Tag: featured

  • Ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga bashyiriweho amahugurwa yo kwigobotora ingaruka za Covid-19 –

    Byitezwe ko abagera ku 2000 bazahabwa aya mahugurwa, azatuma bubaka ubushobozi bwo guteza imbere imishinga yabo y’ikoranabuhanga binyuze mu kongererwa ubumenyi, ndetse by’umwihariko aya mahugurwa akazafasha mu guteza imbere abagore bitabira ibikorwa by’ikoranabuhanga.

    Ubumenyi buzatangwa muri aya mahugurwa buzaba imbarutso yo gufasha ibikorwa by’aba ba rwiyemezamirimo byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, ndetse no kwigira hamwe uburyo barushaho kuzamura umusaruro w’ibyo bakora.

    Aya mahugurwa azatangwa mu Kinyarwanda n’Icyongereza, akorwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abayitabiriye bazigishwa uburyo bwo gusesengura ubucuruzi, gutegura umushinga, icungamutungo ndetse n’ubundi bumenyi bwatuma ibikorwa byabo bitera imbere.

    Kugeza ubu abagera ku 114 bamaze kwitabira aya mahugurwa, mu gihe abandi bari muri Rwanda ICT Chamber basabwa kwiyandikisha kugira ngo babone mahirwe, bakiyandikisha kuri bit.ly/AMI-ICT.

    Umuyobozi w’iguriro rikorera kuri internet rizwi nka Murukali, Yvette Uwimpaye, yavuze ko yishimiye aya mahugurwa kuko ayitezeho kuyungukiramo ubumenyi buzamufasha kurenga igihombo yahuye nacyo mu bihe bya COVID-19.

    Ati “icyorezo cyagize ingaruka ku bucuruzi bwajye haba mu buryo bwiza no mu buryo bubi. Twagize abakiliya benshi batumiza ibintu kuri internet, ariko baguraga ibicuruzwa byangirika nk’ibiryo. Byari bikomeye kugera ku badukeneye bose kubera ingamba zashyizwe mu bijyanye n’ingendo.”

    “Ibi byagize ingaruka ku bikorwa byacu bituma tubura bamwe mu bakiliya bacu n’amafaranga. Nishimiye kuba umwe mu bazitabira aya mahugurwa kubera ko nshaka kugaruza amafaranga nahombye ndetse no kurushaho gutuma ubucuruzi bwanjye bwunguka.”

    Umuyobozi wa AIM mu Rwanda, Malik Shaffy yavuze ko aya mahugurwa azafasha ba rwiyemezamirimo benshi by’umwihariko ab’igitsina gore.

    Ati “Ubu bufatanye burihariye kubera ko buzazamura umubare w’abagore bari mu nzego z’ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga. Mu gihe tuzamura umubare w’abagore muri iyi gahunda, ndashishikariza ba rwiyemezamirimo bose bari mu bijyanye n’ikoranabuhanga gusura urubuga rwacu kugira ngo bazitabire aya mahugurwa azabaha ubumenyi no kumenyana n’abantu babafasha kuzamura ubucuruzi bwabo.”

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’abikorera, Alex Ntare yavuze ko ubumenyi buzatangirwa muri aya mahugurwa buri mu byiciro bishobora kugirira akamaro ibigo by’ubucuruzi mu by’ikoranabuhanga uko byaba bingana kose by’umwihariko ibyagizweho ingaruka na COVID-19.

    Ba rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga bashyiriweho amahugurwa azabafasha gukarishya ubumenyi

  • Huye: Havuzwe ku bugome bw’abagore bafashaga Interahamwe kwica Abatutsi muri Jenoside –

    Abaganiriye na RBA bavuze ko abagore bo muri iyo mirenge bari bahindutse ku buryo bari bafite umutima w’ubunyamaswa kuko iyo batijandika mu bwicanyi Jenoside itari bugire ubukana muri ako gace.

    Umwe ati “Birirwaga bavugiriza induru abavuye mu Bisi baje gushaka uko birwanaho, bavuga ngo nguwo nguwo! Kandi induru y’umugore yari impuruza, ntawe bahaga induru ngo abeho.”

    Undi ati “ Ugasanga abana b’abakobwa biyubahaga bagiye kuvuza induru, kuvumbura bagenzi babo aho bihishe, ababyeyi nabo bahinduka nk’inyamaswa. Wagiraga ngo abantu bose bari bahindutse ibikoko. ”

    Aba baturage bavuze ko byageze igihe muri aka gace kuri za bariyeri bakahashyira abana b’abakobwa, basaza babo bakajya kwica.

    Umwe ati “ Iyo urebye ibintu byabaye icyo gihe, byari indengakamere.”

