Blog

  • U Rwanda rwohereje ubutumwa bwo gushimira Gen Evariste Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi #RwoT

    Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashimiye Gen Evariste Ndayishimiye wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020, aho yagize amajwi 68%.


    Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga mu Burundi, ku wa Kane w’iki cyumweru rwemeje intsinzi ya Gen Ndayishimiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aho agomba kukiyobora muri manda y’imyaka irindwi.
    Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi, yashimye intsinzi ya Gen Ndayishimiye, igaragaza ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utameze neza.
    Iti “Guverinoma y’u Rwanda irashaka gushimira Perezida mushya w’u Burundi watowe, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, ndetse no gufata uyu mwanya ngo igaragaze ubushake bwayo bwo kuzahura umubano w’amateka w’ibihugu byombi by’ibivandimwe.”
    Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rivuga ko ‘Guverinoma y’u Rwanda yifuriza abaturage b’u Burundi ubuzima bwiza, amahoro n’uburumbuke by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus’.
    Message de félicitations du Gouvernement de la République du Rwanda au Président élu de la République du Burundi.

    View image on Twitter


    Uretse u Rwanda, Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, na we yashimiye Gen Ndayishimiye, watorewe kuyobora u Burundi, amwizeza gukomeza gusigasira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse yifuriza Abarundi amahoro n’ibyiza gusa.
    Guhera mu 2015 u Burundi busa nk’aho nta nshuti yaba igihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga bukigira. Uhereye ku bihugu bituranyi nk’u Rwanda, kwakira impunzi zahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza byarubereye icyaha gikomeye. Kuva rwakwakira impunzi zisaga ibihumbi 70 z’Abarundi, u Burundi bwikanze baringa maze butangira gushinja u Rwanda gucumbikira no gutoza abashaka guhirika Nkurunziza Pierre wari Perezida w’icyo gihugu.
    Gen Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52 watorewe kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye barimo Agathon Rwasa. Yitezweho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
    Gen Ndayishimiye yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kandi yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu Gisirikare cy’u Burundi no muri Guverinoma nk’aho yabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.
    Gen Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi yavukiye muri Komini Giheta mu Ntara ya Gitega. Afite umugore witwa Angélique Ndayubaha, babyaranye abana umunani. Ni umwe mu bari abasikare bakomeye ubwo CNDD-FDD yari ikiri umutwe w’inyeshyamba mu myaka ya 1990.
    Yinjiye mu Gisirikare cya FDD, umutwe wa Gisirikare wa CNDD nyuma yo kurokoka ubwicanyi bwakorewe muri Kaminuza y’u Burundi mu 1995.
    Azwi kandi ku rwego rw’akarere kuko ni we wari uhagarariye Guverinoma y’u Burundi mu itsinda ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe hagati y’u Burundi n’umutwe wa FNL Palipehutu.
    Bivugwa ko afitanye kandi umubano wihariye na Leta ya Tanzania, imwe mu nshuti z’akadasohoka z’ishyaka CNDD-FDD. Nta byaha ashinjwa haba mu Burundi no ku rwego mpuzamahanga, ahubwo afatwa nk’umuntu wumva ibibazo kandi wicisha bugufi ari nabyo bimugira ukunzwe cyane mu baturage.
    Ikindi Gen. Ndayishimiye ashimwa n’abamuzi kuba ari intyoza mu mbwirwaruhame, ndetse akagira akarimi kazi kureshya abaturage no guhosha uburakari ahari amakimbirane.

    Source : igihe.com

  • Yannick Bizimana na Mugisha Gilbert muri APR FC

    Abakinnyi 2 bakina basatira izamu mu ikipe ya Rayon Sports, Mugisha Gilbert ndetse na Yannick Bizimana bivugwa ko bamaze kugurishwa mu ikipe ya APR FC kugira ngo iyi kipe ibone amafaranga yo guhemba ibirarane ifitiye abakinnyi.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo inkuru y’igurishwa ry’aba bakinnyi muri APR FC yamenyekanye, bivugwa ko iyi kipe iri mu bibazo by’amikoro kuri ubu yasanze nta y’andi mahitamo yari ifite yo kuba yakemura ibibazo by’ibirarane ifitiye abakinnyi uretse kuba yagurisha aba bakinnyi.

