Blog

  • Karongi: Berekeje amaso ku buhinzi bw'ibigori nyuma yo guhomberwa na boberi – #rwanda #RwOT

    Mu 2010 nibwo abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi bashishikarijwe kwibumbira mu matsinda batangira ubuhinzi bwa boberi.

    Boberi ni ibihingwa basaruragaho amababi, bakayagaburira amagweja, amagweja agakora ubudodo bwifashishwa mu gukora imyenda.

    Uko imyaka yagiye ishira indi igataha ubu bucuruzi bwatangiye kugenda biguru ntege, abahinzi babona ubudodo ntibabone isoko ryabwo.

    Ibi byatumye batangira guhomba, bigeze mu 2020 bandikira Akarere ka Karongi basaba ko ubu bucuruzi babuvamo bakikomereza ubuhinzi busanzwe.

    Kubera ko uyu mushinga bawuterwagamo inkunga na Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry'umusaruro w'ubuhinzi (NAEB), byasabye ko akarere kagisha inama izi nzego, kabona kwemerera abahinzi kurandura boberi basubira mu buhinzi busanzwe.

    Mu mwaka ushize wa 2024 nibwo aba bahinzi babonye uburenganzira bwo guhinga ibihingwa bisanzwe bahera ku buhinzi bw'ibigori.

    Karipasi Alex, Perezida w'Itsinda Abadahigwa ryahingaga boberi, yabwiye IGIHE ko ibigori bahinze byabahaye umusaruro uri hagati ya toni enye na toni eshanu kuri hegitari.

    Ati 'Twahinze hegitari 3,5. Umushinga aho uhagarariye twari twahuye n'igihombo kuko twari twashoye amafaranga menshi twubaka inzu n'ibikoresho by'iboberi byari bihenze nubwo baduhaye inkunga, ariko nta nyungu twabonaga ifatika'.

    Perezida wa koperative BIECC, Sekanyange Elisee, yavuze ko nubwo bataramara kwegeranya umusaruro wose bafite icyizere ko uzaba ari mwinshi.

    Ati 'Urumva ko nitubona umukiliya akatugurira kuri 600Frw ku kilo tutaburamo miliyoni 3Frw mu gihe mu buhinzi bwa boberi tutarenza ibihumbi 120Frw ku gihembwe'.

    Uwimana Cecile usanzwe ari umunyamuryango w'imwe muri koperative zikorera muri iki gishanga, yavuze ko kuri ubu bishimye kubera igihingwa cy'ibigori.

    Aba bahinzi nubwo bishimira ko babonye umusaruro mwinshi w'ibigori bavuga ko bafite imbogamizi yo kuba badafite ubwanikiro buhagije, kuko inzu bororeragamo amagweja ariyo bari kwifashisha nk'ubwanikiro.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, sitasiyo ya Gakuta ikorera mu turere twa Karongi na Rutsiro, Kimenyi Martin yabwiye IGIHE ko ku kibazo cy'ubwanikiro, hakenewe ubuvugizi akarere n'abafatanyabikorwa bako bagafasha aba bahinzi kubona ubwanikiro bw'ibigori.

    Ati 'Turebe uko umusaruro umeze ntabwo bagiye munsi ya toni 4 z'umusaruro w'ibigori kuri hegitari. Ukubye na hegitari 14 zigize iki gishanga urumva ko basaruye toni zirenga 50'.

    Kimenyi yasabye aba bahinzi kumisha neza uyu musaruro w'ibigori, yizeza ko bagiye gukomanga mu kigo EAX gikora ubucuruzi mpuzamahanga no mu nganda zikora ibiryo by'amatungo kugira ngo uyu musaruro w'ibigori ubone isoko.

