Tag: featured

  • George Rwigamba yahererekanyije ububasha na Marizamunda Juvénal wamusimbuye ku buyobozi bwa RCS –

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Mata iyobowe na Perezida Kagame yashyize Marizamunda Juvénal wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere ku buyobozi bwa RCS.

    Nyuma y’iminsi irindwi hatangajwe iki cyemezo, ku wa 21 Mata habaye umuhango w’ihererekanyabubasha wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye unafite mu nshingano RCS.

    DCGP Marizamunda Juvénal wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, yanabaye mu Gisirikare cy’u Rwanda, aho yavuye mu 2014.

    George Rwigamba wasimbuwe yari amaze imyaka itanu ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kuko yagiye muri uyu mwanya muri Werurwe 2016.

    Uyu muhango wihererekanya bubasha hagati ya Marizamunda Juvénal (ibumoso0 na George Rwigamba (iburyo) wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye

    Abayobozi bakuru muri RCS bari mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha

  • Intimba ya Hakuzimana umaze imyaka 27 ashakisha abo mu muryango we baburanye muri Jenoside –

    Biragoye ariko na none nta kidashoboka cyane ko ku bizera ho bakunze kuvuga ko nta kinanira Imana, no mu muco nyarwanda iyi myizerere ibamo aho umunyarwanda yateruye agira ati “nta kidahura uretse imisozi!”

    Ni icyizere gifitwe na Hakuzimana François w’imyaka 33 wari uzwi ku izina rya Beyi uvuka kuri Malinganire Michel bahimbaga Mafile ndetse na Nyirabahinde Laurence bose bishwe muri Jenoside. Avuka mu Bugesera mu Murenge wa Musenyi akagari ka Nyagihunika mu mudugudu wa Kigusa.

    Avuga ko Jenoside yabaye we n’umuryango we baba i Nyamata ahitwa Kayumba nyuma yo kuhahungira kubera gutotezwa. Hakuzimana François ni uwa gatatu mu muryango w’abana batanu.

    Umunsi yatangiriyeho ubuzima bubi

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko we n’umuryango we bahungiye i Nyamata mu Kiliziya yiciwemo abatutsi benshi ubu yahindutse urwibutso ariko bagasanga abantu baruzuye bagahitamo kuhava.

    Ati “Twahunze nk’umuryango uko twari batanu wongeyeho mama na papa ubwo twari barindwi. Twahungiye ku kiliziya nk’abandi i Nyamata ubu hahindutse urwibutso dusanga yuzuye ndetse banakinze ubwo twahise duhungira hino yaho mu gipangu cyabagamo ibiro by’abapadiri hakundaga guteraniramo abasukuti habamo n’aho babikaga ibintu.”

    Arakomeza ati “Twarayemo bukeye baraza bica abari mu kiliziya ubwo nitwe twari gukurikira ku wundi munsi. Rero nka ni mugoroba papa yaratwegeranije aradusengera tutazi ibyo aribyo ariko ubwo yari yabivuganyeho na mama amaze gusenga aramfata na mukuru wanjye nakurikiraga afata urwego atwuriza igipangu turasohoka turagenda ngo twerekeje i Burundi n’ubwo tutigeze tugerayo.”

    Avuga ko yatandukanye na nyina ndetse na mushiki we muto na murumuna we, kuva ntaheruka kubaca iryera.

    Ati “Ni uko twatandukanye na mama, gashiki kanjye kari gafite nk’umwaka umwe n’igice cyangwa imyaka ibiri murumuna wanjye wari ufite imyaka itatu cyangwa ine witwaga Sugabo na mukuru wanjye w’imfura wari ufite ubumuga yari yaratewe no kurwara imbasa nkeka ko ariyo mpamvu papa atamuhunganye hamwe natwe. Gusa papa yatubwiye turi kugenda nyuma ko yahisemo abana babasha nibura kwirukanka.”

