Blog

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw'abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania izabera i Marrakech muri Maroc tariki ya 6 n’iya 9 Kamena 2026.

    Muri uru rutonde hagaragaramo amasura mashya arimo Noam Fritz Emeran ukinira FC Groningen ndetse na Fidali Uwiyaremye wa Kiyovu Sports winjiye bwa mbere mu Amavubi nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona aho yatsinze ibitego 11.

    Gusa Amavubi azakina iyi mikino adafite bamwe mu bakinnyi b’ingenzi kubera imvune. Thierry Manzi, Joy Lance Mickels ndetse na Leroy Jacques Mickels ntibashyizwe muri iyi kipe kubera ibibazo by’imvune, mu gihe Hakim Sahabo atahamagawe kubera kutabona iminota ihagije mu ikipe ye.

    Ikipe ya APR FC ni yo ifitemo abakinnyi benshi bahamagawe, ibintu bikomeje kugaragaza ubukaka bwayo muri ruhago y’u Rwanda.

    Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:

    Abanyezamu:

    * Patience Niyongira (Police FC)
    * Adolphe Hakizimana (APR FC)
    * Olivier Kwizera (Rayon Sports)

    Ba myugariro:

    * Ange Mutsinzi (Zira FK)
    * Yves Niyigena (APR FC)
    * Phanuel Kavita Mabaya (Birmingham Legion)
    * Yunusu Nshimiyimana (APR FC)
    * Jean Gilbert Byiringiro (APR FC)
    * Emmanuel Imanishimwe (AEL Limassol)
    * Claude Niyomugabo (APR FC)

    Abakina hagati:

    * Noam Fritz Emeran (FC Groningen)
    * Jojea Kwizera (Rhode Island)
    * Johan Marvin Kury (AC Bellinzona)
    * Bonheur Mugisha (Al Masry)
    * Djihad Bizimana (CS Constantine)
    * Samuel Gueulette (RAAL La Louvière)
    * Jean Bosco Ruboneka (APR FC)
    * Kevin Muhire (Jamus SC)

    Ba rutahizamu:

    * Innocent Nshuti (Al Wafaq)
    * Rene Uwineza (Kiyovu Sports)
    * Abeddy Biramahire (Assabah)
    * Joy Slayd Mickels (Karvan FK)
    * Fidali Uwiyaremye (Kiyovu SC)
    * Taiba Mbonyumwami (Marine FC)

    Iyi mikino ya gicuti izafasha Stephen Constantine kureba urwego rw’abakinnyi be no gukomeza gutegura Amavubi ku mikino mpuzamahanga iri imbere.

    Source : https://rushyashya.net/stephen-constantine-yatangaje-urutonde-rwabakinnyi-24-bazifashishwa-mu-mikino-ibiri-ya-gicuti-mpuzamahanga-izahuza-u-rwanda-na-comoros-ndetse-na-tanzania/

  • Kirazira gutanga ikiguzi ku mibonano mpuzabitsina- Dr. Murangira – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye na RIB.

    Ati ‘Kirazira gutanga ikiguzi ku mibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga ngo wowe ujya kugura ni wowe itegeko rireba.’

    Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi mu rivuga ibikorwa bibujijwe birimo no kwishyura umuntu hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ingingo ya 24 ivuga ko umuntu agamije inyungu, ushishikariza, woshya, uyobya, ureshya, uhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo; gutanga ikiguzi agamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore; gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina; gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri ayo mazu; gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi aba akoze icyaha.

    Umuntu uhamijwe n’urukiko kimwe muri ibi bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Kwishyura umuntu ngo mukore imibonano mpuzabitsina bihanwa n’amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirazira-gutanga-ikiguzi-ku-mibonano-mpuzabitsina-dr-murangira

  • Miliyari zirenga 9,5 Frw zimaze gushumbushwa abahinzi n'aborozi bahuye n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo Leta yayitangije mu 2019, nyuma yo kubona ko abahinzi n’aborozi bahura n’ibihombo bituruka ku biza.

    Ntirenganya Jean Baptiste wo mu Karere ka Rusizi wafashe ubwishingizi bw’inka enye muri 17 afite, avuga ko aherutse kugira ibyago inka imwe mu zo yafatiye ubwishingizi irarwara irapfa.