    Igishanga bahingamo cyezemo toni zirenga 50 z’ibigori

    Inzu bororeragamo amagweja nizo bari kwifashisha mu kumisha umusaruro w’ibigori ariko ntabwo zihagije, byasabye ko bamwe umusaruro bajya kuwanika mu ngo zabo

    Mu Karere ka Karongi abahinga mu gishanga cya Gisayo-Nyakariba barashimira ubuyobozi bwabemereye kurandura boberi bagatera ibigori

    Abahinga mu gishanga cya Gisayo-Nyakariba nyuma yo kubona umusaruro ushimishije w’ibigori barasaba kubakirwa ubwanikiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-berekeje-amaso-ku-buhinzi-bw-ibigori-nyuma-yo-guhomberwa-na-boberi

  • Robert Lewandowski yatangaje ko akiri muri Barcelona Kugeza muri 2026 #rwanda #RwOT

    Amasezerano ya rutahizamu Robert Lewandowski muri FC Barcelona azarangira muri Kamena 2026, nyuma y'uko impande zombi zemeye gukomeza gukorana nawe. Nk'uko byatangajwe na Mundo Deportivo, ibiganiro byo kongera amasezerano byatangijwe hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora kuvuka mu gihe kizaza.

    Lewandowski, w'imyaka 35, yagize uruhare runini mu gufasha Barcelona kwegukana igikombe cya La Liga mu mwaka wa 2022/23.

    Kuva yagera muri iyi kipe avuye muri Bayern Munich mu mpeshyi ya 2022, yagaragaje ubuhanga bwe nk'umwe muri ba rutahizamu bakomeye ku Isi.

    Mu mwaka w'imikino wa 2023/24, Lewandowski yakomeje kwitwara neza nubwo Barcelona yahuye n'ibizazane bitandukanye, birimo imvune z'abakinnyi n'ibibazo by'ubukungu. Nubwo hari amakuru yavugaga ko ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia cyangwa muri Major League Soccer (MLS) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umunya-Pologne ubwe yagaragaje ko ashaka kuguma i Catalonia.

    Ikipe ya Barcelona ifite gahunda yo gukomeza gushyira imbaraga mu bakinnyi bayo bakomeye, cyane cyane mu gihe bagitegura kuzana abashya.

    Lewandowski, nk'umukinnyi w'inararibonye, azakomeza gufasha abakinnyi bato nka Vitor Roque na Lamine Yamal gukura no kwitwara neza mu gihe kiri imbere.

    Amasezerano mashya ateganya ko Lewandowski ashobora kuguma muri Barcelona kugeza muri Kamena 2026, ariko bishobora kongerwa bitewe n'imyitwarire ye. Impande zombi ziteganya gukomeza ibiganiro, kugira ngo byemezwe ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

    Amasezerano ya rutahizamu Robert Lewandowski muri FC Barcelona azarangira muri Kamena 2026, nyuma y'uko impande zombi zemeye gukomeza gukorana.

    Source : https://kasukumedia.com/robert-lewandowski-yatangaje-ko-akiri-muri-barcelona-kugeza-muri-2026/

  • Turuzuzanya- Tom Close kuri Bull Dogg yongeye… – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi bubatse ubushuti kuva mu myaka 15 ishize. Ndetse, bagiye bahurira mu mishinga inyuranye y'indirimbo yatumye bahangwa amaso mu bihe bitandukanye. 

    Mu myaka irindwi ishize, Tom Close yiyambaje Bull Dogg bakorana indirimbo bise 'Igikomere' imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 920, ni mu gihe mu mwaka umwe ushize bakoranye indirimbo 'A Voice note' iri kuri Album ye 'Essence'.

    Izi ndirimbo bombi bakoranye zatumye bigwizaho abafana, ndetse uburyo bombi bahuza bituma abafana n'abakunzi b'umuziki babiyumvamo cyane.

    Mu biganiro n'itangazamakuru, yaba Tom Close na Bull Dogg bumvikanye bavuga ko bahurira ku mishinga ikomeye, kandi igatanga umusaruro.

    Muri iki gihe Tom Close ari kwitegura gukora igitaramo cye kizaba tariki 22 Werurwe 2025 muri BK Arena, kizaririmbamo abahanzi 20. Ni igitaramo yateguye mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi ba Tems, bari bamutegereje i Kigali kuri iriya tariki.

    Mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, Tom Close yatangiye gukora ibikorwa binyuranye birimo no gutegura indirimbo zizatuma abantu bamushyigikira cyane.

    Tom Close yabwiye InyaRwanda, ko mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo n'ibindi bikorwa bye, agiye gushyira hanze indirimbo yitwa 'Cinema' yakoranye na Bull Dogg.

