Tag: featured

  • Habimana Sosthène na Kirasa Alain bagizwe abatoza b’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 03 kugera tariki 18 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Dar Bahir muri Ethiopia, hategerejwe irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), uyu mwaka hakazifashishwa abatarengeje imyaka 23.

    Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain ni bo bashobora gutoza Amavubi U-23
    Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain ni bo bashobora gutoza Amavubi U-23

    Mu nama ya Komite Nyobozi ya Ferwafa iheruka guterana, bamaze gushyiraho abatoza bazaba bayoboye iyi kipe, barimo Habimana Sosthène uzaba ari umutoza mukuru, akazaba yungirijwe na Kirasa Alain basanzwe banakora mu Mavbi makuru nk’abatoza bungirije Mashami Vincent.

    Abandi batoza bazaba bafatanya na Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain, ni Mugabo Alexis utoza abanyezamu ba APR FC, hakaza ndetse kandi na Mugisha Ndoli usanzwe amenyerewe mu makipe y’abato ya APR Fc ndetse n’Intare, mu gihe Mwambari Serge azaba ari Fitness Coach.

    Kugeza ubu FERWAFA ntiratangaza ku mugaragaro gahunda y’iyi kipe y’igihugu, abazayitoza ndetse ngo hanatangazwe urutonde rw’abakinnyi n’igihe bagomba gutangirira imyitozo


  • Muri Gare ya Nyabugogo hazindukiye abantu benshi bashaka kujya mu Ntara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwinshi bw’abantu bagaragaye muri gare ya Nyabugogo burangana n’ubw’abasanzwe bajya mu minsi mikuru isoza umwaka cyangwa mu gihe abanyeshuri baba bagana ku mashuri.

    Hari abavuga ko bashatse kugenda mbere y’uko gahunda ya “Guma mu Karere” itangira, bitewe n’uko imirimo bakora buri munsi ishingiye ku ngendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

    Mugabo Fulgence avuga ko yaranguraga inkweto akajya kuzicururiza mu Ntara, akaba abona ko ubucuruzi bwe bugiye guhagarara kubera gahunda ya “Guma mu Karere”.

    Mugabo yagize ati “Nsubiye iwacu i Rusizi ariko ndabona na byo bigoranye kuko imodoka zijyayo baratubwira ko ari amafaranga ibihumbi 10 uvuye i Kigali”.

    Abazindutse barimo uwitwa Murekeyisoni Petronille wahageze saa kumi n’ebyiri za mu gitondo akaba ajya mu Ruhango, yavuze ko afite icyizere ko aza kurara iwabo.

    Murekeyisoni yagize ati “Jyewe ndagerayo rwose kuko nazindutse kandi turimo guhabwa serivisi nziza, barimo kuduha amatike bakurikije uko twaje.”

    Umukozi w’Ikigo gitwara abantu Iburasirazuba cyitwa Stella, yavuze ko bitewe n’uko abagenzi ari benshi, hari impungenge z’uko bamwe batari burare batashye.

    Uyu mukozi wa Stella witwa Nadine yagize ati “Ntabwo abagenzi barangira uyu munsi, ni benshi, reba uriya murongo w’abajya i Rusizi imbere ya za Omega Express na Alfa, birarenze”.

    Ikigo Horizon Express gitwara abagenzi mu Majyepfo kivuga ko cyatumije imodoka zose ziri mu Ntara kugira ngo kibashe gutwara abantu barimo kubyigana muri gare ya Nyabugogo.

    Tuyishime Bosco ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri icyo kigo avuga ko imodoka zajyaga zihaguruka buri minota 30, ariko ubu bashyizeho uburyo ziri buhaguruke buri minota 15.

    Ibigo bitwara abagenzi bisaba inzego zibishinzwe kubongerera amasaha cyangwa undi munsi umwe kugira ngo bibashe gucyura abagenzi bose.

    N’ubwo abashinzwe umutekano n’urubyiruko rwiswe ‘Youth Volunteers’ barimo gusaba abantu guhana intera mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya Covid-19, ubwinshi bw’urujya n’uruza muri Nyabugogo ntabwo butuma ayo mabwiriza yubahirizwa.

  • Ingo zahinduwe utubari na zo ziraza gufungwa – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ingo zahinduwe utubare ziza gufungwa
    Minisitiri Gatabazi avuga ko ingo zahinduwe utubare ziza gufungwa

    Ibyo Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu Kiganiro we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, cyibanze ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021, ifatirwamo ingamba nshya zo gukomeza guhangana na Covid-19.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari abakora utubari mu ngo zabo bitwaza ko zo zitafungwa, ariko ngo na zo ziraza gufungwa.

    Yagize ati “Hari abantu bakora utubari mu ngo zabo bitwaje ko tutazifunga, izo na zo turaza kuzifunga. Ndibutsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko ibyo bagomba kubikurikirana, abahanwa bagahanwa kuko barenga ku mabwiriza aba yarashyizweho yo kwirinda Covid-19”.

    Arongera ati “Abakora isubiracyaha, ni ukuvuga wa wundi ufungira inshuro imwe, ukamufungira kabiri ndetse na gatatu agakomeza gufungura, turateganya ko twajya tubafungira kugeza igihe Covid-19 izarangirira. Ubundi twabafungiraga ukwezi kumwe ariko nyuma y’amezi nk’atatu ukabona yongeye gukora ya makosa, ntabwo tuzakomeza gukina muri ubwo buryo, tuzajya tubafungira kugeza igihe Covid-19 izarangirira kandi ntabwo nzi ngo izahagaragara ryari”.