    Ati ‘Iyo nka yari ifite agaciro ka miliyoni 1 Frw, bitarenze amezi abiri ikigo cya Sonarwa nafashemo ubwishingizi cyahise kinshumusha miliyoni 1 Frw bimpa isomo bituma mfata ubwishingi bw’inka 10’.

    Umuhinzi cyangwa umworozi ukeneye gushinganisha ibihingwa cyangwa amatungo ye yiyishyura 60%, Leta ikamwishyurira 40%.

    Museruka Joseph, ushinzwe gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri RAB yavuze ko kuva mu 2019, ubwitabire mu gufata ubwishingizi bugenda bwiyongera kuko kuri ubu hishingiwe inka zirenga ibihumbi 50, ingurube zirenga ibihumbi 15, inkoko zisaga ibihumbi 400 na hegitari zirenga ibihumbi 32 z’ibihingwa bifatirwa ubwishingizi ku mwaka.

    Nubwo bimeze gutyo, haracyari urugendo kuko ugereranyije umubare wa hegitari z’ibihingwa zakabaye zifatirwa ubwishingizi, ukareba n’umubare w’amatungo yakabaye afatirwa ubwishingizi usanga ibifatirwa ubwishingizi bikiri bike.

    Urugero nko mu Karere ka Rusizi hegitari z’igihingwa cy’ibigori zakabaye zifatirwa ubwishingizi ni hegitari 1037 ariko izafatiwe ubwishingizi ni 49, umuceri izigomba gufatirwa ubwishingizi ni hegitari 2.909, izafatiwe ubwishingizi ni 2.787, soya izikwiye gufatirwa ubwishingizi ni 1.299, izabufatiwe ni O, ibishyimbo izikwiye kubufatirwa ni hegitari 21.319 ariko izibufite ni 0.

    Muri ako karere inka zikwiye gufatirwa ubwishingizi ni 26.959, izabufatiwe ni 1.032, inkoko zakabaye ni 103.505, izabufatiwe ni 5.141, ingurube zikwiye gufatirwa ubwishingizi ni 50.458 izabufatiwe ni 450, amafi yo mu Karere ka Rusizi yakabaye afatirwa ubwishingizi ni 100.000 ayabufatiwe ni 10.000.

    Ni mu gihe u Rwanda rufite ntego ko mu mwaka wa 2030 amatungo ajya mu bwishingizi agomba kuzagera kuri 30% na 30% by’ubuso buri mu byanya byatoranyijwe n’ubuso buhujwe nabwo buzaba buri mu bwishingizi.

    Museruka yavuze ko ku rwego rw’igihugu abahinzi barenga ibihumbi 200 bitabiriye gahunda ya ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’, aho miliyari zisaga 17 Frw ari zo zimaze gukusanwa n’abahinzi bishyura ubwishingizi.

    Ati “Kugeza ubu miliyari zisaga 9,5Frw zimaze gushumbushwa abahinzi bahuye n’ibiza, aho mu minsi 30 baba bamaze kwishyurwa n’ibigo by’ubwishingizi”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yashyimye gahunda ya Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’, asaba abahinzi n’aborozi kuyitabira mu kwirinda ibihombo bituruka ku biza.

    Ntirenganya Jean Baptiste nyuma yo gushumbushwa inka ye yapfuye iri mu bwishingizi, yahise ashyiramo izindi esheshatu

    Mu matungo yishingirwa harimo inkoko, ingurube, inka n’amafi

    RAB iri mu bukangurambaga bwo gushishikariza abahinzi n’aborozi gufata ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-zirenga-9-5-frw-zimaze-gushumbushwa-abahinzi-n-aborozi-bahuye-n-ibiza

  • U Rwanda ruri mu biganiro na Boeing – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byabaye ku wa 26 Gicurasi 2026, ubwo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Jean Guy Afrika yakiraga itsinda riyobowe na Amine Benkirane, Umuyobozi muri Boeing ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazibikorwa ku ndege z’ubucuruzi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Ibiganiro by’aba bayobozi byagarutse ku rwego rw’iby’indege muri rusange, ibikoresho n’ibindi bijyana narwo ndetse n’amahirwe ahari yo gufasha u Rwanda muri gahunda y’iterambere rufite no kuba igicumbi mu bijyanye n’ingendo z’indege mu karere ruherereyemo.