    Yavuze ko ari indirimbo itari kuri Album ye nshya, kandi izasohoka muri iki Cyumweru, ndetse yakozweho na ba Producer batandukanye ariko irangizwa na Bob Pro.

    Tom Close avuga ko mu buryo bw'amashusho iyi ndirimbo yakozwe na Gad; kandi gukorana na Bull Dogg byashingiye cyane mu kuba ari umuhanzi bahuza.

    Ati: 'Ni indirimbo ijyanye na 'Style' zacu twembi, kandi ni umuhanzi twuzuzanya muri studio.'

    Iyi ndirimbo yitiranwa na 'Cinema' Bull Dogg yashyize hanze mu myaka 6 ishize yakunzwe mu buryo bukomeye. N'ubwo byitiranwa, Bull Dogg asobanura ko atari 'Remix' bakoze, ahubwo ni amazina yahuriranye.

    Tom Close ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakunzwe cyane, akaba yaranagize uruhare mu iterambere rya muzika nyarwanda. Amazina ye nyayo ni Thomas Muyombo, akaba ari umuhanzi, umuganga ndetse n'umwanditsi w'ibitabo by'abana.

    Yatangiye umuziki mu myaka ya 2005, aba umwe mu bahanzi ba mbere bakomeye mu njyana ya R&B mu Rwanda. Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Si uza, Mbwira, Nk'uko njya mbirota, Baza, n'izindi.

    Ni we watwaye Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ya mbere mu 2011. Yakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye barimo Meddy, The Ben, Knowless na Urban Boyz.

    Ni umuntu ufite igitekerezo cy'uko muzika n'ubundi buzima bushobora kujyana, akaba yarakomeje gukorera igihugu muri serivisi z'ubuzima. Muri iki gihe, ni Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) (RBC).

    Tom Close yatanze integuza y'indirimbo 'Cinema' yakoranye na mugenzi we Bull Dogg 

    Tom Close yavuze ko kongera gukorana indirimbo na Bull Dogg bashingiye mu kuba ari umuhanzi bahuza 

    Tom Close yavuze ko asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura igitaramo cye kizabera muri BK Arena 

    Tom Close yavuze ko iyi ndirimbo 'Cinema' yanononsowe na Bob Pro

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIKOMERE' TOM CLOSE YAKORANYE NA BULL DOGG

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'A VOICE NOTE' YA TOM CLOSE NA BULL DOGG

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152183/turuzuzanya-tom-close-kuri-bull-dogg-yongeye-kwiyambaza-mu-ndirimbo-152183.html

  • Bad Rama avuga ko yahohotewe, agasaba ubufasha ku mafaranga $30,000 yambuwe #rwanda #RwOT

    Bad Rama, umwe mu bafite ibikorwa bikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, yifashishije imbuga nkoranyambaga kugira ngo atangaze akarengane avuga ko ari gukorerwa n'umugabo witwa Basile. Uyu mugabo ngo yamwambuye ibihumbi $30,000 (asaga miliyoni 42 Frw), ndetse akagerageza no kumufungisha akoresheje impapuro mpimbano.

    Mu mashusho yashyize hanze mu gitondo cyo ku wa 12 Gashyantare 2025, Bad Rama yavuze ko kwitabaza imbuga nkoranyambaga ari bwo buryo bwonyine yari asigaranye kugira ngo atabarize uburenganzira bwe.

    Yavuze ko yisanze mu manza zikomeye, aho avuga ko ari gusiragizwa na Basile, umugabo ufite ibikorwa by'ubucuruzi mu Rwanda no mu mahanga.

    Yongeyeho ko iki kibazo cyageze ku rwego ruteye inkeke, aho yumva ko akarengane akomeje gukorerwa kamurenze.

    Uyu mushoramari mu myidagaduro yavuze ko atari ubwa mbere ahuye n'akarengane nk'aka, ariko ubu byageze ku rwego rukomeye aho bamugambaniye bigizwemo uruhare n'abantu bafite imbaraga. Yavuze ko yashatse inzira zose zishoboka zo gukemura iki kibazo mu buryo bwemewe n'amategeko, ariko aho ageze bikaba bisa n'ibyarananiranye.

