Blog

  • Qatar n'u Rwanda byateye intambwe mu gukuraniranaho Visa – #rwanda #RwOT

    Iyi mbanzirizamasezerano ivuze ko ibihugu byombi byemeye ko bikwiriye gukuraniraho Visa, gusa impande zombi nizimara kuyemeranyaho no kureba niba ntabyahindurwa cyangwa bikanozwa, hazasinywa amasezerano ya nyuma.

    Iyi mbanzirizamasezerano yemejwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, nk'uko byatangajwe na Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga y'iki gihugu.

    Igikorwa cyo kwemeza iyi mbanzirizamasezerano cyabereye mu Nama ya Guverinoma yayobowe na Minisitiri w'Intebe wa Qatar akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'iki gihugu, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani.

    Kwemeza aya masezerano bivuze ko Abanyarwanda bazajya bashaka kugirira ingendo muri Qatar batazajya basabwa Visa. Ni nako bizajya bigenda ku baturage ba Qatar bashaka kujya mu Rwanda.

    Kuva mu 2019 Leta ya Qatar yongeye u Rwanda mu bihugu abaturage babyo bemerewe kujya muri iki gihugu bakaba bahamagara iminsi 30 badafite Visa.

    Gufungura amarembo ku baturage b'ibindi bihugu bakoroherezwa kubona Visa bahageze, cyangwa bakayisaba nyuma y'igihe biba bigamije guteza imbere ubuhahirane, ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo bw'ibihugu.

    Umuhango wo kwemeza iyi mbanzirizamasezerano ubayeho nyuma y'uko nubundi Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar, ndetse agirana ibiganiro na Emir w'iki gihugu, Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

    Ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar, mu ruzinduko rw'akazi.

    U Rwanda na Qatar bisanganywe ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano.

    Mu Ukwakira 2024 Polisi y'u Rwanda n'Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y'imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw'impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n'ibyaha.

    Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

    Uretse RwandAir , Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    Umubano w'u Rwanda na Qatar waranzwe no kugenderanirana kw'abakuru b'ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/qatar-n-u-rwanda-byateye-intambwe-mu-gukuraniraho-visa

  • Abadepite batabarije abarenga 90% bakora imirimo itanditse mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR), yasohotse muri Kamena 2024 igaragaza ko ibigo by'ubucuruzi biri mu Rwanda byinshi biri mu cyiciro cy'ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y'umukozi umwe na batatu, mu gihe ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya bane na 30 ari 16.730, bingana na 6,4%, ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31 na 100 ni 3.103 bigize ijanisha rya 1,2% mu gihe ibigo by'ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 mu mwaka wa 2023 byari 537 gusa, bingana na 0,2%.

    Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, baganiriye na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu Rwanda, Amb. Nkulikiyinka Christine, bamugaragarije ko kuba Abanyarwanda 90,3% bakora imirimo itanditse biteye inkeke kuko badashobora kubasha kwiteza imbere.

    Perezida wa Komisiyo, Depite Ndangiza Madina, yifashishije raporo yakozwe na Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, yavuze ko basanze abakora ubwubatsi 41,46% ari bo Bambara ibikoresho byo kubarinda impanuka gusa, mu gihe abayede usanga bazamura amabuye na sima nta cyo kubakingira bafite.

    Ati 'Iyo urebye abubatsi b'izi nyubako tubona usanga enjeniyeri ari umwe ariko hari abafundi hari n'abayede batagira amasezerano hari igihe umuntu abahemba nko mu cyumweru bitewe n'amasezerano mwagiranye atanditse, n'iyo urebye mu bucukuzi bwa kariyeri na bo ni ba nyakabyizi, nagira ngo mutugaragarize uburyo mukora igenzura muri ibi byiciro kubera ko byagaragaye ko nta mategeko abagenga, abagore bakoramo iyo atwise bamubwira ko ahagaritswe hagakomeza abandi, hari ibibazo byagiye bigaragara.'

    Depite Mukamana Alphonsine yavuze ko ubugenzuzi bukorwa bugera ku bakora imirimo izwi no mu bigo bifite aho abikorera nyamara umubare munini ari uw'abakora imirimo itanditse.

    Ati 'Abakora imirmo itanditse cyangwa se ubushabitsi butanditse bagera kuri 90.3% ukareba ugasanga ni benshi kandi bari hirya no hino hanyuranye n'iyo urebye ubona abagenzuzi b'umurimo ahantu basura ni abantu baba bazwi bakorera ahantu ku buryo wamusura ugasanga akorera ahantu heza bijyanye n'uburenganzira bw'abakozi ibitubahirizwa akaba yabereka ko bitubahirizwa ariko abakora imirimo itanditse bakorera ahantu hatandukanye bashobora no kudakora buri munsi bagakora igihe runaka ikindi gihe ntibakore.'

    Imibare ya NISR yo mu gihembwe cya kane cya 2024 igaragaza ko mu Banyarwanda 8,4 bari mu kigero cyo gukora, miliyoni 4,6 ari bo bari bafite akazi mu Ugushyingo 2024, mu gihe miliyoni 3 bo batari mu kazi kandi ntibabe no mu bagashakisha.

