Blog

  • MU MAFOTO 50: Ihere ijisho ubwiza bwabakobwa… – #rwanda #RwOT

    Umubiligi Aldo Taillieu wa Lotto Dstny Devo Team niwe wegukanye agace ko gufungura Tour du Rwanda ya 2025, iri gukinwa ku nshuro ya 17 kuva igizwe mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.

    Ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025 Saa Tanu n’iminota 30 nibwo hatangiye gukinwa Tour du Rwanda ya 2025 itangijwe na Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi,UCI,David Lappartient.

    Agace k’uwo munsi ari nako ka mbere muri rusange kahagurukuye kuri BK Arena gasoreza mu marembo ya Stade aho abakinnyi ku giti cyabo basiganwe n’ibihe ku ntera y’ibilometero 3,4.

    Henok Mulubrhan uri kumwe n’ikipe ye y’igihugu ya Eritrea aka abitse Tour du Rwanda ya 2023, yegukanye agace ka Mbere ka Tour du Rwanda ya 2025 kavaga i Rokomo kerekeza mu karere ka Kayonza ku ntera y’ibilometero 157,8. Yakoresheje amasaha 3, iminota 57 n’amasegonda 52.

    Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, ni we wegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025, kakinwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare. kavuye mu mujyi wa Kigali kuri MIC Saa tanu kakaba kasorejwe i Musanze ku ntera y’ibilometero 121.

    Muri rusange, Tour du Rwanda 2025 igizwe n'ibilometero 812, agace karekare ni aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n'ibilometero 158.

    Amakipe yabigize umwuga yitabiriye ni Israel – Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).

    Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lotto—Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid ( U Budage), Development Team dsm—firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).

    Amakipe y'Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y'Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n'amakipe ya Afurika avanze).

    Mu bigo bikomeje kuza imbere mu kumurika ibikorwa byabyo harimo Mobile Money Rwanda Ltd, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel, Ingufu Gin Ltd yenga ibinyobwa bisembuye, Forza Bet yo mu mikino y'amahirwe, Uruganda rukora rukanagurisha matela, Rwanda Foam, Inyange Ltd ndetse n'izindi nganda zitandukanye.

    Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel rwitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya gatanu, ihishwemo udushya twinshi. Amstel iri mu baterankunga bakuru, ikaba ari na yo ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi.

    Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 17, aho ryatangiye ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare rikazasozwa ku ya 2 Werurwe 2025.




    Mobile Money Rwanda Ltd yitwaje abakobwa buje uburanga muri Tour du Rwanda 2025

    DJ Brianne uri mu bakunzwe akomeje gutanga ibyishimo muri iri rushanwa


    Abakobwa ba Ingufu Gin

































    Abakobwa b’uruganga rwa Inyange




    Abakobwa baherekeje Rwanda Foam bari mu bakomeje kuryoshya isiganwa

    CANAL+ ihagarariwe neza muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka



    Ikinyobwa cya Armstel na cyo kirahagarariwe

    BRD muri Tour du Rwanda

    Muyango na we ari mu bakomeje gutanga ibyishimo bisendereye muri Tour du Rwanda

    Abakobwa baserukiye MoMo bari mu bakomeje kuryoshya Tour du Rwanda 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152814/mu-mafoto-50-ihere-ijisho-ubwiza-bwabakobwa-bakomeje-kuryoshya-tour-du-rwanda-2025-152814.html

  • Umwana muto w'umuhanzi w'imyaka ine, Ashna Lweri, yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umwana w'umukobwa w'imyaka ine, Ashna Lweri, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yitabye Imana. Uyu mwana wari uri kuzamuka neza mu muziki ku rwego mpuzamahanga, aho yari amaze gukorana n'abahanzi bakomeye bo muri Afurika.

    Ashna Lweri yatangiye gukunda umuziki afite imyaka ibiri yamavuko, asaba se, Dakari Isselweri, umwe mu baherwe bo muri Kivu y'Amajyaruguru, kumufasha guteza imbere impano ye.

