Blog

  • Uko byari byifashe mu muhango wo gutanga ibihembo bya Grammy Awards 2025 #rwanda #RwOT

    Urujijo rukomeje kuba rwose ku cyatumye umuraperi Kanye West n'umugore we, Bianca Censori, bava ahabereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards 2025 bitarangiye. Bamwe bavuga ko baba basohowe n'abashinzwe umutekano nyuma y'uko Bianca Censori yagaragaye yambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwe.

    Ibi byatangajwe n'uwahaye amakuru Page Six, uvuga ko umutekano wa Grammy waciye amarenga ku myambarire ya Bianca, bikaviramo we na Kanye West gusohorwa.

    Ibi byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ari ukwibasira umuhanzi ukomeye, mu gihe abandi bashimangira ko amabwiriza y'ibirori yagombaga gukurikizwa.

    Mu gihe ibi byabaga, umuhanzikazi TEMS yegukanye igihembo gikomeye cya Best African Music Performance abikesha indirimbo ye 'Love Me Jeje'. Iki cyiciro cyarimo abahanzi bakomeye barimo Davido, Lojay, Chris Brown, Asake, Wizkid, Burna Boy, na Yemi Alade.

    Umuhanzi Kendrick Lamar ni we wegukanye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2025, aho mu byiciro birindwi yari ahatanyemo yatsindiye bitanu.

    Uyu muhanzi ukomeje kwigaragaza nk'umwe mu bakomeye mu njyana ya Hip Hop yongeye kugaragaza ko ari ku rwego rwo hejuru mu muziki mpuzamahanga.

    Indirimbo 'Saturn' ya SZA ni yo yatsindiye igihembo cya Best R&B Song, aho yahigitse TEMS, Muni Long, Coco Jones, na Kehlani. SZA yegukanye Grammy ye ya gatanu, bikomeza kumuhesha icyubahiro nk'umwe mu bahanzikazi bakomeye mu njyana ya R&B.

    Mu bindi bihembo byatanzwe, Alicia Keys ni we wegukanye igihembo cyitiriwe Dr. Dre 'Dr. Dre Global Impact Award', kikaba ari kimwe mu by'ingenzi bihabwa abahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki ku rwego rw'Isi. Kugeza ubu, Alicia Keys amaze kwegukana ibihembo bya Grammy 16.

    Ku rundi ruhande, Chris Brown yegukanye Grammy ye ya kabiri mu myaka 10, aho yahawe igihembo cya Best R&B Album abikesha album ye '11:11 (Deluxe)'.

    Yegukanye iki gihembo ahigitse abahanzi bakomeye nka Usher, Muni Long, Lucky Daye na Lalah Hathaway.

    Ikindi cyiciro cyari gihatanyemo abahanzi bo muri Afurika ni 'Best Global Music Album', cyegukanwe na album 'Alkebulan II' ya Matt B, yakoranye na Royal Philharmonic Orchestra. Iki cyiciro cyarimo album zikomeye nka 'Heis' ya Rema na 'Born In The Wild' ya Tems.

    Ibihembo bya Grammy Awards 2025 byabereye mu nyubako ya Crypto.com Arena i Los Angeles ku nshuro ya 67.

    Ni ibirori byari byitabiriwe n'ibyamamare byinshi, harimo abahanzi bo muri Afurika bagaragaye basa neza mu mafoto yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

    Umuraperi Kanye West n'umugore we, Bianca Censori bava ahabereye ibirori byo gutanga 'Grammy Awards 2025' bitarangiye, aho bamwe bavuga ko baba basohowe. Uwahaye amakuru Page Six yatangaje ko abashinzwe umutekano basohoye Kanye West n'umugore we nyuma y'uko uyu mugore yambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwe.
    Kendrick Lamar ni we wegukanye ibihembo byinshi muri Grammy Awards, dore ko mu byiciro birindwi yari ahatanyemo yegukanyemo ibihembo bitanu.
    Uko niko Umuhanzi John Legend n'umugore we Christine Diane Teigen baserutse mu birori by'itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards.
    Shakira yegukanye igihembo cya 'Best Latin Pop Album'. Ni igihembo akesha album yise 'Las Mujeres Ya No Lloran'. Kugeza ubu Shakira amaze kwegukana ibihembo bya Grammys bine gusa.
    Umuhanzikazi @temsbaby wari waherekejwe n'umubyeyi we yegukanye igihembo cya 'Best African Music Performance' agikesha indirimbo 'Love Me JeJe'.
    Chris Brown yegukanye Grammy Award ye yakabiri nyuma y'imyaka 10 yegukanye iya mbere. Ni igihembo atwaye bitewe na album 11:11 (Deluxe) agitwaye ahigitse abarimo Muni Long , Usher, Lucky Daye na Lalah Hathaway.
     Indirimbo 'saturn' ya SZA yegukanye igihembo cya 'Best R&B song' muri GrammyAwards2025. SZA atwaye iki gihembo atsinze abarimo TEMS, Muni Long, Coco Jones, na Kehlani.
    Willow Smith na Jaden Smith, abana b'icyamamare Will Smith na Jada Pinkett Smith, bongeye kwigaragaza nk'abantu bafite umwihariko mu myambarire no mu myitwarire yabo mu ruhando rwa sinema na muzika.

