Blog

  • Azongera gukinira Murera mu mwaka wa 2026! Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngaghe umukino we wanyuma muri iyi season yawukinnye afashije ikipe ye kunganya n’Amagaju – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports FC, Umunya-Senegal Fall Ngagne ashobora kumara amezi 9 adakina kubera imvune yagize kuri match y'Amagaju FC, ubwo yagwirwaga n'umuzamu mu minota ya nyuma y'umukino

    Fall Ngaghe niwe uyoboye ba rutahizamu n'ibitego 13 muri shampiyona. Rayon yinjije ibitego 30 harimo 13 bye, ubwo abandi bagabanye 17, akaba atazongera kugaragara mu kibuga muri iyi season y'imikino kubera imvune. Biteganyijwe ko byibura ashobora kuzagaruka mu kwezi kwa 1 kwa 2026.

    Fall Ngagne utazongera gukina muri iyi season yiyongereye kuri Muhire Kevin uyoboye abandi mu gutanga assist, nawe utari gukinira iyi kipe

    Source : https://yegob.rw/azongera-gukinira-murera-mu-mwaka-wa-2026-rutahizamu-wa-rayon-sports-fall-ngaghe-umukino-we-wanyuma-muri-iyi-season-yawukinnye-afashije-ikipe-ye-kunganya-namagaju/

  • RIP Aboubakar! Rutahizamu Aboubakar Lawar wakiniye AS Kigali yitabye Imana ku myaka 29 gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu, Aboubakar Lawar wakiniye AS Kigali yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, aguye mu mpanuka ya moto yabereye i Kampala muri Uganda.

    Lawal yakiniye AS Kigali imyaka ibiri, ayifasha kwegukana ibikombe igikombe kimwe cy'Amahoro.

    Uyu mukinyi w'imyaka 29, yagiye mu ikipe ya Vipers Sport Club yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda, avuye mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali.

    Source : https://yegob.rw/rip-aboubakar-rutahizamu-aboubakar-lawar-wakiniye-as-kigali-yitabye-imana-ku-myaka-29-gusa/

  • Amstel ihishiye udushya twinshi abazitabira Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 17, aho ryatangiye ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare rikazasozwa ku ya 2 Werurwe 2025.

    Amstel iri mu baterankunga bakuru, ni yo ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi, aho muri isiganwa ry'uyu mwaka, Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny Devo Team yabimburiye abandi kwambara uyu mwambaro.

    Ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga ko nk'ibisanzwe buzasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2025 nk'uko byagenze muri enye ziheruka.

    Nk'uko bisanzwe, ahasorezwa agace ku munsi, haba hari ibinyobwa bitandukanye bya Bralirwa by'umwihariko Amstel, bifasha abantu kumanura akavumbi.

    Si ibyo gusa kuko uru ruganda runategura ibitaramo biriherekeza ibizwi nka 'After Party'. Muri uyu mwaka, bizakorerwa i Musanze, Rubavu, Huye ndetse n'i Kigali ku munsi usoza irushanwa.

    Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny Devo Team yabimburiye abandi kwambara umwambaro wa Amstel muri Tour du Rwanda 2025

    Amstel ihemba umukinnyi mwiza w'umunsi

    Kuri iyi nshuro, Amstel yifashishije Miss Muyango na MC Tino bafite izina rikomeye mu myidagaduro

    Abakobwa bajyanwa na Amstel ni bamwe mu bakunze kwishimirwa na benshi muri Tour du Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Amstel-ihishiye-udushya-twinshi-abazitabira-Tour-du-Rwanda-2025

  • Confy yagarutse ku mbogamizi zadindije ibikorwa bye mu mwaka ushize – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko uyu mwaka ateganya ibikorwa bitandukanye bizatuma abakunzi be bamubona kenshi kurusha uko byagenze umwaka ushize.

    Ati 'Umwaka ushize nahuye n'ibibazo birimo n'uburwayi bwanyibasiye, bituma ntagaragara cyane ahantu hari abantu benshi ndetse n'ibihangano biba bike ariko ubu naje nje.'

    Yakomeje avuga ko mu 2024 uretse Extended Play[EP] yashyize hanze yise 'Ability,' nta bihangano byinshi yakoze, ati 'Uyu mwaka bwo ndi gukora ibikorwa byinshi muri studio. Abakunzi banjye bakwiriye kunyitega kandi bakumva ko batazicwa n'irungu.'