    Nk'ubu mu Banyarwanda bafite akazi, 80% bafite ubumenyi bw'ibanze (basic education) cyangwa munsi yabwo, abafite ubumenyi buringaniye (intermediate) n'abafite ubumenyi buteye imbere (advanced), bakaba munsi ya 20%.

    Mu nzego zirimo nk'ubuhinzi buza imbere mu gutanga imirimo ku Banyarwanda benshi, abagera kuri 98% bafite ubumenyi bw'ibanze cyangwa uburi munsi yabwo. Mu rwego rw'inganda, uyu mubare uri kuri 78% mu gihe mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro uyu mubare uri kuri 80%, nk'uko Raporo ya Banki y'Isi igaruka ku bukungu bw'u Rwanda (REU, No23) ibyerekana.

    Umubare munini w’Abanyarwanda bakora imirimo itanditse

    Depite Uwiringiyimana Philbert yavuze ko ingamba Mifotra ifite zigaragara nk'izakemura ibibazo by'imirimo yanditse ariko itanditse ntizikoreho.

    Ati 'Yatugaragarije ingamba zitandukanye ariko ubona zakora ku bakora mu mirimo yanditse kuruta uko zakora mu mirimo itanditse. Mu gihe ufite abantu bari mu kazi 90,3% bari mu mirimo itanditse bivuze ngo akazi bari gukora ntabwo kabafasha neza kwiteza imbere ni cyo kibazo gihari.'

    'Yatubwira uburyo bwo kunoza uru rwego rw'imirimo itanditse kugira ngo nibura iyi 90,3% igabanyuke. Tuvuge nk'abantu bakora akazi k'ubufundi n'ababafasha bamwe bakora bagahemmbwa ku munsi, ba nyakabyizi. Ni ukuvuga ngo umuntu wa nyakabyizi arakora umwaka wa mbere, uwa Kabiri ukabona abisaziyemo ugasanga ageze mu myaka yo kutagira imbaraga yarakoreye amafaranga menshi yagombye kuba yaramugiriye akamaro.'

    Minisitiri Amb. Nkulikiyinka yagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu guhuza abakozi bo mu mirimo itandukanye n'abakoresha babo ku buryo bagirana amasezerano rusange agamije kunoza iyo mirimo ku buryo igirira akamaro abayikoramo.

    Ati 'Aho tuzashyira imbaraga ni ukuvana abantu muri iyo mirimo itanditse bakajya mu yanditse kuko uri mu mirimo itanditse ni we uba ufite ibyago byinshi byo kugwa muri ibyo bibazo na ho ufite akazi kazwi kanditse ibyo bibazo biragabanyuka.'

    'Muri gahunda harimo kuzamura bigaragara umubare w'abantu bafite amasezerano y'akazi yanditse aha tukaba tugiye gushyira imbaraga mu byo twatanzeho urugero cyane cyane nko mu bakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro by'amasezerano rusange, aho usanga abakozi n'abakoresha bafite amasezerano arenga ibyo kuvuga gusa ngo amasezerano aranditse bafite n'umushahara uyu n'uyu ahubwo ashyira hamwe ibyo bakeneye kugira ngo bakore batekanye.'

    Amategeko yemerera umukoresha n'umukozi kugirana amasezerano yanditse cyangwa atanditse yose agategeka buri ruhande kubahiriza ibiyakubiyemo.

    Perezida wa Komisiyo Depite Ndangiza Madina na Visi Perezida Uwiringiyimana Philbert bavuze ko ikibazo cy’imirimo itanditse gikwiye guhagurukirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batabarije-abarenga-90-bakora-imirimo-itanditse-mu-rwanda

  • Ubutabera n'amateka; Ibiganiro biteganyijwe muri Kaminuza ya ULB nyuma y'imyaka 30 Jenoside ihagaritswe – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byiswe ” Justice et histoire, les leçons du génocide perpétré contre les Tutsis du Rwanda en 1994″ – 30 ans après ” ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba wavuga uti 'Ubutabera n'Amateka, amasomo twakura muri iyi myaka 30 ishize' biteganyijwe ku wa 22 Gashyantare 2025, muri Kaminuza Yigenga y'i Bruxelles mu Bubiligi ULB (Université Libre de Bruxelles).

    Ni ibiganiro byateguwe n'Ihuriro mpuzamahanga ry'abashakashatsi bakora kuri Jenoside RESIRG ( Réseau Scientifique International Recherche et Génocide) rifite icyicaro i Bruxelles mu Bubiligi.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'umuyobozi waryo Déo Mazina yagize ati 'Iyi nama izaba igamije kurebera hamwe uburyo ubutabera bwakoze akazi kabwo, ndetse n'uburyo amateka yanditswe kuri iyi Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Ibiganiro bizatangwa n'abahanga mu by'amateka, hamwe n'impuguke z'abacamanaza n'abandi bo mu rwego rw'ubutabera twabashije gutumira.

