Blog

  • Imyitwarire ya Will Smith na India Martínez nyuma y'igitaramo cya 'Premio Lo Nuestro' yateje impaka #rwanda #RwOT

    Umunyamerika Will Smith, umwe mu bantu bafite izina rikomeye muri sinema no mu muziki, ari mu maboko y'abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusomanira ku rubyiniro n'umuhanzikazi India Martínez.

    Ibi byabaye mu gitaramo cya 'Univision's Premio Lo Nuestro Awards' cyabereye mu mujyi wa Miami, aho aba bombi bari mu biganiro byo kugaragaza impano zabo.

    Nubwo gusomanira ku rubyiniro byaba ari ibintu bisanzwe mu myidagaduro, ibintu byaje gufata indi ntera ubwo Will Smith yateruraga India Martínez nyuma yo gukorana umuziki w'akarusho.

    Ibi byatumye bamwe mu bafana babo bavuga ko imyitwarire yabo itari myiza yatumye bamwe mu bafana babishyiramo umwikomo.

    Ibi bikorwa byatumye habaho impaka mu bakurikirana ibikorwa bya Will Smith ndetse no mu bafana ba India Martínez.

    Ni mu gihe bamwe babibonye nk'ibikorwa by'umwihariko, abandi babifata nk'ibintu bitari bikwiye, cyane cyane ku rubyiniro.

    Ibitekerezo by'abafana bari hagati y'uko ibyo bikorwa byari bigamije guteza imbere umuco no kugaragaza impano z'abahanzi, cyangwa ko byaba bigamije guha urukundo rwinshi abantu. Ibi biracyari inkuru ikomeje kuganirwaho n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Umunyamerika Will Smith, ufite izina rikomeye muri sinema no mu muziki, ntiyorohewe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusomanira ku rubyiniro n'umuhanzikazi India Martínez.

    Source : https://kasukumedia.com/imyitwarire-ya-will-smith-na-india-martinez-nyuma-yigitaramo-cya-premio-lo-nuestro-yateje-impaka/

  • Mitsubishi Motors Izamura Umushahara Fatizo w'Abakozi Bashya Kugera kuri 305,000 Yen guhera muri Mata Umwaka Utaha 2026 #rwanda #RwOT

    Mitsubishi Motors Izamura Umushahara Fatizo w'Abakozi Bashya Kugera kuri 305,000 Yen guhera muri Mata Umwaka Utaha

    Mitubishi-Motors

    Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho y'abakozi bayo, sosiyete ya Mitsubishi Motors yatangaje ko izongera umushahara fatizo w'abakozi bashya bazatangira akazi muri Mata umwaka utaha, ukagera ku 305,000 yen. Iyi ni inshuro ya gatatu yikurikiranya iyi sosiyete ifata iki cyemezo, igamije gukurura impano nshya no guteza imbere ubuzima bw'abakozi bayo.

    Impamvu yo Kuzamura Umushahara

    Mitsubishi Motors yavuze ko iki cyemezo kigamije guhangana n'ibiciro by'ubuzima biri kuzamuka ndetse no gukurura abakozi bafite ubushobozi buhanitse. Umuvugizi wa sosiyete yagize ati: 'Dushaka ko abakozi bacu bashya batangira akazi bafite icyizere kandi bishimiye imibereho yabo, bityo bakabasha gutanga umusaruro ushimishije.'

    Ingaruka ku Isoko ry'Umurimo

    Abasesenguzi mu by'ubukungu bavuga ko iki cyemezo gishobora kugira ingaruka nziza ku isoko ry'umurimo, kuko gishobora gutuma izindi sosiyete zikurikiza urugero rwa Mitsubishi Motors mu kongera imishahara y'abakozi bashya. Ibi bishobora gufasha mu kuzamura urwego rw'imibereho y'abakozi ndetse no kugabanya ubushomeri mu gihugu.

