Tag: featured

  • Huye: Abaturage basaga 43% bagaragaje kutanyurwa na serivisi bahabwa na WASAC – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mirenge ine y’Akarere ka Huye yiganjemo umubare munini w’abafatabuguzi ba WASAC.

    Abatuye mu Mirenge ya Mukura, Ngoma, Huye na Mbazi yakorewemo ubushakashatsi barimo Rwagasana Stanislas na Mukabaganwa Vénelanda bagaragaje ko bemeranya n’ibyavuye muri ubu bushakashatsi.

    Mukabaganwa ati “Serivisi impamvu tuvuga ko ari mbi, ni uko nk’iyo itiyo y’amazi itobotse ukabahamagara batazira igihe kuko n’iminsi itatu cyangwa irenga ishobora gushira bataraza kuyisana. N’igiciro cy’amazi kiri hejuru, kandi ntituyabonera igihe, rimwe na rimwe akanaza arimo imyanda. Ubwo urumva umuntu aho yavuga ko ari nziza ahereye hehe?”

    Naho Rwagasana Stanislas we, avuga ko hari na bamwe mu bakozi ba WASAC bagira umuco mubi wo gutinza dosiye isaba guhabwa amazi mu rugo ku mufatabuguzi mushya.

    Ati “Usanga umuntu atanga dosiye isaba amazi mbere, ariko uje nyuma bakayimuha mbere y’uwayitanze mbere ugasanga rero ari serivisi mbi ari nayo dusaba ko bakwikosora.”

    Muri ubu bashakashatsi abaturage bagiye babazwa ibibazo birebana n’uko babona serivisi bahabwa na WASAC, ndetse nayo ihabwa umwanya muri ubushakashtsi kuko nayo yagiye yiha amanota.

    Ku kibazo kijyanye no kubura kw’amazi, abaturage bahaye WASAC amanota 6/10 angana na 60% naho WASAC ubwayo yiha amanota 7/10 angana na 70%.

    Ku kibazo kijyanye n’imitangire ya serivisi za WASAC mu gihe havutse ikibazo, abaturage bayihaye amanota 4/10 angana na 40%, nayo aba ari yo yiha.

    Ku kijyanye no kuba amafaranga y’ifatabuguzi ari hejuru, abaturage bahaye WASAC amanota 3/10 angana na 30%, yo ubwayo yiha amanota 8/10 angana na 80%.

    Iyi mibare yose iyo uyishyize ku ijanisha, usanga abaturage 43, 3% baranenze serivisi bahabwa na WASAC.

    Umukozi ushinzwe imirimo yo gukwirakwiza ibikorwa by’amazi muri Huye, Clement Ndayambaje, yavuze ko amanota bahawe n’abaturage abereka ko hari ibyo bagomba gukosora.

    Ati “Mu byo bagaragaje harimo nko kuba amazi atabageraho ku gihe. Aha hari imishinga migari igamije kongerera ubushobozi ibikorwa bikwirakwiza amazi. Ku kuba tutabonekera igihe ahavutse ikibazo, tuzabikosora ariko tunabasaba kujya bahamagara umurongo wacu wa 3535 utishyurwa kuko hari n’ubwo bashobora guhamagara abatari abakozi bacu kuko barahari benshi batwiyitirira.”

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku biciro by’amazi byo bifite uko bishyirwaho, bityo inzego bireba zizakomeza kubiganiraho. Ku cyo gutinza dosiye zisaba guhabwa amazi kuri bamwe, yasobanuye ko uwabikora aba atabitumwe n’ubuyobozi ariko uwabikorerwa yajya yirebera n’Umuyobozi wa WASAC ishami rya Huye akamufasha.

    Umukozi ushinzwe ubuvugizi muri AMI, Mutaganda Fabien yavuze ko ubushakashatsi babukoze bifashishije icyitwa ikarita nsuzumamikorere, kandi babwitezeho impinduka nziza mu mitangire ya servisi.

    Ati” Icyo tubwitezeho, icya mbere bamenye amakuru. Yaba ay’aho bigenda neza n’aho bitagenda neza mu byo bakorera abaturage. Icya kabiri, sirivisi zizaba nziza bityo n’umuturage yishimire ibimukorerwa.”