    Bizabanzirizwa kandi n'umuhango wo kwibuka Pr Eric David, umwarimu wigishije muri iyi Kaminuza, akagira n'uruhare mu ishyirwaho ry'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), akanaba hafi cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibi biganiro mbwirwaruhame biteganyijwe kubera mu nzu ngari y'iyi Kaminuza yitwa “Salle Somville”, bikaba bizabimburirwa n'ijambo ry'umuyobozi w'iyi Kaminuza Madame Annemie Schaus.

    Mu bazatanga ibiganiro biteganyijwe ko hazaba hari Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz, Vincent Duclert, akaba yarakoze rapport kuri Jenoside yakorewe Abatutsi abisabwe na Perezida Emmanuel Macron, yerekana uruhare rukomeye u Bufaransa bwayigizemo.

    Harimo kandi Kabanda Marcel, Umunyamateka, umwanditsi, akaba na perezida wa Ibuka-France; Eric Gillet, Umunyamategeko na Aurélia Devos, umucamanza wayoboye urugereko rushinzwe kurwanya Jenoside n'ibindi byaha byibasiye inyoko muntu mu Bufaransa (responsable de la Lutte contre le génocide et autres Crimes contre l'humanité).

    Amwe mu mafoto agaragaza ibiganiro mbwirwaruhame bitegurwa mu Burayi kuri jenoside yakorewe Abatutsi:

    Ibiganiro mbwirwaruhame mu Nteko ni bimwe mu byitabirwa hakabonerwaho no kubaza no gushaka imyanzuro izagenderwaho

    Ubwo hakorwaga ibiganiro mbwirwaruhame byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Fédération Walonie Bruxelles muri Werurwe 2017, kuri gahunda yo kwigisha no kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu Buholandi i Den Haag habereye Conférence Internationale yateguwe na Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu

    Abantu barushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi

    Muri Kamena 2014 ubwo mu Buholandi habaga ibiganiro bise “The Hague Conference on 1994 Genocide”

    Igihe Ambasade na Ibuka-Deutschland bari i Berlin mu biganiro ku ngamba zigamije kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda ziba zihagarariwe

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutabera-n-amateka-ibiganiro-biteganyijwe-muri-kaminuza-ya-ulb-nyuma-y-imyaka

  • Danemark: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n'inshuti zabo bizihije Umunsi w'Intwari z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bakoze ku wa 08 Gashyantare 2025.

    Ukwezi kwa Gashyantare 2025 Abanyarwanda bari hirya no hino ku Isi baguhariye ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari z'u Rwanda no kuzirikana uruhare rwazo rukomeye bagize kugira ngo u Rwanda rube rugeze aho rugeze ubu.

    Mu kiganiro na Dr Ngoga Jim Innocent uyobora Abanyarwanda batuye mu Gihugu cya Danemark bari mu Muryango wa FPR-Inkotanyi, yavuze ko uwo munsi wabaye umwanya mwiza wo kuganira kuri gahunda y'umwiherero baherukamo mu Murwa Mukuru i Copenahgen, ndetse hongera kugarukwa ku myanzuro yafatiwemo.

    Ni umwiherero wa 12 wabaye ku matariki ya 05-06 Ukwakira 2024 wahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye i Burayi. Witabirwa n'abagera kuri 700.

    Dr Ngoga ati 'Ni umunsi kandi twizihijeho Umunsi Mukuru w'Intwari z'u Rwanda, intwari dukesha ibi byose twagezeho, haba mu gihugu no mu miryango iduhurije mu mahanga. Ni byiza kubigarukaho kugira ngo urubyiruko ruzabikomeze nk'umuco mwiza w'ubutwari.'

    Dr Ngoga yashimiye ubuyobozi bw'igihugu bubafasha ndetse bukabereka inzira nziza nk'abari mu mahanga na bo ntibasigare inyuma.

    Yashimiye kandi Eugene Bushayija watanze ikiganiro ku amateka y'Intwari z'u Rwanda.

    Mu byaganiriweho kuri uwo munsi wo kuzirikana Intwari z'u Rwanda, harimo no gukomeza gukangurira abanyamuryango batuye cyangwa bakorera muri Danemark, gukomeza gushyira hamwe, no gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda binyuze mu gushora imari mu bikorwa biteza imbere igihugu.

    Abanyamuryango kandi babonye umwanya wo kuganira kuri gahunda y'Igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere, NST2 na Manifesto y'imyaka itanu harebwa uko babigiramo uruhare, igikorwa cyakurikiwe no gusabana baranasabana.

    Umunsi w'Intwari z'u Rwanda ku rwego rw'igihugu wizihizwa buri mwaka ku wa 01 Gashyantare.

    Uw'uyu mwaka watangijwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannete Kagame ubwo bashyiraga indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari z'u Rwanda, baranazunamira mu rwego rwo kuzisingiza no kurata ibigwi byazo.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n'inshuti zabo batuye muri Danemark bizihije Umunsi w’Intwari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/danemark-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-n-inshuti-zabo-bizihije-umunsi-w

  • Urukiko rwagize umwere umugabo wafashe ku ngu… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 40, wari warezwe ko yakoze imibonano idasanzwe ku mugore we akamutera ububabare bukabije bwaje no kumuhitana, yagizwe umwere n'urukiko.

