Blog

  • Rusizi: Umudepite yatunguwe no kuba umunyamuryango wa koperative abona atageze ku bihumbi 10 Frw ku mwaka – #rwanda #RwOT

    Depite Uwumuremyi aherutse gusura iyi koperative muri gahunda yo kureba imikorere y'amakoperative n'aho abaturage bageze bitabira gukorana n'ibigo by'imari.

    Mu ijambo rye, umwanditsi w'iyi koperative, Twagiramungu Désire, yagaragaje ko ubwo baheruka kugabana amafaranga menshi, buri munyamuryango yatwaye ibihumbi 10 Frw.

    Yagize ati 'Muri Werurwe buri mwaka nibwo tugabana inyungu. Umunsi twagabanye menshi umunyamuryango yatahanye ibihumbi 10Frw”.
    Yagaragaje ko iyi koperative ifite umutungo wa miliyoni 40 Frw, ikagira n'ibihumbi 600Frw kuri konti. Yakomeje avuga ko yatangiye umugabane shingiro ari 4.500Frw ariko ubu uwashaka kuyinjiramo yakwishyura ibihumbi 109 Frw.

    Depite Uwumuremyi yatunguwe n'ubuke bw'amafaranga umunyamuryango agabana ku mwaka, asaba ko hanozwa imikoranire n'ikigo gishinzwe imicungire no kubungabunga Pariki (NMC).

    Yagaragaje ko iyi koperative ikwiye kujya ihabwa ku mafaranga iki kigo cyinjije kuko muri serivisi ba mukerarugendo basura ishyamba rya Cyamundongo bahabwa harimo n'izitangwa nayo.

    Iyi koperative yashinzwe mu 2004, ifite abanyamuryango 50 barimo abagore 33 n'abagabo 17.

    Muri serivisi itanga harimo kurwanya ba rushimusi na ba rutwitsi muri Pariki ya Nyungwe. Ifite kandi itorero risusurutsa ba mukerarugendo, ikagira n'inzu icuruza ibiribwa n'ikawa (Coffee shop).

    Ba mukerarugendo basura ishyamba rya Cyamudongo ahanini baba bagiye kureba ibyondi n'inkoto (amoko y'inguge). Bisaba kuhagera mu gitondo, abashinzwe kubatembereza bakabayobora aho izi nyamaswa zaraye.

    Mbere yo kwinjira mu ishyamba basusurutswa n'itorero ry'iyi koperative ku buntu, babishaka bakabasigira amafaranga.

    Imibare igaragaza ko ishyamba rya Cyamudongo risurwa n'abagera kuri 240 buri kwezi.

    Depite Uwumuremyi yasabye koperative CCTPC kunoza imikoranire n’ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe kugira ngo inyungu yayo yiyongere

    Twagiramungu Désire yavuze ko umunyamuryango wa koperative abereye umwanditsi iyo byagenze neza agabana ibihumbi 10 Frw ku mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-depite-uwumuremyi-yatunguwe-no-kuba-umunyamuryango-wa-koperative-abona

  • Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z'u Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Gashyantare 2025, i Remera ku Gicumbi cy'Intwari.

    Witabiriwe n'abayobozi bakuru mu nzego z'igihugu barimo Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gerturde, Perezida wa Sena, François-Xavier Kalinda, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa n'abandi.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo bashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari, bakurikirwa n'uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

    Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n'Ingenzi.

    Icyiciro cy'Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y'u Rwanda.

    Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1990.

    Icyiciro cy'Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n'Abanyeshuri b'i Nyange.

    Icyiciro cy'Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.

    Umunsi w'Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare.

    Imva n’Ibimenyetso by’Intwari z’Igihugu byaravuguruwe

    Perezida wa Sena, François-Xavier Kalinda na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène (ibumoso) ari kumwe n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, CHENO, François Ngarambe (iburyo)

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, na we yari muri uyu muhango

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yari ahari

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ubwo bari bageze ku Gicumbi cy’Intwari

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu

    Imiryango y’Intwari z’Igihugu na yo yunamiye intwari zayikomotsemo

    Ingabo yatoranyijwe yashyize amazina ku rwibutso rw’intwari y’umusirikare utazwi izina

    Umuryango wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema wamwunamiye

    Intwari n’imiryango y’intwari zatabarutse bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Perezida-Kagame-na-Madamu-Jeannette-Kagame-bunamiye-Intwari-z-u-Rwanda-Amafoto

  • Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Faye wa Sénégal – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yavuze ko yagize umwanya wo kuganira na mugenzi we wa Sénégal.

