Tag: featured

  • Hagiye kubakwa izindi gare mu Mujyi wa Kigali n’inkengero zawo – #rwanda #RwOT

    Iyo amashuri atangiye cyangwa afunze, iyo ibihe by’iminsi mikuru byageze cyangwa hashyizweho ingamba nshya zo kwirinda COVID-19, Gare ya Nyabugogo igaragaramo umubyigano ndetse bamwe bakabura imodoka zibatwara.

    Mu gukemura icyo kibazo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yabwiye The New Times ko hagiye kubakwa izindi gare ebyiri ziyunganira.

    Imwe izubakwa i Gahanga muri Kicukiro, indi yubakwe i Rusororo muri Gasabo. Ni ukuvuga ko buri karere mu tugize Umujyi wa Kigali kazaba kagize gare yako kuko Nyabugogo iri muri Nyarugenge.

    Yagize ati “Nk’uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi kibyerekana, tuzaba dufite gare z’imodoka mu myaka ibiri iri imbere kugira ngo dukemure ikibazo cy’umubyigano uhora mu ya Nyabugogo.”

    Dr Mpabwanamaguru yavuze ko Gare ya Gahanga izubakwa kuri hegitare 40,4 itware hafi miliyari eshatu z’amafaraanga y’u Rwanda, mu gihe iya Rusororo izubakwa kuri hegitari 115,4 igatwara miliyari eshanu.

    Uwo muyobozi yakomeje agira ati “Iyo gare yubatswe haboneka n’aho ibikorwa by’ubucuruzi byinshi byakorerwa ndetse bigatanga amahirwe y’akazi kuri bamwe.”

    Bamwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi rusange bagaragaje ko bishimiye ibyo bikorwa remezo bigiye kuza kubafasha.

    Uwitwa Bizimana Alex yagize ati “Tuzashobora gutwara abantu nta muvundo kandi ibyago byo gukora impanuka byahoraga bihari bizagabanuka.”

    Uretse izo gare ebyiri zatangajwe n’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko hari umushinga wo kubaka gare z’imodoka mu turere duhanye imbibi na Kigali.

    Harimo nk’iya Kamonyi izajya ifasha abaturuka mu Majyepfo n’iy’i Shyorongi ku bava mu Majyaruguru.”

    Bamwe mu bakora ingendo bavuze ko bizeye ko nizimara kubakwa bizabakemurira ikibazo cyo kubura imodoka bahuraga na cyo.

    Uruvunganzoka rw’abagenzi bahurira muri Gare ya Nyabugogo berekeza mu Ntara zose z’igihugu

    source : https://ift.tt/3AMpMxG

  • Gicumbi: Umugabo yiyahuye nyuma yo gukubita inyundo umugore we n’umukazana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo Mbikamunda yamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Rubaya, yemeza ko uyu mugabo wari uzwi mu itsinda ry’abarembetsi we n’abahungu be, yemeza ko yagiranye amakimbirane n’umugore we ahita amukubita inyundo mu mutwe mu buryo bukomeye.

    Bivugwa ko Mbikamunda akimara gukora aya mahano umukazana we muri uwo mwanya yatabaye na we ahita amukubita inyundo mu mutwe abona kwiyahura akoresheje umuti bashyira mu myaka witwa kiyoda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Bayingana Theogène, yemereye IGIHE ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we anashimangira ko yari amaze amezi abiri gusa afunguwe.

    Yagize ati “Ni byo yiyahuye akoresheje umuti ushyirwamu myaka, ubusanzwe yari umuntu wakunze kurangwa n’ibikorwa by’uby’uburembetsi no gucuruza kanyanga ndetse no kuyitwara kandi yari yarananzwe kenshi ku buryo ubu yari amaze amezi abiri gusa afunguwe kuko ubwo aheruka gufungwa yari yazize gutema inka y’umukuru w’umudugudu ngo kuko yamutanzeho amakuru y’uburembetsi.”

    Akomeza avuga ko uyu mugabo Mbikamunda akimara gukora aya mahano we n’umugore we ndetse n’umukazana we bahise bajyanwa mu Bitaro.

    Ati “Twahise dutabara tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubaya ariko na bo bahita bamwohereza ku Bitaro bya Byumba.”

    Yongeyeho ko Umugore wa Nyakwigendera n ‘umukazana we kugeza ubu barembeye mu bitaro bya Byumba aboneraho gushishikariza abaturage kuva mu bikorwa by’uburembetsi nk’abaturiye hafi y’umupaka kuko bitemewe.

    Ibiro by’Akarere ka Gicumbi

    source : https://ift.tt/3CRgv9j

  • Umudive wabonye ’licence’ bwa mbere mu Rwanda: Ikiganiro na Pst. Ezra Mpyisi ufite amateka yihariye – #rwanda #RwOT

    Ezra Mpyisi arabura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka ijana ariko ubuhanga buri mu magambo avuga, ni umwimerere nk’umusore w’imyaka 30. Ni umwe mu nararibonye nke u Rwanda rusigaranye kuri ubu, kuko aruzi neza rukiri ibihuru, ku Muhima hagitaha impyisi, i Rwamagana hakiri amashyamba, Rukali ikiri Umurwa Mukuru w’u Rwanda.

    Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

    Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960 ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

    Mpyisi u Rwanda aruherukamo ubwo, yagiye hanze nk’impunzi arugarukamo mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe.

    Yaganiriye na IGIHE, ava imuzi amateka y’ubuzima bwe, urwibutso afite ku bihe byashize n’ibibazo byugarije igihugu muri iki gihe nk’inda ziterwa abangavu, ruswa, ibyerekeye amadini n’ibindi.

    Nubwo bamwe bakeka ko ashaje ubuzima abayemo buratangaje. Ubwo namusuraga nasanze yicaye mu ruganiriro, akikijwe n’ibitabo by’amoko yose ariko ari gusoma Bibiliya.

    Hari umusore nahasanze wanyongoreye ko aryama amasaha make ku munsi, undi mwanya akawuharira gusoma. Yanambwiye ko ari kwandika igitabo nubwo icyo kizaba kivugaho nahavuye ntarakimenya. Mudasobwa yifashisha acyandika yo nayirabutswe iri imbere ye mu ruganiriro.

    IGIHE: Pasiteri Ezra Mpyisi ni muntu ki?

    Mpyisi: Navutse mu 1922, mvukira hafi y’i Nyanza ahari hari umurwa w’umwami. Njya mu ishuri ry’abadiventisiti, imyaka itangira nayigiye Rwamwata iwacu, ikurikiyeho nyigira i Gitwe mu misiyoni y’abadiventisiti. Ndakomeza kugeza ubwo nabaye mwarimu.

    Kaminuza nayigiye muri Zimbabwe, abazungu ni bo bategekaga, ni bo banyoherejeyo. Ninjye mudiventisiti mu bo mu Rwanda, Burundi na Congo, wabonye bwa mbere icyangombwa cy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana (Théologie).

    Mba pasiteri, nkanigisha abandi bapasiteri, ndabikora ariko ndi pumbafu. Ubupasiteri nabuhawe mu 1951 kandi ntigiza nkana, nzi ko ndi mu idini y’ukuri izanjyana mu ijuru, nzi ko ibyo nkora ari iby’ukuri. Nkavuga uko nigishijwe, nta gutekereza, ndi kasuku babwira na yo igasohoka ikavuga.

    Mbibamo, njya mu mahanga ndahaba, ndahakora mba impunzi igihe kiragera ndahunguka, ngaruka mu Rwanda.

    Ariko iki gitabo cyitwa Bibiliya sinyurwe, ibikirimo nkabona ntabyumva kandi narize Tewolojiya muri Kaminuza, nkabitwara nk’uko abandi babitwara. Nkomeza kucyiga, kugeza ubwo naje kumenya iki gitabo cyitwa Bibiliya. Ni impumeko y’Imana ariko cyanditswe n’abantu, kikabamo ibintu by’amafuti n’iby’ukuri.

    Iby’amafuti byashyizwemo n’abo bacyanditse, iby’ukuri ni uko gikomoka ku Mana. Ubu ni byo ndimo.

    IGIHE: Urangije kwiga muri Zimbabwe wahise ukomereza mu biki?

    Mpyisi: Muri Zimbabwe nagiyeyo ndi impunzi, ndangije njya mu mahanga. Narangije mu 1964, nagarutse mu Rwanda ejo bundi mu 1997.

    Nagiye muri Kaminuza mfite abana batatu, kera abantu bigaga babyaye.

    IGIHE: Ubwo kwita ku muryango n’amasomo ntabwo byakubangamiraga?

    Mpyisi: Byari imvune ikomeye ariko misiyoni ikabidufashamo.

    Ubu rero ndigisha Bibiliya mu buryo bushya. Ubu bagenzi banjye b’abapasiteri n’abapadiri baravuga ko nataye umutwe, burya iyo umuntu ari pumbafu, abantu bamukomera mu mashyi kuko na bo ari pumbafu. Waca akenge abagukomeraga mu mashyi bakakuvuma. Ubu mfite ibibazo ariko nkisunga iki gitabo Bibiliya, nkumva icyo kivuga.

    Nkamenya inkomoko y’amadini ishyano ryose yuzuye mu Isi. Burya ni abiri gusa, nta dini ya gatatu ibaho. Ni idini y’Imana n’iya Satani. Indi se yaba iya nde? Icyo ni ikintu gitangaje namenye.

    IGIHE: Ariko n’abo bandi bakoresha icyo gitabo

    Mpyisi: None se abicana sibo basoma iki gitabo? Imana se irica? Imana ifite ibirango birindwi biyiranga, urabizi? Satani we ibimuranga ni ibihumbi n’ibihumbi. Icya mbere ni ugukora ibyaha, abakora ibyaha ni aba Satani kandi ibihembo by’ibyaha ni urupfu. Intsinzi y’icyaha ni Imana.

    IGIHE: Ese habaho umuntu udakora icyaha?

    Mpyisi: Ufite Yesu, uri mu idini ya Yesu ariko amufite mu bwonko, si ukumuvuga ku rurimi. [Agomba kuba] yaramutashye mu bwonko, ari we uyobora ibitekerezo bye, kandi uyoborwa n’ibitekerezo bya Yesu ntiyica.