    Akomeza asaba abayoboziu mu nzego z’ibanze ndetse na Polisi kubyumva, abasubira mu cyaha ko bagoma guhanwa mu buryo bwihanukiriye.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko imibare y’abandura irimo kuzamuka cyane ari yo mpamvu izo ngamba zifatwa, kandi ngo iyo zubahirijwe imibare ihita igabanuka.

    Ati “Bigaragara ko abantu badohotse ku kwirinda bibwira ko icyorezo kigenda kirangira, kwiyongera kw’abandura byatangiye ku ya 4 Kamena 2021. Covid-19 yandura vuba, ariko iyo twubahirije amabwiriza yose ku murongo imibare ihita igabanuka bitarenze ibyumweru bitatu, buri wese rero afite uruhare mu gutuma ibintu bihinduka tugasubira mu buzima bwiza”.

    Minisitiri Ngamije akomeza yibutsa abantu kureka kwirara n’ubwo baba barahawe doze zombi z’urukingo rwa Covid-19, kuko ngo gukingirwa bituma bataremba ariko bashobora kwndura kandi bakanduza abandi virusi y’icyo cyorezo.


  • Minisitiri Gatabazi yasabye abantu kwipimisha Covid-19 badategereje impamvu runaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, aho we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, bagarukaga ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye, bijyanye no gukomeza guhangana na Covid-19.

    Minisitiri Gatabazi ibyo yabivuze ashingiye ku mibare y’abandura icyo cyorezo ikomeje kuzamuka, agahamya ko kuba abajya mu bikorwa runaka basabwa kwipimisha byatumye abanduye bagaragara ari benshi.

    Yagize ati “Aho hafatiwe icyemezo cy’uko abantu bajya mu materaniro manini nk’ubukwe, imyidagaduro, inama n’ahandi bagomba kubanza kwipimisha Covid-19, ni bwo imibare y’abanduye yagaragaye ari myinshi. Bivuze ko babaga babana n’icyo cyorezo batabizi ariko aho basabiwe kwipimisha imibare yazamutse”.

    Ati “Ni yo mpamvu dusaba abantu bafite ubushobozi kujya bipimisha kenshi badategereje gupimwa ari uko hari izindi mpamvu zibibateye, kuko ni ubuzima bwawe ububa urengera. Niba uri nk’umucuruzi ukora ingendo ari ko uhura n’abantu benshi, wagombye kwipisha kenshi ngo umenye uko uhagaze”.

    Uwo muyobozi avuga ko ahandi byagaragaye ko abantu bandurira cyane ari abajya mu tubare two mu midugudu bitemewe ndetse no mu mahoteri yakira abantu benshi, bakaganira begeranye baseka akenshi bakuyeho udupfukamunwa batera ibiparu, aho ngo ni ho ya matembabuzi ava ku muntu umwe ajya ku bandi, niba arwaye agahita yanduza abandi benshi.

    Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko hari aho abayobozi badakurikirana ko abajya mu materaniro runaka bagomba kuba bipimishije, ibyo na byo ngo bikaba biri mu byongera ubwandu.

    Ati “Hari ibyagiye bigaragara by’abitabira ubukwe hirya no hino harimo abatipimishije, kandi abayobozi mu z’ibanze ntibabimeshe. Abo bayobozi ubu turimo kubafatira ibyemezo, hari ibyabaye muri Rusizi, muri Rubavu ndetse n’Iburasirazuba, ibyo byabaye hari abayobozi bagombaga kubikurikirana ari yo mpamvu turimo kubafatira ibyemezo”.

    Akomeza yibutsa abayobozi muri rusange ko bafite ishingano zo kugenzura ko ibyemezo biba byafashwe bishyirwa mu bikorwa, kandi ko iyo batabikoze neza bashobora kubihanirwa.

    Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 21 Kamena 2021, yafashe icyemezo cy’uko ingendo hagati y’uturere zitemewe ndetse no hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali kandi mu gihugu hose ingendo zigahagarara saa moya.

    Ibyo byaje nyuma y’aho bigaragariye ko abandura Covid-19 biyongereye cyane, aho mu minsi 10 ishize handuye abantu basaga 3,000 na ho ku itariki 21 Kamena 2021 hakaba haragaragaye umubare munini utarigeze ubaho mu Rwanda, kuko handuye abantu 622, hagapfa batandatu (6).


  • Hakizimana Etienne wamamaye nka Pasiteri Steven yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 36 yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ubwo yari atorotse, ku wa 16 Kamena 2021. Hari nyuma y’umunsi umwe amaze guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Pasiteri Hakizimana Etienne yakunze kuvugwa mu makimbirane n’uwahoze ari umugore we wa mbere basezeraniye i Rusizi. Aba bombi bagiye gukorera umurimo w’Imana muri Uganda mu 2012 ariko bagezeyo ubuzima buranga bagaruka mu Rwanda.

    Mu 2016, ubwo bari bamaze kubyarana abana babiri, batangiye kugirana amakimbirane ndetse nyuma baza guhabwa gatanya mu byemewe n’amategeko.

    Mu 2018, Pasiteri Hakizimana yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri tombora izwi nka Green Card gusa kugeza ubu ntarabona ubwenegihugu bwa Amerika. Hari hashize igihe atandukanye n’uwari umugore we, Kwizera Marie Claire na we usanzwe ari umuvugabutumwa muri ADEPR.

    Mu Ukuboza 2019, Pasiteri Hakizimana yagarutse mu Rwanda arongora umugore wa kabiri ndetse bakora ubukwe mu birori byari binogeye ijisho. Nyuma ahita asubira muri Amerika.