    Ati “Nagize ikiganiro cyiza na Perezida Bassirou Diomaye Faye tugaruka ku kamaro k'ubufatanye bw'Umugabane wa Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by'umutekano mu Karere no hirya yako.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko “U Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye na Sénégal mu iterambere ry'abaturage b'ibihugu byombi.”

    U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n'ingendo zagiye zikorwa hagati y'abakuru b'ibihugu ndetse n'abandi bayobozi muri Guverinoma.

    Muri Gicurasi, 2024, Perezida Kagame yasuye Sénégal ndetse agirana ibiganiro na Perezida Faye. Muri Kamena uwo mwaka, abakuru b'ibihugu bongeye guhurira mu Bufaransa, nabwo bagirana ibiganiro.

    Ku wa 2 Mata 2024, ubwo Perezida Faye yarahiriraga kuyobora Sénégal, ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida Kagame, baboneraho no kuganira ku ngingo zitandukanye.

    Ubwo yatsindaga aya matora, Perezida Kagame ari mu bamwifurije kuzagira imirimo myiza.

    Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011. Mu 2021, iyi Ambasade yizihije isabukuru y'imyaka 10 imaze itangiye ibikorwa byayo.

    Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

    Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

    Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Faye wa Sénégal


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Perezida-Kagame-yaganiriye-na-Perezida-Faye-wa-Senegal

  • Mu 2024 abarwayi hafi ibihumbi 120 bavuriwe muri Legacy Clinics hanatangizwa serivisi nshya – #rwanda #RwOT

    Mu 2023 muri Legacy Clinics & Diagnostics, hatangirwaga serivisi z'ubuvuzi 18 zitandukanye zirimo, izo kwita ku ndwara z'abagore, ubuvuzi bw'imbere mu mubiri, gufata amafoto y'ibice by'umubiri birwaye, ubugororangingo, ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe, ubw'amagufa, ubw'amenyo, laboratwari n'izindi.

    Muri serivisi nshya zatangijwe muri ibi bitaro umwaka ushize harimo n'iya 'Plastic surgery', ubuvuzi bwo kubaga hagamijwe gusana no gukosora ibice by'umubiri bitandukanye.

    Iyi mibare yagarutsweho ku mugoroba wo ku wa Gatanu ku ya 31 Mutarama 2025, ubwo abakozi b'iri vuriro bahuriraga mu busabane bwo kwishimira ibyagezweho mu mwaka ushize, no guhigira ibizagerwaho mu 2025.

    Ubu busabane bwari bwitabiriwe n'abakozi bose b'iri vuriro, abafatanyabikorwa baryo, ndetse n'incuti za hafi za Legacy Clinics & Diagnostics.

    Bwabimburiwe n'igikorwa cyo gufata umunota wo kwibuka uwahoze ari umukozi w'iri vuriro, Ingabire Julie, wakoraga muri laboratwari, wapfuye umwaka ushize.

    Nyuma hagaragajwe ko iri vuriro rimaze gutera intambwe mu kugeza serivisi z'ubuvuzi kure mu gihugu kuko nko mu 2016 ryaganwe n'abarwayi 3.290, bagera kuri 117.964 mu 2024. Abakozi baryo bavuye kuri 75 bagera kuri 208 barimo abaganga b'inzobere 50.

    Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri Legacy Clinics, Dr. Yves Laurent, yavuze ko imitangire ya serivisi yagize ishusho yihariye mu mwaka washize, bitewe n'ibyorezo bya Marburg na MonkeyPox byateye mu Rwanda ariko ntibimare kabiri.

    Ati 'Uyu munsi ni ukwizihiza ibyiza byagezweho ariko nanone tuniyibutsa ko gukomeza gukorera hamwe nk'itsinda ari byo bizatuma dukomeza gutanga serivisi nziza,'

    'Ibyo twahuye nabyo uyu mwaka byatwigishije kurushaho gukomeza no kugira icyizere cy'ibyo dushobora kugeraho kandi bizatuma turushaho gutanga ubuvuzi bw'indashyikirwa no gufasha Abanyarwanda n'abandi.'

