Blog

  • Ikigo gishinzwe indege za gisivile kibona ikoreshwa ry'ubwenge buhangano nk'igisubizo mu by'ubwikorezi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari mu nama y'Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibigo by'Indege za Gisivile (ICAO) yabereye i Abu Dhabi, kuva kuwa 10-12 Gashyantare 2025.

    Udahemuka yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo guteza imbere urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika binyuze mu kigo cy'u Rwanda gitanga ubumenyi mpuzamahanga mu bijyanye n'indege za gisivile (Rwanda Civil Aviation Training & Innovation Center: RCATIC).

    Ati 'RCATIC ifite intego yo kuzaba kimwe mu bigo bikomeye bitanga amahugurwa mu by'indege muri Afurika, binashimangira intego y'u Rwanda yo guteza imbere uru rwego.'

    Iki kigo cyatangiye muri Kamena 2024, mu Ugushyingo 2024 gihabwa icyemezo cy'umunyamuryango wa ICAO wujuje ibisabwa byose ngo atange amasomo.

    Kugeza ubu abantu 25 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahugurirwa muri RCATIC buri kwezi.

    Udahemuka yahamije ko guhorana ibishya no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ari ngombwa kugira ngo ibigo by'ubwikorezi bwo mu kirere bitere imbere.

    Ati 'Igihe cyiza ni iki ngo dushyireho gahunda yo guhanga ibishya mu masomo yacu ari na yo mpamvu ikigo cyacu cyitwa RCATIC. Duhamya tudashidikanya ko kugira ngo buri kigo cy'ingendo zo mu kirere kigere ku ntego kigomba gukoresha ubwenge buhangano n'ikoranabuhanga rigezweho harimo n'ikoranabuhanga ritwara indege nta bapilote.'

    TimesAerospace yanditse ko hateganyijwe amasezerano azasinywa hagati ya RCATIC na ICAO muri iyi nama, nyuma hakazabaho andi n'ibindi bigo byo mu bice bitandukanye by'Isi bitanga amahugurwa ku byerekeye gutwara indege.

    Umuyobozi Mukuru wa RCAA Silas Udahemuka yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu bwikorezi bwo mu kirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-gishinzwe-indege-za-gisivile-kibona-hageze-ko-hakoreshwa-ubwenge

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar, mu ruzinduko rw'akazi yakirwa n'Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'icyo gihugu, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi, ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Hamad.

    U Rwanda na Qatar ni ibihugu by'inshuti ndetse bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zigirira umumaro impande zombi.

    Ibi bihugu bifatanya mu bijyanye n'umutekano, guteza imbere ishoramari n'ubufatanye mu bijyanye n'ubukungu, ubucuruzi n'ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n'ibindi.

    Qatar kandi iri gufatanya n'u Rwanda mu ishoramari rijyanye n'ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.

    Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n'amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, kandi ko ibyinshi bigeze ahashimishije.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw'akazi muri Qatar, aho yageze ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare.

    Umukuru w'igihugu n'abo bari bajyanye, baherekejwe n'Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Qatar, Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi, ndetse na Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura, ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Hamad.

    Perezida Kagame yakiriwe na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani

    Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku mubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye

    Perezida Kagame yageze i Doha ku wa 11 Gashyantare mu ruzinduko rw’akazi

    Perezida Kagame yarangije uruzinduko rw’akazi muri Qatar kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-emir-wa-qatar-223802

  • Ese niyehe mpamvu yatumye Mbosso Ajyanwa Igitaraganya? #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amashusho ye ari mu bitaro yatumye benshi bibaza, hamenyekanye indwara yamugejeje yo.

    Mbosso

    Nyuma y'uko umuhanzi wo muri Tanzania, Mbosso, ashyize hanze amashusho amugaragaza ari mu bitaro, abantu benshi bagaragaje impungenge bibaza uko ubuzima bwe buhagaze. Icyakora, amakuru yaje kumenyekana avuga indwara yatumye ajyanwayo igitaraganya.