    Mu 2024, Confy yari yakomeje kuzahazwa n'uburwayi bw'ibibara (Vitiligo) ndetse yagerageje kwivuza no hanze y'u Rwanda, ubu akavuga ko yorohewe ugereranyije n'uko byari bimeze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/confy-yagarutse-ku-mbogamizi-zadindije-ibikorwa-bye-mu-mwaka-ushize

  • Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi #rwanda #RwOT

    Uwabonye amashagaga abasirikari b'Afrika y'Epfo binjiranye muri Kongo mu Kuboza 2023, ntiyakwemera ko ari bo yabonanye ikimwaro cyinshi, ubwo kuri uyu wa mbere, tariki 24 Gashyantare 2025, binjiraga i Rubavu mu Rwanda bavuye i Goma muri Kongo, aho bari bamaze ukwezi ari imfungwa z'intambara.

    Nyamara ubwo bazaga muri Kongo, umuyobozi wabo yumvikanye mu itangazamakuru, agira ati: 'Tuje guha M23 isomo ry'intambara. Niturangiza kuyitsemba tuzakurikizaho abayiri inyuma mu guteza akajagari'. Aha yavugaga u Rwanda, ashimangira bya binyoma birushinja gufasha M23.

    Abatashye uyu munsi imirizo iri mu maguru, ni abasirikari 194 bakomoka muri Afrika y'Epfo bari baroherejwe kurwanirira Tshisekedi, bakaza gukomerekera ku rugamba ubwo abarwanyi ba M23 bigaruriraga umujyi wa Goma, mu mpera z'ukwezi gushize kwa Mutarama.

    Barimo kandi abagore 2 batwite, byumvikana ko izo nda bazisamiye [ku rugamba]muri Kongo, kuko bari bahamaze amezi 13.

    Nyuma yo gutakamba, M23 yemeye kubareka bagasubira uwabo, ndetse n'uRwanda rubemerera inzira, rwirengagije ko ari abafatanyabikorwa ba FDLR, wa mutwe w'abajenosideri ufite indiri muri Kongo. Amakuru dufite ni uko bahagurutse i Rubavu berekeza i Kigali, aho bagomba gufatira indege ibasubiza muri Afrika y'Epfo.

    Ibi bibaye nyuma y'igihe gito uRwanda rwemeye ko n'imirambo y'abasirikari ba Afrika y'Epfo biciwe ku rugamba muri Kongo, nayo inyuzwa mu Rwanda ijyanwa muri Afrika y'Epfo, ariko yo ikaba yaruririjwe indege muri Uganda.

    Kubera gutinya ikimwaro cyo kunyuza abasirikari bayo mu Rwanda, igihugu birirwa batuka, abategetsi b'Afrika y'Epfo yasabaga ko iyo mirambo, inkomere ndetse n'abandi bafashwe mpiri banyuzwa ku kibuga cy'indege cya Goma, ariko M23 ikigenzura irabahwishuriza. Basabaga kandi ko batahana ibikoresho byabo bya gisirikari, nabyo M23 irabyanga.

    Nubwo bifuzaga gutaha bambaye gisivili ngo batagaragara nk'ingabo zatsinzwe, ibyo nabyo babyangiwe, abanyamakuru bake bashoboye kubabona bakaba bavuga ko batashye bambaye impuzankano zabo za gisirikari.

    Imirambo n'inkomere biratashye, ariko amakuru avuga ko hari abandi bakabakaba 1.000(barimo n'abakomoka muri Tanzaniya na Malawi) bakiri mu maboko ya M23, aho bafungiranye ku kibuga cy'indege cya Goma, ndetse n'ahitwa Mubambiro, hafi y'umuyi wa Goma.

    Ayo makuru avuga ko muri ibyo bigo barimo, banaryamye ku matoni y'amabuye y'agaciro basahuye muri Kongo, bikaba byarabashobeye uko bazayahara, kuko ibyo kuyatahana byo bidashoboka.

