Blog

  • Minisitiri Bizimana yahishuye imizi y'urwango Biguma yagiriye Abatutsi kugeza abaye ruharwa muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Hategekimana Philippe, wamenyekanye nka Biguma amaze iminsi mike akatiwe bidasubirwaho igifungo cya burundu n'inkiko zo mu Bufaransa kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza, Ntyazo, Nyabubare, muri ISAR Songa n'ahandi.

    Minisitiri Dr Bizimana ubwo yari mu kiganiro na RBA yatangaje ko benshi mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikabahama biganjemo abavutse mbere ya 1959 bakuze babona mu miryango yabo urwango n'urugomo rukorerwa Abatutsi.

    Ati 'Bigaragara ko benshi mu babyeyi ntabwo bareze abana babo mu rukundo, mu wubahane ahubwo abana bakuze babona urwango ku b]Batutsi ari rwo rwigishwa.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko Hategekimana Philippe avuka mu yahoze ari komine Rukondo ku Gikongoro, aba ari ho yiga.

    Ati 'N'iyo urebye mu muryango we usanga hari abantu bagize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1959, mu 1960, mu 1963, ari muto, akura abibona, nubwo imanza zibera mu mahanga zitagaruka kuri iyo myaka ya kera ariko n'ubuhamya ubu butangwa n'abantu biganye kuko Hategekimana yize muri Collèges des'Humanités Moderne i Nyanza, bagaragaza ko mu 1973 aho kugira ngo yitangire amasomo yari mu rwango rw'Abatutsi, hari abo yakubise arabakomeretsa, dufite ubuhamya bwabo buhagije.'

    'Bikugaragariza ko n'abiga ibyo kugenza ibyaha barabibona, umwana iyo akuze akurira mu rwango agakurira mu muryango abona nta rukundo ufite ahubwo umwigisha urwango, rwa rwango ruramukurikira aho ari hose kugeza aho ashobora kujya mu cyaha kiremereye nk'icya Jenoside yumva ari nk'igikorwa gisanzwe kuko urwango bari bafitiye Abatutsi n'uburyo bakoresheje mu kubatoteza byerekana ko ari ikintu bemeraga gituruka mu buto bwabo.'

    Dr. Bizimana ahamya ko nk'ababyeyi 'biraduha isomo ryo kwigisha abana kubana, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kwigisha abana urukundo, gukunda igihugu n'izindi ndangagaciro zifitiye umuntu akamaro kuko ari byo bimwubaka.'

    Hategekimana w'imyaka 67 y'amavuko yahawe ubwenegihugu bw'u Bufaransa mu 2005, atabwa muri yombi ubwo yari muri Cameroun mu 2018, yoherezwa i Paris. Icyemezo cyo kumuburanisha cyafashwe muri Nzeri 2021.

    Minisitiri Dr. Bizimana yahamije ko Biguma yavukiye mu muryango wanga Abatutsi arabikurana kugeza abaye ruharwa muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yahishuye-imizi-y-urwango-biguma-yagiriye-abatutsi-kugeza

  • REG yamaze impungenge abatekereza ko ubwiyongere bw'ibinyabiziga by'amashanyarazi buzagabanya umuriro – #rwanda #RwOT

    Ikoreshwa ry'ibinyabiziga by'amashanyarazi riri kwitabirwa cyane nk'imwe muri politiki Leta y'u Rwanda ishyizemo ingufu mu kubungabunga ibidukikije.

    Kuva mu 2020 ubwo mu Rwanda hatangiraga kwinjira cyane imodoka zikoresha amashanyarazi, ubu habarurwa izirenga 7000 ubariyemo izikoresha amashanyarazi yonyine n'iziyakoresha hamwe na lisansi (Hybrid), mu gihe moto zo zimaze kurenga 6000.

    Nubwo ubwo bwitabire buzatuma hakenerwa amashanyarazi yisumbuye, REG yavuze ko ayo itunganya ubu n'imishinga ifite mu bihe biri imbere yo kuyongera bizafasha u Rwanda guhora rwihagije.