    Nk'uko byatangajwe n'abegereye uyu muhanzi, Mbosso yajyanywe kwa muganga nyuma yo kugira uburwayi butunguranye bwatumye akeneye kwitabwaho byihutirwa n'abaganga. Nubwo mbere hatari hamenyekanye neza icyateye icyo kibazo, amakuru mashya yemeza ko ari indwara yasabye ubuvuzi bwihuse kugira ngo atagira ibindi bibazo bikomeye.

    Abakunzi ba Mbosso bakomeje kugaragaza impungenge no kumwoherereza ubutumwa bw'ihumure, bamwifuriza gukira vuba. Bamwe mu nshuti ze n'abo bakorana muri Wasafi Records na bo bagaragaje ko bahangayikishijwe n'ubuzima bwe, bavuga ko bategereje kumenya amakuru mashya ku mibereho ye.

    Kugeza ubu, abaganga baracyakurikiranira hafi ubuzima bwa Mbosso kugira ngo barebe uko amerewe, mu gihe abafana be bakomeje kumusabira gukira vuba agasubira mu bikorwa bye bya muzika.

    Source : https://kasukumedia.com/ese-iniyehe-mpamvu-yatumye-mbosso-ajyanwa-igitaraganya/

  • Ibintu utazi ku ntambara yo muri Vietnam: Ese iyi ntambara yakomotse he? #rwanda #RwOT

    Intambara ya Vietnam ni imwe mu ntambara zakomereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kinyejana cya 20. Itandukaniye cyane n'uko yagaragajwe muri filime nyinshi twakurikiranye, kuko ifite inkomoko ndende ndetse n'ingaruka zabaye ndende ku bihugu bitandukanye.

    Iyo ntambara yabaye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'abarwanyi ba Vietnam ya Ruguru bashyigikiwe n'abo muri Koreya ya Ruguru, Ubushinwa, n'Ubumwe bw'Abasoviyeti.

    Nyamara, inkomoko y'iyo ntambara ntishingiye gusa ku kutumvikana kw'ibihugu binini, ahubwo yari ifite isoko mu mateka ya Vietnam no mu ntambara zahabaye mbere.

    Mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, Vietnam yari kolonize y'u Bufaransa. Abanyavietnam bifuzaga ubwigenge, maze mu 1945, Ho Chi Minh atangiza Repubulika ya Demokarasi ya Vietnam nyuma yo gutsinda Abafaransa mu ntambara ya Indochina (1946-1954).

    Iyi ntambara yaje kumara imyaka isaga 20 (1955-1975), ihitana abantu basaga miliyoni ebyiri, barimo abasivili benshi.

    Nyuma y'iyo ntambara, Vietnam yagabanyijwe mo ibice bibiri: Vietnam y'Amajyaruguru iyobowe na Ho Chi Minh, yari ifite ubutegetsi bw'Abakomunisiti, na Vietnam y'Amajyepfo yafashwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibindi bihugu by'Uburengerazuba.

    Mu myaka ya 1960, hadutse imvururu hagati ya Vietnam y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo. Ho Chi Minh n'ishyaka rye rya Viet Cong bashakaga guhuza igihugu cyose kikayoborwa n'Abakomunisiti, mu gihe Amerika yashyigikiraga Vietnam y'Amajyepfo kugira ngo idafata ubwo butegetsi.

    Uko kwivanga kw'Amerika mu ntambara byatumye haba urugamba rudasanzwe, aho abasirikare ba Amerika bagerageje gutsinda ingabo za Vietnam zifashishaga intwaro gakondo, ibirindiro byihishe mu mashyamba, n'intambara ya rutura yo kwihisha no gutera batunguranye.

    Muri rusange, intambara ya Vietnam yabaye iya mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika zananiwe gutsindamo burundu, bituma hari ingaruka zikomeye haba mu mateka y'Isi no mu mitekerereze ya rubanda ku bijyanye n'intambara n'uburyo izo ntambara zikwiye kujya zirwanwa.

    Intambara ya Vietnam yabaye isomo rikomeye ku Banyamerika, bituma birinda kwinjira mu bindi bikorwa bya gisirikare by'igihe kirekire mu mahanga mu buryo butekerejweho neza.