    Hari undi wagize ati “ Aho batorejwe ni mu miryango yabo ariko hagera igihe bajya ahabona,bajya mu nama, kuri za bariyeri , no kwica ,bishe bagenzi babo no kubandarika.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yavuze ko abagore nk’abantu basanzwe bazwiho impuhwe, bibabaje cyane ko muri aka gace no mu cyahoze ari Butare , bagize uruhare mu kwica abatutsi.

    Yavuze ko kuri ubu igishyizwe imbere ari ukubanisha abanyarwanda mu mahoro kandi hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Igihari ni uko dushishikariza abatuye muri aka Karere kubana mu mahoro, kubana mu bumwe n’ubwiyunge, buri cyiciro cyose umuntu arimo abagore, abagabo,urubyiruko, buri wese akagira uruhare mu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza guhangana n’abayipfobya ariko twese tugira uruhare mu kubana neza nk’Abanyarwanda”.

    Ku rwibutso ruri kuri Paruwasi ya Nyumba haruhukiye Abatutsi bagera ku 58.999 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyumba

  • Minisitiri w’Intebe Ngirente yasabye abashinjacyaha bashya kwirinda ruswa –

    Abashinjacyaha barahiye barimo babiri bo ku rwego rw’igihugu, batandatu bo ku rwego rwisumbuye ndetse n’abandi 15 bo ku rwego rw’ibanze.

    Muri uyu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye, n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, Minisitiri w’Intebe yibukije abashinjacyaha bashya ko bagomba gukora akazi kabo neza, kuko gafatiye runini ubutabera bw’u Rwanda.

    Yagize ati “Umurimo w’Ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye kandi ufite uruhare runini mu guhesha isura nziza ubutabera bw’u Rwanda by’umwihariko. Ni umurimo usaba ubwitange, gukora cyane, kandi ugasaba ubwitonzi n’ubushishozi. Birasaba kuwukora kinyamwuga, mwuzuza neza inshingano mumaze kurahirira.”

    Yongeyeho ko kugira ngo aba bashinjacyaha buzuze inshingano zabo, ari ngombwa ko birinda ruswa yakunze kumvikana mu nzego z’ubutabera b’u Rwanda.

    Yagize ati “Turabasaba gukora umurimo wanyu mwubahiriza amategeko, mwirinda kubogama, mwirinda ruswa, nk’uko byagiye biboneka hamwe na hamwe, n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Mujye muharanira iteka gutanga ubutabera bunoze kuri buri wese waje abagana”.

    Minisitiri w’Intebe kandi yasabye aba bashinjacyaha gushyira imbaraga mu gukora iperereza, ati “Turabasaba gukoresha neza ububasha muhawe, ntimubukoreshe mu nyungu zanyu bwite, ahubwo mukabukoreshe mu nyungu z’igihugu. Muzihatire gukora iperereza ryimbitse, no gutegura neza amadosiye mbere yo kuregera inkiko”.

    Yashimangiye ko igihugu kibatezeho byinshi, kandi yizeza urwego rw’ubushinjacyaha ko Leta izakora ibishoboka byose ikabashyigikira mu kazi kabo ka buri munsi.

    Mu bashinjacyaha barahiye, harimo babiri bo ku rwego rw’igihugu ari bo Dr. Niyibizi Tite na Roselyne Ninihazwa, wavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa birimo ruswa.

    Ninihazwa yagize ati “Birumvikana ko tugomba kubyirinda, kugira ngo duheshe ishema urwego rw’ubushinjacyaha. Aka kazi gasaba ubwitange, imbaraga no kwihugura umunsi ku wundi kugira ngo tugire ubushobozi bwo gutegura dosiye”.

    Yongeyeho ko bafite icyizere cyo kuzuza inshingano zabo kuko “Igihugu cyaduhaye inshingano ari uko tubifiye ubushobozi. Rero nta cyatuma tutagera aho icyaha cyabereye ngo ducukumbure, bityo nta mbogamizi dufite kandi twiteguye kuzuza inshingano zacu”.

    Ninihizwa winjiye mu bashinjacyaha bo ku rwego rw’igihugu yatangiye uyu mwuga w’ubushinjacyaha mu mwaka wa 2004, akora mu myanya irimo Umushinjacyaha Mukuru, aba umushakashatsi mu bugenzuzi bukuru bw’inkiko, ndetse akora no muri Komite ihuriweho mu by’amategeko, ishinzwe gutoranya no guhitamo imanza z’icyitegererezo mu Rukiko rw’Ikirenga, MIC.

    Mbonyinshuti Camarade Girbert wabaye umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze, yavuze ko “Biteguye kuzuza inshingano zabo kuko bafite ibyangombwa byose”.

