Blog
-
Intandaro y’amasezerano ya N’Sele yafunguye bamwe mu bitwaga ibyitso by’Inkotanyi #rwanda #RwOT
Kuwa 29 Werurwe 1991, icyizere cyari cyose ku banyarwanda bari muri gereza zitandukanye bashinjwa kwitwa ‘ibyitso by’Inkotanyi’, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi yari mu buhungiro, basinye amasezerano ya N’Sele yo guhagarika imirwano. -
Ibintu bikomeje kudogera muri kivu y’amajyaruguru nyuma yaho umusirikare wa Leta yiciye abasaga 13. #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatanu, amakuru avuga ko umusirikare wasinze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR Congo) mu burasirazuba yarashe ku bahisi, ahitana byibuze abantu 13 barimo umukobwa w’imyaka ibiri n’abagore barindwi.
Ubwicanyi bwarakaje abaturage baho bashyize imirambo y’abahohotewe.
Urubyiruko rwacanye umuriro mu ruziga runini hafi maze umuyobozi waho asebya ingabo maze asaba ko ingabo zayo n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zari muri ako karere zavaho.
Ababuriye ababo muri ayamahano bigabije imihanda bagerageza kumvikanisha agahinda ayo makuba yabateye.
Amakuru avuga ko ibi byabaye ku wa kane i Sange, mu gace ka Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umushinjacyaha muri Uvira yagize ati: “Umuntu ubishinzwe ni umunyamuryango w’abasinzi w’ingabo za FARDC (DR Congo) warashe byibuze abasivili 20 bambutse inzira ye.”
Kapiteni Dieudonne Kasereka, umuvugizi w’ingabo, yavuze ko uyu musirikare “yari yasinze maze arasa abantu 13 bapfuye, abandi icyenda barakomereka”.
Ati: “Intumwa z’ingabo n’itsinda ry’umuryango w’abibumbye ziri muri kariya gace gutuza abaturage, bigaragambije kurwanya ingabo”.
Abaturage bafite umujinya bahagaritse Umuhanda wa 5 unyura muri ako gace, bakoresheje amashami, amabuye ndetse n’amapine yaka.
Bagaragaje kandi imirambo 12, yarizingiye mu mwenda wo gushyingura, ku masangano nyabagendwa, bahagarika imodoka, abatangabuhamya benshi babwiye AFP, ko ibi bahise babikuraho nyuma nyuma y’ibiganiro hagati y’abahagarariye uturere n’abayobozi ba gisivili n’abasirikare.
Ndaburwa Rukalisa, umuyobozi waho muri Sange, yavuze ko uyu musirikare yari umwe mu bagize Batayo ya 122 ya FARDC.
Amakuru aturuka mu bucamanza yavuze ko umukobwa w’imyaka ibiri ari mu barashwe bishwe.
Umuyobozi waho, Bernard Kadodo yagize ati: “ntidushobora kumva imyifatire idahwitse yingabo na (UN) mungofero zubururu muri Sange.
Ati: “Batayo igomba kuva muri Sange vuba. Turashaka ko intumwa za Loni ziva mu mujyi. ”
The post Ibintu bikomeje kudogera muri kivu y’amajyaruguru nyuma yaho umusirikare wa Leta yiciye abasaga 13. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Umukinnyi akaba n’umunyamideli, Bertrand yashyizwe kuri website ya Beyonce #rwanda #RwOT

Abanyarwanda bakora imideli bagiye kurushaho kumenyekana kuva aho bamwe batangiye gushyirwa ku rubuga rw’umuhanzikazi w’umunyamerika, Beyonce, muri aho harimo n’umukinnyi w’umunyarwanda ubarizwa muri Moshions, Iradukunda Jean Bertrand wa Gasogi United.
Umuhanzikazi Beyonce yafunguye urubuga aho yashyizeho n’igice cyigamije gufasha ubucuruzi bw’abarwiyemezamirimo b’abanyafurika mu bintu bitandukanye, ubugeni, imideli n’ibindi.
Uru rubuga rukaba rufasha mu kumenyekanisha izi kompanyi mu buryo bwisumbuyeho ku buryo ibikorwa byabo bikunzwe bikaba babikuramo inyungu.
