabo Jean Nepomuscène, wari mu bitabiriye icyo kiganiro cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko ubumenyi n’ubushobozi buke bikiri imbogamizi ku bigo bito n’ibiciriritse mu rugendo rwo kubaka ikirango kizwi, nk’umutungo wabifasha kugira izina mu bucuruzi.

    Ati “Imbogamizi zihari ku bigo bito n’ibiciriritse n’izigendanye n’ubumenyi buke, kubera ko abantu badafite amakuru ahagije ku bibafitiye akamaro cyangwa se batabihugurwamo kugira ngo bamenye aho bashobora gukura amahirwe babyaza umusaruro.”

    Mugengangabo yasobanuye ko hari n’imbogamizi y’ubushobozi buke kuri ibyo bigo mu bijyanye no kugikora cyangwa kukibungabunga.

    Ati “Ikindi ni ubushobozi buke bwo kuba wenda umuntu yakora ikirango, kucyandikisha no kukirengera. Nabyo hari igihe bisaba ko haba hari amikoro.”

    Ikirango gifite akamaro gakomeye

    Rwiyemezamirimo Sina Gérard wari muri icyo kiganiro yasobanuye uko ibicuruzwa bya Entreprise Urwibutso ye bidashobora kwiganwa n’ubonetse wese kuko biba bifite ikirango.

    Ubusanzwe igicuruzwa kiriho ikirango kizwi kiba cyarandikishijwe. Mu Rwanda, ibicuruzwa na serivisi byandikishwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

    Sina yavuze ko kuba ibicuruzwa bye bitandukanye biba byanditswe bituma bitekana ku buryo bitakwiganwa.

    Ati “Buri gicuruzwa cyose kiba cyanditswe muri RDB. Ibindi [tujyana hanze] nabyo biba byanditseyo ku buryo bitanga icyizere cy’uko isoko ufite ritapfa kuvanwaho n’ubonetse wese. Ntabwo umuntu wese yaza acyigana cyangwa ngo acyiyitirire ngo bishoboke.”

    Uyu mugabo uri mu bafite izina rikomeye haba mu Rwanda no mu mahanga yahumurije abafite ibigo bito n’ibiciriritse, ababwira ko kubigeraho “bidahenze”.

    Uretse kurinda umutekano w’ibicuruzwa, Mugengangabo yavuze ko ikirango kinagira uruhare runini mu gutandukanya ibicuruzwa by’ikigo runaka n’iby’ikindi, kucyegurira abandi mu gihe runaka bakakwishyura, kucyifashisha waka inguzanyo muri banki n’ibindi.

    Hasobanurwa ko ikirango cy’ubucuruzi gishobora kuba inyuguti, imibare cyangwa byombi bigahuzwa, igishushanyo, amashusho, amabara cyangwa amajwi.


  • Equity Bank yashyizeho inguzanyo nshya yitezweho guhindurira ubuzima abahinzi n’aborozi –

    Iyi nguzanyo Equity Bank yayimuritse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mata 2021 mu muhango wabereye mu Karere ka Rwamagana. Mu bihingwa umunani byamuritswe n’iyi banki izajya yorohereza abaka inguzanyo birimo umuceri, ibigori, ibirayi, icyayi, ikawa, ubworozi bw’inka, ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

    Ibi bihingwa kimwe n’indi mishinga yo mu bworozi Equity Bank yabimuritse nyuma y’ubushakashatsi yakoze ifatanyije n’Ikigo gitsura Amajyambere cy’Abongereza UKaid kibicishije mu Kigo cya IMSAR kimenyerewe mu gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

    Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi muri Equity bank, Umugwaneza Belise, yavuze ko bazatanga inguzanyo mu byiciro bibiri. Yasobanuye ko icya mbere kirimo inguzanyo z’igihe gito zizajya zimara hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe, zihabwa umuhinzi wifuza amafaranga yo kugura inyongeramusaruro, imashini zo guhinga n’ibindi bimufasha kongera umusaruro mu gihe gito.