    Leta y’u Rwanda ifite intego yo kuba yagejeje amazi meza kuri buri muturarwanda, bitarenze mu mwaka wa 2024.

    Abaturage basaga 43% bo mu Karere ka Huye bagaragaje ko hari igihe batabonera amazi ku gihe bikabasaba kujya ku mavomo rusange

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3CW9lR6

  • Awasse, agace Ingabo z’u Rwanda zarwaniye iminsi ine n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba ivumbi rigatumuka – #rwanda #RwOT

    Kuri iki kibuga, hari Abapolisi b’u Rwanda bafatanya n’aba Mozambique kugicungira umutekano amanywa n’ijoro nyuma y’uko cyambuwe imitwe y’iterabwoba. Aho urahava ugakora urugendo rw’ibilometero birenga 25 rukugeza ahitwa Sagal, ahari inkambi y’Ingabo z’u Rwanda.

    Winjiye muri iyi nkambi, uhingukira ku mahema mato aba ari mu mpande n’impande ari nayo abasirikare bifashisha iyo bashatse kuruhuka.

    Aha niho urugamba rwo kubohora intara ya Cabo Delgado by’umwihariko gufata Umujyi wa Mocimboa da Praia rwatangiriye ku ngabo z’u Rwanda zaciye mu Burengerazuba.

    Twibukiranye ko rwagabwe runyuze mu byerekezo bibiri, kimwe cyo mu Majyaruguru aho Ingabo zaturutse Afungi zinyura Palma zigera Mocimboa da Praia ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi izindi zihaguruka Mueda zinyura Awasse zihurira n’izindi Mocimboa de Praia ziyobowe na Lt Col James Kayiranga.

    Ingabo z’u Rwanda zageze Awasse hashize iminsi mike inyeshyamba zimereye nabi Ingabo za Leta ku buryo hari n’igifaru zatwitse.

    Kuva Mueda kugera Macimboa da Praia, hose habereye imirwano ikaze. Iya mbere yabereye mu gace kitwa Diaca, zimaze kuhansinsura umwanzi ziza gusanga imbere ahitwa Awasse ariho hari ibirindiro bye bikomeye.

    Awasse zaharwaniye ubutaruhuka iminsi ine. Urugamba rwatangiye ku wa 23 Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zirahakambika ariko umunsi ku wundi inyeshyamba zigakomeza kwisuganya zishaka kuhisubiza.

    Major Fred Habarugira ni umwe mu basirikare b’u Rwanda bari bahari icyo gihe ndetse yahageze mu ba mbere, imbunda ye itangira kurekura urufaya rw’amasasu.

    Ati “Awasse byari ibirindiro bikuru by’umwanzi, cyane cyane bimufasha kugira ngo ahuze ingabo ze mu byerekezo bitandukanye. Iki cyerekezo mureba haruguru kijya muri Komine yitwa Muidumbe, Macomia na Mbau ariho yari afite ibirindiro bye bikuru, hano hakurya hakaba ikindi cyerekezo cyitwa Panjele Mitope naho yari ahafite ibirindiro bivuze ko ariho hari izingiro ry’ibikorwa byose.”

    Awasse uyu munsi hari Ingabo z’u Rwanda nyinshi zigenzura ko abarwanyi b’uwo mutwe w’iterabwoba batakongera gushaka guhungabanya umutekano. Iyo uhageze, ubona ibifaru byinshi yaba iby’Ingabo n’ibya Polisi binyuranyuranamo.

    Haracyari ibisigazwa by’ibintu byangijwe n’iyo mitwe, nka Station y’Amashanyarazi yatangaga umuriro mu nkengero za Diaca, Awasse, Chitunda, Ntotwe n’ahandi.

    Ku wa 28 Nyakanga 2021, Ingabo z’u Rwanda zahiciye inyeshyamba eshanu zizambura n’imbunda umunani. Imbunda zakoreshwaga n’abo barwanyi ziriho amazina yabo nka AbdulKarim, Black n’andi.

    Zabaga zitwaje amashoka, ibyuma ndetse n’imbunda zirimo izo mu bwoko bwa AK47,RPG na Machine Gun. Ibyuma nibyo zifashisha zikata abantu imitwe zikayimanika ku biti ahirengeye.