    Muri ibi birori, hahembwe ishami ry'abakora muri laboratwari nk'abaranzwe no kwitanga cyane mu 2024, abaforomo n'ababyaza bashimirwa k'ubwo kwitwara neza mu bihe bya Marubug na Monkey Pox mu gihe ishami rishinzwe kwita ku bakiliya 'customer care' naryo ryashimiwe.

    Abimana Oscar yahembwe nk'umukozi mwiza wishimirwa n'abo bakorana, mu gihe umuforomo Nahoza Nakiza Esther, ari we wahembwe nk'umukozi witwaye neza mu 2024.

    Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics & Diagnostics, Kalima Jean Malic, yashimiye umuryango we n'abakozi b'iri vuriro bose, aho yavuze ko bamubaye hafi, bikaba biri mu byamuteye imbaraga.

    Ati 'Mureke dushimire Imana ko mu 2024 ibintu byagenze neza, ibitaragenze neza turayisaba izaduhe umwaka mwiza uzira ibibi n'ibyago.'

    Kalima yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda kubwo gushyira umutekano w'umuturage imbere, kuko ari byo by'ibanze bituma ibintu byose bikorwa mu mutuzo.

    Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics & Diagnostics, Kalima Jean Malic, yagaragaje ko abakozi b’iri vuriro bakoranye umurava mu 2024

    Ibi birori byabimburiwe n'igikorwa cyo gufata umunota wo kwibuka uwahoze ari umukozi w'iri vuriro, Ingabire Julie

    Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri Legacy Clinics, Dr. Yves Laurent, yavuze ko imitangire ya serivisi yagize ishusho yihariye mu mwaka washize

    Ubu busabane bwari bwitabiriwe n'abakozi bose b'iri vuriro, abafatanyabikorwa baryo, ndetse n'incuti za hafi za Legacy Clinics & Diagnostics

    Itsinda ry’abakora muri laboratwari ryahawe igihembo

    Abaforomo n’ababyaza bahawe ishimwe ryo kwitwara neza mu bihe by’ibyorezo byibasiye u Rwanda mu 2024

    Ishami ry’abashinzwe guha serivisi nziza abakiliya, ryashimiwe kwitwara neza mu 2024

    Abimana Oscar yahembwe nk'umukozi mwiza wishimirwa n'abo bakorana

    Nahoza Nakiza Esther ni we wahize abandi mu mwaka ushize

    Nahoza Nakiza Esther, yashimiye Imana ko yabaye umukozi witwaye neza mu 2024

    Abakozi bose bakorera Legacy Clinics & Diagnostics, bageneye Kalima Jean Malic n’umuryango we impano

    Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics & Diagnostics, Kalima Jean Malic, yashimiye umuryango we n'abakozi b'iri vuriro bose, aho yavuze ko bamubaye hafi, bikaba biri mu byamuteye imbaraga

    Ibi birori byari bitabiriwe n’abakozi bose b’ivuriro Legacy Clinics

    Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics & Diagnostics, Kalima Jean Malic, yashimiye abaganga b’inzobere bakoresha imbaraga mu kugeza serivisi niza ku barwayi ]

    Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics & Diagnostics, Kalima Jean Malic, yavuze ko umuryango we umufasha cyane

    Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, Amb Vincent Karega, yari yitabiriye ibi birori

    Hafashwe amafoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-2024-abarwayi-hafi-ibihumbi-120-bavuriwe-muri-legacy-clinics-hanatangizwa

  • APR FC yegukanye igikombe cy'Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy'Intwari 2025 itsinze ikipe ya Police FC kuri penaliti 4-2 nyuma yaho iminota 120 yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Mu gice cy'abagore, ikipe ya Rayon Sports niuo yegukanye igikombe itsinze ikipe y'indahangarwa nayo kuri Penaliti.

    Iyi mikino yombi yabereye kuri Kigaki Pele Stadium aho umukino wabanjye wari uwa Rayon Sports yegukanye iki gikombe.

    Wakurikiwe n'uwa APR FC yo yaje muri uyu mukino ishaka gutwara iki gikombe yatsindiweho umwaka ushize na Police FC.

    Iminota 90 isanzwe y'umukino ikaba yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nyima haza kwitabazwa indi minota 30 nayo irangira ntacyo bibyaye.

    Gusoza iminota 120 y'umukino amakipe yombi anganya byatumye hitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana Igikombe cy'Intwari cy'uyu mwaka.

