Tag: featured

  • Abofisiye 47 bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Bangladesh bari kwigira ku bikorwa bya RDF (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aba basirikare bose uko ari 47 bari mu Rwanda kuva ku wa 20 kugeza ku wa 24 Kamena 2021, biga muri iri shuri rya Bangladesh NDC, baturuka mu bihugu by’u Buhinde, Malaysia, Nepal, Indonesia na Sudani y’Epfo.

    Iri tsinda riyobowe na Maj Gen Ashraful Islam, ryasuye Ibiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, RDF, rigirana ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, wabagejeho ishusho rusange y’ibikorwa bya RDF.

    Maj Gen Ashraful Islam yavuze ko impamvu yo kuza kwigira ku Rwanda ari iterambere rukomeje kugeza ku baturage barwo ndetse n’irya RDF muri rusange.

    Yagize ati “Kandi twishimiye kwiga amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uburyo igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma y’amateka mabi.”

    Aba basirikare ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse banasobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bindi basuye harimo Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko, basobanurirwa imikorere y’imishinga ya RDF irimo nka Zigama CSS, Ubwisungane mu kwivuza, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe n’ibindi.

    Biteganyijwe ko mbere yo gusubira muri Bangladesh, bazasura ibigo bitandukanye bya Leta ndetse bagirane n’ibiganiro na bamwe mu bayobozi batandukanye.

    Itsinda ry’abasirikare bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Bangladesh bagiranye ibiganiro na Lt Gen Jean Jacques Mupenzi

    Lt Gen Jean Jacques Mupenzi ashyikiriza impano Maj Gen Ashraful Islam

  • Ishusho y’i Nyabugogo mbere y’umunsi w’iyubahirizwa rwa Guma mu Karere (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ingendo hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali zihagarara, isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo ikurwa saa Tatu z’ijoro ishyirwa saa Moya.

    Ibyo byatumye bamwe bava aho basanzwe bakorera kubera ko batazi igihe iyo gahunda yazarangirira, abari baragiye gusura inshuti n’abavandimwe nabo basubira aho basanzwe baba mbere y’uko izo ngamba zitangira kubahirizwa ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021.

    Mu bo IGIHE yasanze i Nyabugogo bategereje imodoka zibageza iyo bajya mu ngendo bita ko zabatunguye, basobanuye ko imodoka zari zabaye iyanga.

    Iradukunda Fabrice washakaga imodoka imugeza i Muhanga, yavuze ko yahageze mu masaha y’igitondo ariko kugeza saa Munani yari atarabona itike y’imodoka.

    Yagize ati “Naje mu gitondo ariko kugeza izi saha ntabwo ndabona itike, ndacyari ku murongo.”

    Uyu musore usanzwe akorera ubwubatsi muri Kigali ariko akenshi akajya asubira n’i Muhanga bya hato na hato, yahisemo kujyayo kugira ngo ingendo zitazafungwa akabura uko agera iwabo.

    Yakomeje ati “Biragoye cyane. Ubwo ngiye kuba nkora aka hariya wenda ingamba bafashe nizidohoka nzabona kugaruka. Gusa urumva ko noneho kamwe kazaba gapfuye.”

    Nsabimana Emmanuel waturukaga i Musanze yerekeza i Nyagatare, na we yatangaje ko yabonye atagumayo ingendo zihuza uturere zifunze.

    Yagize ati “Biturutse ku mpamvu z’akazi n’iz’izi ngamba zafashwe batubwira ko tugomba kuba mu karere kandi ntabasha kuba muri Musanze kubera ko nta mikoro mfite yo kubayo, ngomba kwerekeza mu rugo.”

    Uretse abafashe ingendo zibatunguye kubera ingamba nshya, hari n’abari bafite ingendo zisanzwe ziteguye bahuye n’ikibazo cy’imodoka nke, bakaba biriwe bategereje.

    Mukankaka Espérance wari ku murongo w’abategereje imodoka zerekeza i Nyagatare, yavuze ko we yari yageze i Kigali kwivuza ariko yageze muri gare saa Kumi n’ebyiri z’igitondo ashaka itike, bakamuha iya saa Cyenda.

    Yagize ati “Haje abagenzi benshi habamo ikibazo cyo kubura imodoka, mpabwa itike ya nyuma.”

    Umuyobozi w’Abakorerabushake bakangurira abagenzi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 muri Gare ya Nyabugogo, Semungerere Abdelaziz, yabwiye IGIHE ko kubera ubwinshi bw’abagenzi hari ibitubahirijwe uyu munsi.