    Uyu musore yemeza ko ababyeyi be bapfuye ariko akeka ko abavandimwe be bashobora kuba bakiriho ariko kubera ko bari bato bashobora kuba bataragize amahirwe yo kumenya ko bari bafite abavandimwe.

    Ati “Impamvu rero intera kwibaza ko wenda abo barumuna banjye baba bakiriho nibaza ko wenda bamaze kwica mama na mukuru wanjye w’imfura bo bashobora kuba baratoraguwe n’abagiraneza kandi uko byumvikana ntibari kumenya aho bakomoka kuko urumva mu giturage twahavuye mu 1992 ari bato cyane i Nyamata twari ducumbitse twimuka buri kanya ku buryo batari no kumenya aho babariza iyo bakomoka.”

    Avuga ko yahunganye n’abavandimwe be ariko se bakamwicira mu nzira bajya i Burundi ari kumwe na mukuru we yakurikiraga ubu unakiriho.

    Ngo ikintu umuntu wakumva ari umuvandimwe we yamumenyeraho ni inkovu yagiraga mu gahanga yatewe n’urugomo abana bagenzi be bamukoreye.

    Ati “Ikintu bashobora kumenyaho ni inkovu nagiraga mu gahanga rwagati bari barantemesheje isuka abandi bana turi gukina duhinga by’abana. Bari banzi ku kazina ko mu bwana ka Beyi. Mukuru wanjye nawe yakundaga kurwara ibihushi umutwe wose yari azwi ku kazina ka Gasirikare.”

    Asaba buri wese wasomye iyi nkuru kuyisangiza abantu ikagera kure akareba ko yabona abo mu muryango we.

    Hakuzimana François ari gushakisha abavandimwe yabuze muri Jenoside

    Uyu musore yahunganye na se yicirwa mu nzira bataragera i Burundi

    Hakuzimana François wa kabiri uturutse iburyo ubwo yabatizwaga. Iki gihe yari afite imyaka 11 y’amavuko

  • Guverineri Habitegeko yasuye ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Karongi –

    Ni uruzinduko Guverineri Habitegeko ari kugirira mu turere dutandukanye tw’Intara y’Uburengerazuba agamije kureba uko bimwe mu bikorwa biri mu mihigo biri gushyirwa mu bikorwa ndetse n’ibyifuzo abaturage bafite hagamijwe kubegereza ibikorwa by’iterambere na serivisi.

    Ku wa Kabiri aherekejwe n’abayobozi b’Akarere ka Karongi, Abayobozi ku rwego rw’Intara, Abashinzwe Umutekano barimo Ingabo na Polisi basuye ibikorwa birimo ahari kubakwa Umuhanda wa kilometero ebyiri mu Mujyi wa Karongi.

    Uyu muhanda uzafasha mu bukerarugendo ku nkengero za Kivu unahuze amahoteli akikije ikiyaga cya Kivu.

    Mu kiganiro Guverineri Habitegeko yagiranye na IGIHE, yavuze ko uruzinduko yagiriye muri Karongi rwari rugamije kureba aho ibikorwa by’iterambere bigeze byubakwa ndetse n’icyakorwa ngo byihutishwe.

    Yakomeje agira ati “Twarimo tureba ibikorwaremezo, iyo ahantu hiswe umujyi urumva ibikorwaremezo ni intambwe ya mbere ifasha kugira ngo ari ishoramari ryorohe ariko n’abahatuye nabo baba bakeneye ibikorwaremezo by’ibanze nk’imihanda n’ibindi.”

    Mu bindi bikorwa uyu muyobozi yasuye harimo Isoko Mpuzamahanga rya Karongi riri kubakwa ahitwa i Ruganda, ryambukiranya imipaka kuko rihuza aka karere na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko muri iri soko hari ibikorwaremezo byashyizwemo birimo ibiri gufasha muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, birimo aho gupimira umuriro n’ahantu abarijemo bakarabira.