    APR FC yatsinze Police FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120 y'umukino wa nyuma, yegukana Igikombe cy'Intwari cya 2025.

    Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yasoje umukino ari abakinnyi 10 nyuma y'ikarita itukura yahawe Niyigena Clement mu minota 30 y'inyongera.

    Mu bagore, igikombe cyatwawe na Rayon Sports WFC itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

    Mu kiciro cy'Abagore, Rayon Sports y'Abagore yegukanye Igikombe cy'Intwari mu bagore itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120.

    Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, tariki ya 1 Gashyantare, umunsi n'ubundi Igihugu cyizihiza intwari zacyo.

    Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri mu Gikombe cy'Intwari, mu bagore, yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw.

    Rayon Sports yatwaye Igikombe cy'Intwari cya 2025 mu bagore, yahawe sheki ya miliyoni 6 Frw.

    Police FC yabaye iya kabiri mu bagabo, yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw, APR FC yegukanye Igikombe mu bagabo na yo yahawe miliyoni 6 Frw.

    The post APR FC yegukanye igikombe cy'Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yegukanye-igikombe-cyintwari-itsindiye-police-fc-kuri-penaliti/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yegukanye-igikombe-cyintwari-itsindiye-police-fc-kuri-penaliti

  • Igisobanuro cy'ishusho nshya yahawe imva zishyinguyemo intwari z'u Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka hizihizwa Umunsi w'Intwari ku nshuro ya 31, icyiciro cya mbere cy'umushinga wo kwagura Igicumbi cy'Intwari, ni cyo cyarangiye.

    Muri iki cyiciro niho hakozwe impinduka z'imva zishyinguyemo intwari, aho imiterere yazo yahinduwe ikagirwa nk'inzu zo mu muco gakondo ndetse zikikizwa n'ibimenyetso bifite igisobanuro mu muco Nyarwanda.

    Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n'Impeta by'Ishimwe [CHENO], Rwaka Nicolas, yakomoje ku mpamvu izi mva zahinduwe.

    Ati 'Ubutwari ni umuco Nyarwanda kandi intwari ntipfa. Niba intwari idapfa, igaruka mu rugo. Niyo mpamvu izi mva zagombaga kugira ishusho y'urugo.'

    Ikindi cyakozwe ni ubushakashatsi mu bimenyetso bifite igisobanuro mu muco Nyarwanda, aho izi mva zagiye zikikizwa nk'ibiti, indabo, imiti gakondo n'ibindi bisobanuye byinshi.

    Urugero ni nk'igiti cy'umurinzi nacyo gifatwa nk'igisobanuro cy'ubutwari mu Rwanda.

    Igisigaye ni ukureba uko hashyirwaho ibimenyetso cy'ibikoresho buri ntwari yakundaga gukoresha ubwo yari ikiriho.

    Rwaka ati 'Urugero urebye nk'imyenda Major General Fred Gisa Rwigema yakundaga gukoresha cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose, cyizashyirwaho kugira ngo gisurwe ariko kinatubere urwibutso rw'intwari yacu.'

    Igicumbi cy'Intwari nikimara kwagurwa, mu bice bizaba bikigize hazaba harimo n'inzu ndangamurage iazba igizwe n'amateka, amashusho n'ikindi cyose gifitanye isano n'intwari z'u Rwanda nk'uko zizirikanwa mu byiciro bibiri birimo Imanzi, Imena kuko icy'Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa hakaba hagikorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.

    Intego nyamukuru y'iyi nzu ndangamurage zizaba ari ukwigisha, gufasha urubyiruko n'abantu b'ingeri zose kwigira ku ntwari no kuzizihiza.

    Icyiciro cy'Imanzi mu ntwari z'u Rwanda kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y'u Rwanda.

    Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1994.

    Icyiciro cy'Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n'Abanyeshuri b'i Nyange.