    Byibanze kandi ku buryo u Rwanda rwajya rugura indege muri uru ruganda mu buryo bworoshye cyangwa ku nguzanyo hatabayeho kwishyura ikiguzi cyose.

    Uretse ibi, baganiriye no ku guteza imbere ubwikorezi bw’imizigo, uburyo bwo kujyana ibicuruzwa mu mahanga ndetse no kugira u Rwanda igicumbi cy’ubukerarugendo.

    Boeing iri mu nganda zikomeye zikora indege ku Isi haba mu bwinshi no mu gukomera. Mu 2025 yagurishije indege 600, zivuye kuri 348 yari yagurishije mu 2024, mu 2023 urwo ruganda rwari rwagurishije indege z’ubucuruzi 528.

    Kuva Boeing yabona izuba imaze kugurisha indege zirenze ibihumbi 19. Urwo ruganda rwatangiye gukora mu 1916 rushinzwe na William E. Boeing.

    Yesterday, RDB CEO @afrika_jean met with a delegation from @Boeing led by Amine Benkirane, Marketing Director for Commercial Airplanes in Africa and the Middle East, for discussions on aviation, logistics, and opportunities to support Rwanda’s regional connectivity and growth… pic.twitter.com/kuxlmkKuzn

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) May 27, 2026

    Umuyobozi muri Boeing, Amine Benkirane, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika, bigamije guteza imbere ibijyanye na serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruri-mu-biganiro-na-boeing

  • Bamporiki Edouard yashimiye Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Bamporiki Edouard yashimiye umuhanzi Bruce Melodie nyuma yo kugaragaza ko yongeye Kitoko mu bitaramo bye bizenguruka igihugu.

    Bruce Melodie yateguye ibitaramo bizenguruka igihugu yise ‘2026 Summer Country Tour’ aho agomba gufatanya na The Ben.

    Kuri ubu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Kitoko Bibarwa ari umuhanzi wiyongereye mu bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo bigomba kuba muri iyi mpeshyi.

    Bamporoki Edouard akaba yagaragaje ko yishimiye ko Kitoko azaririmba muri ibi bitaramo aho yagize ati “Ubumwe bw’Intore bunoza intambwe.”

    Ibi bitaramo bizabera mu turere tune, tariki ya 13 Kamena 2026 bazahera Musanze, 20 Kamena 2026 bajye Nyagatare, 27 Kamena 2026 bajye Bugesera ni mu gihe bazasoreza Rubavu tariki ya 4 Nyakanga 2026.

    Ubumwe bw’intore bunoza intambwe. https://t.co/4JcRfOnFx9

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 26, 2026

    Kitoko yongewe mu bitaramo bya Bruce Melodie

    Bruce Melodie yateguye ibitaramo bizenguruka igihugu

    Bamporoki yishimiye ko Kitoko yongewe mu bitaramo bya Bruce Melodie

    Source : http://isimbi.rw/bamporiki-edouard-yashimiye-bruce-melodie.html

  • Terressa Wines yagejeje mu Rwanda divayi nshya zo muri Espagne no mu Butaliyani – #rwanda #RwOT

    Gutumiza divayi zitandukanye ziva mu mahanga, byakozwe mu rwego rwo korohereza abakunzi b’ibi binyobwa kubona ibyujuje ubuziranenge kandi ku giciro cyoroheye buri wese.

    Binyuze muri ‘restauran’t y’iki kigo yitwa Terrassa Village, Terrassa iherutse gusogongeza abakiliya kuri divayi ya Vallformosa iri mu bwoko bw’izizwi nka ‘Sparkling Wine’, ikaba iri mu zigezweho kandi zikunzwe cyane muri Espagne.

    Vallformosa iri kuboneka mu maduka yose ya Terrassa Wines ari i Kigali, yashimwe n’abayisogongeyeho, bavuga ko iryoshye kandi iri ku rwego rwiza rw’iziboneka mu Rwanda, kandi zidahenze ugereranyije n’ubwiza bwazo.

    Xinda, uzwi ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umwe mu bayamamaza avuga ko ari imwe mu nziza amaze kubona ugereranyije n’izindi asanzwe abona.