    Se ntiyazuyaje, ahita amushakira abamufasha mu rugendo rwe rwa muzika, aho yagiye akorana n'inzobere mu gutunganya indirimbo, ndetse atangira gukorana n'abahanzi bakomeye.

    Mu gihe gito, Ashna Lweri yari amaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ye yise Nahasso, yakoranye n'umuraperi w'Umunya-Uganda, Fik Fameica.

    Mu ndirimbo ze, izakunzwe cyane ni Nahasso, yakoranye n'umuraperi Fik Fameica wo muri Uganda. Yari afite imishinga itandukanye y'imikoranire n'abahanzi b'ibyamamare barimo Fally Ipupa, Inoss'B, Asake, Davido, na Diamond Platnumz, byagaragazaga ko yari umuhanzi mushya wihuta mu iterambere rya muzika Nyafurika.

    Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025, urubuga Trace Mziki rwa Afurika y'Uburasirazuba rwatangaje inkuru y'akababaro y'urupfu rwa Ashna Lweri, bivugwa ko yitabye Imana ku wa 27 Gashyantare 2025.

    Inkuru y'urupfu rwe yakanguye abantu benshi mu ruhando rwa muzika, ndetse bamwe mu bahanzi yari afitanye imishinga boherereje ubutumwa bwo kumwunamira no kwihanganisha umuryango we.

    Abakunzi b'umuziki, by'umwihariko abari batangiye gukurikira iterambere rye, bagaragaje ko iyi ari inkuru ibabaje kuko yari afite impano idasanzwe n'amahirwe yo kuba umwe mu bahanzikazi bakomeye ku mugabane wa Afurika.

    Benshi bibajije icyateye urupfu rwe, nubwo kugeza ubu nta makuru arambuye yatangajwe n'umuryango we.

    Uyu mwana muto yari afite inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga, kandi yari amaze gutangira kugera kuri iyo ntego. Nubwo ubuzima bwe mubazima butagihari magingo aya, izina rye n'umuziki we bizakomeza kwibukwa mu mateka y'abana bafite impano idasanzwe muri muzika ya Afurika.

    Uru rupfu rwashenguye benshi, kuko Ashna Lweri yari atangiye gutanga icyizere cyo kuba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika.

    Source : https://kasukumedia.com/umwana-muto-wumuhanzi-wimyaka-ine-ashna-lweri-yitabye-imana/

  • José Mourinho wa Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine nyuma yo kunenga abasifuzi #rwanda #RwOT

    José Mourinho, umutoza wa Fenerbahçe SK, yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya £35,194 nyuma yo gutangaza amagambo akomeye yibasira abasifuzi ku mukino wahuje ikipe ye na Galatasaray.

    Uyu mukino wari uwo ku munsi wa 25 wa Shampiyona ya Turikiya (Süper Lig) wabaye ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa (0-0). Nyuma y'uyu mukino, Mourinho ntiyishimiye imisifurire, cyane cyane umusifuzi wa kane, avuga ko kuba ari Umunya-Turikiya byatumye atabasha kuyobora umukino uko bikwiye.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Mourinho yagize ati: 'Iyo umukino usifurwa n'Umunya-Turikiya, uba nk'ikiza. Umusifuzi wa kane nta cyo yari amaze, ni nko gushyiraho umuntu ugomba kuba aho gusa.' Aya magambo ye yatumye komite ishinzwe imyitwarire muri shampiyona yicara igafata umwanzuro wo kumuhana.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Mourinho yagize ati: 'Umusifuzi wa kane ntacyo yari amaze kuko ari Umunya-Turikiya.

    Uretse guhagarikwa imikino ine, Mourinho yaciwe n'amande (£35,194) azira imyitwarire mibi. Ibi bihano byatangiye gukurikizwa, bivuze ko azasiba imikino ine ikurikira ya Fenerbahçe mu marushanwa yo muri shampiyona.