    Yagize ati “Abagenzi babaye benshi ku gipimo cy’abo imodoka yari gutwara bituma guhana intera bitubahirizwa. Ku bijyanye no gutwara 50%, abagenzi babaye benshi n’imyanya iba mikeya ugereranyije n’abagenzi bari bakeneye kugenda bituma guhana intera bitubahirizwa neza.”

    -  Bashimye ingamba zashyizweho

    Nubwo bwose bamwe bari bakerejwe n’imodoka zabaye nke abandi batarabona itike ariko bafite icyizere ko bazibona, abagenzi bose bahurije ku kuba ingamba zashyizweho zikwiye.

    Iradukunda yagize ati “Twararengereye pe! Twaragiye turirara ngo Coronavirus yagabanutse nyamara twese si ko twirinda kimwe. Ku ruhande rwanjye nashima ubuyobozi kuko ni bwo butureberera ejo hacu hazaza. Bagumye kuturebera na none hapfa byinshi.”

    Mukankaka na we yunzemo ko ingamba zashyizweho zikwiye kuko imibare y’abandura icyorezo yari yaragabanutse, abantu bakirara bigatuma ubwandu bwongera gutumbagira.

    Basabye abaturarwanda kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima kugira ngo icyorezo gihagarare, bityo imirimo izakomeze nta nkomyi.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kigaruka kuri izo ngamba kuri uyu wa 22 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Guma mu Karere atari Guma mu rugo kuko ibikorwa bizakomeza, bityo ko abantu badakwiye kwihuta birukankira mu byaro.

    Ku mpungenge zo kuba hari abashobora kuva muri Kigali bagakwirakwiza icyorezo, Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko inzego z’ibanze zamaze kwitegura uko bazakirwa.

    Yagize ati “Inzego z’ibanze ubu tumaze gukorana inama […] y’uburyo bagomba kwitegura kubakira. Ubusanzwe uko tubigenza iyo habaye ikibazo nk’iki ngiki, iyo bageze mu cyaro basanga babiteguye ku buryo bamenyekanisha abavuye mu mujyi, noneho akenshi bene abo ngabo bakanapimwa kugira ngo bataza kujya mu baturage batazwi. Bakabimenyesha inzego z’ubuzima bakanakurikirana imibereho yabo, haramutse hagize ugaragaza ibimenyetso bakabimenyekanisha bakamufasha kugira ngo yipimishe.”

    Guma mu karere yashizweho nyuma y’iminsi mike ubwandu bwa Coronavirus bwongeye gutumbagira. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 21 Kamena 2021 yerekanye ko mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 622, hapfa batandatu, ntihakira n’umwe.

    Abagenzi bari benshi imodoka zabaye nke muri Gare ya Nyabugogo

    Abagenzi baganiriye na IGIHE batangaje ko banze ko Guma mu Karere ibasanga aho bakorera kuko batazi igihe izarangirira

    Abagenzi bategerezaga imodoka batonze imirongo hirindwa umubyigano kandi bakambara udupfukamunwa neza

    Bamwe bagendanye n’ibyo bararaho n’ibindi biryamirwa

    Benshi babyutse bazinga utwangushye bashaka kujya mu ntara kubera gahunda ya Guma mu Karere yashyizweho mu gukumira ubwiyongere bwa Coronavirus

    Saa Munani zageze hari abagenzi batarabona itike z’imodoka zibajyana mu ntara

    Ubwinshi bw’abagenzi bwatumye hari guhana intera byirengagizwa kugira ngo babashe kuva muri gare

  • #COVID19: Mu Rwanda abandi 4 bapfuye, abanduye bashya ni 861 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 56 na 42 n’abagabo babiri b’imyaka 67 na 52 i Kigali, bakaba bahise batuma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba abantu 392.

    Abantu 247,402 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 315 bayihawe kuri uyu wa Kabiri.

    Imibare y’abandura ikomeje gutumbagira, by’umwihariko kuri uyu wa Kabiri bikaba bibaye ubwa mbere mu Rwanda habonetse abanduye benshi ku munsi umwe. Ni mu gihe mbere yaho ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021 mu Rwanda hari habonetse abanduye bashya 622, ku Cyumweru hari habonetse abanduye bashya 296, ku wa Gatandatu hari habonetse 469, mbere yaho ku wa Gatanu hari habonetse abanduye bashya 451, mbere yaho na none ku wa Kane hakaba hari habonetse abarwayi bashya 422.