    Yakomeje ati “Icyiciro cya kabiri kirimo abahinzi bifuza kwagura ubuhinzi bwabo nibura bakubaka nk’inganda, ubwanikiro bunini n’ibindi bikorwa byagutse ariko biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bo bakazajya bahabwa inguzanyo bishyure guhera ku myaka ibiri kugera ku myaka icumi. Aba bose nta ngwate bazajya bakwa ahubwo ingwate ikazajya iba ibikorwa bakora.’’

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko bamaze igihe kinini bakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye igikenewe kugira ngo ubuhinzi butere imbere mu Rwanda.

    Yavuze ko buri gihingwa bagifashe bakareba ibikenewe byose kugira ngo gitere imbere abagihinga nabo batere imbere.

    Ati “Kimwe nk’uko dushora imari mu bwubatsi, ubwikorezi, ubucuruzi n’ibindi, mu buhinzi n’ubworozi twakoze ubushakashatsi kugira ngo tumenye icyo banki yakora kugira ngo ifashe icyo gice nubwo atari twe twenyine tuyikoramo.”

    Nyuma y’ubwo bushakashatsi, Equity Bank yasanze igisubizo ari ugushora imari mu buhinzi aho yashinze ishami rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

    Hannington Namara yavuze ko amafaranga ubusanzwe bashoraga mu buhinzi ari munsi ya 10% y’inguzanyo batangaga ariko ngo kuri ubu barifuza kujya hejuru ya 30%.

    Ati “Icyifuzo cyacu ni uko byanarengaho ariko ntituzajya munsi ya 30%, uko tubikora gutya amafaranga akajya mu buhinzi ni nako igihugu gitera imbere kuko ubuhinzi n’ubworozi ni byo bikorwa n’abaturage benshi. Ubu tugiye gukorana na bo kugira ngo turebe uko twabyaza umusaruro iki gice.”

    Namara yavuze ko buri muturage wifuza inguzanyo azajya abanza kuganira na banki kugira ngo harebwe uburyo azunguka ku buryo atazakwa inyungu iri hejuru ku nguzanyo azajya ahabwa.

    Mu mitangire y’iyi nguzanyo, biteganyijwe ko inyungu izajya yakwa umuntu bitewe n’umushinga afite n’uko azunguka ngo nta nyungu ihoraho bazigera bagira.

    Anna Wilson uhagarariye Ikigo gitsura amajyambere cy’Abongereza UKaid, yavuze ko bishimiye gufatanya na Equity Bank mu kuzamura ubuhinzi mu Rwanda ngo kuko kuri ubu iyo urebye usanga bushorwamo 2% nyamara ari igice gitunze abaturage benshi aho bukorwa n’abarenga 70%.

    Yavuze ko kuri ubu mu myaka ine IMSAR yashoye arenga miliyari 13 Frw mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

    Abahinzi bishimiye uburyo Equity bank igiye gushora mu buhinzi

    Umurerwa Agnes uhagarariye Koperative y’Abahinzi b’Ibigori iherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, yavuze ko bishimiye uburyo Equity Bank igiye kujya ibafasha kubaha inguzanyo.

    Ati “Ubushize twagannye Ishami rya Rwamagana dushaka kwaka inguzanyo y’amafaranga yadufasha mu buhinzi bw’ibigori byacu batubwira ko bishoboka ndetse tunayihabwa mu buryo bwihuse ku buryo abanyamuryango bishimye. Icyo gihe twaguze inyongeramusaruro tuyikoresha mu bigori byacu ndetse turaneza neza.”

    Umurerwa yavuze ko kuri ubu bategereje isoko ry’ibigori bejeje ahanini babikesha inguzanyo yatumye babasha kubona amafaranga yo kugura inyongeramusaruro.

    Yavuze ko kubera iyi nguzanyo, abahinzi bazava ku guhingisha amasuka bakagera ku mashini, bakanagura izisya akawunga.

    Munyaburanga Emmanuel usanzwe acuruza imyaka akaba n’umuhinzi mworozi yashimiye Equity Bank ku kuba igiye kujya yita ku bahinzi.

