Blog

  • Coronavirus: Hadji foods center closes

    The Director-General of Rwanda Biomedical Centre, Dr. Sabin Nsanzimana, told IGIHE that the man infected with Coronavirus was a driver from outside Rwanda.

    Normally people crossing the border are examined when they are about to enter the country and then put in quarantine but when it is found that someone has met or stood in a place, these measurements are taken and the place he passed through is disinfected.

    In Rwanda, 431 people have been diagnosed with Coronavirus, while two have died and 283 have recovered from the virus. Of all the infections, the largest number are males as they account for 81.44% of the total number of 351 people.

    A foods center in Nyanza District known as kwa Hadji has been closed for two days after a person infected with Coronavirus parked there,

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/coronavirus-hadji-foods-center-closes

  • Inganda zikora udupfukamunwa zirataka igihombo gikabije nyuma y’aho udusaga miliyoni 3 tubuze isoko

    Inganda zikora udupfukamunwa zirataka...

    Abafite inganda zikora udupfukamunwa bahawe ibyangombwa baremeza ko bamaze igihe kirenga ibyumweru bibiri bahagaritse kudukora bitewe no kutabona abaguzi batwo.

    Aba bacuruzi babwiye RBA ko hatagize igikorwa bagwa mu gihombo kuko bashoye amafaranga menshi kandi y’inguzanyo mu kubaka ubushobozi bw’inganda zabo mu gukora udupfukamunwa twujuje ubuziranenge, kuko batari basanzwe badukora.

    Mu bubiko bahurizamo udupfukamunwa twemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti ko twujuje ubuziranenge, harunzemo udukabakaba miliyoni 3 twabuze abaguzi.
    Zimwe mu nganda zidukora zikavuga ko zimaze ibyumweru bibiri zihagaritse kudukora kuko nta kizere cy’isoko ryatwo.
    Solange Nisingizwe, uhagarariye Kigali Garment Center yabwiye RBA ati “Hari abantu benshi bafashe imyenda kugira ngo batangire gukora udupfukamunwa, ubu rero ayo mafaranga aryamye hano, akazi ntikagenda n’abakozi ntibarahembwa, ni yo mpamvu mubona stock ingana gutya itaragera ku isoko…

    Muri stock twe dufitemo ibihumbi bigera ku 160. Tumaze ibyumweru bibiri duhagaritse gukora kugirango ibyo twamaze gukora bizabanza bikagenda…”
    Na ho Hitimana Saidi, Umuyobozi Mukuru wa Ufaco & Vlisco ati “Iyo urebye mu bubiko bwose hamwe na bagenzi banjye twemerewe gukora udupfukamunwa, dufitemo hafi miliyoni 3. Twe twahagaritse gukora hashize ibyumweru bibiri kandi guhagarika byari ngombwa kuko twabonaga ku isoko bitangiye kugenda nabi…”
    Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bavuga ko ishoramari bakoze kugira ngo bashobore gukora udupfukamunwa twuzuje ubuziranenge ari rinini ku buryo utwamaze gukorwa turamutse tutabonewe isoko bizabatera igihombo.
    Swaib Munyawera, uhagarariye Mask Investment ati “Hari ibyo twasabwaga na Leta kugira ngo dukore udupfukamunwa, ni amabwiriza ya FDA, batubwiye ngo uruganda rugomba gusa gutya, abakozi bagomba kwambara gutya, ntibagomba kwambara inkweto bavanye mu rugo, ugomba kugira equipments zimeze gutya, iyo urebye ibyo byose byadusabye ishoramari ridasanzwe, umuntu atarasanzwe afite mu ruganda.