Kuri ubu n’abanyarwanda bamaze kugera kuri uru rubuga, ni mu gice cy’imideli aho kompanyi 4 zikora ibijyanye n’imyenda zamaze gushyirwa kuri uru rubuga.
Ku isonga hari Moshions imaze kwandika izina mu bijyanye n’imideli hano mu Rwanda, aho ikora imyenda ya Made in Rwanda ni nayo rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand akorana nayo.
Moshions ni umwe muri kompanyi nke zo mu Rwanda zageze kuri uru rubuga
Bertrand wa Moshions ifoto ye ni yo igaragara ku rubuga rwa BeyonceAganira na ISIMBI, Moses umuyobozi wa Moshions yavuze ko ari ingenzi kuri bo kuko bigiye kubafasha kubona ababakurikira bashya.
Yagize ati“ni uburyo bwo kudufasha kumenyekanisha ibikorwa byacu mu buryo bwisumbuyeho. Icya mbere tugiye kunguka abadukurikira bashya. Ni ishema kuri twe kuko bivuze ko brand ikomeje kwaguka.”
Izindi ni Haute Baso, House of Tayo na Inzuki Designs, izi zose ni kompanyi zikora imyenda
Haute Baso na yo iri mu zatangiye kwamazwa ku rubuga rwa Beyonce
House of Tayo na yo ikora ikanamurika imyenda ya Made in Rwanda
Inzuki Design na yo iriho -
Umukinnyi akaba n’umunyamideli, Bertrand yashyizwe kuri website ya Beyonce #rwanda #RwOT
Abanyarwanda bakora imideli bagiye kurushaho kumenyekana kuva aho bamwe batangiye gushyirwa ku rubuga rw’umuhanzikazi w’umunyamerika, Beyonce, muri aho harimo n’umukinnyi w’umunyarwanda ubarizwa muri Moshions, Iradukunda Jean Bertrand wa Gasogi United.
Umuhanzikazi Beyonce yafunguye urubuga aho yashyizeho n’igice cyigamije gufasha ubucuruzi bw’abarwiyemezamirimo b’abanyafurika mu bintu bitandukanye, ubugeni, imideli n’ibindi.
Uru rubuga rukaba rufasha mu kumenyekanisha izi kompanyi mu buryo bwisumbuyeho ku buryo ibikorwa byabo bikunzwe bikaba babikuramo inyungu.
Kuri ubu n’abanyarwanda bamaze kugera kuri uru rubuga, ni mu gice cy’imideli aho kompanyi 4 zikora ibijyanye n’imyenda zamaze gushyirwa kuri uru rubuga.
Ku isonga hari Moshions imaze kwandika izina mu bijyanye n’imideli hano mu Rwanda, aho ikora imyenda ya Made in Rwanda ni nayo rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand akorana nayo. Moshions ni umwe muri kompanyi nke zo mu Rwanda zageze kuri uru rubuga Bertrand wa Moshions ifoto ye ni yo igaragara ku rubuga rwa Beyonce
Aganira na ISIMBI, Moses umuyobozi wa Moshions yavuze ko ari ingenzi kuri bo kuko bigiye kubafasha kubona ababakurikira bashya.
Yagize ati”ni uburyo bwo kudufasha kumenyekanisha ibikorwa byacu mu buryo bwisumbuyeho. Icya mbere tugiye kunguka abadukurikira bashya. Ni ishema kuri twe kuko bivuze ko brand ikomeje kwaguka.”
Izindi ni Haute Baso, House of Tayo na Inzuki Designs, izi zose ni kompanyi zikora imyenda Haute Baso na yo iri mu zatangiye kwamazwa ku rubuga rwa Beyonce House of Tayo na yo ikora ikanamurika imyenda ya Made in Rwanda Inzuki Design na yo iriho
http://dlvr.it/RctXmn -
Kamonyi: Abagore bo muri RPF-Inkotanyi bati“Mucyerekezo 2050 nta mugore dushaka ko asigara inyuma” #rwanda #RwOT
“Intore z’umuryango zigaragaze ubudasa”. Mu nama y’abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi yabaye kuri uyu wa 01 Kanama 2020, baganiriye kucyo bise “Umugore mu cyerekezo 2050”, aho by’umwihariko abagore bari mu nshingano bashaka ko intore z’umuryango aho ziri kuva ku Mudugudu zigaragaza ubudasa, bakita cyane ku isano yabo n’uriya mugore uri hasi, bakazamukana mu iterambere ryubaka umuryango n’igihugu muri rusange.