    Bikekwa ko ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku biganiro yakoze kuri shene za YouTube mu minsi ishize ubwo yari yagarutse mu Rwanda mu bikorwa birimo kwamamaza filime nshya ari kunyuza mu bitangazamakuru yashinze.

    Mu biganiro yagiranye n’abantu batandukanye bakorera kuri YouTube mu Rwanda, yagarutse ku buryo yajujubijwe n’urushako, aho yatandukanye n’umugore we wa mbere, ndetse ngo n’abo yagiye ahura nabo nyuma ‘Baramusajije’.

    Ku wa 15 Kamena 2021, ni bwo Pasiteri Hakizimana yahamagajwe na RIB, gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko atigeze yitaba ahubwo yahise ategura urugendo rusubira muri Amerika igitaraganya.

    Ku wa 16 Kamena 2021, ni bwo yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ubwo yari agiye gufata rutemikirere ngo yerekeze aho asanzwe aba i Washington.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mupasiteri afungiye mu Karere ka Kicukiro.

    Ati “Yafashwe ku wa 16 Kamena 2021. Akurikiranyweho icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa [cyber stalking], dosiye ye ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.”

    Pasiteri Hakizimana akurikiranywe ku cyaha bikekwa ko yakoreye umugore w’imyaka 27, bikaba byarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.

    Mu butumwa bwe, Dr Murangira, yavuze ko RIB isaba abantu kwitwararika ku gukangisha abo bashakanye ko bashobora kubaharabika kuko bihanirwa n’amategeko.

    Ati “Ntibikwiye ko umuntu ukundana n’undi iyo bashwanye amukangisha kumusebya bishingiye ku biganiro n’amafoto by’urukundo bagiranye bakiri mu rukundo. Abanyarwanda bakwiye kumenya ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

    Pasiteri Hakizimana aramutse ahamijwe icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe ikoranabuhanga yahanishwa ingingo ya 35 y’itegeko No60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

    IGIHE yamenye ko uyu mugabo yarezwe n’umugore we wa kabiri ko yamuhojeje ku nkeke ndetse agomba kwitaba urukiko muri Nyakanga 2021.

    Pasiteri Hakizimana yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa [cyber stalking]

    Aha ni mu 2018 ubwo Pasiteri Hakizimana yerekezaga muri Amerika bwa mbere

    Aha yari mu kwezi kwa buki n’umugore wa kabiri barushinze mu Ukuboza 2019

  • Gatsibo: Amayobera ku musore wapfuye amaze kuryamana n’umukobwa – #rwanda #RwOT

    Urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 20 Kamena 2021, yaguye mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Gatandatu, uyu musore yari yararanye n’uyu mukobwa bivugwa ko bari basanzwe bakundana, gusa ngo ubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina uyu musore ashobora kuba yarafashe imiti ivugwaho kongera ubushake mu gukora iki gikorwa.

    Uwatanze amakuru avuga ko aba bombi baryamye, bucyeye mu gitondo, umusore abyuka agiye hanze ahita yitura hasi yitaba Imana. Bikekwa ko iyo miti yari yafashe mbere yo gukora icyo gikorwa cyo gutera akabariro ariyo yatumye agwa hasi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Kantengwa Mary, yabwiye IGIHE ko amakuru bamenye ari uko uwo musore yapfuye ariko ibindi biri gukurikiranwa na RIB.

    Ati “Amakuru nahawe ni uko uwo muntu yapfuye. Ibindi ni RIB iri gukurikirana icyo kibazo.”

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu uyu mukobwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory.

    Yakomeje agira ati “Umurambo n’ibimenyetso byatoraguwe aho baraye, byajyanywe gukorerwa isuzuma rigamije kureba icyaba cyishe uriya musore. Kugeza ubu umukobwa yafashwe, hari gukorwa iperereza.”

    Dr Murangira yasabye abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha ahubwo bategereze ibisubizo bigaragazwa n’iperereza hashingiwe ku kiva mu bipimo bya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

    I Kabarore haravugwa umusore wapfuye mu buryo bukomeje kuba amayobera

  • BPR yatanze umusanzu mu kurera abana bo muri SOS Children’s Village Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yatanzwe ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 nyuma y’uko umuyobozi n’abakozi ba BPR basuye urugo rwa SOS Children’s Village Rwanda, rurerwamo abana ruri mu Mujyi wa Kigali.

    Mu gusura uru rugo basobanuriwe uburyo abana batagira kivurira bafashwa, aho bitabwaho kuva k’ukivuka kugeza afite imyaka 25. Abana baba mu miryango aho umuryango uba ugizwe n’abana barindwi n’umubyeyi w’umugore ubafasha mu burere butandukanye.

    Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich, yavuze ko banki yahaye SOS Children’s Village Rwanda inkunga kuko intego yabo ari imwe yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Impamvu nyamukuru yatumye duha SOS uyu musanzu ni uko intego zacu ari zimwe, twese turiho kugira ngo dutange ubufasha. SOS itanga ubufasha ku bana bafite ibibazo muri sosiyete, naho intego ya BPR ni ugutanga ubufasha mu bijyanye n’imari kugira ngo tugire iterambere rirambye.”

    “Ibyo byatumye duhuza ibitekerezo, ni ko guha SOS iyi nkunga kugira ngo babashe kuguma kwita kuri aba bana, kuko nibakura neza bizatuma n’iterambere ryihuta.”

    Ku ruhande rw’Umuyobozi wa SOS Children’s Village Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yashimiye BPR ku nkunga yabageneye igiye kubafasha gukomeza kurera abana bafite.