    Ubwo yasuraga Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano, mu bibazo yagejejweho n’imiryango 328, ifite abantu basaga 1000, bawutujwemo birimo kutagira urwuri rw’amatungo aho inka bahawe kuzibonera ubwatsi ari ingorabahizi.

    Ati “Icyo batubwiye ni uko bashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabatuje neza, ni inzu nziza cyane zigezweho hari n’abatuye muri etage.”

    Yakomeje agira ati “Ariko hari n’imbogamizi mu bijyanye n’imibereho aho hari ikibazo kijyanye n’urwuri rw’amatungo, inka bahawe ku buryo kubona ubwatsi ku nka yahabwa buri muryango byaba ari ibintu bigoye. Hari abashoramari batanze imiringoti ngo iterweho ubwatsi bw’amatungo ariko turakomeza gushaka uko haboneka aho bakura ubwatsi bwo gutunga izi nka bahawe n’Umukuru w’Igihugu.”

    Guverineri Habitegeko kandi yanasuye ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa hafi y’urutare rwa Ndaba, ibikorwa bijyanye no kuhira imyaka imusozi anasura Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano.

    Guverineri Habitegeko yasuye ahari Isoko mpuzamipaka rya Karongi

    Guverineri Habitegeko [uwa kabiri iburyo] ubwo we n’abandi bayobozi basuraga Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano

    Abatuye muri uyu mudugudu bafite ibikorwaremezo byose by’ibanze

    Yasuye kandi imihanda iri gukorwa mu Mujyi wa Karongi

    Guverineri Habitegeko yagejejweho ikibazo cy’abatuye mu Mudugudu wa Rugabano babuze ubwatsi bw’amatungo yabo

  • Menya intiti zakoze Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa zirimo izaburanye imanza za Trump –

    Ni akazi Leta y’u Rwanda yatanze kuko n’ubwo hari raporo nk’iyitiriwe Mucyo yakozwe mu 2008 zerekanaga uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abayinengaga ko ibogamiye ku ruhande rw’u Rwanda kuko yakozwe n’abantu bayo.

    Ku rundi ruhande, hari raporo yari yarakozwe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Brugière yashinjaga abayobozi bakuru b’u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa birimo ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal. Iyi raporo nayo u Rwanda rwayiteraga utwatsi, rukavuga ko idashingiye ku kuri kw’amateka, ahubwo ari uburyo bwo guhisha uruhare rw’u Bufaransa.

    Ibi rero ni byo byatumye hatekerezwa uko hakorwa ubushakashatsi n’uruhande rutagize aho rubogamiye, rugasesengura amakuru yose ashobora kwerekana uruhare rw’u Bufaransa mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze Leta itanga aka kazi ku Kigo gitanga ubujyanama mu by’amategeko cya Levy Firestone Muse.

    Ni raporo ya paji zirenga 600, yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yatutumbaga: Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi”, yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo na nyuma yayo kandi yakozwe mu bwisanzure bwuzuye nta ruhare na rumwe Leta y’u Rwanda ibigizemo.

    Bitewe n’uburemere bw’iyi raporo, yakozwe n’ibigo bifite ubunararibonye mu bushakashatsi n’amategeko birimo Levy Firestone Muse LLP, ifatanyije n’ibigo byo mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Levy Firestone Muse, ikigo cyaburanye imanza za Trump

    Iki kigo ni cyo cyari kiyoboye ubushakashatsi bwo gukusanya amakuru yashyizwe muri iyi raporo.

    Ni ikigo gitanga ubufasha mu by’amategeko giherereye muri Leta ya Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho cyatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2014 nyuma yo kwakira abanyamategeko barimo Robert Muse na Daren Firestone.

    Ni kimwe mu bigo bikomeye mu by’amategeko ku Isi, kikagira umwihariko wo kuburana imanza zo ku rwego rwo hejuru, zihuza ibigo by’ubucuruzi, abanyapolitiki bakomeye, ibihugu ndetse n’ibindi kikanakora ubucukumbuzi bwihariye, nk’uko bwakorewe u Rwanda, mu rwego rwo kumenya amakuru runaka akenewe.