    Aba bakinnyi bombi buri umwe yari asigaranye umwaka umwe. Anmakuru agera ku ISIMBI ahamya ko Yannick Bizimana wamaze no kuba yasinya yaguzwe agera kuri miliyoni 22 z’amafaramga y’u Rwanda n’ubwo byari byavuzwe ko ari 12, akaba yarasinyiye APR FC imyaka 2.

    Ku ruhande rwa Mugisha Gilbert we amakuru avuga ko agomba kugurwa miliyoni 12 ubundi akerekeza muri APR FC, gusa ntabwo arasinyira iyi kipe ariko na we bikaba bigomba kurangira mu ntangiriro z’iki cyumweru.

    Rayon Sports yafashe ingamba yo gukinisha abana gusa, amakuru avuga ko gutanga aba bakinnyi muri APR FC yumvikanye na yo ko hari abakinnyi igomba kuyitiza barimo myugariro wa yo wakinaga muri Marines FC, Clement n’ubwo iby’uyu musore bitararangira.

    Yannick Bizimana yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka 2

    source http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-bizimana-na-mugisha-gilbert-muri-apr-fc

  • Abigaragambya baranduye ishusho ya Edward Colston wacuruje abirabura bayiroha mu mugezi

    Intandaro y’iyi myigaragamyo yatangiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika igakomereza mu bihugu bitandukanye birimo n’Ubwongereza ni urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe ahejejwe umwuka n’umupolisi w’umuzungu wo muri Leta ya Minnesota wamupfukamwe ku gikanu hafi iminota 9 yose.

    Umunyamateka wo mu Bwongereza David Olusoga avuga ko ishusho yakozwe mu mwaka wa 1895 nyuma y’imyaka 200 apfuye.

    Ati “Iyo shusho yerekana ko mu kinyejana cya 17 ab’i Londres no muri Bristol bagize uruhare mu icuruzwa ry’abirabura. Ariko mu kinyejana cya 19 Bristol bakora iyi shusho ntabwo bigeze batekereza ko hari abazayibona nko guha icyubahiro umuntu wacuruje abacakara”.

    Uyu munyamateka avuga ko Edward Colston yakoranaga na ‘Afurika Royal Company’ ikigo cyacuruje abirabura batagira ingano.


    Iyi shusho yakozwe mu 1895 yahiritswe tariki 7 Kamena 2020

    BBC ivuga ko Edward Colston yacuruje bucakara abirabura barenga ibihumbi 100, kuva mu 1672 kugera mu 1689.

    Edward Colston, yatangiye acuruza amavuta, divayi n’imbuto nyuma aza kwihuza k’ikigo Africa Royal Company. Bivugwa ko yari afite amato arenga 40 mu nyanja.

    Icyaha cy’umwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri, ubwicanyi bwo mu rwego rwa gatatu no kwica atabigambiriye ni byo bayaha bitatu Derek Chauvin wapfukamye ku ijoso rya George Floyd akurikiranyweho. Abandi bapolisi batatu bari kumwe nawe ubwo bari bagiye guta muri yombi uyu mwirabura nabo batawe muri yombi bakurikirwanyweho ubufatanyacyaha muri ibi byaha.

    Ejo ku Cyumweru mu mujyi wa Los Angles hafatiwe ifoto yo mu kirere kirekana ko abari mu myigaragambyo muri uwo mujyi wonyine ari ibihumbi 20.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Abigaragambya-baranduye-ishusho-ya-Edward-Colston-wacuruje-abirabura-bayiroha-mu-mugezi

  • Uyu mugabo yabeshye ko umugore we yapfuye ngo atajyanwa muri gereza:INKURU

    mugabo wo muri Leta ya Virginia n’umugabo we babeshye ko uwo mugore yaburiwe irengero kugira ngo atajyanwa muri gereza ku byaha yari akurikiranyweho.

    Julie Wheeler n’umugabo we Rodney Wheeler batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no kubeshya Polisi.