    Umuyobozi muri REG, Geoffrey Zawadi, yavuze ko ubu amashanyarazi u Rwanda rutunganya ahagije ariko agaragaza ko mu bihe biri imbere ubwiyongere bw'amashanyarazi akenerwa buzajya buba buri kuri 12% buri mwaka.

    Inzego biteganywa ko zizawukenera cyane zirimo ibijyanyibiziga bikoresha amashanyarazi, inganda, ubuhinzi, na gahunda yo kwimakaza ingufu zitangiza.

    Zawadi ati 'U Rwanda rwamaze kwitegura neza ku bijyanye n'ubwo bwiyongere bw'imirimo ikenera amashanyarazi, harimo n'iy'ubwikorezi cyane cyane ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi. Byagizwemo uruhare n'umuriro dutunganya ubu, uwazigamwa n'imishinga itandukanye dufite nk'uw'Urugomero rwa Nyabarongo ya II ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya megawatt 43 n'indi.'

    Icyakora nubwo uwo muriro uhari, abakoresha ibyo binyabiziga n'abateganya kubikoresha basaba ko hakongerwa sitasiyo zifashishwa mu gushyira umuriro muri batiri z'ibyo binyabiziga, kugira ngo bagere mu bice byose by'igihugu nk'uko umumotari witwa Dusengimana Jean Pierre yabibwiye The New Times.

    Ati 'Tuzi neza ko gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bihendutse ugereranyije n'ibikoresha ibikomoka kuri peteroli. Icyakora nk'umuntu uba cyangwa ushaka kujya hanze ya Kigali afite moto y'amashanyarazi kubona aho ashyiriramo umuriro mu gihe umushiranye biragoye. Turasaba ko sitasiyo zakongerwa no mu byaro.'

    Mu guhangana n'icyo kibazo, Zawadi yavuze ko u Rwanda ruri gukora inyigo y'ibyo bikorwaremezo hatekerezwa ku bice byo mu cyaro ku buryo muri buri bilometero 50 byibuze hazajya haba hari sitasiyo y'amashanyarazi.

    Imibare ya REG igaragaza ko mu 2024 ingo zifite amashanyarazi zigeze kuri 82% n'inshuro umuriro ubura zageze kuri 15,4 mu 2023/2024 zivuye kuri 21,7 mu mwaka wabanje.

    Mu guteza imbere ibinyabiziga by'amashanyarzi, mu 2019, leta yigomwe imisoro ya miliyoni 26,7 Frw mu 2020 iba miliyoni 101,6 Frw, mu 2021 igera kuri kuri miliyoni 498,7 Frw mu gihe mu 2022/23, Leta yigomwe imisoro ingana na miliyari 4,6 Frw kubera izi modoka.

    Imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda zarenze 7000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-yamaze-impungenge-abatekereza-ko-ubwiyongere-bw-ibinyabiziga-by

  • Nyuma yo kwirukanwa k'ubutaka bwa Tchad: Abasirikare b'Ubufaransa buriye Indege barataha #rwanda #RwOT

    Ku wa 20 Ukuboza 2024, abasirikare 120 b'Abafaransa bamaze iminsi bakorera mu gihugu cya Tchad, buriye indege ibavanye ku kibuga cy'indege cya N'Djamena, mu murwa mukuru wa Tchad, berekeza iwabo mu Bufaransa.

    Iki gikorwa cyabaye nyuma y'icyemezo cya guverinoma ya Tchad cyo kwirukana abasirikare b'Ubufaransa bari baracumbitse..

    Iyi gahunda yo gucyura abasirikare b'Abafaransa ni imwe mu ngamba zikomeye Tchad yafashe mu rwego rwo gushimangira ubwigenge bwabo no guharanira ko nta gihugu kindi kibagirira uruhare rukomeye mu byemezo bya gisirikare cyangwa politiki.

    Abategetsi ba Tchad batangaje ko abasirikare bose b'Ubufaransa basigaye mu gihugu bagomba kuba bavuye ku butaka bwa Tchad bitarenze itariki ya 31 Mutarama 2025.

    Abasirikare b'Abafaransa bari bamaze imyaka myinshi bakorera muri Tchad ku buryo bwemewe n'amasezerano hagati y'ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rwo kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel.