    Muri aka gace niho hakomerekeye umusirikare w’u Rwanda ndetse mu nzira ajyanwa kuvurirwa Afungi, izo nyeshyamba zitega abari bamujyanye zibarasaho ariko birwanaho ahubwo bicamo babiri.

    Major Habarugira ati “Twaharwaniye iminsi ine kugeza ubwo umwanzi atsimbuwe biba ngombwa ko tujya no kurasa epfo iyi ku kiraro kugira ngo tumubuze gukomeza kuza hano noneho biba ngombwa ko n’izindi ngabo zacu zari mu bice bya Palma zimanuka agasa n’aho arashwe mu byerekezo bibiri.”

    Ku itariki 24 Nyakanga kugera kuri 2 Kanama, imirwano nibwo yari ikaze muri ako gace kugeza ubwo inyeshyamba zikuriwe mu nzira bikaba n’impamvu yo gufata Mocimboa da Praia, icyicaro gikuru cyazo.

    Umwe mu bapolisi bo muri Mozambique yabwiye itangazamakuru ko bwa mbere yumva ibikorwa by’iyo mitwe y’iterabwoba, yari ahitwa Mocimboa da Praia ku buryo atasobanukiwe neza.

    Ati “Barabanje batwika inzu, bica abantu babakase imitwe nk’inka.”

    Jesus ni umusirikare mu Ngabo za Mozambique wagereranya na Special Forces zo mu Rwanda. Yavuze ko kuva aho batangiye gukorana n’Ingabo z’u Rwanda, ibintu byinshi byahindutse kubera amakuru y’ubutasi zibaha.

    Ati “ Baje hano kudufasha, baduha amakuru akomeye ajyanye n’umwanzi, akazi kabo ku rugamba ni ntagereranywa, baduha amakuru meza y’ubutasi kandi badufashije kugaruza Mocimboa de Praia.”

    Ubu nibura 90% by’Intara ya Cabo Delgado biri mu maboko y’Ingabo za Leta n’iz’u Rwanda. Ibice bisigaye ni Siri I na Siri II ndetse na Mbau.

    Ku Kibuga cy’Indege cya Mueda, hari imodoka nyinshi za gisirikare zangijwe n’abarwanyi bo muri iyi mitwe y’iterabwoba

    Hari n’ibifaru by’Ingabo za Mozambique byangijwe n’ibyo byihebe

    Ibyo byihebe byafatanywe imbunda n’ibisasu byo mu bwoko butandukanye

    Station y’amashanyarazi ikwirakwiza umuriro mu gace ka Awasse yatwitswe n’ibyo byihebe

    Awasse hakambitse ingabo z’u Rwanda nyinshi zifatanya n’iza Mozambique mu gucunga umutekano w’ako gace

    Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bafatanya muri aka kazi umunsi ku wundi

    Imodoka nini zifashisha intwaro ziba zinyuranyuranamo muri ako gace

    Abapolisi b’u Rwanda bifashisha ibifaru by’ubururu muri aka kazi

    source : https://ift.tt/3iWvuXJ

  • Covid-19 ntiyabujije ubucuruzi bw’indabo kuzamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubucuruzi bw
    Ubucuruzi bw’indabo bukomeje kuzamuka

    Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), igaragaza ko ubucuruzi bw’indabo bwiyongereye cyane ku masoko mpuzamahanga.

    Guhera muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2020, NAEB yohereje mu mahanga indabo zigera ku biro 751.837, zinjiza agera kuri 4.021.574 z’ Amadolari, mu gihe guhera muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, icyo kigo cyohereje mu mahanga indabo zigera ku biro 1.193.834 zinjiza agera kuri 7. 908.050 z’ Amadolari ya Amerika (hafi Miliyari 8 z’Amafaranga y’u Rwanda).

    NAEB ivuga ko ahanini impamvu yatumye ubucuruzi bw’indabo buzamuka, ari ubwiyongere bw’amasoko mpuzamahanga ndetse n’ubwiyongere bw’ubuso buhingwaho indabo mu Rwanda”.