    Icyemezo cyafashwe n'umucamanza Narendra Kumar Vyas wahanaguye ibyaha byose byamuregaga gufata ku ngufu (Ingingo ya 376 ya IPC), imibonano mibi (Ingingo ya 377 ya IPC), no kwica bidaturutse ku bushake (Ingingo ya 304 ya IPC).

    Urukiko rwavuze ko rwashingiye ku ngingo ya 375 ya IPC, ivuga ko umugabo udafite umugore uri munsi y’imyaka 15 adashobora kubazwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore we nk’uko bitangazwa na The Hindu.

    Umucamanza Vyas yagize ati: “Iyo umugore afite hejuru y’imyaka 15, imibonano mpuzabitsina yose akorerwa n’umugabo we ntishobora kwitwa gufata ku ngufu, kabone n’iyo yaba itakozwe ku bushake bwe.'

    Uyu mugore yapfuye ku wa 11 Ukuboza 2017, aho byavuzwe ko yazize ububabare bukabije nyuma yo gufatwa  ku ngufu n’umugabo we, harimo no kwinjizwa ikiganza mu kibuno nk'uko byatangajwe mu buhamya bwe bwatanzwe n'umwanditsi w'iburanisha.

    Mu 2019, urukiko rwa mbere rwari rwamuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu, gukorera umugore imibonano mibi idasanzwe no kwica bidaturutse ku bushake, rumukatira gufungwa imyaka 10.

    Umucamanza Vyas yavuze ko mu Buhinde, umugabo adashobora kubazwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore we, n’iyo yaba yamukoreye imibonano mibi idasanzwe, kubera amategeko y’iki gihugu abimwemerera.

    Ku byerekeye icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, umucamanza yavuze ko ubuhamya bw’umugore wapfuye butari bufite ibimenyetso bihagije bimenyekanisha ukuri kwabwo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152201/urukiko-rwagize-umwere-umugabo-wafashe-ku-ngufu-umugore-we-bikamuviramo-urupfu-152201.html

  • Bosco Nshuti yateguye igitaramo gikomeye “Unc… – #rwanda #RwOT

    Bosco Nshuti yatangiye imyiteguro y’igitaramo cy’amateka yitiriye ibitaramo azajya akora byose, aho yabyise “Unconditional Love” (Urukundo Rudafite Icyo Rushingiyeho). Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kizaba tariki 13/07/2025.

    Muri iki gitaramo, azaba amurika Album ya Kane yise “Ndahiriwe”. Ni Album izaba yiyongereye ku zindi eshatu zakunzwe cyane ari zo “Ibyo Ntunze”, “Umutima” na “Ni Muri Yesu”. Uyu muhanzi arateganya kuzenguruka Isi amenyekanisha iyi Album ye nshya.

    Mu kiganiro inyaRwanda, Bosco Nshuti yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera mu Rwanda cyavuye ku Mana aho yamusabye kubwira amahanga urukundo rwayo. Ati: “Imana yanshyize ku mutima kubwira abantu urukundo yakunze ahari mu isi.”

    Avuga ko ishusho y’igitaramo cye yateguje Abanyarwanda ni uko “abantu bose bazacyitabira bazunguka kumenya Yesu Kristo n’urukundo Imana yakunze abari mu isi bose ntawe ikuyemo”.

    Uyu muhanzi uri kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki dore ko yawunjiyemo mu 2015, avuga ko hari abantu benshi bashyize itafari ku muziki we, gusa abo yashimiye abavuze mu mazina ni Producer Bruce Higiro “yankoreye indirimbo ya mbere ku buntu”.

    Yashimye Simon Kabera wamukundishije umuziki. Ati: “Yankundishije muzika numva nifuje kuzaba umuramyi”. Yanashimiye kandi Shimwa Josue “yampaye icyizere cyose anyereka ko nshoboye naba umuramyi mwiza, ikindi anyungura ubumenyi”. Ati “Ndabashima”.

    Ku bijyanye no kuba indirimbo ze nyinshi zigaruka ku musaraba, uyu muramyi utajya yicisha irungu abakunzi be yagize ati “Yesu Kristo niwe ukwiriye kuvugwa ahantu hose ni we butumwa bwiza bwuzuye ni we rukundo, ni we byiringiro, ni we mbabazi”.

    Nubwo abantu bamuzi cyane nk’umuramyi, Bosco Nshuti avuga ko afite izindi mpano abantu benshi batamuziho zirimo kuganira no gusetsa. Avuga ko akunda kureba umupira w’amaguru ndetse akunda no kumva inkuru zanditse ndetse n’ibyegeranyo.

    Uyu muramyi wanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wo muri ADEPR wakoze bwa mbere igitaramo cyishyuza, avuga ko anyuzwe no kuba ari kuririmbira Imana mu gihe ADEPR iyobowe na Rev. Isaie Ndayizeye umaze kuyigeza kuri byinshi.