    Abasesenguzi barajya impaka ku nyito y'ubutumwa abasirikari b'Afrika y'Epfo, aba Malawi n'aba Tanzaniya boherejwemo muri Kongo. Bamwe basanga ubwo butumwa butakwitirirwa SADC yose, mu gihe ku bihugu 16 bigize uwo muryango w'Afrika y'Amajyepfo, bitatu(3) gusa ari byo byohereje ingabo. Basanga ahubwo byakwitwa amasezerano afifitse abategetsi b'ibyo bihugu 3 bagiranye na Tshisekedi, ku nyungu zabo bwite, nk'uko byagenze hagati ya Tshisekedi na Ndayishimiye nawe waroshye abasirikari b'uBurundi mu ntambara ya Kongo, kubera indonke ze gusa.

    Abaturage bo muri Afrika y'Epfo bababajwe cyane n'igisebo abasirikari babo bahuriye nacyo muri Kongo, ndetse bagasaba ko bahita bacyurwa nta rundi rwitwazo.

    Ni nyuma y'aho Perezida Ramaphosa abeshyeye ko izo ngabo zoherejwe mu butumwa bw'amahoro, ariko ababikurikiraniye hafi bakamunyomoza, berekana ko zijanditse mu mirwano itaranazihiriye.

    Muri Tanzaniya na Malawi ho abategetsi bahisemo kwicecekera nk'aho ntacyaba, kuko batumva uko basobanurira abaturage inyungu bari bafite mu kohereza abana babo gupfira no gusebera muri Kongo.

    The post Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikimwaro-ntikica-ariko-kigira-mubi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikimwaro-ntikica-ariko-kigira-mubi

  • Elon Musk Yihanangirije Abakozi ba Leta Bataragaruka ku Biro. #rwanda #RwOT

    Elon Musk Yihanangirije Abakozi ba Leta Batareagaruka ku Biro

    federal worker

    Elon Musk, umwe mu baherwe bakomeye ku isi, yatangaje ko ashobora guhagarika abakozi ba leta batagarutse ku kazi mu biro muri iki cyumweru. Iyi ni imwe mu mpinduka zikomeye asaba abakozi ba leta, aho ari gukurikiza gahunda yo kugabanya ibikoresha bya leta yashyizweho na Perezida Donald Trump.

    Musk, uzwiho gufata imyanzuro ikomeye mu bigo ayoboye nka Tesla na SpaceX, yongeye gushyira igitutu ku bakozi ba leta, abasaba kugaruka gukorera mu biro aho gukomeza gukorera mu rugo. Yavuze ko abatarubahiriza iri tegeko bashobora guhagarikwa ku kazi.

    Mu gihe cy'icyorezo cya COVID-19, abakozi benshi ba leta bemerewe gukorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo. Gusa, nyuma y'aho icyorezo kigabanukiye, impaka zaravuze ku kuba abakozi bakomeza gukorera mu rugo cyangwa bagaruka ku biro.

    Nubwo iyi gahunda yo gusaba abakozi kugaruka ku kazi yateje impaka, abayishyigikiye bavuga ko izazamura umusaruro, mu gihe abayirwanya bavuga ko itari ngombwa kandi ishyira bamwe mu bakozi mu kaga.

    Bikaba bitegerejwe kureba niba leta izashyira mu bikorwa icyemezo cya Musk cyangwa niba hazabaho kuganira n'abo bireba kugira ngo habeho ubwumvikane hagati y'impande zombi.

    Source : https://kasukumedia.com/elon-musk-yihanangirije-abakozi-ba-leta-batareagaruka-ku-biro/

  • URUPFU RW'UMUSHUMBA MUKURU PAPA FRANSISKO #rwanda #RwOT

    Pope Francis

    N'agahinda kenshi, dutangaje urupfu rw'Umushumba Mukuru, Nyirubutungane Jorge Maria Bergoglio, uzwi nka Papa Fransisko. Yitabye Imana uyu munsi saa 19:39 mu bitaro bya Kaminuza ya Agostino Gemelli biherereye i Roma, asiga isi yatangarije ijambo ry'Imana n'ubutumwa bw'urukundo igihe cyose cy'ubuzima bwe.

    Pope Francis

    Papa Fransisko yari umuyobozi w'itorero Gatolika w'igitangaza, ubuzima bwe bwose yabuhariye umurimo w'Imana, akorana umwete n'urukundo kugira ngo azane amahoro, ubuvandimwe, n'ubutabera mu isi. Kuva yatangira umurimo w'ubusaseridoti kugeza ku nshingano za Supremu Pontifex, yakomeje kurangwa no gukunda abakene, kwita ku batishoboye, no gushishikariza isi gukundana no kwitangira ineza ya bagenzi bacu.