    Polisi ivuga ko Julie Wheeler byatangajwe ko yaburiwe irengero, bikorwa n’umugabo we n’umwana wabo w’imyaka 17.

    Uwo muryango wavuze ko yabuze ku cyumweru kandi ko yaba yarahanutse ahantu mu mugezi wa Grandview Overlook. Abayobozi bahise batangira kumushakisha, kuwa Kabiri bamusanga yihishe aho babika imyenda mu rugo rwe.

    Polisi ivuga ko Rodney Wheeler n’umuhungu we bagiye ku mugezi wa Grandview Overlook bakahashyira ibintu, bagaragaza ko ariho Julie yaburiye kandi babeshya.

    Julie Wheeler yapanze kwiburisha nyuma y’aho muri Gashyantare uyu mwaka atangijweho iperereza ku ivuriro rye ryakoraga binyuranyije n’amategeko. Tariki 17 Kamena uyu mwaka nibwo urubanza rwe kuby’iryo vuriro ruzasomwa. Ni icyaha gishobora gutuma ajya muri gereza ari nayo mpamvu yagihungaga.

    Julie n’umugabo we Rodney bakurikiranyweho kubeshya ko uwo mugore yabuze

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     82 total views,  82 views today

    The post Uyu mugabo yabeshye ko umugore we yapfuye ngo atajyanwa muri gereza:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/08/uyu-mugabo-yabeshye-ko-umugore-we-yapfuye-ngo-atajyanwa-muri-gerezainkuru/

  • Nta mukobwa ikimana nomero ya telefoni ye kubera ko bose baziko amafaranga atagirwa kuri mobile money!! Soma Impamvu>>

    Mobile money itaraza wasabaga umukobwa numero ye yayiguha ukamenya ko ashobora kub agukunda atayiguha ukamenyako atakwifuza cyangwa ko ntarukundo agufitiye naho ubu niyo yaba atagukunda arayiguha kuko hari izindi nyungu(amafaranga) azagukuraho azajya agusabira kuri iyo nimero.

    Ubundi umuhungu iyo ahuye n’umukobwa akumva aramukunze mu buryo bumwe cyangwa ubundi biba ngombwa ko asigarana nimero ye ngo bajye bavugana abone uko aza amutereta. Mu myaka yashize umukobwa yabonaga atakwishimiye cyangwa atagukunze akaba ataguha numero ye.

    Ubundi baravuga ngo uko iterambere ryadutse,abantu tuba tugomba kwitega ibintu bibiri aribyo ingaruka nziza rizazana ndetse n’izindi ngaruka mbi byaba mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire. 

    Kera telefone ndetse n’uburyo bwo kohererezanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanaga bitaraza, ibijyanye no guhererekana amafaranga ava ku muntu umwe bikozwe mu gihe gito ajya kuwundi byari ibintu bigoranye kubera ko byasabaga ko byanze bikunze umwigereraho cyangwa ugatuma undi muntu akamugeraho akabona kumushyikiriza ayo mafaranga.

    Aho haziye mobile money n’ubundi buryo bwo kohererezanya amafaranga binyuze kuri simukadi, uyu muco abakobwa wo kwimana numero cyangwa gutanga nimero ye ya telefone itabaho cyangwa itari iyabo hafi ya bose barawuretse nyuma yo kumva ko, niyo yaba atagukunda atakwima nimero ye kuko kutagukunda ariko wowe umukunda bishobora gutuma ajya akwaka amafaranga nuko ukayamuha ubinyujije kuri ya numero ye (ibyo bita gukura ibyinyo ku bakobwa).

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ghanavibes.com abakobwa babiri bo mu gihugu cya Ghana wowe musore cyangwa mugabo uri gusoma iyi nkuru barakugira Inama zuko ugomba kwirinda bamwe mu bakobwa b’iki gihe cya Mobile Money ko abemeye kuguha bose nimero zabo atariko baba bagukunda ahubwo ko abenshi baba bishakira kukubyaza umusaruro bagukura ibyinyo ubundi bakagusiga iheruheru nurukundo wifuza urubuze.