    Source : https://kasukumedia.com/ibintu-utazi-ku-ntambara-yo-muri-vietnam-ese-iyi-ntambara-yakomotse-he/

  • Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango y'abantu 20 baguye mu mpanuka ya bisi i Rulindo – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, ryatangaje ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye bakaba bari kwitabwaho n'abaganga.

    Ryakomeje riti “Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”

    Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025. Ni iya bisi nini ya sosiyete International Express, yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Mujyi wa Musanze, bivugwa ko yari itwaye abagera kuri 52.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yabwiye IGIHE ko iyo modoka yarenze umuhanda ikagwa mu manga muri metero zigera kuri 800.

    Ati 'Yarenze umuhanda rero igwa munsi yawo hafi metero 800 uvuye ku muhanda, murabizi ko hariya ari mu misozi.'

    Guverinoma y'u Rwanda yibukije abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n'amabwiriza byo mu muhanda.

    Itangazo ryakomeje riti “Tuributsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n'amabwiriza bigenga imikoreshereze y'umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw'abantu.”


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Guverinoma-y-u-Rwanda-yihanganishije-imiryango-y-abantu-20-baguye-mu-mpanuka-ya-bisi-i-Rulindo

  • Kuki Rayon Sports iri kwamburirwa mu minota y… – #rwanda #RwOT

    Bisa nk'agahu gatambuka mu maso y'abakinnyi ba Rayon Sports kuko akenshi usanga baba umukino bawufite ariko kurya inka n'umurizo bikanga, ikisanga itsinzwe igitego nta muntu n'umwe wabikekaga.

    Reka dufate umwaka wa 2025

    Kuva umwaka wa 2025 watangira, ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino 4, harimo uwa shampiyona yatsinzemo Police FC ibitego 2-0, uwo batsinzwemo na Mukura ibitego 2-1, nyuma mu mikino y'igikombe cy'Amahoro banganya na Police FC igitego kimwe kuri kimwe ariko basezererwa kuri penaliti, ndetse mu mukino wa mbere wo kwishyura wa shampiyona wabaye mu cyumweru gishize banganya na Musanze FC ibitego 2-2. 

    Rayon Sports mu 2025 mu mikino ine imaze gukina, ifite amanota 4 kuri 12, ikaba imaze gutakaza amanota 8.

    Rayon ifite impera z'umukino ziteye impungenge

    Ikipe ya Rayon Sports imaze gutsindwa ibitego 5 mu mikino 4 imaze gukina mu 2025. Ibi bitego 5, bine muri byo Rayon Sports yabitsinzwe mu mpera z'umukino haba mu gice cya mbere cyangwa umukino ugana ku musozo mbese bongeyeho iminota y'inyongera.

    Rayon Sports imaze imikino 3 idatsinda 

    Ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga na Mukura ibitego 2-1 ibitego 2, byose byagiyemo mu minota y'inyongera y'igice cya mbere harimo igitego cya Jordan Nzau Dimbumba yatsinze ku munota wa 45+2 ndetse na Niyonizeye Fred watsinze ku munota wa 45+5.

    Ntabwo byatinze ku mukino wakurikuyeho, Rayon Sports yahuye na Police FC mu mikino y'igikombe cy'Ubutwari,iyobora uyu mukino ndetse ibona igitego mu gice cya kabiri hakiri kare. Umusifuzi w'umukino yongeyeho iminota 5 ikipe ya Police FC ibona igitego cyo kunganya ku munota wa 90+2, isezererwa kuri penaliti.

    Nkaho ibyo bidahagije, mu mpera z'icyumweru gishize, Rayon Sports yahise yakira Musanze FC mu mukino ufungura imikino yo kwishyura. Uyu mukino warangiye ari ibitego 2-2.

    Uyu mukino Rayon Sports yabanje igitego mu mpera z'igice cya mbere, gusa nayo yaje gutsindwa igitego cya mbere mu minota y'inyongera y'igice cya mbere cyatsinzwe na Sunday Inemest ku munota wa 45+7. Rayon Sports yake kubona igitego cya kabiri gusa ku munota 89 umukino urimo guhumuza, Rayon Sports yaje gutsindwa igitego cyo kunganya cyatsinzwe na Adeaga Adeshola.

