Blog

  • Album ya Bruce Melodie yaguzwe Miliyoni 26 Fr… – #rwanda #RwOT

    Bruce yamuritse iyi Album mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, mu birori bikomeye byabereye muri Kigali Universe. Ni ibirori byari bifite umwihariko, kuko buri wese wabyitabiriye yasabwaga kuba yambaye imyambaro y’umukara. 

    Hejuru y’ibyo kandi buri wese, yanyuraga ku itapi itukura agafoto Amafoto cyangwa se amashusho.

    Ni ibirori byitabiriwe n’umubare munini w’ibyamamare, cyane cyane abakoranye na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye n’inshuti ze.

    Hari Jules Sentore, Phil Peter, Shizzo Afro Papi, Massamba Intore, DJ Pius, Uncle Austin, France Mpundu, Shemi, Fayzo Pro, Ross Kana, Element, Kenny Sol, Israel Mbonyi n’abandi.

    Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, ariko cyatangiye saa tatu n’iminota 49′.

    Ndetse Bruce Melodie ageze ku rubyiniro yiseguye ku bakunzi be, avuga ko habayeho gutinda ahanini bitewe n’ibyo batunganyaga.

    Mbere yo gutaramira abantu, Israel Mbonyi yamusengeye. Agira ati “Ndasenga kugirango Imana ihire ubuzima bwawe. Kugirirwa neza n’Imana bikugereho”.


    Yagiye asobanura buri ndirimbo ye! 

    Bruce Melodie yafashwe amashusho mu minsi ishize ari nayo yerekanwe muri iki gitaramo, asobanura icyatumye ahimba buri ndirimbo.

    Yavuze ko buri ndirimbo yose yahimbye, habayeho gutekereza ku bantu no kwitekerezaho.

    Bruce Melodie yavuze ko nk’indirimbo ye ‘Walet’ iri kuri Album ishingiye ku kubwira umukobwa akinezeza mu Mafaranga yawe.

    Kandi akavuga ko indirimbo ‘Colorful Generation’ yitiriye Album ye, ishingiye ku mibereho itangaje y’ibisekuru byombi muri iki gihe. Ati “Twese twavutse ko mu bihe bitandukanye, ariko tubanye neza”.

    Yanavuze ko indirimbo ‘Beauty on Fire’ yakoranye na Joe Boy, bayihimbye bashakaga kugaragaza uburyo ushobora guhura n’umuntu ukamwishimira cyane, ku buryo ‘nta wundi muntu uzongera gushaka mu buzima bwawe”.

    Bruce yanavuze ko indirimbo ‘Nzaguha umugisha’ ihimbaza Imana iri kuri Album ye, yitsa cyane ku gushima Imana. Niwe wikoreye iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio), ariko yarangijwe na Prince Kiiiz.

    Ni indirimbo avuga ko yanditse biturutse kuri Israel Mbonyi ku kuntu akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


    Yaryohereje abafana! 

    Bruce Melodie yavuze ko ubwo yateguraga iki gitaramo, yari yahisemo indirimbo agomba kuririmba cyane cyane ize zakunzwe ndetse n’izigize Album ye.

    Ntabwo yumvishije abantu indirimbo zose 20 zigize Album ye, ahubwo yahisemo zimwe.

    No mu bijyanye no kuzaririmba, yahisemo indirimbo zimwe, ahanini bitewe n’izo yari yemeranyije na Symphony Band.

    Ibi byatumye anaririmba indirimbo ze zakunzwe nka ‘Ntundize’, ‘Henza Up’, ‘Katerina”, Katapila, Kungola, Ikinya, n’inzi aherutse gushyira ku isoko.

     

    Roza yabaye Roza! 

    Iyo urebye ku rutonde rw’indirimbo zigize Album ya Bruce Melodie, 11 ntigaragaraho. Ni indirimbo yise ‘Roza” yahisemo kutagaragaza, ariko yayiririmbiye abakunzi be mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

    Yabaye indirimbo yamutunguye, kuko yakunzwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo abafana bamusabye kuyisubiramo inshuro eshatu.

    Hari amakuru avuga ko Coach Gael ariwe watanze igitekerezo cy’uko iyi ndirimbo itagaragara mu zigize Album, kuko yari yizeye ko izakundwa uko byagenda kose.


    Album ya Bruce Melodie yaguzwe 26, 182, 400Frw

    Ubwo yaririmbaga muri iki gitaramo cye, abantu banyuranye baguze Album ye (CD), ariko umuhanzikazi Babo we yanamupfumbatishije amafaranga mu ntoki.

    Ross Kana niwe watanze amafaranga menshi, kuko yavuze ko iyi Album yayiguze Miliyoni 10 Frw, akurikirwa na Sadate Munyakazi na Eric Rutayisire uyobora Forzza Bet batanze Miliyoni 5 Frw buri umwe.

    Dj Traum yatanze: 1,382,400 Frw; Skol: 300,000 Frw, Shizzo: 500,000 Frw, Babo n’umubyeyi we: 1,000,000 Frw, Minisitiri Nduhungirehe: 1,000,000 Frw, Mushyoma Joseph: 1,000,000 Frw, ndetse na Emile: 1,000,000 Frw.

    Producer Prince Kiiiz niwe ufiteho indirimbo nyinshi kuri iyi Album; kuko yakozeho indirimbo zirindwi (7) zirimo na 'Colorful Generation' yitiriye Album, hamwe na 'Nari nziko uzaza' yahimbiye umubyeyi we.

    Producer Element ndetse na Made Beats bafiteho indirimbo eshanu. Ariko kandi Bruce Melodie, avuga ko hari n'abandi ba 'Producer' yifashishije mu gukora iyi ndirimbo, ndetse hari na kompanyi bari gukorana yo muri Amerika iri kumufasha mu kuyimenyekanisha.

