Tag: featured

  • Musanze: Barasaba guhabwa ingurane z’ibyangijwe hakorwa imiyoboro y’amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiyoboro yacukuwe yangije ibikorwa by
    Imiyoboro yacukuwe yangije ibikorwa by’abaturage bagasaba kwishyurwa

    Imirimo yo kubaka uwo muyoboro w’amazi, abaturage bavuga ko muri ako gace, yatangiye mu Ugushyingo 2020. Icyo gihe hari imirima yari ihinzemo imyaka itandukanye ikaba yaranduwe, kugira ngo uwo muyoboro uhanyuzwe.

    Abaturage babwiye Kigali Today ko ubwo ibyo byakorwaga, basabwe kuzuza ibisabwa byose, kugira ngo bahabwe ingurane z’ibyangijwe bidatinze, ariko ntibyakozwe.

    Umwe mu batuye mu Kagari ka Rurambo, ufite umurima wari uhinzemo ibishyimbo, yagize ati: “Abacukuye ahagombaga kunyuzwa iyo miyoboro, baje basanga twarahinze imyaka itandukanye. Harimo abo baranduriye ibishyimbo, urutoki, abaranduriwe ibigori, ibiti by’imbuto n’ibindi bihingwa bitandukanye. Icyo gihe badushyize ku rutonde, buri muntu bamubarira agaciro k’ibye byangijwe, badusaba no gutanga ibyangombwa by’ubutaka nabyo turabibaha batwizeza ko bahita baduha ingurane, none dore umwaka ugiye gushira tutarayihabwa”.

    Abaturage bo muri ako gace bavuga ko bagiye bashyirwa ku rutonde hagendewe kuri site imitungo yabo iherereyeho n’ubwo batazi umubare wazo; aho nibura buri site igizwe n’abatari munsi y’abantu 60, kandi ngo ntibishyuwe.

    Umurenge wa Remera ni umwe mu mirenge yakwirakwijwemo imiyoboro y’amazi, mu mushinga Akarere ka Musanze gafatanyijemo na WASAC, yo kwegereza amazi meza abatuye mu mirenge y’icyaro yo mu Karere ka Musanze.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, avuga ko abafite imitungo aho iyo miyoboro yanyujijwe, bagiye bishyurwa amafaranga y’ingurane z’ibyangijwe.

    Icyakora ngo mu gihe haba hari abasigaye batishyuwe, uyu muyobozi yabagiriye inama yo kugana ubuyobozi bw’Akarere, bugasuzuma icyatumye ingurane bemerewe batayibona, kugira ngo bikemuke.

    Yagize ati “Uwo mushinga wo gukwirakwiza amazi wakorewe mu mirenge itandukanye harimo uwa Busogo, Gataraga, Musanze, Remera, Gashaki, Cyuve na Muhoza; kandi aho hose, abari bahafite imitungo yangijwe ubwo imiyoboro y’amazi yahanyuzwaga, bagiye bishyurwa. Rero niba haba hari abafite ibibazo byo kuba batarabonye ingurane bari bateganyirijwe kandi barujuje ibisabwa, bagana Akarere kakabafasha kubikurikirana dufatanyije na WASAC, na bo bakishyurwa ingurane yabo”.

    Iyo miyoboro n’ubwo yari yacukuwe ngo abaturage bo mu Murenge wa Remera bagezweho amazi meza, mu gihe kiri hafi kugera ku mwaka abaturage bategereje ko ahari hacukuwe hashyirwamo amatiyo, bakabona amazi meza; none ubu muri iyi minsi baguye mu kantu, ubwo babonaga abaza kusubiranya iyo miyoboro badashyizemo amatiyo; bakagaragaza ko ibyo bikorwa n’ubundi hari ibiri kwangirika byiyongera ku byo batarabonera ingurane .

    source : https://ift.tt/3k0XKYg

  • Afghanistan:Abatalibani bafashe umurwa mukuru Kabul,Perezida arahunga #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'aba Taliban yabwiye umunyamakuru wa BBC Yalda Hakim ko “nta kwihorera kuzabaho” ku baturage ba Afghanistan.

    Suhail Shaheen yabwiye BBC ati: “Dusezeranyije abaturage ba Afghanistan, by'umwihariko abo mu mujyi wa Kabul, ko imitungo yabo, ubuzima bwabo biri mu mutekano – nta kwihorera kuzabaho ku muntu uwo ari we wese”.

    “Turi abakozi ba rubanda n'ab'iki gihugu”.