    Yamushimiye cyane anamusaba gukomeza gushyikigira umuziki by’umwihariko abahanzi bakora umuziki ku giti cyabo, ibintu ahurizaho n’abatari bacye bakunze gusaba gushyigikira abahanzi nk’uko rishyigikira amakorali.

    Ati: “Ubuyobozi buriho ubu mbashimira ko hari byinshi bwashyize ku murongo mu rugendo rwo kuvugurura itorero rifite intego. Icyo nabasaba ni uko bakomereza aho, ikindi nabasaba ni uko bakwita ku baramyi baririmba ku giti cyabo babashyigikira kuruta uko babikoraga”.

    Bosco Nshuti si inkandagirabitabo kuko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘Accounting’, ariko akaba yarahamagariwe kuba umuramyi binyuze mu ndirimbo aho abikora nk’umuhamagaro kandi n’ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

    Bosco Nshuti yatangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by'umwihariko atangira kuririmba ku giti cye mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo zirimo “Ibyo Ntunze”, “Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n’ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y’Imana” na “Ni muri Yesu” n’izindi.

    Amaze gukorera mu Rwanda ibitaramo bitatu bikomeye mu mateka y’urugendo rwe mu muziki amazemo imyaka 10. Igitaramo cya mbere yise “Ibyo Ntunze Live Concert' cyabaye tariki 28 Gicurasi 2017 kuri ADEPR Kumukenke, kimutera imbaraga yo gukora cyane kuko nyuma y’umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri.

    Icyo gitaramo cya kabiri cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi b’amazina aremereye. Icyo gitaramo na cyo cyiswe “Ibyo Ntuze Live Concert”, ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba n’imfura mu bitaramo byishyuza by’abahanzi bo muri ADEPR.

    Ikindi yakoze ni icyo yise ‘Unconditional Love Live Concert” cyabaye kuwa 30 z’ukwa 10 2022 muri Camp Kigali. Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n’umukunzi we Tumushime Vanessa kuko bakoze ubukwe kuwa 11 Ugushyingo 2022. Icyo gihe, Bosco Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye biteguraga kurushinga.

    Bosco Nshuti yongeye gutegura igitaramo gikomeye “Unconditional Love”

    Bosco Nshuti ari kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki

    Bosco Nshuti agiye gutaramira i Kigali ndetse arateganya no kuzenguruka Isi

    Igitaramo “Unconditional Love” kigiye kuba ku nshuro ya kabiri

    Bosco Nshuti mu gitaramo aheruka gukora “Unconditional Love Live Concert Season I”

    REBA INDIRIMBO “YANYUZEHO” YA BOSCO NSHUTI UGIYE GUKORA IGITARAMO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152202/bosco-nshuti-yateguye-igitaramo-gikomeye-unconditional-love-ii-azamurikiramo-album-ya-kane-152202.html

  • Massamba Intore yateguje Album ya 11 yatumye… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Massamba Intore yavuze ko iyi Album ye ijya ku isoko mbere y'iminsi itanu. Yasobanuye ko mu kuyitegura no kwandika ibihangano biriho byatumye ayiha ibyiciro bitatu.

    Massamba yavuze ko icyiciro cya mbere cy'iyi Album kigizwe n'indirimbo zigaruka ku butwari. Ati 'Album igice n'ibice bitatu. Icya mbere ni indirimbo zijyanye n'ubutwari no gutoza abantu kubyumva mu ndirimbo, bakanabyitoza kuba intwari.”

    Yavuze ko igice cya kabiri kigizwe n'indirimbo z'ubukwe. Ati 'Mu gice cya kabiri hariho indirimbo zireba ubukwe. Urabizi ko nsohora abageni cyane (rero nabatekerejeho, nka kimwe mu bice by'umuziki wanjye.'

    Uyu munyabigwi yavuze ko igice cya Gatatu cy'indirimbo zigize Album ye, zubakiye ku ndangagaciro zijyanye n'ubutumwa 'umuntu agomba guha abaturage'.

    Massamba yavuze ko Album ye igizwe n'indirimbo 25, harimo izo yari yarasohoye mbere atekereza ko zigomba kuba ziri kuri iyi Album. Ati 'Naro nzashyiramo. Ariko kandi harimo n'inshyashya, n'izo zindi nagiye nsohora mbere nshaka guha agaciro kugirango zijye hamwe n'izindi.'

    Yavuze ko Album ye izajya ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Kandi ko nyuma y'isohoka ryayo, azafata igice cy'imyaka itatu akora ku ndirimbo zirenga 100 zasizwe na Se, Sentore Athanase.  Ati 'Nshobora kuzongera gukora Album nka nyuma y'imyaka itatu cyangwa itanu.'

    Nubwo bimeze gutya ariko avuga ko azakomeza gukorana indirimbo n'abandi bahanzi mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be 'cyangwa se abandi bifuje ko dufatanya'. Ati 'Ariko ibijyanye na Album bizafata nibura imyaka itatu cyangwa se itanu. Niyo mpamvu mpisemo gusohora indirimbo nyinshi zigera kuri 25.'