    Ati “Twari tumenyereye ko banki nyinshi zireba ku bacuruzi kuruta abahinzi nyamara ubuhinzi aribwo bufite abantu benshi, wasangaga banki nyinshi zitabitaho ariko Equity bank turayishima ko yatangiye kubitaho uhereye hasi. Turizera ko abahinzi benshi uhereye hasi bazitabwaho bakabona ubufasha kandi bagatera imbere.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank, Jean Claude Ngoga, we yavuze ko biteguye gufasha abahinzi n’aborozi guhindura ubuzima hakoreshejwe inguzanyo bazabaha, yavuze ko nibinaba ngombwa bazabafasha mu gukora urugendo shuri bakareba abateye imbere uburyo bahinga n’uburyo borora.

    Equity Bank ni banki y’ubucuruzi yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, ifite amashami 14 hirya no hino mu gihugu n’aba-ajenti 2800, ifite kandi ibyuma by’ikoranabuhanga bya ATM 1220 hirya no hino mu gihugu bifasha abayigana.

    Munyaburanga Emmanuel usanzwe acuruza imyaka, yishimiye uburyo Equity Bank igiye kujya ibaha inguzanyo bakoresha mu buhinzi

    Rugaju Alexis wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yijeje Equity Bank ubufasha mu kugera ku baturage

    Uhagarariye Ikigo gitsura Amajyambere cy’Abongereza, UKaid, Anna Wilson yavuze ko bishimiye uburyo iyi banki igiye gufasha abaturage mu kwiteza imbere

    Umugwaneza Belise ukuriye ishami ry’ubuhinzi muri Equity Bank yavuze ko bazatanga inguzanyo kuva ku muhinzi muto kugera ku wifuza gushinga uruganda

    Umurerwa Agnes wari uhagarariye koperative ihinga ibigori mu Karere ka Rwamagana yavuze uburyo bafashijwe kubona inguzanyo yo kugura inyongeramusaruro bigatuma beza neza

    Umuyobozi Mukuru muri Equity Bank ushinzwe ubucuruzi avuga ko biteguye gufasha abahinzi mu kwiteza imbere no kuzamura umusaruro wabo

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko bifuza kuzamura inguzanyo batangaga mu buhinzi nibura ikagera kuri 30%

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • Igishoboka si ukubasubizayo- Nshuti Manasseh ku koherereza u Burundi abashinjwa uruhare muri Coup d’état –

    Leta y’u Burundi yakunze kumvikana yikoma u Rwanda irushinja gucumbikira abakekwaho kuba inyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, kugeza n’aho Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa, yumvikanye avuga ko igihugu cye kizakomeza gusaba amahanga gushyira igitutu k’u Rwanda kugira ngo rutange aba bantu.

    Mu kiganiro Prof Nshuti Manasseh yagiranye na IGIHE yavuze ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko byaba binyuranye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

    Ati “Nk’igihugu twe tugendera ku mategeko twasinye n’Umuryango w’Abibumbye nk’uko ibindi bihugu byose byasinye ayo masezerano avuga ko iyo wakiriye umuntu avuga ko ahunze mbere na mbere ntabwo umusubiza iwabo cyane cyane iyo Loni nayo yamuhaye ibyangombwa ikemera ko ari mpunzi.”

    Prof Nshuti yakomeje avuga ko u Rwanda rwohereje aba bantu rwaba rwishe nkana amategeko rwasinye, yemeza ko nta n’ikindi gihugu cyabikora.

    Ati “U Burundi buravuga buti aba bantu turashaka ko bagaruka iwacu ariko kuvuga ngo tubasubije iwabo byaba ari ukwica amasezerano nta n’igihugu cyabikora tuzi kiriho, ntibishoboka nubwo twabyifuza twaba twishe amategeko kandi bigaragara nabi cyane nk’igihugu.”

    “Ntabwo twabikora turi igihugu kigendera ku mategeko yaba ay’igihugu cyacu n’ari mpuzamahanga twemeye kandi n’Abarundi nabo barayemeye nabo ngira ngo bazi ko hari amategeko atugenga twese ku bijyanye n’impunzi.”

    Leta y’u Burundi iherutse gushyikiriza iy’u Rwanda urutonde rw’aba bantu ishaka ko iyishyikiriza. Ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kumera neza.