    Yagize ati “Iyi nkunga ya BPR twayakiriye neza cyane kuko ije yunganira ibyo dukora byo gufasha abana, ibi rero ni uburyo twatangiye bwo kureba uko twajya tubona inkunga. Twari dusanzwe tubona izivuye hanze, twegereye iyi banki rero iduha inkunga turayishimye tuzabasha kwegera n’abandi bo mu Rwanda.”

    Yakomeje avuga ko iki kigo kibeshwaho n’inkunga iyo babonye abayibaha baba batanze umusanzu ukomeye mu kurerera u Rwanda, bityo ko buri wese akwiye kubyitabira.

    BPR Plc yatangiye ibikorwa mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 135 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agents 350 batanga serivisi za BPR Hafi.

    Abakozi ba BPR batemberejwe muri SOS Children’s Village Rwanda

    Abana barererwa muri SOS Children’s Village Rwanda bahabwa uburere nk’ubwo mu miryango isanzwe

    Abana barerwa muri SOS bahabwa uburere butuma bakura bakisanga mu miryango

    Habayeho urugendo rwo gusura SOS no gusobanurirwa ibice biyigize

    SOS Children’s Village Rwanda haba hari ababyeyi barera aba bana

    SOS Children’s Village Rwanda yatangiye gushaka abaterankunga baturutse mu Rwanda

    Abana n’ababyeyo babarerera muri SOS Children’s Village Rwanda bakiranye urugwiro umuyobozi wa BPR, Maurice K. Toroitich

    Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich, yasuye abana mu miryango yabo

    Abakozi ba BPR banyuzwe n’uko bakiriwe muri SOS Children’s Village Rwanda

    Abakozi ba OS Children’s Village Rwanda, banejejwe n’inkunga bahawe

    Abakozi batandukanye ba BPR basuye SOS

    Umuyobozi wa SOS Children’s Village Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yashimiye BPR ku nkunga yabageneye igiye kubafasha gukomeza kurera abana bafite

    Abana bo muri SOS Children’s Village Rwanda bahabwa uburere butandukanye

    BPR Plc yashyikirije SOS Children’s Village Rwanda inkunga ya miliyoni 6 Frw

    SOS Children’s Village Rwanda yashimishijwe n’inkunga yagenewe

    Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich ashyikiriza Umuyobozi wa SOS Children’s Village Rwanda, Kwizera Jean Bosco, sheki y’inkunga batanze

    Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich, yavuze ko bahaye SOS Children’s Village Rwanda inkunga kuko intego yabo ari imwe yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    Amafoto: Yuhi Augustin


  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikigo ARCH Venture Partners – #rwanda #RwOT

    Robert Nelsen uyobora iki kigo cya Argonne Chicago [ARCH] Venture Partners, kizwiho gufasha mu gutegura inkunga ibigo bikoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, ari bwo Perezida Kagame yakiriye Robert Nelsen gusa ntabwo hatangajwe ibyo baganiriyeho.

    Ubu butumwa bugira buti “Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Robert Nelsen, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Ikigo ARCH Venture Partners.”

    Iki kigo cya Argonne Chicago [ARCH] cy’ishoramari mu ikoranabuhanga mu bijyanye n’ibinyabuzima cyo muri Leta ya Chicago, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikunze gukusanya inkunga zo gufasha ibindi bigo byo muri uru rwego.

    ARCH yatangiriye muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Chicago ahagana muri za 1986. Uyu munsi, iki kigo ni kimwe mu bikomeye bitera inkunga imishinga ya siyansi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa ARCH Venture Partners, Robert Nelsen

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Robert Nelsen n’itsinda ryamuherekeje

  • Yiswe umusazi, gatanya n’umugabo: Ibidasanzwe kuri Agathe Habyarimana, isubyo mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Agathe Kanziga Habyarimana w’imyaka 79, aracyari ihwa mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma y’imyaka 27 icyo gihugu kigize uruhare mu gushyigikira politiki y’umugabo we Juvenal Habyarimana yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kanziga ni umwe mu bagore bake ku Isi basinze ubutegetsi kurusha abagabo babo babaga baburiho, aho yigaruriye ijambo rikomeye mu butegetsi bw’umugabo we guhera mu 1973 kugeza mu 1994 ubwo Habyarimana yapfaga ahanuwe mu ndege, na nyuma gato Jenoside imaze gutangira.

    Urukundo rwa Habyarimana mwene Jean-Baptiste Ntibazirikana na Kanziga Agathe mwene Gervais Magera rwatangiye mu 1963, umwaka umwe u Rwanda rubonye ubwigenge.

    Habyarimana wari Captaine mu ngabo yabengutse Kanziga wari mu myaka 20 bahuriye mu Misa, aza kumwandikira akabaruwa kasubijwe nyuma y’iminsi icyenda Kanziga avuye mu ‘masengesho ya Noveni’ nk’uko yabibwiye Televiziyo VRT yo mu Bubiligi mu 2017.

    Tariki 17 Kanama 1963 nibwo ubukwe bwa Habyarimana umuhungu w’umu-catéchiste w’i Rambura n’umukobwa w’umucuruzi wo mu Bushiru bwabaye mu cyubahiro cya gisirikare. Umuryango wa Kanziga wari wishoboye kurusha uwo kwa Habyarimana ariko kubera amapeti yagendaga yiyungikanya ku ntugu z’umukwe wabo, barushijeho kumwizera no kumwubaha mu muryango.