    Source : https://kasukumedia.com/uko-byari-byifashe-mu-muhango-wo-gutanga-ibihembo-bya-grammy-awards-2025/

  • Urutonde rwabegukanye ibihembo bya Grammy 20… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kendrick Lamar yaciye uduhigo twinshi kubera indirimbo ye Not Like Us naho Beyonce we aba umuhanzikazi w'umwirabura wa mbere wegukanye igihembo cya album nziza iri mu njyana ya Country.

    Benshi mu begukanye ibihembo, babituye inshuti zabo, ababyeyi babo, abari mu kaga ndetse n'abaryamana bahuje ibitsina nkuko Lady Gaga yabigenje.

    Dore urutonde rw'abegukanye ibihembo muri Grammy Awards 2025 

    ·Â Â Â Â Â Â  Album of the Year: Cowboy Carter” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â   Record of the Year: Not Like Us” — Kendrick Lamar

    ·Â Â Â Â Â Â  Song of the Year: Not Like Us” — Kendrick Lamar

    ·Â Â Â Â Â Â  Best New Artist: Happell Roan

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Pop Vocal Album: Short n’ Sweet” — Sabrina Carpenter

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Pop Solo Performance: Espresso” — Sabrina Carpenter

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Pop Duo/Group Performance: Shallow Waters” — Lady Gaga & Bruno Mars

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Dance/Electronic Album: Brat” — Charli XCX

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Rock Song: Echoes of Silence” — Foo Fighters

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Alternative Music Album: All Born Screaming” — St. Vincent

    ·Â Â Â Â Â Â  Best R&B Album: Velvet Rope” — H.E.R.

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Rap Album: Alligator Bites Never Heal” — Doechii

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Country Album: Cowboy Carter” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Country Solo Performance: 16 Carriages” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Latin Pop Album: Las Mujeres Ya No Lloran” — Shakira

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Música Urbana Album: LAS LETRAS YA NO IMPORTAN” — Residente

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Latin Rock or Alternative Album: ¿Quién trae las cornetas?” — Rawayana

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Regional Mexican Music Album: Boca Chueca, Vol. 1″ — Carin León

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Music Video: Midnight Dreams” — Taylor Swift

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Audiobook: Behind the Seams: My Life in Rhinestones” — Dolly Parton

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Traditional Pop Vocal Album: “Standards” — Tony Bennett

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Pop Instrumental Album: “Strings Attached” — Lindsey Stirling

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Dance Recording: “Euphoria” — Justice & Tame Impala

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Rock Performance: “Now and Then” — The Beatles

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Metal Performance: “Dark Matter” — Pearl Jam

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Rock Album: “Gift Horse” — Idles

    ·Â Â Â Â Â Â  Best R&B Performance: “Velvet Rope” — H.E.R.

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Traditional R&B Performance: “Soul Serenade” — Leon Bridges

    ·Â Â Â Â Â Â  Best R&B Song: “Velvet Rope” — H.E.R.

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Rap Performance: “Alligator Bites Never Heal” — Doechii

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Melodic Rap Performance: “Sunset Boulevard” — Post Malone

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Rap Song: “Not Like Us” — Kendrick Lamar

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Country Duo/Group Performance: “Backroad Anthem” — Little Big Town

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Country Song: “16 Carriages” — Beyoncé

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Latin Jazz Album: “Havana Nights” — Arturo Sandoval

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Gospel Album: “Believe For It” — CeCe Winans

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Contemporary Christian Music Album: “Milk & Honey” — Crowder

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Americana Album: “Raise the Roof” — Robert Plant & Alison Krauss

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Bluegrass Album: “Renewal” — Billy Strings

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Traditional Blues Album: “100 Years of Blues” — Elvin Bishop & Charlie Musselwhite

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Contemporary Blues Album: “Fire It Up” — Joe Bonamassa

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Reggae Album: “Beauty in the Silence” — SOJA

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Global Music Album: “Mother Nature” — Angélique Kidjo

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Children’s Music Album: “A Colorful World” — Falu

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Spoken Word Album: “Carry On: Reflections for a New Generation” — John Lewis

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Comedy Album: “Sincerely Louis CK” — Louis C.K.