    Rero kuba twarakoze iryo shoramari, uyu munsi hano mu bubiko hakaba hicaye hafi miliyali 1 na 200. Bingana n’udupfukamunwa miliyali 3 uzikubye n’amafaranga 400 tugurisha, ubwo ni miliyali 1.2 z’abo bashoramari batabaye igihe byari ngombwa…”
    Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bemeza ko mu mpamvu zituma udupfukamunwa bakora tutabona isoko uko bikwiye ari uko nta ngamba zifatika zijyanye no gukumira ututubahirije ubuziranenge ducuruzwa ku biciro bito ugereranije n’utubwubahirije.
    Hitimana Saidi ati “Ikibazo cya mbere ni uko udupfukamunwa dukora hanze aha hari abandi badukora kandi mu buryo butemewe, ikindi ni uko hari udupfukamunwa abantu bamaranye igihe baguze kuva covid-19 igitangira bakaba bakitwambaye kugeza uyu munsi…”
    Aba bacuruzi basaba leta n’izindi nzego z’abikorera gufatanya nabo gushakira isoko utu tupfukamunwa kuko bazi neza ko dukenewe mu gihugu mu gihe ibikorwa bigenda bifungura kandi hanakomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19.
    Sam Kamugisha ushinzwe inganda muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda, yabwiye RBA ko hari ibiganiro by’inzego zitandukanye bigamje gushakira iki kibazo muti.
    Yagize ati “Nibyo hari udupfukamunwa turenga miliyoni 2.5 twabuze isoko nkuko byari biteganyijwe, ariko kuwa kabiri hari inama yahuje inzego zitandukanye ngo zirebere hamwe uko utu dupfukamunwa twagezwa hirya no hino ku muturage byibura kugeza ku rwego rw’umurenge, ibyo PSF na MINALOC nibo bazabikora. Ariko habayeho no gushishikariza izi nganda kugabanya gukora twinshi kuko ubusabe cyangwa ubushake bw’abaturage mu kutugura biri hasi, ahubwo bagatangira no gukora ibindi kuko basaga n’ababishyize ku ruhande. Tubasaba rero kudukora ariko babifatanya n’ibindi. Ikindi dukora ni no kureba uburyo twarebera no ku masoko yo hanze nko muri DRC n’ahandi ariko tuzabyiga neza turebe uko byakorwa…
    Izi nganda zatangiye gukora udupfukamurwa mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ubwo leta yari yasabye ba nyiri nganda gukora udupfukamunwa duhagije mu rwego rwo gufasha abaturage kutubona ku giciro kiboroheye kandi bizeye ubuziranenge bwatwo.
    Inkuru ya RBA

    Source : Umuryango.com



  • Kinazi factory warns customers against bad quality cassava flour

    As the world was celebrating the World Food Safety Day, under the theme “Food safety, everyone’s business”, it was noted that food safety is a shared responsibility between governments, producers and consumers; everybody has a role to play from farm to table to ensure the food we consume is safe and will not cause harm to our health.

    The World Health Organization (WHO) stated that Lack of adequate food hygiene can lead to foodborne diseases and death of the consumer; children being the most vulnerable to these diseases, whereby per year numbers about 125 thousand children death.

    KCP Ltd has been working in Ruhango district, the Southern province, for now eight years and distributes its products throughout the whole country.

    Mbabazi Christian, the Chief Executive Officer of KCP Ltd in an interview with IGIHE, said that the company is on a good track, receiving raw products from farmers from five different districts in the Southern Province, with branches in the eastern province in Bugesera district and there two have started working in partnership with farmers in the area.

    “We have the capacity to receive about 120 tons of raw product from farmers per day. We have expanded from the Southern to the Eastern province and are encouraging every area of the country to have cassava plantations and become our suppliers. The factory work at only 35% of its installed capacity.”

    How is the quality?

    While talking about the quality, Mbabazi said that the government has greatly contributed in bringing quality product, among which was the introduction the Rwanda Standard Board (RSB) that has played a great role in providing internationally recognized and customer suited standardization services.

    “The RSB and other companies work in partnership with the Ministry of Trade and Industry; they can penalize you if you are ever found selling product that are not up to the quality standard.” He said

    “There are many other companies that are working in cassava flour processing. But Kinazi remains the market giants.”

    There is a risk exposition to people consuming bad quality products
    Mbabazi said that people should be more careful as they purchase their flour; they need to see if their products are certified by the RSB.