    Imibare itangwa na NAEB kandi ivuga ko 90% by’ indabo zihingwa mu Rwanda zoherezwa mu Buholandi, izisigaye zigasangirwa hagati y’ibihugu by’ u Bufaransa, u Budage n’ u Buyapani.

    Abayobozi bavuga ko ubucuruzi bw’indabo bwiyongereye cyane guhera mu mwaka ushize, n’ubwo hariho icyorezo cya Covid-19.

    N’ubwo ibirori bitandukanye bikoreshwamo indabo nyinshi mu Rwanda nk’ubukwe n’ibindi byari byahagaze, ariko abakora mu bucuruzi bw’indabo bavuga ko babonye isoko cyane mu mahanga.

    Bamwe mu bakora mu by’ubuhinzi bw’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo bavuga ibyiza byazo, ko ngo ziruhura, zigarura ibyishimo mu gihe hari ibihe bigoye nk’ibyo abantu barimo muri iki gihe kubera icyorezo cya Covid-19, bityo ko zikenewe cyane nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Muganga Joseph, Umuyobozi mukuru wa Sosiyete ikora muri ubwo bucuruzi bw’indabo yitwa ‘Bright Havest’.

    Yagize ati “Mu by’ukuri urebye iyi ‘season’ yabaye nziza cyane kurusha iy’umwaka washize. Ubucuruzi bw’indabo bugira ‘season’, kuri twe itangira mu kwezi k’Ugushyingo ikageza muri Gicurasi. Twabonye igiciro cyiza cyane kurusha mu myaka ibiri ishize”.

    Muganga avuga ko ubucuruzi bw’indabo buhagaze neza muri iki gihe, agasaba abazihinga kongera umusaruro.

    Kwitonda Ephaim nawe ukora muri Sosiyete y’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo yitwa ‘Bella Flowers’, yavuze ko hari igihe cyabayeho, abakora ubucuruzi bw’indabo bagorwa no kwinjira ku bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga ngo bagere ku masoko menshi, ariko ubu icyorezo cya Covid-19 cyatumye ubukorerwa kuri Interineti bwiyongera.

    Abahinga n
    Abahinga n’abacuruza indabo bahamya ko zibinjiriza

    ‘Bella Flowers’ ikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo z’amaroza zitandukanye, ikaba ari yo Sosiyete nini ikora ikora muri ubwo buhinzi mu Rwanda hose.

    Kwitonda yagize ati “Twongereye ubuso duhingaho indabo guhera umwaka ushize, aho twongereyeho hegitari 20, ubu tuzihinga ku buso bwa hegitari 45”.

    Goverinoma y’u Rwanda ifata ubuhinzi bw’indabo zoherezwa mu mahanga nk’igice kizafasha mu kongera amafaranga yinjira aturutse ku byoherezwa mu mahanga ku buryo bwihuse.

    Kuzamuka k’ubwo bucuruzi, bisobanuye kwiyongera kw’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga, kuko ubu ngo Guverinoma y’u Rwanda iba ishaka uko yagabanya ugusumbana kuri hagati y’ibyo rutumiza mu mahanga ndetse n’ibyo rwoherezayo.


    source : https://ift.tt/3yZxPX9

  • Guverineri Habitegeko ntiyemeranya n’abavuga ko umuceri wabuze isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko

    Guverineri Habitegeko abitangaje mu gihe mu Karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama abaturage bavuga ko bejeje umuceri bakabura isoko.

    Ibi byongeye kuba mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe abaturage basabwa kongera umusaruro uva mu buhinzi ariko bakabura isoko ry’umusaruro.

    Kuva muri Gashyantare uyu mwaka nabwo abaturage bo mu Karere ka Rusizi batangiye kugaragaza ko babonye umusaruro mwinshi w’umuceri ariko babura isoko.

    Ni ikibazo cyakomeje kuvugwa kugera muri Kanama 2021, aho abaturage bongeye kugaragaza ko umuceri watangiye kwangirikira mu bubiko bwa za koperative no ku bwanikiro, bagasaba ubuyobozi kubafasha ukabonerwa isoko.