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Musical Theater Album: “Merrily We Roll Along” — Cast Recording

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Compilation Soundtrack for Visual Media: “The United States vs. Billie Holiday” — Various Artists

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Score Soundtrack for Visual Media: “Soul” — Jon Batiste, Trent Reznor & Atticus Ross

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Instrumental Composition: “Eberhard” — Lyle Mays

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Arrangement, Instrumental or A Cappella: “For the Love of a Princess” — Robin Smith

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Arrangement, Instruments and Vocals: “The Christmas Song (Chestnuts Roasting on an Open Fire)” — Jacob Collier

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Recording Package: “Pakelang” — Li Jheng Han & Yu Wei

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Boxed or Special Limited Edition Package: “All Things Must Pass: 50th Anniversary Edition” — George Harrison

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Album Notes: “The Complete Louis Armstrong Columbia and RCA Victor Studio Sessions 1946-1966″ — Louis Armstrong

    ·Â Â Â Â Â Â  Best Historical Album: “Excavated Shellac: An Alternate History of the World’s Music” — Various Artists

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151741/urutonde-rwabegukanye-ibihembo-bya-grammy-2025-151741.html

  • Kanye West waserukanye numugore we yambaye u… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye muri Crypto.com Arena hatangiwe ibihembo bya Grammy Awards akaba ari na byo bihembo bifatwa nk'ibya mbere ku Isi dore ko umuntu wese ubihawe aba ari umwe mu bayoboye umuziki w'Isi.

    Nyuma y'imyaka 10 adakandagira muri ibi birori, Kanye West yatunguranye anyura ku itapi itukura ari kumwe n'umugore we Bianca Censori wari wambaye ubusa buri buri.

    Bianca Censori yaje yambaye ikote rirerire ry'umukara ariko ageze ku itapi itukura arikuramo asigara yambaye akenda kerekana ibice bye byose by'umubiri  haba ibyo hejuru cyangwa se hasi.

    Nyuma yo kunyura ku itapi itukura, amakuru yatangiye gucicikana ko bagiye kwinjira ariko bagasubizwa inyuma kubera ko bari bitumiye kandi ibyo birori bikaba byitabirwa n'abahanzi batumiwe gusa.

    Ikinyamakuru Variety cyo gitangaza ko kuba Kanye West na Bianca Censori bahise bafata inzira bakongera bagataha atari uko bangiwe kwinjira ahubwo Kanye West yavuye kwifotoza ku itapi itukura hanyuma ahita akomereza mu modoka arongera aragenda.

    Mu mwaka wa 2015, Kanye West ni bwo yitabiriye ibi birori bya Grammy hanyuma anaririmba indirimbo 'FourFiveSeconds” yafatanyije n'umuhanzikazi Rihanna. Mu myaka itandatu ishize ubwo yaherukaga, yaririmbye indirimbo 'Only One,' yahimbiye umukobwa we North West na mama we Donda.


    Kanye West na Bianca Censori banyuranye ku itapi itukura


    Bianca Censori yari yambaye akenda kagaragaza ubusa bwe kuruta uko atari kukambara


    Bianca Censori yari yambaye ikote rirerire ageze ku itapi itukura arikuramo asigara ahagarariye aho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151733/kanye-west-waserukanye-numugore-we-yambaye-ubusa-birukanywe-mu-birori-bya-grammy-amafoto-151733.html

  • Tems wasuzuguye Abanyarwanda yegukanye Gram… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye, umuhanzikazi  Temilade Openiyi wamamaye ku mazina ya Tems yegukanye Grammy Award mu cyiciro cya Best African Music Performance abicyesha indirimbo ye 'Love Me Jeje'.

    Ni icyiciro yahigitsemo abahanzi nka Burna Boy, Davido, Lojay, Asake, Wizkid na Yemi Alade.

    Akimara guhabwa iki gihembo, Tems yashimiye Imana ndetse n'umuryango we by’umwihariko Mama we wari ufite isabukuru ku munsi ukurikiye uwo Tems yatsindiyeho Grammy ye ya kabiri.

    Tems yegukanye iki gihembo akuriye mu ngata Tyla ukomoka muri Afurika y'Epfo akaba ari bo bahanzi bafite iki gihembo kuva icyiciro cya Best African Music Performance cyakongerwa mu bitangwa.

    Kuva iki cyiciro cyajyaho cy'umuhanzi mwiza muri Afurika, ntabwo kiratsindirwa n'umugabo dore ko izo nshuro zombi cyatwawe n’abakobwa gusa (Tyla na tems) ariko abantu benshi bemeza ko Davido akorwa mu mufuka.

    Nyamara n’ubwo abafana be bavuga ko akunze gukorwa mu mufuka, Davido yaje mu ba mbere bahise bashimira Tems ku bwo gutsindira iki gihembo nk’uko bikubiye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.