    Muri Terrassa Wines harimo ubundi bwoko bwa divayi nziza nka Frenschelo, Bericanto n’izindi nyinshi zitandukanye, zatoranyijwe hagamijwe guha abakiriya amahitamo ajyanye n’ibyifuzo byabo.

    Terrassa Wines ifite amaduka ane i Kigali, arimo abiri aherereye Sonatubes ku muhanda ujya ku Gisimenti, i Gikondo, ku Gishushu no kuri Terrassa Village, aho abakiliya bashobora gusangirira no gusogongera divayi zitandukanye.

    Terrassa ikomeje gahunda yo gukomeza kuzana vino nziza kandi zigezweho mu Rwanda, kugira ngo abakunzi bayo bakomeze kubona ibinyobwa byujuje ubuziranenge biboneka hafi yabo.

    Terressa Wines yagejeje mu Rwanda divayi nshya zo muri Espagne n’u Butaliyani

    Terressa Wines igira igihe isogongeza abakiliya bayo kuri divayi zigezweho

    Terressa Wines icuruza divayi zigezweho kandi ku giciro gito

    Divayi zicururizwa muri Terressa Wines zikundwa na benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/terressa-wines-yagejeje-mu-rwanda-divayi-nshya-zo-muri-espagne-n-u-butaliyani

  • Yafungiwe ubujura, abeshya diplôme atararenze Tronc-Commun: Mushiki wa Byansi yamutamaje – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wamenyekanye mu itangazamakuru ry’u Rwanda aho yiyitaga umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye, hashize imyaka mike yimukiye i Burayi, aho yiyita impunzi ya politike.

    Umwe mu bazi neza Byansi Samuel Baker ni Esther Mugabekazi kuko ari mushiki we kwa se no kwa nyina.

    Ababyeyi babo ni Byansi Samuel Baker na Muteteri Eva. Mugabekazi ni we mukuru agakurikirwa na Byansi. Bavukana n’abandi bana barindwi kuri se na nyina, bose hamwe bakaba icyenda.

    Nk’umuntu wakuranye na Byansi, Mugabekazi yavuze ko amafuti ya musaza we yahereye ku kwihinduza amazina, atangira gukoresha aya se kandi na we afite aye.

    Ati ‘Byansi Samuel Baker ni izina rya papa, Sam (Byansi) yitwa Sam Kama, ni yo mazina ababyeyi be bamwise. Mu muryango wacu abahungu bitwa Kama, abakobwa bakitwa Kawama.’

    Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Igicaniro TV, yavuze ko umuryango we watewe agahinda n’imigambi musaza wabo yinjiyemo yo guharabika igihugu.

    Yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutangaza byinshi kuri Byansi Baker nyuma yo kubona ko akomeje kurenga igaruriro.

    Yafungiwe Uganda imyaka ine, agaruka abeshya ko yaminuje

    Mugabekazi yavuze ko mu gukura barezwe neza, ndetse ababyeyi babo bagerageza kubajyana mu mashuri, cyane ko bombi bari abarimu.

    Ati ‘Twagize amahirwe tugira ababyeyi b’abarimu, papa wacu yari umwarimu na mama yari umwarimu. Twagize amahirwe tumenya Icyongereza kuko iwacu mu rugo ni cyo twavugaga mu gukura kwacu, tugira amahirwe papa atwigisha mu mashuri meza.’

    Amashuri abanza bayize mu Karere ka Nyagatare i Matimba, mu ishuri rizwi nka Hillside. Aha ni ho barangije imyaka itandatu y’amashuri abanza.

    Bageze mu mashuri yisumbuye, Byansi Baker yagiye kwiga muri Kagarama Secondary School. Mushiki we yagiye kwiga i Rushaki.

    Mugabekazi yavuze ko Byansi akigera mu mashuri yisumbuye bahise bamwirukana, birangira amusanze i Rushaki.

    Ati ‘Yakoze amakosa baramwirukana avayo, araza twigana i Rushaki, ni ho twarangirije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Ayo ni yo mashuri Sam yize yonyine.’

    Bitandukanye n’uko yagiye abivuga cyangwa benshi bamuzi, Byansi ngo ntiyigeze arangiza amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza, ahubwo nyuma yo kurangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yahise ajya muri Uganda.