    Binyuze mu barimo Daren Firestone, iki kigo cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo nk’urubanza rwa Donald Trump wari Perezida wa Amerika, washinjwaga kuba yaranyereje imisoro mu bucuruzi akorera muri Leta ya New York.

    Iki kigo kandi cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Amerika, zirimo izisaba ko Leta zimwe na zimwe zakuraho, cyangwa zikarushaho gushyiraho amananiza ku ikoreshwa ry’intwaro muri izo Leta.

    Uretse ingingo y’intwaro mu baturage, iki kigo kiri kugira uruhare ku ngingo yo kugabanyiriza Polisi imbaraga, ndetse no kuba yazamburwa intwaro burundu. Indi ngingo ikomeye ni ijyanye n’ikoreshwa ry’urumogi nk’umuti, aho kuba ikiyobyabwenge.

    Mu minsi yashize kandi, nabwo iki kigo cyagaragaye mu rubanza rwaregwagamo Hunter Biden, umuhungu wa Perezida Joe Biden, kugirana imikoranire n’abayobozi ba Ukraine, aho byakekwaga ko itemewe n’amategeko ndetse yagaragayemo ibibazo bya ruswa.

    Iki kigo cyahagarariye mu mategeko abarimo Glenn Simpson na Peter Fritsch, bagaragaje bwa mbere ko u Burusiya bushobora kuba bwarafashije Donald Trump gutsinda amatora mu mwaka wa 2016.

    Uretse ibirego, iki kigo cyanagize uruhare mu bucukumbuzi bwagaragaje ibibazo bya ruswa ikomeye iboneka mu bagurisha abakinnyi mu mukino wa Baseball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Inararibonye zagize uruhare muri iyi raporo

    Robert F. Muse

    Robert Muse niwe wari uyoboye ubu bushakashatsi. Uyu munyamategeko ni umwe mu babimazemo imyaka myinshi, kuko amaze imyaka 37 afite uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubwunganizi mu mategeko.

    Muri iyo myaka yose, uyu mugabo yamaze imyaka 25 agaragara ku rutonde rwa Best Law Firms, ikigo kigenzura imikorere y’abanyamategeko n’ibigo bakorera, nk’umwe mu banyamategeko bakomeye, bijyanye n’ikigero cy’umusaruro atanga mu manza aburana.

    Mu 2016, mbere gato yo guhabwa akazi n’u Rwanda, yari yatowe nk’umunyamategeko uhiga abandi muri Amerika.

    Uyu mugabo yakoze mu nkiko za Leta ya Amerika, ndetse aburanira abarimo abasenateri, abadepite, abakomoka mu mashyaka ya politiki, abakozi bakora mu Biro bya Perezida wa Amerika, White House, amashyirahamwe y’abakozi, ibigo byigenga, ndetse n’ibindi bigo bikomeye.

    Robert F. Muse yagize uruhare rukomeye mu kwandika iyi raporo

    Joshua A. Levy

    Uyu munyamategeko abimazemo imyaka hafi 20, afite umwihariko wo kuburana imanza zijyanye n’ibibazo by’ubuzima, birimo ingurane z’impanuka ndetse no ku manza zisaba iperereza ryimbitse.

    Uyu mugabo yabaye umujyanama mu by’amategeko wa Komite Ishinzwe Umutekano n’Ibikorwa bya Guverinoma ya Amerika, ariko igihe kinini yakimaze yigisha amategeko muri Kaminuza ya Georgetown.

    Uretse raporo k’u Rwanda, uyu munyamategeko yanagaragaye mu bindi bikorwa by’ubucukumbuzi birimo ibibazo by’imitwarire na ruswa y’abagura abakinnyi bakanabagurisha mu mukino wa Baseball muri Amerika.

    Joshua A. Levy nawe yari umwe mu bakoze ubushakashatsi bw’iyi raporo

    Daren H. Firestone

    Uyu mugabo afite ubunararibonye bukomeye kuko yabaye umushinjacyaha wa Leta ya Amerika, ndetse anaba umunyamategeko w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House.