     

    Kuzamura umushahara fatizo w'abakozi bashya ni intambwe ikomeye mu guteza imbere imibereho y'abakozi no gukurura impano nshya muri sosiyete. Ibi bizafasha Mitsubishi Motors gukomeza kuba ku isonga mu nganda z'imodoka, ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu.

    Source : https://kasukumedia.com/mitsubishi-motors-izamura-umushahara-fatizo-wabakozi-bashya-kugera-kuri-305000-yen-guhera-muri-mata-umwaka-utaha-2026/

  • Kuri uyu wa Kane itariki 27 Gashyantare 2025, ikipe ya Gasogi United yakiriye APR FC mu mukino ubanza wa ¼ mu Gikombe cy’Amahoro

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Ishimwe Pierre, Niyigena Clerment, Niyomugabo Claude, Niyibizi Ramadhan, biringiro Gilbert, Seidou dauda Youssif, Alioune Souane, Djibril Ouattra Cheik, Denis Omedi, lamine Bah na Hakim Kiwanuka.


    Ni umukino amakipe yombi yakaniye ukurikije ibyagiye bivugwa mbere y'uko uba. Ku wa Mbere ubwo Gasogi United yari imaze gutsinda Kiyovu Sports muri shampiyona, Perezida wayo KNC yasezeranyije abakunzi bayo  ko izasezerera APR FC bidasabye umukino wo kwishyura.

    Kuba Perezida wa Gasigi United yarasezeranyije abakunzi bayo gusezerera APR FC si ibintu by'impanuka cyangwa amakabyankuru kuko no mu mwaka ushyize w'imikino APR FC yasezerewe na Gasogi United muri kimwe cya Kane mu gikombe cy'Amahoro.

    Ikipe ya APR FC ifite gahunda yo gukina imikino ibiri ya Gasogi United yigengesereye kuko idashaka ko yayikura mu gikombe cy'Amahoro ubugirakabiri kuko byafatwa nk'agasuzuguro ku ikipe y'ingabo z'igihugu.

    APR FC yageze muri kimwe cya kane mu gikombe cy'Amahoro nyuma yo gusezerera Musanze FC muri kimwe cya Munani. Ikipe ya Gasogi United yo yageze muri kimwe cya kane nyuma yo gusezerera AS Muhanga muri kimwe cya munani.


    Uko abakinnyi ba Gasogi United basesekaye kuri Kigali Pele Stadium

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152850/live-gasogi-united-yakiriye-apr-fc-mu-gikombe-cyamahoro-152850.html

  • Yatanzweho Miliyoni 228 Frw! Ibidasanzwe ku n… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatangiwe i Zanzibar mu gihugu cya Tanzania mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025. Ni ku nshuro ya kabiri bitanzwe, kuko byaherukaga gutangirwa i Kigali mu Rwanda, mu Kwakira 2023. 

    Ni ibihembo mpuzamahanga, kandi bihuza abahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika, ndetse biherekezwa n’abahanzi baririmba indirimbo zinyuranye.

    Diamond yaririmbye na Juma Jux indirimbo bakoranye bise ‘Joy’, ndetse uyu muhanzi yiyongejeje indirimbo ye ‘Komasava’ yaririmbye ari kumwe n’abana bo muri Sherrie Silver Foundation. 

    Byaririmbyemo kandi umuhanzikazi Zuchu, Nandy, Yemi Alade n’abandi berekanaga ko biteguye gutanga ibyishimo. Rema yihariye ibihembo kuko yegukanye ibihembo bine, ni mu gihe Burna Boy na Davido batashye amara masa.

    Mu bandi baririmbye muri ibi bihembo kandi harimo Bruce Melodie wafatanyije na Harmonize kuririmba indirimbo ‘Zanzibar’. The New Times iherutse gutangaza ko Bruce Melodie yishyuwe Miliyoni 28 Frw kugirango azaririmbe muri ibi birori.