    Akigera muri Uganda, Byansi yijanditse mu bujura ndetse bumuviramo gufungwa imyaka ine.

    Mugabekazi ati ‘Arangije ajya muri Uganda arafungwa kwa mukuru wacu data yabyaye ahandi […] agiyeyo arahemuka birimo ubujura baramufata, baramufunga. Bamufunze imyaka ine. Ntabwo yongeye gusubira ku ishuri.’

    Gufungurwa kwa Byansi byaturutse ku kuba ngo yarisiramuje (gukebwa) abikoreye muri gereza, ararwara, bisaba ko bahamagara se ngo ajye kumufata.

    Mugabekazi yavuze ko nyuma yo gufungurwa, Byansi yatashye mu Rwanda, ariko ntiyakomeza ishuri. Amaze gukira ngo yigiriye inama yo gusubira muri Uganda gushaka impapuro mpimbano zigaragaza ko yarangije amasomo ya kaminuza.

    Ati ‘Yarakomeje ashaka uburyo ahimbamo impapuro z’amashuri, ni bwo yahinduye n’izina rye, arangije ni bwo yaremaga ikarita, atangira kwiyita ko yakoze ikinyamakuru gikora inkuru zicukumbuye.’

    ‘Nabonye gusa umwana w’umuhungu ari mu makuru, ndamubaza nti ‘Ese ko nta mpamyabumenyi ufite wabigenje gute?’, ati ‘Njye hari ukuntu nabigenje’. Impapuro nza kuzibona ndamubwira nti ‘Wishe ahazaza hawe’. Njye ndangiza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye Sam yari afite impapuro zemeza ko yarangije kaminuza.’

    Nyuma yo kunyura mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, mu 2019 Byansi Baker yashinze ikinyamakuru cye yise M28 Investigates.

    Sam Kama wiyise Samuel Baker Byansi yatangiye kwibasira u Rwanda nyuma yo kugera i Burayi

    Yabeshye ko agiye kwiga mu Buholandi, ubuzima buranga

    Mu 2022 Byansi Baker yakoze ubukwe na Uwase Joselyne, ndetse nyuma y’igihe gito bibaruka umwana w’imfura.

    Uyu mugabo yaje kubwira mushiki we ko afite gahunda yo kujya mu Buholandi kwiga, undi akubise agatima kuri za mpapuro mpimbano bimutera kwibaza byinshi.

    Ati ‘Ndamubaza nti ‘Ese urashaka kujya kwiga iki?’ ati ‘Ndi kongera ubumenyi muri ibi nahisemo’, ndamubwira nti ‘Ese uratangirira aho wagarukirije amashuri, cyangwa urongera kuri za mpapuro z’impimbano?’, ambwira ko ibyo tutabiganiraho, adakeneye no kubyumva. Yambwiye ko azagaruka kuko yari yasize umugore n’umwana.’

    Mugabekazi yavuze ko nyuma y’aho musaza we ageze mu Buholandi, yabuze ibyangombwa byo kwiga no guturayo, yigira inama yo kurongora umugore w’umuzunguka.

    Ati ‘Nyuma amakuru namenye ni uko yagezeyo ibyangombwa byo gutura no kwiga biranga, numva ngo yabonye umugore w’umuzungu. Nigeze kumuhamagara kuri video aramunyereka.’

    Umugore w’isezerano wa Byansi yaje kumusanga i Burayi, afata icyemezo cyo kwimukira mu Bubiligi, aba ari ho babana, wa mugore w’umuzungu aguma mu Buholandi.

    Guharabika u Rwanda ntibyabatunguye

    Nyuma yo kugera i Burayi, Byansi yatangiye kumvikana cyane mu mvugo zisebya u Rwanda n’abayobozi barwo, ndetse atangira gukorana bya hafi n’abari basanzwe mu migambi yo kururwanya.

    Agaruka ku cyaba cyarateye musaza we iyi myitwarire, Mugabekazi yagize ati ‘Yabitewe no kudahaga n’inda nini no kutumva ko ibyo afite bimuhagije no kugira ngo abone ibyangombwa muri ibyo bihugu aho yahungiye.’