    Ni iki kiri gutuma Rayon Sports yamburirwa mu minota y'inyongera?

    Iyo usesenguye neza uburyo Rayon Sports yagiye itsindwamo ibitego 4 muri 5 imanaze gutsindwa muri uyu mwaka, usanga imwe mu mpamvu nyamukuru ari ukuva mu mukino bya hato na hato.

    Urebye nk'umukino wabereye i Huye, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport mu mitwe yabo bumvaga ko bagiye kujya mu karuhuko ndetse bakaza bakina neza igice cya kabiri, ndetse bigendanye n'uko bari bamaze iminsi bitwara bumvaga nta kipe yapfa kubatsinda ndetseko ko ibyananiye andi makipe Mukura atariyo yabikora mu minota yari yongeweho.

    Musanze FC yabarishije nabi ikipe ya Rayon Sports mu mpera z’icyumweru gishize 

    Ikindi umuntu yavuga kandi, ni uko Rayon Sports kuva yatandukana na Eyabongs wayongereraga imbaraga, kuri ubu umukino ujya kurangira nta nkuru abakinnyi hafi ya bose ubona barushye ndetse bavuye mu kibuga

    Izamu Rayon Sports rifite icyuho

    Kuri ubu, uburambe ndetse n'ubushobozi buke bw'imitoreza ya Mazimpaka Andre nabyo byatangiye gutanga ibimenyetso kuko urebye mu izamu rya Rayon Sports urasanga umuzamu Khadime Ndiyaye ibigize umunyezamu byose yarabitakaje haba ikinyabupfura ndetse n'umusaruro w'ikibuga usanzwe.

    Mu mikino 13 ya shampiyona ya 2024/25 Rayon Sports yakinnye muri 2024 yatsinzwemo ibitego 4, naho imikino 3 ya shampiyona imaze gukina muri 2025 imaze gutsindwamo ibitego 4

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152184/kuki-rayon-sports-iri-kwamburirwa-mu-minota-yinyongera-aho-kuba-i-mbarara-152184.html

  • Kendrick Lamar yakuyeho agahigo ka Michael Ja… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Mutarama1967, NFL yatangiye gutegura imikino ya Super Bowl icyo gihe yitwa AFL-NFL World Championship Game igahuza amakipe aba yitwaye neza muri 'confrence' ebyiri zitandukanye. Ayo makipe aturuka muri American Football Conference (AFC) and the National Football Conference (NFC).

    Ku ikubitiro, The Green Bay Packers yatsinze the Kansas City Chiefs ibitego 35-10.

    Nyuma yo gushyiraho uyu mukino uhuza amakipe aba yitwaye neza kugira ngo haboneke umwami wa ruhago yo muri Amerika, hatekerejwe n'uburyo bwo gushyiraho umuziki hanyuma abantu bakareba umukino ariko bakanaryoherwa n'umuziki.

    Band y’abanyeshuri bakora akarasisi bakanacuranga bo muri Leta ya Arizona niyo yabaye iya mbere mu mateka, itanga ibyishimo ku bitabiriye uyu mukino. Bacuranze umuziki mu mukino hagati hanyuma benshi banyurwa nabyo.

    Nyuma yo kubona ko ari byiza, byakomeje muri uwo mujyo ariko bigeze mu mwaka wa 1993, habaye agashya handikwa amateka mashya y'uko ibi birori biba hagati mu mukino byarebwe cyane.

    Icyo gihe, umunyabigwi Michael Jackson niwe waririmbye, hanyuma ibyo birori bye bikurikirwa ndetse birebwa n'abantu barenga Miliyoni 133.4. Icyo gihe, ibi birori byahagurukije Isi yose bihangwa amaso n'amahanga yose.

    Nyuma y'imyaka 32 harabuza uwaca aka gahigo ka Michael Jackson, Kendrick Lamar uheruka kwegukana ibihembo bine bya Grammy, yakuyeho aka gahigo akomeza kwemeza Isi yose.

