Blog

  • Shaddyboo yavuze ku mubano we na Meddy Saleh ndetse n’umugabo w’inzozi ze uko yaba ameze(VIDEO)

    Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shadyboo ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umugabo yifuza atari ufite amafaranga ahubwo ashaka umwitaho akamukundwakaza.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, kibanze ku buzima bwe ndetse na business yatangiye yo guteka, yahishuye byinshi bimwerekeyeho mu rukundo.

    Ku mugabo uzamushaka, avuga ko yifuza umugabo ariko akaba akeneye umugabo uzaba umukunda, amwitaho n’aho imitungo yo arimo kuyishakakira.

    Yagize ati“gushaka umugabo byo ngomba kumushaka kuko sindi umubikira hari ibyo nkeneye. Iyo mitungo ndimo ndayishaka kuri ubu, umugabo nifuza twazabana ni umuhungu w’umutima, umugabo unkunda akankundwakaza, yaba azi gukora bikaba byiza kurushaho.”

    Ku mubano we n’wahoze ari umugabo we Meddy Saleh babyaranye abana babiri, yirinze kugira byinshi atangaza uretse ko yavuze ko ari inshuti ye ndetse amukunda kuko amukundira abana, gusa ngo si inshuti by’umugabo n’umugore.

    Shaddyboo ahamya ko abanye neza na se w’abana be

    Reba hano ikiganiro na Shaddyboo

    source http://isimbi.rw/siporo/article/shaddyboo-yavuze-ku-mubano-we-na-meddy-saleh-ndetse-n-umugabo-w-inzozi-ze-uko-yaba-ameze-video

  • KU MUNSI NK’UYU: Imyaka 17 irashize Jimmy Gatete amenwe umutwe

    N’ubwo umukino Amavubi yatsinzemo Ghana 1-0 kuri Stade Amahoro ari wo wahesheje u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, kimwe rukumbi rwitabiriye, abanyarwanda benshi umukino bafata nk’uw’amateka ni uwo muri Uganda warangiye ku ntsinzi y’Amavubi ya 1-0 nyuma gukubita rutahizamu Jimmy Gatete bakamumena umutwe ariko akanga akabatsinda.

    Ni umukino wabaye tariki ya 7 Kamena 2003, ni ukuvuga hashize imyaka 17 ibi bibaye, ni umukino w’amateka kuko wanabaye urufunguzo rw’Amavubi rwerekeza muri CAN 2004 yabereye muri Tunisia.

    U Rwanda rwari mu itsinda rya 13 kumwe na Ghana ndetse na Uganda, ni itsinda ryagombaga kuzamukamo ikipe imwe gusa.

    Amavubi y’u Rwanda yagiye gukina uyu mukino ari aya nyuma mu itsinda n’inota 1, hari nyuma yo gutsindwa na Ghana muri Ghana 4-2 ndetse akanganya na Uganda i Kigali, Uganda yo yari iya mbere n’amanota 4 yari yanganyije n’u Rwanda itsinda Ghana.

    Ni umukino abagande bakega ko uri buborohere bitewe n’umusaruro bari bakuye i Kigali, gusa na n’uyu munsi ibyabaye baracyabyibaza.

    Imbere y’abantu ibihumbi 50 muri Nakivubo Stadium, Amavubi yatangiye umukino asatira Uganda, haje kuzamo imvururu maze rutahizamu w’Amavubi yagenederagaho, Jimmy Gatete bamukomeretsa umutwe ariko yanga gusiga abandi ku rugamba ajya hanze baramupfuka agaruka mu kibuga.

    Nyuma yo gusubira mu kibuga ntibyamusabye iminta myinshi maze ku mupira yari ahawe na Karekezi Olivier, ku munota wa 40, Jimmy Gatete yahise ahagurutsa abanyarwanda bari muri Nakivubo Stadium, i Kigali ndetse n’ahandi hose ku Isi.

    Uganda yari yizeye ko ishobora kwishyura iki gitego ariko icyizere cyaje kuraza amasinde ubwo umusifuzi ukomoka muri Ethiopia, Alemu Gizate wari uyoboye uyu mukino yahuhaga mu ifirimbi umukino urangiye nta zindi mpinduka zibaye.

    Ibi uyu rutahizamu ufatwa nk’uwibihe byose mu Mavubi, yabikomereje kuri Ghana i Kigali tariki ya 6 Nyakanga 2003 ubwo yayitsindaga igitego 1-0, u Rwanda rugahita rubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi rwitabiriye mu mateka.