    Habyarimana yarushijeho kwizerwa mu butegetsi bwa Grégoire Kayibanda ari nako azamurwa mu ntera no mu myanya kugeza amuhiritse ku butegetsi muri Nyakanga 1973.

    Agathe Kanziga nawe yarushijeho kwigaragaza cyane muri Repubulika ya kabiri ubwo umugabo we yari amaze guhirika Kayibanda, umuryango we awinjiza mu nda y’ingoma bashinga ‘Akazu’ kaje kuba akarwa ko kwigwizaho ubutunzi bw’igihugu, kwikiza abashakaga kwitambika imigambi y’ubutegetsi no gutegura umugambi wa Jenoside.

    Raporo Muse yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko Habyarimana ari we wari ukuriye ‘Akazu’ kari kagizwe n’abo mu muryango we ndetse n’abandi bahezanguni b’Abahutu bo mu bice by’Amajyaruguru bafatwaga nk’inkoramutima z’ibukuru.

    Bamwe mu bantu bari bagize Akazu bakomeye harimo nka musaza wa Kanziga, Protais Zigiranyirazo wari uzwi nka Mr Z. Uyu ku myaka 35 yari Perefe wa Kibuye. Mu mwaka umwe yahise agirwa Perefe wa Ruhengeri, intara yari ifite byinshi isobanuye ku bucuruzi kuko ariho hanyuraga ibicuruzwa biva cyangwa bijya Uganda, za magendu z’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo mu ngagi n’ibindi.

    Mr Z niwe wari igikomerezwa kurusha abandi ndetse anatinyitse mu Akazu. Uyu yaje gukora akandi gatsiko kagenzuraga hafi ubucuruzi bwose bwakoreraga mu gihugu kandi kabufitemo akaboko. Kari karimo kandi Col Elie Sagatwa wari mwene wabo wa Kanziga ndetse na Col Pierre-Célestin Rwagafilita, mubyara we.

    Muri Guverinoma ya Habyarimana mu 1973, Pierre-Célestin Rwagafilita yahise agirwa Minisitiri w’Urubyiruko. Nyuma yaje guhabwa kuyobora Gendarmerie.

    Agathe na bene wabo bakomeje gushakisha abizerwa bo kwinjiza mu Akazu, hinjizwamo abandi barimo Laurent Serubuga wavaga mu gace kamwe na Agatha ka Bushiru muri Komine Giciye waje kuba Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo.

    Habyarimana n’umugore we mu misa

    Col Théoneste Bagosora na we wo mu Bushiru, yabaye icyegera cya hafi cy’Akazu. Niwe wahawe kuyobora ikigo cya gisirikare cya Kanombe nyuma y’urupfu rudasobanutse rwa Col Mayuya wakiyoboraga. Bivugwa ko Mayuya yishwe ku mabwiriza ya Agathe Kanziga Habyarimana kuko yashakaga kwivanga mu mikorere y’Akazu.

    Raporo Duclert ivuga ko “Akazu” cyangwa “Réseau Zéro” kari kagizwe n’abahezanguni b’Abahutu baturuka mu Majyaruguru barimo abasivile n’abasirikare bari hafi y’umuryango wa Perezida kandi batari bashyigikiye na mba ibitekerezo byo gusangira ubutegetsi mu buryo bwa demokarasi.”

    Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangizwaga mu Ukwakira 1990, Akazu kagize uruhare mu gushinga agatsiko k’abicanyi bise ‘escadrons de la mort ‘ kari kagamije kwica abo badashaka barimo abanyapolitiki n’Abatutsi, kugira ngo barusheho kwanganisha Abahutu n’Abatutsi.

    Mu Akazu niho hacuriwe imigambi yo gushinga ibinyamakuru byashishikarizaga abahutu kwanga abatutsi birimo Radio rutwitsi RTLM n’ikinyamakuru Kangura.

    Gatanya no kwicisha umugabo we

    Kugeza ubu ntiharamenyekana abahanuye indege yari itwaye Habyarimana ariko Akazu na Agathe Kanziga bagiye batungwa agatoki kenshi, by’umwihariko kuko batari bashyigikiye ibiganiro by’amahoro bya Arusha.

    Kuri Kanziga we, kuba yari kwicisha umugabo we bari bamaranye imyaka 31 bifite indi mvano.

    Hari amakuru yagiye hanze mu 2007 ubwo Agathe yasabaga ubuhungiro mu Bufaransa yimwe kugeza n’ubu, aho umwe mu bayobozi b’u Bufaransa wari ukurikiranye iyo dosiye yavuze ko mu minsi yapfuyemo, Perezida Habyarimana yifuzaga gutandukana n’umugore we.

    Hari amakuru ko Habyarimana yapfuye yifuza gutandukana n’umugore we

    Ntabwo hasobanurwa impamvu Habyarimana yashakaga gatanya ariko birumvikana ko amakuru y’iyo gatanya yatanzwe n’umugore ubwo yashakaga ubuhungiro mu Bufaransa. Uwo muyobozi watangaje ayo makuru, yemeza ko kubera iyo mpamvu ya gatanya, Agathe na we yashoboraga kwivugana umugabo we.

    Muri Kamena 1994, Uwanyirigira Jeanne wari ufite imyaka 24 na Uwimbabazi Marie Claire wari ufite imyaka 22, abana ba Dr Emmanuel Akingeneye wari umuganga wihariye wa Habyarimana, batanze ubuhamya mu Bubiligi, bavuga inzira banyuzemo nyuma y’urupfu rw’umubyeyi wabo waguye mu ndege ya Habyarimana.