    Uyu mugabo uheruka gutaramira i Kigali ku wa 06 Ukuboza 2023, yaciye aka gahigo ka Michael Jackson aho we igitaramo yakoze muri uyu mukino cyarebwe n'abarenga Miliyoni 133.5.

    Ibi byemejwe n'abategura iyi mikino (NFL) urubuga rwa Apple Music na Roc Nation. Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bagize bati 'Twaciye agahigo na none'.

    Utu duhigo twose Kendrick Lamar akomeje guca, ari kudukesha indirimbo 'Not like Us' yakoze mu rwego rwo kwibasira mugenzi we Drake. 


    Mu Ukuboza 2023, Kendrick Lamar yataramiye i Kigali



    Igitaramo Kendrick Lamar yakoze muri Super Bowl, cyaciye agahigo ko kurebwa cyane


    Nyuma y’imyaka 32, agahigo ka Michael Jackson kavuyeho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152187/kendrick-lamar-yaciye-agahigo-ka-michael-jackson-kari-kamaze-imyaka-32-152187.html

  • The Ben uri kubarizwa Canada aricinya icyara… – #rwanda #RwOT

    Kuva The Ben yatangira gukorana indirimbo n'abahanzi bo muri Tanzania, ibihangano bye byagiye bitanga umusaruro, unahereye ku ndirimbo 'Why' yakoranye na Diamond. 

    Iyo ugiye ku mbuga zitandukanye zumvirwaho umuziki nka Shazam, bigaragara ko indirimbo ye na Marioo ariyo iyoboye izindi muri Tanzania muri iki Cyumweru. 

    Izindi mbuga zo zigaragaza ko indirimbo ye na Marioo iri ku mwanya wa Kabiri, mu ndirimbo zigezweho muri Tanzania, nyuma ya 'Looking For Love' y'umuraperi Darassa na Mbosso.

    Iyi ndirimbo iri mu zigize Album 'Plenty Love' The Ben yashyize ku isoko tariki 31 Mutarama 2025. Ndetse, aherutse gutangaza ko yayiherekeresheje uruherekane rw'ibitaramo azakorera muri Cabnada, birimo ibizagera mu Mujyi wa Ottawa n'ahandi.

    Uyu muhanzi anagaragaza ko azataramira mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w'u Burayi, ndetse azataramira muri Uganda no mu Mujyi wa Kigali.

    Muri iki gihe, The Ben ari kubarizwa muri Canada mu gihe ari kwitegura uruhererekane rw'ibitaramo bye. Yerekeje muri Canada anyuze muri Tanzania, kuko ariho yari amaze iminsi mu bikorwa birimo n'indirimbo yakoranye na Diamond.

    Knox Beat wakoze indirimbo nyinshi kuri Album ye, aherutse kubwira InyaRwanda, ko atari we watangiye ikorwa ry'indirimbo 'Baby', ahubwo yahawe amahirwe yo kuyirangiza.

    Gahunda y'ibitaramo bye, igaragaza ko azataramira mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Gashyantare 2025 ku munsi wa Saint Valentin, azakomeza ibitaramo bye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 15 Gashyantare 2025, azataramira mu Mujyi wa Toronto ku wa 21 Gashyantare 2025, asoreze mu Mujyi wa Edmonton ku wa 22 Gashyantare 2025.

    Album ya The Ben riho indirimbo 12 zirimo: Inkuta z’umutima, My Name yakoranye n’umuraperi Kivumbi King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na Madona.

    Indirimbo ifite iminota micye ifite iminota 2 n’amasegonda 22′, ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n’amasegonda 3′.

    Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y’umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye. Umubare munini w’indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Knoxbeat, kuko afiteho uruhare rungana na 58.3%.

    The Ben asobanura ko Albu ye yayise 'Plenty Love' kubera urukundo yeretswe n'abafana. Ati “Urugendo rwanjye rw’umuziki ngerageje kubona ahantu naruramburira ntabwo nabona aho kururamburira ngo rurangiye mu bijyanye n’urukundo. Urukundo nakiriye kuva natangira uru rugendo rw’umuziki ruri ku kigero cyo hejuru ku buryo ntabasha kubona uko mbisobanura. Mu by’ukuri birenze urugero.”