    Abakora ibyaha bapfuye bazazuka noneho bapfe urw’iteka ryose. Yesu ntiyaje kunkiza urwa none rwo gupfa nkazazuka, yaje kunkiza urw’iteka ryose. Uwakoze ibyaha akabireka azazuka ubutazongera gupfa.

    IGIHE: Ese wamenye ryari ko wahoze usoma Bibiliya bunyuguti?

    Mpyisi: Bitwara igihe, ugenda uvumbura duke. Ntabwo navuga itariki, hapana! None nunguka aka, ejo nkunguka akandi. Ako nungutse nkagacyura mu bwonko bwanjye. Nta tariki n’iri joro hari ibyo naraye nungutse.

    Abandi ngo Yesu arababonekera! Njye ntarambonekera, ndi umuntu si ndi ihene, sindi inka. Ndatekereza, ngasoma nkamenya,nkicuza.

    Abandi ngo babonekewe, kandi ubwo ni abadayimoni bamubonekeye, ngo ni abamalayika kandi ari abadayimoni. Abamalayika ba satani bakakubonekera, bakiyita ab’Imana.

    IGIHE: Hari abantu bamaze iminsi bafatwa na Polisi bagiye gusengera mu butayu, munsi y’amabuye, bakajyayo bihabanye n’ingamba zashyizwe zo kwirinda Covid-19, ubavugaho iki?

    Mpyisi: Mu birango birindwi biranga Imana, ibera hose icyarimwe. Wagiye iriya kwenda iki? No mu nzu yawe irahari. Ntibwirwa kuko izi byose n’ibyo utekereza utarabivuga irabizi, urayibwira iki? Urayisaba ngo igukize Corona? Corona yaje Imana yagiye he? Yari yapfuye se, Imana irapfa?

    Uravuga ngo igukize Corona? Yaje itayireba se? Kuki itayihagaritse mbere? Umva amasengesho ukuntu ari amashenzi. Ngo nkiza iyi ntare irandya, yaje Imana yagiye he? Yari yasinziriye se mama?

    IGIHE: Hari ikibazo gihangayikishije muri iyi minsi kijyanye no guterwa inda kw’abangavu, umuti uhamye ubona waba uwuhe?

    Mpyisi: Baze mbahe umuti wo gusambana. Iki gitabo [Bibiliya], uragisoma [cyagucengera] ukabicikaho pe!

    IGIHE: Ariko n’ubundi Abanyarwanda benshi ni abakiristu, icyo gitabo baragikoresha

    Mpyisi: Ariko ntibazi uwo muti kandi bafite Bibiliya. Utwangavu twacu ibihumbi n’ibihumbi, ingimbi ibihumbi n’ibihumbi, ese ko bavuga abangavu ntibavuge ingimbi? Abangavu nibo bitera inda se? Umva urwo Rwanda rw’ejo rurashize.

    IGIHE: Ibyo gukoresha agakingirizo n’indi miti yo kuboneza urubyaro ntacyo byafasha?

    Bibasha guhagarika na SIDA se? Ndaguha intsinzi itagabanya, itsembaho. Ntuzapfe wanduye ariko igihe usambana, nta ntsinzi. Intsinzi yo gusambana iri aha muri iki gitabo. Ni ukugira Yesu mu bwonko bwawe.

    Ruswa ntiyatesheje abayobozi umutwe? Ngo miliyari zabuze kandi abazitwaye ntawe twumvise afungwa, kandi miliyari zagiye.

    IGIHE: Hari igihe ibimenyetso bibura

    Mpyisi: Ibimenyetso se uzapfa ubibonye? Kuki wigiza nkana? Sha, ariya mafaranga bajyanye i Rwamagana berekana ibirundo, ibirundo byatwawe n’imodoka ahari ebyiri, byatwawe n’umujura wavuye hanze? […] Uze nguhe intsinzi yo kunyurwa n’uduhumbi twawe 50 uhembwa kandi wumve ukize. Unyurwe no kugura akamodoka ka miliyoni eshatu, abandi bagura iza magana, si icyo gituma bajya kwiba se? Abo babona ikibahaza se?

    Nk’ariya mafaranga bibye, zirikana Abanyarwanda bagiye gupfa bajyaga gukizwa no kuvurwa na yo. Nawe ukavuga ngo Corona? Umunyarwanda ni we Corona. Uwibye ariya mafaranga ni Corona mbi. Muze mbabwire intsinzi […] bati tukugize Meya, tukugize Minisitiri, uti sinshaka. Wowe wahakana iyo ntebe? Ikiruta ibyo byose ni cyo nashyikiriye.

    IGIHE: Ntabwo wigeze wifuza kuba muri iyo myanya?

    Mpyisi: Sinakubwiye ko nari pumbafu? Nari uwo mvuga none sinkiri we. Umva icyo nshimira Imana, ndiyizi sinkiri wa wundi.

    IGIHE: Ubwo ushaka kuvuga ko nidusoma neza Bibiliya ibibazo byose bizashira?

    Mpyisi: Uzaba undi. Bati ka gahungu kari karatubujije amahoro, nimugasange mwumve uko kameze, kararyoshye ni impamo!

    IGIHE: Kuba umupasiteri cyangwa padiri yasezeranya abageni, umukobwa atwite ubifata ute?

