Blog

  • Ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore yabashije kwihagararaho imbere ya Misiri yari iwayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore yasezerewe na Misiri mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2026, nyuma yo kunganya na Misiri ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura. Umukino ubanza rwatsinzwe 1-0, ruviramo ku giteranyo cy'ibitego 3-2.

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025, ni bwo kuri Suez Canal Stadium habereye umukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, wahuje u Rwanda na Misiri.

    Wari umukino u Rwanda rwasabwaga gukoresha imbaraga zidasanzwe rukaba rwakwishyura igitego rwatsindiwe i Kigali, rukaba rwakwizera gukomeza guhangana na Misiri.

    Gusa si ko byagenze kuko ku munota wa gatandatu gusa w'umukino, Menna Tarek wa Misiri yahise ashyiramo igitego cya mbere, dore ko iyi kipe yanakiniraga iwayo.

    Ku munota wa 26, Usanase Zawadi yishyuye iki gitego agarura ikipe y'u Rwanda mu mukino, ariko igice cya mbere kirangira hatongeye kuboneka ikindi gitego ku mpande zombi.

    Mu cya kabiri, Misiri yakomeje kuba hejuru y'u Rwanda kuko yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 67, gishyizwemo na Habiba Esam Mohamed wanatsinze icy'i Kigali.

    Abakinnyi b'u Rwanda bagerageje kwishyura ibi bitego ariko haboneka kimwe gusa, na cyo cyinjijwe na Usanase Zawadi ku munota wa 96, umukino urangira rusezerewe ku giteranyo cy'ibitego 3-2.

    Nyuma yo gusezererwa k'u Rwanda mu ijonjora rya mbere ry'iri rushanwa, Misiri igomba kuzakina na Ghana mu rwego rwo kureba ikipe izakomeza muri iri rushanwa rihuza amakipe y'ibihugu y'abagore akomeye muri Afurika.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-amavubi-yabagore-yabashije-kwihagararaho-imbere-ya-misiri-yari-iwayo/

  • Abakinnyi ba Rayon Sports baje bambaye imyenda iriho ubutumwa bugaragaza ko bifatanyije na rutahizamu Fall Ngagne utazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje ko bifatanyije na rutahizamu Fall Ngagne uherutse kuvunika akaba atazongera gukina muri uyu mwaka w'imikino, aho baje ku mukino uri kubahuza na Gorilla bambaye imyenda iriho ubutumwa bwo kumwifuriza gukira vuba.

    Ni umukino w'Igikombe cy'Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025.

    Gorilla FC yatsinze Rayon Sports FC ibitego 2-0 mu gice cya mbere cy'umukino wa ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro. Ibitego bya Rayon Sports byose byatsinzwe na Bigirimana Abedy.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-rayon-sports-baje-bambaye-imyenda-iriho-ubutumwa-bugaragaza-ko-bifatanyije-na-rutahizamu-fall-ngagne-utazongera-gukina-muri-uyu-mwaka-wimikino-amafoto/

  • MTN MoMo yakomereje poromosiyo ya 'BivaMoMotima' muri Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    BivaMoMotima ni poromosiyo ifasha abakiriya ba MTN gutsindira ibihembo bitandukanye kubera gukoresha neza Momo Pay cyangwa ibizwi nko kwishyura kuri code.

    Igabanyije mu byiciro bitatu birimo icy'abacuruzi bishyurwa cyane kuri code ndetse nabo bakayikoresha bishyura mu gihe bagiye kurangura.

    By'umwihariko mu gihe bishyura bagiye kurangura cyangwa kugura ibindi, bakoresha * 184*5#.

    Hari kandi n'abakiriya basanzwe basabwa gutunga application ya MoMo bakayikoresha cyane bishyura ndetse banohereza amafaranga.

    Mu cyiciro cya mbere cyabishyurwa cyane kuri code bazahembwa imodoka ya Mitsubishi Pick Up nshya izatwanga nyuma ya poromosiyo.