    Ubwiyongere budasanzwe bw’iyi mibare buri mu byatumye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iterana tariki 21 Kamena 2021, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikomeye bigamije guhangana n’icyi cyorezo. Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri HANO.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Perezida wa Philippines yasabye ko abatemera gukingirwa Coronavirus bafungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Rodrigo Duterte akunze gutangaza udushya twinshi
    Perezida Rodrigo Duterte akunze gutangaza udushya twinshi

    Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo tariki 21 Kamena 2021, Perezida Duterte yagize ati “Urahitamo urukingo cyangwa se nkubone wafunzwe.”

    Ibyo Perezida Duterte yabivuze nyuma ya raporo zigaragaza ko ubwitabire bw’abaza kwikingiza Covid-19 kuri ‘sites’ zitandukanye mu murwa mukuru Manila bwari bukeya cyane.

    Ayo magambo Perezida Duterte yavuze, avuguruzanya cyane n’ay’abayobozi b’inzego z’ubuzima muri Philippines, kuko bavugaga ko iyo basaba abantu kuza kwikingiza Covid-19, ari ibintu bikorwa ku bushake bw’umuntu nta gahato.

    Duterte ati “Ntimunyumve nabi, hari icyorezo muri iki gihugu. Ni uko gusa numva mfite uburakari bukabije kubera Abanya-Philippines batumvira Guverinoma.”

    Kugeza ku itariki 20 Kamena 2021, abayobozi ba Philippines bari bamaze gukingira abantu bagera kuri miliyoni 2.1, uwo mubare rero ukaba ngo ari umubare muto cyane ugereranyije n’intego ya Guverinoma yo gukingira abantu Miliyoni 70 bitarenze uyu mwaka, muri iki gihugu gifite abaturage bagera kuri Miliyoni 110 .

    Perezida Duterte wakomeje kunengwa kubera ko yashyizeho ingamba zikomeye ku buryo bw’umurengera mu rwego rwo gukumira coronavirus, yakomeje guhagarara ku cyemezo cye cyo kutemerera amashuri kongera gufungura.


  • Minisitiri Habyarimana yagereranyije abacuruzi buriza ibiciro bitwaje Covid-19 n’abajura – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, yafatiwemo ingamba zitandukanye zo kwirinda Covid-19, zirimo no kuba mu masoko hagomba kujyamo 50% by’abantu bari basanzwe bayajyamo.

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isobanura ko 50% ireba uruhande rw’abacururiza muri ayo masoko ndetse n’abaguzi baza kuyahahiramo. Uretse kubahiriza uyu mubare ariko abantu basabwa no gukomeza gukurikiza andi mabwiriza yo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no kwibuka gukaraba neza intoki.

    Ni nyuma y’uko amasoko kimwe n’ahandi hahurira abantu benshi nko mu nzu z’ubucuruzi ari hamwe mu hashobora kuba intandaro y’ubwiyongere bwinshi bwa Covid-19, biturutse ku bantu benshi bahahurira kandi baba baturutse hirya no hino.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Habyarimana yavuze ko ari ngombwa kuzahura ubukungu ariko ko hagomba no kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, naho utazayubahiriza akazahanwa.

    Ati “Kugira ngo duhuze izahura ry’ubukungu no kurwanya icyorezo, hari uruhare abacuruzi n’abantu bikorera bakwiye kugira muri iyi gahunda, ndabivuga mu rwego rw’ubucuruzi n’imibare ariko icyo ushoye nicyo usarura.”

    “Niba utita ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 urasarura gufunga ubucuruzi bwawe. Uko gukaraba, uko guhana intera, guhinduranya abantu bagakora kimwe cya kabiri ubyitayeho ni cyo gishoro gikomeye.”

    Minisitiri Habyarimana yasabye ko hashyirwaho abantu bihariye bo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akurikizwa mu masoko.

    Ati “Mu byerekeranye n’amasoko turasaba kugira ngo babashe gushyiraho abantu bakurikirana, uko bahana intera, uko bakaraba. Kuba umuntu yajya ahagera mu minsi ibiri biraruta kutahagera na gato, iki kintu abacuruzi n’abikorera bakwiye kucyumva.”

    Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni ukuzahura ubukungu rero twinjire muri iyo gahunda, abashinzwe ibigo nk’amasoko n’ahandi hahurira benshi badufashe kubishyira mu bikorwa. Aho kugira ngo duhagarike byose ikigo n’iduka ritabyubahiriza bizabe bihagaze kugira ngo abandi bakomeze.”