    Yakomeje ati ‘Umuntu usebya igihugu cya nyina na se aba ari ikigwari.’

    Mugabekazi yavuze ko iyi myitwarire ya Byansi n’ibyo atangaza ku Rwanda bitamutungura kuko kuva kera yari umubeshyi.

    Yavuze ko mu bihe bitandukanye, Byansi yagiye abeshya ko nyina yapfuye akiri muzima, ubundi akavuga ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati ‘Hari n’inkuru nigeze kumva ngo mama yaryaga inyama zo muri Supermarket, ni zo zamuteye kanseri, nza kumva inkuru ko mama yishwe muri Jenoside. Njye ibyo byose nari mbizi, nzi ko ari umubeshyi. Biriya yarabivugaga kubera ko njye muzi ngasigara mwita umubeshyi.’

    Yakomeje avuga ko nk’umuryango ibitangazwa na Byansi bibababaza.

    Ati ‘Njye byangizeho ingaruka nyinshi kuko nize ko gukunda igihugu ari cyo cya mbere, umuntu wabyize ntabwo nakwanga igihugu cyanjye ako kageni. Igihugu cyandeze, igihugu cyampaye ibyo kurya, igihugu cyampaye umusingi. Igihugu cyamugize kuriya kugira ngo amenyekane, nageze aho ndababara cyane ndavuga nti ‘Ubwo umuntu ugera aho ahemukira igihugu cyamukoreye ibyo byose, ubwo twe abavandimwe be byagenda gute’?’

    Nyuma yo kubona ko yayobotse inzira yo kurwanya u Rwanda, Mugabekazi yaburiye musaza we, ariko undi amubwira ko niba ari ibyo atangiye atazongera kuba mushiki we.

    Ati ‘Naramubwiye pe! namubwiye ko nadahinduka nzashaka uburyo mvuga ukuri, nkabwira Abanyarwanda ukuri. Yambwiye ko ntazongera mu mateka kuba mushiki we.’

    ‘Inama namugira yibuke inama mama yajyaga atugira, yibuke intego ababyeyi bacu bari bafite, ntabwo ari ugusenya igihugu, habe n’umunsi n’umwe.’

    Sam Kama wiyise Samuel Baker Byansi yatangiye kwibasira u Rwanda nyuma yo kugera i Burayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yafungiwe-ubujura-abeshya-diplome-atararenze-tronc-commun-mushiki-wa-byansi

  • Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yitabiriye inama ya AfDB – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yatangiye ku wa 26 Gicurasi 2026, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Denis Sassou Ngueso wa Repubulika ya Congo, Brice Oligui Nguema wa Gabon na Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, abakuru baza Guverinoma barimo na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, abayobozi bakuru b’ibigo by’abikorera n’amabanki n’ibindi.

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti ‘Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ya 2026.’

    Perezida wa AfDB, Dr Sidi Ould Tah yagaragaje ko hakenewe amavugurura mu mikorere, amategeko n’ibikorwaremezo bifasha kugera ku mari, bigamije iterambere rya Afurika.

    Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1974. Ni umufatanyabikorwa w’imena u Rwanda rufite aho igice kinini cy’amafaranga yayo gishorwa mu bikorwa remezo.

    Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitatu

    Inama ngarukamwaka ya AfDB yabereye i Brazzaville kuva ku wa 25-29 Gicurasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yitabiriye-inama-ya-afdb

  • Amata angana na 60% yo mu Gishwati ntacyakirwa ku makusanyirizo kubera ifumbi – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 21 Gicurasi 2026 ubwo hizihizwaga umunsi w’inka ku nshuro ya kabiri, gahunda yatangijwe n’Akarere ka Rubavu mu kugaragaza akamaro k’inka mu iterambere ry’abaturage.

    Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe iterambere ry’ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yagize ati ‘Ikibazo gikomeye cy’ifumbi y’amabere y’inka gikomeye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba cyane cyane mu cyanya cya Gishwati cyatumye amata angana na 60% atacyakirwa.’

    Yavuze ko basanze iki kibazo giterwa na bamwe mu borozi bivurira amatungo batarabyize, ibi bigatuma hari imiti myinshi bakoresha yatakaje ubushobozi bwo kuvura ikangiza inka aho kuzitaho.