    Ni inshuro ya mbere Mourinho afatiwe ibihano nkibi bikomeye kuva yagera muri Fenerbahçe mu mpeshyi ya 2024.

    Kuva yatangira gutoza iyi kipe, uyu mutoza w'Umunya-Portugal yagaragaje ko atajya yihanganira imisifurire abona idahwitse, ndetse asanzwe azwiho kugira amagambo akomeye iyo atanyuzwe n'ibiba byabereye mu kibuga.

    Fenerbahçe iri mu rugamba rukomeye rwo gushaka igikombe cya shampiyona, kuko kuri ubu iri mu makipe ahataniye igikombe na Galatasaray ndetse na Beşiktaş.

    Gusa, kuba Mourinho atazaba ari ku ntebe y'abatoza mu mikino iri imbere bishobora kugira ingaruka ku ikipe ye, cyane cyane ku mikino ikomeye igomba gukina mu cyumweru gitaha.

    Iki cyemezo cyafashwe na komite y'imyitwarire nticyakiriwe neza n'abafana ba Fenerbahçe, bamwe bavuga ko ari ubugome bukorewe Mourinho n'ubuyobozi bwa shampiyona.

    Gusa, abasesenguzi bamwe bavuga ko ibi bihano byari bikwiye, kuko amagambo y'uyu mutoza ashobora guteza urujijo no kugabanya icyizere abasifuzi bagirirwa.

    Guhera Ubu Mourinho afite amahitamo yo kwemera ibi bihano cyangwa akajurira, ariko biragoye ko byakurwaho, cyane ko komite y'imyitwarire isanzwe ifata ibyemezo bikomeye ku myitwarire mibi y'abatoza n'abakinnyi. Fenerbahçe igomba gukina umukino ukurikira idafite umutoza wayo mukuru, ibintu bishobora kugira ingaruka ku musaruro wayo muri shampiyona.

    Si ubwa mbere Mourinho agaragaje ko atishimiye imisifurire, dore ko no mu bindi bihugu yatozemo nka Espagne, u Bwongereza na u Butaliyani, yagiye ashinja abasifuzi gutonesha amakipe amwe.

    Source : https://kasukumedia.com/jose-mourinho-wa-fenerbahce-sk-yahagaritswe-imikino-ine-nyuma-yo-kunenga-abasifuzi/

  • Senateri Dr. Nyinawamwiza yatabarije itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Gashyantare 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y'Imiyoborere muri Sena y'u Rwanda yakozwe hashingiwe kuri Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB y'ibikorwa byo mu 2023/2024.

    Muri iyo raporo, RGB igaragaza ko yakoze ubushakashatsi ku itangazamukuru mu Rwanda aho bwagaragaje ko ubunyamwuga n'ubushobozi bw'itangazamakuru biri ku kigero cya 60.70%, urunyurane rw'ibitangazamakuru bifite imirongo ngenderwaho itandukanye biri ku kigero cya 72,30%, uburyo bwo kubona no gusakaza amakuru biri kuri 79,10%, uruhare rw'ibitangazamakuru mu miyoborere myiza biri ku kigero cya 81,30% mu gihe ishyirwaho ry'amategeko na politiki byorohereza imikorere y'itangazamakuru biri kuri 90%.

    Senateri Nyirawamariya yagaragaje ko kuba ubunyamwuga bw'itangazamakuru bugikemakwa, hakwiye gufatwa ingamba zatuma hubakirwa ubushobozi abariko hagamijwe ko rikora kinyamwuga.

    Ati 'Urareba ku bushobozi bw'itangazamakuru n'ubunyamwuga urabona ko ari ikibazo. Ese niba bukemangwa ni uko batize? Niba itangazamakuru ridakora kinyamwuga, ese ntabwo rizatuyobya? Mbona ko na ryo rikwiye kwitwabwaho kuko rikurikirwa na benshi, rifite imbaraga nyinshi ariko niba ridakoze kinyamwuga ryadusubiza inyuma.'