    Iyi ndirimbo ‘Zanzibar’ yitsa ku rwego rw’ubukerarugendo muri iki gihugu, ndetse ihamagararira abantu gusa Zanzibar, ndetse iri ku isoko kuva ku wa 14 Gicurasi 2023, aho imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 4 ku rubuga rwa Harmonize.

    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element Eleee, ni mu gihe amashusho yakozwe na Kenny. Ikorwa ry'iyi ndirimbo ryatewe inkunga na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan.

    Uko Harmonize na Element bakoranye iyi ndirimbo bise 'Zanzibar'

    Iyi ndirimbo ni igitekerezo cyagizwe na Producer Element ashingiye ku kuntu Zanzibar ari hantu hatatse ibyiza, yiyemeza kuhamenyekanisha mu buryo bwagutse.

    Ubwo mu ntangiriro za Gicurasi 2023, Harmonize yagiriraga urugendo mu Rwanda yasuye Element muri 'studio' yumva iyi ndirimbo arayikunda.

    Asubiye muri Tanzania, Harmonize yakomeje ibiganiro na Element ndetse amusaba ko yamwoherereza iyi ndirimbo nawe akayigiramo uruhare afatanyije na Bruce Melodie.

    Ubwo yari kuri Televiziyo Rwanda, icyo gihe muri Mutarama 2023, Harmonize yavuze ko we na Bruce Melodie bitegura gushyira hanze iyi ndirimbo bahimbiye Zanzibar.

    Muri iki kiganiro, Harmonize yavuze ko umubano we na Melodie wagutse ahanini bishingiye ku bihe bagiranye ubwo Bruce Melodie yamusuraga muri Tanzania. Yavuze ko urwo rugendo, rwavuyemo gukorana indirimbo, gutembera, gusangira, anaririmba mu gitaramo cye.

    Ati “Twanakoze indirimbo ishingiye kuri Zanzibar. Sinzi niba umuvandimwe anyemerera kuba twayiririmba, ariko twakoreye indirimbo nziza Zanzibar.” Harmonize yavugaga ko iyi ndirimbo izaba yubahiriza ubukerarugendo bwa Zanzibar.

    Umushinga w'iyi ndirimbo, Harmonize yawugaragarije abashinzwe ubukerarugendo muri Zanzibar barawukunda cyane, ndetse bemeranya nawe kubatera inkunga mu buryo bw'amafaranga, banabafasha kubona ibice binyuranye bazafatiramo amashusho y'iyi ndirimbo.

    Icyo gihe umwe mu bashinzwe ibikorwa muri 1: 55 AM, yabwiye InyaRwanda ko ubuyobozi bwa Zanzibar bwishyuye Miliyoni 200 Frw kugira ngo iyi ndirimbo 'ibe ikirango cyabo' mu rwego rwo gushishikariza abantu gusura aka gace. Ariko, Bruce Melodie ndetse na Harmonize bayifiteho uburenganzira.

    Uwahaye amakuru InyaRwanda ati 'Indirimbo iri mu biganza byabo niyo yubahiriza ubukerarugendo rwa Zanzibar (Zanzibar Anthem), ariko Bruce Melodie na Harmonize bayifiteho uburenganzira nk'uko bigaragara. Harmonize aganiriza ubuyobozi bwa Zanzibar yababwiye ariko ko indirimbo yayihuriyemo na Bruce Melodie, bamusaba ko bayigura hanyuma bakabafasha mu ikorwa ry'amashusho yayo n'ibindi.'

    Mbere y'uko bafata amashusho y'iyi ndirimbo, hari amafaranga babanje guhabwa ari muri Miliyoni 200 Frw bumvikanye.

    Uruhande rwa Bruce Melodie ntirwiyumvishaga uburyo iyi ndirimbo ubuyobozi bwa Zanzibar bwayikunze, ndetse ntibanumvaga ko aya mafaranga bazayahaba. Ubuyobozi bwa Zanzibar bwabafashije mu bijyanye n'imibereho, kubona uburyo bwiza bwo kuhafatira amashusho n'amafoto n'ibindi.