    Album ye iriho indirimbo ‘Wallet’, ‘Oya’, ‘Narinziko uzagaruka’, ‘Maruana’, ‘Ulo’, ‘Colorful Generation’, ‘Beauty on Fire’ yakoranye na Joeboy, ‘Iyo Foto’ yakoranye na Bien, ‘Diva’, ‘Niki Minaji’ yakoranye na Blaq Diamond, ‘Energy’, ‘Maya’, ‘Ndi umusinzi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Juu’ na Bensoul na Bien-Aime, ‘Sowe’, ‘Kuki’, ‘Nzaguha umugisha’, ‘Sinya’, ndetse na ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy.

    Album ye iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bakomeye Mpuzamahanga. Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, Bruce Melodie yumvikanishije ko indirimbo 'Nari nziko uzagaruka' yahimbiye umubyeyi we, ariyo ndirimbo yamuvunye kuri Album.

    Uburyo abisobanura, no gusubiza inyuma intekerezo ze, bitanga ishusho y'uko iyi Album yayituye umugore waruse abandi bose mu buzima bwe.

    Yavuze ati 'Indirimbo 'Nari nziko uzagaruka' nasohoye agace kayo nkashyira kuri Tik Tok kubera ko ari indirimbo ivuga njyewe w'imbere ntajya mbabwira, buriya mbahisha byinshi, imyenda ikamfasha ntimumbone ubwa mbere. Ubwo rero, iyi ndirimbo iri mu ndirimbo nafatiye umwanya munini.' 


    Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amasaha ane mu kumurika Album ye yise ‘Colorful Generation’ 


    Bruce Melodie yagiye abara inkuru y’uburyo yageze ku guhimba buri ndirimbo 

    Bruce Melodie yavuze ko mu ndirimbo 20 ziri kuri Album ye, imwe n’iyo yabashije kwikorera 


    Ubwo yaririmbaga indirimbo yatuye umubyeyi we witabye Imana, yavuze ko byari bigoye ubwo yayandikaga 





    Bruce Melodie yumvikanishije ko aba-Producer bamubereye inshuti nziza mu ikorwa ry’iyi Album

    Umuyobozi Mukuru wa Kepler, Nathalie Munyampenda,  yanyuzwe n’indirimbo 20 zigize Album ya Bruce Melodie 


    Igor Mabano na Prince Kiiiz bitabiriye igitaramo Bruce Melodie yamurikiyemo Album ye nshya 


    Umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana wayoboye igitaramo cya Bruce Melodie 


    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie nk’uko yari yabimusezeranyije


    Umunyamakuru Tidjara Kabendera yabajijwe ibibazo bijyanye n’ukuntu yamenyanye na Bruce Melodie


    Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi, Bahati Makaca



    Coach Gael ari kumwe Dj Trauma ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika



    Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Mighty Popo yashyigikiye Bruce Melodie

     

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yakozwe ku mutima no kumva ko hari indirimbo Bruce Melodie yanditse kubera we 

    Joshua, ushinzwe inozamubano muri Kigali Universe [Ubanza ibumoso] 

    Israel Mbonyi yakunze kugaragaza ubushuti bukomeye afitanye na Bruce Melodie

    Rocky wamamaye mu gusobanura filime yashyigikiye Bruce Melodie amurika Album akozeho mu gihe cy’imyaka ibiri

    BRUCE MELODIE YAKOZE IGITARAMO GIKOMEYE AMURIKA ALBUM YE

    “>

    ROSS KANA YAHAYE BRUCE MELODIE MILIYONI 10 FRW AGUZE ALBUM YE

    “>

    IJAMBO MINISITIRI NDUHUNGIREHE YAVUZE MU KUMURIKA ALBUM YA BRUCE MELODIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149922/album-ya-bruce-melodie-yaguzwe-miliyoni-26-frw-ibyaranze-igitaramo-yamurikiyemo-album-amaf-149922.html

  • Ross Kana yatanze Miliyoni 10 Frw! Menya aban… – #rwanda #RwOT

    Byari ibihe bidasanzwe kuri uyu munyamuziki, kuko ubwo yataramiraga abakunzi be mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, muri Kigali Universe yavugaga ko iyi Album yayiteguye nk'impano yihariye yageneye abakunzi be kuva mu myaka ibiri ishize ayikora. 

    Ni Album avuga ko iriho indirimbo 20, ndetse ko mu zihitamo byasabye ikipe ngari no gukorana n'aba Producer bayikozeho mu bihe bitandukanye. 

    Mu bitaramo nk'ibi hacuruzwa CD ziba ziriho Album. Muri iki gitaramo cya Bruce Melodie hari hateguwe CD 10, ndetse buri imwe yaguraga ibihumbi 300 Frw.

    Mu gutangira, umushyashyarugamba, Lucky yavuze ko aya mafaranga ashobora kwiyongera bitewe n'ubushobozi bwa buri umwe.

    Abari bahagarariye uruganda rwa SKOL nibo babimburiye abandi kugura iyi Album, maze batanga ibihumbi 300 Frw, bakurikirwa na Dj Trauma wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watanze amadorali 1000, angana na 1,382,400 Frw.

    Ni mu gihe umuraperi Shizzo uri kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe, yagiye ku rubyiniro afata mu ntoki Album, maze atangaza ko ayiguze ibihumbi 500 Frw- Yavuze ko aziranyi cyane na Bruce Melodie, bityo yiyemeje kumushyigikira uko byagenda kose.

    Umuhanzikazi Babo n'umubyeyi we nabo bagiye ku rubyiniro batangaza ko Album ya Bruce Melodie bayiguze Miliyoni 1 Frw, ariko kandi hari amafaranga bamupfumbatishije.

    Munyakazi Stade wayoboye Rayon Sports, yavuze ko Bruce Melodie yakoze igitaramo cyiza, bityo yiyemeje kumushyigikira buri munsi, atanga Miliyoni 5 Frw.

    Uyu mugabo yahamagaye ku rubyiniro Bruce Melodie baraganira, ndetse amushimira umuhate ashyira mu rugendo rwe rw'umuziki, ubundi bafata ifoto bari kumwe.

    Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, we yavuze ko Album ya Bruce Melodie ayiguze Miliyoni 1 Frw. Izina Boubou ryumvikana cyane mu ndirimbo 'Henzapu' ya Bruce Melodie.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe we yavuze ko Album ya Bruce Melodie ayiguze Miliyoni 1 Frw, kuko asanzwe anayifite.

    Ni mu gihe Rutayisire Eric wa kompanyi ya Forzza Bet yatanze Miliyoni 5 Frw kuri Album ya Bruce Melodie. Mu ijambo yavuze, yumvikanishije ko Bruce Melodie ari umuhanzi wamunyuze, bityo akwiye gukomeza kumuteza imbere.

    Umuhanzi Ross Kana yatunguranye atangaza ko Album ya Bruce Melodie ayiguze Miliyoni 10 Frw. Yavuze ko Bruce Melodie 'Ni Mukuru wanjye, bityo nkwiye kumushyigikira.' Yabajijwe n'umushyushyarugamba Lucyk, niba ariwe wishyuye Miliyoni 10 Frw, cyangwa se abikoze mu izina rya 1:55 AM, asubiza ko ari aye.

    Emile wayoboye Onomo Hotel, ndetse muri iki gihe akaba ari umuyobozi wa Park Inn Hotel, yavuze ko iyi Album ayiguze Miliyoni 1 Frw. Yasobanuye ko Bruce Melodie banyuranye muri byinshi, kuko akwiye kumuha ibirenze ibi

    Nyuma y'uko Album ye iguzwe Miliyoni 26,182,400 Frw, Bruce Melodie yavuze ko 'ibi bigaragaza uburyo munshyigikira muri benshi'.

    Abantu 10 batanze arenga Miliyoni 26 Frw kuri Album 'Colorful Generation' ya Bruce Melodie

    Bruce Melodie yatanze umusogongero wa Album ye ashyigikiwe mu buryo bukomeye





    REBA HANO VIDEO IGARAGAZA ABANTU 10 BAGUZE ALBUM YA BRUCE MELODIE
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149932/ross-kana-yatanze-miliyoni-10-frw-menya-abanyamafaranga-10-baguze-album-ya-bruce-melodie-v-149932.html

  • Nyamagabe: Imibiri 19 bikekwa ko ari iy'abishwe muri Jenoside yabonetse ahacukurwaga imiringoti mu mezi ane – #rwanda #RwOT

    Amakuru ya vuba asa n'aya ni ayamenyekanye ku wa 20 Ukuboza 2024, aho Saa Moya za mu gitondo, ubwo habonekaga imibiri mu ishyamba ry'uwitwa Nsengimana Abraham w'imyaka 47, nawe yaguze mu 2017 na Gahigi Albert, wafungiwe Jenoside mu mwaka ushize.

    Mu gihe hacukurwaga imiringoti nibwo wo habonetse imibiri ibiri y'umwana n'umugore bikekwa ko yaba yarahashyizwe muri Jenoside.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko ndetse ari igikorwa bamazemo igihe kuko mu mezi atageze kuri ane hamaze kuboneka imibiri 19.

    Ati 'Amakuru y'imibiri igenda iboneka ntabwo ari mashya i Mbazi, kuko mu mwaka ushize wonyine twabonye igera kuri 39 igaragara neza, ndetse n'indi itarabahije kubarika neza kubera yangijwe cyane. Na nyuma yo kuva mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30, guhera mu kwezi kwa Nzeri 2024, twakomeje kugenda tubona indi, ku buryo mu gihe kitageze ku mezi ane hamaze kuboneka 19 yose.''

    Sindikubwabo yakomeje avuga ko ikibabaje kurushaho, iyi mibiri itaboneka ku bushake bw'abatanga amakuru, ahubwo ari ukubera imirimo yo gucukura imiringoti n'amaterasi itamaza abagiye bahisha aya makuru.

    Ati 'Iyi mibiri ntiboneka kubera igikorwa cyimbitse cyateguwe cyo kuyishaka, ahubwo ni uko habayeho gucukura amaterasi n'imiringoti. Iyi yose iri kuboneka mu Kagari ka Ngara, ariko hari n'ahandi henshi hakekwa mu Murenge wa Mbazi, haba mu Kagari ka Manwali no mu tundi tugari.''

    Sindinkubwabo yanavuze ko abarokotse bo muri uyu murenge bavuga ko batigeze bahwema kuvuga ko hakiri imibiri hirya no hino muri Mbazi ndetse ko ngo bahawe ubutabera bucagase.

    Ati 'Ntitwahwemye kubivuga ko n'izo Gacaca zabaye, ariko kari n'agakingirizo, nta butabera abarokotse babonye, ndetse ibi bitwereka ko igikorwa cyo gushaka imibiri muri Mbazi kitigeze kigera ku ntego, bikagaragazwa n'uko iyo habayeho igikorwa cyose cyo gucuka ahantu hatarenze metero nka 200 hahita haboneka umubiri.''

    Sindikubwabo yavuze ko mu gihe cy'umwaka umwe gusa, aha mu Murenge wa Mbazi hamaze gufatwa abantu 110 bagize uruhare muri Jenoside bitari barigeze bahanwa, ndetse ngo imibiri iri kuboneka muri iki gihe bigaragara ko 90% ari iyari yaragiye yimurwa, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside, bakaba basaba ko hazabaho igikorwa gihuriweho n'inzego nyinshi cyo gushakisha imibiri itaraboneka.

    Umurenge wa Mbazi uri mu cyahoze ari Komini Rukondo, imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gikongoro. Abatutsi bari bahatuye babanje guhungira ku biro by'iyo komini abandi bajya ku rusengero rw'ADEPR Maheresho, ariko benshi barahagwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-imibiri-19-bikekwa-ko-ari-iy-abishwe-muri-jenoside-yabonetse

  • Abapolisi 18 basoje amahugurwa ku kugenza ibyaha n'impanuka bibera mu mazi – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR), yasojwe ku mugaragaro n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba; CP Emmanuel Hatari.