    Mu magambo ye, yagize ati: 'Nari nifitiye icyizere ko ubutabera bwo mu gihugu cyacu buzamfasha, ariko uko iminsi ishira niko ndushaho kubona ko hari imbaraga nshaka zunganira ukuri. Sinashoboraga gukomeza guceceka kuko n'ubundi ari njye uri guhomba. Nizeye ko abafite icyo bamfasha batazaceceka kuko aka ni akarengane gafungura amaso ya benshi.'

    Bad Rama yasabye buri wese ufite icyo yamufasha, yabamubera umujyanama, ubufasha bw'amategeko cyangwa ikindi gitekerezo cyamufasha kugaruza amafaranga ye no kwirinda izindi ngaruka z'iki kibazo.

    Yavuze ko yizeye ko abamukurikirana ndetse n'abamenya iyi nkuru bazagira icyo bakora kugira ngo atagira izindi ngaruka zikomeye.

    Uru ni urugero rundi rugaragaza uko bamwe mu bacuruzi na ba rwiyemezamirimo bahura n'ibibazo byo kwamburwa cyangwa kugirirwa nabi, ariko bikagorana kubona ubutabera.

    Bad Rama akaba yifashishije imbuga nkoranyambaga nk'uburyo bwo gutabariza uburenganzira bwe, icyizere cye akaba agishingira ku bantu bazi ukuri n'inkiko zakemura ikibazo cye mu mucyo.

    Mu mashusho yashyize hanze mu gitondo cyo ku wa 12 Gashyantare 2025, Bad Rama yavuze ko kwitabaza imbuga nkoranyambaga ari bwo buryo bwonyine yari asigaranye kugira ngo atabarize uburenganzira bwe.

    Source : https://kasukumedia.com/bad-rama-avuga-ko-yahohotewe-agasaba-ubufasha-ku-mafaranga-30000-yambuwe/

  • Yung Miami Yihaye Impano y'Imodoka Nshya mu Isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Yung Miami

    Umuraperikazi w'Umunyamerika Yung Miami yizihije isabukuru ye y'imyaka 31, maze yihesha impano idasanzwe—imodoka nshya.

    Yung Miami yihembye imodoka Umuraperikazi wo muri Amerika, Yung Miami, ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 31 y'amavuko, yihaye impano y'imodoka nshya.

    Uyu muraperikazi, umwe mu bagize itsinda City Girls, yakoze ibirori by'agatangaza byitabiriwe n'inshuti ze, aho yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kugera kuri uru rwego mu buzima bwe.

    Yung Miami yari yaramenyekanye cyane mu rukundo rwe na P. Diddy, umuhanzi akaba n'umushoramari w'icyamamare. Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2021, ariko baza gutandukana mu 2023.

    P. diddy and Yung Miami

    Nubwo urukundo rwabo rwarangiye, Yung Miami akomeje kugera ku bikorwa bikomeye mu mwuga we wo kuririmba, ndetse no mu buzima bwe bwite, aho yihaye iyi modoka nk'impano yo kwishimira imyaka amaze ku Isi.

    Yung Miami

     

    Source : https://kasukumedia.com/yung-miami-yihaye-impano-yimodoka-nshya-mu-isabukuru-ye/

  • Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Qatar #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Qatar kuri uyu wa Mbere, aho yakiriwe n'Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi, ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Hamad i Doha.

    Uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'u Rwanda na Qatar, no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n'ubwikorezi.

    Mu myaka ishize, umubano hagati y'ibihugu byombi warushijeho gutera imbere, binyuze mu masezerano atandukanye yashyizweho umukono, arimo ay'ubufatanye mu bukungu, ingendo z'indege, n'ishoramari.

    Sosiyete y'indege ya Qatar Airways isanzwe ikora ingendo zihuza Kigali na Doha, bikaba byarafashije mu buhahirane hagati y'ibi bihugu byombi.

    U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye mu bikorwa binyuranye by'iterambere. Mu 2019, Qatar Airways yaguzwe imigabane ingana na 60% muri kompanyi y'indege ya RwandAir, bikaba byaragize uruhare mu guteza imbere ingendo zo mu kirere n'ishoramari mu by'ubwikorezi.

    Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n'abayobozi bakuru ba Qatar ku bufatanye bwagutse, ndetse n'uburyo bwateza imbere ishoramari ry'abashoramari b'iki gihugu mu Rwanda.