    Ku munsi nk’uyu muri 2003 ni bwo Jimmy Gatete yamenwe umutwe muri Uganda

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ku-munsi-nk-uyu-imyaka-17-irashize-jimmy-gatete-amenwe-umutwe

  • Rusizi na Rusumo hakomeje kuzamura imibare mishya y’abarwayi ba Covid-19

    Mu mibare yo kuri uyu wa 06 Kamena 2020, yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo icyorezo cya Covid-19 kiriwe gihagaze, hagaragajwe abarwayi bashya 11 mu bipimo 945 byafashwe. Rusizi na Rusumo niho hihariye uyu mubare wose.

    Dore ishusho mbonera y’umunsi;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/rusizi-na-rusumo-hakomeje-kuzamura-imibare-mishya-yabarwayi-ba-covid-19/

  • Rubavu: Ukekwaho gucuruza urumogi yafatanwe udupfunyika 3,000 twarwo atujyane Kamonyi

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Kamena 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe ukekwaho gucuruza urumogi, yafatanwe udupfunyika 3000. Uru rumogi rwafatanwe uwitwa Kwizera Bosco ufite imyaka 30 y’amavuko, afatirwa mu murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimberi. 

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko kugira ngo Kwizera afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Umwe mu bashinzwe umutekano w’abatwara abagenzi ku magare mu mujyi wa Gisenyi yabonye uriya Kwizera afite imizigo aramukeka ahita abimenyesha Polisi.”

    CIP Karekezi, akomeza avuga ko abapolisi bari mu karere ka Rubavu bakurikiranye Kwizera basaka imitwaro ye basanga harimo udupfunyika ibihumbi bitatu tw’urumogi.”

    Kwizera akimara gufatwa, yavuze ko yari yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 kugira ngo akwirakwize urwo rumogi arukuye mu karere ka Rubavu arujyana mu karere ka Kamonyi aho yagombaga guhurira n’abo yagombaga kuruha.

    Kwizera avuga ko yari asanzwe ajya mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo akajya kugurayo inkweto ari naho yahuriye n’umuntu wamushyize mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, nyiri ibiyobyabwenge akaba atuye mu mujyi wa Kigali.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba arashimira abaturage barimo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yagize ati”Inzego z’umutekano zirimo gukorana n’abaturage cyane kugira ngo batahure abakwirakwiza ibi biyobyabwenge ndetse banashyikirizwe ubutabera. ”

    Kwizera Bosco, nkuko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru rubivuga, yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Mukamira kugira ngo akorerwa idosiye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/rubavu-ukekwaho-gucuruza-urumogi-yafatanwe-udupfunyika-3000-twarwo-atujyane-kamonyi/

  • Zuckerberg yasezeranyije impinduka mu mabwiriza ya Facebook kubera amagambo ya Trump

    Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, yasezeranyije ko hagiye usuzumwa amwe mu mahame n’amabwiriza ngenderwaho agenga uru rubuga nkoranyambaga, yatumye rufata icyemezo cyo kutagira icyo rukora ku butumwa bwashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

    Iri tangazo ryaje mu buryo bw’ibaruwa yandikiwe abakozi b’uru urubuga nkoranyambaga,
    ryagaragaye nk’irigamije guhosha uburakari muri iki kigo, ni nyuma y’uko bamwe bavuze ko 
    bashobora gusezera.
    Ubu burakari bwaje ubwo Zuckerberg yavugaga ko Facebook idashobora gusiba cyangwa 
    guhisha ubutumwa Trump yaherukaga kwandika kuri urwo rubuga, byagaragaye ko 
    bwashishikarizaga kugirira nabi abigaragambiriza irondaruhu ryakozwe n’umupolisi 
    w’umuzungu wishe umuturage w’umwirubarura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
    Ubutumwa Mark Zuckeberg yatanze ku wa Gatanu, bwagabanyaga ubwo burakari.
    Yagize ati “Tugiye gusuzuma amabwiriza yacu yemerera ibiganiro ndetse n’iterabwoba 
    ryo gukoresha ingufu za Leta kugira ngo turebe niba hari ibyo dukwiye guhindura.”
    Yakomeje agira iti “gukoresha cyane abapolisi cyangwa ingufu za Leta. Urebye amateka 
    akomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanyuzemo, ibi bikwiye kwitabwaho bidasanzwe.”
    Imbuga nkoranyambaga zahamagariwe guhindura ibyatangajwe na perezida, vuba aha 
    kubera imvururu zafashe indi ntera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma 
    y’urupfu rwa George Floyd, umwirabura wari udafite imbunda wishwe ubwo yafatwaga 
    n’abapolisi.
    Muri iyo baruwa yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook, Zuckerberg yakomeje agira 
    ati “Icyemezo nafashe mu cyumweru gishize cyatumye benshi muri mwe barakara, 
    baratungurwa ndetse barababara.”
    Zuckerberg yavuze ko arimo gushakisha impinduka zishoboka ku buryo ibyemezo
    by’amabwiriza byajya bifatwa kuri Facebook, hamwe n’ubundi buryo bwo guteza
     imbere ubutabera bushingiye ku irondaruhu.
    Yaburiye abakozi agira ati “Mu gihe turi kureba muri ibi bice byose, ntidushobora 
    kuzana impinduka dushaka gukora muri byose.”
    Ku bijyanye n’abakozi bavuze ko rubanda rugufi rudahagarariwe, Mark Zuckerberg yijeje 
    ko hazabaho isuzuma ryo kureba uburyo hari ibyahinduka mu buyobozi kugira ngo 
    amatsinda agire amajwi angana.
  • Brésil yatangaje ko nayo ishobora kwivana muri OMS