    Mu mashusho yagiye hanze yagaragayemo abakobwa babiri ubona bafite uburakari bwinshi, bavuga ukuntu abakobwa b’iyi minsi basigaye babeshya abahungu nuko bakaboherereza amafaranga ariko bamara kuyabamaraho bagahita babakatira urukundo babifuzagaho bakarubura.

    Bagize bati: “Kuva mobile money yabaho,abakobwa bo mu gihugu cya Ghana baretse guha  cya bahise guha abahungu nimero za telefone zabo zitarizo, rero mwabahungu mwe mugomba kumenya ubwenge”

    “Bagabo mumenye ubwenge kubera ko hashize igihe kirekire dutangiye kubakura ibyinyo. Bizaba byiza ayo mafaranga muduha muyahaye ba Mama banyu kuruta uko wayaha abakobwa batanagukunda” aya ni amagambo y’umwe muri abo bakobwa.

    Bakomeje bagira Inama abahungu yo kuzigama amafaranga yabo aho kuyata kubakobwa batanabakunda. Bati: “Mwabasore mwe mwizigamire amafaranga yanyu kubera ko abakobwa mu mitwe yabo bamaze kwimika umuco wo gukomeza kuyabaka kandi batabakunda.

    Abakobwa bazakomeza babasaze, bamaze kubafata nk’ibikinisho ndetse nk’injiji zo gukuraho amafaranga,rero mugomba guhagarika gukomeza kuboherereza amafaranga muziko mwiteze ko bazaha urukundo mugakundana.

    Kugeza ubwo bazabaha ibyo namwe mushaka,bitari ibyo mureke kubaha amafaranga yanyu.”

    Nubwo iyi nkuru ivuga ku bakobwa bo mu gihugu cya Ghana,ntawatinya kuvuga ko no mu Rwanda bino bintu ko Bihari. Impamvu nuko ninaha nta mukobwa ugipfa kwimana nimero ye ya telefone,kandi abayiguhaye bose suko baba bagukunda ahubwo bashobora kuba bakunze ibyo utunze ngo bage babigukuraho bakoresheje Mobile Money ariko batagukunze.

    Gusa uwakoma urusyo yanakoma n’ingasire,niba hari abakobwa bakura ibyinyo igitsina gabo bakibeshya urukundo umuntu ntiyatinyako kuvuga ko hari n’abandi bahungu bashukisha abakobwa amafaranga bababeshya ko babakunda nyamara ari ukugirango babasambanye nyuma babate bigengere.

    Urebye aha twuvuga ko ari kimwe kuri kimwe ndetse ko bisa naby’ibindi ngo indyarya ihimwa n’indyamirizi aho umuhungu ashobora kwishuka ko ategeye umukobwa ku mafaranga akamusambanya nyamara umukobwa na we yifitiye gahunda yo kumukura ibyinyo abeshya uwo urukundo no kumuha ku gitsina.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     154 total views,  154 views today

    The post Nta mukobwa ikimana nomero ya telefoni ye kubera ko bose baziko amafaranga atagirwa kuri mobile money!! Soma Impamvu>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/08/nta-mukobwa-ikimana-nomero-ya-telefoni-ye-kubera-ko-bose-baziko-amafaranga-atagirwa-kuri-mobile-money-soma-impamvu/

  • Kamonyi: Hari aho amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 adashoboka(amafoto) #RwoT