    Ntabwo babangamiye u Burundi

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko izi mpunzi z’Abarundi u Rwanda rucumbikiye nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga ntacyo zibangamiyeho Leta y’u Burundi mu kuba zahungabanya umutekano.

    Ati “Hari inzira ebyiri impunzi zibangamira igihugu zavuyemo, ni uko zigitera zivuye aho zahungiye haba mu buryo bwo gushaka gutera ku giti cyabo igihugu cyabo cyangwa igihugu bahungiyemo kibafashije, kandi u Rwanda ntirwigeze rukora ibyo na gato. U Rwanda ntabwo rushobora gufasha impunzi izo arizo zose gutera igihugu yahunze, ibyo byo ntibishoboka.”

    Yakomeje avuga ko kuba u Burundi bushaka izi mpunzi bishingiye ku mpamvu zabwo bwite zitereba u Rwanda.

    Ati “Kuvuga ngo turabashaka bafite impamvu zabo zaba iza politike, u Rwanda ntirushobora kwivanga muri politike zabo. Ni Abarundi ariko ibibazo bafitanye ni ibyabo twe ntabwo bitureba. Ikitureba ni kubafasha nk’abantu bafite uburenganzira bwo kubaho no kuba mu Rwanda.”

    Kuba u Burundi bukomeza gusaba ko bwohererezwa aba bantu, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko asanga atari cyo gisubizo gishoboka.

    Ati “Igisubizo gishoboka si ukubasubizayo nk’uko babivuga nabo (Abayobozi b’u Burundi) bazi ko bitanashoboka nk’uko nabivuze nabo ntabwo baduha abo dushaka. Abanyarwanda bahungiyeyo ntabwo bashobora kubaduha cyane cyane Loni yabakiriye.”

    Nshuti Manasseh yavuze ko kugeza ubu igishoboka ari uko izi mpunzi zakoherezwa mu bindi bihugu ndetse yemeza ko ari gahunda yatangiye kuganirwaho n’ibindi bihugu.

    Ati “Igisubizo gishoboka ari k’u Rwanda nk’igihugu cyacu cyangwa se n’ikindi gihugu gifite impunzi ni ukuvuga ngo reka dushake ahandi twabajyana ariko icyo kintu kibaho ari uko babangamiye cya gihugu bahunze bagitera bakibuza umutekano.”

    “Kuvuga ngo rero dushake aho tubashyira ni ibintu turimo, ibuka ko twumvikana n’ibindi bihugu bishobora kubakira, iyo gahunda twarayitangiye ariko ntabwo turayisoza […] Ni urugendo rwatangiye ariko ntabwo turarurangiza […] ariko kuri ubu nta mpungenge zikwiye kubaho kuko ikibazo cya mbere ni uko bahungabanya igihugu kandi ntibiri kubaho.”

    Yavuze ko hari ibihugu batangiye kugirana ibiganiro bafatanyije na Loni kugira ngo izi mpunzi zibe ariho zoherezwa gusa yirinda gutangaza amazina yabyo.

    Hari icyizere cy’umubano mwiza ariko ni urugendo

    Kuva mu 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazamo agatotsi, inzego zose zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe.

    Mu mpera za Kanama 2020 , Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi zahuriye ku mupaka wa Nemba zemeranya kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

    Mu Ukwakira 2020 kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bagaragarizanya ubushake bwo gusubiza umubano mu buryo.

    Nshuti yavuze ko kuba ibihugu bituranye byagirana ibibazo bisanzwe, yemeza ko ikibazo gikomeye cyavuka igihe baba batabiganiraho.

    Ati “U Burundi rero hashize igihe hari ibibazo hagati yacu ariko iyo abantu baturanye cyangwa banabana ibibazo bibaho ariko igisubizo ni ukubiganira hari igihe mushobora kubona ibisubizo uyu munsi cyangwa se ejo n’ejo bundi biterwa n’uburemere bw’ibyo bibazo tuba dufite.”

    “Ni byiza ko tuganira, ibibazo biba ingutu iyo abantu bataganira ngo umbwire ikibazo uko ucyumva nanjye nkakubwira uko mbyumva. Iyo muganiriye icyo mwitaga ikibazo umuntu agitangiye igisobanuro kirumvikana kigafatwaho ingamba z’uko twagikemura.”