    “We do what we have to do as a company nationwide, this starts from the factory; we have a team that examines each of our products before distribution to make sure that they are all up to the quality standard. We ask of the people that consume our products to be aware because if they are not careful they might easily consume bad quality products that can have bad consequences on their health.”

    Though they have not been identified yet, there are people abroad who are said to be selling Kinazi cassava flour but have it repackaged as their own product and sell at a very high price.

    KCP Ltd Quality controller, Viateur Ngabonzima said that the company has standards by which they examine the cleanness of their productions starting for the staff member, to the machines used in processing among other things.

    “Kinazi cassava flour has been certified by the RSB. It was also accredited by the U.S. Food and Drug Administration, thus has been allowed on the US market,” he said.

    The Kinazi factory currently has a market in Rwanda and on the European continent; exports are at more than 40%, where they plan to expand to the United States because there is a large market.

    The company says that its flour is not only made of bread but also can be mixed with other flour and made into Cake, Capati, Pizza among others.

    The company has standards by which they examine the cleanness of their productions starting for the staff member, to the machines used in processing among other things.

    “We have the capacity to receive about 120 tons of raw product from farmers per day.”-Mbabazi Christian

    The company says that its flour is not only made of bread but also can be mixed with other flour and made into Cake, Capati, Pizza among others.

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/kinazi-factory-warns-customers-against-bad-quality-cassava-flour

  • Gisagara: Umugore uherutse gukubitwa n’umugabo we yasuwe n’abayobozi baramuhumuriza, amaze iminsi atotezwa

    Ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2020, nibwo biturutse ku mashusho yari yafashwe ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi ubwo iki cyaha cyabaga hamenyekanye amakuru avuga ko Munyaneza yakubise umugore we.

    Inzego z’ibanze, n’iz’umutekano zahise zikurikirana iki kibazo uyu mugabo atabwa muri yombi. Nyuma y’aho uyu mugore yasabye ko umugabo we yafungurwa biturutse ku itotezwa akorerwa n’abo mu muryango w’umugabo we dore ko ngo banamubwiye ko atemerewe kugira igikorwa na kimwe akorera mu masambu y’urugo rwe ndetse ko atemerewe gusarura imyaka yahinganye n’umugabo we.

    Kuri wa Gatandatu uyu mugore yasuwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere ka Gisagara baramuhumuriza.

    Abayobozi bamusuye bamuhaye kawunga, umuceri, ibitege, n’amavuta mu rwego rwo kumuhumuriza no kumusaba gushikama mu gihe ubutabera buri gukora akazi kabwo.

    Muri buri murenge hatoranyijwe umudugudu wa Mutimawurugo kugira ngo uwo mudugudu ube ntangarugero. Mu midugudu yatoranyijwe harimo n’uwo uyu mugore n’umugabo we batuyemo wa Kibilizi, mu kagari ka Kimana.

    Tumusifu Jérome, uyobora umurenge wa Musha yabwiye UKWEZI ko impamvu nyamukuru yatumye basura uyu mugore ari ukuhumuriza no kumwongerera akanyabugabo muri iyi minsi umugabo ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

    Ati “Twasanze nta kibazo, usibye kumwongera morale ni nayo mpamvu twamusuye, urumva mbere bakoraga ari babiri, batunga urugo rwabo, ubu biramusaba ko ari ukuboko kumwe, twamusuye kugira ngo tumubwire ko kuba umugabo we adahari, ubuzima butahagaze dore ko hari hatangiye kuvugwa ko ariho asaba ngo bamufungure bakomeze gukorana”.

    Gitifu Tumusifu avuga ko mu mpamvu zaba zateraga uyu mugore gusaba ko umugabo we yarekurwa harimo kwibaza uko imibere ye n’abana izamera atari kumwe n’umugabo.

    Mu butumwa abayobozi bahaye uyu mugore harimo kumushishikariza kudahishira ihohoterwa ryo mu rugo.