    “Ubutegetsi bwacu bwategetse ingabo zacu kuguma ku irembo rya Kabul – kutinjira mu mujyi. Dutegereje guhererekanya ubutegetsi mu mahoro”.

    Amakuru avuga ko Perezida Ashraf Ghani yahunze igihugu, mu gihe aba Taliban bageze i Kabul.Abatalibani bahise basaba guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

    Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y'umutegetsi wo hejuru muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu avuga ko yerekeje mu gihugu cya Tajikistan bahana imbibi.

    Umuvugizi w'aba Taliban yanavuze ko Abanya-Afghanistan bose bazagira uruhare muri leta ya kisilamu – bivuze ko Abanya-Afghanistan batari aba Taliban na bo bazayishyirwamo. Yanasezeranyije ko bazubahiriza uburenganzira bw'abagore n'ubw'itangazamakuru.

    Mbere ubwo aba Taliban bari ku butegetsi muri Afghanistan, hagati ya 1996 na 2001, bakoreshaga ubwoko bw'amategeko ya Sharia burimo no kwicisha amabuye uwafashwe asambana, guca ibiganza abahamwe no kwiba, ndetse no kubuza abakobwa kwiga kurenza bafite imyaka 12.

    Umuvugizi w'aba Taliban yavuze ko abagore bazemererwa kuva mu ngo bo ubwabo kandi ko bazakomeza kwiga no kujya ku kazi.

    Ariko ibyo bitandukanye n'amakuru arimo kuva mu bindi bice by'igihugu byigaruriwe n'aba Taliban. Mu mujyi wa Kandahar, abagore bakora muri banki babwiwe ko akazi kabo ubu kagiye kujya gakorwa na benewabo (abo bafitanye isano) b'abagabo.

    Mu tundi turere, hari amakuru ko abagore batarimo kwemererwa kugira aho bajya bonyine ndetse bagahatirwa kwambara imyitandiro ibapfuka hose.

    Umuvugizi w'aba Taliban yongeyeho ko ibitangazamakuru bizemererwa kunenga mu bwisanzure ibitagenda, ariko ntibijye mu “kwica umuntu ahagaze”, cyangwa guharabika, (ibizwi nka 'character assassination').

    Mbere yaho kuri iki cyumweru, aba Taliban basohoye itangazo bavuga ko inshingano ku mutekano w'uyu mujyi zigifitwe na leta ya Afghanistan kugeza muri aka kanya, rishimangira ko ibiganiro ku guhererekanya ubutegetsi mu mahoro bikomeje.

    Rikomeza rishishikariza Abanya-Afghanistan kuguma mu gihugu, rivuga ko aba Taliban bashaka ko abaturage “b'ingeri zose bibona mu butegetsi buri imbere bwa kisilamu bwa leta yubahiriza inshingano yo gukorera bose kandi ibereye bose”.

    Ariko hari amakuru avuga ko i Kabul humvikanye urusaku rw'amasasu kandi ko aba Taliban babonetse mu mihanda bafite amabendera.

    Ibyatangajwe n'aba Taliban kuri iki cyumweru bisa nk'ibigamije kumara impungenge amahanga.

    Ku wa gatandatu, mu ijambo rye rya mbere yagejeje ku gihugu kuva aba Taliban bakungikanya ibitero, Perezida Ashraf Ghani yavuze ko igihugu kiri “mu byago bikomeye”.

    Yongeyeho ko hari gufatwa ingamba zo kuvugurura inzego z'umutekano za Afghanistan.

    Ariko amakuru yose kugeza ubu avuga ko aba Taliban – intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Islam – nta kibazo gikomeye bahuye na cyo ubwo batangiraga kugenda berekeza i Kabul.

    'Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro'

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Afghanistan uriho muri iki gihe yagaragaye muri videwo, yatangajwe n'igitangazamakuru Tolo TV cyo muri iki gihugu, avuga ko hazabaho “guhererekanya ubutegetsi mu mahoro” na leta y'inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi). Yavuze ko Kabul itazagabwaho igitero.

    Ibiro ntaramakuru Associated Press – bisubiramo amagambo y'umutegetsi wo muri Afghanistan – byatangaje ko abari mu biganiro b'aba Taliban berekeje ku ngoro ya perezida gutegura “ihererekanya” ry'ubutegetsi.

    Umunyamakuru wa BBC uri i Kabul avuga ko amaduka n'amasoko menshi yafunze kuri iki cyumweru, kandi ko abantu bamwe barimo kuvuga ko “nta kindi gihe bigeze bahangayika cyane nk'ubu”.