    Ku ngoma ya Perezida Barrack Obama, Levy yabaye umujyanama wa ba Ambasederi ba Amerika, Sena ya Amerika, abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’ibindi, imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, banki zikomeye n’ibindi bigo bitandukanye.

    Uyu akunze kwibanda ku manza z’imisoro, ubuzima, ubujura n’izindi nk’izo zitandukaye.

    Daren Firestone ni umunyamategeko wakoze muri White House

    Bamwe mu banyarwanda bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi raporo

    Uretse abaturuka hanze y’u Rwanda, iyi raporo yanagizwemo uruhare n’ibigo bitanga ubufasha mu by’amategeko byo mu Rwanda.

    Ibyo bigo ni MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Ni ibigo nabyo bimaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda, kuko nka MRB ATTORNEYS (MRB) yashinzwe muri 2013, yibanda ku manza z’ubucuruzi, zihuje cyane ibigo bya banki n’ibindi nk’ibyo.

    Trust Law Chambers nacyo ni ikigo kimaze kwiyubaka kuko cyatangiye mu 2004. Iki kigo cyibanda ku manza z’ubucuruzi ndetse kinatanga ubwunganizi mu mategeko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

    Certa Law yagize uruhare muri ubu bushakashatsi nacyo ni ikigo kiri kuzamuka ku rwego rukomeye, kikibanda ku mategeko y’umusoro, amabanki, n’ibindi bigo by’ubucuruzi.

    Iki kigo gifite umwihariko kuko 80% by’imanza cyaburanye cyazitsinze, mu gihe arenga miliyari 5 Frw yishyuwe abakiliya bacyo.

    Muri rusange, iyi raporo yakozwe n’abantu 43 barimo Abanyarwanda 10.

    Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yasobanuraga iby’iyi raporo

    Urutonde rw’abanyamategeko bose bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi raporo

  • Amashuri makuru yo mu Rwanda agiye gutangira kwigisha ururimi rukoreshwa muri Turikiya –

    Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Çevik, mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyaturikiya, Anadolu Agency.

    Çevik yatangaje ko Yunus Emre Institute igiye kohereza i Kigali abarimu bakigisha amasomo n’Igiturikiya.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itanu rwabaye kuva tariki 12 kugeza 17 Mata 2021, itsinda ry’Abanyaturikiya riyobowe n’Umuyobozi w’ururimi kavukire muri Yunus Emre Institute, Yavuz Kartallioglu, ryagiriye uruzinduko i Kigali, maze rikagirana ibiganiro n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda kuri ubu bufatanye.

    Çevik yagize ati “Abazumva bashaka kwiga Igiturikiya ku mpamvu zerekeranye n’amasomo cyangwa ubucuruzi bazabasha kukigira mu Rwanda ndetse porogaramu zo gutangira kucyigisha zishobora gutangira muri uyu mwaka wa 2021.”

    Yongeyeho ko ibi atari ibintu bitunguranye kuko mu 2019 Kaminuza y’u Rwanda yari yarasinyanye amasezerano na Yunus Emre yo kwigisha Igiturikiya.

    Yagaragaje kandi ko kwigisha uru rurimi bizongera umubano mwiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

    Ibi bije nyuma y’aho iki gihugu kimaze igihe gifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, aho mu ntangiro z’uyu mwaka cyahaye abanyeshuri bo mu Rwanda 200 amahirwe yo kwiga muri kaminuza zaho zikomeye, mu byiciro bitatu birimo icya Mbere cya Kaminuza (Bachelor Degree), icya Kabiri (Masters) ndetse n’icya Gatatu (PhD).

    Çevik yavuze kandi ko ibigo byo muri Turikiya biri gutanga amahugurwa n’imyitozo mu Rwanda mu bijyanye n’umutekano.

