Blog

  • Batandatu begukanye ikamba rya Miss Rwanda bashinze umuryango ugamije kurwanya ibibazo birimo ibiyobyabwenge mu rubyiruko #rwanda #RwOT

    Abakobwa batandatu begukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, bihurije hamwe bashinga umuryango bise “Nyampinga Foundation” ugamije gukora ibikorwa biteza imbere igihugu birimo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya inda zitateguwe mu bangavu n’ibindi.
    Source : igihe
  • Imbuto, imboga n’ibindi bicuruzwa byo mu Isoko rya Kimironko byatangiye gucururizwa ku internet #rwanda #RwOT

    Iterambere ry’ikoranabuhanga ryoroheje ubuzima. Kuri ubu riri kwifashishwa mu ngeri zitandukanye z’imibereho, aho umuntu ashobora kubonera nyinshi muri serivisi yifuza atavuye mu rugo rwe.
    Source : igihe.com
  • Guhera kuwa 16 Kamena 2020, Gushyingirwa mu rusengero biremewe. #rwanda #RwOT

    By Ubwanditsi

    Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “ si byiza ko uyu muntu aba wenyine, Reka muremere umufasha umukwiriye”(Itangiriro2:18) Uyu ni umwe mu mirongo yo muri Bibiliya ikunze kwifashishwa n’Abapasitori mu muhango wo gushyingira utari uherutse gukorwa. Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuri iyi tariki iyobowe n’umukuru w’igihugu Paul kagame, yemeje ko kuva kuwa 16/6/2020 gushyingirwa mu rusengero byemewe.
    Ku itariki ya 13 Werurwe nibwo umurwayi wambere wanduye COVID19 yagaragaye mu Rwanda. Guhera ubwo ingamba zitandukanye zahise zifatwa, zirimo gufunga insengero. Birumvikana ko ibikorwa n’imihango inyuranye ibera mu nsengero byahise bihagarara. Uko icyorezo cyagiye kigabanuka mu gihugu Niko kandi hagiye hakomorwa ibikorwa bimwe nabimwe gusa insengero zo zigakomeza gufungwa.
    Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 16 Kamena iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Hafashwe ingamba nshya mu rwego rwo gukomeza kwirinda Covid-19. Muri izi ngamba hemejwe ko gusezeranya abageni munsengero byemewe ariko umubare nturenge abantu 30. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikazatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.
    Hatanzwe icyizere ko nyuma y’iminsi 15, insengero zishobora gufungurwa:
    Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize Ihuriro ry’ amadini n’amatorero mu mu Rwanda, RIC, ryandikiye Urwego rw’Imiyoborere (RGB), ryerekanazimwe mu ngambaryiteguye kubahiriza hirindwa icyorezo cya Coronavirus, mu gihe Leta yaba ibakomoreye bagakomeza ibikorwa byo gusenga.
    Kuwa 28 Gicurasi uyu mwaka, Iri huriro ryandikiye Minisitiri w’ Intebe risaba ko amateraniro yo gusenga n’ibindi bikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere byakoroherezwa kugira ngo nabyo bitangire gukora.
    Tariki 5 Kamena uyu mwaka, habaye inama yahuje abahagariye Guverinoma n’ubuyobozi bwa RIC, yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase. Iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku byifuza bya RIC bijyanye n’ibikorwa byo gusenga muri iki gihe cya Coronavirus.
    RIC yasabwe gutegura no kwerekana ingamba zigaragaza uko biteguye kwirinda Coronavirus mu nsengero, kiliziya n’imisigiti, kugira ngo zisuzumwe n’inzego za Leta.
    Kuri iyo ngingo kandi inama y’abaminisitiri yemeje ko insengero zizakomezagufunga. Abanyamadini bagashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda COVID19, Mu rwego rwo kwitegura kuba insengero za fungurwa mu minsi 15 iri mbere, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.
    Umwanditsi: Daniel Byiringiro
  • Hitezwe ubwirakabiri bw’izuba buzatuma abantu bitegereza ’impeta y’umuriro’ #rwanda #RwOT

    By igihe

    Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bagaragaje ko mu mpera z’iki cyumweru hazaba ubwirakabiri bw’izuba, ku buryo abantu batazaba barireba neza kuko rizaba rikingirijwe n’ukwezi.
  • Kigali: Imodoka ebyiri zahiye zirakongoka #rwanda #RwOT

