Tag: featured

  • Abantu babiri bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi yagaragaje ubutumwa uwitwa Chris Adams yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari mugenzi we wafashwe na Polisi amaze kugura agapfukamunwa arimo kukambara ngo agasimbuze akandi.

    Polisi ngo yafashe uwo muntu imujyana kuri sitade, abajije impamvu arenganye, umupolisi ngo amubwira ko impamvu amurenganyije ari uko ngo yashakaga kumutura ibibazo yakuye mu rugo.

    Uwo muntu witwa Chris Adams mu butumwa bwe, yibaza niba abaturage bakwiye kuzira ibibazo byo hanze y’akazi.

    Icyakora Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko ibi ari ibihuha, yibutsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse Polisi isaba abantu kubyirinda.

    Mwiriwe,

    Twafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.

    Tuributsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse tubasaba kubyirinda…. pic.twitter.com/tH8OqqCqpy

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 18, 2021

    source : https://ift.tt/3AS4NcI

  • Rubavu: Abazarusha abandi kurwanya umwanda bashyiriweho igihembo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry
    Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry’imirenge

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushyizeho icyo gihembo nyuma yo guhemba utugari twa Karambo mu Murenge wa Kanama, na Nsherima mu Murenge wa Bugeshi twabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye.

    Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akaba avuga ko Karambo yabaye iya mbere mu gukusanya ubwisungane mu kwivuza mu Karere no mu Ntara y’Iburengerazuba, na ho Nsherima ni akagari gafite umudugudu utarangwamo ibyaha.

    Akarere ka Rubavu kishimira kuba mu turere twa mbere twakusanyije amafaranga menshi muri gahunda yo kwizigama ya Ejoheza, kihaye umukoro wo kurwanya umwanda muri ako Karere uhavuzwe igihe kinini.

    Umujyi wa Rubavu wunganira umujyi wa Kigali, ariko iyo uwugezemo usanga warasigaye inyuma, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, avuga ko nta cyabuze ngo uyu mujyi utere imbere.

    Guverineri Habitegeko avuga ko abaturage bakora ibyo basabwe ariko ibibazo bafite ni abayobozi bariho badahuza imbaraga mu gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo no kubaba hafi.

    Agira ati ” Akarere keza keza gafite byose kunganira umujyi wa Kigali, karabikwiriye ariko habura ubushake no gushyirahamwe.”

    Bimwe Ubuyobozi buvuga ko bigomba kuva mu nzira ni umwanda uboneka mu mujyi wa Gisenyi, abana bataye ishuri babaye inzererezi bazwi nka ‘Abazukuru ba shitani’, abakora ubucuruzi bw’Akajagari buzenguruka mu mujyi, ibi bikiyongeraho ibibanza bitubatse birimo ibihuru n’inyubako zishaje.

    N’ubwo Akarere ka Rubavu gafite amahirwe yo gusa neza kubera ibyiza gafite, ikibazo cy’umwanda kiraboneka, Umuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco, avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga ku bafite inyubako n’ibibanza kugira ngo byubakwe.

    Ati “Twamaze kubarura ibibanza bitubatse kandi turi tegura guhura nabo kugira ngo niyo batabyubake babikorere isuku.”

    Ibyinshi mu bibanza n’inyubako bitubatse mu mujyi wa Gisenyi n’ibya karere na RSSB, abaturage bakavuga ko bagombye guhabwa urugero rwiza n’ubuyobozi.

    Indi mbogamizi yo gusukura umujyi wa Gisenyi harimo imitingito iheruka kwangiza uyu mujyi, nubwo benshi bashoboye gusanura amazu hari inyubako zitasanzwe kubera kubura ubushobozi bwo kuzisana.

    Hari abacuruzi bafite inzu bakoreramo badashobora gusana kubera batabona ahandi bakorera, bakaba bategereje ko isoko ririmo kubakwa nyuma y’imyaka 11 ryakuzura abakorera mu nyubako z’ubucuruzi bakabona aho gukorera inyubako zisanzwe zikavugururwa.