    Bize amasomo atandukanye arimo; itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, amategeko ahana ibyaha byihariye, itegeko rigenga imiburanishirize y'imanza Nshinjabyaha, kugenza ibyaha bikorerwa mu mazi, gucunga no kugenzura umutekano w'ibyambu, uburyo bwo gukusanya ibimenyetso, kubaza abatangabuhamya no gukora amadosiye.

    CP Hatari yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi, ashimira ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwayateguye.

    Ati “Kimwe n'ahandi mu ifasi y'u Rwanda, umutekano wo mu mazi ugomba gucungwa by'umwihariko kugira ngo abayakoresha umunsi ku munsi haba mu bwikorezi, ingendo n'uburobyi bikorwe mu ituze n'icyizere cy'umutekano. Aya mahugurwa musoje uyu munsi ni ingenzi cyane kuko muyungukiyemo ubumenyi buzabafasha gukumira no kugenza ibyaha biyaberamo.”

    CP Hatari yashimye abarimu batanze amahugurwa, ashimira n'abayitabiriye ku bushake n'imyitwarire myiza byabaranze, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bayungukiyemo mu kunoza akazi kabo ka buri munsi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-18-basoje-amahugurwa-ku-kugenza-ibyaha-n-impanuka-bibera-mu-mazi

  • Sylvestre Ntibantunganya wayoboye u Burundi yanyuzwe n'uburyo yakiriwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ntibantunganya ni Perezida w'Akanama k'Inararibonye k'Umutwe w'Ingabo z'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, EASF.

    Ubwo hasozwaga inama ya 33 y'izi ngabo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, Sylvestre Ntibantunganya yatangaje ko yageze mu Rwanda bimufashe amasaha abiri kuko yagombye kujya kunyura i Nairobi akabona kwerekeza i Kigali.

    Yavuze ko yishimiye uburyo u Rwanda rwamwakiriye, akarara neza mu mujyi utarimo ubushyuhe bwinshi nk'ubw'i Bujumura.

    Ati 'Nabwira buri wese ko nakiriwe neza nyuma y'urugendo rurerure nakoze kuva i Bujumbura kugera i Kigali nyuze i Nairobi bikantwara amasaha abiri bikaza no kuntwara nibura amasaha atandatu mbariyemo no gusubira i Bujumbura ejo. Navuga ko nasanze ikirere n'umwuka ari mwiza cyane ngereranyije n'ubushyuhe buba i Bujumbura.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Amb. Oliver Nduhungirehe abinyujije kuri konti ya X yagaragaje ko Ntibantunganya yavuze 'amagambo ya gihanga kandi y'ingirakamaro ku byerekeye amahoro n'umutekano mu karere.'

    Inama ya 33 ya EASF izwi nka 'Policy Organs Meeting', yatangiye ku wa 16 Ukuboza 2024, imara icyumweru ibera mu Rwanda

    Ntibantunganya wayoboye u Burundi yashimye uko u Rwanda rwamwakiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sylvestre-ntibantunganya-wayoboye-u-burundi-yanyuzwe-n-uburyo-yakiriwe-mu

  • Somalia yasimbuye u Rwanda ku buyobozi bwa EASF – #rwanda #RwOT

    Umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'ibyo bihugu byombi wabaye kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, ubwo hasozwaga inama ya 33 ya EASF izwi nka 'Policy Organs Meeting', yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda.

    Muri uwo muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bari basanzwe ku buyobozi bwa EASF mu 2024.

    Somalia izatangira izo nshingano mu 2025 izimarane uwo mwaka wose.

    Igihugu gihawe inshingano muri uyu mutwe kiyobora inzego eshatu muri enye ziwugize ari zo Inteko Rusange igirwa n'Abaperezida b'ibihugu binyamuryango n'abakuru ba za Guverinoma, Inama y'Abaminisitiri b'ingabo b'ibyo bihugu, na komite y'abagaba b'ingabo b'ibyo bihugu.

    Urwego rwa kane ni ubunyamabanga bukuru bwa EASF bugenerwa umuyobozi n'abandi bakorana hadashingiwe ku gihugu kiyoboye ahubwo bitewe n'abushobozi.

    Bivuze ko Perezida wa Somalia, Minisitiri w'Ingabo n'Umugaba Mukuru w'Ingabo zaho ari bo bagiye kuyobora bagenzi babo bo mu bihugu binyamuryango bya EASF mu gihe cy'umwaka.

    Minisitiri Marizamunda yavuze ko mu myaka 20 uyu mutwe umaze ubu bari kwizihiza igera ku icumi umaze witeguye neza kuba watabara aho rukomeye mu bihugu binyamuryango.

    Ati 'Twabashije kwiga gukumira ibiteza umutekano muke mbere y'uko biba, duhugura umutwe w'ingabo urimo abasirikare, abapolisi n'abasivile. Twanashyizeho inama y'inararibonye zitugira inama mu buryo bwo gukumira amakimbirane'.

    Minisitiri w'Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, nyuma yo gahabwa ububasha bwo kuyobora EASF mu 2025 yashimye u Rwanda rwari rumaranye umwaka ubuyobozi ndetse avuga ibyo igihugu cye kigiye kwibandaho.

    Ati 'Murabizi ko ibibazo by'umutekano muke muri Afurika y'Iburasirazuba ari imbogamizi ikomeye. Tugiye kuzana ibitekerezo bishya byatuma dukemura ibyo bibazo byose kugira ngo Akarere kacu kabe gatekanye kandi abaturage batera imbere'.

    Uyu muyobozi yagaragaje ko nka Somalia ari kimwe mu bihugu bitorohewe n'urugendo mu myaka 30 kuko igihanganye n'imitwe y'iterabwoba, akabyifashisha yerekana ko basobanukiwe neza uburyo abaturage b'Akarere baba bakeneye amahoro.

    Ati 'Turabizi kurusha undi uwo ari wese. Tuzashaka uburyo bushya bwakemura ibyo bibazo kuko Akarere kacu gakeneye amahoro n'umutekano'.