    Abahinzi bo mu mirenge ikikije icyo kibaya ari yo ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura, Gitambi na Nyakabuye, ni bo bagaragaje iki kibazo cy’ibura ry’amasoko y’umuceri cyane ku yitaruye umuhanda wa Kaburimbo.

    Abahinzi bahuye n’ikibazo cyo kubura isoko mu kwezi k’Ukuboza 2020 n’ukwa kabiri kwa 2021, bisunze amabanki ngo babashe kongera guhinga, ariko icyizere cyo kubona ubwishyu kirimo kubura kuko n’ubu uwo bejeje uheze mu bubiko bwa za Koperative.

    Abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama bavuga ko umuceri weze muri iyi mpeshyi ubarirwa muri toni 1,000 kandi zikiri mu buhunikiro bw’amakoperative zabuze abaguzi.

    N’ubwo abahinzi bemeza ko babuze isoko, Guverineri Habitegeko avuga ko isoko ritabuze ahubwo ari imikorere mibi y’ubuyobozi bugomba gushakira isoko umusaruro.

    Agira ati “Sinemeranya n’abavuga ko isoko ryabuze, umuturage yasabwe guhinga akarenga guhinga ibyo kurya ahubwo agasagurira isoko arabikora. Ubuyobozi nabwo bwagombye gushaka isoko kuko wasanga mu Ntara yose hari aho ukenewe, usagutse ukoherezwa mu zindi ntara ndetse no hakurya y’umupaka.”

    Habitegeko avuga ko ubuyobozi bwegereye abaturage bukoze neza umuturage atagira igihombo kuko kubona umusaruro ni amahirwe atuma umuturage yiteza imbere afashijwe kubona isoko.

    Ati “Ibi bigaragaza ubuyobozi budakora inshingano, kuko umuturage niba asabwa guhinga ntafashwe kubona isoko ejo azacika intege kandi siyo gahunda ya Leta. Buri wese akwiye kwita ku nshingano ndetse aho bigoye tugakorana na Minisiteri y’Ubucuruzi.”

    Muri Rusizi ngo hari umuceri wabuze isoko kubera hari abaguzi bamaze igihe kinini badakora
    Muri Rusizi ngo hari umuceri wabuze isoko kubera hari abaguzi bamaze igihe kinini badakora

    Muri 2018 abaturage bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu bagize igihombo cyo kweza umusaruro mwinshi w’ibirayi babura isoko, na ho muri 2020, na none abo baturage babonye umusaruro mwinshi w’ibitunguru Babura isoko.

    Muri 2020 toni ibihumbi bitatu birenga by’ibitunguru byabuze isoko, Minisiteri ubucuruzi ifatanyije n’abikorera bafasha mu kubyohereza mu zindi ntara no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gusa abaturage byabasigiye igihombo, banenga ko ubuyobozi bubabwiriza guhinga budakurikirana umusaruro uboneka ngo hashakwe naho uzajyanwa.


    source : https://ift.tt/3gf0qRc

  • Kevin Monnet-Paquet wari umaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne yerekeje muri Chypre #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Kevin Monnet-Paquet wari umaze imyaka irindwi (kuva 2004) ari umukinnyi wa Saint-Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, nyuma yo kutongererwa amasezerano n’iyi kipe yamaze kwerekeza mu yindi kipe.

    Kevin Monnet-Paquet yari amaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne
    Kevin Monnet-Paquet yari amaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne

    Kevin Monnet-Paquet w’imyaka 32, yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa mu ikipe ya Aris Limassol yo muri Chypre, iyi ikaba ari ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

    Uyu rutahizamu umaze guhamagarwa inshuro ebyiri mu ikipe y’igihugu ariko ntiyitabire ubutumire mu myaka ye ya nyuma muri Saint-Etienne yagiye arangwa n’imvune, akaba mu mwaka ushize w’imikino yarayikiniye imikino 16.

    source : https://ift.tt/3sppo5b

  • Rubavu: Mukanyarwaya aratabaza nyuma yo kwirukanwa mu nzu ye akajya kuba mu ihema – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi avuga ko gusohorwa mu nzu byaturutse ku makimbirane yagiranye n’umugabo we kuko yashatse abandi bagore batatu ndetse akajya amuzanira abana yabyaye ngo abarere kugeza ubwo baje gutandukana.