    Minisitiri Habyarimana kandi yagarutse ku kijyanye no kwishyurana mu ikoranabuhanga avuga ko nta kintu guverinoma itakoze ngo bikorwe ariko usanga hari abadohotse ku kubikoresha.

    Ati “Habayeho kudohoka mu bakoresha kwishyurana mu ikoranabuhanga kuko guverinoma yakoze ibishoboka kugira ngo umuntu ugiye kwishyura umucuruzi ye kumuca amafaranga yihariye, kimwe n’abashobora kwishyurana kuri telefoni ntibacibwe amafaranga y’ikirenga.”

    “Ibyo kuba twarabishyizeho tukanabishishikariza abantu ni ikintu gishobora kudufasha kudahanahana amafaranga. Hari uburyo bw’amakarita ku bafite amakonte turakangurira abantu bo ku masoko no mu maduka ko bakoresha kwishyura kuri telefoni.”

    Aburiza ibiciro ni abajura

    Hirya no hino byagaragaye ko iyo habayeho ingamba zikomeye nka guma mu rugo cyangwa mu karere, abacuruzi baba babonye umwanya mwiza wo kuriza ibiciro bavuga ko biba byabahenze.

    Minisitiri Habyarimana yavuze ko abakora ibi bikorwa ari abajura baba bashaka kungukira ku bandi, kuko ingamba zifatwa ntaho ziba zibangamiye abatwara ibicuruzwa.

    Yagize ati “Buriya ni ubujura kuko muri gahunda yashyizweho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rurakomeza, nta na kimwe cyarutangiriye ntawe babwiye ngo atware ikamyo y’igice ni ukuvuga ngo ibicuruzwa yavanaga mu gace kamwe abijyana ahandi bizakomeza nk’uko bisanzwe.”

    Yakomeje agira ati “Nta mpinduka bifite mu rugendo rw’ibicuruzwa, byaba byiza ko tuzirikana ko ibiciro biriho bidashobora guhinduka kuko nta mpamvu yindi ihari.”

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima y’uko icyorezo gihagaze umunsi ku munsi igaragaza ko uhereye nko ku wa 11 Kamena ukageza ku wa 20 Kamena 2021, mu gihugu hose hari hamaze kuboneka ubwandu bw’abantu 3153.

    Ni mu gihe mu masaha 24 yari ashize ku wa 21 Kemena 2021, abantu batandatu barimo n’uruhinja bishwe na Coronavirus naho abayanduye baba 622.

    Amasoko yashyiriweho umwihariko mu guhangana n’ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus

  • Amajyaruguru: Urubyiruko ruri mu bukangurambaga budasanzwe bwo gukumira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyubako zikoreramo ubuyobozi bw
    Inyubako zikoreramo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni hamwe mu haganwa n’abantu benshi hakenewe ko bafashwa mu bwirinzi bwa Covid-19

    Urwo rubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi rutangaza ko mu bukangurambaga rumaze iminsi rukora, bugamije kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ashyirwa mu bikorwa, badasiba kubona abanyuranya n’ayo mabwiriza.

    Byiringiro Robert, ukuriye urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yagize ati “Mu bukangurambaga dukora, ntidusiba kubona abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19. Hari abagaragara bagendagenda mu mihanda batambaye neza udupfukamunwa, abandi batahurwa mu tubari bahanywera inzoga, bamwe muri bo banasinze kandi tuzi neza ko bitemewe”.

    Ati “Ikibabaje kurushaho ni uko hari abanga gutanga amakuru y’aho ibyo bikorwa bibera nyamara babizi neza. Bakabiharira inzego zishinzwe gukurikirana abayarengaho, bo ntibabigire ibyabo. Urebye ntabwo dutuje mu gihe hakigaragara ibikorwa nk’ibi bikomeje gutuma habaho ubwiyongere bw’icyorezo Covid-19, ari yo mpamvu ubukangurambaga twabwongeyemo imbaraga, tukaba twashyizeho na gahunda yo gukora amagenzura mu masaha ya nijoro, kuko ari na bwo ibyo bikorwa byinshi bigaragara”.

