Blog

  • Uko Bruce Melodie yajugunye inkweto za Pasiteri muri Toilet #rwanda #RwOT

    Itahiwacu Bruce wamenyekanye mu muziki nka Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda avuga ko mu buzima bwe atazibagirwa inkoni yakubiswe nyuma guta inkweto za Pasiteri wari wabasuye mu bwiherero(Toilet).

    Ubundi Bruce Melodie avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro.

    Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2 ba Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ahanini kibanze mu bwana bwe, yavuze ko mu bwana bwe yari umwana ukubagana ugira amafuti menshi ku buryo ari we mwana iwabo bakundaga gukubita cyane.

    Avuga ko kimwe mu bintu atazibagirwa yakubitiwe ari ukujugunya inkweto za Pasiteri wari wabasuye muri Toilet.

    Yagize ati“mu rugo ni abakristu bo muri ADEPR, kera rero umuntu winjizaga inkweto zisa nabi mu nzu baramukubitaga, haza umupasiteri ariko aza yakandagiye ibyondo byinshi, mfata inweto ze nzijugunya muri Toilet, nakubiswe inkoni zitagira umubare.”

    Akenshi ngo iyo yibutse ibyo yakoraa akiri umwana, na we ubwe araturika agaseka

    Akomeza avuga ko undi munsi yakubiswe ari ubwo bamutumaga kugura igihaza kugira ngo papa we ajye ku kazi ariye, ariko agahita yigira muri filime.

    Yagize ati“hari n’undi munsi bantumye igihaza, papa yakundaga igihaza cyane, agasobanueye kari kacyaduka, mfata umwungu nywugereka ku wundi ndeba filime amasaha abiri, kandi yakoreraga i Butare agomba kugenda amaze kurya, filime yararangiye ndataha nsanga ku kazi yretse kujyayo, nabwo sinzibagirwa ibyambayeho.”

    Ku kijyanye n’urugendo rwe rw’amashuri, avuga ko yize bimugoye aho atarangije amashuri yisumbuye ariko aza gukora Candidat Libre abona Diplome mu ndimi n’ubuvanganzo yigaga.

    Ubundi amashuri abanza yayize ku bigo bibiri harimo Ecole Primaire Busanza na Groupe Scolaire Camp Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe kuri EFOTEC ayarangiriza kuri Lycée Islamique de Rwamagana

    Uyu muhanzi avuga ko ibintu byose umuntu akora akiri umwana akenshi nta mutima mubi aba abikoranye ahubwo we aba areba ibimushimisha atitaye ku ngaruka ziri bukurikireho, cyane ko n’icyo bamukubitiye bucya akagisubiramo.

    Bruce Melody ubu ni umwe mu bahanzi bubashywe mu Rwanda

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-bruce-melodie-yajugunye-inkweto-za-pasiteri-muri-toilet

  • Happening Now At Kigali Convention Center: CIMERWA Officially Lists On Rwanda Stock Exchange #rwanda #RwOT

    Rwanda Stock Exchange CEO, Celeetin Rwabukumba, says the decision for CIMERWA to list on our young bourse is yet another vote of confidence in our market’s ability to attract good reputable companies and investors from anywhere in the world. 

    “It is a good signal for Rwanda as well as a country to showcase that we are open for business: Despite the current crisis the world economy is going thru, we are still going to keep a leadership role as a gateway to investment opportunities for the EAC region and the wider continent.  We shall keep building schools and other big infrastructure projects, Visit Rwanda is here to stay, Made in Rwanda campaign shall prevail, and this is just to name a few.”

    source https://taarifa.rw/happening-now-cimerwa-officially-lists-on-rwanda-stock-exchange/

  • Ibyishimo bya Moshions nyuma y’uko imyambaro yayo itangiye kwamamazwa ku rubuga rwa Beyoncé #rwanda #RwOT

    Urubuga rw’ikirangirire mu muziki ku Isi Beyoncé, rwashyizweho imwe mu myambaro y’abanyafurika batandukanye barimo Moses Turahirwa, ufite ikigo gikora imideli cya Moshions.
  • Nyabihu: Aborozi babangamiwe n’abatuma inka zabo zifatwa n’ubuyobozi, bagamije kubungukamo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu borozi bo mu nkengero z’Ishyamba rya Gishwati, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’abantu bahawe akazi n’Umurenge wa Bigogwe, bavana inka z’abaturage mu nzuri bakazijyana ku murenge byitwa ko zari zirimo kona mwa leta, ngo bakunde bacibwe amande kuko nabo bunguka 10 000 Frw kuri buri nka bafashe.
  • Microsoft iri mu biganiro byo kugura ibikorwa bya TikTok muri Amerika #rwanda #RwOT