    Mpyisi: Ubasezeranya se we ni muzima? Banza urebe ubasezeranya mbere yo kujya muri abo. Uzi abantu yishe? None uramubuza gusezerana. Umubuza kujya gushyingirwa se ni nde, ko na we asambana?

    None uramubuza gusezeranya abatwite! Uzi abantu yishe, uzi abantu yirukanye ku mirimo abarenganya, abana babo bagapfa basabiriza, none ngo ntiyashyingira? Shyingira. Urabyanga uri nde se? Uricana ukabuza abantu gushyingira?

    IGIHE: Ukurikije uko urubyiruko rwitwara muri iki gihe, ni iyihe nama warugira ngo ejo habo harusheho kuba heza?

    Mpyisi: Baze mbajyane muri Bibiliya [..] Yesu ntabwo yaje kuduha amafaranga, yaje kudukiza. Ntiyaje kudukiza Corona, yaje kudukiza gukora icyaha.

    Mpyisi avuga ko abantu bamenye neza icyo Bibiliya yigisha, hari ibibazo bitandukanye byagabanyuka

    source : https://ift.tt/3m77Klx

  • Ubuzima bwabaye ingume: Covid-19 ishobora kwenyegeza ruswa ishingiye ku gitsina – #rwanda #RwOT

    Covid-19 ikigera mu Rwanda, Guverinoma yafashe ingamba zikakaye zirimo gufunga ibikorwa byose, abantu bajya mu rugo. Muri iyo nkundura Nadia yatakaje akazi kuko aho yakoraga bari bafunze.

    Kuva icyo gihe, uyu mukobwa wabashaga kwigurira icyo ashatse, akiyishyurira ishuri ndetse agafasha bamwe mu muryango, ubuzima bwamubereye ingume.

    Yabwiye IGIHE ko kubera uburyo ubuzima bukomeye, ubu icyo yasabwa cyose ngo abone akazi kamuha amafaranga amufasha gukemura ibibazo by’ibanze nka mbere, yagikora.

    Ati “Ibaze wari usanzwe ufite akazi wimenyeraga buri kintu ndetse ukagira n’icyo ukora no mu rugo. Muri ibi bihe ubwo habaye hari ikintu cyatuma ibyo bisubiraho nagikora. Erega n’akazi karabuze!”

    Uyu mukobwa ni umwe mu bihumbi by’abatakaje akazi mu bihe bya Guma mu Rugo, byatumye ubuzima bwabo busubira hasi, bikaba byatuma hari abishora mu bikorwa cyangwa ingeso mbi, cyangwa se hakagira ababyuririraho babafatirana.

    Impirimbanyi zitandukanye mu guteza imbere abagore n’izirwanya ruswa, zigaragaza ko ingaruka za Covid-19 zishobora kuzenyenyegeza ubwiyongere bwa ruswa ishingiye ku gitsina.

    Urubyiruko ni bo benshi bagezweho n’izi ngaruka za Covid-19, kandi bakomeje guhura n’ikibazo cy’ubushomeri ndetse mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga benshi bavugaga ko muri Afurika hateye ikindi cyorezo cyitwa Poshvid-20 [Umufuka urimo ubusa].

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, bwerekana ko kubera ingaruka za Covid-19 ubushomeri bwavuye kuri 16% muri Kanama 2020 bugera kuri 20.3% muri Gushyingo 2020 ndetse benshi mu babuze akazi ari abakobwa kuko biyongereyeho 2.6% ugereranyije n’abahungu biyongereyeho 1%.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appolinaire yavuze ko ibibazo bya Ruswa ishingiye ku gitsina byiyongereye kandi bishobora no kuziyongera kurushaho kubera ingaruka za Covid-19.

    Yatanze urugero rw’umwe mu bakobwa wabagejejeho ikibazo cyamubayeho, ubwo yajyaga gusaba akazi, umukoresha akabanza kumusaba ko baryamana.

    Ati “Hari ubuhamya bw’umwana w’umukobwa yatugaragarije igihe twari tuvuye muri Guma mu Rugo, aho yagiye gushaka akazi muri hoteli imwe, nuko umukoresha aramubwira ati ’mbere y’uko nguha aka kazi ugomba kumpa ishimishamubiri [ruswa ishingiye ku gitsina’].”

    “Tumubajije uko yabyitwayemo twasanze ari umwana w’umukobwa wihagazeho, kuko yabwiye uwari ugiye kumuha akazi ko ikimuzanye ari akazi ko gukora muri hoteli atari ugukora imibonano mpuzabitsina n’abakiliya cyangwa n’umuyobozi we.”

    Ubutwari nk’ubwo bwo kwivana muri icyo kibazo, bwongeye kugaragara mu kwezi gushizwe, ubwo inzego zishinzwe ubugenzacyaha zataga muri yombi umwe mu bakoreraga sosiyete icunga umutekano ya HIGHSEC CO Ltd, wafashwe akekwaho kwaka ruswa y’igitsina abakobwa babiri yari yahaye akazi ku bitaro bya Gisenyi.

    Uwo mugabo yafashwe umugambi atarawugeraho ariko yari yaranze gutanga konti zabo ngo bahembwe, mu gihe batararyamana na we.