    erezida wa Brésil, Jair Bolsonaro, yatangaje ko igihugu cye gishobora kwivana mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, kuko uyu uryango ukomeje kugaragaza ukubogama.



    Bolsonaro yabwiye abanyamakuru ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kwivana
    muri uyu muryango, igihugu cye nacyo kirimo kwiga kuri iki cyemezo.
    Yagize ati “OMS igomba gukora mu buryo butarimo kubogama cyangwa natwe
    twivanemo, ntabwo dukeneye abantu bava mu mahanga baza kuduha amabwiriza mu
    bijyanye n’ubuzima.”
    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zamaze guhagarika imikoranire zari zifitanye na
    OMS.
    Perezida Donald Trump ashinja OMS kunanirwa gukurikirana u Bushinwa mu buryo
    bwitwaye ku cyorezo cya Coronavirus.
    Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyateeraga inkunga nyinshi cyane OMS,
    mu mwaka ushize wa 2019 ikaba yarahaye OMS irenga miliyoni 400 z’amadolari.
    Ikinyamakuru, Folha de S Paul kivuga ko Brésil iheruka guhagarika gutanga
    umusanzu wayo muri OMS mu 2019, aho kugeza ubu iki gihugu gifitiye OMS umwenda
    wa miliyoni 33 z’amadorali ya Amerika.
    Imibare igaragaza ko Brésil isanzwe itanga imisanzu muri OMS igera kuri miliyoni
    14.1 z’amadorali ku mwaka.
    Aljazeera yo ivuga ko Perezida wa Brésil yatangaje aya magambo mu gihe umubare
    w’abandura n’abapfa muri iki gihugu ukomeje kwiyongera kuko kuri uyu wa Gatanu
    gusa abantu bashya banduye barengaga ibihumbi 30, mu gihe abandi barenga igihumbi
     bapfuye umunsi umwe.
    Nubwo iki gihugu cyugarijwe na coronavirus, Perezida Bolsonaro we avuga ko hagomba
    kuvanwaho amabwiriza yose yo kwirinda iki cyorezo.
    Agaragaza ko ingaruka iki cyorezo gifite ku bukungu, ziruta kure izo cyagira ku buzima.
    Umuvugizi wa OMS, Margaret Harris, atangaza ko “Kuvanaho gahunda yo kuguma
    mu rugo n’izindi ngamba zo kurwanya iki cyorezo, aribyo birimo gutuma ubwandu
    bukomeza kwiyongera mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo.”
    Kugeza ubu Brésil iza ku mwanya wa Kabiri ku Isi aho ifite abanduye coronavirus
    646 006, naho abamaze gupfa ni 35 047
  • Shaddyboo watangiye umushinga wo guteka, yasubije abamutuka anasobanura amashusho yafashwe muri Miss Rwanda 2020