    Ubwo yari mu kiganiro The Choice Live, Bruce Melodie yabwiye Isibo Tv ko ubwo yari muri Zanzibar bafashijwe na Perezida Samia Suluh wa Tanzania gufata amashusho y'iyi ndirimbo. Ati 'Twagiye gufata amashusho dufite uruhushya rwa Perezida wa Tanzania [Samia Suluhu Hassan].'

    Bruce Melodie yavuze ko ashingiye ku gihe amaze ajya muri Tanzania, yabonye ko umuziki waho ugoye kuwucengeramo bitewe n’uko ‘bakunda ibintu byabo kurusha uko twe tubikunda’.

    Iki gihugu akigereranya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bijyanye no kuba umuhanzi wo mu kindi gihugu yacengera ku isoko ryaho.

    Bruce yavuze ko bimusaba kuhatinda, kwiga no gukora ibintu biri hejuru kugira ngo ibihangano bye bizumvikane muri Tanzania.

    Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Zanzibar’ bakoze yakunzwe na Perezida Samia Suluh kugeza ubwo anabahaye uburenganzira bubemerera gufata amashusho yayo.

    Uyu munyamuziki yavuze ko ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo bahuye n’imbogamizi z’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri Zanzibar bwafatiriye ibikoresho bakoreshaga mu gihe cy’amasaha 12.

    Yavuze ko bagerageje kwerekana ibyangombwa bari bahawe bibemerera gufata amashusho ariko bibanza kugorana. Ati “Biza gukurikiranwa barabifungura.”

    Zanzibar imaze kuba ikirwa gikunzwe cyane na ba mukerarugendo, cyane cyane abahanzi bahakundira uburyo amashusho y'indirimbo zabo aba akeye cyane. Hari abahafatira amashusho ku mucanga n'ibindi birwa byaho biryoshya cyane amashusho.

    Zanzibar ituwe n'abaturage barenga miliyoni 1.504 (Imibare yafashwe mu ibarura ryo mu 2012), ni ikirwa kigari gifite ubuso bungana na Kilometero kare 2, 461.

    Iherereye hafi y'injyana y'u Buhinde mu Birometero 50. Ifite ubukungu butajegajega ikesha inyungu ikura mu bukerarugendo, aho benshi bayisura bitewe n'imiterere n'ibinyabuzima bitandukanye bihaboneka.

    Zanzibar ni Akarere gafite ubwigenge bucagase kagizwe n’ibirwa byinshi ko mu nyanja y’u Buhinde. Nubwo Zanzibar ari ikirwa cyigenga ariko kibarurwa ku gihugu cya Tanzania.

    Muri Werurwe 2021, Minisitiri w'Ubukerarugendo muri iki gihugu, Lela Muhamed Mussa yasabye ba mukerarugendo bahasokera kujya bambara bikwije, ntibanyuranye n'umuco waho.

    Minisitiri Lela yabwiye BBC ishami ry'Igiswayile ko hari ba mukerarugendo bagenda mu muhanda bameze “nk’aho bambaye ubusa”. Uyu muyobozi yavuze ko abazarenga kuri aya mabwiriza bazacibwa amande atari munsi y'ibihumbi 690 Frw.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152839/yatanzweho-miliyoni-228-frw-ibidasanzwe-ku-ndirimbo-bruce-melodie-na-harmonize-baririmbye–152839.html

  • Joris Delbove yegukanye agace ka Kane ka Tour… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane Tour du Rwanda ya 2025 yakomeje ku munsi wayo wa Gatanu hakinwa agace ka Kane kavaga i Rubavu kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 95,1.

    Ni nyuma y’uko agace ko ku munsi w’ejo kuwa Gatatu kavaga i Musanze kerekeza i Rubavu kegukanwe n’Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ndetse ni nawe wari wegukanye akari kabanje.