    Nubwo ari ubutwari guhakana ruswa nk’iyo, hari bamwe mu bakobwa bumvikanisha ko bayisabwe biteguye kuyitanga kubera ubuzima bubi bwatewe na Covid-19, nubwo babizi ko harimo ingaruka nyinshi.

    Hari umukobwa urangije muri imwe muri Kaminuza zikomeye mu Rwanda, ibijyanye n’ubukungu. Nta kazi arabona ariko avuga ko aramutse asabwe ruswa y’igitsina, yiteguye kuyitanga.

    Yagize ati “Nabyemera tu, kuko hari n’abararanira ubusa.”

    Inzego z’abikorera ziratungwa agatoki mu higanje ruswa y’igitsina

    Umuyobozi ushinzwe kongera ubushobozi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Nkundimfura Rosette, yavuze ko iyi ruswa ishingiye ku gitsina yeze mu Rwanda cyane mu nzego z’abikorera ndetse ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo icike burundu.

    Ati “Ntabwo abahungu bahura na yo cyane kuko umuhungu bashakaho ruswa kenshi bamusaba amafaranga […] ariko iyo bigeze ku bakobwa n’abagore, bareba ruswa y’igitsina kuko hari nubwo bibaho ugasanga n’iyo yatsindira akazi, ntibashobora kumuha ‘contract’ batabanje kumusaba ko baryamana.”

    “Iki ni ikintu kimaze gufata indi ntera mu Rwanda nubwo bitajya hariya ku ma radiyo, cyangwa televiziyo ngo babivuge kubera ko n’abashaka kubivuga babivugira mu gikari, ariko biragoye ko yacika.”

    Mupiganyi avuga ko abakwa iyi ruswa bakwiye kwihutira gutanga amakuru amazi atararenga inkombe, kugira ngo ikibazo gikurikiranwe hakiri kare byorohe kugikurikirana.

    Ati “Icyo nakwizeza ni uko iyo hari umuntu uduhaye amakuru, gufatirwa mu cyuho ni ibintu byoroshye kuko dufite bamwe bafatiwe mu cyuho barimo bagerageza kwaka umuturage ruswa ishingiye ku gitsina, ndetse inzego zari zirimo kubikurikurana ngira ngo hari uwakatiwe gufungwa imyaka irindwi.”

    Ruswa y’igitsina si yo kamara…

    Mupiganyi avuga ko 85% by’abakwa ruswa y’igitsina ari abakobwa, aho avuga ko nubwo akazi kabuze gutanga ruswa y’igitsina ku bagabo b’abanyerari bahora barekereje atari byo bizatuma babona akazi.

    Yavuze ko n’iyo bakabona, kubyemera ari ukwiteza ibibazo kuko uwo mugabo wabikoze atabaha agaciro mu kazi kandi buri gihe abishakiye, ntibashobora kumuhakanira.

    Ati “Abatanga ruswa y’igitsina bumva ko ntacyo byabatwara ari akanya gato gusa bakabona akazi, ariko ako kazi nta nyungu ifatika kazamugezaho kuko nagera muri ako kazi uzasanga yabaye umugore w’uwo mukoresha cyangwa w’uwo wamuhaye akazi.”

    Nkundimfura yavuze ko umukobwa iyo yiyubashye, bituma n’umukoresha amwubaha bikamubera ikiraro cyo kugera ku nzozi ze, nta nkomyi.

    Mupiganyi we avuga ko buri wese afite uburenganzira bwo guhabwa akazi ko ntacyo akwiriye gutanga nk’impongano kugira ngo akunde agahabwe yaba muri leta cyangwa mu bikorera, kuko uretse ingaruka zisanzwe za ruswa mu kazi iyi y’igitsina igira ingaruka ku buzima bw’umuntu bwite n’ubw’umuryango we.

    Kugeza ubu ruswa y’igitsina ihanwa nk’ikindi cyaha cya ruswa cyose, aho itegeko rivuga ko uwakiriye ruswa n’uwayitanze bose bahanwa kimwe ariko iyo uyitanze atanze amakuru iperereza ritarangira adakurikiranwa.

    Uhamijwe icyo cyaha ahabwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’umunani, ishobora kugera ku icumi iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi.

    Mupiganyi Appolinaire yavuze ko abagore n’abakobwa batswe ruswa ishingiye ku gitsina bakwiriye kuba intwari bakabimenyekanisha kugira ngo irandurwe burundu

    Nkundimfura Rosette yavuze ko kuba umugore cyangwa umukobwa yahabwa akazi kuko yatanze ruswa y’igitsina, nta cyizere cy’uko azakagiriramo amahoro aba afite

    source : https://ift.tt/3xRgSg8

  • Amerika yohereje abasirikare badasanzwe muri RDC kurwanya iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 13 Kanama 2021, itsinda ry’abasirikare ba Amerika ryageze i Kinshasa ndetse rihura na Perezida Tshidekedi n’ubuyobozi bw’ingabo za FARDC.

    Mike Hammer, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika i Kinshasa, yasobanuriye ko inshingano z’abasirikare ba Amerika zijyajye no gutera inkunga FARDC mu kurwanya iterabwoba ndetse no gufasha abarinzi ba Pariki ya Virunga na Garamba mu Burasirazuba bwa Congo zibasirwa na ba rushimusi n’imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano.