    By Umwanditsi

    Ni mu Murenge wa Musambira, aho isoko rirema kuwa Gatanu. Isoko ni isoko, guhana intera ( Social Distancing) nibura ya Metero haba mu bacuruzi, haba mu baguzi bigaragara ko bidashoboka ubuyobozi butabigizemo uruhare. Kuri uyu wa 05 Kamena 2020, intyoza.com yageze muri iri soko, aho n’amazi yagenewe gukaraba amenwa isoko rikirimo, abarirema bakinjira nk’abarema isoko bisanzwe.
    Ubwo intyoza.com yageraga muri iri soko mu ma saa cyenda aho byakabaye risa n’iririmo guhundura cyangwa se abantu bagabanuka, nibwo ahubwo benshi bari baririmo, begeranye, ikigero cyo kwambara agapfukamunwa nacyo kiri hasi, nta bayobozi bureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 uretse uvugira muri Megafone na DASSO baje bumvise ko umunyamakuru ari mu isoko bagatangira kwibutsa abantu guhana intera no kwambara agapfukamunwa uko bikwiye, hari n’ababwiye umunyamakuru ko bakibagiwe.
    Mu isoko Musambira, iby’agapfukamunwa buri wese abikora uko abishaka.
    Ahashyizwe amazi yo gukaraba naho habiri muri gatatu, yakuweho isoko rikirimo n’abantu bakiryinjiramo ku buryo iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta mu kwirinda iki cyorezo bigaragarira buri wese ko biri hasi. Abacuruzi ku kigero cy’ibihe bisanzwe niko bagicuruza, bamwe bati” ntawe usiba uretse impamvu bwite”. Ibi ni mu gihe amabwiriza avuga ko nibura 1/2 cy’abari basanzwe aribo bemererwa.
    Bamwe mu barema isoko kimwe n’abacuruzi bavuga ko hari ibidashobora gukunda nko kuba isoko ryaremwa na 1/2. Ibi ngo biragoye kuko nta rutonde rw’abasanzwe barirema ruhari ku buryo bafite n’uko batumwaho ngo mwe muzaze aba ntibazaze.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Madame Mpozenzi Providence abajijwe n’umunyamakuru impamvu amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 atubahirizwa, n’impamvu amazi yakuweho isoko rikirema ndetse no guhana intera( Social distancing) bikaba ntabyo, yavuze ko iby’amazi ngo iyo yakuweho ubwo hakoreshwa za kandagira ukarabe nubwo mu isoko nyirizina ntazihari.
    Aha, abazaga mu isoko nta gukaraba kuko ikidomoro cy’amazi bari bagitwaye isoko rikirema.
    Ati” Ahasigaye buriya bakoresha za kandagira ukarabe basanga mu maduka kuko ntabwo biriya bihahora. Social Distancing yo dushyiramo imbaraga mu gitondo, haba hari abantu benshi cyane ariko nyuma ya saa sita iba ihari kuko hose mba mbona ko nta kibazo gihari ahubwo. Iyo bigeze i saa cyenda biba ari ibisanzwe nta kibazo cyo kwegerana kiba gihari, ntabwo twabyubahiriza 100% nkuko tubyifuza ariko tuba twashyizemo imbaraga”.
    Aho ubona hatose hari amazi bakaraba, ariko bayakuyeho isoko rikirema. 
    Aha naho ni kwirwinjiriro ruri hafi ya Sitasiyo ya Polisi n’ikigobnderabuzima. Amazi yahakuwe hakiri kare.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

  • SHADDY BOO YAMAZE KWIHANGIRA UMURIMO MWIZA BURI WESE YEMEZA KO AZATERA IMBERE CYANE:INKURU>>

    UMUKOBWA UMAZE KWAMAMARA UZWI NKA SHADDY BOO UYU UMUNSI HARAMAKURU AVUGWA KO YAMAZE KWIHANGIRA UMIRIMO IKOMEYE WO GUTEKERA MURUGO AKAGEMURA IBYO BIRYO AHO WABA URI HOSE.

    IBI BIRASHOBOKA KO SDHADDY BOO YABA YARAFASHE UYU MWANZURO MU GIHE CYA GUMA MURUGO KUKO ABANTU BENSHI BIZE IMIRIMO ITANDUKANYE MU GIHE BAMAZE BARI MUNGO ZABO.
    KANDI BURI WESE YEMEZA KO ASHOBORA KUBA YARAHISEMO NEZA SHADDY BOO BITEWE NI ZINA AMAZE KUGIRA UYU MUNSI AKAZI KOSE YAKORA MWIZINA RYE NTAWAHAMYA KO ATABYUNGUKIRAMO BITEWE NUKO YAMAZE KWAMAMARA CYANE.