    By igihe

    Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yafashwe n’inkongi ikongeza ikamyo ya Actross byari kumwe zombi zirashya zirakongoka, zikongeza n’indi kamyo yari iziri iruhande yo ishya ku gice cy’imbere.
  • Bahati Makaca yavuze ku hazaza he muri sinema n’iherezo rya Just Family #rwanda #RwOT

    By UKWEZI

    Bahati kuri ubu uri mu bahagaze neza mu ruganda rwa sinema hano mu Rwanda by’umwihariko binyuze muri filimi akinamo yitwa ‘Mbaya Series’ y’uruhererekane iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.
    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko kuri ubu umuziki asa n’uwawushyize ku ruhande arimo gushyira imbaraga muri filimi ari nayo mpamvu ibijyanye na Just Family yabaye abiteye umugongo kandi yumva bitazanagaruka.
    Uyu musore avuga ko urugendo rwe muri sinema rutangira mu 2012, ubwo yajyaga muri Kenya kwiga ibijyanye no kwandika no kuyobora filimi.
    Ubwo yagarukaga mu Rwanda yanditse izirimo Kaliza, Ruzagayura ndetse n’izindi zitandukanye ariko nyuma yaje kubivamo akomeza umuziki mu itsinda rye.
    Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Bahati yatangiye umushinga wa filimi nshya y’uruhererekane itambuka kuri YouTube.
    Iyi filimi yatangiye gutambuka ku rukuta rwa YouTube rwa ‘Umuhanzi TV’ mu Ugushyingo 2019, iri mu zimaze kwigarurira imitima ya benshi, ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku bagabo bananirwa kubaka ingo zabo kubera imico y’ubushurashuzi.
    Yagize ati “Ni inkuru y’urukundo y’uruhererekane izagenda ikura ariko muri rusange inkuru ishingiye ku mugabo wubatse ariko uca inyuma umugore we. Ibi ni ibintu bibaho cyane mu Muryango Nyarwanda ariko icyo tuba tugamije ni ugutanga ubutumwa bwigisha abantu kubaka kuko muri iyi minsi ingo zabaya ikibazo.”
    Yakomeje agira ati “Twashatse inkuru yagaragaza ni iki gituma ingo zisenyuka? Ntabwo tugamije ko umugore yahukana ahubwo ni ukwigisha icyatuma yihangana kuko kwahukana ntabwo aricyo gisubizo.
    Bahati avuga ko inzozi afite ari izo kwandika cyangwa gukora filimi ikandika amateka yo kugurwa na Netflix cyangwa ibindi bigo bikomeye bigura filimi ku Isi.
    Ni ibintu avuga ko ubushobozi bukiri imbogamizi ariko akomeje gukora cyane kugira ngo azabigereho.
    Yakomeje agira ati “Mfite intego kandi ndanabishoboye kuko nize kwandika filimi ku rwego mpuzamahanga ariko ntabwo ubushobozi mfite bunyemerera kuyikora. Mfite inzozi zo kwandika cyangwa gukora filimi ikaba iya mbere muri Afurika.”
    Uyu muhanzi yavuze ko ibijyanye n’umuziki ateganya kuwukora mu bundi buryo ariko ibijyanye na Just Family byo byarangiye ndetse idateganya kongera kubaho.
    Video:Kubananeza Willy Evode

    Source : ukwezi.rw
  • Dr Habyarimana wigisha muri Kamunuza y’u Rwanda yashyize hanze indirimbo itabariza abari mu kaga #rwanda #RwOT