    Ibiro bimwe bya leta na byo byafunze, hamwe na hamwe abasirikare n'abapolisi bata uburinzi bwabo.

    Kugera i Kabul bibaye hashize amasaha aba Taliban bigaruriye umujyi wa Jalalabad mu burasirazuba – nta kurwana kubayeho.

    Uku gutsinsurwa kwihuse kw'ingabo za leta ya Afghanistan kwatumye Perezida Ghani akomeza kotswa igitutu ngo yegure.

    Amerika yakajije ibikorwa byo guhungisha abakozi b'ambasade yayo i Kabul, aho yohereje abasirikare 5,000 bo gufasha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-abatalibani-bafashe-umurwa-mukuru-kabul-bahita-basaba-ikintu

  • #COVID19: Abantu 10 bitabye Imana, habonetse abanduye bashya 418 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 10 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 959. Abitabye Imana ni bagore 4 n’abagabo 6.

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku Cyumweru abasezerewe mu bitaro ari 10 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 16, abarembye ni 37.

    Abahawe doze ya mbere y’urukingo kuri iki Cyumweru ni 1,027 naho abamaze gukingirwa bose bakaba ari 889,995.

    source : https://ift.tt/2VPRxqj

  • Zambia: Perezida Lungu aravuga ko amatora atakozwe mu mucyo no mu bwisanzure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Edgar Lungu
    Edgar Lungu

    Ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko Perezida Edgar Lungu ari inyuma y’uwo bahanganye ukomeye, umunyemari Hakainde Hichilema, umenyerewe mu gihugu ku izina rya “HH” ry’impine y’amazina ye.

    Perezida yavuze ko indorerezi zo mu ishyaka rye rya Patriotic Front zirukanywe mu biro by’itora, bigatuma amajwi asigara atarinzwe.

    Mu kumusubiza, Hakainde Hichilema yavuze ko ibyo Lungu yatangaje ari igikorwa cya nyuma cyo gutakaza icyizere cy’ubutegetsi bucyuye igihe.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Edgar Lungu urimo gushaka manda ya kabiri y’imyaka itanu, yanavuze ko urugomo rwabaye mu ntara yabuzemo amajwi rwatumye igikorwa cyose [cy’amatora] gihinduka impfabusa.

    Yavuze ko ishyaka rye ririmo gutekereza ku kigiye gukurikiraho. Akanama k’amatora ka Zambia nta cyo kari kabitangazaho.

    Habaye urugomo mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba ndetse no mu Ntara y’Uburengerazuba, nk’uko itangazo rya Perezida Lungu ribivuga.

    Perezida Lungu yakomoje ku iyicwa ry’umukuru w’ishyaka rye rya Patriotic Front wo mu Ntara y’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba ndetse n’iry’indi mpirimbanyi y’urubyiruko yo mu ishyaka rye, mu bushyamirane bwabaye mu ntangiriro z’uku kwezi. Ubwo bicwaga, Perezida Lungu yahohereje ingabo zo kunganira izihasanzwe.

    Indorerezi zo mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU/UE) zasohoye raporo y’ibanze ku migendekere y’amatora, zivuga ko amatora yaranzwemo ingamba zitangana zo kugabanya ibikorwa mu kwiyamamaza, kugabanya ubwisanzure bwo guterana no gukora ingendo ndetse no gukoresha nabi kuba ku butegetsi.

    Kugera ku mbuga nkoranyambaga no ku murongo wa internet na byo byarahagaritswe ku wa Kane. Ku wa Gatanu, urukiko rukuru rwo mu murwa mukuru Lusaka rwanzuye ko kugera kuri internet bikwiye gusubizwaho mu buryo bwuzuye.

    Mbere, ibyavuye mu matora byari byitezwe gutangazwa ku wa Gatanu.

    Ariko kubitangaza kuri uwo munsi byarahagaritswe nyuma y’uko zimwe mu ndorerezi nkuru z’amashyaka zinenze akanama k’amatora kugerageza gutangaza ibyavuye mu matora bitaragenzurwa.