    Tems yashimiye Imana, Inshuti ze, Umuryango we nyuma yo kwegukana Grammy Award


    Tems yegukanye igihembo cya Grammy ku nshuro ya kabiri


    Iki gihembo Tems yegukanye cyaherukaga gutsindirwa na Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo

    Dore Ibyishimo bya Tems nyuma yo kwegukana Grammy Award

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151736/tems-wasuzuguye-abanyarwanda-yegukanye-grammy-abahanzi-babagabo-muri-afurika-bahabwa-icyig-151736.html

  • Koffi Olomid yacinye inkoro aririmba urukumb… – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Goma uri mu maboko y'Umutwe wa M23 kuva tariki 27 Mutarama 2025, kandi uyu mutwe ugaragaza ko uri mu nzira ugana mu Mujyi wa Kinshasa. 

    Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri iki tariki 2 Gashyantare 2025, ni nyuma y'iminsi yari ishize agaragaza ko yiteguye gukora indirimbo itera imbaraga ingabo z'Igihugu cye ziri ku rugamba. Mu mashusho, yigaragaje mu myenda ya gisirikare.

    Muri iyi ndirimbo, Koffi Olomide avuga ku rukumbuzi afitiye umujyi wa Goma, uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Aririmbamo ibyiyumvo bye ku mujyi wa Goma, awushimagiza kandi agaragaza ko awukumbuye cyane. 

    Nka benshi mu bahanzi b'Abakongomani, yakunze gukoresha umuziki we mu gutanga ubutumwa bw'urukundo, urukumbuzi, ndetse n'ishimwe ku hantu h'ingenzi mu buzima bwe cyangwa mu mateka y'igihugu cye.

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Chante Goma' Koffi Olomide anagaragazamo amwe mu mashusho y'ingabo za FARDC ziri ku rugamba, akabasaba kwisubiza uyu Mujyi.

    Hari abandi bahanzi b'Abakongomani baririmbye ku mujyi wa Goma cyangwa bagaragaje ibyiyumvo byabo kuri uwo mujyi mu ndirimbo zabo.

    Werrason yakoze indirimbo yise “Goma”. Irimo amagambo agaragaza urukundo afitiye uwo mujyi ndetse n'uruhare rwawo mu mateka ya Kongo.

    Fally Ipupa uri mu bakomeye muri Afurika nawe yigeze gukora indirimbo yise “Goma Na Yo”, aho agaragazamo urukumbuzi afitiye uwo mujyi.

    Uwitwa Lexxus Legal nawe yakoze indirimbo yise “Goma État de Guerre”. Uyu muraperi wakoze injyana ya hip-hop mu buryo bufite ubutumwa, yigeze gukora indirimbo ivuga ku bibazo bya Goma, by'umwihariko ibibazo by'umutekano n'intambara zagize ingaruka kuri uwo mujyi.

    Nubwo umuhanzi Madilu System atigeze aririmba indirimbo yitwa Goma, mu ndirimbo ze nyinshi harimo amagambo ayivugaho, agaragaza ko ari umwe mu mijyi ikomeye mu buzima bw'Abakongomani.

    Koff Olomide yari amaze igihe yijunditswe n'ubutegetsi bwa DRC, nyuma y'uko yari yavugiye kuri Televiziyo y'Igihugu ko ingabo zabo (FARDC) zidashoboye. Abaseseguzi bagaragaza ko gukora iyi ndirimbo ari ‘ugucinya inkoro’ dore ko amaze iminsi atemera imikorere ya Leta ya DRC.


    Koffi Olomide yakoze indirimbo ihamagararira ingabo za FARC kwisubiza umujyi wa Goma 

    Koffi Olomide yumvikanishije urukumbuzi afitiye Umujyi wa Goma uri mu maboko ya M23 

    Koffi Olomide yaririmbye asaba gusengera ko amahoro yakongera kugaruka mu Mujyi wa Goma 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CHANTE 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151751/koffi-olomide-yacinye-inkoro-aririmba-urukumbuzi-afitiye-goma-iri-mu-maboko-ya-m23-video-151751.html

  • Kayonza: Abamugariye ku rugamba borojwe, urubyiruko rusinya imihigo y'ubutwari – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byabaye ubwo hizihizwaga Umunsi w'Intwari z'Igihugu mu Karere ka Kayonza. Wari ufite insanganyamatsiko igira iti ''Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere.''

    Muri iki gikorwa imiryango ibiri yahawe inka ebyiri, indi irenga 10 ihabwa iby'ibanze birimo n'ibiribwa.

    Intwari Assumpta wo mu Murenge wa Gahini, yavuze ko imihigo basinye ari umukoro bakomora ku Ntwari z'u Rwanda kuko abenshi batanze imbaraga zabo bakiri bato, ndetse na bo bifuza gutanga imbaraga mu bikorwa bihindura imibereho y'abaturage.