    Ni mu gihe mu bihembo by'amafaranga bitangwa buri cyumweru birimo ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 200 Frw, ibihumbi 500 Frw ndetse na miliyoni 1 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri MTN MoMo Rwanda Ltd, Karangwa Fred, yavuze ko banatekereje ku bakiriya babo, aho basabwa gutunga 'application' ya MoMo muri telefoni.

    Ati 'Abakiriya bacu tubana buri munsi bo turabasaba gutunga application ya MoMo muri telefoni yaba Android cyangwa iPhone. Babitseho amafaranga cyangwa bayikoreshe bishyura binjire mu banyamahirwe bashobora gutsindira ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 200 Frw ndetse n'ibihumbi 500 Frw.'

    Si ibyo gusa kuko MoMo ifasha n'abitabiriye Tour du Rwanda gusabana no kwidagadura itegura ibitaramo biherekeza iri siganwa mpuzamahanga.

    Muri uyu mwaka, ibi bitaramo byabereye i Musanze n'i Rubavu, mu gihe bizakomereza i Huye no mu Mujyi wa Kigali.

    Muri siganwa, MoMo Rwanda ihemba Umunyafurika mwiza muto, aho Yoel Habteab ukinira Bike Aid ari we wahembwe mu gace ka gatatu kahagurikiye i Musanze kagasorezwa i Rubavu.

    Abanyamahirwe babiri bazatsindira Mitsubishi Pick up muri poromosiyo ya BivaMoMotima

    Tour du Rwanda, MoMo ihemba Umunyafurika mwiza muto kuri buri gace

    MoMo yari ihabaye ubwo agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kasorezwaga i Rubavu

    MoMo ifasha abitabiriye Tour du Rwanda kwidagadura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-momo-yakomereje-poromosiyo-ya-bivamomotima-muri-tour-du-rwanda-2025

  • Rwanda Foam ikomeje kudabagiza abitabira Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Ni impano uru ruganda ruri gutanga rubinyujije mu busabane ruri kugirana n'abitabiriye Tour du Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya cyenda. Ruri kubukora rubifashijwemo n'umuhanzi Platini P, ahasorejwe irushanwa hose.

    Abitabiriye basubiza neza ibibazo babazwa cyangwa bakitwara neza mu gihe Platini ari kuririmba, bari guhabwa matela ndetse n'imisego ya Rwanda Foam.

    Muri iri siganwa kandi, Rwanda Foam yagabanyije 5% ku biciro bya matela ya Super Executive, Inzozi na Executive.

    Si ibyo gusa kuko izanishyurira amezi abiri, abacuruzi 10 bashya bifuza gukorana na yo.

    Uru ruganda ruherutse kwagurwa mu rwego rwo guhaza isoko ryo mu Rwanda no hanze kuko ubu rushobora gukora matela 5000 ku munsi.

    Rwanda Foam imaze imyaka irenga 40 ikora matela kuva mu 1983. Serivisi zayo ziboneka ku bacuruzi barenga 60 bayihagarariye mu gihugu hose.

    Aharanga umucuruzi haba hari icyapa cy'umuhondo cyayo ndetse nta zindi matela acuruza. Ushobora no guhaha unyuze kuri https://rwandafoam.com/

    Abanyamahirwe batandukanye bari guhabwa matela z’ubuntu na Rwanda Foam

    Rwanda Foam ikomeje gusabana n’abitabiriye Tour du Rwanda 2025

    Umuhanzi Platini P ari kwifashishwa na Rwanda Foam mu gusabana n’abitabiriye Tour du Rwanda

    Abari gufasha Rwanda Foam muri Tour du Rwanda 2025

    Rwanda Foam yitabiriye ku nshuro ya cyenda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-foam-ikomeje-kudabagize-abitabira-tour-du-rwanda-2025

  • Amasezerano yo guhagarika intambara ya Israel na Hamas yongeye gusubukurwa – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yarimo no guhererekanya imfungwa ku mpande zombi, yari akomeje kugenda biguru ntege.