    Umukandida ashobora kwanga ibyavuye mu matora atanga ikirego mu rukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga. Ibi bituma umukandida watangajwe ko yatsinze amatora adakoresha ububasha bwe nk’uwatowe kugeza icyo kirego kimaze gusuzumwa.


    source : https://ift.tt/3g2BXOY

  • Mudugudu yakuwe ku buyobozi azira gukubita uwo basangiye kanyanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonibutse biravugwa ko yakubiswe n
    Niyonibutse biravugwa ko yakubiswe n’abo basangiye kanyanga

    Niyonibutse yabwiye Kigali Today ko uwo wari umukuru w’Umudugudu Turinimana n’abo bari kumwe bamukubise nyuma y’uko yanze ko banywera kanyanga iwe mu gihe utubari mu bihe bya Covid-19 tutemerewe gufungura.

    Icyakora Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye, Mbarushimana Emmanuel, yavuze ko umuturage yakubiswe n’abo barimo basangira kanyanga.

    Yagize ati “Ikibazo twagikurikiranye kandi biraboneka ko umuturage yakubiswe, ariko icyo twamenye ni uko barimo basangira kandi imirwano yatewe n’ubusinzi.”

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusarabuye bwahise bweguza uyu mukuru w’Umudugudu Turinimana ndetse busaba Niyonibutse kujya kwivuza mu bitaro bya Butaro kugira ngo harebwe ko atagize uburwayi bukomeye, nyuma ajye no kurega kuri RIB abamukubise.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye avuga ko nyiri akabari bamubuze ariko ubuyobozi bw’Umurenge bukaba ngo buzahana aba abaturage bagiye mu kabari mu bihe bya Covid-19 kandi bitemewe.


    source : https://ift.tt/3yRsJMC

  • Afghanistan: Abatalibani binjiye i Kabul, Perezida ahunga Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Ashraf Ghani biravugwa ko yahungiye mu gihugu cya Tajikistan
    Perezida Ashraf Ghani biravugwa ko yahungiye mu gihugu cya Tajikistan

    Perezida Ghani yiyongereye ku baturage benshi ba Afghanistan n’abanyamahanga bakomeje guhunga igihugu kubera igitutu cy’Abatalibani basa n’abamaze kwigarurira igihugu. Gufata igihugu kw’Abatalibani benshi barabifata nk’ibigiye gushyira iherezo ku ntambara bamaze imyaka 20 barwana bagamije gufata igihugu no gukora impinduka mu mitegekere yacyo.

    Abatalibani barushijeho gufata ibice bitandukanye by’Igihugu nyuma y’uko Leta zunze Ubumwe za Amerika zikuye ingabo zazo muri icyo gihugu, kuri ubu zikaba zohereje n’indege zo kuvana abakozi ba Ambasade ya Amerika muri Afghanistan.

    Amerika ifatwa nk
    Amerika ifatwa nk’aho ari yo yahaye ubutegetsi Abatalibani

    source : https://ift.tt/3xOng80

  • Rusizi: Abaturage baterwa ipfunwe no gufata udukingirizo ku karubanda – #rwanda #RwOT

    Umwe mu baganiriye na TV1 yagize ati “Agakingirizo nagafata, ariko hariya [dushyirwa] biba biteye isoni [kujya kugafata] kudufatira mu ruhame ntabwo byoroshye.”

    Undi mugore yunzemo ati “Sinahagarara [aho dutangirwa], byonyine n’uwambona yavuga ngo buriya ari gukora iki? Sinanahareba, mpanyura ngenda ndeba hirya.”

    Umukozi utanga udukingirizo mu Murenge wa Kamembe, Nsabiyaremye Cassien, yavuze ko udukingirizo dukunze gusabwa n’urubyiruko, kandi umubare munini ukaza kutureba nijoro.

    Ati “Umuntu akubwira ngo ‘njye mba numva ntagenda ari ku manywa’ [ngo njye gufata agakingirizo], ariko na wa muntu wumva atari buze hano, kubera ko [aka kazi] ari inshingano zanjye, iyo we ambwiye ko atari buze hano, ashobora kumbwira aho ari nkatumushyira.”

    Gahunda yo gushyira udukingirizo mu bice bihuriramo abantu benshi yagiyeho mu rwego rwo gufasha abifuza gukora imibonano mpuzabitsina ariko badafite ubushobozi bwo kwigurira udukingirizo cyangwa se badashobora kutubona hafi.

    Iyi gahunda kandi yari igendereye kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura izo ndwara, barimo abagore n’abagabo bakunze gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye.

    Abaturage bo mu Mujyi wa Rusizi bavuze ko baterwa ipfunwe no kujya gufata udukingirizo tuba turi ahantu hagaragarira abantu benshi

    source : https://ift.tt/3CRKkXp