    Ibi biganiro bizibanda cyane cyane ku mishinga y'iterambere n'uburyo bwo kurushaho kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Qatar kuri uyu wa Mbere, aho yakiriwe n'Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-paul-kagame-yagiriye-uruzinduko-rwakazi-muri-qatar/

  • Uko Itangwa rya Miliyari $97.4 rya Elon Musk Ryashyize OpenAI mu Ihurizo #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2025, itsinda riyobowe na Elon Musk ryatanze itangwa rya miliyari $97.4 kugira ngo rifate ubuyobozi bwa OpenAI, ikigo cyashinzwe na Musk ubwe mu 2015 ariko akaza kugisohokamo mu 2018 kubera kutumvikana mu miyoborere. Iri tangwa ryaje mu gihe OpenAI iri mu nzira yo guhinduka ikigo kigamije inyungu, ibintu byateje impaka nyinshi mu bayobozi bayo.

    Impaka hagati ya Musk na Altman

    Sam Altman, umuyobozi mukuru wa OpenAI, yahise yamagana iri tangwa, avuga ko Musk ashaka gusa gukoma mu nkokora iterambere rya OpenAI. Altman yanasubije mu buryo bw'ubwenge ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), avuga ko aho kwemera iri tangwa, OpenAI yifuza kugura Twitter kuri miliyari $9.74.

     

    Ingaruka ku mishinga ya OpenAI

    Ingaruka ku mishinga ya OpenAI

    Iri tangwa rya Musk ryateje urujijo mu mishinga ya OpenAI yo guhinduka ikigo kigamije inyungu, cyane ko hari n'ikirego Musk yatanze mu nkiko ashinja OpenAI kwica intego zayo z'umuryango udaharanira inyungu. Abasesenguzi bavuga ko inama y'ubutegetsi ya OpenAI igomba gusuzuma iri tangwa mu buryo bwimbitse, harebwa niba rihuye n'intego z'ikigo zo guteza imbere ikoranabuhanga rya AI rigirira akamaro abantu bose.

    Mu 2023, Musk yatangije ikigo cya xAI, kigamije guteza imbere ikoranabuhanga rya AI rishakisha ukuri. Ibi byerekana ko Musk afite inyota yo kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya AI, ndetse akaba ashaka no kugira ijambo rikomeye mu miyoborere ya OpenAI.

    Iri tangwa rya miliyari $97.4 rya Elon Musk ryashyize OpenAI mu ihurizo rikomeye, cyane ko rigaragaza amakimbirane ari hagati y'abayobozi b'iki kigo ku bijyanye n'icyerekezo cyacyo. Ni ngombwa ko inama y'ubutegetsi ya OpenAI isuzuma neza iri tangwa, igafata umwanzuro ujyanye n'intego z'ikigo zo guteza imbere ikoranabuhanga rya AI rigirira akamaro abantu bose.

    Uko Itangwa rya Miliyari $97.4 rya Elon Musk Ryagize Ingaruka kuri OpenAI

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2025, Elon Musk yatangaje itangwa rya miliyari $97.4 kugira ngo agire uburenganzira busesuye kuri OpenAI. Iri tangwa ryatumye impaka ziyongera mu buyobozi bw'iki kigo cy'ibiganiro by'ubwenge bwa mudasobwa, cyane ko Musk ari umwe mu bashinze OpenAI ariko akaza kukivamo mu 2018.

    Impamvu Musk Ashaka Gufata OpenAI

    Musk yavuzeko impamvu nyamukuru y'iri tangwa ari uko OpenAI itacyubahiriza intego yayo yo guteza imbere ubwenge bw'ubukorano (AI) hagamijwe inyungu rusange. Yashinje OpenAI kuba yarahindutse ikigo kigamije inyungu, bigatuma iterambere rya AI rigira abarikoresha mu nyungu zabo bwite aho kuba rusange.

    Mu nkiko, Musk yareze OpenAI avuga ko yatatiye amasezerano y'ishingwa ryayo, asaba ko AI yayo igomba kuba ifunguye kuri buri wese aho kuba iy'ubucuruzi bw'inyungu.