    Abo bakobwa bavuga ko ubwo amakuru y’ihanurwa ry’indege yamenyekanaga, bajyanywe mu rugo rwa Perezida bakahamara iminsi. Aho bahaboneye indi shusho ya Kanziga itandukanye n’iyo bari bazi ku mugiraneza washinze ikigo cy’impfubyi Sainte Agathe cyari giherereye i Masaka.

    Mu buhamya bwabo, bavuze ko bari kwa Habyarimana i Kanombe baje kumva amakuru y’uburyo ngo mbere y’umunsi umwe ngo Habyarimana ahanurwe mu ndege, Perezida Mobutu wayoboraga Zaïre yahamagaye Agathe amusaba kumenyesha umugabo we ngo ahindure urugendo kuko yari yamenye amakuru y’uko hari abashaka kumwicira mu ndege. Abo bana bavuga ko atabikoze kuko iyo aza kumuburira atari kujyayo.

    Raporo Duclert ivuga ko hari abantu bari bari hejuru mu butegetsi bashobora kuba baragize uruhare mu rupfu rwa Habyarimana. Hejuru ya byose hari Akazu kuko imigambi myinshi ariho yacurirwaga.

    Hari raporo y’ikigo gishinzwe iperereza ryo hanze mu Bufaransa, DGSE yo mu 1994 ivuga ko umwe mu basirikare bakuru ba FAR, yari yaravuze ko muri Mata 1994 hazaba akantu.

    Hari aho raporo igira iti “Tariki 1 Mata 1994, hari inyandiko yasinywe yemera ko ibikoresho birimo lisansi, intwaro nyinshi zivanwa mu kigo cya gisirikare cya Kanombe zijyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kimihurura cyabarizwagamo abarindaga Perezida. Kompanyi ebyiri z’abasirikare barwanira mu kirere (zarimo abasirikare nka 300) nabo boherejwe ku Kimihurura bavuye Kanombe. Byakozwe mu bwiru bukomeye ngo batabonwa n’Ingabo za Loni zari mu butumwa bw’amahoro (MINUAR).”

    “Uwo musirikare yavuze ko uko kongerera imbaraga kwari kugamije korohereza aba GP mu Kigo cya Kanombe kugira gno bashyire mu bikorwa umugambi wabo tariki 6 Mata.”

    Umugabo amaze gupfa, ubutegetsi bwasigaye mu biganza bya Agathe

    Guhera tariki 6 Mata 1994, ubutegetsi bwasigaye mu biganza bya Kanziga n’abari mu Akazu. Nibo bari bashinzwe kugena abajya mu buyobozi, kwemeza abagomba kwicwa n’ibindi.

    Mu buhamya bw’abana ba Dr Akingeneye bageze mu rugo rwa Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata, bavuga ko basanze abo muri urwo rugo barubiye, bakubita agatoki ku kandi ko ‘Abatutsi’ bagomba kwishyura urupfu rw’ “Umubyeyi”.

    Bavuga ko bahageze bagasanga “Mu ruganiriro hari umugore wa Perezida, umukobwa we Jeanne n’umugore wa Ambasaderi Renzaho. Mu ruganiriro hari hari imirambo irindwi.”

    Mu mirambo yari iryamye aho, hari harimo uw’umubyeyi wabo Dr Akingeneye. Bafashwe n’ikiniga, baramwegera ngo bamuririre, Agathe Habyarimana arabihangiriza, ngo “umwanzi atavaho ababona.”

    Bati “Yongeyeho ko ahubwo natwe dukwiriye gufata imbunda nk’umuhungu we Jean Luc wari ufite imbunda ya R4. Ubwo twatangiraga gusenga, [Agathe] yatubwiye mu ijwi ryo hejuru ko dukwiriye ahubwo kujya gufasha interahamwe kwikiza umwanzi. Muri ako kanya ababikira bashiki ba Perezida bari bahageze na Musenyeri wa Kigali. Twumvise Umubikira Godelieve [mushiki wa Habyarimana] wari mu gikoni avuga ko Abatutsi bose bagomba gupfa.”

    Muri urwo rugo, Uwanyirigira na Uwimbabazi bavuga ko biyumviye Agathe Habyarimana abwira abasirikare ko ikintu cyose bashaka gukora, bagomba kubanza kumubaza. Yabivuze ubwo bamubwiraga ko bashaka kwemeza Marcel Gatsinzi nk’Umugaba Mukuru usimbura General Déogratias Nsabimana wari waguye mu ndege imwe na Habyarimana.

    Kanziga n’Akazu baza imbere cyane ku rutonde rw’abateguye bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Agathe Habyarimana n’ubu ucyemeza ko Jenoside yamenye ibyayo ageze mu Bufaransa, abana ba Dr Akingeneye bavuga ko “Tariki 7 Mata, twiboneye n’amaso yacu ko umuryango wa Perezida wabaga uri mu byishimo igihe cyose babwirwaga amakuru y’uko utavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe.”

    Umusazi washatse gukomereza Jenoside mu Bufaransa

    Mu gihe ibihumbi by’Abatutsi bari bari kwicwa hirya no hino mu Rwanda, umuryango wa Habyarimana wabaye uwa mbere mu guhungishirizwa mu Bufaransa na mbere ya bamwe mu Baturage b’u Bufaransa bari bari mu Rwanda.

    Tariki 9 Mata ahagana saa saba z’amanywa nibwo u Bufaransa bwemeye guhungisha umuryango wa Habyarimana. Saa kumi z’umugoroba uwo munsi nibwo imodoka zitwaye Agathe Habyarimana n’umuryango we zirinzwe bikomeye zahagurutse aho bari batuye i Kanombe zerekeza ku kibuga cy’indege.