    Mu myaka amaze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko yagaragaye nk'umuyobozi w'impuhwe, uharanira ubumwe, usaba abatuye isi kureka urwango, amacakubiri, n'ivangura, ahubwo bagahurira ku ndangagaciro z'urukundo n'ubworoherane. Yakomeje gushishikariza abayoboke b'idini gatolika n'isi yose gukomeza kwitangira abakene, gutanga imbabazi, no kubabarirana.

    Ubutumwa bwe bwakomeje kuba ikimenyetso cy'ukwizera, ahamagara abantu bose kwiyegurira Imana no kuyikorera mu kuri. Yaharaniye amahoro mu bihugu byibasiwe n'intambara, akomeza kwereka abayobozi b'ibihugu n'abatuye isi ko amahoro aramba ari ayo gushyigikirwa n'urukundo, imbabazi, no kubabarirana.

    Kuva yatorwa nka Papa mu mwaka wa 2013, yagaragaje ubuyobozi bushishikajwe n'umuryango n'ubuvandimwe. Yitaye ku bibazo byugarije isi, arwanya ubusumbane, avuga ku kibazo cy'ihindagurika ry'ikirere, kandi asaba ko abantu bose bagira uruhare mu kubungabunga isi dutuye. Ntiyigeze ananirwa kwereka isi ko igomba kugira umutima wita ku batishoboye n'abafite intege nke.

    Urugendo rwe nk'Umushumba Mukuru rwaranzwe no gukundisha abantu isengesho, kwigisha urukundo rw'Imana, no gukangurira buri wese kugarukira ukuri. Yafashije abakristu benshi kumenya Imana kurushaho, anagaragaza ko Kiliziya ari urugo ruhamagarira abantu bose, hatitawe ku mibereho yabo. Yagaragaje ko Kiliziya igomba kuba iy'impuhwe, yitangira bose, by'umwihariko abababaye n'abari mu nzira y'ubuzima bugoye.

    Nk'umuyobozi mukuru wa Kiliziya, yateje imbere umuco wo kwakira no kwitangira impunzi, ahamagarira amahanga gufungurira amarembo abari mu kaga. Yerekanye ko ukwemera nyako kudahagarara ku mategeko gusa, ahubwo kugomba kurangwa n'urukundo, ukwicisha bugufi no gufasha bagenzi bacu.

    Ubu ngubu, Kiliziya n'isi yose birunamye mu cyubahiro, twibuka ubutumwa bwe, urukundo yagaragaje, n'umurimo udasanzwe yakoze ku isi. Turashimira Imana ku buzima bwe, turayisaba ngo imwakire mu bwami bwayo, aho azaruhukira mu mahoro amaramaje.

    Turasabira roho ye, dusaba Nyagasani ngo amwakire mu bwami bwe, amuhe kuruhukira mu mahoro y'iteka. Twifatanyije n'abakristu bose kw'isi, tugasaba Imana ngo ihe imbaraga Kiliziya Gatolika muri ibi bihe by'agahinda, inatuyobore muri uru rugendo rwo gukomeza umurage wiza wa Papa Fransisko.

    Roho ye niruhukire mu mahoro y'iteka. Amen.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/4415-2/

  • Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi #rwanda #RwOT

    Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan yatwaye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2025 kavaga mu Rukomo gasorezwa i Kayonza ku ntera ya KM 157 na Meteri 800.

    Uyu mukinnyi yegukanye aka Gace nyuma yaho agace ka mbere kakiniiwe mu mu mujyi wa Kigali aho basiganwaga umuntu kigiti cye kegukanywe n'Umubiligi Aldo Taillieu.

    Mu nzira abasiganwa kuva batangiriye mu karere ka Gicumbi ukanyura Nyagatare,  Gatsibo bagasoreza mu karere ka Kayonza, umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira ikipe y'u Rwanda niwe wari uyoboye.

    Nubwo Munyaneza yari ayoboye isiganwa mu gihe kirekire yari kumwe n'abandi barimo Uwiduhaye Mike basanzwe bakinana ndetse na Mathiew wo muri Afurika y'Epfo.