    Hammer agira ati; “Bafite akazi ko gufatanya na Minisiteri y’Ingabo na FARDC mu gufasha itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba.”

    Akomeza avuga ko inshingano z’Abanyamerika ziri mu bufatanye bw’amahoro, iterambere no kubungabunga ibidukikije n’kuko biri mu masezerano yasinywe mu mwaka wa 2019 hagati ya DRC na Amerika.

    Uhagarariye Amerika i Kinshasa yagize ati; “Amerika ishyigikiye icyemezo cyafashwe na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo cyo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC no kurwanya ADF- NALU mu gutsinda uyu mutwe w’iterabwoba ”.

    Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yemereye Ubuyobozi bwa FARDC kohereza izo mpuguke mu Burasirazuba bwa Congo kurwanya iterabwoba, ubutumwa buzamara ibyumweru byinshi.

    source : https://ift.tt/2VSdxQS

  • Mashami Vincent yavuze ku guhamagarwa kwa Kwizera Olivier kwavuzweho byinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 39 mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, aho izina ryavuzwe cyane ari Kwizera Olivier.

    Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y
    Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y’Amavubi

    Zimwe mu mpamvu zatumye Kwizera Olivier hibazwa impamvu yahamagawe, harimo kuba ayari amaze ibyumweru bitatu atangaje ko asezeye umupira w’amaguru, ndetse no mu minshi ishize kuba yarafunzwe ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse.

    Umutoza Mashami Vincent, yatangaje ko kuba barahamagaye uyu munyezamu ari we wa mbere mu ikipe y’igihugu, ari kugira ngo babashe kumuba hafi nyuma y’ibibazo amazemo iminsi.

    Yagize ati “Ntabwo abantu bari kubivugaho rumwe, ariko icyo nabivugaho ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza wenda wagize ibibazo bitandukanye si nabwo bwa mbere yabigize, kuva kera ku bataramukurikiranaga ngira ngo ni bibazo yagiye agira ariko bitamuturutseho, ariko nanone byagize ingaruka ku buzima bwe.”

    “Ku mpano afite nta wayishidikanyaho ariko nanone nk’abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora gusa duhana cyangwa se duca imanza, Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru afite byinshi akifitemo”

    Umutoza Mashami Vincent
    Umutoza Mashami Vincent

    “Gukomeza kumuhungisha abandi cyangwa kumucira imanza si ko kumwubaka, ni cyo gihe cyiza cyo kumwegera tumwereke ko atari wenyine ariko tunamuhanura kugira ngo amakosa yakoze akomeze kuyakosora.”

    Amavubi akomeje imyitozo yitegura Mali na Kenya
    Amavubi akomeje imyitozo yitegura Mali na Kenya


    source : https://ift.tt/3m5kF7o

  • Edgar Lungu wayoboraga Zambia yatsinzwe amatora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Edgar Lungu
    Edgar Lungu

    Inkuru ya BBC iravuga ko Hichilema yatsinze Edgar Lungu, amurushije amajwi arenga miliyoni.

    Yari inshuro ya gatandatu Hichilema agerageje gushaka kuba perezida. Abamushyigikiye bakomeje kwishimira intsinzi ye mu mihanda y’umurwa mukuru Lusaka.

    Mbere, Perezida Lungu yari yatangaje ko amatora atabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

    Ubutegetsi Lungu amazeho imyaka itandatu bwanenzwe guhonyora uburenganzira bwa muntu, ruswa, ubushomeri bukabije no kunanirwa kuzahura ubukungu.

    Hakainde Hichilema yegukanye intsinzi
    Hakainde Hichilema yegukanye intsinzi

    Bivugwa ko Hichilema w’imyaka 59 yazamukiye muri ako kababaro ka rubanda, abasaba kumutora abizeza impinduka, ubu akaba afite urugamba rukomeye rwo guhindura ubukungu bw’iki gihugu buhagaze nabi.

    Biteganyijwe ko perezida watowe arahira mu minsi irindwi iri imbere.


    source : https://ift.tt/3mbeqz1

  • Volleyball: Umutoza yatangaje abakinnyi 20 azagumana mu myitozo abandi barasezererwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 05/09 kugera tariki 20/09/2021 mu Rwanda u Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball mu bagabo n’abagore, aho kugeza ubu amakipe 20 mu bagabo na 16 mu bagore ari yo ategerejwe.

    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y
    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abagabo

    Nyuma y’iminsi umunani abakoresha imyitozo, umunya-Brazil PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza amakipe y’igihugu y’u Rwanda, yatoranyije abakinnyi bagomba gusigara mu mwiherero muri buri cyiciro.

    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y
    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abagabo

    Mu bagabo 36 bari bahamagawe, bamwe mu bakinnyi basezerewe harimo Ntagengwa Olivier umwe mu bakinnyi basanzwe bafatiye runini ikipe y’igihugu, hakabamo Muvunyi Fred ndetse n’abandi.