    Agace k’uyu munsi katangiye abakinnyi bagendera hamwe gusa bigeze ku kilometero cya 7 abakinnyi bane aribo , Nsengiyumya (Java-Inovotec), Lorot (Amani), Munyaneza (Rwanda) na Matthews (South Africa) bajya imbere.

    Bigeze ku kilometero cya 12 aba bakinnyi bari bari imbere biyongereyeho abandi babiri aribo Nzafashwanayo na Uwiduhaye Bose ba Team Rwanda.

    Aba nibo bakomeje kugenda imbere ndetse hari naho byageze bashyizemo intera y’iminota 4 n’amasegonda 50.

    Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec yaje kwegukana amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiwe muri Pariki ya Gishwati ku kilometero cya 30,8 naho Munyaneza Didier wa Team Rwanda yegukanye amanota ya mbere y’ahatambika yatangiwe i Gacaca.

    Bageze ku kilometero cya 61, Munyaneza Didier yaje gusigara naho bigeze ku kilometero cya 62, Uwiduhaye Mike wa Team Rwanda ajya imbere wenyine ndetse anatwara amanota y’Umusozi wa Kabiri yatangiwe i Rutsiro ku kilometero cya 62,2.

    Bidatinze abakinnyi batatu barimo Shemu baje gufasha Uwiduhaye Mike wari imbere wenyine ndetse biza kurangira nabo igikundi cyariko Fabien Doubey wari wambaye umwambaro w’umuhondo kibafashe.

    Nk’uko byagiye bigenda mu tundi duce ninako byagenze muri aka gace aho mu bilometero bya nyuma habayeho gukubana cyane birangira Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya Total Energies ariwe witwaye neza yegukana agace k’uyu munsi.

    Uyu mufaransa ninawe wahise wambara umwenda w’umuhondo awambuye mugenzi we Fabien Doubey nawe ukinira Total Energies.

    Abanyarwanda baje hafi uyu munsi ni Masengesho Vainqueur waje kumwanya wa 8 na Moise Mugiaho waje kuwa 9 aho basizwe amasegonda 3 n’uwa Mbere. 

    Tour du Rwanda ya 2025 izakomeza ku munsi w’ejo hakinwa agace ka Gatanu Kazava i Rusizi kerekeza i Huye ku Ntera y’ibilometero 143.


    Joris Delbove wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda ya 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152840/joris-delbove-yegukanye-agace-ka-kane-ka-tour-du-rwanda-ya-2025-152840.html

  • Igisirikare cya Afurika y'Epfo cyemeje ko abasirikare bacyo baherutse gukurwa mu Burasirazuba bwa RDC bafite ihungabana #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Afurika y'Epfo (SANDF) cyemeje ko mu basirikare bacyo baherutse gukurwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo benshi bafite ihungabana.

    Aya makuru yatangajwe n'Umuvugizi wa SANDF, Rear Admiral Prince Tshabalala, mu kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru SABC News cya Leta ya Afurika y'Epfo.

    Tshabalala yasobanuye ko muri rusange, abasirikare ba Afurika y'Epfo bakomerekeye mu mirwano yabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baherutse gucyurwa ari 127, hamwe n'abandi 280 bafite ibindi bibazo bitandukanye.

    Igisirikare cya Afurika y'Epfo cyemeje ko abasirikare benshi bafite ihungabana nyuma yo gukurwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Source : https://kasukumedia.com/igisirikare-cya-afurika-yepfo-cyemeje-ko-abasirikare-bacyo-baherutse-gukurwa-mu-burasirazuba-bwa-rdc-bafite-ihungabana/

  • Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu bihembo bya Trace #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'Umunyarwanda Israel Mbonyi yongeye kwerekana ubuhanga bwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho yegukanye igihembo cy'Umuhanzi mwiza mu ndirimbo zihimbaza Imana (Best Gospel Artist) mu bihembo bikomeye bya Trace Awards byatangiwe muri Zanzibar ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

    Ibi bihembo bihabwa abahanzi bitwaye neza ku rwego mpuzamahanga, byitabiriwe n'ibyamamare mu muziki wa Afurika n'ahandi ku Isi.