    Urukiko rwategetse ko bagurisha imitungo yabo bakayigabana gusa Mukanyarwaya avuga ko iki cyemezo cy’urukiko kitubahirijwe kuko uyu mubyeyi atamenye igihe inzu zagurishirijwe.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio1, yavuze ko yatunguwe no guhamagarwa abwirwa ko agomba kuva mu nzu, atazi igihe cyamunara yabereye ubu akaba aba mu ihema.

    Yagize ati “Baraza bafata abapolisi barambwira ngo nsohoke kuko mbubaha mva mu nzu nza hano mu ihema. Ntegereza ko hari umpa amafaranga ya cyamunara ndaheba. Kugeza ubu sinzi ngo baguze angahe cyangwa ngo yagiye he kuko umugabo wanjye yazanye umuhesha w’inkiko rwihishwa.”

    Mukanyarwaya avuga ko kuba ari kurara mu ihema bimubangamiye we n’umwana we akaba asaba ubufasha bwo gushakirwa aho kuba.

    Ati “Kugeza ubu umurima nahingagamo waraguzwe ngeramo bakanyirukana, nasabaga ko byibuze kuko dufite inzu nyinshi yaba ancumbikiye kugeza igihe ubutabera buzagira mu kibazo cyacu. Abana bakagira aho berekera nanjye kuko imbeho irenda kutwica.”

    Ubu bufasha asaba abuhuriyeho n’umwana we w’umukobwa wavuye ku ishuri agasanga nyina asigaye aba mu ihema, akaba asaba ko bafashwa gushakirwa aho kuba hizewe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana kuko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko.

    Ati “Iki kibazo ntabwo nari nkizi, ni amakuru tugiye gukurikirana turebe niba hari uwamuvanyemo ku ngufu akamushyira hanze ntabwo byemewe, bakabaye kuba bateza cyamunara cyangwa uruhande rumwe rugatanga 50% by’igenagaciro nk’uko urukiko rwabitegetse.”

    Yakomeje agira ati “Ushobora gusanga ari hanze ari umuntu wishoboye ahubwo akajya hanze kugira ngo akunde agaragaze ikibazo cye, niba ari utishoboye ni inshingano zacu kumufasha ariko niba yishoboye ubu hakorwa iyubahirizwa ry’amategeko.”

    Iyi nzu Mukanyarwaya yasohowemo kugeza ubu nta wundi uyituyemo ndetse bafite n’izindi nzu zikodeshwa, bikaba bisaba ko ubuyozi bwajya mu kibazo cyabo uwari umugabo we akamuha aho kuba.

    Mukanyarwaya avuga ko aba mu ihema kandi bafite inzu nyinshi zikodeshwa biturutse ku karengane yakorewe n’uwari umugabo we

    Iri ni ryo hema araramo we n’umwana, riri imbere y’inzu yari atuyemo

    source : https://ift.tt/3yWEKjT

  • Amasomo y’ingenzi abadepite bo muri Nigeria bavanye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Kanama 2021, nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, mu ruzinduko rw’akazi we n’itsinda ry’abadepite ayoboye bagiriye i Kigali.

    U Rwanda rweretse aba badepite bo muri Nigeria gahunda zitandukanye zashyizweho n’igihugu mu kwimakaza imiyoborere myiza no kuzamura imibereho y’abaturage.

    Mu byo beretswe harimo uko abagore bafite ubwiganze bwa 61.25% mu Nteko, bakaba ari 49 mu gihe abagabo ari 31. Hari kandi ibijyanye na gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu bindi byagaragarijwe muri ibi biganiro harimo uburyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igira uruhare mu kwimakaza gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano kw’abayobozi muri guverinoma ndetse no guharanira ko habaho ikoreshwa neza ry’umutungo wa leta.

    Depite Edward Uchenna Ubosi yavuze ko we n’itsinda bazanye bize byinshi kandi bagiye kubijyana iwabo muri Nigeria bakabisangiza abo basizeyo ku buryo bizafasha mu iterambere ry’igihugu cyabo.