    Kigali Today yifashishije imibare Minisiteri y’Ubuzima ishyira ahagaragara buri munsi, y’uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze mu gihe cy’iminsi itanu ishize mu Ntara y’Amajyaruguru, ni ukuvuga guhera tariki 16 kugeza tariki 20 Kamena 2021, igaragaza ko Akarere ka Musanze ari ko kari ku isonga mu tugize Intara y’Amajyaruguru mu kugira umubare munini w’abanduye Covid-19, kuko abayanduye muri icyo gihe bagera ku 154.

    Ubukangurambaga ngo bararushaho kubukora no mu masaha ya nijoro kuko nabwo batahura abantu benshi baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Ubukangurambaga ngo bararushaho kubukora no mu masaha ya nijoro kuko nabwo batahura abantu benshi baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Gakurikirwa n’Akarere ka Burera gafite abantu 116, Akarere ka Rulindo hagaragara abanduye 64, Gicumbi 67 mu gihe Akarere ka Gakenke ariko kaza inyuma gafite 36.

    Igiteranyo cy’iyi mibare kigaragaza ko mu turere uko ari dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, mu gihe cy’iminsi itanu ishize, hagaragaye abantu banduye Covid-19 bagera kuri 439 hagati y’ayo matariki.

    Urubyiruko rwemeza ko ubu bwiyongere buhangayikishije, ibituma bakangurira buri wese kutagoheka mu gihe bikimeze gutya.

    Uwitonze Patricie, umwe mu bagize urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Gakenke na we avuga biyemeje gukora na nijoro.

    Ati “N’ubwo twari dusanzwe dukora ubukangurambaga mu baturage, dusanga igihe kigeze ngo turusheho kubwongeramo imbaraga, cyane cyane mu bugenzuzi dukora mu gihe cy’amasaha y’ijoro; kuko byagaragaye ko hari abantu bari bamaze kwirara, bitwikira ijoro, bakaduca mu rihumye, bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Aho usanga bamwe bahuriye nko mu tubari, ibirori bitemewe cyangwa andi mahuriro bakora mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo”.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iherutse gushingira ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Kamena 2021, n’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima; maze ishyiraho ingamba zihariye mu turere tumwe na tumwe, zatangiye kubahirizwa guhera tariki 17 Kamena 2021, hagamijwe gukumira ubwiyongere bw’icyorezo Covid-19.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru imirenge 10 yo mu Turere twa Burera na Gicumbi, mu gice cyegereye umupaka uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda, yashyiriweho amasaha ntarengwa, yo kuba ingendo zitagomba kurenza saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo.

  • Nitudahindura imyitwarire turagana mu yindi Guma mu Rugo – Minisitiri Ngamije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w
    Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima

    Mu kiganiro Dr Ngamije yahaye RBA ari kumwe n’abandi Baminisitiri hamwe n’Umuvugizi wa Polisi kuri uyu wa kabiri, yavuze ko habayeho kudohoka kw’abantu n’inzego bigatuma imibare y’abandura n’abahitanwa na Covid-19 yiyongera.

    Dr Ngamije yagize ati “Twe gutegereza ko tujya muri Guma mu rugo nk’uko twayigiyemo mu kwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu mu mwaka ushize, kandi nitudahindura imyitwarire ni ho tugana”.

    Yasabye abantu kumenya ko ibihe byahindutse bagafata ingamba zikomeye zo gukomeza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane cyane gukaraba intoki bakoresheje amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe.

    Ministiri w’Ubuzima yavuze ko habayeho kudohoka kw’abantu n’inzego nk’uko byagenze mu mpera z’umwaka ushize wa 2020, bigatuma habaho ubwiyongere bw’abantu muri Mutarama na Gashyantare muri uyu mwaka.
    Yavuze ko abantu badohotse ku mabwiriza igihe babonaga inkingo zije bagatangira kujya mu tubari, bagakora ubusabane mu bukwe n’ahandi hahurira abantu benshi kandi nta kwirinda guhari.

    Minisitiri Dr Ngamije avuga ko mu gihe inkingo zizaba zije ku bwinshi ari ho hazava igisubizo, ariko kugeza ubu ngo nta na 10% by’abagomba gukingirwa barazibona.

    Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rubavu ari ho abantu bibasiwe cyane, imibare ikaba irimo kuzamuka mu buryo budasubira inyuma, ariko ahandi ngo byagiye bihindagurika.

    Dr Ngamije avuga ko abantu bose bafite uruhare rwo kugabanya imibare y’abandura Covid-19 ikava kuri 622 (yagaragaye kuri uyu wa mbere) ikongera gusubira ku bantu bari hagati ya 15 na 30 bandura ku munsi.