    Yavuze kandi ko hari n’abatita ku isuku y’inka nko kudasukura ibiraro n’aho inka zibyagira hakabaho kandi n’ikibazo cyo gukama inshuro imwe ku munsi cyangwa gukama amabere abiri bagasiga andi abiri ngo baticura amata.

    Ati ‘Ubundi ahandi ubworozi buteye imbere bakama inshuro 3 ku munsi.’

    Ndorimana yasabye aborozi mu guhangana n’ikibazo cy’uburwayi bw’ifumbi y’amabere kwifashisha abaganga b’amatungo babyigiye bakabafasha kuvugurura no kunoza ubworozi bwabo, kwita ku isuku mu biraro n’aho inka zibyagira, koza icebe ry’inka mbere yo gukama.

    Abaorozi bagiriwe inama kandi yo gukaraba neza intoki hamwe no koza neza ibikoresho byifashishwa mu gukama, no gukama inshuro ebyiri ku munsi kuko gukama inshuro imwe ari ugutera umusonga inka ikamwa amata menshi.

    Umworozi w’intangarugero wo mu Murenge wa Rugerero, Habiyaremye Abdul Karim yagaragaje ko kuvugurura ubworozi byabafashije no kuzamura umukamo n’agaciro k’inka.

    Ati ‘Gahunda nyinshi za Leta zadufashije nk’aborozi ku buvugurura, none inka yaguraga miliyoni 1 Frw igeze kuri miliyoni 5 Frw, ndetse ni umukamo warazamutse ku buryo nk’iyo nka iba ikamwa litiro 25 ku munsi, kandi turaza gukomeza gukurikiza inama twahawe kugira ngo turwanye ifumbi.’

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yagaragaje ko mu guhangana n’ibibazo bibangamiye aborozi birimo n’icy’ifumbi bagiye kugirana imihigo n’aborozi bakayisinyira ndetse bakazajya bakora isuzuma rihoraho, ku buryo buri mbere y’uko hizihizwa umunsi w’inka bazajya babanza kureba ko ibyo bemeranyijwe byagezweho.

    Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo mu 2025 igaragaza ko mu Rwanda habarurwaga inka 1.727.913. I Rubavu ho habarurwa inka 32.645.

    MINAGRI igaragaza ko kubera ingamba nyinshi Leta y’u Rwanda yagiye ifata zigamije kuzamura umukamo zirimo no kuvugurura ubworozi bw’inka, byatumye ingano y’umukamo igihugu kibona uzamuka uva kuri litiro 332.000 ku munsi wariho mu 2005, ugera kuri litiro miliyoni 2.9 ku munsi mu 2025.

    Inka zo mu Gishwati zugarijwe n’ifumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amata-angana-na-60-yo-mu-gishwati-ntacyakirwa-ku-makusanyirizo-kubera-ifumbi

  • Muhanga: Bafatanywe toni y'amabuye y'agaciro yacukuwe mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Aba bafatiwe mu cyuho mu ijoro rishyira ku wa 26 Gicurasi 2026, mu Karere ka Muhanga Umurenge Kabacuzi mu Kagari Butare, barimo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

    Muri abo harimo batanu bakekwaho gushora urubyiruko mu bikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko, aho nabafatanywe amabuye barimo bagura, na ho bane bandi bakurikiranyweho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko igikomeye mu byakozwe ari ugufata abashukaga urubyiruko ngo rujye kubacukurira amabuye mu buryo butemewe ruyabazanire bayagure.

    Ati ‘Bariya batanu bafashwe barimo bagura amabuye mu buryo butemewe, kandi bakanashora urubyiruko mu bucukuzi ngo babagurire umusaruro, babashukishije amafaranga. Abagura batanga amafaranga mbere, kandi bagashora ruriya rubyiruko ngo rujye kubashakira amabuye.’

    Kugeza ubu abafashwe bahise bajyanwa kuri Polisi, Sitasiyo ya Kiyumba, aho ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.

    Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro yacukuwe bitemewe

    Uru rubyiruko rwashukishwaga amafaranga tukajya gucukura amabuye y’agaciro bitemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-bafatanywe-toni-y-amabuye-y-agaciro-yacukuwe-mu-buryo-butemewe