    Habitegeko yabwiye abayobozi b’aka karere ko bitumvikana ukuntu kunganira Kigali kakabaye kagaragaramo umwanda, abasaba gushyira hamwe ngo bakemure iki kibazo.

    Ati “Uyu mujyi wahawe amahirwe yo kuba wakunganira Kigali ariko iyo urebye muri rusange ubona hari byinshi byo gukora cyane cyane mu bijyanye no kunoza umuco w’isuku muri uyu”.

    Bimwe mu bizagenderwaho kugenzura isuku mu mujyi ni ukureba isuku mu mihanda, ibibanza bitubatse bigakorwa neza hamwe n’isuku mu ngo, mu gihe mu mirenge y’icyaro hazarebwa isuku mu ngo no ku mubiri.


    source : https://ift.tt/3st6D0C

  • Abantu 17 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro batabyemerewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tsinda rigizwe n’abantu biyise “Abapari” bafatanwe ibiro 8.5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, bayacukuraga mu mirima y’abaturage iri hafi y’ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bya Rutongo, mu Kagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi no mu Kagari ka Kivugizi mu Murenge wa Masoro.

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, CIP Pacifique Semahame Gakwisi, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bangirijwe imirima.

    Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru ava mu baturage bavuga ko hari abantu bigabiza imirima yabo bagacukuramo amabuye y’agaciro babangiriza imirima yegereye ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Rutongo. Tumaze kubona ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufata abo bantu hafatwa 17 barimo kugabana amabuye bari bamaze gucukura muri iryo joro, bafatanwe ibiro 8 n’igice”.

    CIP Semahame yakomeje avuga ko abo bantu 17 bagize itsinda ryiyise Abapari, aba inshuro nyinshi baba bari mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

    Yavuze ko abo bantu bangiza imirima y’abaturage n’ibindi bidukikije ndetse iyo bamenye ko hari umuturage wabibwiye Polisi bamugirira nabi. Ubwo bafatwaga bari bafite ibikoresho gakondo bifashisha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    CIP Semahame yibukije abaturage ko usibye kuba ibyo bikorwa byangiza imirima y’abaturage, ubundi bihabanye n’amategeko kuko bagomba gusaba ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro.

    Ati “Kugira ngo ukucure amabuye y’agaciro ugomba kubanza gushaka ibyangombwa bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha. Ibi biri mu rwego rwo kugira ngo hirinde ingaruka zose zaba igihe urimo gucukura amabuye kuko biriya bikorwa bikunze kubamo impanuka nyinshi. Uhabwa ibyangombwa hakagenzurwa ko ubishaka afite ubushobozi n’ibikoresho byo guckura amabuye y’agaciro”.

    Uwo muyobozi yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa, yibutsa abakishora muri ibyo bikorwa ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

    Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    source : https://ift.tt/3mfEWaH

  • #AfroBasket2021: Tunisia ibitse igikombe giheruka yageze mu Rwanda (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire igikombe cya Afurika mu mukino wa Basketball “FIBA AFROBASKET 2021”, ibihugu bitanu ubu bimaze kugera mu Rwanda.

    Ku gicamunsi cy’ejo ikipe y’igihugu ya Uganda yari yabanje kuvugwaho ikibazo cy’amikoro yageze mu Rwanda, aho yaje ikurikiwe n’ikipe y’igihugu ya Tunisia inafite igikombe cya AfroBasket giheruka.

    Tunisia igera mu Rwanda…..

    Iyi Tunisia ifite igikombe giheruka, iri mu itsinda B hamwe na Central African Republic (CAF), Misiri (izo zombi nazo zageze i Kigali) ndetse na Guinea itaragera mu Rwanda.

    Kugeza ubu ibihugu bimaze kugera mu Rwanda ni Sudan y’Amajyepfo, Republika ya Centrafrika, Misiri, Uganda yaje ejo ku manywa ndetse,Tunisia ndetse n’u Rwanda ruzaba rwakira aya amrushanwa.