Uwizeyimana Christine, umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, avuga ko nk’abagore bari mu nshingano, badashaka kugira umugore mugenzi wabo basiga hasi hariya ku Mudugudu, by’umwihariko abagaragara nk’abatishoboye n’abadafite icyo bakora. Avuga ko icyo bagamije ari ugufatanya, gushyira imbaraga hamwe bakazamurana ntawe usize undi, bakajyana mu iterambere ry’umuryango riganisha mu cyerekezo 2050. Uwizeyimana Christine/Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, Kamonyi.
Mu bukangurambaga bise“ Umugore mucyerekezo 2050” bwatangijwe n’aba bagore bibumbiye muri uru rugaga, bifuza ko umugore w’umuyobozi nkuko biri mu muco w’umuryango RPF-Inkotanyi, intore zose z’umuryango aho ziri zigaragaza ubudasa.
Uwizeyimana yagize ati“ Nk’Intore z’umuryango twifuza ngo bibe umuco, dufatanye aho turi ku mudugudu tugire isano iduhuza na wa mugore udafite inshingano nk’izacu, na wa mugore utari umuyobozi, utari umucuruzi, wa mugore udafite izindi nshingano hariya. Ese tubanye gute, ni iki kiduhuza? Turifuza kugira icyo duhuriraho kugira ngo tugaragaze uko twabazamura”.
Akomeza ati” Nitwe turi kuruhembe, turashaka kugira ikiduhuza, dufatanya iterambere, tubazamura nkuko mu rwego rw’urugaga twubakiye utishoboye inzu imwe muri buri murenge. Ni nako dushaka ngo tugire ibindi bikorwa byose biganisha ku iterambere dufashamo umugore ngo azamukane n’abandi”. Akomeza avuga ko hari na gahunda yatangijwe n’uru rugaga, aho umugore utishoboye ahabwa amafaranga ibihumbi 100 agashora mu mushinga yateguye mu rwego rwo kwikura mu bukene no kuzamuka mu iterambere.
Mu gufasha aba bagore kuzamuka no kwigira bivana mu bukene, abagore 18 mu karere bahawe aya mafaranga ibihumbi 100, muri aba bayahawe, hari babiri biteje imbere ku buryo nabo batangiye kuremera bagenzi babo.
Bamwe mu bagore bamaze gufashwa kwigira babwiye intyoza.com ko urugaga rw’aba bagore bashamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi rwabakuye ahakomeye, rukabaremera bakongera kugira icyizere cy’ubuzima, bakava mu bwigunge.
Nyirajyambere Clarisse, umukobwa wa Ayingeneye Sisiliya avuga ko uru rugaga rwabakuye mu manegeka, rukabazana ahantu hazima, aho rwabubakiye inzu uyu munsi nubwo irimo kuzura bakaba nibura bishimira ko bashyizwe aho bashobora kugerwaho n’ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi. Nyirajyambere, ashima ineza y’aba bagore bakuye umuryango we mu manegeka, bakawegereza abandi ndetse n’ibikorwa remezo.
Ati” Baricaye badutekerezaho kuko twari dutuye mu manegeka, imivu yarazaga igakubita, imvura yaragwaga tukavuga ngo ntabwo bucya nta nubwo burira, amahirwe ubu dufite ni ugutura ahantu heza, tukagerwaho n’amazi meza n’umuriro. Turabashimira ko bareba abatishoboye batagira shinge na rugero, byaranejeje cyane kuko waranarwaraga ukabura n’uko ugera kwa muganga”.