    Visi Perezida wa Komisiyo y'Imiyoborere myiza y'Abaturage, Uwera Pelagie, yagaragaje koko ko hari igikwiye gukorwa mu gufasha itangazamakuru gukora kinyamwuga harimo no kongera amahugurwa ahabwa abarikora.

    Yagize ati 'Harimo ibishingiye ku bumenyi ariko hanarimo n'ibishingiye ku byo umuntu avanamo. Uyu munsi dufite ibitangazamakuru bitandukanye, ibyandika, ibikoresha radio na Television n'ibikorera kuri Internet. Ngira ngo umuntu mu gitondo ashobora kubyuka agafungura shene kuri Youtube, uwo muntu mu by'ukuri ntabwo aba yahawe ubumenyi mu bijyanye n'itangazamakuru.'

    Yakomeje avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guha ubumenyi abakora itangazamakuru ndetse no gukorana bya hafi n'inzego zitandukanye zihuza abanyamakuru.

    Ati 'Ababishinzwe na bo babishyiramo imbaraga no mu bugenzuzi, kandi igikwiriye gukorwa ni uguhugura ndetse no gukomeza gutekereza kuri ziriya nzego zihuza abantu bose babarizwa mu gice cy'itangazamakuru.'

    Yashimangiye ko hakwiye gukomeza gushyira imbere gahunda zitandukanye zigamije gutuma abakora itangazamakuru mu Rwanda babikora kinyamwuga.

    Senateri Dr. Nyinawamwiza Laëtitia yatabarije itangazamakuru mu Rwanda,

    Visi Perezida wa Komisiyo y'Imiyoborere myiza y'Abaturage muri Sena y’u Rwanda, Uwera Pelagie, yagaragaje ko hari igikwiye gukorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-dr-nyinawamwiza-yatabarije-itangazamakuru

  • Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro buzinjiriza u Rwanda miliyari 1,3$ mu 2024/25 – #rwanda #RwOT

    Mu misozi itandukanye yo mu Rwanda higaragaza ibirombe by'amabuye y'agaciro y'ubwoko butandukanye, harimo n'ahatangiye gucukurwa mu bihe by'ubukoloni kugeza ubu.

    Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y'agaciro, aho utugera kuri 37 twamaze gutangwamo impushya z'ubucukuzi, mu gihe dutanu turi ahari ibyanya bikomye bya pariki.

    Nk'urugero ahitwa Nyiramuganza muri Ngororero, ahari agace gafite kilometero esheshatu hakorewe ubushakashatsi, aho bacukuye bakagera muri metero 100 bajya hasi mu butaka, bigaragara ko harimo amabuye y'agaciro afite agaciro ka miliyoni $800 aramutse acukuwe yose.

    Ni amabuye yo mu bwoko bwa Coltan, Gasegereti na Wolfram na zahabu.

    Magingo aya zahabu icukurwa mu Miyove, Ruzizi na Nyamasheke ndetse na Musanze kandi ifite agaciro kanini ku isoko.

    Ubushakashatsi bwakozwe kuva mu gihe cy'ubukoloni kugeza n'ubu hagikorwa ubundi by'umwihariko ku mabuye ya Lithium, amabengeza n'andi yifashishwa mu bikoresho by'ikoranabuhanga.

    Mu mihigo ya RMB y'umwaka wa 2024/2025, hagaragaramo uwo kongera ingano n'ubwiza bw'amabuye yoherezwa hanze, bikazatuma yinjiriza igihugu agera kuri miliyari 1,3$ mu 2024/2025 avuye kuri miliyari 1,2 yinjiye mu 2023/2024.