    Iki ni ikimenyetso cy'Ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari z'u Rwanda

    Iyi ni imva ishyinguwemo Intwari y’Imanzi, Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema

    Haracyakomeje imirimo yo kwagura Igicumbi cy’Intwari

    Imva y’Intwari y’Imena, Umwami Mutara III Rudahigwa

    Iyi mva ishyinguyemo Intwari y’Imena, Uwiringiyimana Agathe

    Imva n’Ibimenyetso by’Intwari z’Igihugu byaravuguruwe

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu

    Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bageze ahari hagiye kubera igikorwa cyo gukamira intwari z’u Rwanda

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari z'u Rwanda

    Ingabo yatoranyijwe yashyize indabo ku rwibutso rw’intwari y’umusirikare utazwi izina

    Imiryango y’Intwari z’Igihugu na yo yunamiye intwari zayikomotsemo

    Imiryango y’intwari zatabarutse yafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisobanuro-cy-ishusho-nshya-yahawe-imva-zishyinguyemo-intwari-z-u-rwanda

  • Nyamagabe: Huzuye inzu y'ababyeyi y'asaga milyoni 440Frw – #rwanda #RwOT

    IKigo Nderabuzima cya Mugano, giherere mu Murenge wa Mugano, mu Karere ka Nyamagabe, kikaba cyarubatswe mu 2010. Cyatangiranye ubushobozi buke by'umwihariko inzu y'ababyeyi yari nto cyane kandi itari ahakwiye.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Mugano, Mugaruka Tite, yabwiye IGIHE ko mbere yo kubaka iyi nzu, imikorere yari igoye cyane.

    Ati “Aho twakoreraga kari inzu nto cyane, ababyeyi batugana batabona uko babasha kwarama, batabona n'aho kuruhukira bamaze kubyara byose dukora mu buryo bw'amaburakindi. Inzu y'ababyeyi burya igomba kuba iri ahantu hiherereye ukwayo, ariko iyo twari dufite wasanga ifatanye n'ahatangirwa izindi serivisi zo kwa muganga.'

    Mugaruka yavuze ko iyi nzu bayibonye bayibabaye kandi ikaba ijyanye n'igihe ndetse ifite n'uburyo bugezweho bwo kunoza isuku. Ifite akarusho ko kugira icyumba cyo kubagiramo ababyeyi (salle d'opérations), ariko iyi serivisi ikazatangwa igihe hazaba habonetse abakozi babishoboye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Uwamariya Agnès, yabwiye IGIHE ko iyi 'maternité' ije gukemura ingendo ndende ku bagore batwite, kugabanya ubucucike ku babyeyi bahasaba serivisi zo kubyara, bityo binagabanye impfu z'ababyeyi n'abana, bishingiye ku ireme rya serivisi z'ubuzima muri rusange zizazamuka.

    Ati “Ibi birashimangira intego za Leta zo guteza imbere ubuzima rusange nk'uko binagaragara muri gahunda ya NST2, aho ubuzima bwiza bw'abaturage ari inkingi ya mwamba y'iterambere rirambye. Iyi nzu y'ababyeyi izaba igisubizo gikomeye ku baturage, inashimangira iterambere ry'ubuzima mu Karere ka Nyamagabe.'

    Ikigo Nderabuzima cya Mugano gifasha abaturage 22.514 bo mu Murenge wa Mugano n'abandi bo mu mirenge bihana imbibi ya Kaduha, Mushubi, Musange mu Karere ka Nyamagabe , ndetse n'abaturage bo mu Murenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi, mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Usibye iyi nyubako y'ababyeyi yubatswe ku Kigo Nderabuzima cya Mugano, Akarere ka Nyamagabe karateganya ko gahunda ya NST2 izasiga hubatswe ibindi bikorwaremezo by'ubuzima by'asaga miliyari 4Frw, harimo Ikigo Nderabuzima gishya kizubakwa Mu Murenge wa Kibirizi ahitwa i Bugarama, inzu z'ababyeyi ziteye imbere esheshatu n'amavuriro y'ibanze mashya 31.

    Iyi maternité yanateganyirijwe icyumba cyo kubagiramo ababyayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-huzuye-inzu-y-ababyeyi-y-asaga-milyoni-440frw

  • Abenjeniyeri bo mu Rwanda basabwe kwishakamo ubushobozi – #rwanda #RwOT

    Ni byagarutsweho mu nama y'Ikigo cy'Abenjeniyeri mu Rwanda (IER) yo ku wa 23 Mutarama 2025, yahuje abakora uyu mwuga mu gushaka inzira zo gukomeza umushinga w'ubufatanye na Royal Academy of Engineering yo mu Bwongereza, binyuze muri Africa Catalyst Project (ACP).

    frica Catalyst Project (ACP) ni umushinga ugamije guteza imbere imiryango y'abenjeniyeri muri Afurika hifashishijwe gahunda yo kubongerera ubushobozi n'ubumenyi.