    Muri rusange, urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu rwujuje abashinjacyaha 25 ari nabo ruba rugenewe.

    Urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rufite abashinjacyaha 96 mu 101 baba bakenewe, mu gihe urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rufite abashinjacyaha 64 muri 66 baba bakenewe.

    Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 23

    Ni umuhango wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Aba bashinjacyaha basinye inyandiko zemeza ko indahiro zabo

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yarahije abashinjacyaha 23

    Abashinjacyaha barahiriye kuzuzuza inshingano zabo neza

    Abashinjacyaha bakuru ari bo Dr. Niyibizi Tite na Roselyne Ninihazwa barahiriye kubahiriza inshingano zabo

    Amafoto: Ibiro bya Minisitiri w’Intebe


  • Minisitiri w’Intebe Ngirente yasabye abashinjacyaha bashya kwirinda ruswa –

    Abashinjacyaha barahiye barimo babiri bo ku rwego rw’igihugu, batandatu bo ku rwego rwisumbuye ndetse n’abandi 15 bo ku rwego rw’ibanze.

    Muri uyu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye, n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, Minisitiri w’Intebe yibukije abashinjacyaha bashya ko bagomba gukora akazi kabo neza, kuko gafatiye runini ubutabera bw’u Rwanda.

    Yagize “Umurimo w’Ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye kandi ufite uruhare runini mu guhesha isura nziza ubutabera bw’u Rwanda by’umwihariko. Ni umurimo usaba ubwitange, gukora cyane, kandi ugasaba ubwitonzi n’ubushishozi. Birasaba kuwukora kinyamwuga, mwuzuza neza inshingano mumaze kurahirira.”

    Yongeyeho ko kugira ngo aba bashinjacyaha buzuze inshingano zabo, ari ngombwa ko birinda ruswa yakunze kumvikana mu nzego z’ubutabera b’u Rwanda.

    Yagize “Turabasaba gukora umurimo wanyu mwubahiriza amategeko, mwirinda kubogama, mwirinda ruswa, nk’uko byagiye biboneka hamwe na hamwe, n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Mujye muharanira iteka gutanga ubutabera bunoze kuri buri wese waje abagana”.

    Minisitiri w’Intebe kandi yasabye aba bashinjacyaha gushyira imbaraga mu gukora iperereza, ati “Turabasaba gukoresha neza ububasha muhawe, ntimubukoreshe mu nyungu zanyu bwite, ahubwo mukabukoreshe mu nyungu z’igihugu. Muzihatire gukora iperereza ryimbitse, no gutegura neza amadosiye mbere yo kuregera inkiko”.

    Yashimangiye ko igihugu kibatezeho byinshi, kandi yizeza urwego rw’ubushinjacyaha ko Leta izakora ibishoboka byose ikabashyigikira mu kazi kabo ka buri munsi.

    Mu bashinjacyaha barahiye, harimo babiri bo ku rwego rw’igihugu ari bo Dr. Niyibizi Tite na Roselyne Ninihazwa, wavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa birimo ruswa.

    Ninihazwa yagize ati “Birumvikana ko tugomba kubyirinda, kugira ngo duheshe ishema urwego rw’ubushinjacyaha. Aka kazi gasaba ubwitange, imbaraga no kwihugura umunsi ku wundi kugira ngo tugire ubushobozi bwo gutegura dosiye”.

    Yongeyeho ko bafite icyizere cyo kuzuza inshingano zabo kuko “Igihugu cyaduhaye inshingano ari uko tubifiye ubushobozi. Rero nta cyatuma tutagera aho icyaha cyabereye ngo ducukumbure, bityo nta mbogamizi dufite kandi twiteguye kuzuza inshingano zacu”.

    Ninihizwa winjiye mu bashinjacyaha bo ku rwego rw’igihugu yatangiye uyu mwuga w’ubushinjacyaha mu mwaka wa 2004, akora mu myanya irimo Umushinjacyaha Mukuru, aba umushakashatsi mu bugenzuzi bukuru bw’inkiko, ndetse akora no muri Komite ihuriweho mu by’amategeko, ishinzwe gutoranya no guhitamo imanza z’icyitegererezo mu Rukiko rw’Ikirenga, MIC.

    Mbonyinshuti Camarade Girbert wabaye umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze, yavuze ko “Biteguye kuzuza inshingano zabo kuko bafite ibyangombwa byose”.

    Muri rusange, urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu rwujuje abashinjacyaha 25 ari nabo ruba rugenewe.

    Urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rufite abashinjacyaha 96 mu 101 baba bakenewe, mu gihe urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rufite abashinjacyaha 64 muri 66 baba bakenewe.

    Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 23

    Ni umuhango wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

  • Nyagatare: Umudugudu uzajya ugaragaramo ibiyobyabwenge, uwuyobora azajya abibazwa –

    Yavuze ko umudugudu uzajya ugaragaramo ibiyobyabwenge, uwuyobora azajya abibazwa mu gihe atabitanzeho raporo.

    Igice kinini cy’Akarere ka Nyagatare gikora kuri Uganda bikaba byaba indiri y’abakora ibyaha byambukiranya imipaka cyane abacuruzi bw’ibiyobyabwenge.

    Aka karere kagiye kagaragaramo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bitandukanye birimo inzoga z’inkorano n’ibindi, abakurikiranira hafi bavuga ko nta mbaraga zihagije abayobozi bo mu nzego z’ibanze bashyiramo mu guhashya abakora ibi bikorwa.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi ari cyo gishobora guhashya ibyaha byambukiranya imipaka nk’ibyo.

    Ati “Nzi ko abaturage benshi bo muri aka Karere ka Nyagatare banga ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abake aribo bashyigikiye ikoreshwa ryabyo. Niba ababyanga aribo bake twabuze iki ngo abo nabo bashire?”

    “Icyabuze ni ugusenyera umugozi umwe ababikora bagahagarikwa mu buryo bwiza cyangwa bubi.”

    Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko bitumvikana ko umudugudu ushobora kunyuzwamo ibiyobyabwenge cyangwa magendu abayobozi bawo ntibabimenye.

    Ati “Ntabwo bibaho ko mu mudugudu wawe hacamo kanyanga cyangwa ibiyobyabwenge ngo ntubimenye ibi ntibibaho. Ntwabwo waba uri umukuru w’umudugudu ngo uyoberwe ko habamo magendu, ko biba ihene mukabimenya.”

    “Rero n’ibiyobyabwenge tubihashye tubyumvikaneho ko bigomba gushira tubahige bukware, kuko aho babika murahazi amakuru kuri byo murayafite. Ndasha ko duhagarika kanyanga burundu.”

    Yakomeje avuga ko umudugudu uzajya ufatirwamo kanyanga, magendu n’ibindi biyobyabwenge bitaratanzwemo raporo umuyobozi wawo azajya abibazwa.

    Ati “Twumvikanye n’abayobozi ko umudugudu, akagari n’umurenge bizajya bigaragara bicururizwamo ibiyobyabwenge, uwo muyobozi azajya avaho.”

    Abayobozi muri aka karere babwiye Radio Rwanda ko biyemeje gufatanyiriza hamwe n’abaturage kumenyekanisha amakuru y’aho ibiyobyabwenge biri.

    Umwe yagize ati “ Iyi mihigo twasinye tugiye kuyishyira mu bikorwa dufatanye n’abaturage gushaka amakuru y’ahari ibiyobyabwenge, tuzabasha kubihashya vuba.”

    Uturere twegereye imipaka dukunda kugaragaramo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge na magendu ariko abayobozi b’inzego z’ibanze babihagurukiye babihashya bigakunda.

    Minisiteri Gatabazi yasabye abobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Nyagatare gutanga amakuru y’ahacururizwa ibiyobyabwenge

  • Umwana wafashwe ku ngufu n’umugabo wa nyina bikamutera ubumuga, yashyikirijwe inkunga yo kwivuza -Amafoto –

    Uyu mwana witwa Mutoni afite inkuru yihariye. Ku myaka itatu yazahajwe bikomeye n’ihohoterwa yakorewe n’umugabo wa nyina wamufashe ku ngufu bikarangira bimuviriyemo ubumuga.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga AVEH Umurerwa, itsinda ryari riyobowe n’umukobwa w’umufotozi Kalisa Vestine benshi bazi nka Vessy, ryasuye aba bana mu rwego rwo kubashyikiriza inkunga yakusanyijwe yo gufasha uwo mwana.

    Kugira ngo uyu mwana avuzwe, byasabaga ko haboneka miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ubwo inkuru ye yageraga ku mbuga nkoranyambaga, yakoze ku mitima ya benshi ibi bigaragazwa n’uburyo mu minsi itatu gusa aya mafaranga yari amaze kuboneka ndetse aranarenga.

    Mu gihe hari hakenewe miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, Kalisa yabwiye IGIHE ko yashyikirije iki kigo amafaranga yakusanyijwe angana na miliyoni enye.

    Kuri uyu wa Kane ubuyobozi bwa AVEH Umurerwa bwajyanye uyu mwana kwa muganga kugira ngo anyure mu cyuma barebe neza ikibazo afite.

    Kumunyuza mu cyuma bwari uburyo bwo kumenya neza ikibazo afite mbere y’uko bamujyana i Gatagara, ibitaro byemeye kumwitaho bakamukorera insimburangingo ariko akanigayo.