    Ati “Vuba aha Ikigo cya dipolomasi cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya cyahaye amahugurwa ajyanye na dipolomasi hifashishijwe ikoranabuhanga abadiplomate bashya 41 b’abanyarwanda.”

    Uyu muyobozi yavuze ko kandi igihugu cye gifite gahunda yo gutangiza mu Rwanda ishuri ryigisha amasomo y’ubumenyingiro.

    Mu myaka itandatu Turikiya imaze ifunguye ambasade yayo mu Rwanda, umubano w’ibihugu byombi ugeze ku rwego rushimishije, aho bimaze gusinyana amasezerano 20, mu bijyanye n’uburezi, ubucuruzi, ishoramari n’ibindi.


  • Dosiye ya Munyenyezi yashyirikijwe Ubushinjacyaha –

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    RIB yatangaje Munyenyezi w’imyaka 51 akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

    Ni ibyaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

    Musoni Callixte wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza no kwirega akemera icyaha agakatirwa n’Inkiko Gacaca, yabwiye IGIHE ko azi Munyenyezi Béatrice kuko bakoranye kuri bariyeri yafatirwagaho Abatutsi bakanicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze kandi ko Munyenyezi yakundaga kuba ari kuri bariyeri yari iri haruguru ya Hotel Ihuriro yabagamo Nyiramasuhuko Pauline.

    Ati “Bikimara kumenyekana [ko ubwicanyi bwatangiye] Abatutsi batangiye guhungira ahantu hatandukanye, hajyaho bariyeri mu nkengero z’umujyi no mu mujyi hagati. Bariyeri zari mu mujyi hose. Uva kuri ESO ujya kuri Kaminuza hari indi bariyeri yariho Munyenyezi Béatrice, yashyizweho na Nyiramasuhuko Pauline.”

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari ari gusoza amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yabaga mu Ishyaka ryari ku Butegetsi, MRND.


  • RIB yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Kigali –

    Aba bagabo bafashwe ubwo bari bamaze kwiba abantu bacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa, Camera, CPU za mudasobwa n’indangururamajwi.

    Aba bagabo ibikorwa by’ubujura babitangiye muri Mutarama aho bari barakoze umutwe w’abajura bakiba babanje gucura imfunguzo z’inzu.

    Umwe muri bo akomoka mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo. Yemera ko bagiye biba ahantu hatandukanye, babanje kugenzura no gushaka amakuru y’uburyo baziba nyuma bagacurisha imfunguzo z’aho hantu.

    Ati “Twibye mu mujyi aho bacuruza ibikoresho bifotora, twabikoze muri uyu mwaka mu bihe bitandukanye, aho nagendaga na mugenzi wanjye, tukaka serivisi z’aho bacuruza ibyo bikoresho tukabiba imfunguzo mugenzi wanjye akajya gucurisha imfunguzo, nimugoroba tukagaruka tukabiba.”

    Yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’ubukene, ko yemera icyaha akagisabira imbabazi, akagira inama urubyiruko bagenzi be kutagwa mu bishuko.

    Umwe mu bibwe witwa Bugingo Nicolas, usanzwe utuye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, yavuze ko yibwe ibikoresho bitandukanye birimo CPU za mudasobwa na Camera.

    Ati “Umujura yarinjiye, arafungura bisanzwe, kuko ni wa muntu ukwiba, niba mukorana n’abantu mushobora gukekana, kuko arinjira agatwara ibintu byose, ntabwo atoranya.”

    Bugingo yavuze ko ibikoresho yibwe byari bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni enye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko aba bagabo uyu mugambi bari barawucuriye muri gereza aho bari barafungiwe n’ubundi ibi byaha.

    Ati “Bakurikiranyweho ibyaha bibiri: Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’ubujura buciye icyuho”.

    Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi.