    Ubufaransa bwakunze gushyira ingabo muri ako karere mu rwego rwo gufasha ibihugu byo muri Afurika y'Uburengerazuba kwihagararaho mu guhangana n'imitwe y'iterabwoba.

    Muri Tchad, Abafaransa bari bafite icyicaro gikomeye cya gisirikare, kikaba cyarakoreshwaga nk'ikigo nyamukuru cy'ibikorwa bya gisirikare muri ako karere.

    Icyakora, umwuka utari mwiza hagati ya Tchad n'Ubufaransa warushijeho kuba mubi nyuma y'uko abaturage ba Tchad bagaragaje imyigaragambyo yerekana ko bifuza ko Ubufaransa buvanwa ku butaka bwabo. Abategetsi ba Tchad nabo baje gufata icyemezo cyo guhagarika imikoranire ya gisirikare n'Ubufaransa, bagaragaza ko bashaka kubaka ubushobozi bwabo bwihariye mu bijyanye n'umutekano.

    Ubufaransa nabwo bwatangaje ko bwiteguye kubahiriza icyemezo cya Tchad, ariko bukomeza kuvuga ko buzahora bwiteguye gufatanya n'icyo gihugu n'ibindi byo mu karere mu gihe byaba bikenewe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba cyangwa ibyo gucunga umutekano.

    Nubwo bimeze bityo, impuguke mu bya politiki mpuzamahanga zemeza ko iki gikorwa gishobora kuba ikimenyetso cy'imyiryane iri hagati y'Ubufaransa n'ibihugu byo muri Afurika bigenda byiyongera, cyane cyane mu bihugu byakolonijwe n'Ubufaransa mu gihe cyahise.

    Mu gihe abasirikare b'Abafaransa bari gutaha, hari urujijo ruri ku bijyanye n'ibizakurikiraho mu bijyanye n'umutekano wa Tchad, cyane cyane kubera ikibazo cy'imitwe y'iterabwoba ikorera mu karere ka Sahel.

    Ese guverinoma ya Tchad izashobora guhagarika ibikorwa by'iyo mitwe nta bufasha bwa gisirikare bw'amahanga? Ni ikibazo abantu benshi bakomeje kwibaza.

    Ubwo aba basirikare bageraga mu Bufaransa, leta y'Ubufaransa yagaragaje ko nubwo abasirikare bayo bavuye muri Tchad, izakomeza gukorana nabo muri Sahel mu buryo bwo gutanga ubufasha butari ubw'igisirikare, nk'ubufasha bw'ubukungu n'ubwa tekiniki. Ni igihe cyo kureba niba Tchad izashobora guhangana n'ibibazo by'umutekano ihereye ku bushobozi bwayo bwite.

    Source : https://kasukumedia.com/nyuma-yo-kwirukanwa-kubutaka-bwa-tchad-abasirikare-bubufaransa-buriye-indege-barataha/

  • Umwana w'imyaka icyenda wishwe mu gitero cyabereye ku isoko rya Noheli mu Budage #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 20 Ukuboza 2024, habayeho ibyago by'indengakamere ku isoko rya Noheli ryo muri Magdeburg mu Budage.
    Imodoka yagonze abantu bari aho, bituma abantu batanu bahasiga ubuzima naho abarenga 200 barakomereka.

    Muri abo bapfuye harimo umwana w'imyaka icyenda witwa André Gleißner, urupfu rwe rukaba rwarababaje cyane umuryango we n'abaturage bo muri ako gace.

    Nyina wa André, Désirée Gleißner, yagaragaje agahinda kenshi ku mbuga nkoranyambaga, yita umuhungu we 'agakundwanwa ke.' Yavuze ati: 'Reka agakundwanwa kanjye kanyure isi yose… André ntiyigeze agirira nabi umuntu n'umwe… Yari amaze imyaka icyenda gusa hano ku isi… kuki ari wowe… kuki. Sinumva impamvu.'