    Nyuma yo kubona inkunga, umwana yatangiye kuvuzwa

    Nyuma yo gushyikirizwa inkunga, Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko ubu bagiye gutangira urugendo rwo kuvuza uyu mwana.

    Icyakora ngo bagiye kubanza kumunyuza mu cyuma barebe neza ibibazo byose afite mbere y’uko ajyanwa i Gatagara kugira ngo akorerwe insimburangingo.

    Uyu mubyeyi yavuze ko mu gihe Mutoni yakwitabwaho neza akavurwa nta kabuza yakira, akiga akaba yazaniteza imbere akagirira n’igihugu akamaro.

    Inkuru ya Mutoni…

    Uyu mwana witwa Mutoni yabyawe n’ababyeyi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Nyina amaze gutandukana na se, yashatse undi mugabo witwa Mukarurinda Jérôme na we mu buryo bunyuranyije n’amategeko baza gutandukana.

    Mu 2014, nyina yaje gufata umwanzuro ava mu Mujyi wa Kigali asubira mu Karere ka Gisagara aho avuka ariko Mutoni amusigira umugabo wa kabiri.

    Umwana agize imyaka itatu, Mukarurinda yaje kumufata aramusambanya. Birangiye, umugabo yagerageje gusibanganya ibimenyetso amuta mu mwobo. Ku bw’amahirwe umwana yaje gukurwamo n’abaturanyi.

    Uwari uyoboye Umudugudu wa Kagugu uyu mwana yari atuyemo, Nzamurambaho Mathias, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko uyu mwana asambanyijwe, umugabo yaje gutabwa muri yombi anafungirwa muri Gereza ya Mageragere. Yakatiwe igifungo cya burundu ariko nyuma aza gupfa.

    Uyu mwana ufite imyaka 11 ubu, yaje kujyanwa kwa muganga, ariko kubera ukuntu yari yangiritse, aza gukuramo ubumuga.

    Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga Kibagabaga, nabo bamwohereza ku bitaro bya CHUK, hanyuma bagerageza ibyashoboka nk’abaganga ariko babona ko yari yarangijwe, dukomeza tumukorera ubuvugizi.”

    Nyuma umwana yajyanywe mu kigo cyita ku bana bafite uburwayi bw’ingingo cya AVEH Umurerwa giherereye mu Karere ka Bugesera ari naho magingo aya ari.

    Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko akigera muri iki kigo, yabanje kwitabwaho kuko yari yarahungabanye.

    Ati “Yageze muri iki kigo afite imyaka 11, mu kuhagera dusanga afite ikibazo kuko ntabwo agenda, akuruza ikibuno, igice cyo hepfo n’igice cyo ku kuboko ntibikora.”

    Byari uruhurirane rw’ibirori…

    Tariki 21 Mata 2021 yari umunsi w’isabukuru y’amavuko y’uyu mugore w’umufotozi Kalisa Vessy, wafashe n’iya mbere mu gukusanya inkunga y’uyu mwana.

    Ku nshuro ya gatatu kuva yamenya iki kigo mu 2018, Kalisa yizihizanya isabukuru ye y’amavuko n’abana barererwa muri AVEH Umurerwa mu rwego rwo kwishimana nabo.

    Iki kigo afitanye nacyo amateka kuko mu 2019 yahambikiwe impeta n’umugabo we ubwo yamusabaga ko barushinga.

    Kimwe n’indi myaka ishize ku munsi we w’amavuko Kalisa ategura inkunga ashobojwe akayijyana muri iki kigo, akitwaza n’umutsima akatana n’aba bana mu rwego rwo gusangira.

    Byari uruhurirane rw’ibirori rero kuko uretse kuba yabashyikirije inkunga ya Mutoni, yanasangiye n’abana bo muri iki kigo ku mutsima w’isabukuru ye y’amavuko.

    Umufotozi Kalisa Vestine benshi bazi nka Vessy agihinguka muri iki kigo yakiranywe urugwiro

    Kalisa yabanje kuganiriza aba bana umwe ku wundi

    Aba bana baba bumvira umuziki kuri aka ka radiyo

    Kalisa yari yashyiriye aba bana ibyo bifashisha umunsi ku wundi birimo n’ibiribwa

    Basangiye barasabana

    Umunyana Cecile Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa aha umwe muri aba bana bombo

    Kalisa n’aba bana bamaze kuba umuryango umwe

    Byari ibyishimo kuri uyu munsi

    Wari umunsi mukuru w’isabukuru wa Kalisa, yakatanye umutsima n’aba bana

    Basangiye uyu mutsima

    Uyu mubyeyi yashimiye buri wese witanze kugira ngo inkunga yo kuvuza uyu mwana iboneke