    HASHIZE IMINSI AYA AMAKURU AVUGWA ARIKO NYIRI UBWITE RWANDAPAPARAZZI.RW YAMUHAMAGAYE ICURO ZIGERA KURI 3 ATITABA NGO AMARE ABANYARWANDA AMATSIKO DORE KO ARI NA KAZI KEZA YIHANGIYE BURI WESE ASHIMA KURUTA IBINDI BYOSE YABAGAMO.
    BIJYANYE NO KWAMAMAZA AKORESHAJE INSTARGAM YE IFITE ABAYIKURIKIRA BARENGA IBIHUMBI 500 IKINDI KANDI NTIWAKWIRENGAGIZA KO KWAMAMAZA KO MU RWANDA AHANINI NTANYUGU ZIBAMO BITEWE NUKO AMASOSIYETE YAGATANZE AMAFARANGA YO KWAMAMAZA BATANGA AMAFARANGA ATAGIRA ICYO YAKUMARIRA KANDI NI BINTU BIDAHORAHO BYATUNGA  UMUNTU.

    POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     74 total views,  74 views today

    The post SHADDY BOO YAMAZE KWIHANGIRA UMURIMO MWIZA BURI WESE YEMEZA KO AZATERA IMBERE CYANE:INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/06/shaddy-boo-yamaze-kwihangira-umurimo-mwiza-buri-wese-yemeza-ko-azatera-imbere-cyaneinkuru/

  • Brazil yasibye imibare yayo ku rubuga rugaragaza uko Covid-19 ihagaze ku isi #Rwanda #RwOT

     

    Perezida Bolsonaro wa Brazil ashinja OMS kubogama akavuga ko ashobora kugera ikirenge mu cya Perezida wa Amerika agahagarika imikoranire na OMS
    Perezida Bolsonaro wa Brazil ashinja OMS kubogama akavuga ko ashobora kugera ikirenge mu cya Perezida wa Amerika agahagarika imikoranire na OMS
    Ibi byakozwe nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Ubuzima muri Brazil, atangaje imibare mishya, Perezida Jair Bolsonaro akavuga ko iyo mibare ntaho ihuriye n’ukuri.
    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Bolsonaro yagize ati: “Imibare itangazwa ntaho ihuriye n’ukuri kuri mu gihugu. Turi gufata izindi ngamba zizatuma tumenya imibare ya nyayo kuri iki cyorezo”.
    Ibi byakozwe ku wa Gatandatu tariki 06 Kamena 2020, ubwo imibare y’amezi yose yatanzwe kuri iki gihugu.
    Perezida Bolsonaro ndetse na Minisiteri y’Ubuzima, ntibigeze batangaza impamvu basibye iyo mibare ku rubuga rwashyiriweho gutangaza uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu bihugu.
    Imibare iheruka, yerekana ko muri Brazil hamaze kwandura abagera ku bihumbi 672, kikaba ari cyo gihugu cya 2 mu kugira abantu benshi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abasaga ibihumbi 36 bamaze gupfa bazira Covid-19 muri Brazil.
    Inzego z’ubuzima ndetse n’imiryango itari iya Leta muri iki gihugu, ivuga ko n’ubundi imibare itangazwa na Leta ari mike cyane, bagereranyije n’ubukana iki cyorezo gifite muri iki gihugu.
    Source : kigalitoday
  • Aline arashaka umukunzi uzamwomora igikomere yatewe n’umusore bigeze gukundanda #RwoT