Mukamarita Melaniya, ni umugore utishoboye umaze umwaka ahawe amafaranga ibihumbi 100, aho yayashoye mu mushinga. Avuga ko yari yarashiriwe mu bucuruzi bwe buciriritse mu isoko ariko uyu munsi ngo yongeye kuzanzamuka. Avuga ko nyuma yo kongera gusubira mu bucuruzi, yungutse, akagura ingurube ebyiri, akamenya kwizigamira, akajya no mu ishyirahamwe rimuhuza n’abandi. Ashimira urugaga rw’abagore bashamikiye kuri RPF-Inkotanyi kuba uyu munsi baratumye yongera guhagarara akaba abasha kwikemurira ibibazo bitandukanye birimo no guhahira urugo. Mukamarita, ati ” uyu munsi ndabere, nambaye neza kandi ndiho neza kubera RPF-Inkotanyi.
Niyongira Uzziel, Umuyobozi wungirije(Vice Chairperson) w’umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi ashima ibikorwa by’aba bagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF. Avuga ko bafasha muri byinshi haba hagati yabo ndetse no kuzamura ubushobozi bw’umugore muri rusange baganisha ku iterambere Igihugu cyifuza.
Avuga ko icyo bifuza kuri aba bagore mu bukangurambaga bwiswe“ Umugore mu cyerekezo 2050” ari uko umugore aba ari umuntu ushoboye, akaba inkingi ya mwamba mu muryango ushoboye, mu mutekano, ndetse umugore agashingirwaho nk’umuntu ufasha mu kwihuta muri icyo cyerekezo. Niyongira Uzziel/Vice Chairperson RPF-Inkotanyi, Kamonyi.
Muri iki cyerekezo kiswe“ Umugore mu cyerekezo 2050”, aba bagore bavuga ko bafite gahunda ndende yo kwagura ibikorwa byabo birimo; kurwanya Inda ziterwa abangavu bahereye ku Mudugudu aho batuye bafatanije n’ababyeyi ndetse n’ibiganiro ku rubyiruko, hakaba ibijyanye n’Isuku n’isukura, Kurwanya amakimbirane mu ngo, Kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5, guharanira ko abana bagira uburenganzira bakandikwa mu irangamimerere kandi bakagira ba se bazwi kuko ntawe uvuka adafite Se.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
http://dlvr.it/RctCkL -
Mass COVID-19 Vaccination In Russia Planned For October: Health Minister #rwanda #RwOT
Russian Health Ministry is planning a mass vaccination campaign against the coronavirus for October, TASS news agency reported on Saturday, citing Russian Health Minister Mikhail Murashko.
“We plan wider vaccination for October because we need to launch a new system of treatment gradually,” Murashko said.
The vaccination against the coronavirus is planned to be free of charge, he added. According to the minister, clinical trials of a coronavirus vaccine developed by the Gamaleya Scientific Research Institute of Epidemiology and Microbiology were over.
Russian Prime Minister Mikhail Mishustin said in late July that he was hopeful that Russia will produce a reliable vaccine against COVID-19 by the fall.
http://dlvr.it/RctCl6 -
Abantu 15 bishwe n’abakekwa kuba abarwanyi ba Boko haram muri Cameroon #rwanda #RwOT
Abakekewaho kuba abarwanyi ba Boko Haram, bishe abantu 15 bakomeretsa batandatu mu gitero cya grenade cyagabwe mu nkambi y’abataye ibyabo mu majyaruguru ya Kameruni kuri uyu wa 02 Kanama 2020. Umwe mu bashinzwe umutekano hamwe n’umutegetsi muri ako karere babibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.
Mu masaha ya kare mu gitondo abagizi ba nabi bateye grenade mu bantu bari basinziriye mu nkambi iri mu mudugudu wa Nguetchewe. Byavuzwe na Meya w’intara, Medjeweh Boukar. Yavuze ko iyo nkambi icumbikiye abantu 800.
Uwo mudugudu uherereye mu ntara ya Mozogo, hafi y’umupaka wa Nijeriya mu ntara ya Far North.
Meya Boukar yamenyeshejwe ko abantu 15 bapfuye. Umutegetsi ushinzwe umutekano yemeje iby’icyo gitero ndetse n’umubare w’abitabye Imana. Yavuze ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro biri hafi. Yanavuze ko abagabye igitero bageze mu nkambi bari kumwe n’umugore wari utwaye grenade. Yongeyeho ko mu bapfuye harimo abagore n’abana.