    By’umwihariko uyu mubyeyi yashimiye umuryango wa Kalisa Vessy

    Umubyeyi uyobora iki kigo nawe yahawe impano yihariye y’umwenda wo kwifubika

    Uyu mubyeyi uyobora ikigo cya AVEH Umurerwa yavuze ko bagiye gutangira gushakisha inkunga y’abandi bana baharererwa

    Imbuto ni zimwe mu byo Kalisa yashyiriye aba bana barererwa muri AVEH Umurerwa

    Amafoto: Muhizi Serge


  • U Rwanda rwahawe miliyari 29 Frw ruzakoresha mu kugura inkingo za COVID-19 –

    Aya mafaranga akubiyemo miliyoni 15$ yatanzwe nk’inkunga mu gihe andi miliyoni 15$ ari umwenda uzishyurwa mu myaka 38 ariko ugatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itandatu.

    Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa 22 Mata 2021 n’impande zombi. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu gihe Banki y’Isi yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo mu Rwanda, Rolande Pryce.

    Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo kugeza inkingo za COVID-19 kuri bose kandi mu buryo bungana. Azakoreshwa mu kugura inkingo, kuzigeza ku bantu ndetse no kwishyura ikindi kiguzi kijyana na serivisi zo gutanga inkingo.

    Uretse ibijyanye n’inkingo za Coronavirus aya mafaranga azakoreshwa no mu kunoza izindi serivisi z’ubuzima zijyanye no gupima indwara karande ndetse n’izijyanye no kongerera umwuka abarwayi.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya mafaranga Leta y’u Rwanda yahawe azayifasha kugera kuri gahunda yihaye y’uko umwaka wa 2022 uzarangira nibura hamaze gukingirwa 60% by’Abanyarwanda bose.

    Ati “Guverinoma yashyizeho uburyo bukomatanyije bugamije guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda. Kugira ngo ubukungu bwacu bwongere kwiyubaka mu buryo bwuzuye kandi busubire uko bisanzwe, dukeneye gukingira nibura 60% bitarenze 2022. Ubu bufasha buzadufasha cyane mu kugera kuri iyi ntego.”

    Kugeza ubu Banki y’Isi imaze gutanga miliyoni 45$ mu bikorwa byo gutanga urukingo rwa Coronavirus mu Rwanda.

    Rolande Pryce yavuze ko Banki y’Isi itewe ishema no gufatanya na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo gukingira abaturage bayo.

    Ati “Gutanga urukingo ni izingiro rya gahunda ye Leta yo gutabara ubuzima bw’abantu ndetse no gufasha kongera gufungura ku buryo bwuzuye ibijyanye n’ubukungu no gusubiza igihugu mu nzira igana ku iterambere rirambye kandi ridaheza. Dutewe ishema no kuba abafatanyabikorwa b’iyi gahunda.”

    U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu ntangiriro za Werurwe, nyuma y’uko rwari rwakiriye inkingo 392 000 zirimo izo rwabonye binyuze muri gahunda yo kugeza inkingo ku bihugu bikennye izwi nka COVAX n’izo rwahawe nk’inkunga n’u Buhinde.

    Izi nkingo zatanzwe haherewe ku bari mu byago byo kwandura COVID-19 kurusha abandi barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze, abo mu nzego z’umutekano n’abanyamakuru.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu barenga ibihumbi 349, inzego z’ubuzima zikaba zitanga icyizere ko mu minsi mike hazaboneka izindi nkingo zifashishwa mu gukingira ibyiciro bitandukanye by’abantu.

    Minisitiri w’Imari n’Igenambigambi, Uziel Ndagijimana n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce bashyira umukono ku masezerano y’iyi nkunga

    U Rwanda rwahawe inguzanyo ya Miliyoni 30$ zirimo n’izo ruzifashisha mu kugura inkingo za COVID-19

  • Alyn Sano ari mu myiteguro ya nyuma y’irushanwa rya The Voice rigeze ku musozo –

    Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na IGIHE, yavuze ko ari mu myitozo ikaze isatira iya nyuma ndetse ari gukora ibishoboka byose kugira ngo azaheshe ishema igihugu.

    Ati “Kuva nagera hano Côte d’Ivoire, ntabwo nigeze nduhuka ahubwo ndi gukora imyitozo ubutitsa, nshaka kwerekana ko umuntu ashobora guserukira u Rwanda akazana igihembo n’ubwo akenshi iyo umuntu yagiye mu irushanwa nk’iri abizera ko ari butsinde baba ari mbarwa. Ndararikira Abanyarwanda kunshyigikira, ngiye gukora ibitangaza.”

    Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kuzitwara neza ku rubyiniro azaba afite n’ababyinnyi, bazamufasha akaba yizeye ko ntaho bagenzi be bazamucikira.

    Ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021, Alyn Sano yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali anyura i Addis Ababa muri Ethiopia akomereza muri Côte d’Ivoire aho yari agiye muri iri rushanwa.

    Tariki 24 Mata 2021 ni ukuvuga ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, nibwo we na bagenzi be bazarushanwa. Iki gikorwa kizatambuka kuri Televiziyo Vox Africa saa tatu z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT, ubwo mu Rwanda bizaba ari saa tanu z’ijoro.

    Mu kiganiro na IGIHE, Alyn Sano yavuze ko yiha amahirwe 100% yo kwegukana iki gihembo.

    Ati “Nifitiye icyizere 100% cyo kwegukana umwanya wa mbere. Ndiyizeye kandi abo duhatanye nta kintu bandusha, niyo mpamvu niha amahirwe menshi. Nararikira abanyarwanda kuzamfasha kubyina intsinzi.”

    Muri Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda batandatu bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y’Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya “The Voice Afrique Francophone”.

    Abanyarwanda bari bahatanye muri iri rushanwa barimo Ariel Wayz, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano.

    Aba bahanzi bafashwe amashusho y’ibyiciro bitatu bahataniyemo aribyo “Blind” aho uririmba abagize Akanama Nkemurampaka batakureba bakunda ibyo uri gukora bagahindukira bivuze ko iyo badahindukiye uba watsinzwe.

    Icyiciro cya kabiri ni “Battle”, aha babiri babiri barahatana bakaririmba barushanwa bityo uwitwaye neza akaba yahita akomeza undi agasezererwa.

    Icyiciro cya gatatu ni “Knockout”, aha naho babiri babiri baba bahatana, uwitwaye neza agakomeza uwarushijwe agahita asezererwa mu irushanwa.

    Ubu noneho igisigaye n’icya nyuma cy’iri rushanwa aho Alyn Sano na bagenzi 12 bazaba barushanwa mu buryo bwa “Live” kuri Televiziyo aho gufatwa amashusho ngo azabe ariyo ashyirwa hanze.

    Alyn Sano ahatanye n’abandi barimo abo mu bihugu nka Bénin, Togo, Sénégal na Côte d’Ivoire.

    “The Voice Afrique francophone” ni irushanwa ryo kuririmba ryitabirwa n’abanyempano baturuka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

    Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe n’umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n’ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku.

    Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko agahabwa n’igihembo cy’amafaranga ataratangazwa.

    Reba uko Alyn Sano yitwaye mu bindi byiciro

    Indirimbo za Alyn Sano ziheruka

    Ubwo Alyn Sano yavaga mu Rwanda

    Producer 37 MPH wakoze muri Coke Studio ari gufasha Alyn Sano mu myiteguro y’iri rushanwa

    Alyn Sano imyiteguro ayigeze kure

    Alyn Sano ari kumwe n’ababyinnyi bazamufasha

  • Kuba nta shuri ryisumbuye ryagenewe abafite ubumuga bwo mu mutwe, ihurizo ku babarera –

    Ibi babitangaje ubwo bari mu muhango wo kumurika ibikorwa by’Ishuri rya HVP Gatagara – Gikondo risanzwe ryakira abafite ubumuga.

    Bamwe mu babyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe biga mu mashuri abanza babwiye IGIHE ko babangamirwa cyane n’uko abana babo iyo barangije amashuri abanza bahita bicara kuko nta mashuri yisumbuye bo bagira mu gihugu.

    Twizerimana Phineas, ufite umwana wavukanye ubumuga wiga muri HVP Gatagara – Gikondo yavuze ko kuba nta shuri ryisumbuye ry’abafite ubumuga bwo mu mutwe riba mu Rwanda ari ikibazo kuri aba bana.

    Ati “ Kuba nta shuri ryisumbuye bafite bibagiraho ingaruka zikomeye kuko nubwo baba bafite ubumuga bwo mu mutwe babasha kwiga bakanarangiza amashuri abanza ariko bagahita bigumira mu rugo mu gihe bagenzi babo badafite uburwayi bo bahita bikomeza. Twumva bafashwa hashyirwaho nk’ishuri ryisumbuye ryabo ku buryo ariryo bajya bahita bakomerezamo.”

    Aba babyeyi bavuga ko abana babo baramutse babonye amashuri yisumbuye bishobora kubafasha mu buzima bwabo cyane ko banasoza amashuri abanza bafite ubushobozi butandukanye burimo kwandikisha imashini, gucuranga, gukora imodoka n’ibindi.