    By Doriane Umutoni
    Nitwa Umugwaneza Aline mfite imyaka 24 ntuye Kacyiru nkaba nkeneye umukunzi uzankiza igikomere maranye imyaka, nkaba nifuza ko yaba afite imyka itarenze 35. Muri 2017 ubwo nari ndwaje murumuna wanjye kwa muganga nahamenyaniye n’umusore nawe wari urwaje mugenzi we. Twembi twari abarwaza, mu ma salle yegeranye. Tugatizanya ibikoresho ndetse tukihanganishanya. Nyuma y’aho yansabye urukundo mbona ntacyambuza kurumuha. Gusa ntibyatinze kuko naje kumenya ko afite undi mukobwa basanzwe bakundana rero mpita ntandukana nawe. Hashize iminsi ansaba ko duhura njyayo mbona ko ari kunsaba kuzakomezanya nawe mbese ambwira ko uwo mukobwa w’undi barekanye twahise twongera turakundana.
    Ntihaciye kabiri azana n’undi ndabimenya kandi nanamenyako agikururukana na wawundi wa mbere noneho niyemeza kujya mbyihanganira wa mukobwa wa mbere aho yakoraga baje kumwirukana ajya gukora mu ntara umusore nawe bamwimurira Nyagatare akaba ariho musura. Ni ukuri yankoreye byinshi bibi nkihangana ariko nyuma yarahindutse mbona ntakimpamagara biranyobera namuhamagara akanyihorera akabikora abishatse. nafashe urugendo njya kumusura njyezeyo nsanga aryamanye n’umukobwa uwo mukobwa araza arandeba aransuzugura ndetse aranantuka cyane nahise ntaha ndi kurira kuva ubwo ndahira ko ntazongera gukunda. Ubu rero ndumva nshaka kongera gukunda niyo mpamvu nkeneye umukunzi wankiza igikomere natewe n’uwo musore.
    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
  • Perezida Magufuli yashimangiye ko Tanzania yatsinze Coronavirus kubera Imana #RwoT

    Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyashize muri Tanzania kubera ubuntu bw’Imana, anashimira buri wese wafashe umwanya akabisengera.


    Umukuru w’Igihugu cya Tanzania yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2020, ubwo yari mu materaniro muri Kiliziya ya Mary Immaculate iri mu Mujyi wa Chamwino muri Dodoma.
    Perezida Magufuli yashimye abayobozi b’amatorero yose muri Tanzania bumviye umuhamagaro wo gusenga Imana ngo ikize Tanzania Coronavirus.
    Yagize ati ‘‘Ndashimira Abanya-Tanzania bose, abanyamadini bose bafashe umwanya tukicara, tugasenga Imana ngo idukize iki cyorezo cyibasiye igihugu cyacu n’Isi yose. Ndashimira Abanya-Tanzania kuko mwemeye ko tubanza Imana kandi yarasubije. Ahari Imana nta kinanirana. Mu izina rya Leta ndabashimira mwese. Harimo abasenze amasengesho yo kwiyiriza, n’ayandi y’ubwoko butandukanye.’’
    Yakomeje avuga ko ‘‘Nizera ko uburwayi bwa Coronavirus bwavanyweho n’imbaraga z’Imana. Turashimana cyane Imana yacu.’’
    Perezida Magufuli yavuze ko mu bintu byose Imana izashyirwa imbere, abenegihugu bazatsinda. Yakomeje avuga ati ‘‘Uyu munsi hano [mu kiliziya] nta wambaye agapfukamunwa.’’
    Yashimiye Padiri Paulo Mapalala uyobora Paruwasi ya Mutagatifu Mary Immaculate wigishije ijambo ry’Imana nta bwirinzi afite kuko ‘wizera ko Yezu uri muri wowe adashobora kwandura Coronavirus.’
    Magufuli yasabye abaturage bose b’igihugu gukomeza kwigengesera ngo birinde inzira zose zatuma bandura Coronavirus cyangwa izindi ndwara.
    Umukuru w’Igihugu kandi yanatanze inkunga yo kwagura Kiliziya ya Mary Immaculate aho yatanze miliyoni 10 z’amashilingi [hafi miliyoni 17 zakusanyijwe] n’imifuka 76 ya sima, ahita anasaba ko imirimo yo kubaka ihita itangira ku wa 8 Kamena 2020.
    Tanzania iri mu bihugu bitafashe ingamba zikakakaye mu guhangana na Coronavirus ndetse ukwezi kurenga kurashize nta mibare mishya itangazwa igaragaza uko iki cyorezo gihagaze.
    Kuva umurwayi wa mbere agaragaye muri Tanzania, hamaze kuboneka abantu 509 banduye, 183 barayikize mu gihe 21 bitabye Imana.

    Perezida Magufuli yashimangiye ko Tanzania yatsinze Coronavirus kubera gusenga Imana

    Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yavuze ko icyo abaturage bazakora cyose biyambaje Imana bazatsinda

    Source : igihe.com