    Ni mu gihe icy’ubujura buciye icyuho cyo bagihamijwe bahabwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

    Aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

    Ibikoresho byibwe birimo za camera na mudasobwa

  • Perezida Kagame yihanganishije abanya-Tchad ku bw’urupfu rwa Déby –

    Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata, mu masaha y’umugoroba nibwo Perezida Déby yahagurutse i N’Djamena yerekeza mu Majyaruguru y’Igihugu cye hafi y’imbibi zigitandukanya na Libye aho guhera ku wa 11 Mata hari imirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yigometse ku butegetsi bwe.

    Inzego z’Ubutasi za Tchad n’iz’u Bufaransa zari zaragaragaje ko umutwe wa FACT uherereye muri ibyo bice ahitwa Kanem, mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mao mu bilometero 300 uvuye mu Murwa Mukuru w’Igihugu.

    Déby yari yaroherejeyo ingabo zo guhashya uwo mutwe, ariko wari ukomeje kurwana cyane dore ko ngo ufite ibikoresho bikomeye by’Abarusiya wakuye muri Libye. Déby yahisemo kujya kureba uko byifashe nk’uko n’ubundi yari asanzwe abigenza, akajya ku rugamba gutera ingabo ze mu bitugu.

    Bivugwa ko yafashe urugendo ari mu modoka ya gisirikare ya Toyota aherekejwe na bamwe mu basirikare bakomeye barimo musaza w’umugore we witwa Khoudar Mahamat Acyl. Umuhungu we w’Umujenerali mu ngabo we yari muri ako gace kaberagamo imirwano.

    Yakomeje urugendo yerekeza mu gace ka Mao ahari ibirindiro by’ingabo ze, mu rukerera agera mu gace ka Nokou kari mu bilometero 40 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mao.

    Mu masaha ya nyuma ya saa sita bivugwa ko yinjiye mu modoka, asaba umushoferi kumujyana aho urugamba rwari ruri kubera, abarinzi be nabo baramukurikira kugira ngo bamurinde.

    Muri urwo rugendo bivugwa ko imodoka yari irimo Perezida yahuye n’abarwanyi bari guhunga igitero gikomeye bari bagabweho n’ingabo ziyobowe n’umuhungu we, bakabarasaho, muri iyo mirwano bakamurasa mu gatuza isasu rikagera mu bihaha.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bafashe mu mugongo Tchad muri ibi bihe by’akababaro irimo, aho yagaragaje ko Déby azibukirwa ku muhate we wo kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Twitter ye yagize ati “Nihanganishije abaturage ba Tchad n’umuryango wa Perezida Idris Déby Itno ku bw’urupfu rwe. Mu byo azibukirwaho harimo umusanzu we ntagereranywa mu kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa.”

    Déby yari umuntu ukunda gusura u Rwanda, yaherukaga i Kigali muri Mata 2019 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame ubwo yashimirwaga na Déby ku bwo kwitabira umuhango w’irahira rye mu 2016

    Perezida Déby yari umuntu ushyize imbaraga mu kurwanya ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yari itwaye inka yahitanye abantu babiri –

    Abari aho iyi mpanuka yabereye babwiye IGIHE ko ishobora kuba yaturutse ku kuba imodoka yabuze feri maze igeze ahitwa ku Muhororo igwa munsi y’umuhanda.

    Abantu babiri bahise bakurwamo, abandi bavanwamo mu masaha ya nyuma ya saa sita bamaze kwitaba Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi iyi mpanuka yabereyemo, Mudahigwa Félix, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi.

    Ati “Yabaye saa 05: 45 za mu gitondo, babiri bitabye Imana, abandi babiri barakomereka, yabereye mu Kagari ka Muhororo, yari ivuye mu Karere ka Bugesera.”

    Iyi modoka ya Fuso yari itwaye inka 20, muri zo zirindwi zahise zipfa.

    Abitabye Imana n’abandi bakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Kibogora.