    Hishamunda Jerome, na we ufite umwana wavukanye ubumuga bwo mu mutwe, yavuze ko aba bana babonye ishuri ryisumbuye byabafasha.

    Ati “Babonye nk’ishuri ryisumbuye na we urabyumva bagera kuri byinshi bajya banahabwa akazi kuko n’abo ni abantu nk’abandi ikindi kandi kuba batarifite ni ikigaragaza ko baba bameze nk’abahawe akato.”

    Yaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe kuvugira aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe cyane ko amashuri bigamo aba ahenze cyane ugereranije n’andi ku buryo ari bimwe mu bituma bamwe batiga kuko ababyeyi babo nta bushobozi bafite.

    Umuyobozi wa HVP Gatagara – Gikondo, Nteziryayo Jean Pierre yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro iri shuri riherereyemo ubuvugizi kugira ngo n’aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe babone amashuri yisumbuye.

    Ati “Nibyo koko nta mashuri yisumbuye ry’abafite ubumuga ahari ni nayo mpamvu twasabye ko habaho ubuvugizi hakongerwa nk’ibyumba agashyirwaho kuko aba bana bafite mpano zitandukanye. Mwabonye imodoka bakoze n’ibindi bintu kandi twizeye ko ayo mashuri ashyizweho byabafasha cyane mu buzima bwabo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko iki kibazo bagiye kugihagurukira kugira ngo aba bana babone ishuri ryisumbuye bazajya bakomerezamo.

    Ati “Mbere wasangaga hari bigo bibitaho ariko ntibibahe serivisi nziza ariko HPV Gatagara-Gikondo yo yaragerageje kubera uburyo twagiye tuyikorera ubuvugizi kugira ngo turebe ko ryaba ishuri ntangarugero. Kuba babonye ko amashuri abanza abana bashoboye kuyiga ni nayo mpamvu basabye ayisumbuye. Natwe tugiye gukora ubuvugizi muri MINEDUC na REB kuko yo ifite ishami ry’uburezi budaheza n’uburezi bwihariye.”

    Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, na we yijeje iri shuri ry’abafite ubumuga rya HVP Gatagara – Gikondo ubuvugizi kugira ngo bazabashe gushyirirwaho amashuri yisumbuye y’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

    Abana bo bafite ubumuga bwo mu mutwe biga mu mashuri abanza barasabirwa gushyirirwaho n’ayisumbuye

    Abana b’ababyeyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bahangayikishwa no kuba nta mashuri yisumbuye bagira

  • Gisagara: Imibiri 2432 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe –

    Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021 ubwo mu Karere ka Gisagara hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe mu Murenge wa Gishubi.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko imitima yabo iruhutse kuko babashije gushyingura ababo ahantu heza.

    Rugayi Innocent ati “Iyi mibiri twayishyinguye mu 2002 muri cya gihe cyo kwirwanaho, abantu tugenda tubashakisha hirya no hino aho bagiye babajugunya; ubwo rero aho bari bari bashyinguye ntabwo ari mu rwibutso rubahesheje agaciro. Kuba tubashyinguye mu rwibutso rwiza rw’akarere, imitima yacu turumva iruhutse kuko abacu basubijwe agaciro bakwiriye.”

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gisagara bavuze ko bamaze kwiyubaka kuko bakomeje urugendo rwo kwiteza imbere ndetse n’imibereho yabo yahindutse myiza.

    Karugara Janvière ati “Tugeze kure twiyubaka, umuntu asigaye atsindisha umwana akajya mu ishuri akajya muri Kaminuza nk’abandi; Perezida wa Repubulika yarabyoroheje badushyiriye amashuri hafi. Leta iradushyigikiye yaduhaye inka tubona amata duha abana bacu, imibereho yacu yabaye myiza.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere Gisagara, Mbonirema Jérome, yavuze ko ubukangurambaga bukomeje kugira ngo abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro bayatange.

    Ati “Turacyari mu bukangurambaga kugira ngo bagire umutima urekuye baturangire. Turasaba ko n’utahavuga yagenda akahashyira akamenyetso.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko bazakomeza kuganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo imibiri ikiri hirya no hino mu mva zubatswe kera ishyinguwe mu rwibutso rw’akarere.

    Nyuma yo kwimura iyi mibiri 2432 mu rwibutso rwa Kabuye, kuri ubu imibiri yose y’abishwe muri Jenoside ihashyinguye igera ku bihumbi 50.

    Imibiri 2432 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu rwibutso rw’Akarere ka Gisagara

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko imitima yabo iruhutse kuko babashije gushyingura ababo ahantu heza

    Kugeza ubu mu rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Gisagara hashyinguye imibiri igera ku bihumbi 50

    [email protected]