    Sam Altman Yamaganye Iri Tangwa

    Sam Altman

    Sam Altman, umuyobozi mukuru wa OpenAI, yahise yamagana iri tangwa, avuga ko Musk afite umugambi wo gushyira mu kangaratete iterambere rya OpenAI kugira ngo afashe ikigo cye cya xAI, gishya mu buhanga bwa AI. Altman ndetse yabyifashemo nk'urwenya, atangaza ko OpenAI nayo yafata umwanzuro wo kugura Twitter (X) ku giciro cya miliyari $9.74, agaragaza ko ibyo Musk arimo ari nko gukina amayeri.

    Inama y'ubutegetsi ya OpenAI iri guhura n'ikibazo gikomeye cyo kwemeza cyangwa kwanga iri tangwa rya Musk. Bamwe mu bashoramari banini ba OpenAI nka Microsoft na Thrive Capital, ntibarasohora itangazo ririmo aho bahagaze kuri iyi ngingo.

    ELON MUSK

    Mu gihe OpenAI yakwemerera Musk kugira uburenganzira bwinshi mu kigo, bishobora guhindura byinshi mu cyerekezo cyacyo, cyane ko Musk yifuza ko AI itagengwa n'ubucuruzi.

    Iri tangwa rya Musk riragaragaza ko hari impaka nyinshi ku cyerekezo cy'ubwenge bw'ubukorano. Abantu benshi bibaza niba AI ikwiye kugengwa n'ibigo by'inyungu cyangwa niba ikwiye kuba ikoranabuhanga rishyirwa mu biganza bya bose.

    Ni nde uzegukana iyi ntambara? Icyemezo cya OpenAI kizagira ingaruka nini ku iterambere rya AI ku isi hose.

    Source : https://kasukumedia.com/uko-itangwa-rya-miliyari-97-4-rya-elon-musk-ryashyize-openai-mu-ihurizo/

  • Urukiko rwa Nyamabuye rwaburanishije abantu 14 bakekwaho kwiba ibikoresho by'umuhanda wa Kaburimbo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ibanze rwa Nyamabuye, ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwaburanishije abantu 14 bakekwaho kwiba ibikoresho byifashishwa mu iyubakwa ry'umuhanda wa kaburimbo uhuza Nyange na Muhanga. Aba bantu uko ari 14 bafashwe mu bihe bitandukanye, nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage bemezaga ko hari abantu bari gusahura ibikoresho byifashishwa mu kubaka uwo muhanda.

    Mu rubanza rwabaye ku wa 10 Gashyantare 2025, ubushinjacyaha bwagaragaje ko abaregwa bashinjwa kwiba ibikoresho by'ubwubatsi birimo isima, amabuye, n'inkingi zifashishwa mu gushyira kaburimbo ku muhanda.

    Nubwo ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bugaragaza uko abo bantu bafashwe ndetse n'ibikoresho bikaboneka mu maboko, abaregwa bose uko ari 14 bahakanye icyaha.

    Abaregwa bavuze ko batazi aho ibyo bikoresho byavuye ndetse bamwe muri bo batangaza ko batigeze bagera aho umuhanda wubakwa.

    Gusa ubushinjacyaha bwashimangiye ko iperereza ryakozwe ryerekanye ko aba bantu bagize uruhare muri icyo cyaha, ndetse busaba urukiko kubahana hakurikijwe amategeko.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko abaregwa bose bakatirwa igifungo cy'imyaka itatu (3), hashingiwe ku ngingo z'amategeko ahana ubujura n'inyerezwa ry'ibikoresho bya Leta. Ku rundi ruhande, abaregwa basabye urukiko ko rubarekura kuko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko ari bo bakoze icyo cyaha.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko imyanzuro y'urubanza izasomwa ku ya 18 Gashyantare 2025, aho ari bwo hazafatwa umwanzuro wa nyuma ku ifungwa cyangwa irekurwa ry'aba bantu 14 baregwa.

    Uyu mwanzuro utegerejwe n'abantu benshi, cyane cyane abatuye mu Karere ka Muhanga, kuko uyu muhanda wa kaburimbo witezweho gufasha cyane ubwikorezi n'iterambere ry'akarere. Ibikorwa byo kwangiza cyangwa kwiba ibikoresho byifashishwa mu kubaka uyu muhanda ni bimwe mu byakuruye impungenge, kuko bishobora gutinza imirimo yawo, bigateza ibihombo bikomeye.