    Kugeza ubu umutwe wa EASF ufite ingabo zirenga 8000 zihora ziteguye gutanga umusanzu mu bihugu binyamuryango byawo.

    Ibyo bihugu ni u Rwanda u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani, Uganda na Seychelles.

    Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda (ibumoso) ahererekanya ububasha na Minisitiri w'Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur

    Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Juvenal Marizamunda yavuze ko EASF imaze kubaka ubushobozi bufatika bwo gutabara aho rukomeye

    Minisitiri w'Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, nyuma yo gahabwa ububasha bwo kuyobora EASF mu 2025 yavuze ko igihugu cye kizibanda ku gushakira ituze abaturage b’Akarere

    Inama ya EASF yari imaze icyumweru ibera i Kigali

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier (ubanza iburyo) yari yitabiriye isozwa ry’inama ya EASF

    Inama ya 33 ya EASF yari imaze icyumweru iberaga mu Rwanda yasojwe

    Somalia yashyikirijwe ibendera rya EASF

    Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga (iburyo) ahererekanya ububasha n’uwa Somalia

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/somalia-yasimbuye-u-rwanda-ku-buyobozi-bwa-easf

  • Inzoka n'inkende byasabiwe kujya mu nyamaswa zishyurirwa na Leta igihe zoneye abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibyo birimo kuba umuntu wonewe cyangwa waririwe itungo n'inyamaswa ntayibone atishyurwa, no kwishyura abafite ibyabo byangirijwe n'inzoka n'inkende, kuko na byo biri mu bikigoye abaturiye pariki.

    Byagarutsweho ku wa 20 Ukuboza 2024, mu nama yahuje abakozi batandukanye ba pariki zo mu Rwanda, bari kumwe n'abayobozi bo mu turere dutanu dukora kuri Pariki ya Nyungwe mu ntara z'Amajyepfo n'Uburengerazuba.

    Ni inama yanitabiriwe n'abayobozi Urwego rw'Iterambere (RDB) n'aba SGF.

    Haganirwaga kuri gahunda yo gusaranganya igice cy'umusaruro wabonetse mu bukerarugendo abaturiye Pariki zo mu Rwanda, no kuri bimwe bikibangamiye abaturiye pariki birimo inyamaswa zibangiriza.

    Hagaragajwe ko zimwe mu mbogamizi zikibangamiye birimo ko kwishyurwa bifite amategeko abigenga asa n'avuna abarebwa na yo.

    Birimo ko kuba umuturage wonewe n'imyamaswa aba agomba kugaragaza ibimenyetso byinshi birimo no kuvuga ubwoko bw'inyamaswa yamwangirije kugira ngo yishyurwe, ibyo bamwe bafata nk'amaniniza.

    Bamwe mu baturage bavuga ko inyinshi mu nyamaswa ziza kona imyaka mu ijoro hakaba n'izindi ziza kurya amatungo yabo ziteye ubwoba bakazihisha batinya ko na bo zabagirira nabi, ibituma akenshi ibimenyetso bibura kuko baba batazibonye neza.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa SGF, Nibakure Florence, yavuze ko ibikorwa byo kwishyura ibyangijwe n'inyamaswa zo muri parike ari ibintu bibamo ingorane (risk) nyinshi, ari na yo mpamvu bakora ibishoboka byose ngo bagire ubwitonzi kuko hari benshi babyitwaza bagashaka kwishyuriza mu binyoma.

    Ati “Ni ibintu bisaba ubushishozi kuko hari abatahuwe bari kujya gutera amapapayi n'ibindi biti bidafite imizi mu mirima, kugira ngo nibitangira kurabirana bahite bahuruza ngo bonewe. Hari n'undi muturage wafashwe ari gushishura ibiti mu murima we, ashaka kuzabeshya ngo inyamaswa zaramwoneye, gusa yaranyomojwe.''

    Umukozi wa Pariki y'Igihugu y'Akagera ushinzwe guhuza pariki n'abayigana, Sugira Pacifique, yagaragaje bimwe mu bihanga bikigaragara mu mategeko yo kwishyura abangingirijwe n'inyamaswa ziba zitavugwa mu itegeko.

    Yatanze urugero rw'uko inzoka isanzwe itishyurwa ahubwo hishyurwa uwariwe n'uruziramire gusa, izindi ntibazivuge.

    Ati 'Hari igihe umuntu arwaza umwana wariwe n'inzoka akamuvuza igihe kirekire, kandi iyamuriye ari inzoka isanzwe, atari uruziramire, sinzi niba mutabirebaho.''

    Nibakure yavuze ko birimo kuganirwaho uko hajya hishyurirwa ibyo zangije, icyakora agaragaza ko nk'inkende ari inyamaswa izwiho kutagira amahane, ibyagorana kubona uwo yasagariye.

    Ubuyibozi wa SGF bwasabye ko abayobozi b'inzego z'ibanze bajya babarira abaturage vuba kugira ngo babashe gukemura ibibazo byose, mu kugabanya ibibazo byo gusiragira mu nzego zitandukanye.

    Mu 2023/2024 SGF yakiriye amadosiye 11.602 yishyuza ibyangirijwe n'inyamaswa. Muri yo hishyuwemo 10.862 yatanzweho arenga miliyari 1,9 Frw.

    Visi Meya w’Agateganyo ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Karongi, Nsabibaruta Maurice, yavuze ko gusangiza abaturiye pariki inyungu ziyiturukaho bifasha mu kuyirinda, bagatabara mu ba mbere havutse ikibazo

    Umukozi wa RDB ushinzwe politiki zo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, Ngoga Telesphore, yasabye abaturage gukoresha neza inkunga bahabwa ivuye mu musaruro wa pariki baturiye

    Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza parike n'abayigana, yagaragaje ko hari abaturage bifuza ko inzoka zirya abantu ziturutse muri pariki zajya zitangirwa indishyi

    Umuyobozi Mukuru w’Agategano wa SGF, Nibakure Florence, yavuze ko mu mwaka ushize bishyuye amadosiye asaga ibihumbi 10 atangwaho arenga miliyari 1,9 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzoka-n-inkende-byasabiwe-kujya-mu-nyamaswa-zishyurirwa-na-leta-igihe-zoneye

  • Igitaramo cyo kumurika Album 'Colorful Generation' ya Bruce Melodie cyari cyitabiriwe nabakomeye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ryashize, Ross Kana yaguze Album ya Bruce Melodie yitwa Colorful Generation agatanga miliyoni 10 Frw, akaba ari we waciye agahigo ko gutanga amafaranga menshi mu bayiguze. Akurikirwa na Munyakazi Sadate watanze miliyoni 5 Frw, mu gihe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yaguze iyi Album kuri miliyoni 1 Frw.

    Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko Bruce Melodie yakoze akazi keza, akaba ari yo mpamvu yagize uruhare rukomeye mu kumutera inkunga.

    Minisitiri Nduhungirehe, wagaragaje inshuro nyinshi ko ashyigikira urugendo rwa Bruce Melodie, na we yagaragaye mu gitaramo cyo kumurika iyi Album.

    Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yashimye abahanzi bamuteye ingabo mu bitugu barimo Israel Mbonyi, Shemi, France Mpundu, hamwe n'abandi nka Prince Kiiiz wakoze indirimbo zirindwi muri iyi Album, Igor Mabano, Rocky Kimomo, na Kadafi.

    Bruce Melodie yavuze ko iyi Album ishushanya intego ye yo guteza imbere umuziki Nyarwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati: 'Nzaguha Umugisha', imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album, yahimbajwe ashingiye ku mbaraga zo gukomeza ivugabutumwa nk'uko abahanzi nka Israel Mbonyi babikora.'

    Indirimbo Rosa, itari kuri lisiti y'indirimbo za Album, yabaye impamvu ikomeye yo gukurura abafana, ikaba yaririmbwe inshuro ebyiri kubera ubusabe bw'abafana.

    Coach Gael, umwe mu bagize uruhare mu mitegurire y'iyi Album, yavuze ko iyi ndirimbo yasizwe ku bw'igitekerezo cyo gutegereza umwanya mwiza wo kuyigaragariza abafana.

    Iyi nkunga y'abafana n'abayobozi ndetse n'ubuhanga Bruce Melodie yashyize muri iyi Album byatumye Colorful Generation iba urufatiro rw'urugendo rwe mpuzamahanga mu muziki.

     

    Source : https://kasukumedia.com/igitaramo-cyo-kumurika-album-colorful-generation-ya-bruce-melodie-cyari-cyitabiriwe-nabakomeye/

  • 'Quartier miroir' i Bujumbura: Amazu y'akataraboneka y'Abajenosideri ba FDLR #rwanda #RwOT

    Ntibikiri inkuru ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu Burundi bufatanya n'abajenosoderi ba FDLR mu gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi mu Rwanda, haba mu kuyiha ibikoresho bya gisirikari, imyitozo ndetse n'abarwanyi ubu banafite indiri mu ishyamba rya Kibira, rifatanye n'irya Nyungwe mu Rwanda.

    Ubu bufatanye bwageze no ku rundi rwego, kuko ingabo z'uBurundi zifatanyije na FDLR mu gutsemba Abatutsi muri Kongo.

    Icyo abantu bamenye vuba muri ubwo bufatanye ariko, ni uko ubu Leta y'uBurundi ifasha abategetsi ba FDLR mu iyozandonke ry'amafaranga bavana mu maraso y'Abakongomani, akagurwa cyangwa akubaka imiturirwa mu mujyi wa Bujumbura.

    Iyo ugeze i Bujumbura, umurwa mukuru w'uBurundi, bakwereka amazu ateye amabengeza y'abo bajenosideri ba FDLR, bubatse cyangwa baguze mu gace ka Kiyange, Zone ya Buterere, muri Komini ya Ndahangwa. Ubwiza bw'ayo mazu bwatumye ako gace bakita 'Quartier miroir', aho inzu ifite agaciro gato ikodeshwa nibura miliyoni y'amafaranga y'amarundi, ni nk'ibihumbi 500 uvunje mu manyarwanda.

    Amazu abo muri FDLR baguze yuzuye muri Buterere, bayaguze na Madamu Angeline Ndayishimiye, umugore wa Petezida Ndayishimiye. Nta muturage uciriritse wahasunutsa izuru, haba kuhabona ikibanza, cyangwa kuhakodesha.

    Ubusanzwe imari nk'iyo imenyerewe ku mitwe y'iterabwoba nka za Al Qaeda, al shabab, Aqmi, Boko haram, n'indi nk'iyo. Hari kandi abacuruza abantu n'ibiyobyabwenge, n'abandi bagizi ba nabi badashobora gusobanura inkomoko y'umutungo ndengarugero wabo.

    Ntibitangaje rero no kuri FDLR, kuko nayo itinya kwerekana ko ifite amafaranga yacuje abaturage ba Kongo, ayo ikura mu bucukuzi n'ubucuruzi bw' amabuye y'agaciro, ubw'imbaho n'amakara, icyayi n'ibindi byose ikora ibanje gutoteza abatuye mu duce ifitemo ibirindiro.

    Leta y'uBurundi rero irafasha FDLR guhisha ibyo bifaranga mu mitungo itimukanwa, bityo bizayorohere kuyakoresha itikanga, kuko noneho inkomoko yayo izaba yasobanurwa. Ibyo ni ibyo bita' blanchiment d'argent' cyangwa 'money laundering', bikaba ubundi ari ibyaha bihanwa n'amategeko mpuzamahanga.

    Ari CNDD-FDD, ari na FDLR baribwira ko baciye umuvuno, nyamara bishobora kubabera igisasu cyaturika igihe icyo ari cyo cyose. Imitungo ibonetse mu nzira nk'izi zo kumena amaraso ntikunze kugira iherezo ryiza. Ntibyagutangaza ejo wumvise abibwiraga ko bafitanye ibanga bashatse guhuguzanya, ibyari ubutunzi bigahinduka umuyonga n'amaraso. Biranoroshye ko ejo, aho mu Burundi zahindira imirishyo, ubutegetsi bushya ntibwemere gukomeza gukingira ikibaba abicanyi nka FDLR.