    RMB igaragaza ko buri gihembwe amabuye y'agaciro azajya yinjiriza u Rwanda miliyoni 325$.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruri w'inganda mu Ukuboza 2024 wiyongereyeho 5,7% ugereranyije na n'uwari wabonetse mu Ukuboza 2023.

    By'umwihariko mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro umusaruro wiyongereyeho 2,5% mu Ukuboza 2024.

    Amwe mu mabuye u Rwanda rwongerera agaciro akoherezwa mu mahanga harimo zahabu itunganyirizwa muri Gasabo Gold Refinery na gasegereti itunganywa na LuNa Smelter, ndetse intego ni uko n'andi yose azajya yoherezwa hanze atunganyijwe.

    Biteganywa kandi ko hazakomeza ubushakashatsi bwisumbuye ku duce 26 tugaragaza amahirwe yo kubonekamo abuye y'agaciro menshi harimo Ndiza, Miyove muri Gicumbi ,Nyamasheke , Ruhango, Ruli, Nzige ,Gatumba, Rukira, Burera-Rulindo, Huye, Kirimbi, Rukarara, Shyembe, Nyamasheke, Birambo/Murambi, Nyiramuganza, Musenyi-Ntarama, n'ahandi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Abacukuzi b'Amabuye y'Agaciro mu Rwanda [RMA], Kagenga Innocent, aherutse kubwira itangazamakuru ko bari gushyira imbaraga mu gutandukana n'ubucukuzi bwa gakondo, himakazwa ubw'umuga bukoresha ikoranabuhanga.

    Ati 'Gahunda dufite ni ugukora ubucukuzi kinyamwuga, hagamijwe kongera umusaruro.'

    RMB igaragaza ko ibirombe 96% bafite abakozi bafite ubumenyi mu byerekeye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Ku rundi ruhande ibigera kuri 34,9% ni byo bikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukora ubucurukuzi bw'amabuye, ariko bikazagera muri Kamena 2025 bigeze kuri 44,9%, bivuze ko haziyongeraho 10%.

    Kuri ubu hari gukorwa ishusho rusange igaragaza buri gace k'u Rwanda n'amabuye y'agaciro ahari haba mu ngano cyangwa ubwoko buhari ku buryo n'ishoramari ryazayakorwaho ryaba rigendeye ku mibare.

    RMB igaragaza ko akarere ka Gisagara ari ko konyine katari katangwamo urushya rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, na ho utundi twose two mu gihugu turimo ibirombe by'amabuye y'agaciro byahawe impushya.

    Zahabu icukurwa mu Rwanda ikanatunganywa ku buryo ijya ku isoko mpuzamahanga imeze neza

    Mu Rwanda hacukurwa amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-buzinjiriza-u-rwanda-miliyari-1-3-mu-2024-25

  • AFC/M23 yagabweho igitero ubwo bari mu nama n… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ku isaha ya Saa Yine, mu mujyi wa Bukavu hari inama yahuje abayobozi ba AFC/M23 n'abaturage mu rwego rwo kubahumuriza no kubaha umurongo ngenderwaho kuri ubu buyobozi bushya dore ko igice cya Kivu haba iy'Amajyaruguru cyangwa Amajyepfo byose biri mu maboko ya AFC/M23.

    Mu gihe inama yari irimo igana ku musozo, harashwe ibisasu bibiri mu baturage bose bakwira umushwaro ariko bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 barimo Coroneille Nanga na Bisiimwa bari bamaze gusohoka.

    Amakuru dukesha BBC, ni uko abantu barenga batanu bahise bahasiga ubuzima ndetse abandi benshi barakomereka gusa imibare irakomeza kwiyongera kuko n'umunyamakuru wabonye abo nawe yariho yiruka ajya kwihisha.

    Muri iyi nama yari yahuje abaturage ba Bukavu barenga 10,000 bakoraniye ahazwi nka Place du 24, Coroneille Nanga yatangaje ko gahunda yo gukomeza kwagura ibice bafashe bikomeza ndetse mu minsi mike barafata imijyi ya Uvira na Fizi.