    Album ye yakozweho na ba Producer barimo Made Beats ubarizwa mu Bwongereza muri iki gihe, Aaron Niyitunga, Rwiza, Bob Pro, Didier Touch wo mu Bubiligi n'abandi benshi 'bagize uruhare nka Dawidi, Bolingo Paccy, abacuranzi ba gitari z'ubwoko bunyuranye.

    Massamba yavuze ko mu rwego rwo kwitegura gusohora iyi Album, agiye gutangira inzira yo gukora ibikorwa bigamije kuyimenyekanisha nk'uko bigenda kuzindi Album zose.

    Isohoka ry'iyi Album rigiye gutuma Massamba Intore aba umuhanzi wa mbere mu Rwanda ubashije kugera kuri uyu mubare wa Album.

    Kuko akurikiwe na Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi witegura kumurika Album ya 10, abandi bari inyuma ye ni King James ufite Album umunani, Tom Close, ndetse na Butera Knowless.

    Massamba asanzwe afite ku isoko Album zirimo 'Mukomere ku muco', 'Murambarize impamvu', 'Ikaze mu Rwanda', 'Ubutumwa', 'Iyo ndirimbo', 'Intore ni Intore', 'Kanjongera', 'Uzaze urebe' n'izindi.

    Album ze ziganjemo ubutumwa bw'ubutwari, umuco, ndetse n'indirimbo zicuranze mu njyana ya gakondo y'u Rwanda. Hari izindi ndirimbo yakoze zitari kuri izi Album ariko zakomeje gukundwa cyane.     

    Massamba Intore yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya 11 yise 'Mbonezamakuza' 

    Massamba yavuze ko Album ye igizwe n'ibice bitatu birimo Ubutwari, ubukwe n'indangagaciro 

    Massamba yasobanuye ko iyi Album izajya ku isoko mu minsi itanu iri imbere

    Izi Album zose zigaragaza ubuhanga bwa Massamba Intore mu muziki gakondo no mu gusigasira umuziki Nyarwanda 

    Massamba yavuze ko Album ye izaba iriho indirimbo 25 yakoranyeho na ba Producer banyuranye

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA MASSAMBA INTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152208/massamba-intore-yateguje-album-ya-11-yatumye-aca-agahigo-mu-rwanda-152208.html

  • Kidum yageze i Kigali yishimira ubwenegihugu… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025. Ni mu gihe itsinda rye ry'abaririmbyi rizwi nka 'Boda Boda' ryo ryakoresheje imodoka kugirango babashe kugera i Kigali. 

    Uyu mugabo yaherukaga i Kigali mu mezi atanu ashize ubwo yaririmbaga mu gitaramo yizihirijemo ibitaramo birenga 100 amaze gukorera mu Rwanda.

    Yabwiye InyaRwanda ko afite byinshi ahishiye abakunzi be. Ati 'Hari udukoryo twinshi, hari ibizatangurana, hari urwenya, hari n'ibindi bizigaragaza.'

    Kidum yavuze ko iki gitaramo gihuriranye no kwizihiza umunsi w'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin', kandi kuri we uyu munsi ntusanzwe.

    Ati 'Ni umunsi wo kwerekana urukundo, yaba njyewe cyangwa wowe turashobora gusangira urukundo, amaraso n'umubiri.'

    Yavuze ko ageze i Kigali mu gihe yagombaga kuba yarakoranye indirimbo na Jules Sentore na Bwiza, ariko ntibyakunze kubera ibitaramo yagiyemo hirya no hino nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi. Ati 'Hari n'akazi k'amafaranga menshi mfite, ku buryo bigoye. Ariko bizashoboka.'

    Kidum yavuze ko ageze i Kigali afite umutima wishimye, kuko yamaze kubona ubwenegihugu bwa Kenya. Ati 'Byararangiye ubwenegihugu ndabufite.'

    Yavuze ko kuba bifashe imyaka irenga 30 kugirango abone ubwenegihugu ari kimwe nko kubatizwa. Ati 'Kubatizwa bishobora gufata imyaka. Ukavuga uti njyewe ndi umukristu ariko mu mazi menshi ntabwo ndajyamo.'

    Kidum yavuze ko yamenyekanye cyane ubwo yari ageze muri Kenya, kuko n'iwabo ku ivuko mu Burundi 'bamenye ari uko ngeze muri Kenya'.

    Uyu mugabo yavuze ko yihaye intego yo gukora ibitaramo byinshi kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka.

    Amatike y'iki gitaramo ari mu byiciro binyuranye birimo nk'itike y'ibihumbi 20 Frw ndetse n'iy'ibihumbi 10 Frw. Harimo kandi itike y'ibihumbi 80 Frw ku bantu babiri bakundana, bakazicara mu myanya y'icyubahiro.