    Imikino ya AfroBasket 2021 izabera muri Kigali Arena, izatangira guhera taliki 24 Kanama kugeza taliki 05 Nzeri 2021, aho ku munsi wa mbere ruzakina na Republika Iharanira Demokarasi ya Congo ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    AMAFOTO: Muzogeye Plaisir

    source : https://ift.tt/3j06vTf

  • Héritier Luvumbu wakiniraga Rayon Sports yasinye umwaka muri Angola #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi yari yarasinyiye ikipe ya Rayon Sports akayikinira imikino ya shampiyona yakinwe mu buryo bw’amatsinda, Héritier Nzinga Luvumbu ntiyabashije gukomezanya n’iyi kipe yifuzaga kuba yamwongerera amasezerano.

    Héritier Luvumbu wigaruriye abakunzi ba Rayon Sports mu minsi mike yabakiniye, ubu yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Clube Desportivo Primeiro de Agosto ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Angola.

    Luvumbu yahawe numero 9 mu ikipe ye nshya

    Luvumbu yahawe numero 9 mu ikipe ye nshya

    Uyu mukinnyi ushobora gukina aca ku ruhande cyangwa inyuma ya rutahizamu yakinnye mu makipe arimo Royale Union saint-gilloise yo mu Bubiligi, akinira AS FAR Rabat ndetse na Athletic Youssoufia Berrechid zo muri Maroc, ubu akaba yakiniraga Rayon Sports yo mu Rwanda.

    Héritier Luvumbu yari amaze iminsi akinira Rayon Sports
    Héritier Luvumbu yari amaze iminsi akinira Rayon Sports

    source : https://ift.tt/37Y7xsK

  • Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu igiye gutahwa ku mugaragaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Pariki ya Nyandungu ubu yaruzuye, igiye gutangira gufungurwa ku mugaragaro
    Pariki ya Nyandungu ubu yaruzuye, igiye gutangira gufungurwa ku mugaragaro

    Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’ibidukikije (REMA) butangaza ko gahunda yo gutaha iyo Pariki irimo gutegurwa.

    Kabera Juliet, Umuyobozi mukuru wa REMA ati “Kubaka Pariki byararangiye, ubu turimo gutegura igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro”.

    Itariki nyayo yo gutaha iyo Pariki, cyangwa se igihe abantu bazatangirira kuyisura, ntibiratangazwa.

    Umushinga wo gutunganya iyo Pariki watewe inkunga n’ikigega cy’u Rwanda cyo kwita ku bidukikije ‘FONERWA’, aho umushinga watwaye agera kuri Miliyari 5.4 z’Amahanga y’u Rwanda.

    Umushinga wo gutunganya Pariki ya Nyandungu wabayeho guhera mu 2015, ariko utangira gushyirwa mu bikorwa mu 2016.

    Ibikorwa byo gutunganya iyo Pariki byagombaga gukorwa mu byiciro bibiri, ariko byose bikaba byarangiye mu 2020.

    Gusa REMA ivuga ko habayeho gukererwa k’uwo mushinga, kuko byasabye kongera kuwiga ndetse no guhindura Rwiyemezamirimo, ariko ubu umushinga wararangiye, kandi n’abantu bagiye kujya basura ibyiza bigize iyo Pariki.

    Abashinzwe ibyo kwita ku bidukikije, bashimye cyane uwo mushinga, bavuga ko ufasha mu kubungabunga ibidukikije mu Mujyi ukura vuba nka Kigali.

    Nkuranga Egide, umwe mu bantu bita ku bidukikije ati” Kubaka Pariki ibungabunga ibidukikije ‘eco-park’ mu Mujyi wa Kigali byari ngombwa, bitewe n’iterambere ryawo ryihuta”.

    Yongeyeho ko uretse kuba iyo Pariki yigisha abaturage kurinda ibidukikije, izaba yiyongereye ku byiza nyaburanga bisurwa n’abakerarugendo muri Kigali.

    Nkuranga ati “Imijyi myinshi iteye imbere, igira ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije ‘eco-tourism’, ibi byerekana uko igihugu cyacu cyateye imbere mu bukerarugendo ndetse no mu kwita ku bidukikije.

    Biteganyijwe ko iyo Pariki nitangira gukora, izajya ibyara inyungu zigera no ku baturage bayituriye.