    Avuga ko umubyeyi n’abana, umukoresha n’abakozi be, umuyobozi n’abo ayobora bose bafite uruhare mu gutuma amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa mu gihe Leta itegereje ko inkingo ziza zikagera ku baturage ari nyinshi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi na we avuga ko abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze bagomba kwita ku barwayi ba Covid-19 bari mu ngo kugira ngo batajya kwanduza abandi.


  • Gatsibo: Murekatete yituye hasi ahita apfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kamena 2021, bibera haruguru y’aho abagenzi bategera imodoka mu mudugudu wa Kabarore ya mbere, Akagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Urujeni Consolée, avuga ko amakuru bayamenye bayahawe n’abakozi ba Keza Saloon (Inzu y’ubwiza) bihutira kuhagera ndetse bamutwara kwa muganga ariko biranga arapfa.

    Ati “Bampamagaye ndetse banabwira na Police turaza tumutwara ku kigo nderabuzima cya Kabarore, ariko mu gihe abaganga bageragezaga, banashaka uko bamuha transfert yahise abagwa mu maboko”.

    Urujeni avuga ko uwo mubyeyi ashobora kuba yazize indwara ya diyabete akurikije ikizamini cyafashwe n’abaganga.

    Agira ati “Urebye ni diyabete yari arwaye kuko abaganga bakimwakira bihutiye kumupima basanga isukari yazamutse cyane bikabije. Gusa twese twababajwe ni ukuntu yatuvuyemo byihuse, abaganga bakigerageza ariko ni uko umunsi we wari uriya”.

    Ntibizwi niba Murekatete Chantal yari mu rugendo runaka cyangwa yari aje gutunganya imisatsi kuko yaguye imbere y’inzu itangirwamo iyo serivise.

  • Kenneth Kaunda: Umwe mu bakuru b’ibihugu mbarwa bemeye gutsindwa nta mananiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kenneth Kaunda
    Kenneth Kaunda

    Nyuma y’imyaka 27 yari amaze ku buyobozi, Kenneth Kaunda yatsinzwe amatora ndetse yemera ibyavuye mu matora nta mananiza, bitandukanye n’uko bikunze kugenda henshi ku isi, maze abererekera mugenzi we Frederic Chiluba wayoboye kuva mu 1991-2002 n’ishyaka rye The Movement for Multi-party Democracy (MMD).

    Nyuma yo gutsindwa amatora, Kaunda yavuye mu buzima bwa politiki ariko bitari burundu, kuko mu myaka yakurikiyeho yagiye agirana ibibazo n’ubuyobozi bwamusimbuye ndetse igihe kimwe Guverinoma imushinja ko yashatse guhirika ubutegetsi, ariko yihagararaho kigabo araburana aratsinda, ndetse aguma mu gihugu cye.

    Kumutera icyizere ahanini byatewe n’uko nyuma yo kubona ubwigenge, igihugu cyabayemo ubukene bukabije, mu 1980 abandi banyapolitiki barimo Frederic Chiluba bashinga amashyaka amurwanya kugira ngo barebe ko habaho impinduka muri Zambia yari imaze imyaka 16 iyobowe n’ishyaka rimwe rukumbi.

    Mu buzima bwe bwa nyuma ya Politiki, Kenneth Kaunda bakundaga kwita KK, yakoze ibikorwa byinshi bw’ubugiraneza afasha abatagira kivurira, ibintu byatumye abaturage bongera kumugarurira icyizere n’urukundo.

    Aba ni bamwe mu bagize icyo bamuvugaho atangiye kugera mu zabukuru. Umwe ati: “Njyewe mufata kimwe na Nelson Mandela na Martin Luther King”.

    Abandi bati: “Ni intwari mu ntwari…njyewe mufata nk’ikimenyetso cya Zambia…nta Zambia yari kubaho nta KK…ntiyigeze na rimwe acika intege na nyuma yo kuva ku buyobozi yakomeje kugaragara”.

    Kenneth Kaunda na we ageze mu myaka ye ya nyuma, yigeze kubwira itangazamakuru ko ashimira Imana akazi yakoze, ati: “Ndashima Imana yampaye kubaho iki gihe cyose nkageza iki gihugu ku ntambwe ikomeye”.