    Ikigo cy'abashinzwe kurwanya inkongi y'umuriro cya Schöppenstedt, aho André yari umunyamuryango w'itsinda ry'abana, cyamuhaye icyubahiro. Mu itangazo ryabo, bavuze amagambo y'akababaro kandi bifuriza imbaraga umuryango we.

    Uwo bikekwa ko yakoze icyaha, umugabo w'imyaka 50 ukomoka muri Arabiya Sawudite witwa Taleb al-Abdulmohsen, yatawe muri yombi ako kanya. Amakuru avuga ko yari asanzwe azwiho gutangaza ibitekerezo by'urwango ku idini ya Islam kandi yari yarashyizwe mu igenzura n'inzego z'umutekano. Ipereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y'icyo gitero.

    Iki gitero cyatumye hatangira ibiganiro bijyanye no gukaza ingamba z'umutekano ahantu hahurira abantu benshi,
    ndetse no kunoza uburyo bwo kugenzura abantu bagaragaza imyitwarire y'urugomo cyangwa y'ivangura.

    Abaturage ba Magdeburg, hamwe n'Isi yose, bibuka André n'abandi baguye muri ibyo byago, kandi hari umuhate wo gushaka ibisubizo kugira ngo impanuka nk'izi zitazongera kubaho mu bihe biri imbere.

    Twese dufatanye kunamira André no gushyigikira umuryango we muri ibi bihe bikomeye.

    Source : https://kasukumedia.com/umwana-wimyaka-icyenda-wishwe-mu-gitero-cyabereye-ku-isoko-rya-noheli-mu-budage/

  • RIB yafunze abayobozi bakekwaho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Mbyayingabo Athanase na Nsabimana Cyprien, abanyamabanga nshingwabikorwa b'uturere nka Rusizi na Kirehe, ndetse na Rutikanga Joseph, umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Nyamasheke.

    Aba bayobozi bakekwaho ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta binyuranyije n'amategeko. Ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Kicukiro, Remera na Ruharambuga, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zoherezwe mu Bushinjacyaha.

    RIB yatangaje ko ibyo ari ingaruka z'iperereza rimaze iminsi ku mitangire y'amasoko mu Turere dutandukanye, ikibutsa abashinzwe gutanga amasoko kubahiriza amategeko, kuko kutayakurikiza ari icyaha kizakurikiranwaho ubutaruhuka.

    Source : https://kasukumedia.com/rib-yafunze-abayobozi-bakekwaho-gutanga-amasoko-mu-buryo-bunyuranyije-namategeko/

  • Nyuma yimyaka 10 ngarutse mbahiga- Rass Kaya… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa 'Battle of the Bands' ryabereye muri Kigali Marriott Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, ni nyuma y'iminsi yari ishize abagize izi 'Band' bahatanye mu byiciro binyuranye. 

    'Art-Stars Band' ya Ras Kayaga niyo yegukanye umwanya wa Mbere, ni mu gihe Paco XL yegukanye umwanya wa Kabiri ikegukana Miliyoni 2 Frw, n'aho Band Umuduri yegukanye umwanya wa Gatatu ihembwa ibihumbi 500 Frw.

    Aya mafaranga ni ayo bahabwa ajyanye no kwifashisha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Ras Kayaga yabwiye InyaRwanda, ko kwegukana iki gikombe agahembwa Miliyoni 15 Frw, bigaragaza ko mu myaka 10 yari ishize atari mu muziki ibikorwa bye byakomeje kurandaranda.

    Ati 'Ndi kwiyumva n''umunezero, n'ibyishimo by'intsinzi. Nyuma y'imyaka irenga icumi ntari mu muziki, none aho ngarukiye nsanze imbaraga ari zazindi. Rero, navuga ko binejeje cyane pe, ndumva rwose meze nk'umuntu wahitamo kurarana inkweto kubera ibyishimo.'

    Ray Kayaga yavuze ko binyuze muri iri rushanwa, bahawe amasezerano y'umwaka umwe, ndetse bahembwe Miliyoni 15 Frw.