    Ati ''Umukoro wa mbere dufite ni ugukoresha imbaraga zacu tukiri bato, tukagira ibikorwa bikomeye dukora nk'uko na bo bitanze bakiri bato. Turashaka gufasha abatishoboye mu mirimo inyuranye, gukangurira urubyiruko rugenzi rwacu kureka ibiyobyabwenge, kwirinda inda zitateguwe n'ibindi byinshi.''

    Mwigeme Hyacinthe wari ufite umugabo wamugariye ku rugamba, uherutse no kwita Imana, yishimye inka yahawe, agaragaza ko izamufasha kondora abana be bato bagiye kujya babona amata uko bikwiriye.

    Yashimiye ubuyobozi bwongeye kwibuka ibikorwa byiza umugabo we yakoreye igihugu bukamufasha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kwigisha urubyiruko indangagaciro z'ubutwari cyane cyane iy'ubwitange no gukunda igihugu ari ingenzi.

    Ati ''Twayise imihigo y'ubutwari kuko yibanda ku bwitange, gukorana no gufatanya. Ubu hari n'abandi bari ku rugerero bari mu bikorwa biteza imbere igihugu. Bazita ku bikorwa by'isuku, kwita ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, gutunganya imihanda, kujya mu bukangurambaga muri gahunda za Leta zinyuranye n'ibindi. Dufite urubyiruko rwinshi twifuza ko rubigiramo uruhare.''

    Meya yasabye urubyiruko kwigira ku butwari bwaranze Intwari z'u Rwanda zitanze zitizigama, arusaba gukomeza gushyira hamwe no gusigasira ibyagezweho mu iterambere.

    Umunsi w'Intwari z'u Rwanda mu Karere ka Kayonza waranzwe n'ibikorwa bitandukanye aho uretse gusinya imihigo, abaturage bamwe bahawe inka, abandi bahabwa ubufasha bunyuranye burimo n'ibiribwa.

    Urubyiruko rwo mu Karere Kayonza rwasinye imihigo y'ubutwari

    Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda borojwe

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye urubyiruko kwigira ku butwari bw'ababohoye u Rwanda

    Abatishoboye bo mu Karere ka Kayonza bahawe ibirimo n’ibiribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abamugariye-ku-rugamba-borojwe

  • Gisagara: Ku Munsi w'Intwari hatashywe ibikorwaremezo byatwaye arenga miliyoni 450 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni isoko rigezweho ndetse n'ivuriro biri ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi. Abaturage bishimiye ko bije kuzamura imibereho myiza n'iterambere byabo.

    Nyirabega Francine wo mu Mudugudu wa Bukamba, Akagari ka Mukiza, mu Murenge wa Mukindo, yavuze ko iri soko rigiye kubafasha guha agaciro ibihingwa byabo, guhahira ahafite isuku ndetse bigakorerwa hafi yabo kuko bakoraga ingendo ndende.

    Uwera Marie Grace yunze mu rya mugenzi we ati 'Iri soko rije kutwegereza ibicuruzwa hafi, ababishoboye na bo babonye amahirwe yo gucuruza. Ubundi twajyaga guhahira mu isoko ryo mu Kabuga, mu Murenge wa Mugombwa. Tuzajya duhahira hafi, tubashe kwiteza imbere.'

    Ibi byishimo babisangiye n'abacuruzi bakoreraga muri iri soko ritarubakwa, aho nka Murangwa Joel yavuze ko baruhutse imvune zo guhora banika bananura ibicuruzwa kubera imvura cyangwa izuba ryinshi byabangirizaga ibyo bacuruza cyane ko isoko ryabo ritari risakaye.

    Isoko rya kijyambere ab'i Gosagara bubakiwe rifite ibisima byo gucururizaho 280 n'ibindi byumba bizakoreshwa nk'amaduka.

    Depite Uwingabe Solange wifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Mukindo mu kwizihiza Umunsi w'Intwari yibukije abaturage ko ibikorwa by'iterambere bagenda begerezwa ari bo bagomba kubirinda bakabibyaza umusaruro, kugira ngo bizagirire akamaro n'abazabakomokaho.

    Ati 'Ibi bikorwa ni irindi terambere babonye, bakwiye kubisigasira ubundi bikarushaho kubafasha mu iterambere ryabo.'

    Iri vuriro ry'ibanze rya Gitega rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 100 ku munsi. Rizajya ritangirwamo serivisi zisanzwe zitangwa n'amavuriro y'ibanze hakiyongeraho izo kuvura amenyo, amaso, kuboneza urubyaro no kubyaza.