    Muri iki gikorwa cyo gufasha ba mutimawurugo ntabwo hafashijwe uyu mugore wahohotewe n’umugabo we gusa ahubwo hari n’undi mugore baturanye wahawe ubufasha nk’ubu.

    Tumusifu akomeza avuga ko uyu mugore wakubiswe n’umugabo we bamubwiye ko nubwo yahohotewe ari mu gihugu gifite amategeko, bamusaba gutegereza ubutabera bugakora akazi kabwo.

    Uyu mugore yabwiye UKWEZI ko abo mu muryango w’umugabo we bamaze igihe bamutoteza bamubwira ko atagomba kujya mu murima w’umugabo we ndetse ko n’ahari igitoki atemerewe kugica.

    Ati “Murumuna we duturanye ni ukurara antuka bugacya, ngo namufungishirije mwene nyina. Nkamwihorera simusubiza ndaceceka”.

    Abayobozi basuye uyu muturage barimo inama y’igihugu y’abagore CNF, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibere y’abaturage mu karere ka Gisagara Gasengayire Clemence, Uhagarariye umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge hamwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha Tumusifu Jérome.

    Uyu mugore avuga ko aba bayobozi bamusuye basize babwiye abayobozi bamwegereye ko bagomba kumuba hafi bagakurikiranira umutekano we.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Umugore-uherutse-gukubitwa-n-umugabo-we-yasuwe-n-abayobozi-baramuhumuriza-amaze-iminsi-atotezwa

  • Uko byagenze kugira ngo Haji n’abakozi be 29 bashyirwe mu kato

    Kwa Haji ni hamwe mu hantu hazwi cyane ku muhanda Kigali- Huye, ni mu murenge wa Busasama mu karere ka Nyanza. Iminsi ibaye ibiri kwa Haji bafunzwe. Aya makuru yemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme.

    Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr NSANZIMANA Sabin yabwiye Igihe ko impamvu ari uko hari umushoferi wahahagaze nyuma bikaza kugaragara ko uwo mushoferi yari afite ubwandu bwa covid-19.

    Hakizimana Said yavuze ko we n’abakozi 29 bari mu kato mu ishuri rya Ecole de Sciences de Nyanza, ngo amakuru bafite ni uko ngo hari umuntu wo mu karere ka Rusizi wanduye covid-19 wavuze ko yariye kwa Haji.

    Dr Nsanzimana Sabin avuga ko uwo mushoferi ari umwe mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka.

    Umwe mu batuye mu karere ka Nyanza, ejo yabwiye UKWEZI ko yageze kwa Haji asanga batari gutanga serivise ahubwo hari abantu bambaye bikwije bari gutera umuti mu nzu Haji Entreprise ikoreramo.

    Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 431 banduye Coronavirus, mu gihe babiri aribo bamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezo naho 283 bakaba barakize. Mu banduye bose, umubare munini ni abagabo kuko bihariye 81.44% bingana n’abantu 351.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Uko-byagenze-kugira-ngo-Haji-n-abakozi-be-29-bashyirwe-mu-kato

  • Kayonza: Yamenye ko uwo biteguraga kurushinga yarogowe n’undi ahita yiyahura

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2020, mu Mudugudu wa Rebezo mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

    Uwihoreye n’uwo mukobwa bari barashimanye ndetse yari yaranamweretse ababyeyi baramushima isezerano ryabo ritinzwa na covid-19.

    Mutuyimana Pauline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama aganira na UKWEZI yavuze ko ejo ku wa Gatandatu uyu musore yateze ubwato ageze hagati mu kiyaga cya Rwikwavu abwira abasare ko agiye kwiyahura. ahita asimbuka agwamo.

    Yagize ati “Kugeza ubu umurambo turacyawushakisha ntabwo turawubona. Mbere y’uko asimbukira mu mazi yabwiye abasare ko impamvu imuteye kwiyahura ari uko yamenye ko umukobwa biteguraga kubana yasanze undi mugabo bakabana”.