Meya Boukar nkuko ijwi rya amerika ribitangaza, yavuze ko mu kwezi gushize kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2020, habaye ibitero 20, by’abakekwaho kuba abarwanyi ba kiyisilamu.
Boko Haram, imaze imyaka icumi irwana, urugomo rumaze gutwara ubuzima bw’abantu 30 000, rukaba rwarakuye mubyabo abandi babarirwa muri za miliyoni. Ni urugomo rwagiye rwambukiranya imipaka, rukagera mu bihugu bituranye na Nijeriya, aribyo Kameruni, Nijeri na Cadi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/abantu-15-bishwe-nabakekwa-kuba-abarwanyi-ba-boko-haram-muri-cameroon/
-
Afurika y’Epfo: Minisitiri yasabwe kwegura kubwo kujya kurega uwahoze ari umukunzi kuri Polisi #rwanda #RwOT
Minisitiri wungirije w’imari muri Afurika y’Epfo, David Masondo yasabywe n’ishyaka riri ku butegetsi ANC kwegura kubwo kujyana uwahoze ari umukunzi we kuri Polisi amushinja kumutoteza. -
Ncuti Gatwa yabuze amahirwe mu bihembo bya sinema bikomeye muri Écosse #rwanda #RwOT
Ncuti Gatwa ukomoka mu Rwanda wari mu bahataniraga ibihembo bya British Academy Scotland Awards [BAFTA], abikesheje filime yakinnyemo yitwa Sex Education; ntabwo yabashije kwegukana igihembo. -
Kamonyi: Abagore bo muri RPF-Inkotanyi bati“Mucyerekezo 2050 nta mugore dushaka ko asigara inyuma” #rwanda #RwOT
“Intore z’umuryango zigaragaze ubudasa”. Mu nama y’abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi yabaye kuri uyu wa 01 Kanama 2020, baganiriye kucyo bise “Umugore mu cyerekezo 2050”, aho by’umwihariko abagore bari mu nshingano bashaka ko intore z’umuryango aho ziri kuva ku Mudugudu zigaragaza ubudasa, bakita cyane ku isano yabo n’uriya mugore uri hasi, bakazamukana mu iterambere ryubaka umuryango n’igihugu muri rusange.
Uwizeyimana Christine, umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, avuga ko nk’abagore bari mu nshingano, badashaka kugira umugore mugenzi wabo basiga hasi hariya ku Mudugudu, by’umwihariko abagaragara nk’abatishoboye n’abadafite icyo bakora. Avuga ko icyo bagamije ari ugufatanya, gushyira imbaraga hamwe bakazamurana ntawe usize undi, bakajyana mu iterambere ry’umuryango riganisha mu cyerekezo 2050.

Uwizeyimana Christine/Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, Kamonyi. Mu bukangurambaga bise“ Umugore mucyerekezo 2050” bwatangijwe n’aba bagore bibumbiye muri uru rugaga, bifuza ko umugore w’umuyobozi nkuko biri mu muco w’umuryango RPF-Inkotanyi, intore zose z’umuryango aho ziri zigaragaza ubudasa.
Uwizeyimana yagize ati“ Nk’Intore z’umuryango twifuza ngo bibe umuco, dufatanye aho turi ku mudugudu tugire isano iduhuza na wa mugore udafite inshingano nk’izacu, na wa mugore utari umuyobozi, utari umucuruzi, wa mugore udafite izindi nshingano hariya. Ese tubanye gute, ni iki kiduhuza? Turifuza kugira icyo duhuriraho kugira ngo tugaragaze uko twabazamura”.

Akomeza ati” Nitwe turi kuruhembe, turashaka kugira ikiduhuza, dufatanya iterambere, tubazamura nkuko mu rwego rw’urugaga twubakiye utishoboye inzu imwe muri buri murenge. Ni nako dushaka ngo tugire ibindi bikorwa byose biganisha ku iterambere dufashamo umugore ngo azamukane n’abandi”. Akomeza avuga ko hari na gahunda yatangijwe n’uru rugaga, aho umugore utishoboye ahabwa amafaranga ibihumbi 100 agashora mu mushinga yateguye mu rwego rwo kwikura mu bukene no kuzamuka mu iterambere.