    Ati “Rero ibyo twigiye ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, tugiye kubisangiza n’Abanya-Nigeria kuko twabonye ko mu Rwanda hari ibintu byinshi byiza ariko cyane cyane ibintu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ndetse n’iterambere ry’u Rwanda ryatunejeje.”

    Yakomeje agira ati “Uko igihugu cyiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi buri muntu wese mu Rwanda ahawe agaciro kuko twishimiye kumva ko n’abafite ubumuga n’urubyiruko na bo bahagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko.”

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko uruzinduko nk’uru rushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

    Ati “Ni ibintu rero twebwe twishimira kandi iyo tubonye Inteko zishinga Amategeko zikomeje kugirana uwo mubano, bifasha kubera ko Inteko Ishinga Amategeko baba bahagarariye abaturage, baba bashinzwe abaturage.”

    Yakomeje agira ati “Iyo rero tubashije gukomeza kugirana uwo mubano, ntabwo ari mu rwego rwo guhura tukagirana ibiganiro gusa hari n’izindi mbuga duhuriramo, ibyo rero uwo mubano uba ugamije buri gihe guteza imbere abaturage b’ibihugu bitandukanye.”

    Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kayitesi, ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro.

    Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwabo, Abadepite bo muri Nigeria basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bakaza no gusura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda no Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Nigeria, Edward Uchenna Ubosi na mugenzi we w’u Rwanda, Mukabalisa Donatille

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kubakwa binyuze mu bagize Inteko

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagaragarije Abadepite bo muri Nigeria uko u Rwanda rukomeje gukumira ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kayitesi yagaragaje gahunda za Leta y’u Rwanda zo kwimakaza imiyoborere n’imibereho myiza

    Ibiganiro ku mpande zombi byabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura

    source : https://ift.tt/3k2vViq

  • Nyagatare: Gitifu ukurikiranyweho kunyereza amafaranga yo kubaka ibiro n’aya mituweli yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yafashwe ku wa 17 Kanama 2021, aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga y’abaturage ndetse n’icyaha cy’ubuhemu byose byakozwe ubwo hubakwaga inyubako y’akagari yari ayoboye.

    Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu muyobozi yagiye ahabwa amafaranga n’abaturage y’ubwisungane mu kwivuza ntayatange ahubwo akayakoresha mu nyungu ze bwite.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu Gitifu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha ari nabwo buzayisuzuma bugafata umwanzuro wo kuyiregera Urukiko.

    Yagize ati “Biragayitse kuba umuyobozi ufata amafaranga ya mituweli akayikenuza azi neza akamaro kari mu kwishyura ubwishingizi bw’ubuzima. Ingaruka zo kutayishyura ziraremereye cyane, kubyirengagiza ayo mafaranga ukayakoresha mu nyungu bwite si ikintu cyagombye kuranga umuyobozi.’’

    RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira buri wese uzafatwa yakoze ibyaha yitwaje umwuga akora, inakangurira abantu kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko.

    Gitifu aramutse ahamijwe ibi byaha n’urukiko, ku cya ruswa yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze icumi n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    Ni mu gihe icyaha cy’ubuhemu cyo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.


    source : https://ift.tt/3yZ2rYT

  • Rwamagana: RIB yataye muri yombi umugabo wihishahishaga kubera gutemagura umugore we – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 62 akurikiranyweho gutema umugore we w’imyaka 54 mu mutwe akoresheje umuhoro akamukomeretsa ku buryo bubabaje.

    RIB yafashe uyu mugabo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Kanama 2021, nyuma y’igihe yari amaze yihishahisha kuko icyaha akurikiranyweho yagikoze ku wa 20 Kamena 2021, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Karenge, Akagari ka Bicaca, Umudugudu wa Bicaca.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ukekwa yafatiwe mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Yagize ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

    Yakomeje avuga ko ukora icyaha agakeka ko azihisha ntafatwe yibeshya kuko ubutabera buzamukurikirana.

    Ati ” Ijisho ry’ubutabera riba rimureba. Abaturage nabo bamaze gusobanukirwa ko guhishira umunyacyaha bigira ingaruka. Yakwihisha he, bitinde bitebuke arafatwa.”

    RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora ibyaha nk’ibi, inashimira Abanyarwanda ko bagenda basobanukirwa umusanzu wabo mu gutanga amakuru.