    Bageze mu bilometero bya nyuma, igikundi cyari kirimo na Aldo wari wambaye umwenda w'umuhondo bafashe aba bakinnyi ndetse bagera ku murongo Henok Muluberhan ariwe ubatsinze.

    Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi nyuma y'Agace ka mbere ni Byukusenge Patrick wahageze ari uwa 13 anganya ibihe na Henok wa mbere.

    Kugeza ubu ku rutonde rw'Agateganyo ruyobowe na Fabien Doubey ukomoka nu gihugu cy'u Bufaransa ndetse akaba akinira ikipe ya Total Energies.

    Masengesho Vaincquer niwe munyarwanda uri ku mwanya wa hafi aho kuri ubu ari ku mwanya wa 26 aho asigwa amasengo 21 na Fabien uyoboye kugeza ubu.

    Kuri uyu wa Kabiri abasiganwa barahaguruka mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Musanze, abasiganwa bakaba bahagurukira kuri CHIC mu karere ka Nyarugenge.

    Uko abakinnyi bahembwe:

    Umukinnyi wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2025 wahembwe na Amstel ni Henok Mulubrhan wa Eritrea.

    Umukinnyi wambaye umwambaro w'umuhondo wahembwe na Visit Rwanda ni Fabien Doubey.

    Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na Forzza ni Munyaneza Didier akaba akinira Team Rwanda.

    Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa wahembwe na Prime Insurance ni Aldo Taillieu wa Lotto Devo Team.

    The post Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/henok-muluberhan-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2025-byukusenge-patrick-aba-umunya-rwanda-waje-hafi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=henok-muluberhan-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-2025-byukusenge-patrick-aba-umunya-rwanda-waje-hafi

  • Maria Yegukanye Igihembo Gikuru mu Marushanwa y'Ishyirahamwe ry'Abafata Amafoto y'Amashusho muri Amerika (ASC Awards) #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'ibihembo bikomeye byatanzwe n'Ishyirahamwe ry'Abafata Amafoto y'Amashusho muri Amerika (American Society of Cinematographers Awards), filime Maria yegukanye igihembo gikuru, ishimangira ko ari imwe mu nkuru nziza zigeze ku isoko ry'amafilime mu myaka ya vuba aha

    ASC Award

    Filime Maria ni imwe mu mafilime yahanzwe amaso cyane, yaba muri Amerika ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Iyi filime yayobowe na John Stevenson, inafite ibyamamare mu mwuga wa sinema, byafashije gutanga ishusho nyayo y'inkuru isekeje, ibabaje, kandi itanga ubutumwa bukomeye.

    Inkuru yayo ikurikira ubuzima bwa Maria, umugore ukomoka mu muryango uciriritse, waharaniraga inzozi ze zo kuba umunyabugeni uzwi. Mu rugendo rwe, yahuye n'imbogamizi nyinshi, zirimo ibibazo by'amikoro, ivangura rishingiye ku gitsina, ndetse n'ubuzima bw'umuryango we bwari bugoye.

    Iyi filime yerekanye uburyo guharanira inzozi bishobora kugorana, ariko kandi bigashoboka mu gihe umuntu agize umuhate n'icyizere. Ubuhanga bwakoreshejwe mu gufata amashusho bwatumye iyi filime iba iy'umwihariko, bigatuma ihabwa icyubahiro muri American Society of Cinematographers Awards.

    ASC Awards ni ibihembo bihabwa abafata amafoto y'amafilime bagaragaje ubuhanga budasanzwe. Mu byiciro bitandukanye by'ibihembo, harimo ibihembo byahariwe filime ndende (feature films), amashusho ya televiziyo (TV series), filime zishushanyije (animated films), n'izindi.

    Kwegukana igihembo gikuru kwa Maria byabaye inkuru ikomeye, kuko yari ihanganye na filime zikomeye nk'The Silent Road, Eclipse, na The Last Echo. Nubwo izi filime nazo zari zifite amashusho afashwe neza, Maria yatsinze kubera uburyo bwihariye bwo gufata amashusho bwakoreshejwe, bigatuma igira umwimerere wihariye.

    maria-wins-top-film-prize-at-american

     

    Hari ibintu bimwe na bimwe byatumye Maria iba filime y'indashyikirwa muri iri rushanwa rikomeye:

    1. Ubuhanga mu gufata amashusho (Cinematography)

      Filime Maria yakozwe hakoreshejwe ubuhanga buhanitse mu gufata amashusho. Umufata amashusho mukuru, David L. Morgan, yakoresheje uburyo bwo gucana amatara n'amabara bigaragaza amarangamutima y'abakinnyi. Mu bihe by'akababaro, amashusho yakoreshejwe yagaragazaga ibara ry'umukara ridasanzwe, mu gihe ibihe by'ibyishimo byagaragaraga mu mashusho y'amabara acyeye.