    Bertrad Bisiimwa wungirije Coroneille Nanga, yatangaje ko ibyabaye i Bukavu ari 'Ibikorwa by'ubwicanyi bwa Perezida Tshisekedi.'

    Kugeza aka kanya, ntacyo ubutegetsi bwa Kinshasa bwigeze buvuga kuri iki gitero dore ko Coroneille Nanga yari amaze kwizeza abatuye i Bukavu ko mu masaha 48 baraba bamaze guhabwa abayobozi bashya.

    Uyu munsi, abinjiye muri iyi nama ntabwo bari basatswe ku rwego rwo hejuru nk’uko inama ya mbere yabereye i Goma.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152845/afcm23-barasiwe-mu-nama-nabaturage-bo-mu-mujyi-wa-bukavu-152845.html

  • Abasenateri basabye ko ibibazo bikiri muri ECD bikemurwa mu maguru mashya – #rwanda #RwOT

    Mu 2011 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda ya ECD, ubu u Rwanda rubarura ECD zirenga ibihumbi 31 zirererwamo abana barenga miliyoni 1,1 barerwa n'abantu barenga ibihumbi 100. Icyakora haracyari urugendo kuko abana bangana na 22% batagerwaho na serivisi za ECD.

    Mu isesengura rya Raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Abasenateri bagize Komisiyo y'Imiyoborere bagaragarije Inteko Rusange, Umutwe wa Sena, ko hari ibibazo by'ingutu byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe na RGB ku mikorere ya ECDs hirya no hino mu gihugu.

    RGB yagaragaje ko kwita ku bana bafite ubumuga bikiri hasi cyane ku gipimo cya 6,2%, imikorere ya ECD iri kuri 48,2% mu gihe ingingo ijyanye n'ibikorwaremezo nayo iri ku kigero cyo hasi kuko iri kuri 30.2%.

    Hari kandi gutegura umwana bikiri ku kigero cya 45,3% mu gihe hakiri n'ikibazo cyo kubona amazi meza ku bana bari muri gahunda mbonezamikurire aho biri ku kigero cya 54,7%.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe gupima imikorere n'imitangire ya serivisi mu ngo mbonezamikurire y'abana bato no kugaragaza intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya serivisi zitangwa mu ngo mbonezamikuririre nk'uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi (NST1).

    Bwakorewe mu turere twose tw'igihugu, muri two harimo 13 dukoreramo umushinga wo kurwanya igwingira (Stunting Prevention and Reduction Project -SPRP) twagaragayemo imirire mibi n'igwingira ry'abana bato kurusha utundi.

    Nubwo bimaze bityo ariko, hari ingingo zagize amanota meza nk'irebana n'ubuzima, imirire, kwirinda no kurwanya indwara n'izindi zitandukanye.

    Abasenateri basabye ko mu bigomba kwitabwaho harimo kongera umubare w'ingo mbonezamikurire z'abana bato, kuziha ibikorwaremezo n'ibikoresho hakanategurwa imfashanyigisho zihuriweho kugira ngo zirusheho gutanga umusanzu zitegerejweho.

    Abasenateri basabye ko ibibazo bikiri muri ECD bikemurwa mu maguru mashya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-basabye-ko-ibibazo-bikiri-muri-ecd-bikemurwa-mu-maguru-mashya

  • I&M Bank (Rwanda) Plc mu nzira zo gushaka icyatuma ibigo bito n'ibiciriritse bicuruza ku isoko mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko ibigo byinshi by'ubucuruzi byashinzwe mu Rwanda muri iyi myaka 10 ishize biri mu cyiciro cy'ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y'umukozi umwe na batatu, mu gihe ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya bane na 30 ari 16.730, bingana na 6,4%, ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31 na 100 bikaba 3.103 bigize ijanisha rya 1,2% mu gihe ibigo by'ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 mu mwaka wa 2023 byari 537 gusa, bingana na 0,2%.