    Mu gihe hategerejwe umwanzuro wa nyuma w'urukiko, inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga byasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bikorwa by'ubujura n'inyerezwa ry'ibikoresho bya Leta, kugira ngo ibikorwa remezo nk'umuhanda bitazasenywa n'abashaka kubihungabanya.

    Bimwe mu bikoresho byo kubakisha kaburimbo byari byibwe.
    Aba bantu uko ari 14 bafashwe mu bihe bitandukanye, nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage bemezaga ko hari abantu bari gusahura ibikoresho byifashishwa mu kubaka uwo muhanda.

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwa-nyamabuye-rwaburanishije-abantu-14-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-byumuhanda-wa-kaburimbo/

  • Abaguye mu mpanuka ya bisi itwara abagenzi i Rulindo bageze kuri 16 – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025. Ni iya bisi nini ya sosiyete International Express, yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Mujyi wa Musanze.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yabwiye IGIHE ko iyo modoka yarenze umuhanga ikagwa mu manga muri metero zigera kuri 800.

    Ati 'Yarenze umuhanda rero igwa munsi yawo hafi metero 800 uvuye ku muhanda, murabizi ko hariya ari mu misozi.'

    ACP Rutikanga Boniface yavuze ko kugeza ubu icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira, Judith, yabwiye RBA ko iyo bisi yari itwaye abantu 52, aho 16 bitabye Imana, mu gihe abandi bakomeretse bajyanwe ku bitaro bitandukanye kugira ngo bitabweho n'abaganga.

    Kugeza ubu ibikorwa by'ubutabazi birakomeje, aho abakomeretse byitezwe ko bajyanwa mu bitaro byo hirya no hino muri Kigali.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko mu Karere ka Rulindo ahazwi nka Rusiga habereye impanuka ikomeye.

    Kugeza ubu ntabwo haramenyekana umubare w'ababa bitabye Imana cyangwa abakomeretse, gusa ibikorwa by'ubutabazi byatangiye. pic.twitter.com/geZTTIIlkc

    — IGIHE (@IGIHE) February 11, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaguye-mu-mpanuka-ya-bisi-itwara-abagenzi-i-rulindo-bageze-kuri-16

  • Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw'akazi – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yakiriwe n'Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi, ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Hamad, nk'uko byatangajwe na Ambasade y'u Rwanda muri Qatar.

    U Rwanda na Qatar ni ibihugu by'inshuti zikomeye cyane, aho ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye, ubwo bucuti bugashingimangirwa n'imigenderanire.

    Mu mpera z'umwaka ushize Perezida Kagame yitabiriye isiganwa rya Qatar Grand Prix, ribanziriza irya nyuma mu marushanwa agize umwaka wa Formula 1.

    Muri Gashyantare 2024 na bwo Umukuru w'Igihugu yagiye muri Qatar mu ruzinduko rw'akazi rwari rugamije na none gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Abayobozi ba Qatar na bo bagenderera u Rwanda aho nko ku wa 31 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga w'iki gihugu, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, baganira ku mubano w'ibihugu byombi ndetse n'ibijyanye n'akarere.

    Muri Kamena 2022, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yaje mu Rwanda nk'umushyitsi w'Igihugu cy'inshuti mu nama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth yabereye i Kigali.

    Muri Mata 2019 Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano w'u Rwanda na Qatar.

    U Rwanda na Qatar bifatanya mu bijyanye n'umutekano, guteza imbere ishoramari n'ubufatanye mu bijyanye n'ubukungu, ubucuruzi n'ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n'ibindi.

    Qatar kandi iri gufatanya n'u Rwanda mu ishoramari rijyanye n'ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.

    Muri Mutarama 2025 Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n'amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ko ibyinshi bigeze ku musozo.

    Muri Mutarama 2025 Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi baganira ku mubano w'ibihugu byombi ndetse n'ibijyanye n'akarere

    Mu mpera za 2024 Perezida Kagame yitabiriye isiganwa rya Qatar Grand Prix

    Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-muri-qatar-aho-ari-mu-ruzinduko-rw-akazi