    Dr Murangira yasabye abantu kujya bagana inzego z’ibanze zikabafasha gucyemura amakimbirane bafitanye.

    Yagize ati “Nta muntu n’umwe ushobora guhirwa no kwihisha ubutabera. Urebye itariki yakoreye icyaha, ntiwatekereza ko yafatwa.’’

    Uyu mugabo wafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Habimana Alphonse ukekwaho icyaha cyo gutema umugore we akamukomeretsa cyane. pic.twitter.com/mcOtjdbDke

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) June 30, 2021


    source : https://ift.tt/3yWNDdv

  • Inama Nyafurika mu by’Indege izabera mu Rwanda yigijwe inyuma – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya kabiri muri esheshatu imaze kuba igiye kubera mu Rwanda, aho iheruka hari mu 2019 ubwo hanabaga imurika ry’indege.

    Iyi nama Nyafurika izwi nka ‘Aviation Africa’ yagombaga kuba muri Gashyantare 2021, gusa iza kugenda yigizwa inyuma biturutse ku ngamba zigenda zifatwa n’ibihugu mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Abategura iyi nama bavuze ko kuri ubu hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, ahanini biturutse ku bukana bwa Virusi yihinduranya yo mu bwoko bwa ‘Delta’ ihangayikishije cyane Umugabane wa Afurika.

    Umuyobozi w’Ikigo gitegura ‘Aviation Africa’ cyitwa Times Aerospace Ltd, Mark Brown, yavuze ko batengushywe bikomeye no kuba badashobora gukorera iyi nama i Kigali muri uyu mwaka nk’uko byari byitezwe.

    Ati “Ubwiyongere bw’abandura Covid-19 ku Isi, kandi tugomba kureba no ku buzima n’ugutekana nk’iby’ingenzi n’uburyo dushobora kuzakora inama nziza kandi uburyo ibintu bimeze ubu ngubu bikaba bitadukundira.”

    Yakomeje agira ati “U Rwanda rwakomeje kuba kimwe mu bihugu bishyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 ndetse n’iyubahirizwa ry’ibisabwa ku binjira n’abasohoka mu gihugu. Twizeye ko Aviation Africa umwaka utaha ari andi mahitamo ku bazayitabira.”

    Ubwo iyi nama yaberaga mu Rwanda mu 2019, mu byaganirwagaho icyo gihe harimo imbogamizi zituma urwego rw’indege rudatera imbere uko byifuzwa muri Afurika, amategeko agenga urwo rwego, umutekano w’abakora ingendo n’ibindi.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko imikorere yo kuba nyamwigendaho ku bihugu bya Afurika byanga gufungurirana ikirere, ari byo biheza inyuma urwo rwego.

    Yagize ati “Kwigira nyamwigendaho hagati yacu ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko ku mugabane wacu rihorana ibibazo, ridatunganye kandi rihenze ari nako bigabanyiriza amahirwe sosiyete Nyafurika.”

    Yavuze ko iterambere ry’urwego rw’indege rizaturuka ku guhuriza hamwe imbaraga, Abanyafurika bakoroherezanya indege zikanyura mu kirere nta nkomyi.

    Iyi nama izaba ibaye mu gihe uyu mwaka wabaye mubi cyane ku masosiyete y’indege, aho byitezwe ko ayo muri Afurika azahomba miliyari $8.103 bitewe no guhagarika ingendo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Ihuriro ry’ibigo by’indege muri Afurika rigaragaza ko nibura mu mwaka ushize, uru rwego rwahombye asaga miliyari 10,2$ biturutse ku mbogamizi zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19.

    Muri rusange ubuyobozi bw’Ibihugu bya Afurika bukomeje gushyira imbaraga mu guhuza uyu mugabane hakurwaho imbogamizi zose zituma abantu batagenderana.

    Ibi kandi bijyana n’uko umuvuduko w’urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 5% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere, bikazagirwamo uruhare n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Ubwo iyi nama yaberaga mu Rwanda mu 2019, Perezida Kagame ni we wayifunguye ndetse yitabira imurika ryari riyishamikiyeho

    source : https://ift.tt/3yW91Q5