Blog
-
Mu mibare: Ibigaragaza ko Abanyarwanda badohotse mu kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko umubare w’abarenga ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ukomeje kuzamuka, bikagaragaza ko habayeho kudohoka mu kwirinda kandi bishobora kugira uruhare mu gukwirakwiza ubwabdu bushya. -
Kenya: Umunyarwandakazi ari gushaka ubutabera nyuma y’uko umugabo amusimbuje umukozi akanamutwara abana #rwanda #RwOT
Umunyarwandakazi Consolée Uwihaye yajyanye mu nkiko umugabo w’umunya-Kenya bari barashakanye nyuma yo kumusimbuza umukozi w’umurugo no gutorokana abana babiri bari barabyaranye. -
Mugahinda kenshi umunyarwanda watwitse cathedral yi nantes yakomoje kucyabimuteye. #rwanda #RwOT
Umunyarwanda Abayisenga Emmanuel uheruka kwemera ko yagize uruhare mu gukongeza umuriro watwitse Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes mu Bufaransa, yisobanuye abinyujije mu butumwa bwa email.
Abayisenga ukomoka mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo y’u Rwanda, amaze imyaka umunani mu Bufaransa.
Mu butumwa bwa email yandikiye abantu batandukanye, barimo abayobozi ba Cathédrale na Perefegitura ya Nantes, atangira yerekana ko afite ubumuga yatewe n’uwamuhohoteye amusanze mu Kiliziya mu 2018, ahagana saa Moya n’igice za nimugoroba arimo afunga Kiliziya, akamwibeshyaho agira ngo ni Padiri.
VOA dukesha iyi nkuru yatangaje ko Abayisenga yibaza impamvu yahawe integuza yo kwirukanwa ku butaka bw’u Bufaransa mu gihe umuganga umukurikirana asanga agikeneye kuvurwa.
Mu ibaruwa ye, yanditse ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2020, akayohereza saa Kumi n’iminota 12 za mu gitondo (4:12) nyuma y’amasaha atageze kuri abiri Kiliziya igatangira kugurumana (7:45), Abayisenga yerekana ko kuva mu 2016, igihe yatangiriye akazi ko gufunga no gufungura Kiliziya, yasabye uruhushya rwo gukora ntaruhabwe kandi igihe yahohoterwaga yari ategereje kwemererwa kuguma mu Bufaransa.Avuga ko ikimubabaza ari uko mu Ugushyingo 2019 yahawe urwandiko rumuteguza kuva mu Bufaransa kandi yari agitegereje gusubira kwa muganga ndetse n’ikirego yatanze amaze gukubitwa kikaba kitarigeze gisuzumwa.
Uruhushya rwo kuguma mu Bufaransa yahawe umwaka ushize rwarangiye ku wa 8 Mutarama 2020.
Yagize ati “Ku itariki ya 29 Mutarama 2019 nanditse ntabaza Musenyeri Jean Paul James, Umushumba wa Diyosezi ya Nantes n’ibyegera bye kugira ngo bantabarize kuri Perefe mbone impapuro zatuma nshobora gukurikiranwa n’abaganga, kubera ko ingufu z’ubuzima bwanjye zagenda zigabanuka.’’
Yakomeje ati “Nyuma yaho Musenyeri James yumvikanye na Perefe ko diyosezi ikwiye kumpa akazi gahemberwa umushahara, ndetse nasabwe gutanga umwirondoro ariko nta cyakozwe ahubwo uwo mbajije anyohereza ku wundi.’’
Umufasha w’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ryitwa Secours Catholique, rifasha abatishoboye, yamugiriye inama amusaba kwihangana agategereza indi myaka ibiri kugira ngo yuzuze 10 ari mu gihugu isabwa ngo ahabwe ibyagombwa.
Abayisenga asanga harimo agahimano, yagize ati ‘‘Mwambaye hafi igihe kirekire mbakorera, ariko kuva nahohoterwa ndetse no mu gihe twugarijwe n’icyorezo, murantererana, mukansaba gutegereza imyaka ibiri kandi ntagira kivurira!’’
Mu rwandiko rwe, Abayisenga yarabateguje agira ati “Niba mwibwira ko hari baringa cyangwa roho ya shitani yampohoteye mbakorera, kandi ikabahuma amaso ntimubone ko ubuzima bwanye burindimuka, mbere yuko nkomeza kwitangira ikoranabushake, ngomba kubanza ngashyira umutekano aho nshinzwe nkuko uwampohoteye yabikoze, nkahashakira kandi nkahasohora iyo shitani, kandi nkabikora nkuko shitani yabigenza.’’
Mu gusoza ibaruwa ye agira ati “Nizeye amasengesho yanyu azamperekeza muri iki gikorwa cy’ubumuntu kidahuye n’ibyo nakoraga, kugira ngo nyuma yacyo hazamenyekane akarengane gakorwa n’abakozi bo kuri Perefegitura kandi mubone ko ubuzima bwanjye bwazahaye mbakorera, bityo nshobore gukomeza kubonana n’abaganga ntatinya kwirukanwa mu Bufaransa.”