    Yavuze ko hari icyizere cy’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzongera kuba mwiza ariko yemeza ko ari urugendo rugomba kugirwamo uruhare n’impande zombi.

    Ati “Aho tugeze hari icyizere cy’uko umubano wacu uzasubira kuba mwiza ariko ni urugendo. Turifuza ko tubana neza ariko nabo biri mu nyungu zabo ko tubana neza nk’uko nabivuze ni abaturanyi ntaho benda kujya ntaho twenda kujya. Kubana neza biri mu nyungu zacu, turabyifuza ariko nabo bakwiye kuba babyifuza njye niko mbibona.”

    Yavuze ko kuba neza kw’ibihugu byombi byazanira inyungu Abanyarwanda n’Abarundi, ashimangira ko kandi aribyo Leta y’u Rwanda yifuza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rudashobora koherereza u Burundi impunzi zikekwaho gushaka guhirika ubutegetsi kuko binyuranye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi

  • Amayeri ya Burugumesitiri Kagabo mu gutsemba Abatutsi mu yahoze ari Komini Ntongwe –

    Ubwo indege y’uwari Perezida Habyarimana Juvénal yahanurwaga tariki ya 6 Mata 1994, bucyeye bw’aho ku wa 7 Mata mu gihugu hose hashyizweho za bariyeri hagamijwe guhiga Abatutsi no kubamaraho.

    Kimwe n’ahandi muri Komini Ntongwe, ubu ni mu karere ka Ruhango mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe hatangiye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

    Ni iminsi y’umwijima ku Batutsi bari batuye muri utu duce ariko tariki ya 21 Mata yabaye rurangiza kuko ifatwa nk’umunsi w’imperuka ku Batutsi bahigwaga.

    Mu buhamya bwa Samuel Dusengiyumva, umwe mu bahakamoka baharokokeye, agaragaza amabi yakozwe n’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe witwa Kagabo Charles.

    Komini Ntongwe yari ifite umutwe w’Interahamwe n’aba CDR bari bakomeye cyane kuva mu 1991 hakaba kandi hari hanakambitse impunzi z’Abarundi zari zifite inkambi ahitwa i Nyagahama.

    Nyuma yaho Burugumesitiri Kagabo yatangiye kugenda mu masegiteri agize komini agira inama Abatutsi guhungira i Ntongwe kuko yababwiraga ko aribwo buryo bwiza bwo kubacungira umutekano. Icyo gihe yababwiye ko yahawe abasirikare n’abajandarume bo kubarinda ibitero by’Interahamwe na CDR.

    Ibi si ko byagenze ahubwo byaje kugaragara ko bwari uburyo bwiza bwo kubegeranya kugira ngo umugambi wo kubica uzaborohere.

    Muri iyo minsi Burugumesitiri Kagabo Charles yicishije mugenzi we wa Komini Mugina wageragezaga gukumira ubwicanyi.

    Mu duce twaguyemo Abatutsi benshi harimo na Nyamukumba ahaguye Abatutsi benshi cyane nyuma y’igitero gikaze cyarimo amasasu na za grenade.

    Aha Burugumesitiri Kagabo Charles yegereye abari bakuze mu mpunzi z’Abatutsi abagira inama yo guhungira kuri Su-Perefegitura ya Ruhango ababeshya ko aho bahajyanye abasirikare bahagije bo kubarinda.

    Bakihagera hahise hagera igitero kinini kivuye ahitwa kuri Adento ndetse n’ibindi bitero byaturukaga ahitwa i Nyagahama mu nkambi y’Abarundi n’i Nyarugenge.

    Ibi bitero byose byagabwe ku Batutsi bari kwerekeza mu Ruhango bibasanga mu gico bari baciriwe muri Nyamukumba, maze bamaze umwanya munini baraswa n’abasirikare n’abajandurume Interahamwe n’aba CDR babiraramo bahorahoza abari bagihumeka.