    Ibikorwa byo gushyigikira abajenosideri ba FDLR, ubutegetsi bw'uBurundi bwabitangiye kuva bwagera mu biganza bya CNDD-FDD mu mwaka wa 2005, nubwo kugeza ubu ako kagambane ntacyo kagezeho mu bijyanye no kugirira nabi uRwanda.

    Nyamara uRwanda ntacyo rutakoze ngo rubanire neza u Burundi, doreko ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwibwiraga ko, nk'uko buharanira ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda, na CNDD-FDD ari abantu bafite imyumvire ivuguruye, itagendera ku irondabwoko rya Hutu-Tutsi ryashegeshe uRwanda n'uBurundi igihe kirekire cyane.

    Ibyo byari ukwibeshya ariko, kuko muri kamere ya CNDD-FDD yifitemo amatwara y'urwango ku cyitwa umututsi aho yaba ari hose, ariko cyane cyane uwo mu Burundi, mu Rwanda no muri Kongo.

    Ingero zigaragaza ko CNDD-FDD na FDLR byonse ibere rimwe ni nyinshi, ariko reka dufatemo nkeya z'ibyabaye ku butegetsi bwa nyakwigendera Petero Nkurunziza.

    Mu ikubitiro, uRwanda rwasabye Leta y'uBurundi gushyikiriza inkiko, zaba izo mu Rwanda cyangwa izo mu Burundi, abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko CNDD-FDD irabyanga, ahubwo ikomeza kubashyira ku ibere mu butegetsi n'igisirikari, kugirango barusheho kugira igitinyiro.

    Bidateye kabiri, mu Kuboza 2009 hatahuwe kontineri ebyiri zuzuye intwaro, Leta ya CNDD-FDD yaguriye FDLR. Ni zimwe mu ntwaro nyinshyi zaguzwe muri Maleziya n'ahandi, zinyura ku kibuga cy'indege cya Bujumbura zerekeza mu birindiro bya FDLR mu burasirazuba bwa Kongo. Uwitwa Ernest Manirumva wari icyegera cy'ishyirahamwe 'OLUCOM ' rirwanya ruswa mu Burundi, yahise yicwa azize gutunga agatoki ayo mahano.

    Mu mwaka wa 2013, Leta ya CNDD-FDD yashyize imirambo mu kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w'uRwanda n'uBurundi, igirango byitwe ko ari abantu uRwanda rwica rukabajugunya muri icyo kiyaga. Ibyo byakozwe ubwo i Genève mu Busuwisi hategurwaga inama mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, ariko bifata ubusa kuko uRwanda rwasabye ko habaho iperereza mpuzamahanga, ariko ubutegetsi bwa Nkurunziza bukabyanga.

    Mu mwaka wa 2015, mu Burundi habaye imidugararo ndetse n'umugambi wo guhirika ubutegetsi, biturutse ku Barundi ubwabo batumvikanaga ku kwiyamamariza manda ya gatatu ya Nkurunziza, itemewe mu itegekonshinga ry'icyo gihugu. CNDD-FDD yabigeretse ku Rwanda, igamije kubona impamvu yo gushyigikira ku mugaragaro FDLR.

    Aho Petero Nkurunziza apfiriye, Jenerali Evariste Ndayishimiye (NEVA) wamusimbuye, yakomerejeho mu gukorana na FDLR, none ntawe ukimenya gutandukanya FDLR na CNDD-FDD.

    Ibuye ryamenyekanye ntiriba rikishe isuka. Ikindi, ingaruka z'ibyiza n'ibibi byaturanze zitugeraho tukiri hano ku isi. Ubwo Nkurunziza yicaga inzirakarengane zarwanyije ko ahonyora itegekonshinga, ntiyari azi ko n'iyo manda arwanira atazayisoza neza.

    Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Wasanga n'iyo FDLR Ndayishimiye ashyira ku ibere ariyo izamushyira aho atazabasha kwikura.

    The post 'Quartier miroir' i Bujumbura: Amazu y'akataraboneka y'Abajenosideri ba FDLR appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/quartier-miroir-i-bujumbura-amazu-yakataraboneka-yabajenosideri-ba-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=quartier-miroir-i-bujumbura-amazu-yakataraboneka-yabajenosideri-ba-fdlr

  • Yiyambaje abanditsi, ayishingira kuri gakondo… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka wa 2024, uri kugana ku musozo hari bamwe mu bahanzi bagaragaje ko barangije Album zizasohoka mu 2025. Aba barimo Victor Rukotana, Bruce Melodie, umuraperi Dany Nanone n'abandi banyuranye. 

    Rukotana yafashe igihe cy'imyaka ibiri ategura iyi Album, ndetse mu minsi ishize yatanze umusogongero wayo mu muhango wabereye muri BK Arena.

    Ni igikorwa yakoze kugirango izajye hanze mu ntangiriro za Mutarama 2025, hari ababashije kuyumva mbere y'abandi bazamubere abahamya.

    Album ye yayise 'Imararungu' ndetse iriho indirimbo nka 'Umunyana', 'U Rwanda', 'Amatajye', 'Mpobera', 'Ku Muyange', 'Juru', 'Inyange', 'Hozana' ndetse na 'Yampayinka'.

    Kuki Allbum yiswe 'Imararungu'?

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwnada, Rukotana yavuze ko iyi Album ifite ibisobanuro bitatu byumvikanisha neza impamvu yayise 'Imararungu'.

    Yavuze ko yahisemo ririya zina mu kumvikanisha ko ahantu ari hatarangwa n'irungu, mu gusobanura uburyo inka imararungu ndetse no gufasha abazayumva kutagira irungu.

    Ati 'Album nahisemo kuyita 'Imararungu' kuko njyewe ubwanjye aho ndi nta rungu ribaha, riharangwa rero nkoze Album izajya imarirungu abantu noneho ntahari.'