    Kimwe mu bintu bisanzwe byarangaga Kenneth Kaunda mu ruhame, ni agatambaro kera yahoranaga, ariko mu buzima bwe nk’umuyobozi, yagize uruhare nyamukuru mu gufasha ibihugu by’ibituranyi kubona ubwigenge harimo Namibia, Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

    Zambia yacumbikiye igihe kirekire abanyamuryango ba ANC, ishyaka ryaharaniraga ukwishyira ukizana kw’abirabura muri Afurika y’Epfo bari barakandamijwe n’abera mu gihe cya politiki ya yarangwaga n’amacakubiri ya Apartheid.

    Radio y’iryo shyaka yitwaga ANC Freedom Radio, Kaunda yayihaye uburengenzira bwo gusakaza ibitekerezo n’amakuru aho yari icumbikiwe Lusaka muri Zambia, urugamba rwa mbere rw’intwaro n’urwa politiki muri Afurika y’Epfo, ANC na rwo yaruteguye ibifashijwemo na Kenneth Kaunda.

    Kenneth David Kaunda yavutse ku itariki 28 Mata 1924 mu gace kitwa Chinsali muri Zambia, yajyanywe mu bitaro ku wa Mbere tariki 14 Kamena 2021 arembye cyane, atabaruka ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021 aguye mu bitaro biri i Lusaka mu murwa mukuru wa Zambia.

    Amakuru yatangajwe ku wa Mbere na Africanews avuga ko ibitaro yajyanywemo bizwiho kuba ari ikigo nderabuzima kivurirwamo abarwaye Covid-19, n’ubwo nta makuru araboneka avuga uburwayi bwamuhitanye ku myaka 97.

    KK yashakanye na Betty Kaunda babanye kuva mu 1946 kugeza muri 2012 ari bwo yitabye Imana akamusigira abana bane: Tilyenji Kaunda, Wezi Kaunda, Musata Kaunda Banda, Cheswa Silwizya.

    Usibye kuba yarabaye impirimbanyi yaharaniye ubwigenge bwa Zambia, hari n’amakuru avuga ko Kaunda yigeze kuba umuhanzi w’indirimbo zahamagariraga Abanyafurika guhaguruka bagaharanira ukwishyira ukizana. Yanditse n’ibitabo umunani; ariko ibyakunzwe cyane ni ‘Zambia Shall Be Free’ na ‘Letter to My Children’, yakinnye na filime yitwa ‘Comrade President’ yasohotse muri 2012.

    Nyuma y’akazi gakomeye muri politike no gufasha abatishoboye, Kenneth David Kaunda imyaka ye yanyuma yayibayeho mu rugo mu gihugu yakunze cyane akanakigeza ku bwigenge akivanye mu maboko y’Abongereza bakitaga Rhodesia y’Amajyaruguru, kimaze kubona ubwigenge kitwa Zambia.


  • Guverineri Habitegeko ahamya ko kwiga imyuga byaca ingeso mbi mu rubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rwiga imyuga mu kigo cya Nyange ruhamya ko umurimo watuma rutirukira gushakisha ubuzima mu mijyi
    Urubyiruko rwiga imyuga mu kigo cya Nyange ruhamya ko umurimo watuma rutirukira gushakisha ubuzima mu mijyi

    Guverineri Habitegeko ubwo yasuraga ishuri ry’imyuba rya Nyange muri Ngororero, yavuze ko umurimo ugira uruhare mu gutuma urubyiruko rubona ibyo ruhugiraho runiteza imbere, aho kugwa mu bishuko bikuruwe no kuba rwabuze icyo rukora, cyangwa ugasanga rwishoye mu mijyi kujya gushakisha imibereho yagombye kuba iboneka aho rutuye.

    Guverineri Habitegeko avuga ko kongera ibigo byigisha imyuka n’ubumenyi ngiro ari kimwe mu bisubizo byo gukemura ibibazo byugarije urubyiruko birimo n’ingeso mbi n’ubwomanzi.

    Yongeraho ko Intara y’Iburengerazuba irimo gushyira imbaraga mu kongera bene ibyo bigo kugira ngo urubyiruko rubone icyo rukora rwiteze imbere runateza imbere igihugu.

    Agira ati “Kwigisha imyuga urubyiruko ni kimwe mu bisubizo byo kurwanya bya biyobyabwenge mu rubyiruko, ingeso mbi z’ubusambanyi kuko burya ngo iyo umutwe ntacyo ufite cyo gukora uhinduka ikibuga cya Shitani, niba umwana ari gusudira urugi rw’umukiriya nihagira umuhamagara ngo amushuke ntabwo azamwitaba kuko azaba ashakisha amafaranga ngo yikemurire ibibazo”.