    -  Impunzi z’Abarundi mu bwicanyi bw’Abatutsi b’i Ntongwe

    Impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda mu 1991, leta ya Habyarimana izishakira inkambi muri Ntongwe.

    Izi mpunzi zagize uruhare rukomeye muri Jenoside kuko ziri mu batinyutse kurya imibiri y’Abatutsi babaga bamaze kwicwa.

    Abatanga ubuhamya navuga ko izi mpunzi zari zaratujwe i Nyagahama ariko byaje kugaragara ko zari zarajyanywe i Ntongwe kugira ngo zizafashe Interahamwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Nyuma y’ubwo bwicanyi, izo mpunzi zasubiye mu gihugu cyabo ndetse kugeza magingo aya nta n’umwe muri bo wagejejwe imbere y’ubutabera.

    Burugumesitiri Kagabo Charles wabaye umucurabwenge n’umuhuzabikorwa mu mugambi wo kurimbura Abatutsi yabonye bikomeye arahunga, ava i Ntongwe yerekeza mu cyahoze ari Zaïre ubu ni muri DRC bikekwa ko ariho akiri.

    Tariki ya 21 Mata 1994 kandi ifatwa nk’isharira kuko Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kaduha mu yahoze ari S/Perefegitura ya Kaduha bagabweho ibitero by’abasirikare n’Interahamwe zirabica. Mu Rwibutso rwa Kaduha hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 47.

    Kuri uyu munsi mu myaka 27 ishize kandi ni bwo Abatutsi bari barahungiye i Murambi ya Gikongoro bavuye mu bice bitandukanye by’ubufundu n’ubunyambiriri ndetse n’ab’i Nyanza ya Butare na bo bishwe.

    Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rushyinguwemo imibiri irenga 63.150, mu rwa Murambi haruhukiye ibihumbi birenga 50 mu gihe mu rwa Nyanza ya Butare hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 28 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kinazi barenga 63.150

  • Abasirikare b’u Rwanda batabaye abakozi 20 b’Umuryango w’Abibumbye –

    Aba bakozi bagabweho igitero n’inyeshyamba ni abari mu itsinda rya G4S Global bakora muri Sudani y’Epfo binyuze mu masezerano ya UNMAS.

    Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Amahoro, Major Aimé Uwimana, yagize ati “Twababonye batewe ubwoba, bamwe muri bo bari bakomeretse biturutse kuri icyo gitero. Batubwiye ko batigeze basinzira muri iyi minsi itanu ishize ndetse bacunguwe no kutubona.”

    Bivugwa ko aba bakozi ba UNMAS bari bavuye ahitwa Torit aho bari bafite ibiribwa n’amafaranga babishyiriye abo bakorana babarizwa mu gace ka Long-iro nyuma baza gushiduka bagoswe n’abantu 30 bafite intwaro ubwo bari bageze hagati ya Loronyo na Longiro.

    John Mowej warokotse iki gitero yagize ati “Badutunze imbunda bahita bategeka abashoferi bacu guhagarara. Badutegetse kuva mu modoka tukicara hasi ku butaka. Nyuma y’akanya gato barashe mu kirere, badusaba kuryama hasi twubika amasura yacu ku butaka.”

    Aba barwanyi bakomerekeje bamwe mu bakozi ba UNMAS ndetse babiba amafaranga n’ibyo kurya bari bafite mbere yo kubarekura.

    Umwuka mubi muri Sudani y’Epfo wakomeje gufata indi ntera kuva mu mpera z’umwaka ushize, ubwo uduce tubiri twa Loronyo na Longiro twatangira-ga gukekana ubujura bw’inka bivugwa ko abaturage bo mu gace kamwe biba inka z’abo mu kandi gace.

    Major Uwimana ati “Nk’ingabo za UNMISS, twakomeje gukurikirana amakimbirane asanzwe muri kariya gace kandi twiteguye guhosha ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishobora guterwa mu gihe cyo gutabara, kubera ko mbere muri iyi mihanda hakunze kugaragara ibitero by’abitwaje intwaro.”

    Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS ziherutse gutabara abakozi 20 b’Umuryango w’Abibumbye

  • Ubuzima bushaririye bw’umukobwa watewe inda na se wabo ku myaka 15 –

    Uyu mukobwa yavuze ko yatewe inda ya mbere afite imyaka 15 abyara afite imyaka 16, ayitewe na se wabo wamushukishaga utuntu dutandukanye. Kubera kutagira gikurikirana ndetse no kubura ubujyanama, yaje kongera gushukwa aterwa inda ya kabiri afite imyaka 17 gusa, bituma noneho ubuzima bwe bwose buzamba.

    Yabwiye IGIHE ko se wabo yamuteye inda ubwo yabaga kwa nyirakuru. Avuga ko mbere y’uko se wabo amutera inda, yamuhaga buri kintu cyose akeneye, ariko ntamenye ko ashaka kumushuka kuko yamufataga nk’umubyeyi we, ndetse bose babanaga kwa nyirakuru.

    Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo kujya amuha utuntu dutandukanye, yatangiye kumusaba kujya kumusasira mu cyumba cye, undi kuko yari umwana ntamenye umugambi we.

    Rimwe ngo yaje kumwubikira yagiye gusasa icyumba, amusangamo amunaga ku buriri maze aramusambanya amutegeka kutazagira umuntu n’umwe abibwira.

    Yagize ati “Kuko namufataga nk’umuntu mukuru w’umuvandimwe, sinumvaga ko ashobora kumfata kuko namwisangagaho cyane, nkajya kumusasira. Rero nagiyeyo aramfata anaga ku buriri arabikora, arangije ambuza kubivuga. Nyuma ni bwo yaje kongera aza kuntera inda mfite imyaka 15.”

    Nyirakuru yanze ko uyu mwana ajya kurega se wabo, bituma ava kwa nyirakuru asubira ku babyeyi be.

    Ati “Ntwita nigaga nko mu wa mbere w’amashuri yisumbuye, nyuma y’aho ni bwo naje kujya kwa mama ariko noneho papa agiye kurega data wacu, nyogokuru arabyanga bizana amatiku mu muryango, na we ahita abireka.”

    Mu rugo rw’iwabo, uyu mukobwa yakomeje guhohoterwa n’umuryango we, akajya atukwa na nyina wabaga yatashye yasinze, ubuzima buramubihira cyane kuko yari mu bukene bukabije, kandi akeneye amafaranga yo kwiyitaho no kwita ku mwana we wari ukiri muto.

    Yaje gutangira ubucuruzi buciriritse bwo ku muhanda acuruza injugu, nyuma aza guhura n’undi mugabo wakundaga kumubwira ko ashaka kumufasha.

    Yagize ati “Kuko uwo data wacu wari wanteye inda yari yaranguriye igikoresho giteka injugu, hafi y’aho nakoreraga hari undi mugabo wari uhafite akabari, akajya anganiriza, akangira inama y’uko nkwiye kwitwara, kugira ngo sinzongere gutwara inda. Gusa na we yaje gutangira kujya amfata ku ngufu nkabiceceka, nshiduka nawe anteye inda.”

    Ubuzima bwahise burushaho kuba bubi, kubera ko abantu bose barimo n’ababyeyi be bahise bamufata nk’igicibwa kuko yari amaze kubyarira iwabo inshuro ebyiri.

    Rugera Jeannette wari uhagarariye Akarere ka Gasabo mu bukangurambaga bwo kurwanya inda zitateguwe n’ihohoterwa rikorerwa abangavu bwiswe “ Sigaho”, yabwiye IGIHE ko bugamije kugabanya umubare w’abana baterwa inda hahashywa abagabo babashuka bitwaje amafaranga n’izindi mpano.

    Ati “Ni gitekerezo twagize ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo kugira ngo turebe ukuntu iyi mibare yagabanuka, iki kibazo kigacika burundu kuko byagaragaye ko mu mwaka wa 2019-2020, mu Karere ka Gasabo abana 254 ari bo batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure.”

    Yongeyeho ko muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, bari guhumuriza abahohotewe bakanabashishikariza kuvuga ababahohoteye no gusaba ababyeyi babo gushyira imbaraga mu burere bwabo kugira ngo iki kibazo gihashywe.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda mu Mpuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, Murwanashyaka Evariste, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya iki kibazo.