    Gitifu avuga ko uyu musore n’uyu mukobwa nta butumire bari baratanze. Uyu musore n’umukobwa wamubenze agasanga undi mugabo bakibanira bombi ni abahinzi.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kayonza-Yamenye-ko-uwo-biteguraga-kurushinga-yarogowe-n-undi-ahita-yiyahura

  • Abepiskopi Gatolika mu Burundi bababajwe n’ababitiranya n’Ishyaka/Umutwe wa Politiki

    Inama y’Abepiskopi b’i Burundi itangaza ko ibabajwe n’uko hari bamwe bashaka kuyitiranya n’umutwe wa Politiki biturutse ku gikorwa bakoze mu matora aheruka nk’indorerezi, aho banagaragaje ibyo bayanenze.

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umukuru w’iyo nama, Musenyeri Joachim Ntahondereye aho agaragaza ukuri ku ruhare rwayo muri ayo matora aheruka muri iki Gihugu.

    Iyi nama y’Abepiskopi, igagaraza ko itishimiye uburyo Urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga muri iki gihugu rwavuze ibyo bayishyikirije” Nk’uko yaba yaritwaye ku byerekeye amatora”.

    Ku wa 04 Kamena 2020, Uru rukiko nibwo rwatangaje ibyavuye mu matora yo ku wa 20 Gicurasi 2020, aho rwanavuze ko utunenge twashikirijwe n’inama y’abepiskopi b’i Burundi, cyo kimwe n’ibirego byatanzwe n’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi nta shingiro bifite.

    Muri iri tangazo, musenyeri Joachim Ntahondereye ukuriye inama y’abepiskopi mu Burundi amenyesha ko itigeze itanga ikirego mu rukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko Nshinga.

    Ati: “Ico yakoze kwabaye ukugira ico ishikirije icese ku vyerekeye igikorwa c’uburorerezi yari yaronkeye uruhusha”.

    Abasenyeri b’ i Burundi bavuga ko nta mpamvu n’imwe yari ihari y’uko bitwara/barega ngo kuko uruhare rwabo muri ayo matora cyari igikorwa cy’umurorerezi kandi bakagendera ku ngingo ngengamyitwarire y’indorerezi z’amatora.

    Akomeza avuga ko igikorwa cy’indorerezi kwari ukwandika no kugaragaza inenge z’ibyabaye yiboneye n’amaso yiwe gusa. Musenyeri Ntahondereye ati: “Turababajwe n’uko Inama y’abepiskopi yafashwe mu buryo butumvikana nk’uko yoba yaritwaye, ivyo navyo bigatera agapfungu mu mitima y’abantu.Turanse ko twitiranywa n’umugambwe canke n’umuntu uwo ari we wese yahiganywe mu matora”.

    Inama nkuru y’abepiskopi b’i Burundi, CECAB, yohereje indorerezi zayo zirenga 2,700 mu makomine yose, aho bashoboye kujya mu tuzu tw’amatora bahisemo, nk’uko babivuga mw’itangazo ryabo ryo ku wa 26 Gicurasi 2020, iminsi ine inyuma y’ayo matora.

    Muri iryo tangazo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bari bamenyesheje ko ayo matora yabayemo utunenge twari gushobora gutuma ibyari gutangazwa ko byayavuyemo bishobora kutizerwa.

    Inyuma y’iryo tangazo, hari bamwe babonye ko Kiliziya Gatorika mu Burundi itari yishimiye ibyari byaraye bitangajwe na Komosiyo y’Igihugu ishinzwe amatora-CENI ko ari byo byavuye mu matora.

    Hagati aho, inyuma y’aho Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi atangarijwe burundu n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga ko ari we watsinze ayo matora, iyo nama y’abepiskopi yaramushimiye mu itangazo ryayo ryo ku wa 05 Kamena 2020, inamusaba kuba “umukuru w’igihugu wa bose“.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/abepiskopi-gatolika-mu-burundi-bababajwe-nababitiranya-nishyaka-umutwe-wa-politiki/

  • Rusizi: Umurambo w’umugore wazindutse ajya guca inshuro watoraguwe mu mugezi wa Rubyiro

    Uyu murambo watoraguwe mu kagari ka Pera, Umudugudu wa Buhanga saa moya za mu gitondo.