    Guverineri Habitegeko kandi ashishikariza Abanyarwanda guhindura imyumvire bagaha agaciro ubumenyi ngiro n’imyuga kuko aho igihugu kigeze abantu babayeho neza atari abize amashuri meshi ahubwo byagaragaye ko abafite ibindi bakora ari bo batanga akazi ku bize.

    Agira ati “Kumva ko umuntu uzabaho neza ari uwize akarangiza za kaminuza ni ukwibeshya cyane kuko usanga ahubwo abakora imyuga baha akazi abo barangije kaminuza, imyuga igira amafaranga menshi cyane abantu bahindure imyumvire hanyuma Leta nayo ibashe kubashyigikira”.

    Hari ibiganiro by’uko amashuri yose yatangira kujya yigisha imyuga

    Guverineri Habitegeko avuga ko Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda irimo kwiga uko abanyeshuri mu byiciro bigamo yaba amashuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza batangira kujya bigishwa n’imyuga kugira ngo babashe gukura bayikunze kandi nibarangiza amashuri abadakoze akandi kazi babe bagira icyo bimanrira kurusha kwirirwa bicaye.

    Avuga ko hari ikibazo gikomeye aho usanga abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye na za Kaminuza bakicara bakamara igihe ntacyo bafite bakora kandi abize imyuga bo bari kwinjiza amafaranga akaba asanga ibyiza ari uko n’abize amashuri asanzwe bakongeraho n’umwuga kuko ntacyo utwaye.

    Guverineri habitegeko asura ikigo cy
    Guverineri habitegeko asura ikigo cy’imyuga cy’urubyiruko cya Nyange

    Agira ati “Hari ibiganiro birimo gukorwa kugira ngo amashuri asanzwe nayo abe yakwigisha imyuga ariko turanasaba n’abarangije ayo mashuri kongeraho n’umwuga kuko birababaje kubona umuntu arangiza kwiga agakubita imyaka itanu nta kintu afite cyo gukora kandi abize imyuga barimo kwinjiza amafaranga”.

    Amashuri y’imyuga aracyari make ariko hariho gahunda yo kuyongera

    Abana biga imyuga bahamya ko ibafitiye akamaro kuko ibarinda kwiyandarika, kwishora mu biyobyabwenge no kwirukira gushakisha ubuzima mu mijyi, kuko usanga ari ho benshi bakomora ingeso mbi zinashora urubyiruko mu busambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Umutoniwase Jeanne Gentille wacikirije amashuri mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye avuga ko yagiye mu mujyi wa Kigali gushakishirizayo ubuzima ariko nta nyungu yakuyemo ahitamo kugaruka iwabo mu Karere ka Ngororero.

    Umutoniwase urimo kwiga imyuga mu kigo cy’urubyiruko cya Nyange avuga ko ubu amaze kumenya gusudira inzugi n’amadirishya kandi yatangiye kubona ibiraka bimubyarira amafaranga akaba asaba urubyiruko kwikuramo ko ubuzi bwiza babushakira mu mijyi, ahubwo abaturiye ibigo byigisha imyuga bakabigana.

    Agira ati “Mu mujyi nakoreraga ibihumbi 15frw nkora akazi ko mu rugo, ukwezi kwashira bakayampa ariko nareba icyo nayakoresheje nkakibura, ariko maze kugaruka mu rugo nkiga imyuga nta kintu cyananira kugikora mu busuderi kandi ndabona ejo hanjye hazaba heza ndanabishishikariza abantu tungana kuza mu myuga”.

    Umutoniwase amaze kumenya gusudira amadirishya n
    Umutoniwase amaze kumenya gusudira amadirishya n’inzugi

    Yongereraho ko zimwe mu ngaruka zigaragara ku bakobwa bajya gushakira ubuzima mu mijyi ahanini ari ugutwara inda batateganyije, naho abahungu bakishora mu biyobyabwenge akaba asaba Leta gushyira imbaraga mu kongera ibigo byigisha imyuga kugira ngo abakwiyemeza guhinduka babone aho biga.

    Gahunda ya Leta yo kwigisha imyuga iteganya ko nibura buri murenge ukwiye kugira ikigo kigisha imyuga ariko inzira iracyari ndende, ubuyobozi bukaba bwizeza ko hariho gahunda yo kubyongera no gushishikariza urubyiruko n’abarangije amasomo kwiga imyuga.