    Imyaka itanu yari ishize iri rushanwa ritaba, ahanini bitewe n'icyorezo cya Covid-19 ndetse n'umwaduko w'icyorezo cya Marburg. Ryatangijwe mu 2015, icyo gihe ryegukanwe na Neptunez Band, mu 2017 ryegukanwa na Umurage Band, ni mu gihe mu 2019 ryegukanwe na Salus Music Band yari ihatanye n'abarimo Symphony Band.

    Iri rushanwa ryagize uruhare mu gufasha abacuranzi ba muziki kwiteza imbere no kwishyira hamwe. Kuri iyi nshuro ryatangiye kuba ku wa 30 Ugushyingo 2024, risozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024.

    'Band' 17 nizo zari ziyandikishije gutahana muri iri rushanwa, ariko 10 nizo zabashije kwemererwa gukomeza. Hahatanye Umuriri Band; Artistars Band, The Unique Band, Jacklight Band, BIK Boys, Afro Jazz, Ishema Band, The Conquerors Band, Paco XL Band ndetse na Groove Galaxy Band.

    Mani Martin uri mu bari bagize Akanama Nkemurampaka k'iri rushanwa, aherutse kubwira InyaRwanda, ko iri rushanwa rije guteza imbere cyane abahanzi basanzwe babarizwa muri 'Band' kuko mu myaka 15 ishize byari bigoye kubona 'Band' mu Rwanda. Kuri we, ni amahirwe adasanzwe ku rubyiruko rwishyize hamwe rugashinga 'Band'. 

    Iri rushanwa ryateguwe bigizwemo uruhare 'ikinyobwa cya 'Amstel' cy'uruganda rwa Bralirwa. Amstel niyo itanga ibihembo ndetse mu irushanwa nta muntu wicwa n'inyota, kuko ibinyobwa bya 'Amstel' biba byateguwe ku bwinshi. 


    ‘Art-Stars Band’ ya Ras Kayaga yegukanye irushanwa ‘Battle of the Band’ ihembwa Miliyoni 15 Frw 


    Ras Kayaga yavuze ko mu myaka 10 ishize atari mu muziki, yongeye kugaragarizwa urukundo 


    Paco XL Band yegukanye umwanya wa Kabiri, yahembwe Miliyoni 2 Frw, izifashisha mu bikorwa by’umuziki 


    Umuduli Band yegukanye umwanya wa Gatatu ahembwa ibihumbi 500 Frw


    Mani Martin uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yashimye umuhate wa buri ‘Band’ 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149938/nyuma-yimyaka-10-ngarutse-mbahiga-rass-kayaga-nyuma-yuko-band-ye-ihembwe-miliyoni-15-frw-a-149938.html

  • Abasore batatu b'Abanyarwanda bagiye gukina mu Budage #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda igeragezwa bari bamazemo iminsi mu Irerero rya Bayern Munich, abana batatu b'Abanyarwanda bamaze gushimwa n'iyi kipe ndetse bahawe nimero bazambara mu marushanwa y'i Burayi.

    Tariki ya 14 Nzeri 2024, ni bwo Irumva Nerson, David Okoce na Ndayishimiye Barthazar bahagurutse mu Rwanda berekeza i Munich mu Budage.

    Aba bana bose, bari bagiye mu igeragezwa, aho mu gihe bagombaga kwitwara neza, bari guhita bahabwa amahirwe yo kuguma mu makipe y'abato ya Bayern Munich.

    Ni na ko byaje kugenda, aba bana babigiriyemo umugisha maze bose barashimwa ndetse bahabwa nimero bazambara umwaka utaha.

    Uretse kuguma mu makipe y'abato ya Bayern Munich, aba bana bazanashakirwa andi makipe i Burayi bakinamo mu gihe baba bakomeje kuzamura urwego.

    Academy ya Beyern Munich isanzwe itoranya abana bagaragaza impano kurusha abandi muri ruhago, ikaba amahirwe yo kuyikarishya bigendanye n'amasezerano u Rwanda rufitanye na FC Bayern Munich yo mu Cyiciro cya Mbere mu Budage.