    Yavuze ko guhitamo izina ry’iyi Album, yagendeye ku ndirimbo ye ‘True Love’; kuko yafashe ijambo ‘Love’ aryongera kuri ‘Plenty’ biba ‘Plenty Love’.

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'PLENTY LOVE' Y'UMUHANZI THE BEN 

    The Ben yatangaje ko yashimishijwe n'umusaruro wavuye mu ndirimbo 'Baby' yakoranye na Marioo    

    Marioo ukurikirwa na Miliyoni 5.6 ku rubuga rwa Instagram aherutse kugaragaza ko yatewe ishema no gukorana na The Ben kuri Album ye    

    Indirimbo 'Baby' iyoboye urutonde rw'indirimbo 200 zigezweho mu gihugu cya Tanzania

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘BABY’ THE BEN YAKORANYE NA MARIOO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152193/the-ben-uri-kubarizwa-canada-aricinya-icyara-kubera-indirimbo-ye-na-marioo-iyoboye-muri-ta-152193.html

  • Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n'ibyihebe #rwanda #RwOT

    Akaga ingabo z'Afrika y'Epfo zahuriye nako muri Kongo, kose Perezida Cyril Ramaphosa yakageretse ku Rwanda, ndetse ubu akaba ategura imigambi ngo yo kwihorera. Ni muri urwo rwego akomeje gusuka abasirikari n'ibikoresho muri Kongo, mu gihe nyamara inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC n'ab'ibya SADC, yanzuye ko umuti w'intambara muri Kongo ukwiye kandi ugomba kuboneka binyuze mu nzira y'ibiganiro.

    Kugirira nabi u Rwanda, Ramaphosa ntazakomeza kubinyuza gusa mu mikoranire na Tshisekedi, Ndayishimiye na FDLR, cyane cyane ko yabonye ko uRwanda ari intavogerwa kubera ubwirinzi buhambaye. Ubu rero ngo yaba yavumbuye umuvuno wo kugambana n'ibyihebe byo muri Mozambique, bizwi ku izina rya ' ansar-al-sunna, maze abasirikari n'abapolisi b'uRwanda bari muri icyo gihugu bakagira ikibazo, nk'ibyo abe bagize mu burasirazuba bwa Kongo.

    Afrika y'Epfo ihana imbibi na Mozambique, ku buryo imikoranire hagati ya Ramaphosa n'ibyihebe yakwihuta.

    Ibi nabyo ni ukwibeshya kuko n'ubundi abo Banyarwanda bari muri Mozambique badatekanye kubera urukundo cyangwa impuhwe z'ibyo byihebe. Oya! Abo bagizi ba nabi babatinyira ubushishozi, ubuhanga n'ubunyamwuga, isi yose ibaziho.

    Kuva zagera muri Mozambike kuva mu mwaka wa 2021, ngabo z'uRwanda zashoboye kugarura umutekano muri Mozambique, mu gihe iz'ibihugu bya SADC ziyobowe n'izikomoka muri Afrika y'Epfo, zari imburamukoro, ibyihebe byarigaruriye intara ya Cabo Delgado n'utundi duce SADC n'igisirikari cya Leta batashoboraga gukandagiramo.

    Ubu benshi mu baturage ba Cabo Delgado basubiye mu byabo, ibikorwa hafi ya byose birasubukurwa, muri make ubuzima bwaragarutse kubera ubwitange bw'abasirikari n'abapolisi b'uRwanda.

    Ibyo nabyo byakuruye ishyari n'ipfunwe, doreko Afrika y'Epfo itumva ukuntu ' agahugu' nk'uRwanda kayirusha ibigwi mu ruhando mpuzamahanga.

    Ramaphosa, Tshisekedi n'abandi banyeshyari, ntako batagize ngo baburizemo inkunga ya miliyoni 20 z'ama euros Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi wageneye uRwanda kubera ibikorwa byo kubahiriza umutekano muri Mozambique. Ukuri kwaje gutsinda ikinyoma, iyo nkunga iratangwa, maze abo bagambanyi bongera gukorwa n'ikimwaro.