    Harimo kandi itike y'ibihumbi 300 Frw izagurwa n'abantu batandatu bazicara ku meza amwe, bagahabwa icyo kurya no kunywa. Hari kandi itike ya miliyoni 1 Frw y'abantu batandatu, bazahabwa n'icyo kunywa no kurya. 


    Kidum yavuze ko buri gihe iyo atumiwe mu Rwanda atajya azuyaza gusubiza ubutumire

      

    Kidum yageze i Kigali atangaza ko yamaze kubona ubwenegihugu bwa Kenya 

    Kidum yavuze ko yagombaga gukorana indirimbo na Bwiza na Jules Sentore ariko ntibyakunze

     

    Kidum yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri 'Amore Valentine's Gala' 

    Abakobwa babarizwa muri Kigali Protocol bakiriye Kidum ku kibuga cy'indege

     

    Ubwo Kidum yari ageze mu mudoka yitegura kwerekeza kuri Hotel acumbitsemo 

    Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025 muri Camp Kigali

     

    AMAFOTO: Jean Nshimiyimana- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152223/kidum-yageze-i-kigali-yishimira-ubwenegihugu-yahawe-akomoza-kuri-bwiza-na-jules-sentore-152223.html

  • Sam Karenzi wamaze gufungura radio SK FM, agiye kumara iminsi igera kuri 5 atumvikana kuri iyi radio ye mu kiganiro Urukiko rw’ikirenga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gufungura radiyo ye nshya, SK FM, Sam Karenzi yatangaje ko agiye kumara iminsi itanu adakora kuko afite gahunda yo kujya kwa muganga. Uyu munyamakuru wa siporo usanzwe ayobora ikiganiro Urukiko rw'Ikirenga rw'Imikino, yavuze ko adashaka ko habaho ibihuha ku kuba atazumvikana kuri radiyo. Ati: 'Njye simpari, abantu banyihanganire guhera ejo. Sinshaka ibihuha… Mfite gahunda ya muganga kandi si hafi, hafi nzagaruka hano muri studio ni ku wa Mbere.'

    SK FM yatangiye gutambutsa ibiganiro byayo ku wa 11 Gashyantare 2025, umunsi umwe nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro. Karenzi yavuze ko yishimiye iyi ntambwe nshya ati: 'Ntabwo nabona amagambo asobanura uko niyumva muri aka kanya gusa ndashimira Imana. Ibiganiro byacu ni bya bindi abantu baratuzi. Tuzatanga amakuru batakumva ahandi.' Yongeyeho ko iyi radiyo izagaragaza ubuhanga mu biganiro by'imikino, politiki n'imyidagaduro.

    SK FM ifite ibiganiro bitandukanye bitambuka umunsi wose. Front Line, gitambuka mu gitondo, gikorwa na Uwera Jean Maurice, Eddy Sabiti na Hakuzumuremyi Joseph. Urukiko rw'Ikirenga, ikiganiro cy'imikino cyatangijwe na Karenzi ubwe, kiba kuva saa Yine kugeza saa Saba, kigakorwa na Kazungu Claver, Ishimwe Ricard na Niyibizi Aimé. Hari kandi Vibe Nation cy'imyidagaduro, gikorwa na MC Nario na Bianca Baby, n'ikiganiro cya nyuma cy'umunsi, Extra Time, cyibanda ku makuru y'imikino yo ku Mugabane w'u Burayi, kigakorwa na Nepo Dushime, Keza Cedric na Ruberwa Allan.

    Nubwo Karenzi azaba adahari mu minsi itanu iri imbere, ibiganiro bya SK FM bizakomeza gutambuka nk'uko bisanzwe. Yemeje ko azagaruka ku wa Mbere, aho azasubira mu mwanya we nk'umwe mu banyamakuru bakunzwe mu biganiro by'imikino.

    Source : https://yegob.rw/sam-karenzi-wamaze-gufungura-radio-sk-fm-agiye-kumara-iminsi-igera-kuri-5-atumvikana-kuri-iyi-radio-ye-mu-kiganiro-urukiko-rwikirenga/

  • Captain America: Brave New World yateje Ibitangazamakuru n'abafana kutavuga rumwe. #rwanda #RwOT

    Captain america brave new world

    Filime nshya ya Marvel, Captain America: Brave New World, imaze kwerekanwa bwa mbere imbere y'itangazamakuru n'abasesenguzi ba sinema, ariko yakiriye ibitekerezo bitandukanye. Bamwe bayigaragaje nk'iyuzuyemo imyidagaduro idasanzwe, mu gihe abandi bavuze ko idafite ingufu zihagije. Iki gice gishya cyatangiye gutanga impaka mu bakunzi ba filime za Marvel, aho benshi bibaza niba ari intambwe nziza cyangwa gusubira inyuma kuri iyi franchise ikunzwe ku isi.

    Sam Wilson (Anthony Mackie)

    Inkomoko y'iyi filime n'amateka yayo

    Captain America: Brave New World ni filime ya kane mu rukurikirane rwa Captain America muri Marvel Cinematic Universe (MCU). Nyuma y'uko Steve Rogers (Chris Evans) ashyikirije inkota ye Sam Wilson (Anthony Mackie) mu mpera za Avengers: Endgame, iyi filime igaragaza urugendo rwa Sam nka Captain America mushya.