    Ku wa 24 Gashyantare 2025, nibwo hatangajwe abatsinze mu byiciro bitandukanye, Israel Mbonyi aba umwe mu begukanye ibi bihembo bikomeye.

    Umuhanzi Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza mu njyana ya muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu bihembo bikomeye bya 'Trace Awards'.

    Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bagezweho mu muziki wa Gospel, aho amaze kugira igikundiro gikomeye mu Rwanda no mu mahanga.

    Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zifasha benshi mu gusenga no kwegera Imana, zirimo Yankuyeho Urubanza, Baho, Nina Siri, Ndakubabariye n'izindi nyinshi zakunzwe n'abatari bacye.

    Gutwara iki gihembo ni ikimenyetso cy'uko umuziki wa Gospel w'u Rwanda ugenda utera imbere ku rwego mpuzamahanga.

    Mbonyi yahigitse abahanzi bakomeye bo muri Afurika, ibintu byashimishije cyane abakunzi be n'abakunzi b'umuziki wa Gospel muri rusange.

    Nyuma yo gutangaza intsinzi ye, Israel Mbonyi yashimiye Imana n'abafana be bamushyigikira uko bukeye n'uko bwije. Yagize ati: 'Ndashimira Imana kubw'ishimwe, ndashimira n'abafana banjye badahwema kumbaba hafi. Ibi ni ibihe byiza byo gukomeza gukora cyane no kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka.'

    Abakunzi ba Gospel bakomeje kugaragaza ibyishimo n'ishema batewe n'iyi ntsinzi y'uyu muhanzi, aho abenshi bagiye bamwifuriza gukomeza kwaguka no kugera ku rwego rukomeye kurushaho.

    Ibihembo bya Trace Awards bifatwa nk'iby'ingenzi mu guteza imbere umuziki wa Afurika, byongera amahirwe ku bahanzi bo kuri uyu mugabane kugira ngo ibihangano byabo bimenyekane ku rwego rw'Isi.

    Intsinzi ya Israel Mbonyi ni indi ntambwe y'ingenzi ku muziki Nyarwanda, cyane cyane mu cyiciro cy'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Israel Mbonyi, ufite izina rikomeye mu ndirimbo z'ubutumwa bwiza, yashimiwe kuba yaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.

    Source : https://kasukumedia.com/israel-mbonyi-yegukanye-igihembo-cyumuhanzi-mwiza-mu-ndirimbo-zo-kuramya-no-guhimbaza-imana-mu-bihembo-bya-trace/

  • Dani Ceballos agiye kamara amezi abiri hanze y'ikibuga kubera imvune #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Dani Ceballos, yagize imvune ikomeye ku mitsi ya semimembranosus yo mu kuguru kw'ibumoso, bikaba byitezwe ko azamara igihe kirekire adakina.

    Nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye, uyu mukinnyi azamara hafi amezi abiri hanze y'ikibuga, bivuze ko atazakina imikino ikomeye y'ikipe ye mu marushanwa atandukanye.

    Muri Werurwe, Ceballos ntazabasha gukina imikino ibiri ya UEFA Champions League ikipe ye izahuramo na Atlético Madrid.

    Uretse iyo mikino, ashobora no kudakina indi mikino ya La Liga ndetse n'iy'igikombe cy'umwami (Copa del Rey), by'umwihariko mu gihe cyose yaba atarakira neza.

    Real Madrid izakomeza kwishingikiriza ku bandi bakinnyi bo hagati nka Luka Modrić, Toni Kroos, Eduardo Camavinga, Aurelien Tchouaméni na Jude Bellingham kugira ngo huzuzwe icyuho cya Ceballos.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 27, wakunze guhura n'imvune zitandukanye kuva yagera muri Real Madrid, yari yitezweho kugira uruhare rukomeye muri gahunda z'umutoza Carlo Ancelotti, cyane cyane mu gihe Real Madrid iri mu rugamba rwo guhatanira ibikombe muri uyu mwaka w'imikino.