    Akomeza ati 'Indirimbo yitiriwe Album yitwa Inka ni Imararungu kandi koko uwirirwanye nazo(inka) ikitwa irungu ntakimurangwaho. Yewe urebye uko zitambuka, uko ziba ziri kuza, ukareba indoro yazo ukumva uko zivumera rwose irungu ntiryakwica kuko inka ni imararungu.' 

    Yungamo ati 'Twayise Imararungu kuko kuyitega amatwi gusa bihwanye no kwirukana irungu ahubwo ukongera kwikunda no gusubira ku isoko uvumaho umunezero yewe ukongera no kunezerererwa umuco wacu gakundo amarangamutima menshi ndetse wuje gutaka u Rwanda rwacu cyangwa gakondo yacu.'

    Iyo unyujije amaso mu nteguza y'iyi Album, nta wundi muhanzi Rukotana yifashishije baba barakoranye, kandi nyamara yubatse ubushuti n'abahanzi benshi.

    Ni ibintu asobanura ko yatekerejeho n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'I. Music Entertainment' basanzwe bakorana. Ariko kandi yumvikanisha ko yari akeneye gukora ibikorwa bye bwite, kugirango amarane irungu n'abakunzi be.

    Ati 'Impamvu ntawundi muhanzi uriho niko nka 'Team' twabishatse mu gukora Album. Ikipe yose ya I. Music Ent yari ibiziko natengushye Abanyarwanda cyane mu buryo bwo kubaha ibyo bankundiye niko gufata umwanzuro wo gukorana aAbum ya njyenyine ngo mbanze nkiranuke n'abankunda.'

    'Ikindi ni uko nanjye nashakaga kwereka Abanyarwanda ko maze gukura mu nganzo. Kandi ntago Album zose ari ihame ko hagomba kubaho indirimbo wakoranye n'abandi bahanzi, bitewe n'uko inganzo yagiye idusanga.'

    Ni Album n'umwana muto w'imyaka 15 yakumva!

    Rukotana yavuze ko mu gukora iyi Album yatekereje cyane ku rubyiruko rwumva ko umuziki gakondo ari uw'abantu bakuze gusa, akoresha ibicurangisho bituma n'umwana w'imyaka 15 azisanga muri iyi Album.

    Ati 'Ikidasanzwe kuri iyi Album ni Gakondo yuzuye ariko ni Gakondo n'umwana w'imyaka 15 yakumva agakunda. Hagiye habaho ikintu cy'uko Gakondo urubyiruko rwumvaga ari iya 'basaza.'

    'Ariko iyi gakondo iri kuri Album yanjye ingeri zose ziyisangamo. Ikindi ni Album yuje amarangamutima menshi nk'uko abantu basanzwe babinziho.'      

    Rukotana avuga ko Album ye iriho indirimbo zo kubyina mu gihe uri kumwe n'inshuti zawe, iriho indirimbo watura inshuti zawe z'abanyamahanga, kandi hariho n'indririmbo yo kuramya no guhimbaza Imana kandi 'mu by'ukuri batari basanzwe babimenyereyeho'. Ati 'Rero ndayibatuye.'

    Indirimbo zigize iyi Album ye ya mbere uko ari 10 zigizwe n'ibicurangisho birimo inanga, amayugi, ikondera n'ibindi. Mu gukora iyi Album, bijyanye no kwandika buri ndirimbo, ndetse n'amajwi y'abamwikiriza yifashishije Ras Kayaga wamenyekanye mu ndirimbo 'Maguru'.

    Rukotana wakuze mu nganzo!

    Iyi Album yumvikanisha gukura kwa Victor Rukotana, ikanumvinisha umurongo yafashe wo kwihebera indirimbo zibanda kuri gakondo yacu nyarwanda.

    Yizera ko iyi Album izajya mu bigwi by'ibintu by'indashyikirwa agezeho mu rugendo rwe rw'umuziki kuko 'Album si ikintu cyo kwisukira gutyo'.

    Ati 'Iyo uyishoje rero mu rugendo rw'umuziki w'umuhanzi aba akoze ibigwi byiyongera ku bindi yagezeho cyangwa se azagenda ageraho. Umuhanzi utagira Album ntago aba ari umuhanzi wuzuye haba hari icyo abura.'

    Kuri iyi Album iri mu murongo wo kwitura urukundo yagaragarijwe n'abafana mu bihe bitandukanye. 

    Akomeza ati 'Ikindi isobanuye kwitura ineza n'urukundo abantu banyereka niyo ntahari cyangwa naho mpuriye nabo ndirimba baba bamfitiye urukundo ubwuzu bikarangira mbategushye. Gusa, kuri iyi nshuro mbahaye indirimbo 10 bazajya bumva zikabanyura kandi bakankumbura nanjye nkabakumbura. Rero, iyi Album ivuze gukura, no kuvamo ideni Abanyarwanda.' 

    Rukotana uri kwitegura gushyira hanze Album, amaze imyaka irindwi ari mu muziki. Ndetse, yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zirimo 'Mamacita', 'Warumagaye', 'Promise', 'Umubavu', 'Kideyo', 'Closer', 'Akayama' n'izindi zinyuranye.

    Victor Rukotana yatangaje ko Album ye ya mbere yayitiriye inka 'Imararungu'
    Rukotana yavuze ko yakoze iyi Album mu rwego rwo gushimira abakunzi b'inganzo ye batahwemye kumushyigikira 


    Rukotana asobanura iyi Album nk'izaherekeza ibikorwa bye by'ubuhanzi no mu gihe kiri imbere

     

    Rukotana yavuze ko Album ye igizwe n'indirimbo 10, yanditse afatanyije na Ras Kayaga

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TAMBUKA’ YA BULL DOGG

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INGABO' YA VICTOR RUKOTANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149908/yiyambaje-abanditsi-ayishingira-kuri-gakondo-ibidasanzwe-kuri-album-ya-victor-rukotana-yit-149908.html