    Abantu 12 bo mu muryango wa Habyarimana binjiye mu ndege yagiyemo abandi Bafaransa 44, ihaguruka i Kigali saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 yerekeza i Bangui.

    Tariki 13 Mata 1994, Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Alain Juppé yabwiye Perezida ati “Umuryango wa Habyarimana kuri ubu wageze muri Centrafrique. Perezida Patassé ntabashaka. Hari uburyo bubiri, kubohereza muri Zaïre cyangwa mu Bufaransa”. Perezida Mitterrand yahise asubiza ati “Niba bashaka kuza mu Bufaransa, tuzabakira neza cyane.”

    Tariki 16 Mata, mu nyandiko Minisitiri w’Ubutwererane Michel Roussin yoherereje Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mu nama iherutse, Perezida yasabye ko uriya muryango wakwakirwa mu Bufaransa. Iby’ingenzi byateguwe ku buryo ku Cyumweru tariki 17 Mata bafata indege ku gicamunsi. Itike y’indege izishyurwa na Minisiteri y’Ubutwererane.”

    Roussin yavuze ko bemeye gucumbikira uwo muryango muri hoteli i Paris mu gihe kitarenze amezi atatu.

    Michel Roussin kandi yavuze ko icyo gikorwa kizatwara hafi ibihumbi 250 by’amafaranga yakoreshwaga mu Bufaransa (Amayero asaga ibihumbi 38). Icyakora yavuze ko ayo mafaranga Minisiteri ayoboye ndetse n’iy’Ububanyi n’Amahanga ntayo bafite, bityo ko bagomba kwitabaza DGSE isanzwe itanga ubutabazi mu bikorwa nk’ibyo mu gihe Minisitiri w’Intebe yabyemeza.

    Hari inyandiko yabonywe yanditswe na Jean-Marc Simon wari ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri avuga ko uwitwa Bazi yemeye kwishyura ayo mafaranga.

    Umuryango wa Habyarimana umaze kugezwa mu Bufaransa, icyo gihugu cyakoze ibishoboka byose ngo n’abandi bo mu muryango we bahungishwe. Agathe amaze kugera mu Bufaransa yakomeje gushyigikira Jenoside, ibintu Mitterrand yinubiye ubwo yahuraga n’abakozi b’Umuryango Médecins sans frontiers tariki 14 Kamena 1994, aho yavuze ko uwo mugore afite ‘amadayimoni”.

    Yagize ati “Twahaye icumbi Agathe Habyarimana, ariko ni umusazi ushaka gukomeza guhamagarira abantu gukora Jenoside kuri radio zo mu Bufaransa. Biragoye kumucubya.”

    Imyaka 27 ayimaze nta cyangombwa ariko abayeho mu mudendezo

    Akigera mu Bufaransa, mu butegetsi bw’icyo gihugu hari huzuyemo benshi mu bakoranye n’umugabo we. Bakomeje kumworohereza mu ngendo, agahabwa ibyangombwa bihimbano.

    Icyo gihe kandi ibya Jenoside yakorewe Abatutsi byari bikirimo igihu ku buryo uruhare rwe muri ayo mahano rutari rwakavuzwe cyane nk’uko biri ubu. Byamuhaye uburyo bwo gukomeza gutembera isi nta nkomyi.

    Ibiro Ntaramakuru Hirondelle byatangaje ko guhera mu 1994, Agathe Habyarimana yagiye yoroherezwa gutembera mu mahanga abikesha pasiporo y’abadipolomate yahawe na Gabon mu mazina atari aye ndetse n’indi yari yarahawe n’ubutegetsi bwa Zaire ikiyoborwa na Marshal Mobutu.

    Uruhare rwe muri Jenoside uko rwakomezaga kuvugwa, u Bufaransa bwafashe umwanzuro wo kumwima ibyangombwa by’ubuhunzi. Ni ukuvuga ko imyaka 27 ayimaze mu gihugu nta byangombwa.

    Mu 2004, Agathe yegereye ibiro bishinzwe kurinda impunzi mu Bufaransa OFPRA, nyuma agana Komisiyo yita ku mpunzi na Conseil d’État, ikigo kigira Guverinoma inama ku by’amategeko. Hose yahageze asaba ko yakwemerewa ubuhungiro barabumwima.

    Ubusanzwe abandi bafatiwe mu gihugu runaka nta byangombwa, feri ya mbere bahita bapakirwa bagasubizwa mu bihugu byabo.

    Igitangaje kuri Kanziga, ni uko yanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara u Bufaransa bwakomeje kumukingira ikibaba.

    Mu 2010 ubwo hari hashize ukwezi Perezida Nicolas Sarkozy asuye u Rwanda, Agathe yarafashwe hakurikijwe impapuro yari yarashyiriweho nyamara yaje kurekurwa nyuma.

    Uyu mugore wahoze avuga rikijyana muri Repubulika ya Kabiri, ashinjwa by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi mu 1992, gutoza Interahamwe, gutegura umugambi wa Jenoside n’ibindi.

    Mu 2017 yatunguranye avugira kuri VRT ko radiyo RTLM bamushinja gushinga ntayo azi.

    Yagize ati “Ntabwo nzi radio RTLM, ubundi se yakoraga iki? Uzi ko ntigeze nyumva? Umukozi wanjye rimwe niwe wigeze kumbwira ko hari radio ebyiri, RTLM na Muhabura ziri guterana amagambo. Sinigeze numva iyo radio, n’umugabo wanjye ntabwo yigeze ayumva, nta mwanya nari mbifitiye.”