    Watangiye mu 2017 aho watanze ubumenyi ngiro ku banyamuryango bo mu Rwanda, hagamijwe gukuraho icyuho kiri hagati y'amasomo ya kaminuza n'ibyo isoko ry'umurimo risaba.

    Wanabahaye kandi abahanga mu bumenyi bw'ibanze bugendana n'iterambere mu ikoranabuhanga rigezweho.

    Icyakora kuko uyu mushinga uri kugana ku musozo dore ko uzarangira muri Mata 2025, Ikigo cy'Abenjeniyeri mu Rwanda cyasabye abanyamuryango gushaka inzira zo gukomeza uyu mushinga no guteza imbere ubumenyi bwabo bagezeho mu myaka itanu ishize, mu gihe inkunga ya Royal Academy of Engineering izaba irangiye.

    Umuyobozi Mukuru wa IER, Sabiti Steven, yagaragaje akamaro ko kuba abenjeniyeri bahindura uburyo bakora imirimo yabo, hibandwa k'uburyo bugezweho bw'imikorere.

    Ati 'Ni ngombwa ko duhindura uburyo dukora dukoresha ibitekerezo bishya kandi tugashyira mu bikorwa imikorere mishya. Umutungo w'ingenzi mu Rwanda ni abantu bacu, kandi tugomba kubaha ubumenyi n'imyumvire bikwiye kugira ngo babashe kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu no mu guhesha igihugu ishema'.

    Umuyobozi wa Africa Catalyst Project mu Rwanda, Uwimana Cecile, yagaragaje uruhare rukomeye rwa IER mu gufasha gukuraho icyuho kiri hagati ya kaminuza n'isoko ry'umurimo, cyane cyane mu gufasha abenjeniyeri bashya guhura n'abakoresha bashobora kubaha imirimo.

    Yagize ati 'Inkunga yatanzwe na ACP yari ingenzi cyane yafashije urubyiruko kubona uburambe mu kazi, bityo twiteze ejo hazaza heza muri uru rwego rw'abenjeniyeri muri aka karere.'

    Abenjeniyeri kandi basabwe kwishakamo ubushobozi mu mikorere n'ubumenyi bafite, mu gihe mu Rwanda hakigaragara abakora ibitajyanye naho Isi igeze cyangwa ugasanga bakoresha ubumenyi butagezweho cyane cyane ubwo bakura mu ishuri.

    Umuyoboz w’Ikigo cy'Abenjeniyeri mu Rwanda (IER), Sabiti Steven yasabye Abenjeniyeri guhindura imikorere

    Iyi nama yitabiriwe n’abanyamurwanyo ba IER


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abenjeniyeri-bo-mu-rwanda-basabwe-kwishakamo-ubushobozi

  • Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda Umunsi mwiza w'Intwari – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Umukuru w'Igihugu yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa 1 Gashyantare 2025, abinyujije ku rubuga rwa X.

    Yagize ati “Umunsi mwiza w'Intwari! Uyu munsi, turaha icyubahiro Intwari z'Igihugu cyacu zaharaniye kwimakaza indangagaciro z'ubumwe, ukuri n'ubutabera. Izo ndagagaciro akaba arizo zigize umusingi w'Igihugu cyacu uyu munsi.”

    Yongeyeho ati ” Ni inshingano ya buri wese, yaba umuto cyangwa umukuru, guhangana n'inzitizi duhura nazo, tukabikorana ubunyangamugayo, guhagarara ku kuri, no gukomeza kubaka Igihugu birenze kure icyo abandi bashaka kutugenera.”

    Kuri uyu munsi kandi Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari z'u Rwanda, baranazunamira mu rwego rwo kuzisingiza no kurata ibigwi byazo.

    Umunsi w'Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare.

    Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n'Ingenzi.

    Icyiciro cy'Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y'u Rwanda.

    Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1994.

    Icyiciro cy'Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n'Abanyeshuri b'i Nyange.

    Icyiciro cy'Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.

    Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari z'u Rwanda

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwimakaza ubunyangamugayo, guhagarara ku kuri no gukomeza kubaka igihugu

    Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyiraga ku kimenyecyo cy’Ubutwari indabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-abanyarwanda-umunsi-mwiza-w-intwari