    Sosiyete ya Microsoft yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kugura ibikorwa by’urubuga nkoranyambaga rwifashisha amashusho, TikTok, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
  • Kayonza: Umupfumu yahaye umusaza umuti ngo umwereke uwamwiciye umwana, awunyoyeho ahita apfa #rwanda #RwOT

    Umusaza witwa Nzabanita Joseph wari ufite imyaka 62 yahuye n’umupfumu amuha umuti ngo awunywe kugira ngo amenye uwamwiciye umwana w’umukobwa mu minsi mike ishize, awunyoyeho ahita yitaba Imana.
  • Korali Shalom yasohoye indirimbo “Mfite ibyiringiro” itanga ihumure ku bugarijwe n’ibibazo #rwanda #RwOT

    Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya yise “Mfite ibyiringiro” igusha ku gutanga ihumure ku bantu bugarijwe n’ibibazo byo mu Isi.

    “Mfite ibyiringiro” ni indirimbo ya kabiri Korali Shalom yashyize hanze kuva umwaka watangira. Iheruka yitwa “Wampaye amahoro” yasohotse Muri Mutarama 2020.

    Shalom iri muri korali zikunzwe mu ruhando rw’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana, Haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Iyi korali imaze imyaka 34 itangijwe yamenyekanye mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi zirimo “Nzirata”, “Abami n’abategetsi”, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga” n’izindi.

    “Mfite ibyiringiro” ni indirimbo y’iminota ine n’amasegonda 23; yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Bobo.

    Korali Shalom yayishyize hanze nk’uburyo bwo gutanga umusanzu wo gutanga ihumure ku bari mu bihe bikomeye.

    Mu magambo ayigize, umwanditsi yagize ati ‘‘Mfite ibyiringiro byuzuye y’uko inzozi zizaba impamo abera b’Imana tuzataha. Naba ndi mu rusengero ndimo kuririmba, ninumva ijwi ry’Umwami sinzaceceka, naba ndi mu muganda w’igihugu cyanjye cy’u Rwanda ntibizatuma ntitaba ijwi ry’Umwami wanjye.”

    Perezida wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, yabwiye IGIHE ko mu butumwa buyikubiyemo bwerekana ko nubwo ibikomeye byabaho ariko hari ibyiringiro byo kuzabana na Yesu.

    Yagize ati “Yibutsa abantu gukomeza kugira ibyiringiro ko hari igihe Umwami wacu azadusanganira akadukiza indwara z’ibyorezo. Umuvugabutumwa cyangwa umuhanzi mwiza agenda ahumuriza abantu. Aho ibintu bigeze, abantu benshi batakaje ibyiringiro ariko nkuko ijambo ry’Imana ribivuga mu Abafilipi 1.20 dukwiye ‘gutegerezanya ibyiringiro yuko tutazakorwa n’isoni z’ikintu cyose’.”

    Yakomeje avuga ko nubwo abantu babaho mu bukene cyangwa mu ntambara nk’iz’ibyorezo bikomeye hari ‘icyizere ko bizagenda neza.”

    Korali Shalom ni imwe muzikunzwe n’abatari bake

    Kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa bya Korali Shalom birimo n’ibitaramo yateguraga gukora muri iyi mpeshyi.

    Ndahimana agira ati ‘‘Twakomeje gukora ivugabutumwa, hari igihe dutumirwa tukohereza abaririmbyi nka bane [i Ntora kuri ADEPR] ku buryo hari aho tuvuga ubutumwa. Twifashisha ikoranabuhanga kugira ngo dukomeze kubaho mu buzima bw’umwuka.”

    Uyu muyobozi yasabye abakunzi babo gukomeza kubasengera no kubasabira kugira iyerekwa ku nganzo yakomeza kubahembura.

    Korali Shalom yiyemeje gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no kugarura abantu benshi kuri Yesu.

    Korali Shalom igizwe n’abaririmbyi 105 hatabariwemo ababa hanze y’u Rwanda, ni ubuheta mu makorali y’i Nyarugenge nyuma ya Hoziana yayitanze mu ivugabutumwa ry’indirimbo.

    Yashinzwe mu 1986 ari korali y’abana bato, yitwaga “Umunezero”. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

    Mu 1990 yemerewe kwitwa izina, ifata “Shalom” rimaze gushinga imizi. Iyi korali imaze gukora album enye z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.

    Umva indirimbo nshya ya Korali Shalom yise ‘Mfite Ibyiringiro’

    Daniel@Agakiza

    Source:Igihe

    source https://agakiza.org/Korali-Shalom-yasohoye-indirimbo-Mfite-ibyiringiro-itanga-ihumure-ku-bugarijwe.html

  • Meddie Kagere ya Simba SC igikombe kiyongereye mu bindi, Sandvikens ya Yannick itanga isomo rya ruhago #rwanda #RwOT

    Zari impera z’icyumweru nziza kuri amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze ya rwo nka Simba ya Kagere yegukanye ikindi gikombe, ni mu gihe andi yo yagisoje mu marira atsindwa.