    Shaddyboo izina ry’umugore w’ikizungerezi ukundwa na benshi ndetse unakurikirwa n’umubare munini ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ari nazo zimutunze, yinjiye mu bucuruzi bw’ibiryo yise “Love on plate”.
    Mbabazi Shadia benshi bamenye nka Shaddyboo ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mushinga yatangije ni uwo guteka ndetse agacuruza ibiryo ku babikenera bya buri munsi.
    Mu kiganiro na IGIHE yagize ati” Ni ibintu nsanzwe nkunda, mu minsi ishize nibwo niyemeje kubikora nkanabishakamo amafaranga kuko nari umutetsi mwiza noneho abantu bantera imbaraga zo kubigira umwuga.”
    Shaddyboo kugeza ubu yatangiye kujya atekera mu rugo agashyira abantu ibyo kurya aho bakorera cyangwa mu ngo zabo.
    Ibijyanye n’ibiciro ndetse n’amakuru arambuye kuri ubu bucuruzi azayatangaza ku wa mbere tariki 8 Kamena 2020 binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
    Shaddyboo avuga ko icyorezo cya Covid-19 nikirangira azafungura restaurant aho noneho abantu bazamenya aho bajya bafatira amafunguro yateguwe na we.
    Abajijwe umwihariko w’amafunguro ye yagize ati” Njye ngira urukundo, nzi guteka ibaze rero ibiryo bitetse neza birimo n’urukundo rwanjye. Ndabizi bazabikunda.”
    Shaddyboo ari mu bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse avuga ko ari byo bimutunze
    Shaddyboo avuga ko kuba ari mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bimufasha cyane mu buzima bwa buri munsi kuko abikoramo ubucuruzi ndetse bukaba aribwo bumutunze.
    Ati “Nibyo bintunze njye iyo nshyize amafoto yamamaza kuri Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga nkoresha ndinjiza, bimfasha kubona akazi ko kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi kandi byose bimpa ubushobozi bwo kubaho.”
    Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Shaddyboo yari akurikiwe n’abarenga ibihumbi 715 kuri Instagram.
    Yasubije abakunda kumutuka avuga ko bamufata uko atari
    Shaddyboo yavuze ko kenshi abantu bakunda kumutuka ku mbuga nkoranyambaga ariko ahamya ko abenshi ari abamwibeshyaho.
    Ati” Njye mba ndi gushaka amafaranga abamvuga nabi bo ntacyo baba bambwiye kuko icyo mba nshaka mba nkizi, ariko kandi nanjye ndi umuntu ndababara iyo mbibonye, ariko se kuki natinda ku muntu unyanga kandi nziko hari abandi bankunda? Iyo mbibonye gutyo mpita nkureka nkikomereza ibyanjye n’abankunda.”
    Shaddyboo icyakora avuga ko hari igihe abantu barengera kuko hari ubwo basohora n’amashusho y’abantu bambaye ubusa cyangwa bari mu busambanyi bakabimwitirira nyamara atari we.
    Yagize ati” Abantu bajye bibuka ko ndi umubyeyi, nabo bazabyara. Ese kuki umuntu yashimishwa no kugushyira ku karubanda? Kuki umuntu atatekereza ku bana banjye, ese nk’umubyeyi cyangwa umuntu uzabyara uba wumva ukoze neza? Ni ukuri nta muntu udakosa wenda nanjye ndakosa ariko ntibagakabye rwose.”
    Icyakora yibukije abamwanga n’abakunda kumutuka ko ntacyo bimutwara ahubwo bimufasha.
    Ati” Iyo muntuka cyangwa mumvuga nabi njye ntacyo biba bimbwiye kuko abankurikira ntibasiba kwiyongera kandi nibo batuma mbona akazi kuko nakubwiye ko ntunzwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga.”
    Yavuze ku mashusho yafashwe mu birori Miss Rwanda 2020 bikavugwa ko yari yasinze
    Mu birori bya Miss Rwanda 2020, Shaddyboo yasizemo inkuru kubera ukuntu yabyinnye n’ukuntu yishimiye gutsinda kwa Naomie Nishimwe.
    Shaddyboo wavuzweho kuba yari yasinze abandi bakamwita umusazi yahishuye ko yari yishimiye uko ibirori byari byiza, uko uwo yafanaga yatsinze ariko by’umwihariko ngo yari yishimiye ko atsinze intego yari yagiranye n’inshuti ze.
    Ati” Njye nirirwaga mu mpaka n’abantu hano, buriya nari nateze nabo. Rero ibaze umuntu ufana atsinze noneho ukaba wariye n’intego mu birori byari bimeze kuriya.”
    Ibibazo by’amatsiko wakwibaza kuri Shaddyboo
    Urukundo rwe na Diamond, Shaddyboo yavuze ko nta rwigeze rubaho ahubwo ko ari inshuti bisanzwe, “Diamond ni inshuti yanjye ikomeye mufata nk’umuvandimwe kubera ukuntu amfasha.”
    Shaddyboo nubwo ari umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh, ari mu rukundo n’undi mugabo.
    Ati ” Mfite undi mukunzi, ntabwo aba mu Rwanda ariko si umuhanzi Shaffy nkuko benshi babitekereza cyangwa bajya babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Shaffy ni inshuti yanjye isanzwe ntabwo dukundana.”
    Shaddyboo nubwo adashyize imbere ibyo gukora ubukwe avuga ko Imana nimufasha azabukora kuko niba ariwo mugambi wayo ntaho yabikwepera.
    Ubusanzwe uyu mubyeyi yahishuye ko yishimira gutembera, guteka, kwambara neza ndetse no kubyina.
    Mu Rwanda ni umufana wa Bruce Melodie na Yvan Buravan, muri Afurika ni umufana wa Wizkid naho ku Isi akunda bikomeye Chris Brown.

    Shaddyboo ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

    Shaddyboo avuga ko abakunze kumuvuga nabi ari abamwibeshyaho we akenshi aba yishakira amafaranga

    Shaddyboo yinjiye mu mushinga wo guteka, Uncle Austin ni umwe mu bariye ku ifunguro rya Shaddyboo bwa mbere