    By UKWEZI

    Indirimbo ‘Mana tabara’ ya Dr Habyarimana Deogratias, yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2020.
    Dr Habyarimana ubusanzwe ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi Kaminuza zo mu Rwanda no mu mahanga. Ibintu avanga no gukora umuziki cyane ko ari n’Umukristu muri Kiliziya Gatolika.
    Yavuze ko indirimbo ye ‘Mana tabara’ ayikoze muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Korona Virusi (COVID-19), icyorezo cyateje imfu nyinshi, ibintu bikangirika, mbese ubuzima bugahagarara mu nzego zose, Isi ikeneye gutabarwa.
    Indirimbo “MANA TABARA”, ni indirimbo ifatiye kuri Zaburi 16, itanga ubutumwa bw’ihumure kandi igakangurira buri wese kwiringira, gutabaza no gutabariza abari mu kaga ku Mana kuko ariyo buhungiro bwizewe.
    Uyu muhanzi asaba abantu gutabariza abihebye nk’abarwayi, abafunze, abarengana n’abibasiwe n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye.
    Yakomeje avuga ko “Nta wundi watabara abatuye Isi icyo cyorezo n’ingaruka za cyo, usibye Uhoraho wenyine. Niho havuye igitekerezo cyo guhimba Indirimbo itabaza Imana yitwa Mana tabara.”
    Indirimbo ‘Mana tabara’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro ndetse na Aime Pride bombi bakorera muri Universal Record,imaze kwamamara mu gutunganya indirimbo by’umwihariko izo muri Kiliziya Gatolika.
    Dr Habyarimana yize mu Iseminari Nkuru, imyaka itandatu aza kubivamo ajya muri Kaminuza yiga icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu.
    Yakoze mu bigo bya leta bitandukanye ndetse n’ibyigenga ariko kuri ubu ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
    Yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akiri mu mashuri abanza, aho yayoboraga korari y’abana yaririmbaga Misa z’abanyeshuri, muri paruwasi ya Nkanka muri Diyosezi ya Cyangugu.
    Dr Habyarimana kandi yakomereje umuziki Mu mashuri yisumbuye, aho yayoboraga Korari z’abanyeshuri muri GS St Joseph Nyamasheke.
    Ni umwarimu w’umuziki aho yigishije umuziki mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi na Nyakabanda.
    Yanigishije mu Isaminari nto ya St Aloys ya Diyosezi ya Cyangugu no mu makorari atandukanya mu maparuwasi ya Diyosezi ya Cyangugu, niho natangiye no guhimba indirimbo zitandukanye.
    Uyu muhanzi amaze guhimba indirimbo zigera ku 100, harimo 25 zasohotse Ku ma CD, n’izindi mu bitabo bya Nyakibanda, no ku mpapuro zikoreshwa mu makorari. Dr Habyarimana Deo ni umuhanzi akaba n’umwarimu w’umuziki
    Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Mana tabara’
  • Amakuru mashya yerekanye ko umupilote wa Kobe Bryant yari yemeje ko ikirere kimeze neza #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya ku mpanuka ya kajugujugu yaguyemo Kobe Bryant n’abo bari kumwe, yerekanye ko mbere gato y’impanuka umupilote yavuze ko indege irimo kuzamuka kandi mu by’ukuri irimo kumanuka ndetse ko mbere y’uko ihaguruka yavugaga ko ikirere kimeze neza.
    Source : igihe
  • Imirenge itanu ya Rusizi yagumishijwe muri Guma mu Rugo ibindi byumweru bibiri #rwanda #RwOT

    By igihe

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yatangaje ko imirenge itanu yo mu Karere ka Rusizi, yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, igamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, yayigumishijwemo ibindi byumweru bibiri.
  • Nyamagabe: Abatuye ahiciwe abantu babiri bari mu rujijo #rwanda #RwOT

    Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 17 Kamena 2020, abantu bataramenyekana bateze abaturage bo mu tugari twa Mudasomwa na Gahira barabakubita abandi barabakomeretsa.
    Abapfuye barimo umusore w’imyaka 23 wakoraga akazi ko gusunika imizigo ku magare n’umusaza wacuruzaga ingurube.
    Umunyamakuru wa UKWEZI yageze muri aka gace asanga abaturage bahagaze mu matsinda bibaza ku bwicanyi bwakorewe bagenzi babo. Abaturage bafite agahinda batewe n’ibyabaye.
    Polisi y’u Rwanda ivuga ko abakoze ibi ari abanyarugomo bakaba n’abajura igasaba abaturage kwima amatwi ababihuza n’ibitero by’inyeshyamba byigeze kuba muri aka karere.
    Zigirumugabe Vedaste, utuye mu mudugudu wa Kalambo Akagari ka Mudasomwa ni sewabo wa Hanyurwushaka watezwe n’abagizi ba nabi ubwo yari asunikiye igare umugabo wari utwaye ikawa.
    Yavuze ko mu kagari kabo hamaze iminsi haba ubugizi bwa nabi yise amarorerwa. Ati “Mu kagari ka Mudasomwa hamaze iminsi haba ayo marorerwa, bagakubita abantu abandi bakabakomeretsa ariko ntitugire uwo dufata”.
    Uyu musaza avuga ko ubugizi bwa nabi bwaraye bubaye bubaye ku nshuro ya gatatu mu kagari kabo ati “Ku kiraro cya Mudasomwa iri joro byahabaye batemye babiri, umugore n’umugabo”.
    Uyu musore Hanyurwushaka Emmanuel wiciwe mu muhanda ubwo yari asubitse igare, ngo nta mafaranga yagiraga ku buryo amabandi yamutera amushakaho amafaranga. Abaturage bakeka ko abishe uyu musore bari bagambiriye kwambura umugabo bari kumwe ucuruza ikawa.