    Source : https://kasukumedia.com/abasore-batatu-babanyarwanda-bagiye-gukina-mu-budage/

  • Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Congo Brazzaville #rwanda #RwOT

    Tariki 21/12/2024 Perezida wa Congo Kinshasa, Félix Tshisekedi yageze muri Congo Brazzaville aho yagiranye ibiganiro bya babiri na Perezida w'iki gihugu, Denis Sassou N'gesso.

    Perezidansi ya Congo Kinshasa ivuga ko mu biganirwa harimo ikibazo cy'umutekano w'akarere, muri Africa no ku isi.

    Tshisekedi yageze i Brazzaville kuri uyu wa Gatandatu aho yakiriwe n'abaturage b'igihugu cye.

    Urugendo rwe ruje nyuma y'icyumweru guhura kwe na Perezida Kagame bijemo ubwumvikane buke gahunda igasubikwa.

    Congo n'u Rwanda ntibyumvikanye ku ngingo u Rwanda rusaba ko icyo gihugu cya Congo kigirana ibiganiro n'umutwe wa M23.

    Mu nama y'Abaminisitiri yo ku wa Gatanu, Perezida Tshisekedi yavuze ko igihugu cye kititeguye kuganira na M23
    nk'uko byatangajwe na Minisitiri Patrick Muyaya.

     

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-tshisekedi-yagiriye-uruzinduko-muri-congo-brazzaville/

  • RURA yihanije abazamura ibiciro by'ingendo bitwaje iminsi mikuru – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umuyobozi w'ishami ry'ubwikorezi muri RURA, Mukangabo Beata, wari mu Kiganiro Kubaza bitera kumenya cya Radio Rwanda, kuri uyu wa 22 Ukuboza 2024.

    Mukangabo yagaragaje ko muri ibi bihe by'iminsi mikuru hari ba rusahuriramunduru b'abashoferi bakunze kuzamura ibiciro by'ingendo bitwaje ko haba hari abagenzi benshi nyamara bitemewe.

    Ati 'Ibyo bintu duhora tubisubiramo, hari ibiciro biba byarashyizweho, ni byo bikomeza kugenderwaho. Nta muntu wemerewe kuzamura ibiciro kubera ko twageze mu minsi mikuru, iyo tugize uwo dufata turamuhana.'

    Yagaragaje ko impamvu usanga benshi buriza ibiciro ari uko haba hari abagenzi benshi, asaba abagenzi gutegura ingendo zabo kandi bakagura n'amatike kugira ngo birinde ubwo bumamyi.

    Ati 'Kenshi n'impamvu ibiciro bizamuka n'ubwo tutabishyigikira ni uko hari igihe bisanga hari wa muvundo ukabije, haba abo nakwita ba rusahuriramunduru. Ni yo mpamvu dusaba abagenzi gutegura ingendo zabo bakagura n'amatike hakiri kare, bishobotse bakanagenda hakiri kare hatarazamo uwo muvundo ukabije.'

    Yongeye gushimangira ko kuzamura ibiciro bitemewe kandi ko uzabifatirwamo wese azabihanirwa, yemeza ko ibiciro byashyizweho na RURA ari byo bigomba gukurikizwa.

    Uyu muyobozi kandi yihanije abakora akazi ko gutwara abagenzi mu mudoka nto batabifitiye uburenganzira, ashimangira ko batazabura guhanwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko bakorana bya hafi na RURA ndetse n'Umujyi wa Kigali mu bijyanye n'ubwikorezi rusange, kandi ko umuntu ugomba gukora ako kazi ari ubifitiye uruhushya.

    Ati 'Icya mbere ni uko umwuga w'ubwikorezi abawukora bagomba kuba babyemerewe, bafite aho babarizwa, ibirango byabo bizwi. Bivuze ko iyo bagiye gutwara abantu, umuntu agomba kuba yaguze tike ku buryo iyo habayeho ikibazo bidufasha kumukuririkirana.'

    Yavuze ko abatwara abagenzi rwihishwa kandi batemerewe kubikora batazabura guhanwa igihe cyose bazaba bafashwe.