    Umugezi wa Rubyiro unyura mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi, irimo Bugarama, Gikundamvura, na Nyakabuye.

    Ubuyobozi bukimenya aya makuru bwihutiye kugerayo bubaza abaturage, babanza kuyoberwa uyu mugore ariko ku bw’amahirwe baje kumenya ko ari umugore wo mu murenge wa Muganza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Ntivuguruzwa Gervais aganira na UKWEZI yavuze ko basanze uyu murambo ari uwa Niyonshuti Adèle.

    Ati “Icyo twakoze kwari ukumenyekanisha ko hari umurambo dutoraguye kandi twamenyekanishije amakuru mbere y’uko dufata icyemezo cyo kumushingura nk’umurambo twari dutoraguye. Ubu twawohereza ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma”.

    Ngirabatware James, uyobora umurenge Muganza aho uyu mugore Niyonshuti Adèle akomoka yabwiye UKWEZI ko amakuru bahawe n’abana be ari uko yari yazindutse ajya guca inshuro.

    Ati “Ntabwo yabuze kera yabyutse mu gitondo agiye guca inshuro kuko aribyo byari bimutunze, yagiye mu gitondo rero abana be nibo babiduhamirije kuko yabanaga n’abana be mu nzu, umwana we mukuru afite imyaka 15 yatubwiye ko yagiye nka saa kumi n’igice z’igitondo”.

    Uyu mugore yari afite abana batatu ariko nta mugabo afite yibanaga. Yitabye Imana afite imyaka 38. Ntabwo haramenyekana icyateye urupfu rwe ariko harakekwa kurohama.

    Ngirabatware ati “Kubera ko umurambo we wasanzwe mu mugezi wa Rubyiro, ntitwahamya ngo icyamwishe ni amazi kubera ko umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe abaganga nibo bahamya icyamwishe ariko twe dutekereza ko ashobora kuba yaguye mu mazi”.

    Uyu mugezi wa Rubyiro ni umugezi munini, abawuzi bahamya ko amazi yawo ashobora kwica umuntu gusa ngo ntabwo byari bimenyerewe ko uyu mugezi wica umuntu mu gihe kitari icy’imvura.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rusizi-Umurambo-w-umugore-wazindutse-ajya-guca-inshuro-watoraguwe-mu-mugezi-wa-Rubyiro

  • Shaddy Boo, yabaye Chief Shaddy Boo ibiryo yatekeraga Meddy Saleh agiye kubitekera buri wese

    Ati “Ikintu ngomba kuvuga ku bijyanye na business yanjye ubu ng’ubu ndi umutetsi nabaye chief Shaddy Boo, Love on the Plate, man ni ibintu mba nashyizemo urukundo rwanjye nk’umugore wo mu rugo, nabitekeraga Meddy nubwo yanshize iruhande rw’umuryango ariko yarabikundaga”.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, yavuze ko abana bamufata nk’umubyeyi wo kwigiraho, gusa ngo ntabwo yabifuriza kubaho uko abayeho, kuko ngo we ari gushaka amafaranga kandi bo bazaba bayafite.

    Shaddy Boo niwe mugore wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kuri instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 715.
    Ati “Kuba umusitari nta kintu winjiza nta kintu biba bimaze. Bitewe n’ukuntu muhora mumvuga, bitewe n’ukuntu ninjiza bituma numva ndi umusitari”.

    Shaddy Boo avuga ko mu bagore b’abanyapolitiki mu Rwanda uwo akunda cyane ari Claire Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere, ati “Azi ubwenge”.

    Uyu mugore yavuze ko umugabo we Meddy Saleh batangiye kubana akunda ibiryo yatetse ku buryo yirukanaga abakozi kugira gusa umugore we amutekere ariko ngo nyuma byaje guhinduka akabona ntabwo Meddy Saleh yishimiye ibiryo yatetse nk’uko we aba abishaka.

