Blog
-
B&B FM Umwezi, Radiyo nshya mu Rwanda izavuga siporo ku kigero cya 80%
Kuva mu 2004, mu Rwanda habaye impinduramatwara mu itangazamakuru yatumye havuka radiyo nyinshi zigenga, televiziyo ndetse n’itangazamakuru rikorera kuri internet, bifasha abaturage kubona amahitamo menshi dore ko kuva mu 1961 bari bazi Radiyo Rwanda gusa. -
Hashyizweho amabwiriza agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero utagomba kurenza isaha #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje amabwiriza mashya agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus arimo ko gahunda y’abazasezerana igomba kumenyeshwa inzego z’ibanze habura iminsi ibiri mu gihe igikorwa nyirizina kitagomba kurenza isaha imwe. -
Police FC yatandukanye n’umukinnyi wa 2, yongerera amasezerano abandi 3 #rwanda #RwOT

Nyuma y’uko ikipe ya Police FC itandukanye na rutahizamu Songa Isaie, iyi kipe yanatandukanye n’umukinnyi Kubwimana Cedric bakunze kwita Jay Polly.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo ikipe Police FC yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wa yo, Songa Isaie, kuri iyi nshuro yamaze no kurekura Kubwimana Cedric.
Uyu musore usatira anyuze ku mpande wari usoje umwaka umwe mu myaka 2 yari yayisinyiye, yandikiye Police FC ayisaba ko basesa amasezerano, iyi kipe na yo ikaba yamurekuye ngo ajye gushakira ahandi.
Uretse uyu musore batandukanye, amakuru avuga ko iyi kipe yamaze kongera amasezerano abakinnyi 3, rutahizamu Iyabivuze Ose, Uwimabazi Jean Paul na Usabimana Olivier aho buri umwe yongereye imyaka 2.
Kubwimana Cedric yatandukanye na Police Fc
Uwimbabazi Jean Paul yongereye amasezerano muri Police Fc
Usabimana Olivier na we yongereye amasezerano y’imyaka 2
Rutahizamu Iyabivuze Ose yongereye amasezerano y’imyaka 2 -
Ijambo rya Mwishywa wa Adebayor wamaze gusinyira Rayon Sports #rwanda #RwOT

Nyuma yo gusinyira Rayon Sports, rutahizamu w’umunya-Togo, Alex Nyarko Harlley akaba mwishywa w’umukinnyi wabiciye bigacika muri Afurika, Emmanuel Adebayor yavuze ko yishimiye gusinyira iyi kipe ndetse yizeye ko bazandikana amateka.
Rayon Sports ni imwe mu makipe yari acecetse cyane ku isoko ry’igura, aho bamwe mu bakunzi ba yo bari barihebye bitewe n’uko buri gihe bumvaga yasinyishije abana gusa.
Ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu musore watakiye Las Vegas Lights FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi kipe batandukanye muri 2018.
Nyuma yo gusinyira iyi kipe, abinyujije mu mashusho yohereje yagize ati“muraho bafana ba Rayon Sports, nishimiye kubasinyira, tuzabonane umwaka utaha w’imikino, reka twandikire amateka hamwe, murabeho.”
Alex Nyarko Harlley w’imyaka 27 wasinye imyaka 2 muri Rayon Sports, ubu yakinaga mu cyiciro cya 4 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yakiniraga ikipe yitwa Georgia Revolution FC
Yakinaga muri Georgia Revolution FC mu cyiciro cya 4 muri USA
Yasinyiye Rayon Sportssource http://isimbi.rw/siporo/article/ijambo-rya-mwishywa-wa-adebayor-wamaze-gusinyira-rayon-sports
-
Hashyizweho amabwiriza agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero utagomba kurenza isaha
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje amabwiriza mashya agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus arimo ko gahunda y’abazasezerana igomba kumenyeshwa inzego z’ibanze habura iminsi ibiri mu gihe igikorwa nyirizina kitagomba kurenza isaha imwe. -
Nziza Theos Dubai yasohoye indirimbo yise ‘Amahoro’ yibutsa ko Ijambo ry’Imana ari inkomezi – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Nkurunziza Theoneste ukoresha akazina ka ‘Nziza Theos Dubai’ mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yise ‘Amahoro’ ikomeje gusana imitima ya benshi mu butumwa bwigisha abantu ko amahoro yo mu mutima ava ku Mana. -
Perezida Vladimir Putin afite icyuma iwe mu rugo cyica microbe anyuzamo abamusuye ngo batamwanduza Coronavirus – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Abashyitsi bahura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin babanza kunyura mu cyuma kigenda kibatera imiti yica microbe kugira ngo batamwanduza coronavirus. -
Facebook Yabujije Kwiyamamaza kwa Trump Kwamagana Ihohoterwa rya Antifa #RwOT #Rwanda
Iri tangazo, ubu ryakuweho na Facebook, ryamaganye Antifa, uzwiho ibikorwa by’iterabwoba mu ngo n’ihohoterwa rya politiki. Mu gihe cy’imyivumbagatanyo ya George Floyd, umushinjacyaha mukuru William Barr yavuze ko ibikorwa bya Antifa ari iterabwoba mu ngo, kandi Perezida Trump yemeje kandi ko ashaka kwita Antifa umutwe w’iterabwoba mu ngo.
-
Amashimwe ni yose kuri Cyemayire warokotse iyicarubozo rikomeye muri Uganda ubu watangiye kwiyubaka #rwanda #RwOT
Hashize imyaka ibiri Emanuel Cyemayire – umwe mu banyarwanda bakorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda – abashije kurihonoka akagera mu gihugu cye. Ubu akomeje urugendo rwo kwiyubaka ahereye ku busa, nyamara yari afite imitungo i Mbarara.Source : igihe