    Imvune ya Ceballos ni inkuru mbi ku bafana ba Los Blancos, kuko umutoza Ancelotti yari yatangiye kumugirira icyizere, cyane cyane mu mikino ya shampiyona na Champions League.

    Kuba azamara igihe kinini hanze bishobora kugira ingaruka ku bwugarizi bw'ikipe, dore ko yari umukinnyi wo hagati ushobora gutanga umusaruro mwiza mu gutanga imipira no gukina afasha abasatira izamu.

    Abafana ba Real Madrid, by'umwihariko abo ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kwifuriza uyu mukinnyi gukira vuba, aho benshi bagaragaje impungenge z'uko ashobora kugaruka imikinire yarahindutse atakiri wawundu bahoranye.

    Abafana ba Real Madrid n'abakunzi ba Dani Ceballos bose baramusabira gukira vuba kugira ngo agaruke mu kibuga vuba.

    Source : https://kasukumedia.com/dani-ceballos-agiye-kamara-amezi-abiri-hanze-yikibuga-kubera-imvune/

  • Diana Marua Ashimishije Abana Be n'Abakozi Bashya mu Rugo n'Imodoka Nshya ya G-Wagon #rwanda #RwOT

    Diana Marua Ashimishije Abana Be n'Abakozi Bashya mu Rugo n'Imodoka Nshya ya G-Wagon

    Diane Marua

    Umuhanzikazi akaba n'umukoresha imbuga nkoranyambaga, Diana Marua, yongeye gushimangira urukundo rwe n'umugabo we, umuhanzi Kevin Bahati, ubwo yamuhaga impano idasanzwe y'imodoka yo mu bwoko bwa G-Wagon Brabus ifite agaciro ka miliyoni 45 z'amashilingi y'Abanyakenya. Iyi modoka yihariye ifite ibara rya pinki, ikaba yaratunguranye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka umunani bamaze babana.

    BAHATI'S

    Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka umunani y'urukundo rwabo, Bahati yahisemo gutungura umugore we Diana Marua n'impano idasanzwe. Nk'uko byatangajwe na TUKO.co.ke, Bahati yerekanye uburyo yahinduye iyi modoka, ayivana ku ibara ry'umukara ayigira pinki, kugira ngo ihuze n'ibikundwa na Diana. Iyi modoka ifite ibirango bya Brabus, ikaba yarateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba ari iy'ukuri cyangwa ari igikorwa cyo kwamamaza.

    Nyuma yo kwakira iyi modoka, Diana yahisemo gutungura abana be, Heaven, Majesty na Malaika, abereka iyi modoka nshya. Nk'uko bigaragara mu mashusho yashyizwe kuri Instagram, abana bagaragaje ibyishimo byinshi ubwo babonaga iyi modoka ifite ibara rya pinki. Muri ayo mashusho, Diana yari yambaye imyenda ya pinki, ihuye n'ibara ry'imodoka ye nshya.

    Mu gihe cyo kwerekana iyi modoka, Diana yanagaragaje abakozi bashya bo mu rugo, nyuma y'uko abahoze ari abakozi be, Irene Nekesa na Josephine Kinuche, batangiye ibikorwa byabo byo guhanga udushya ku mbuga nkoranyambaga. Nk'uko byatangajwe na TUKO.co.ke, aba bakozi bashya bagaragaye mu mashusho bari mu gikoni, bitegura ifunguro rya nimugoroba, baganira na Diana ku byerekeye umunsi wabo.