    Iyo Pariki nifungura kandi, abantu bayisuye bazajya babona ibyiza bitandukanye, kandi hazaba harimo na Interineti ‘Wi-fi’, ndetse na za camera zifasha mu gucunga umutekano muri iyo Pariki, nk’uko byatangarijwe The New Times.

    REMA itangaza ko uretse iyo Pariki ya Nyandungu imaze gutunganywa, hari n’ibindi bishanga bizatunganywa muri Kigali.

    Kabera Juliet ati “Umushinga wo gutunganya ibishanga ntuzarangirira ku gishanga cya Nyandungu gusa, tuzakomereza no ku bindi bishanga”.

    source : https://ift.tt/37Xh4Ag

  • #Afrobasket2021: Abafana baremewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo izo nzego zasohoye, ryibutsa abantu ko iyo mikino izatangira ku itariki 24 Kanama ikazasozwa ku ya 5 Nzeri 2021, ibi bikaba ari bimwe mu byo uwifuza kuzareba iyo mikino azaba yujuje:

    - Umuntu azagomba kwerekana ko yipimishije Covid-19 (Rapid test) mu masaha 48 kandi bikagaragara ko adafite icyo cyorezo.

    - Agomba kuba yarakingiwe Covid-19 nibura doze ya mbere.

    - Ku bazaba batarakingirwa, bashyiriweho aho bazahita bakingirirwa muri Camp Kigali.

    source : https://ift.tt/3CTA80x

  • Ibikubiye mu butumwa Perezida Paul Kagame yoherereje Général Mahamat Idriss Déby – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutanze binyuze mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent yagiriye muri Tchad mu mpera z’icyumweru gishize.

    Muri urwo ruzinduko, Général Mahamat Idriss Déby, ku wa 15 Kanama 2021, yakiriye mu biro bye biherereye i N’Djamena, Minisitiri Dr Biruta wari wamushyiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame.

    Jeune Afrique yabashije kubona ibikubiye mu ibaruwa Perezida Kagame yandikiye mugenzi we wa Tchad, yatangaje ko bwari bukubiye mu ngingo eshatu z’ingenzi.

    Mbere na mbere, Perezida Kagame yamenyesheje mugenzi we ko ashaka kurushaho kunoza umubano mu nzego zose cyane cyane ubuhahirane n’ubukungu hagati ya Kigali na N’Djamena.

    U Rwanda rufite Ikigo cya Crystal Ventures Ltd, gihurije hamwe ibindi bigo bitandukanye bikora imirimo y’ubucuruzi, rukanagira Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir. Izi ngeri zose zagaragajwe nk’izabyarira umusaruro impande zombi.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabwiye mugenzi we wa Tchad ko yizeye ubufatanye bukomeye n’abayobozi b’iki gihugu ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Centrafrique.

    U Rwanda ruherutse koherezayo abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Tchad ifite inyungu zikomeye mu kurinda imipaka yacyo n’iki gihugu cya Centrafrique giherereye mu Majyepfo ya Tchad.

    Perezida Kagame yasoje ubutumwa bwe muri rusange yizeza gufatanya na Mahamat Idriss Déby mu biganiro ku gushakira ibisubizo by’ibibazo bya Afurika ku bijyanye n’iterabwoba cyane cyane muri Afurika yo hagati no mu Majyepfo.

    U Rwanda ruherutse kandi kohereza abasirikare n’abapolisi muri Mozambique mu bikorwa byo kujya guhashya ibyihebe bigendera ku matwara akaze y’idini ya Islam, byazonze iki gihugu.

    Biteganyijwe ko kuva muri Nzeri 2021, Tchad ariyo izahabwa ubuyobozi bw’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano muri Afurika Yunze Ubumwe.

    Tchad ikomeje gutsura umubano n’u Rwanda

    Kuva Gen Mahamat Idriss Deby yatangira kuyobora Tchad ku butegetsi yakunze kugaragaza ubushake bwo gukomeza umubano ubutegetsi bwa se bwari bufitanye n’ibindi bihugu, birimo n’u Rwanda.