    Abaturage bo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara begerejwe ivuriro ry’ibanze rigezweho

    Isoko rya kijyambere rya Agatunda mu Murenge wa Mukindo ryuzuye ritwaye arenga miliyoni 300 Frw

    Ivuriro rishya ryubakiwe abo mu Murenge wa Mukindo ryamaze kugezwamo n’ibikoresho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ku-munsi-w-intwari-hatashywe-ibikorwaremezo-byatwaye-arenga-miliyoni

  • Hari ibintu SADC yashinje u Rwanda tudashobora kwihanganira – Minisitiri Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yagarutse ku byatangajwe na SADC mu nama idasanzwe iherutse guhuza abakuru b'ibihugu biyigize.

    Umwanzuro wa kane w'iyo nama yateranye ku wa 31 Mutarama 2025, uragira uti “Inama yakiriye raporo y'ibibazo by'umutekano muke byubuye mu Burasirazuba bwa RDC, yanamenyeshejwe n'amakuru ateye impungenge y'ibitero by'umutwe wa M23 n'Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) byagabwe ku ngabo za Leta ya RDC, iza SADC ziri mu butumwa muri RDC (SAMIDRC), ndetse n'abaturage mu bice bitandukanye bya Kivu y'Amajyaruguru.”

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo SADC yashinje Ingabo z'u Rwanda, ari ibintu bidashobora kwihanganirwa, na cyane ko bije bikurikira ibimaze iminsi bitangazwa na Leta ya Afurika y'Epfo, na yo ishinja u Rwanda ibinyoma.

    Yagize ati “Uretse ko muri iriya nama ya SADC, hari ibintu bavuze bidashobora kwihanganirwa, by'ibinyoma byambaye ubusa, byo kuvuga ko ngo RDF iri muri Congo, ngo ikaba ari yo yishe abaturage b'abasivile.”

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo binyoma bitakwihanganirwa, bikaba bije byiyongera ku bibazo byari bimaze iminsi hagati ya Afurika y'Epfo n'u Rwanda, avuga ko byatewe na bamwe mu bayobozi bo muri icyo gihugu.

    Ati “Mbere na mbere nyirabayazana w'iki kibazo, ni bariya bayobozi ba Afurika y'Epfo cyane cyane Minisitiri w'Ingabo. Perezida Ramaphosa na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro bibiri mu cyumweru gishize, ku wa Mbere no ku wa Gatatu, ibyo biganiro byagenze neza, mu kiganiro cya mbere banaganiriye ku kuntu iyi ntambara yarangira, nta gushinjanya kurimo, baganiriye neza mu mwuka mwiza, bumvikana ko hariya hakeneye agahenge, icyo ni cyo cya mbere bemeranyije,”

    Yongeyeho ko “Icya kabiri bemeranya ko hakenewe ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo na M23, kandi ko na Perezida Ramaphosa agiye gukora ibishoboka akabwira Tshisekedi ko agomba kuganira na M23, icyo ni ikiganiro cya mbere.”

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yavuze ko ikiganiro cya kabiri abo Bakuru b'Ibihugu bagiranye ku wa Gatatu, baganiriye ku mirwano yari iherutse kuba, aho Perezida Ramaphosa yanabwiye Perezida Kagame ko abasirikare ba Afurika y'Epfo baherutse gupfa bishwe n'abasirikare ba FARDC, ati “Ni Perezida Ramaphosa ubwe wabimubwiye.”

    Yongeyeho ati “Icya kabiri bavuganye ni uko Perezida Ramaphosa, yasabye Perezida Kagame ko yamusabira M23 ko ingabo ze, ingabo ziri hariya muri SAMIDRC, zabona amazi, amashanyarazi n'ibyo kurya, ibyo bintu biraba. Ibyo rero ni ibiganiro by'abakuru b'ibihugu, bitagomba kujya hanze.”

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bukeye, nyuma y'ibyo biganiro babonye ikiganiro Minisitiri w'Ingabo wa Afurika y'Epfo, ari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, bagiranye n'abanyamakuru, “aho Minisitiri w'Ingabo yavuze ko Perezida Ramaphosa yahaye gasopo Perezida Kagame, kandi batigeze babiganiraho.”

    Yavuze ko ibyo byanakurikiwe n'ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rwa Perezida Ramaphosa, aho yise RDF inyeshyamba, avuga ko irwanya abashinzwe kugarura amahoro ba SAMIDRC, ngo ni byo byatumye Minisitiri Nduhungirehe ahita asubiza ku nkuru yavugaga ibyo abo baminisitiri bavuze by'ibinyoma, nyuma na Perezida Kagame yasubije ku byanditswe na Perezida Ramaphosa, wise RDF inyeshyamba.

    Icyo gihe Perezida Kagame yaragize ati 'RDF ni igisirikare ntabwo ari inyeshyamba. SAMIDRC ntabwo ari ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro ndetse nta mwanya zifite muri ibi bintu.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibinyoma batangaje birimo kuba bavuga ko ingabo zabo zajyanywe no kugarura amahoro, kandi mu by'ukuri atari ko bimeze ahubwo zaragiye kurwana.