    Urutonde rw’abakinnyi bagumye mu mwiherero mu bagabo

    Urutonde rw’abakinnyi bagumye mu mwiherero mu bagore

    source : https://ift.tt/37MhF7S

  • Musanze: Baritana ba mwana k’ugomba kwishyura ingurane z’ahanyuze umuhanda ujya kuri Hoteli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umuhanda ukikijwe n
    Ni umuhanda ukikijwe n’imigano aho abaturage bavuga ko ikomeje gukura igana mu isambu yasigaye

    Mpunga Jean Damascène, umwe mu bahagarariye uwo muryango avuga ko mu mwaka wa 2018 ubwo bari barwaje ababyeyi babo i Kigali bakaza no kwitaba Imana, ngo Rwiyemezamirimo witwa Habyarimana Jean Pierre yabaciye mu rihumye, anyuza mu isambu yabo umuhanda werekeza muri Hoteli ye (Classic Lodge) atababwiye.

    Agira ati “Turi abana icyenda birera nyuma y’uko ababyeyi bacu bitabye Imana, dufite ikibazo kuri Rwiyemezamirimo ufite Classic Lodge wahenze turi mu bitaro turwaje ababyeyi bacu, dutungurwa no kumva abaturage baduhamagara batubwira ko yigabigabije isambu akayinyuzamo umuhanda. Ntitwanze ibikorwa by’iterambere ariko se gutinyuka ugaharura umuhanda mu isambu y’undi utabanje kubimusaba, ibyo si ukwibasira umuturage koko?

    Arongera ati “Tukimara kuva mu kibazo cy’ababyeyi bacu bari bamaze kwitaba Imana, twegereye nyiri Hoteli Classic tuti kuki mwubatse umuhanda mu isambu yacu mutatubwiye, baradusuzugura ntibagira icyo badusubiza turataha. Twongeye kubandikira ntibadusubiza, nibwo twabimenyesheje inzego z’ubuyobozi, kuva ku kagari kugeza mu karere ariko nta muyobozi n’umwe wagize ugira ubushake bwo kumva ikibazo cyacu”.

    Ahubatswe ni ku buso bungana na metero 150 mu burebure na metero 15 z’ubugari ariko kandi bakemeza ko n’ahasigaye ntacyo bahahinga ngo cyere, kuko uwo muhanda werekeza muri Classic Lodge wakikijwe imigano aho igenda ikurira mu isambu yasagutse.

    Nyuma yo kubura uwo baregera, ngo bageze aho barananirwa ndetse icyo kibazo baba bagisubitse ariko ngo icyabateye kukigarura, ni agasuzuguro gakabije bakomeje gukorerwa n’ubuyobozi bwa Hoteli yabatwariye isambu, kugeza ubwo batangiye gufata abakozi bakora mu isambu yasagutse ku muhanda bakabafunga.

    Ni nyuma y’uko ngo abasekirite ba Classic Lodge baherutse gusanga abakozi mu murima bahinga ubwo hari ku itariki ya 03 Kanama 2021, barabafata ngo bajya kubafungira muri iyo hoteri mu gihe cy’amasaha abiri, bigeze mu ijoro babajyana mu Murenge wa Muko bahafungirwa ijoro ryose bafungurwa ku gicamunsi cy’umunsi ukurikiye.

    Bajeneza Joseph, Umwe mu bakozi bafunzwe ati “Twari babiri duhinga mu murima, mu gihe turi gutema imigano yarenze igwa mu isambu, ni bwo umusekirite yaje aradufata atujyana muri Classic Lodge atwicaza mu muryango atubwira ko twangije imigano, nyuma haza abandi basekirite batuzamura mu bikoni by’iyo Hoteli, hari icyumba kimwe bafashe bakuramo ameza badushyiramo”.

    Arongera ati “Tuhamaze amasaha abiri, ubwo bwari butangiye kwira abo ba sekirite baradushorera n’amasuka twahingishaga batujyana ku Murenge wa Muko, bakihatugeza tuhasanga umu Dasso n’abasekirite babiri barafungura baturazamo turanahirirwa, badufungura bukeye bwaho saa kumi”.

    Mpunga Jean Damascene na mushiki we nibo bahagarariye umuryango muri iki kibazo
    Mpunga Jean Damascene na mushiki we nibo bahagarariye umuryango muri iki kibazo

    Abaturiye uwo muhanda, bavuga ko na bo babibonye nk’akarengane kuba umuntu yazana imodoka ikarimbagura isambu n’imyaka iyihinzemo nyiri isambu atabizi, yabimenya agasaba ingurane ku bye byangijwe bakamusuzugura, nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today.

    Nyirangirimana Elyvanie ati “Nta bwumvikane bwabaye mu gushyira umuhanda muri iyi sambu, nkanjye nk’umuturage utishoboye bari baranyemereye kuhahinga ngo ndebe ko nabona icyo kugaburira abana, baza gukora umuhanda ntabwo bigeze baduteguza. Ibishyimbi n’ibigori byarimo baraje bararimbagura mbajije bati ni ibikorwaremezo turimo gukora, nti ariko mwakora ibyo bikorwa mwagombye kubanza kubwira umuturage ntimurimbure imyaka ye, baransuzugura bakomeza ibyabo”.