     

    Mu butumwa bwe, Diana yashimiye Imana ku bw'imigisha yahawe, ashimangira ko urukundo, gushyigikirana no gukorera hamwe ari byo byabafashije kugera ku byo bafite uyu munsi. Yagize ati: 'Imana ikora mu buryo butangaje. Icyo dukora ni ukumwizera no gukora cyane. Twahuye n'ibibazo bitandukanye, ariko gushyigikirana no gukundana byadufashije kubyigobotora.'

    Reba Amashusho ya Diana Marua n'Imodoka ye Nshya ya G-Wagon

    Kugira ngo urebe uko byari byifashe ubwo Bahati yatunguraga Diana Marua n'iyi modoka nshya, reba amashusho ari hasi hano:

    Iyi nkuru ikomeje gukurura amarangamutima n'ibiganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batandukanye bashima urukundo rwa Bahati na Diana ndetse n'uburyo bakomeza gushimangira umubano wabo mu buryo butandukanye.

    Source : https://kasukumedia.com/diana-marua-ashimishije-abana-be-nabakozi-bashya-mu-rugo-nimodoka-nshya-ya-g-wagon/

  • Palmeiras irimo gusoza amasezerano yo kugura Vitor Roque imuvanye mu ikipe ya Barcelona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Palmeiras iri hafi kurangiza amasezerano yo gusinyisha rutahizamu Vitor Roque, ukinira FC Barcelona. Aya masezerano yemejwe na Barça kuva mu cyumweru gishize, aho amafaranga agera kuri miliyoni €25 azishyurwa, hiyongereyeho ibijyanye no kugurisha ku ngingo ziri mu masezerano.

    Vitor Roque, uzwi nka Tigrinho, yemeye kwerekeza muri Palmeiras ku buryo buhoraho, nyuma yo kubona ko gukina mu Burayi atari byo byamuhiriye neza muri Barcelona.

    Vitor Roque ubwo yari muri Barcelona yari yitezweho kuzaba umwe mu bakinnyi bakomeye b'iyi kipe, gusa byagaragaye ko atabona umwanya uhagije wo kwigaragaza, bityo afata icyemezo cyo gusubira iwabo kugira ngo abone umwanya wo gukina uhagije.

    Ku myaka ye 19, yari yitezweho kuzaba umwe mu bakinnyi ba Barça b'igihe kizaza, ariko ibihe bye muri Espagne ntibyagenze uko byari byitezwe.

    Uyu musore yahisemo gusubira iwabo muri Brazil kugira ngo yongere kwigaragaza no kubona umwanya uhagije wo gukina.

    Ku rundi ruhande, ikipe ya Real Betis yagenzura inyandiko z'aya masezerano ku wa mbere yaliki ya 25 Gashyantare 2025.

    Kugeza ubu Betis ifite uburenganzira bwo kugira icyo ivuga kuri aya masezerano kuko hari ibyo yari ifitanye na Barcelona bijyanye no kugura umukinnyi. Biravugwa ko Betis ishobora kwakira indishyi z'amafaranga kugira ngo yemere ko Roque yerekeza muri Palmeiras nta kibazo.

    Ikipe ya Palmeiras iri mu makipe akomeye muri Brazil kandi izakina igikombe cy'Isi cy'amakipe (FIFA Club World Cup). Ni ikipe ishobora gufasha Roque kongera kugaruka ku rwego rwiza no kubona amahirwe yo kongera kwigaragaza muri ruhago mpuzamahanga.

    Kugeza ubu, abafana ba Palmeiras bategereje kumva ko amasezerano yarangiye, ndetse bikaba biteganyijwe ko Vitor Roque azatangazwa nk'umukinnyi mushya wa Palmeiras mu minsi mike iri imbere.

    Uyu musore uzwi ku izina rya Tigrinho yemeye kuva i Burayi akagaruka gukina muri shampiyona ya Brezile (Brasileirão), aho azakinira Palmeiras nk'umukinnyi wayo burundu.

    Source : https://kasukumedia.com/palmeiras-irimo-gusoza-amasezerano-yo-kugura-vitor-roque-imuvanye-mu-ikipe-ya-barcelona/