    Ati “Nanjye narasubije ku rubuga rwa X, mvuga ko biriya bintu [Minisitiri w'Ingabo wa Afurika y'Epfo] yavuze atari byo, ko nta gasopo yabaye, ko abasirikare ba SAMIDRC atari abashinzwe kugarura amahoro, ahubwo ko ari abasirikare baje kurwanira Tshisekedi n'ingabo ze z'abajenosideri ba FDLR, z'abacanshuro na Wazalendo n'abandi.”

    Minisitiri Nduhungirehe agaruka ku buryo umwuka umeze ubu hagati y'u Rwanda na Afurika y'Epfo, aho yavuze ko nyuma y'ikiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa SABC News, ikiganiro cyanagiyemo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Afurika y'Epfo, Ronald Lamola, uwo muyobozi yahise amuhamagara, amusaba ko bakomeza inzira y'ibiganiro bya dipolomasi mu kureba uko bakemura ikibazo bitagombye kujya hanze nk'uko byagenze.

    Ati “Nanjye naramwemereye rwose nti 'nta kibazo tugomba gukomeza iby'iyo nzira', rero n'inzego zitandukanye ubu ziravugana, ubu ngubu tuzareba. Mwabonye iriya nama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC yabaye ku wa Gatatu, yavuze ko hagomba kubaho inama ihuriweho hagati ya EAC na SADC kugira ngo ducoce icyo kibazo turebe ukuntu twagikemura, kandi nabonye na SADC na yo yaremeye iyo nama ihuriweho.”

    Hagati aho, Guverinoma y'u Rwanda, iherutse gutangaza ko Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'imitwe irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z'u Burundi, Iza SADC n'Abacanshuro b'Abanyaburayi ryari rifite gahunda yo kurutera.

    U Rwanda rwagaragaje ko kuba Ingabo z'Umuryango w'Ubukungu n'Iterambere ry'Ibihugu bya Afurika y'Amajyepfo (SADC) ziri muri RDC zivuga ko zatumiwe na Guverinoma ya RDC, nta shingiro bifite kuko ziri kurwanya abaturage b'icyo gihugu ndetse no gushoza intambara ku Rwanda.

    Rivuga ko 'Amakuru aheruka yavuye i Goma yamaze gutahurwa n'ibimenyetso bifatika byerekena imyiteguro yo kugaba ibitero yateguriwe hamwe n'ingabo z'amahanga ziri kurwanira mu Burasirazuba bwa RDC, zirimo FDLR, bigaragaza ko intego y'imirwano atari ugutsinda gusa M23 ahubwo yari ugutera u Rwanda.'

    U Rwanda rwagaragaje ko RDF irinda ubusugire bw'Igihugu n'imipaka y'u Rwanda ibitero bishobora kurugabwaho hagamijwe kurinda abasivili, bityo ko zidashobora kugaba ibitero ku basivili b'ikindi gihugu.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rudashobora kwihanganira ibinyoma bya SADC yashinje ingabo zarwo kwica abasivile muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-ibintu-sadc-yavuze-tudashobora-kwihanganira-minisitiri-nduhungirehe

  • Uko amakipe y'u Rwanda ahagaze mu irushanwa rya SWAT Challenge riri kubera i Dubai – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruhagarariwe n'amakipe abiri muri iri rushanwa rihuza abapolisi bo hirya no hino hagamijwe kwerekana ubuhanga bwabo mu birebana no guhashya ibikorwa by'iterabwoba ryitabiriwe n'amakipe arenga 100.

    Abitabiriye barushanwa mu byiciro bitanu bitandukanye birimo icyo kunyura mu nzira igoye, aho hasuzumwa imbaraga z'umubiri w'abapolisi, gukorera hamwe, kurira ibikuta, kunyura mu nzira z'inzitane n'ibindi.

    Kugeza ku munsi wa Kabiri u Rwanda ruri mu bihugu bikomeje kwitwara neza aho RNP SWAT Team 1' iri ku mwanya wa Munani ku rutonde rusange n'amanota 184.

    Uru rutonde kugeza ubu ruyobowe n'Ikipe y'Abapolisi yo mu Bushinwa ya China Police Team B ifite amanota 200 mu gihe indi kipe ya kabiri y'u Rwanda RNP SWAT Team 2 iri ku mwanya wa 11 n'amanota 170.

    Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakirwa iminsi itanu aho hamaze gukinwa iminsi ibiri gusa.
    Uko ikipe zigenda zitwara mu byiciro bitandukanye ni byo bigenda bizamura amanota ya zo ku rutonde rusange.