Ku wa 18 Nyakanga 2020 nibwo Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul yafashwe n’inkongi yangiza bimwe mu bikoresho byari biyirimo nk’ibya muzika ndetse n’ibishushanyo byo mu kinyejana cya 19 byashyizwemo bivanywe i Roma mu Butaliyani.
Nyuma y’umunsi umwe, inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukurikirana Abayisenga w’imyaka 39 watawe muri yombi ku wa 19 Nyakanga 2020, ariko ahita arekurwa.
Tariki ya 25 Nyakanga 2020 nibwo Polisi yo mu Bufaransa yongeye kumufata ngo akomeze akorweho iperereza ku ntandaro y’umuriro watwitse inyubako ndetse aza kwemera ko yabigizemo uruhare.
Abayisenga nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amayero 150 000.
The post Mugahinda kenshi umunyarwanda watwitse cathedral yi nantes yakomoje kucyabimuteye. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Umusore wakekwagaho gucuruza abakobwa yarashwe agerageza gutoroka aho yari afungiye i Kigali #RwOT #Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko umusore w’imyaka 25 witwa David Shukuru Mbuyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe agerageza gutoroka Station ya Polisi ya Nyarugunga mu Mujyi wa Kigali aho yari afungiye akekwaho ibyaha birimo iby’icuruzwa ry’abantu.
Uyu musore yakekwagaho ibyaha birimo ibyo gukoresha imibonano mpuzabitsina no gucuruza abantu. Itabwa muri yombi rye, rifitanye isano n’abakobwa bane baherutse kwerekwa itangazamakuru bashinjwa gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet.Mbuyi yari ari gukorwaho iperereza ku ruhare rwe rwo kuba mu muyoboro w’abantu bacuruza abakobwa b’Abanyarwanda bakabashora mu buraya mu gihugu no hanze yacyo.RIB ivuga ko yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru hamwe n’abagore bane b’Abanyarwandakazi ubwo bashyiraga amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.
Iri tangazo rivuga ko Ambasade ya RDC i Kigali yamenyeshejwe iby’iyi nsanganya ndetse ko iperereza rikomeje ku rupfu rwe.Umwe muri abo bakobwa yabwiye itangazamakuru ko basuye umuhungu ufite amafaranga [utatangajwe amazina ariko RIB yatangaje ko imufite] akabasohokana ahitwa Pili pili akabagurira ibintu bitandukanye, hanyuma akabasaba kumufasha guteza imbere konti ye ya Instagram bashyiraho amashusho yabo bakora ibikorwa by’urukozasoni.Ngo yababwiye ko icyo akeneye ari ubwinshi bw’abareba ibyo yerekana kuri urwo rubuga, ababwira ko bagiye gutambutsaho amashusho imbonankubone berekana ubwambure bwabo.Source : igihe -
Coronavirus: Abayisenga yakoze imashini isuka umuti wica udukoko hadakoreshejwe intoki #rwanda #RwOT
Hari imvugo imaze kumenyerwa mu Rwanda igira iti “Intore yicira inzira!”. Iyo ibibazo byaje, umugabo ni ushaka uko abisohokamo kandi yemye. -
Uganda: Museveni yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo, umuvugizi wazo aba umugore #rwanda #RwOT
Perezida Yoweri Museveni yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda, UPDF, abasirikare benshi bahindurirwa imyanya barimo uwari umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Richard Karemire, wasimbuwe na Brig Gen Flavia Byekwaso. -
Uburobyi mu kiyaga cya Kivu bwahagaritswe mu gihe cy’amezi abiri #rwanda #RwOT
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko ibikorwa by’uburobyi byakorerwaga mu kiyaga cya Kivu byabaye bihagaritswe mu gihe cy’amezi abiri. -
Ikibazo kiri midugudu yacu, ntikiri ku Kibuga cy’indege – Dr Nsanzimana avuga kuri COVID-19 #rwanda #RwOT
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yahumurije abafite impungenge z’ukwiyongera k’ubwandu bwa COVID-19 nyuma y’ifungurwa ry’ingendo z’indege, bitewe n’ingamba zitandukanye zafashwe mu kwirinda ko hagira abinjiza ubwandu bushya mu gihugu. -
Ibirori by’imideli bimaze kubaka izina mu Rwanda (Amafoto) #rwanda #RwOT
Ntabwo benshi biyumvishaga uburyo umuntu yajya imbere ya bagenzi be atagiye kuririmba cyangwa se gukora ikindi ahubwo gusa agiye kwiyerekana nk’umurika imideli! Ni ibintu bitari byoroshye kumvisha abanyarwanda ariko imyumvire yatangiye guhinduka ubwo hazaga ibitaramo bikomeye muri iki gihe by’imideli byirahirwa na benshi. -
Kenya yahakanye gukumira indege zituruka muri Tanzania #rwanda #RwOT
Minisitiri Ushinzwe Ubwikorezi muri Kenya, James Macharia, yahakanye ko igihugu cye cyaba cyarakumiriye indege zituruka muri Tanzania, icyemezo cyatumye icyo gihugu nacyo gitegeka ko nta ndege ya Kenya yinjira ku kibuga cy’indege cyacyo.