    Amakuru dufitiye gihamya kandi, avuga ko Perezida Ramaphosa ari umwe mu bakwije ibihuha ngo ingabo z'uRwanda zahohoteye abaturage i Maputo, mu midugararo yakurikiye amatora y'umukuru w'icyo gihugu mu Kwakira 2024. Nabyo byafashe ubusa, kuko iperereza ryagaragaje ko ntaho abo Banyarwanda bahuriye n'ibyabereye i Maputo, mu bilometero hafi 1700 uvuye Cabo Delgado aho ingabo z'uRwanda zikorera.

    Ingabo z'Afrika y'Epfo zaje kuyamanika no kuva muri Mozambique, Perezida Ramaphosa azohereza muri Kongo, atazi ko ari uguhungira ubwayi mu kigunda. Ntiyari ayobewe ariko ko azishoye mu ibagiro, ariko arabyirengagiza kubera inyungu ze bwite. Ibyo abasirikari be bahaboneye n'igisebo yahakuye, bizigwa mu mateka y'intambara!

    Ramaphosa si ubwa mbere akoranye n'ibyihebe ngo agirire nabi uRwanda, kandi buri gihe yakamye ikimasa. Acumbikiye kandi atera inkunga icyihebe Kayumba Nyamwasa n'izindi nyangabirama zo mu mutwe w'iterabwoba wa RNC.

    Nk'uko ubugome bwa Nyamwasa n'ibigarasha bye ntacyo bwatwaye uRwanda, Ramaphosa namenye ko no kugambana n'intagondwa zo mu mutwe w'itetabwoba wa ansar-al-sunna (cyangwa al shabaab) nabyo ari ukwikoza ubusa.

    Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!

    The post Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n'ibyihebe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-ziri-muri-mozambique-zirabe-maso-ramaphosa-ari-mu-bugambanyi-nibyihebe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-zu-rwanda-ziri-muri-mozambique-zirabe-maso-ramaphosa-ari-mu-bugambanyi-nibyihebe

  • Bugesera: Yafatiwe mu cyuho atekeye kanyanga mu rugo – #rwanda #RwOT

    Yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare, ubwo yari amaze kwarura litiro zigera kuri 30 zayo, yitegura guteka indi muri melase yifashishaga ingana na litiro 80.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu musore yafatiwe mu mudugudu wa Gahwaji I, akagari ka Kibenga mu murenge wa Mayange, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati: 'Abaturage batanze amakuru ahagana ku isaha ya saa Kumi ko uriya musore atekeye Kanyanga mu nzu. Bakimara kubona ayo makuru ku bufatanye n'inzego z'ibanze, abapolisi bahise bajyayo, basanga koko uwo musore amaze kwarura litiro 30 zari mu majerekani abiri, yitegura no guteka iyindi, niko guhita atabwa muri yombi.'

    SP Twizeyimana yongeye kuburira abishora mu gukora no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagakura amaboko mu mifuka bagakora ibibateza imbere.

    Yagize ati: 'Ibiyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga n'izindi nzoga zitujuje ubuziranenge uretse kuba byangiza ubuzima, ni n'intandaro y'ibyaha bihungabanya umutekano w'abaturage nk'ubujura, gukubita cyangwa gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana n'ibindi. Turaburira abakibyishoramo ko babireka, bagakora imirimo yemewe ishobora kubateza imbere kuko bidashobora kubahira na busa.'

    Yashimiye abatanze amakuru yatumye iriya Kanyanga ifatwa itarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano bakumira ibyaha.

    Uwafashwe n'ibikoresho yafatanywe yifashishaga yashyikirijwe Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mayange, Kanyanga yafatanywe imenerwa mu ruhame nyuma yo kwibutsa abaturage ingaruka zayo ku buzima.

    Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge mu biyobyabwenge byoroheje.

    Ingingo ya 263 y'Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aba akoze icyaha gihanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku biyobyabwenge byoroheje.

    Uyu musore yafatiwe mu cyuho atekeye kanyanga mu rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-yafatiwe-mu-cyuho-atekeye-kanyanga-mu-rugo