Mu gufasha aba bagore kuzamuka no kwigira bivana mu bukene, abagore 18 mu karere bahawe aya mafaranga ibihumbi 100, muri aba bayahawe, hari babiri biteje imbere ku buryo nabo batangiye kuremera bagenzi babo.

Bamwe mu bagore bamaze gufashwa kwigira babwiye intyoza.com ko urugaga rw’aba bagore bashamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi rwabakuye ahakomeye, rukabaremera bakongera kugira icyizere cy’ubuzima, bakava mu bwigunge.
Nyirajyambere Clarisse, umukobwa wa Ayingeneye Sisiliya avuga ko uru rugaga rwabakuye mu manegeka, rukabazana ahantu hazima, aho rwabubakiye inzu uyu munsi nubwo irimo kuzura bakaba nibura bishimira ko bashyizwe aho bashobora kugerwaho n’ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi.

Nyirajyambere, ashima ineza y’aba bagore bakuye umuryango we mu manegeka, bakawegereza abandi ndetse n’ibikorwa remezo. Ati” Baricaye badutekerezaho kuko twari dutuye mu manegeka, imivu yarazaga igakubita, imvura yaragwaga tukavuga ngo ntabwo bucya nta nubwo burira, amahirwe ubu dufite ni ugutura ahantu heza, tukagerwaho n’amazi meza n’umuriro. Turabashimira ko bareba abatishoboye batagira shinge na rugero, byaranejeje cyane kuko waranarwaraga ukabura n’uko ugera kwa muganga”.
Mukamarita Melaniya, ni umugore utishoboye umaze umwaka ahawe amafaranga ibihumbi 100, aho yayashoye mu mushinga. Avuga ko yari yarashiriwe mu bucuruzi bwe buciriritse mu isoko ariko uyu munsi ngo yongeye kuzanzamuka. Avuga ko nyuma yo kongera gusubira mu bucuruzi, yungutse, akagura ingurube ebyiri, akamenya kwizigamira, akajya no mu ishyirahamwe rimuhuza n’abandi. Ashimira urugaga rw’abagore bashamikiye kuri RPF-Inkotanyi kuba uyu munsi baratumye yongera guhagarara akaba abasha kwikemurira ibibazo bitandukanye birimo no guhahira urugo.

Mukamarita, ati ” uyu munsi ndabere, nambaye neza kandi ndiho neza kubera RPF-Inkotanyi. Niyongira Uzziel, Umuyobozi wungirije(Vice Chairperson) w’umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi ashima ibikorwa by’aba bagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF. Avuga ko bafasha muri byinshi haba hagati yabo ndetse no kuzamura ubushobozi bw’umugore muri rusange baganisha ku iterambere Igihugu cyifuza.
Avuga ko icyo bifuza kuri aba bagore mu bukangurambaga bwiswe“ Umugore mu cyerekezo 2050” ari uko umugore aba ari umuntu ushoboye, akaba inkingi ya mwamba mu muryango ushoboye, mu mutekano, ndetse umugore agashingirwaho nk’umuntu ufasha mu kwihuta muri icyo cyerekezo.

Niyongira Uzziel/Vice Chairperson RPF-Inkotanyi, Kamonyi. Muri iki cyerekezo kiswe“ Umugore mu cyerekezo 2050”, aba bagore bavuga ko bafite gahunda ndende yo kwagura ibikorwa byabo birimo; kurwanya Inda ziterwa abangavu bahereye ku Mudugudu aho batuye bafatanije n’ababyeyi ndetse n’ibiganiro ku rubyiruko, hakaba ibijyanye n’Isuku n’isukura, Kurwanya amakimbirane mu ngo, Kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5, guharanira ko abana bagira uburenganzira bakandikwa mu irangamimerere kandi bakagira ba se bazwi kuko ntawe uvuka adafite Se.

Munyaneza Theogene / intyoza.com