    Filime yayobowe na Julius Onah, umuyobozi wa Luce na The Cloverfield Paradox, naho inkuru yanditswe na Malcolm Spellman, washinze filime y'uruhererekane rwa Disney+ izwi nka The Falcon and The Winter Soldier. Filime yari itegerejwe cyane kuko ari iya mbere igaragaza Sam Wilson nka Captain America nyuma yo gutwara icyuma cy'icyubahiro (shield) cya Rogers.

    Captain-America-Brave-New-World

    Ibitekerezo by'abafana n'abasesenguzi ba sinema

    Kuva iyi filime yagaragazwa mu buryo bwihariye, abasesenguzi batandukanye batangaje ibitekerezo bifite aho bitandukaniye.

    Abashimye filime

    Bamwe mu bafana ba Marvel n'abasesenguzi ba sinema bashimye iyi filime, bayivuga nk'iyishimishije, irimo imirwano ikomeye, ndetse inafite inkuru ifite ishingiro. Hari abavuze ko iyi filime yagaruye isura nyayo ya Captain America ndetse ikerekana uko Sam Wilson ashobora kuba umuyobozi mushya wa MCU mu buryo buhesha icyubahiro iyi franchise.

    Umwe mu basesenguzi ba sinema yanditse ati: 'Captain America: Brave New World ni filime yuzuyemo imyidagaduro idasanzwe. Anthony Mackie agaragaza ubushobozi bwe nk'umukinnyi mukuru, kandi filime ifite inkuru ifite imbaraga.'

    Abandi bashimye uburyo filime yakoresheje tekinike nziza mu gutunganya amashusho (VFX), ingengabihe y'ibikorwa byayo (action sequences), ndetse n'uburyo yakomeje insanganyamatsiko ya Captain America, ariyo ubutwari n'ubwigenge.

    Abatanyuzwe na filime

    Ku rundi ruhande, hari abasesenguzi n'abafana bagaragaje ko filime itari ifite imbaraga nk'uko bari babyiteze. Hari abavuze ko inkuru yayo isa n'aho ifite ibyiciro bidafite uburemere, ndetse ko idafite impinduka zikomeye kuri MCU.

    Umwe mu basesenguzi yanditse ati: 'Filime irasa nk'aho ifite inkuru iciriritse. Ibintu bimwe mu gice cya kabiri cya filime bisa n'aho bitabaye iby'ukuri. Birasa n'aho hari ibintu byinshi byari bikenewe gukosorwa.'

    Abandi banenze ko filime yagerageje gukurikiza inzira za filime za mbere za Captain America ariko ntibigerweho neza. By'umwihariko, bamwe basabye Marvel kongera gushyira imbaraga mu gutegura inkuru zikomeye, aho kugendera ku byo izindi filime zakoze mu bihe byashize.

    Ubwoba ku hazaza ha Marvel Cinematic Universe

    Kuva iyi filime yatangiye gutambuka ibitekerezo binyuranye, abenshi mu bakunzi ba Marvel bibajije niba uru rukurikirane rukiri ku murongo mwiza. MCU imaze igihe itungwa agatoki n'abafana bayinenga bavuga ko filime zayo zitagitanga ibyishimo nka mbere. Nyuma yo kubona uko Ant-Man and the Wasp: Quantumania na The Marvels zakiriwe, hari impungenge ko Captain America: Brave New World ishobora kutagira ingaruka zikomeye kuri franchise ya Marvel.

    Bamwe mu basesenguzi bemeza ko Marvel ikwiye kongera gushyira imbaraga mu gutunganya inkuru zikomeye kandi zifite aho ziganisha ku mikurire ya MCU mu gihe kizaza.

    Anthony-mackie

    N'ubwo iyi filime yakiriwe mu buryo butandukanye, iracyafite amahirwe yo gukundwa n'abarebye byose. Captain America: Brave New World ni intambwe nshya kuri Marvel Cinematic Universe, kandi kwinjiza Sam Wilson nka Captain America mushya ni icyemezo cy'ingenzi. Nubwo hari abatishimiye uko filime ikoze, birashoboka ko igice gikurikiraho cy'iyi franchise gishobora kongera gukurura abafana ku rwego rukomeye.

    Ikigaragara ni uko iyi filime igaragaje impamvu Captain America ari umwe mu bakinnyi bakomeye ba Marvel. Abafana bazemeza niba koko iyi filime yarabaye intambwe nziza cyangwa niba Marvel ikwiye kongera kwiga ku buryo bwo gukomeza MCU mu buryo bwihariye. Gusa nta gushidikanya ko iyi filime izatuma abafana bagira ibiganiro birebana n'ahazaza h'iyi franchise.

    Filime yayobowe na Julius Onah

    Source : https://kasukumedia.com/captain-america-brave-new-world-yateje-ibitangazamakuru-nabafana-kutavuga-rumwe/