    Mu buzima ngo ikintu kimubabaza, kikamutera ubwoba ni ukuba umuntu akunda yamwaka ikintu ntakimubonere, umwana akamusaba umugati adafite ubushobozi bwo kuwubona.

    Ati “Niyo mpamvu yinjiye muri bizinesi yo guteka nahisemo kuba umukwikwi, kugira ngo mpe abakunzi banjye icyo bankeneyeho”.

    Uyu mugore uvuga ko kuva akiri umwana yakundaga guteka, ndetse ngo muri iyi minsi ntiyitaye ku nzara ze ahubwo ngo aremera akajya mu gikoni agakatagura ibyo guteka kugira ngo abonere abakiriya amafunguro.
    Shaddy Boo ni umubyeyi w’abana babiri ndetse yigeze no gushakana na Meddy Saleh baza gutandukana. Avuga ko nubwo batandukanye uyu mugabo akimufasha muri byinshi birimo kumukundira abana gusa ngo ubu ni inshuti zisanzwe.

    Avuga kandi ko yiteguye kuzongera gushaka umugabo, ati “Ndi umugore ngira besoin, ntabwo ndi umubikira”.

    Akomeza avuga ko ikijyanye no gushaka amafaranga ari kukitaho, ngo ahubwo akeneye umugabo w’umutima, ati “Nkeneye umugabo unkunda akankundwakaza”.

    Mbabazi Shadia avuga ko umuntu afata nk’ikitegererezo ku Isi ari Rihanna(umuhanzikazi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika), kuko ngo yatangiye afite abantu bamuca intege ariko yaje kugera ahantu heza kandi abantu baramushyigikira, ati “Nanjye bazanshigikira kandi nzaba successful”.

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Shaddy-Boo-yabaye-Chief-Shaddy-Boo-ibiryo-yatekeraga-Meddy-Saleh-agiye-kubitekera-buri-wese

  • U Rwanda rweretse u Burundi ubushake bwo kuzahura umubano nyuma y’itorwa rya Perezida mushya

    Hashize imyaka itanu umubano w’u Rwanda n’u Burundi ujemo agatotsi kagabanyije ubuhahirane n’urujya n’uruza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ndetse ibihugu byombi bitangira gushinjanya ko kimwe gihungabanya umutekano w’ikindi.

    Tariki 20 Gicurasi 2020 nibwo mu Burundi habaye amatora ya Perezida intsinze yegukanwa na Gen.Maj. Evariste Ndayishimiye ukomoka mu ishyaka CNDD-FDD. Ishyaka CNDD-FDD niryo shyaka rya Perezida ucyuye igihe Pierre Nkurunziza, kuri ushimirwa ko yemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro, ikintu kiba hake muri Afurika.

    Ibaruwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi igira iti “Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda irashaka gushimira Perezida watowe General Major Ndayishimiye kandi ifashe uyu mwanya ngo igaragaze ubushake bwo kuzahura umubano w’amateka y’ibi bihugu by’ibivandimwe”.

    Muri iyi baruwa guverinoma y’u Rwanda yifurije abaturage b’u Burundi ubuzima buzira umuze, amahoro n’uburumbuke by’umwihariko muri iki gihe kitoroshye cya covid-19.

    Perezida mushya w’ u Burundi mu ijambo yagejeje ku banyagihugu yabasezeranyije kuzazamurira rimwe inzego zose.

    Ubuhahirane bw’u Burundi n’u Rwanda ahanini bwari bushingiye ku mamesa,imbuto, n’indagara byavaga mu Burundi bijya mu Rwanda, hanyuma ababishoye bagahahira mu Rwanda ibintu bitandukanye bigatuma abacuruzi by’umwihariko abo mu ntara y’amagepfo y’u Rwanda babona icyashara kinshi.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/article/U-Rwanda-rweretse-u-Burundi-ubushake-bwo-kuzahura-umubano-nyuma-y-itorwa-rya-Perezida-mushya