    Nko kuri uyu munsi RNP SWAT Team 1' yasoreje ku mwanya wa 12 n'amanota 91 naho RNP Swat Team 2 isoreza ku mwanya wa 21 n'amanota 82 byatumye zikomeza guhagarara neza ku rutonde rusange.

    Ibyo bishingiye ku kuba ku munsi wa mbere w'irushanwa amakipe ahagarariye Polisi y'u Rwanda yari yitwaye neza aho RNP SWAT Team 1 yabaye iya 11 n'amanota 93 mu gihe RNP SWAT Team 2 yabaye iya 16 n'amanota 88.

    Si ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye ayo marushanwa kuko mu 2024 rwarayitabiriye ndetse runitwara neza aho amakipe yari aruhagarariye, nko mu cyiciro kirebana no kunyura mu nzira z'inzitane Obstacle Course' yaje imbere.

    Icyo gihe ikipe ya mbere yabaye 'RNP SWAT Team 1' yakoresheje iminota itatu n'amasegonda 54 igira amanota 52, ikurikirwa na Kyrgyzstan yagize 51 ndetse na Uzbekistan yagize 50.

    Ikipe ya kabiri y'u Rwanda 'RNP SWAT Team 2' yagize amanota 47 isoreza ku mwanya wa gatandatu ikoresheje iminota ine n'amasegonda 19.

    Ku rutonde rusange rw'amakipe yari yitabiriye iryo rushanwa rya UAE SWAT Challenge 2024, RNP SWAT Team 1 yabaye iya 12 mu gihe RNP SWAT Team 2 yasoreje ku mwanya 19.

    U Rwanda rumaze kwitabira aya marushanwa ya UAE SWAT Challenge inshuro enye muri esheshatu amaze gukinwa.

    Day 2 of #UAESWATChallenge: The Rwanda National Police teams compete in the Tactical Event today. Let's rally behind them as they showcase their skills and determination!
    📍 Location: Al Ruwayyah Training City, Dubai
    📺 Watch Live: https://t.co/4ojemrbIt2#workingtogether pic.twitter.com/Z9XGakPlZi

    — Rwanda Mission in UAE (@RwandaInUAE) February 2, 2025

    Umupolisi w’u Rwanda agaragaza ubuhanga mu kumasha uri kure

    Hamwe mu hifashishijwe mu marushanwa uyu munsi

    Bimwe mu byo abapolisi bari muri aya marushanwa bakora harimo no kurasa begereye bakoresheje imbunda nto ‘pistolet’

    Ikipe ya RNP SWAT Team 1 ikomeje kwitwara neza aho kuri ubu iri ku mwanya wa munani

    Umupolisi w’u Rwanda asigana n’ibihe

    U Rwanda rukunze kwitwara neza muri aya marushanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikipe-imwe-y-u-rwanda-iri-ku-mwanya-wa-munani-uko-amakipe-ahagaze-mu-irushanwa

  • Gatsibo: Uwamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu yahawe inzu ya miliyoni 11 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni inzu yubatse mu Mudugudu wa Ruhuha mu Kagari ka Simbwa ikaba yahawe Gashumba irimo n'ibikoresho by'ibanze ku itariki 1 Gashyantare 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi w'Intwari z'Igihugu muri Gatsibo.

    Nyuma yo kuyihabwa Gashumba yavuze ko yishimiye kuba ubuyobozi bwamuzirikanye ndetse ashimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.

    Urubyiruko rwari rwitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu i Gatsibo, rwabwiye RBA ko rwshimira iterambere igihugu cyigezeho kirikesha ibikorwa by'ubutwari byaranze abakurambere ku buryo na rwo biruha isomo ryo kucyitangira batizigama mu nzira y'iterambere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko ako karere gakomeje gahunda yo kubakira abamugariye ku rugamba batishoboye no kubaha inka kugira ngo badasigara inyuma kandi baritangiye Igihugu.

    Yagize ati 'Nk'abasirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu cyacu uyu munsi dushima ubutwari bwabo kuko ni bo baharaniye iterambere dufite uyu munsi. Ntabwo bagomba gusigara inyuma mu iterambere ni yo mpamvu muri gahunda yacu na bo turi kubafasha kugira ngo umusaruro mwiza w'ibikorwa bakoze na bo ubagereho.'

    Visi Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Bizimana Jean Claude, yibukije abaturage b'i Gatsibo ko kwitangira Igihugu uyu munsi ari inshingano ya buri wese binyuze mu bikorwa by'iterambere.

    Gashumba John wahawe inzu yavuze ko yishimiye kuba ubuyobozi bwamuzirikanye ndetse ashimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu

    Inzu yatanzwe n’ibirimo bifite agaciro ka miliyoni 11 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-uwamugariye-ku-rugamba-rwo-kubohora-igihugu-yahawe-inzu-ya-miliyoni-11