    Ati “Icyo kibazo cy’abana basambanywa bagaterwa inda n’abo mu miryango yabo turakizi. Ubushakashatsi duheruka gukora mu 2017, bwagaragaje ko mu bana 818, twasanze 2% muri bo bari baratewe inda n’abo mu miryango yabo, abo bafitanye isano, ababyeyi babo n’abandi bantu ba hafi.”

    Yongeyeho ko ikibazo cyiyongereye mu bihe bya Covid-19, bitewe n’uko abana benshi bahoraga hafi y’imiryango y’abo n’abo bafitanye isano.

    CLADHO yakiriye ibirego by’abana batanu batewe inda n’abo bafitanye isano barimo n’ababyeyi babo muri ibi bihe.

    Ababyeyi bagirwa inama yo kuganiriza abana babo, kugira ngo bajye batinyuka kubabwira ubahohoteye cyane kuko iyo batewe inda n’uwo bafitanye isano, bemerewe kujya kwa muganga iyo nda igakurwamo ndetse n’uhamwe n’icyaha cyo kumufata ku ngufu, agafungwa burundu.

    Uyu mukobwa yatewe inda na se wabo afite imyaka 15

  • Umunyemari Nkubiri yasabiwe gufungwa imyaka 6, “vouchers” zirarikoroza –

    Ibyaha Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa kunyereza mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 20 Mata 2021, Inteko Iburanisha yatangiye iha uruhande rw’abunganira Nkubiri n’Ubushinjacyaha umwanya wo gusobanura bwa nyuma ingingo zabo kuko nta wundi mwanya uzaboneka.

    Nkubiri yasabye Ubushinjacyaha bwamushinjaga guhimba urutonde rw’abahawe ifumbire kandi batarayihawe kuzazana ‘vouchers’ kuko ngo ari zo zakwerekana mu by’ukuri abahawe ifumbire n’abatarayihawe.

    Ati “Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nizane izo vouchers kuko irazifite kandi turabizi neza ko bazifite. Ntibagore urukiko, nibazane izo voucher, bafashe urukiko.”

    Izi voucher uruhande rwa Nkubiri ruvuga ngo ni inyemeza nkunganire yahabwaga umuturage wunganiwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Kuri iyi ngingo uruhande rwa Nkubiri rwabaye nk’uruterana amagambo n’Ubushinjacyaha kuko bwavugaga ko Nkubiri ashobora kuzana izi voucher kuko na we ngo azifite.

    Inteko iburanisha yanzuye ko iyi ngingo ya voucher nayo izasuzumwa ikazavugwaho mu isomwa ry’umwanzuro w’urubanza.

    Indi ngingo yagarutsweho ni iy’inyandiko mpimbano y’urutonde ruriho abantu Ubushinjacyaha buvuga ko Nkubiri Alfred yahimbiye imikono. Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkubiri yahimbiye imikono abantu 36 yemeza ko batishyuye ifumbire kandi barayimwishyuye akayinyereza.

    Abunganizi ba Nkubiri babajije Ubushinjacyaha niba abo bantu 36 bahagarariye abantu bose bahawe ifumbire cyangwa niba ari bo gusa, buvuga ko ari bo bwabashije kubaza babuha ubuhamya.

    Mu iburanisha riheruka abunganira Nkubiri bari bagaragaje ko bafite imbogamizi yerekeye ubuzime bw’icyaha, aho berekanye ko icy’inyandiko mpimbano cyashaje kuko kirengeje imyaka itatu.

    Mu iburanisha ryo ku wa 24 Werurwe, 2021, abunganira Nkubiri kandi bari basabye urukiko ko hakwifashishwa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye Ku Bumenyi n’ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera, igasuzuma niba imikono ivugwa koko yarahimbwe.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Nkubiri igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4 Frw. Uyu munyemari we yakomeje gusaba kugirwa umwere kuko ibyaha akurikiranyweho nta gaciro bifite.

    Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko iburanisha yanzuye ko izatangaza icyemezo cyayo ku wa 19 Gicurasi 2021, saa 15:00.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Nkubiri gufungwa imyaka itandatu