    Impanuka y’imodoka yari itwaye inka yaguyemo abantu babiri abandi babiri barakomereka

  • Minisitiri Mujawamariya yagaragaje ko gutura mu magorofa bizafasha u Rwanda kubugangabunga ibyanya nyaburanga –

    Ibi Minisitiri Mujawamariya yabigarutseho ku wa 20 Mata 2021, ubwo yitabiraga inama Mpuzamahanga yabereye mu Rwanda igamije kungurana ibitekerezo ku kubungabunga no kubyaza umusaruro ibyanya nyaburanga byo mu bice bikomye izwi nka ’Africa Protected Areas Congress’.

    Iyi nama yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mutungo Kamere (IUCN), Komisiyo yita ku Byanya birinzwe ku Isi (WCPA) n’Umuryango Nyafurika wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF).

    Muri iyi nama hibanzwe ku buryo ibyanya nyaburanga biri mu duce turinzwe muri Afurika bikwiye kubungabungwa, kandi bigatanga umusaruro kuri bene byo.

    Minisitiri Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko u Rwanda hari intambwe ishimishije rumaze gutera mu bikorwa byo gufata neza ibyanya nyaburanga, anagaragaza ko ubufatanye mu kubibungabunga ari ingenzi.

    N’ubwo ubwiyongere bw’abaturage bwagaragajwe nk’imbogamizi ku iterambera ry’ibyanya nyaburanga, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwatangije gahunda yo kubaka inzu z’amagorofa, hirindwa ko abantu bakubabaka inzu nyinshi bigatuma bototera ibyanya nyaburanga birinzwe nka za parike.

    Ati “Dukeneye ibyiza nyaburanga, ariko dukeneye n’abaturage, bo maboko y’igihungu. U Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere inyubako z’amagorofa, hirindwa gusesagura ubutaka. Ni muri gahunda y’Icyerekezo 2050.”

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, Kageruka Ariella yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwakoze mu kubungabunga ibyanya nyaburanga no kuzanzamura urusobe rw’ibinyabuzima.

    Ati “Mu Rwanda twabashije kugarura muri Parike y’Akagera, Intare n’Inkura zari zimaze igihe zitakiboneka mu Rwanda. Ni uburyo bwo kugaragariza bagenzi bacu muri Afurika ko n’iyo inyamaswa zagenda, hari uko zishobora kugarurwa. Twabashije gukurikirana ingagi, kandi umubare wazo ukomeje kwiyongera.”

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyafurika Wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF), Kaddu Sebunya, yagaragaje zimwe mu mbogamizi zikidindiza iterambere ry’ibyiza nyaburanga biri mu byanya bikomye ku Mugabane wa Afurika.

    Yavuze ko hari ibyemezo bifatwa mu buryo butaboneye, bikagira ingaruka mbi ku musaruro uva mu byiza nyaburanga biri mu byanya bikomye.

    Ati “Kubungabunga ibi byiza, bikwiye kujyana no guteza imbere bene byo, mu bukungu, mu mibanire n’umuco. Si byiza ko umujyi wo muri Afurika, uba umeze nka New York. Haba hakwiye kuzamo umwimerere ushingiye ku mateka ya bene wo.”

    Kuba Abanyafurika badasura ibyiza bafite mu byanya nyaburanga byagaragajwe nk’ibikomeza ku bidindiza, Sebunya, yavuze ko biteye isoni kubona umuntu ava mu Rwanda akajya gutembera mu Bufaransa, kandi atarasura ibyiza biri iwabo.

    Sebunya yavuze ko asanga hakenewe ubukangurambaga bukomeye mu banyagihugu, bugamije kubumvisha akamaro ko gusura ibyiza nyaburanga bibakikije, mbere yo gusura ibyo mu mahanga ya kure.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamairya Jeanne d’Arc yavuze ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kubaka amagarofa hirindwa gusesagura ubutaka no kurenga imbago z’ibyanya nyaburanga

    Umuyobozi Mukuru wa Africa Wildlife Faundation (AWF) Kaddu Sebunya yavuze ko hakiri imbogamizi zitambamira iterambere ry’ibyanya nyaburanga

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko u Rwanda rwabashije kugarura Intare n’Inkura zari zarazimiye muri Parike y’Akagera

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye, iba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19