    2. Ikoreshwa ry'ubuhanga bugezweho

      Mu gufata amashusho y'iyi filime, hifashishijwe ibikoresho bigezweho nka kamera zifite ubushobozi bwo gufata amashusho afite umwimerere utangaje. By'umwihariko, uburyo bwo gukoresha amatara karemano byafashije kugaragaza ingingo zimwe na zimwe ku buryo bwimbitse.

    3. Uburyo bw'inkuru butangaje

      Inkuru ya Maria iroroshye ariko irimbitse. Uburyo bwo kuyiganisha bwatumye ibasha gutera imbamutima abarebye iyi filime, bikayihesha amahirwe yo gutsinda.

    4. Uburyo bwa Camera bwo kwerekana Imimerere y'Abakinnyi

      Kamera yakoreshejwe mu buryo bwihariye, aho yibandaga ku maso n'amarangamutima y'abakinnyi, bikongera uburemere bw'ubutumwa filime yashakaga gutanga.

    Nyuma yo gutsinda, benshi mu bakunzi ba sinema ndetse n'abahanga mu gufata amashusho bagize icyo batangaza ku nsinzi ya Maria:

    • John Stevenson, uyoboye iyi filime, yagize ati: 'Iyi ni intambwe ikomeye kuri twe nk'itsinda ryakoze Maria. Twakoze filime itandukanye, kandi iyi nsinzi irerekana ko ubwo butumwa twashakaga gutanga bwageze ku bantu.'
    • David L. Morgan, wafashe amashusho y'iyi filime, we yagize ati: 'Nashakaga ko buri shusho riba ubuhanga mu kwerekana amarangamutima. Nishimiye ko abantu babyishimiye kandi ko twahawe iki gihembo cy'icyubahiro.'
    • Abakunzi ba sinema bagaragaje ibyishimo byinshi. Umwe mu bayirebye yagize ati: 'Narebye Maria, sinzi uko nayigereranya n'izindi filime. Ni filime ifite ubutumwa bukomeye kandi ifite amashusho ateye ubwoba mu bwiza bwayo.'

    Gutsinda kw'iyi filime bifite agaciro kanini ku ruganda rwa sinema, cyane cyane ku bahanzi bakiri bato bashaka kwinjira mu mwuga wo gufata amashusho. Iyi nsinzi yerekanye ko ubuhanga no gutekereza mu buryo bushya ari ingenzi mu gutuma filime iba iy'umwihariko.

     

    Mu rwego rwo kwerekana uko irushanwa ryagenze, dore uko ibihembo byatanzwe:

    • Filime ifite amashusho meza: Maria — David L. Morgan
    • Televiziyo ifite amashusho meza: Eclipse — Sarah Turner
    • Filime y'ishusho isekeje: The Silent Road — James Reed
    • Umukinnyi wagaragaje imbaraga mu gukina: Anna Martinez muri Maria
    • Ibihembo byihariye ku buhanga bwo gufata amashusho: The Last Echo — Robert Daniels

    Gutsinda kw'iyi filime bisobanuye byinshi ku ruganda rwa sinema, cyane cyane ku bantu bafite inzozi zo gukora amafilime akomeye. Biratanga icyizere ku bakiri bato bashaka kwinjira muri uyu mwuga, bibereka ko bishoboka gukora ibihangano bihanganye ku rwego rw'isi.

    Filime Maria yatsindiye igihembo gikuru mu marushanwa y'Ishyirahamwe ry'Abafata Amafoto y'Amashusho muri Amerika (ASC Awards), itanga urugero rwiza ku bagize uruhare mu iterambere rya sinema. Uburyo amashusho yafashwemo, inkuru y'igitangaza, hamwe n'ubuhanga bw'abakinnyi, byose byagize uruhare mu gutuma iyi filime iba iy'indashyikirwa.