    Umuyobozi ushinzwe guhanga Udushya muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Henry Chinedu Obike, ubwo yari mu biganiro bigamije guteza imbere ibigo bito n'ibiciriritse, mu nama y'Ihuriro Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu bigo by'imari yabereye i Kigali ku wa 24-26 Gashyantare 2025, yatangaje ko I&M Bank Rwanda ifasha ibigo bito n'ibiciriritse kumenya ibyo bakeneye mu bucuruzi bwabo kuko bazi neza ko iyo byitaweho bigira uruhare mu iterambere.

    Yahamije ko ibigo bimwe bikeneye ubumenyi mu ibaruramari ibindi bikagira ibibazo byo kubona inguzanyo, ariko binyuze mu bigo bitandukanye bifatanya na I&M Bank Rwanda, iyi banki ikaba iguriza ibigo bito n'ibiciriritse ku nguzanyo ziba zishingiwe ku kigero cya 90%.

    Abakora mu rwego rw'ubuhinzi bo bafashwa kubona ubwishingizi bw'ibihingwa ndetse no mu gihe bejeje, bagahuzwa n'abakiliya ku buryo umusaruro wabo ubafasha kongera gushora imari no kwishyura inguzanyo bafashe.

    Ati 'Tubahuza n'abakiliya, nk'abagura ikawa n'icyayi turabahuza ubundi tukanabaha amafaranga ku buryo igihe abakiliya baguze umusaruro wabo, babasha kwishyura amafaranga bahawe.'

    Chinedu Obike yavuze ko mu byo bagiye gushyiramo ingufu ari ugushyira hamwe ibigo bito n'ibiciriritse ku buryo byafashwa gukora ibicuruzwa bishobora kugurishwa ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Hari abantu babikora ariko mu buryo butazwi. Dukwiye gushyiraho uburyo buzwi. Tugiye gushyira ibigo bito n'ibiciriritse hamwe, niba ari abatuganya ubuki kuko umusaruro muri Amerika bakeneye ntitwabasha no kuwugezaho kuko bucuruzwa mu masoko arenga ibihumbi 20 mu gihugu hose, ni gute twagera kuri iryo soko?'

    Uyu muyobozi yavuze ko hari Abanyafurika benshi bari ku yindi migabane bakeneye ibicuruzwa biva mu bihugu byabo nk'ubugari n'ibindi, ariko hakabura ibifite ubwiza bwajya kuri iri soko.

    Abayobozi b'ibigo bikoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana bo bagaragaje ko hakwiye no kubaho uburyo bwafasha kugabanya ibiciro byo kwishyurana kugira ngo ibigo bito n'ibiciriritse birusheho kuyoboka ikoranabuhanga.

    Henry Chinedu Obike ushinzwe guhanga udushya muri I&M Bank (Rwanda) Plc yavuze ko bateganya kwegeranya ibigo bito n’ibiciriritse ngo harebwe icyo byafashwa

    I&M Bank (Rwanda) Plc yasobanuriye abitabiriye IFF inzira inyuramo mu kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse

    Abakozi ba I&M Bank (Rwanda) Plc bitabiriye inama ya IFF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-plc-mu-nzira-zo-gushaka-icyatuma-ibigo-bito-n-ibiciriritse

  • Gisagara: Ubuhamya bw'imiryango irenga 2000 yikuye mu bukene ibikesha amatungo magufi – #rwanda #RwOT

    Ni amatungo magufi bahawe binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi na RAB.

    Abaturage 2028 bo mu Karere ka Gisagara nibo bahawe aya matungo magufi barimo imiryango 500 yahawe ihene, 1,111 yahawe inkoko 10 kuri buri muryango ndetse n'imiryango 417 yahawe ingurube.