    Zigirumugabe ati “Twebwe twaketse ko azize uwo mucuruzi wundi bari kumwe”
    Uyu musore Hanyurwushaka yari akiri ingaragu abana na nyina. Abavuga ko nta mafaranga yagiraga babishingira kukuba iyo yasunikiraga umuntu igare yamuhembaga amafaranga 200 cyangwa 300.
    Hafi y’aho Hanyurwushaka yapfiriye niho abaturage basanze uyu mucuruzi w’ikawa yanegekajwe n’aba bagizi ba nabi, ari naho abaturage bahera bavuga ko aba bagizi ba nabi bashobora kuba bamusize akirimo akuka baziko bamwishe.
    Muratankwaya Silas, wabonye umurambo wa Hanyurwushaka avuga ko basanze uryamye hejuru y’igare yacungaga.
    Hanyurwushaka yiciwe mu muhanda uva Gatigita ukomeza Gahira. Ubwo umunyamakuru yageraga mu isantere ya Mushishito yasanze RIB yafunze uyu muhanda ikoresheje imigozi yanditseho crime scene iranga ahabereye icyaha.
    Uretse uyu musore Hanyurwushaka wiciwe mu muhanda asunitse igare, hari n’umusaza wiciwe hafi y’urugo rwe muri metro nkeya uvuye aho uyu musore yiciwe.
    Uyu musaza yitwa Vincent Ndikuryayo, umurambo we wabonetse mu mugezi wa Mushishito. Abawubonye bavuga ko wari ufite igikomere kinini ku ijosi.
    Ndikuryayo yacuruzaga ingurube ari naho abaturage bahera bakeka ko abamwishe bashobora kuba ari amabandi yamushakagaho amafaranga.
    Muratankwaya ati “Ababikora ntabwo tubabona, ntabwo tubona aho bakata, ntabwo tumenya aho baba baturutse, iyo tumenya aho baturutse tuba twakurikiranye tukabafata”.
    Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yavuze ko ibi biri gukorwa n’amabandi aherutse kurekurwa na guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri za kasho kugira ngo hirindwe ko abafunze bashobora kuboneka ufite covid-19 akayikongeza mu bandi.
    Ibi bibaye mu gihe nta cyumweru kirashira mu mudugudu wa Munyege akagari ka Munyege muri uyu murenge naho habaye ubugizi bwa nabi nk’ubu bwakomerekeyemo abantu bane.
    Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Slyvestre yatangarije UKWEZI ko mu bakoze urugomo n’ubwambuzi bwo kuri uyu wa 17 Kamena 2020 ntawe urafatwa.
    Yagize ati “Kugeza ubu ntabarafatwa,abakomerekejwe bane ubu bari kwitabwaho mu bitaro bya Kigeme na CHUB”.
    CIP Twajamahoro yavuze ko ibi bikorwa by’urugomo n’ubwambuzi buri gukorerwa abaturage bo mu murenge wa Uwinkingi ntaho bihuriye n’ibitero by’inyeshyamba byigeze kugabwa muri aka karere. Yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo kandi bakajya batangira amakuru ku gihe.
    Ati “Mbere na mbere turagira ngo dukureho urujijo rw’abantu bashaka guhuza ibi bikorwa by’urugomo n’ubwambuzi n’ibyabaye mu myaka yashize muri kiriya gice kegera ishyamba rya Nyungwe bakabisanisa ntabwo aribyo ntaho bihuriye.
    Abaturage turabahumuriza, tunabasaba ko bakomeza imirimo yabo ibateza imbere,umutekano wabo urahari urarinzwe kandi turabasaba ko batanga amakuru ku muntu cyangwa ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano. Bakirinda ibihuha”.
    Source : ukwezi.rw