    Abakunzi ba sinema bakomeje kwishimira iyi nsinzi, bikaba byitezwe ko Maria izakomeza gutanga isomo no gukundwa ku isi yose.

    Source : https://kasukumedia.com/maria-yegukanye-igihembo-gikuru-mu-marushanwa-yishyirahamwe-ryabafata-amafoto-yamashusho-muri-amerika-asc-awards/

  • John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, nibwo John Legend n'ikipe yamuherekeje basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa byimbitse amateka y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n'aho u Rwanda rugeze rwiyubaka. 

    John Legend n'ikipe ye bazanye bafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bashyira indabo ku mva ahashyinguye imibiri mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

    Uyu muririmbyi amaze iminsi mu Rwanda, mu rugendo rw'igitaramo 'Move Afrika' yakoreye muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025. Ni igitaramo yahuriyemo na Bwiza, gicurangamo Dj Toxxyk.

    Uyu muhanzi w’umunyamerika ufite Grammy Awards 12, igitaramo cye cyitabiriwe n’abantu barenga 10,000 bari buzuye muri BK Arena.

    Legend” nk’izina ry’ubuhanzi. Yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1978, i Springfield mu Mujyi wa Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi wa piano, n'umukinnyi wa filime. Azwi cyane mu njyana ya R&B, soul, na pop.

    Indirimbo yamenyekaniyeho yitwa “All of Me” yasohotse mu 2013. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku isi yose, igakundwa mu bukwe no mu rukundo.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki yatsindiye kandi yegukanye ibihembo bikomeye bya muzika birimo Grammy Awards 12, Oscar Award, Golden Globe, na Tony Award.

    Yabaye umwe mu bantu bake begukanye ibihembo byose byizwi nka EGOT (Emmy Awards, Grammy Awards, Oscar Awards, na Tony Awards).

    Ni umuhanzi wageze ku ntebe y'ishuri, kuko yize muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho yakuye Impamyabumenyi mu mategeko ya Gisivili (English & African-American Literature).

    John Legend yashakanye na Chrissy Teigen, icyamamare mu mideli n’itangazamakuru, barushinze muri 2013. Bafitanye abana batatu. 

    Album ye ya mbere ye ya mbere yitwa Get Lifted, yasohotse mu 2004. Yamugejeje ku rwego mpuzamahanga, ndetse inamuhesha igihembo cya Grammy Award.

    Uretse kuririmba, ni umucuranzi w'umuhanga cyane ku piano, kandi akenshi yicurangira mu bihangano bye. Ndetse, yitabajwe na benshi mu bahanzi bakomeye ku Isi, mu ndirimbo zaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

    John Legend ni umufatanyabikorwa w'ibikorwa byinshi by'ubugiraneza, cyane cyane bijyanye no guteza imbere uburezi, kurwanya ubukene, no gushyigikira uburenganzira bwa muntu.

    Ndetse mu butumwa bwe, yemeza gutaramira i Kigali, yavuze ko igitaramo cye kirenze gutanga ibyishimo, ahubwo harimo no gufasha urubyiruko kubona amahirwe y'akazi no guhanga udushya.

    Arenzaho ko Afurika kuva na cyera irajwe ishinga no guteza imbere umuco, ndetse yishimira kugira uruhare mu guha icyerekezo umuziki wa Afurika n'inganda ndangamuco muri rusange. Afite ku isoko ibihangano biryoshye birimo nka “Ordinary People,” “Green Light,” na “Love Me Now.”

    John Legend ari kumwe n'ikipe bazanye mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

     

    John Legend ari kumwe n'abamuherekeje, bafashe umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi 

    John Legend yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi, ndetse n'urugendo rwo kwiyubaka kuva mu myaka 30 ishize- Yari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen


    John Legend yeretswe ibyumba bitandukanye bigize urwibutso rwa Jenoside, birimo n’ikigaragaza uburyo abana bishwe muri Jenoside 


    Ni ubwa mbere, John Legend akoreye urugendo mu Rwanda, cyo kimwe no muri Afurika y’Iburasirazuba 


    John Legend yafashe umwanya wo gusoma no kumva neza amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo mu 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152690/john-legend-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-amafoto-152690.html