    Minani Jean utuye mu Mudugudu wa Mpinga I mu Kagari ka Nyaruteja mu Murenge wa Nyanza, avuga ko ubworozi bw'inkoko bahawe bwatumye abana be barya amagi ndetse binatuma yikura mu bukene kuko yatangiye kujya agurisha amagi.

    Ati 'Uretse amagi nagurishije, nanagurishije inkoko z'isake zari zirimo nguramo izindi nkoko nto ntangira kuzorora. Ubu iyo zikuze ndazigurisha nkagura izindi, navuga ko byatumye niteza imbere kuko nibura ntashobora kuburamo inyungu iza yunganira ya fumbire mba nabonye na ya magi.''

    Narayisabye Sarah w'imyaka 29 utuye mu Mudugudu wa Rwatana mu Kagari ka Mbogo mu Murenge wa Gikonko, wahawe ibibwana bibiri biza gukura arabigurisha atangira umushinga wo korora ingurube zitanga inyama.

    Kuri ubu uyu mugore yakuyemo resitora kandi iwe uhasanga izindi ngurube nyinshi aba yoroye arindiriye ko zikura ngo azigurishe.

    Nteziryayo Pascal na Manishimwe Alice batuye mu Mudugudu Kivugiza mu Kagari ka Gabiro mu Murenge wa Gishubi, bavuze ko bahawe inkoko 10 bazibyazamo inka n'andi matungi magufi. Izi nkoko bahawe kandi zatumye bava mu makimbirane kuko babonye ibyo bahugiraho babasha kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Denyze Dusabe, yavuze ko amatungo yatanzwe arimo ingurube, inkoko n'ihene byabafashije mu guherekeza imiryango myinshi mu kwikura mu bukene, binafasha imiryango yari iri mu makimbirane kuyavamo kuko abenshi babonye ibyo bahugiraho.

    Ati 'Imiryango yabonye inkoko nta kibazo cy'imirire mibi n'igwingira mu bana iba igifite, ingurube aho ziri barungutse banoroza n'abandi ku buryo bagenda bafashanya mu kwikura mu bukene, ababonye ihene nabo ni uko kuko zabafashije kwikura mu bukene.''

    Visi Meya yavuze ko aya matungo magufi yagabanyije amakimbirane yo mu miryango kuko yatumye babasha kubona amafaranga, abandi babasha kuyahugiraho ku buryo babonye imirimo, yavuze ko kuri ubu basigaye babahuza n'amasoko abagurira ku giciro cyiza ari nabyo bituma babona amafaranga menshi akabafasha kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Denyze Dusabe, yavuze ko amatungo yatanzwe arimo ingurube, inkoko n'ihene byabafashije mu guherekeza imiryango myinshi mu kwikura mu bukene

    Narayisabye Sarah yasobanuye uburyo amatungo magufi yamufashije kwiteza imbere

    Ingurube ni rimwe mu matungo magufi yatanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ubuhamya-bw-imiryango-irenga-2000-yikuye-mu-bukene-ibikesha-amatungo

  • Ibihano ku Rwanda bizakemura ibibazo bya RDC? (video) – #rwanda #RwOT

    Icyo benshi bibaza, ni ihuriro ryo gufatira u Rwanda ibihano by'ubukungu ndetse n'ikemurwa ry'ikibazo cy'intambara ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Izi ntambara zimaze imyaka myinshi, ariko igihe cyose ugasanga nta RDC n'umuryango mpuzamahanga biruma bihuhaho, ntibyinjire neza mu kibazo muzi, ari nabyo bituma iki kibazo gihora kigaruka.

    Mu kiganiro Indiba y'Ibivugwa, turagaruka ku mpamvu u Rwanda rwagizwe urwitwazo kugeza ubwo ibihugu bimwe byifuza kurufatira ibihano by'ubukungu, ababyungukiramo, ingaruka byagira n'ibindi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihano-ku-rwanda-bizakemura-ibibazo-bya-rdc-video