Blog
-
Rutanga Eric yerekeje muri Yanga SC nyuma y’ibyumweru bitatu asinyiye Police FC #rwanda #RwOT
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric, waherukaga gusinyira Police FC, yamaze kwerekeza muri Yanga SC yo muri Tanzania ku masezerano y’imyaka ibiri. -
Police FC yaguze umunyezamu mushya, yongerera amasezerano batatu barimo Iyabivuze Osée #rwanda #RwOT
Police FC yamaze gusinyisha umunyezamu mushya, Kwizera Janvier ‘Rihungu’, wakiniraga Bugesera FC mu gihe kandi iyi kipe yongereye amasezerano abakinnyi batatu barimo rutahizamu Iyabivuze Osée.
http://dlvr.it/RYyNn3 -
Inzego z’umutekano muri Uganda zarenze ku byategetswe n’urukiko ku munyarwanda uherutse gushimutwa #rwanda #RwOT
Guverinoma ya Uganda yarenze ku byemejwe n’Urukiko Rukuru muri iki gihugu rwategetse ko umunyarwanda, Elly Tumwine, washimuswe n’inzego z’umutekano muri iki gihugu agezwa imbere y’urukiko nyuma yo kumara igihe afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
http://dlvr.it/RYyNnt -
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomoka mu muryango wa Emmanuel Adebayor #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, nibwo uyu musore ukiri muto yasinyiye gukinira iyi kipe ikunzwe n’abantu benshi mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Alex Nyarko Harlley yari asanzwe akinira Georgia Revolution yerekejemo nyuma yo kuva muri Las Vegas Lights FC (USL club) yo muri Las Vegas.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yagize ati “uraho bakunzi ba Rayon Sports, nishimiye kubasinyira. Tuzabonana mu mwaka utaha w’imikino, dufatanya gukora amateka.”
Alex Nyarko Harlley yari asanzwe akina mu cyiciro cya 4 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yakiniraga ikipe yitwa Georgia Revolution FC.
Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi iyi kipe izaba igenderaho nyuma y’uko abenshi yari ifite bakomeye bamaze kuyivamo berekeza mu makipe atandukanye arimo aya hano mu Rwanda. Alex Nyarko Harlley yasinyiye Rayon Sports, aho agiye kuyikinira imyaka ibiri
http://dlvr.it/RYyNpX -
Vatican yemeje amasezerano ya Kigali yo kurinda akayunguruzo k’izuba
Leta ya Vatican, icyicaro cya Kiliziya Gatolika ku Isi yiyemeje kubahiriza amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu 2016 agamije kurinda akayunguruzo k’izuba. -
B&B FM Umwezi, Radiyo nshya mu Rwanda izavuga siporo ku kigero cya 80%
Kuva mu 2004, mu Rwanda habaye impinduramatwara mu itangazamakuru yatumye havuka radiyo nyinshi zigenga, televiziyo ndetse n’itangazamakuru rikorera kuri internet, bifasha abaturage kubona amahitamo menshi dore ko kuva mu 1961 bari bazi Radiyo Rwanda gusa. -
Musanze: Abatwara abagenzi binubiye guhagarikwa mu kazi kubera kubura imisoro
Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange (Taxi) bo mu karere ka Musanze, barinubira kuba baratangiye guhagarikwa gukora kuko batabonye imisoro y’ukwezi muri ibi bihe bya Coronavirus. -
Australia yikomye igihugu kiyigabaho ibitero by’ikoranabuhanga
Minisitiri w’Intebe wa Australia,Scott Morrison yavuze ko hashize iminsi iki gihugu kigabwaho ibitero by’ikoranabuhanga anihanangiriza igihugu kibiri inyuma ariko ntiyerura ngo avuge icyo ari cyo. -
Nkombo: Kutagira isoko byashyize ihurizo ku mihahire yo muri Guma mu Rugo #rwanda #RwOT
Abatuye ku kirwa cya Nkombo bavuga ko nubwo gahunda ya Guma mu rugo iri kubafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19, yatumye babura uko bagera ku isoko kuko ntaryo bagira ku kirwa cyabo. -
Simba SC ishobora kwegukana Michael Sarpong #rwanda #RwOT
Simba SC iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ya Tanzania ni yo ishobora kwegukana rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, uheruka kwirukanwa na Rayon Sports.source https://igihe.com/imikino/football/article/simba-sc-ishobora-kwegukana-michael-sarpong