    Ati 'Ibi ngibi usanga akamodoka gahagaze ahantu kuri sitasiyo, ntuzi ngo ni akande, umuntu akaguhamagara ngo tujye i Rubavu, nawe ukagenda ukicaramo, ntabwo ari byiza. Ntabwo dufite umutekano muke ariko nawe ushobora gutekereza uti mbuze igikapu cyanjye nakibaza nde? Ese iyi modoka igeze mu nzira igapfa, ni iyihe yaza gutanga umusada? Ese ngize ikibazo navuga ko nari natwawe n'iyihe modoka? Ibyo byose Abanyarwanda bagomba kubitekerezaho.'

    Yavuze ko bikorwa mu rwego rwo guhagarika gukorera mu kajagari no guharanira ko buri kintu gikorwa n'ugifitiye uburenganzira, asaba abaturarwanda kubigiramo uruhare.

    Ati 'Buri kintu kigomba kuba kiri mu mwanya wacyo, buri kazi kagomba gukora uko kateganyijwe kandi buri muntu agakora icyo yemerewe. Wemeye akajagari ko gakorwa, icyo gihugu ntiwazakiyobora ngo kigukundire. Ni yo mpamvu duhora tubigarura ngo Abanyarwanda babyumve kandi nabo badufashe dushyire imikorere yacu ku murongo.'

    RURA iheruka gutangaza ko guhera ku wa 23-24 Ukuboza 2024 no kuva ku wa 30-31 Ukuboza 2024, abagenzi bazajya bategera imodoka mu bice bitandukanye byateganyijwe byiyongera kuri gare ya Nyabugogo, mu rwego rwo korohereza aberekeza kwizihiriza iminsi mikuru mu Ntara zinyuranye.

    Abazamura ibiciro by’ingendo mu bihe by’iminsi mikuru bihanijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yihanije-abazamura-ibiciro-by-ingendo-bitwaje-iminsi-mikuru

  • Madamu Jeannette Kagame yasangiye n'abana barenga 300 ibyishimo by'iminsi mikuru (AMAFOTO) – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, muri Village Urugwiro.

    Aba bana bagize umwanya wo kwidagadura, gusangira, ndetse banereka Madamu Jeannette Kagame zimwe mu mpano bafite haba mu bijyanye no kubyina Kinyarwanda, imivugo no gukina Karate.

    Igikorwa cyo gusangira iminsi mikuru n'abana baba baturutse hirya no hino mu gihugu, Madamu Jeannette Kagame akunda kugikora kenshi mu mpera z'umwaka.

    Abana bakiranywe ubwuzu n’urugwiro

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yafatanyije na Madamu Jeannette Kagame mu gufasha abana gusoza umwaka neza

    Madame Jeannette Kagame yanahaye abana impano zitandukanye zirimo ibikoresho by'ishuri n'ibindi bibafasha kwidagadura

    Madamu Jeannette Kagame yafatanyije n’aba bana gukata Cake mu rwego rwo kwishimira ko basoje umwaka neza

    Buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame yakira abana baturutse hirya no hino mu Gihugu mu rwego rwo kubifuriza gusoza neza umwaka no gutangira undi mu byishimo

    Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée bakurikiranye imikino itandukanye abana bakinaga

    Abana barenga 300 baturutse hirya no hino mu gihugu ni bo bakliriqwe na Madamu Jeannette Kagame

    Abana bari basazwe n’umunezero mwinshi

    Uba ari umunsi w’ibyishimo ku baba bitabiriye ubutumire bwa Madamu Jeannette Kagame

    Uba ari umwanya mwiza uhuza abana bavuye mu ntara zitandukanye n’abo mu Mujyi wa Kigali

    Mu mpera za buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame, yakira abana bahagarariye abandi mu gihugu mu birori byo kubifuriza gusoza no gutangira umwaka neza

    Abana baturutse hirya no hino mu gihugu bakiriwe muri Village Urugwiro

    Muri aba bana harimo abafite impano zitangaje mu myitozo ngororangingo

    Umwanya wo gukina abana bawubyaje umusaruro barizihirwa

    Kujya mu byicingo ni kimwe mu byizihira abana cyane

    Hari hari abantu bafasha abana kwishimisha babashushanyaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yasangiye-n-abana-barenga-300-ibyishimo-by-iminsi