    Mu ijoro ryakeye, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Simba SC yegukanye n’igikombe cy’Igihugu nyuma yo gutsinda Namungo ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

    Iyi kipe yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda, Meddie Kagere ikaba yasoje umwaka w’imikino wa 2019-2020 yegukana n’igikombe cy’Igihugu, ni umukino Meddie atabanje mu kibuga yari ku ntebe y’abasimbura.

    Baraye begukanye igikombe cy’igihugu

    Buildcon FC ikinamo abanyarwanda babiri, umunyezamu Bashunga Abouba na Biramahire Abbedy, ntabwo bahiriwe n’impera z’icyumweru kuko ku wa 5 tariki ya 31 Nyakanga yatsinzwe na NAPSA Stars mu mukino w’umunsi wa 26.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 29 mu gihe NAPSA Stars yabatsinze ari yo ya mbere n’amanota 48.

    Ntibyari byiza kuri Abouba ba Buildcon FC

    Ntiwari umunsi mwiza ku ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya kabiri muri Amerika ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, ku munsi w’ejo yatsinzwe na Real Monarchs ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona.

    Ni umukino Rwatubyaye atakinnye kuko yari amaze iminsi ari mu kato. Colorado Springs Switchbacks ubu iri ku mwanya wa 3 n’amanota 4 mu gihe New Mexico United ya mbere ifite 10.

    Ntabwo Rwatubyaye yakinnyi umukino w’ejo

    Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ku munsi w’ejo yasuye ndetse inanyagira Kvarnsveden ibitego 3-0.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 9, Yannick Mukunzi ntabwo yabanje mu kibuga. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 15.

    N’ubwo atabanje mu kiuga ikipe ye yatsinze

    source http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-ya-simba-sc-igikombe-kiyongereye-mu-bindi-sandvikens-ya-yannick-itanga-isomo-rya-ruhago

  • Ally Niyonzima yavuze icyo yapfuye na Yanga #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusinyira ikipe ya Azam FC, Ally Niyonzima yatangaje ko impamvu atasinyiye Yanga bavuganye mbere ari uko iyi kipe yarimo itinda kumwishyura ibyo bumvikanye.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 ni bwo Azam FC yo muri Tanzania yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyarwanda Ally Niyonzima amasezerano y’imyaka 2.

    Ni ibintu byabaye bisa n’ibitunguranye kuko uyu mukinnyi yari amaze amezi arenga 2 ari mu biganiro na Yanga na yo muri Tanzania.

    Aganira na ISIMBI, Ally Niyonzima yavuze ko impamvu yateye umugongo Yanga akerekeza muri Azam FC ari uko ibyo bumvikanye batabyubahirije kandi akaba abona yarimo atinda.

    Yagize ati“ikintu cyatumye nterekeza muri Yanga ni uko tutumvikanye, ibiganiro byamaze igihe kirekire, twaraganiriye turabirangiza ariko kunyishyura biba ikibazo, nagiye no muri Tanzania turavugana urumva ibiganiro byaratinze cyane, twatinze mu magambo ni yo mpamvu nahise mfata umwanzuro wo kwerekeza ahandi.”

    Akomeza avuga ko Azam FC yo ibiganiro byamaze iminsi 2 ahita ayisinyira ntabyo gutinda.

    Yagize ati“ndishimye kuba nasinyiye Azam FC ni ikipe nziza cyane. Ibianiro byacu byamaze igihe gito kuko byamaze iminsi 2 mpita nyisinyira.”

    Uyu mukinnyi yahakanye ko impamvu atasinyiye Yanga ari uko yayiciye ibihumbi 60 by’amadorali nk’uko byavuzwe, yavuze ko atari yo ko ahubwo ayo bagombaga kumuha bari bamaze kuyumvikana ariko bagatinda kumwishyura.

    Ally Niyonzima yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Mukura VS, AS Kigali, APR FC akaba yari asoje amasezerano muri Rayon Sports.

    Avuga ko ibiganiro bye na Azam FC byamaze iminsi 2 ahita asinya

    Azam yahise imwerekana

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ally-niyonzima-yavuze-icyo-yapfuye-na-yanga

  • Ibisabwa ku bazajya bakora ingendo z’indege nyuma ya saa tatu z’ijoro #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yasabye abazajya bakora ingendo z’indege nyuma ya saa tatu z’ijoro ko guhera kuri uyu wa 3 Kanama bazajya bamenyekanisha gahunda zabo banyuze ku rubuga www.mc.gov.rw.