    Muri Gicurasi 2021, Gen Mahamat Idriss Deby yohereje mu Rwanda murumuna we akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Abdelkerim Déby Itno. Muri uru ruzinduko yabonanye na Perezida Kagame ndetse bagirana n’ibiganiro.

    Muri Nyakanga 2021 kandi Gen Mahamat Idriss Deby yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, [Francophonie], Louise Mushikiwabo wamugiriye inama y’uko yazategura amatora anyuze mu mucyo.

    Général Mahamat Idriss Déby Itno ni we uyoboye Tchad kuva se, Idriss Déby Itno yakwitaba Imana muri Mata 2021 biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa FACT utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.

    Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Mahamat Idriss uyoboye Akanama ka Gisirikare kari ku butegetsi muri Tchad

    Perezida Kagame aherutse kwakira Abdelkerim Déby Itno, Intumwa yihariye akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’Inama y’Igisirikare y’Inzibacyuho muri Tchad

    source : https://ift.tt/3ghktyd

  • Rulindo: Abantu 17 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu mirenge ya Murambi na Masoro yo mu Karere ka Rulindo.

    Iri tsinda rigizwe n’abantu biyise “Abapari” bafatanwe ibiro 8.5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, bayacukuraga mu mirima y’abaturage iri hafi y’ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bya Rutongo, mu Kagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi no mu Kagari ka Kivugizi mu Murenge wa Masoro.

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bangirijwe imirima.

    Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru ava mu baturage bavuga ko hari abantu bigabiza imirima yabo bagacukuramo amabuye y’agaciro babangiriza imirima yegereye ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Rutongo. Tumaze kubona ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufata abo bantu hafatwa 17 barimo kugabana amabuye bari bamaze gucukura muri iryo joro, bafatanwe ibiro 8 n’igice.”

    CIP Semahame yakomeje avuga ko abo bantu 17 bagize itsinda ryiyise Abapari, aba inshuro nyinshi baba bari mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Yavuze ko abo bantu bangiza imirima y’abaturage n’ibindi bidukikije ndetse iyo bamenya ko hari umuturage wabibwiye Polisi bamugirira nabi.Ubwo bafatwaga bari bafite ibikoresho gakondo bifashisha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Rulindo yibukije abaturage ko usibye kuba biriya bikorwa byangiza imirima y’abaturage, ubundi bihabanye n’amategeko kuko bagomba gusaba ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro.

    Ati” Kugira ngo ukucure amabuye y’agaciro ugomba kubanza gushaka ibyangombwa bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha. Ibi biri mu rwego rwo kugira ngo hirinde ingaruka zose zaba igihe urimo gucukura amabuye kuko biriya bikorwa bikunze kubamo impanuka nyinshi. Uhabwa ibyangombwa hakagenzurwa ko ubishaka afite ubushobozi n’ibikoresho byo guckura amabuye y’agaciro.”

    CIP Semahame yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa, yibutsa abakishora muri biriya bikorwa ko Polisi y’ Rwanda itazahwema kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

    Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa RIB

    source : https://ift.tt/2UAGj8s

  • Perezida wa Afghanistan yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya UAE, niyo yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko Perezida Ashraf n’umuryango we bari muri icyo gihugu ndetse ivuga ko guverinoma imuhaye ikaze.

    Itangazo rya Guverinoma ya UAE rigira riti “UAE yakiriye Perezida Ashraf Ghani n’umuryango we binjiye mu gihugu ku mpamvu z’ubutabazi ”,

    Perezida Ashraf yahunze igihugu ku mugoroba wo ku Cyumweru ndetse agenda nta tangazo cyangwa ngo agire icyo avuga ku bijyanye n’ihunga rye cyangwa aho yaba agiye.

    Ambasade y’u Burusiya i Kabul yari yatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 72 y’amavuko, yahunganye imodoka enye zipakiyemo amafaranga ndetse n’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu nk’uko byatangajwe na Reuters.

    Perezida Ashraf Ghani wahunze igihugu nyuma yo guhirikwa n’aba-Taliban yagaragaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

    source : https://ift.tt/2UA7wrS