    Kanziga yahakanye gutegura Jenoside nubwo ibimenyetso byinshi bigaragaza uruhare rwe mu kuyitegura no kuyigerageza.

    Icyo gihe yagize ati “Twamenye buri kimwe turi mu Bufaransa, ntacyo nakubwira ku bwicanyi. Ndakubwiza ukuri ko iyo umugabo wanjye aticwa, ubu bwicanyi ntibuba bwarabaye.”

    Ubu umupira uri mu maboko ya Perezida Macron nyuma yo kwemerera i Kigali igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushimangira ko nta wayigizemo uruhare ‘uzahabwa rugari mu Bufaransa’.

    Habyarimana n’umugore we mu birori ubwo bari bakiri ku butegetsi

    Kanziga ari kumwe na Papa Yohani Paul II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990

    Mu birori bitandukanye no mu nzinduko mpuzamahanga Habyarimana akenshi yabaga ari kumwe n’umugore we

    Agathe Habyarimana n’umuryango we bagihungira mu Bufaransa

    Raporo Muse igaragaza ko Agathe Habyarimana yakomeje gutanga amabwiriza ku bigomba gukorwa harimo no kwikiza abo adashaka nyuma y’urupfu rw’umugabo we

    Inkiko zo mu Bufaransa zagiye zitumiza Agathe Habyarimana kenshi nyamara nta na rimwe ziramuburanisha ku byaha bya Jenoside akekwaho

  • U Rwanda rwemejwe mu bihugu bitatu bizubakwamo uruganda rukora inkingo za COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 21 kamena 2021, ubwo yari mu Nama yiswe Qatar Economic Forum.

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Umugabane wa Afurika wihaze mu nkingo ari uko ugomba gutangira kuzikorera.

    Ati “Biroroshye Afurika igomba kuba umufatanyabikorwa ungana n’abandi bose bo ku Isi cyane iyo bigeze ku gukora inkingo aho gutegereza inkingo ziturutse aho hantu bazikorera. Aka kanya Afurika irajwe ishinga no kugerageza gukora ibyo, gushaka abafatanyabikorwa bo gutangiza ibikorwa byo gukora inkingo, dufite Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by’Imari, IFC, dufite Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, dufite abandi bafatanyabikorwa bashaka kuza gufatanya n’Umugabane wacu muri ibyo.”

    Yavuze ko u Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal aribyo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19.

    Ati “Mu gihe ibyo bizaba byatangiye gukora ndacyeka tuzabasha kubona inkingo dukeneye ku gihe ndetse n’Isi yose. Ku Mugabane wacu hazaba hari ahantu hatatu hakorerwa inkingo za COVID-19 ndetse ibi bihugu bimaze gutera intambwe ndende muri uwo murongo ibyo ni Afurika y’Epfo, Sénégal n’u Rwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibi bigo bizakora inkingo byifashishije ikoranabuhanga rya mRNA ndetse yemeza ko u Rwanda rugeze kure imyiteguro izatuma uru ruganda rutangira gukora.

    Ati “Tuzaba turi mu hantu ku Mugabane aho ibikorwa byo gukora inkingo bizabera ku Rwanda by’umwihariko, twakoranye n’inganda zifite ubunararibonye mu ikoranabuhanga rya mRNA.”

    “Iri ni ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu bintu byinshi, mu buhinzi cyangwa ku bindi byorezo. Twamaze kuganira n’abafite iryo koranabuhanga turi kuganira n’abantu bazatanga inkunga mu buryo bw’amafaranga ndetse ndatekereza ko mu mezi make dushobora gutangira gukora ibitarigeze bibaho.”

    Messenger RNA (mRNA) ni uburyo bushya buri kwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo z’indwara zandura zirimo na COVID-19.

    Uburyo bwa mRNA bwari bwaratekerejweho mbere hakorwa inkingo za Zika, ibicurane n’izindi, ariko abashakashatsi batangira kubukoresha hamaze kuvumburwa virusi ya SARS-COV2 itera COVID-19.

    Ahagana mu myaka ya 1990, ni bwo Umunya-Hongrie, Katalin Karikó w’imyaka 66 ubu, yagaragaje bwa mbere ko mRNA yakora mu ikorwa ry’inkingo ariko aterwa utwatsi.

    Inkingo z’Abanyamerika zirimo Moderna na Pfizer zakozwe muri ubwo buryo; mu gihe urwa Johnson&Johnson na rwo rwabo, AstraZeneca y’Abahinde, Sputnik V y’Abarusiya na Sinovac y’Abashinwa zakozwe mu buryo buzwi nka “adénovirus” bwifashisha utunyangingo twa virus ivurwa.

    Kugeza ubu inkingo zikorwa mu buryo bwa mRNA ziracyari nkeya ariko hagaragazwa ko kuzikora bitagoranye cyane nk’uburyo gakondo kuko zo zikoreshwa ibikoresho bisanzwe muri laboratwari gusa.

    Byitezwe ko uko ikoranabuhanga rizagenda ritera imbere mRNA izifashishwa mu gukora urukingo rumwe ruzajya rukingira indwara zose zandura zishobora kurwanywa, kuzikingira bigatandukanywa n’umubare wa doses zizajya zihabwa umuntu.

    Amakuru y’uko u Rwanda ruri mu hantu hazubakwa uruganda rukora inkingo za COVID-19 yanatangajwe kandi na Ngozi Okonjo-Iweala, uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) wanavuze ko Nigeria nayo ishobora kwiyongera kuri ibi bihugu bitatu.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze kure imyiteguro yo gutangiza uruganda rukora inkingo za COVID-19