    Nangigaye Zabron ati “Iyo sambu yaradufashaga nk’abakene aho barekaga tukayihinga, ariko icyatubabaje ni uburyo umuntu yazanye imashini arimbagura ibishyimbo by’uruyange byarimo, mu cyiciro cya kabiri barimbagura ibigori. Icyo gihe byaradukenesheje ku buryo twagize inzara ikomeye, ubu n’ahasigaye ntacyo tukihasarura kuko imigano yarandiyemo ntiwareba, turasaba Leta ko iturenganura”.

    Mu kumenya icyo ubuyobozi bwa Classic Lodge buvuga kuri iki kibazo, Habyarimana Jean Pierre nyiri iyo hoteli, yifuje ko itangazamakuru ryavugana na Nkundineza Jean Paul, ushinzwe kuvugira no kwamamaza ibikorwa bya Classic Lodge.

    Mu kiganiro Nkundineza yagiranye na Kigali Today, yavuze ko uwo muhanda wa kaburimbo utakozwe na Classic Lodge ahubwo wakozwe n’ubuyobozi, nk’igikorwa remezo gifitiye abaturage akamaro.

    Yagize ati “N’ubwo abaturage bavuga ngo Hotel Classic Lodge yubatse umuhanda, ntabwo ari byo, ari hoteli yabikoze yakwicarana n’umuturage nyiri ubutaka ikamugurira, ikintu cy’imihanda ya kaburimbi kirebana na RTDA ku bufatanye n’akarere bitewe n’ahantu igikorwa remezo kigiye kujya”.

    Arongera ati “Umuhanda wubatswe muri 2018 nyuma y’imyaka itatu, sintekereza ko ari bwo bibaye ikibazo, twe nka Classic ntacyo twamenyeshejwe ubabaze niba baratwandikiye tukabaterera reception, ngo tuvuge ko ba nyiri isambu babitumenyesheje mu buryo bwemewe n’amategeko, si byo rwose”.

    Abajijwe ku kibazo cyo gufunga abakozi babiri bari mu isambu babaziza ko batemye imigano, yagize ati “Buriya gufunga bigira amategeko bigenderaho, RIB na Police ni bo bafite uburenganzira bwo gufunga, ntabwo Classic Lodge ifite kasho y’umwihariko, yaba umukozi ukoramo cyangwa undi muntu uturutse hanze, icyo gikorwa cyo nticyabayeho, ariko niba barabikubwiye baguhe ibimenyetso”.

    Ubuyobozi bw’akarere buremeza ko bujya gukora uwo muhanda wa Kaburimbo ujya kuri Classic Lodge, bawukoze nyuma y’uko hari haramaze guhangwa umuhanda.

    Ubwo buyobozi bugasaba abafite ikibazo cy’ingurane kubwegera bagasuzuma imiterere yacyo, uwarenganyijwe akarenganurwa, nk’uko bivugwa na Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w
    Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

    Yagize ati “Mbere yuko hajyamo kaburimbo hari umuhanda uzanzwe ujya kuri Classic, kandi icyo gihe hoteli yaragendwara, habayeho kumukorera umuhanda wa kaburimbo ariko umuhanda usanzwe wari uhari”.

    Arongera ati “Abantu babiri ni bo bamaze kutugezaho ikibazo cyabo bagaragaza ko ubutaka bwabo bwubatsweho ariko ntibahabwe ingurane, twabasabye kutuzanira icyangombwa cyabo cy’ubutaka bakanatwandikira mu buryo bwemewe, batugaragariza ikibazo cyabo noneho tugacukumbura tukamenya ese mbere y’uko hoteli yubakwa hari umuhanda. Mbese niba wari uhari wanganaga ute, ese hari uwavogereye ubutaka bw’abaturage, hanyuma turebe uburyo twakemura ikibazo cyabo”.

    Abo baturage bavuga ko Hoteli yasanze batuye, ndetse ko nta n’inzira yabagaho yerekeza muri iyo Hoteli, bagasaba ko barenganurwa bahabwa ingurane ku butaka bwabo bwavogerewe batabisabwe.

    source : https://ift.tt/3xKbUSA

  • Volleyball: Umutoza yatangaje abakinnyi 20 azagumana mu myitozo abandi barasezererwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 05/09 kugera tariki 20/09/2021 mu Rwanda u Rwanda ruzakira igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball mu bagabo n’abagore, aho kugeza ubu amakipe 20 mu bagabo na 16 mu bagore ari yo ategerejwe.

    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y
    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abagabo

    Nyuma y’iminsi umunani abakoresha imyitozo, umunya-Brazil PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza amakipe y’igihugu y’u Rwanda, yatoranyije abakinnyi bagomba gusigara mu mwiherero muri buri cyiciro.

    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y
    Umutoza PAULO DE TARSO MIRAGRES utoza ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abagabo

    Mu bagabo 36 bari bahamagawe, bamwe mu bakinnyi basezerewe harimo Ntagengwa Olivier umwe mu bakinnyi basanzwe bafatiye runini ikipe y’igihugu, hakabamo Muvunyi Fred ndetse n’abandi.

    Urutonde rw’abakinnyi bagumye mu mwiherero mu bagabo

    Urutonde rw’abakinnyi bagumye mu mwiherero mu bagore

    source : https://ift.tt/3xKe4BC