    Byari biteganyijwe ko Israel irekura imfungwa zirenga 600 ku wa 22 Gashyantare 2025 ariko irabisubika, ishingiye ko ngo Hamas irekura imbohe z'Abanya-Israel mu buryo bw'igitugu bubi bubabaza.

    Hamas na yo yahise itangaza ko icyo cyemezo cya Israel ari ukurenga ku bigize amasezerano y'agahenge.

    Icyakora kuko icyo kibazo cyakemuwe biteganyijwe ko imfungwa zizarekurwa ku wa 26 no ku wa 27 Gashyantare 2025, bigateganywa ko na Hamas izatanga imirambo ine y'Abanya-Israel.

    Bivugwa ko imirambo y'Abanya-Israel iroherezwa irimo uwo bivugwa ko ari uwa Shlomo Mansour w'imyaka 86, Ohad Yahalomi w'imyaka 50, Tsachi Idan w'imyaka 50 na Itzik Elgarat, 69, ndetse Hamas yemeye kuyitanga nta yandi mananiza.

    Mu mfunga 620 z'Abanye-Palestine harimo Abanye-Gaza 400 bari bafungiwe muri Israel barimo 50 bari barakatiwe igifungo cya burundu. Abo byavugwaga ko bagombaga guhabwa Hamas mu cyumweru gishize ku ngurane y'Abanya-Israel batandatu bazima n'imirambo ine.

    Byari biteganyijwe ko mu cyiciro cya mbere cy'ayo masezerano Hamas yagombaga gutanga Abanya-Israel 33 na Israel ikarekura Abanye-Palestine 1900.

    Biteganyijwe ko mu cyiciro cya kabiri cy'ayo masezerano Hamas izatanga Abanya-Israel 57 yashimuse na Israel ikava byuzuye muri Gaza ndetse intambara igahagarikwa burundu.

    Ku wa 07 Ukwakira 2023 ni bwo Hamas yagabye ibitero kuri Israel bihitana abarenga 1200 abandi 251 uyu mutwe urabashimuta. Bidatinze na Israel yahise igaba ibitero kuri Hamas muri Gaza aho ubu abarenga ibihumbi 48 bamaze kuhasiga ubuzima.

    Guhererekanya imfungwa hagati ya Israel na Hamas byongeye gusubukurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasezerano-yo-guhagarika-intambara-ya-israel-na-hamas-yongeye-gusubukurwa

  • Peace Cup: Rayon Sports yaguye miswi na Goril… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu itariki 26 Gashyantare 2025, Rayon Sports yakiriye Gorilla FC mu mukino wa mbere wa ¼ mu gikombe cy'Amahoro.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 maze ategereza umukino wo kwishyura kugira ngo hazamenyekane ikipe izagera muri kimwe cya kabiri. Ikipe izakomeza muri aya izakina n’izarokoka hagati ya Mukura n'Amagaju.

    UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

    UMUKINO URARANGIYE

    90″ Gorilla FC nayo ikoze impinduka maze Nduwimana Frank na Ndikumana Landry baha umwanya Didier na Sally.

    89′ Rayon Sports ikoze impunduka maze Aziz Bassane Koulagna na Biramahire Abeddy baha umwanya Adulai Jalo na Prince Elenga kanga.

    86′ Biramahire Abeddy yari ashatse gukinana na Adama Bagayogo imbere y’izamu rya Gorilla ariko Nishimwe Blaise aratabara.

    84′ Kufura itewe na Adama Bagayogo ariko umupira uramurengana ujya ku ruhande.

    83′ Kufura ya Rayon Sports nyuma y’ikosa rikorewe Aziz Bassane Koulagna’

    81′ Serumogo Ali yari azamuriye Biramahire Abeddy umupira ariko uramurengana.

    79′ Kufura ya Rayon Sports itewe na Bugingo Hakim abakinnyi ba Gorilla bayishyize muri koruneli nayo itagize icyo imarira Rayon Sports.

    76′ Ikarita y’umutuku ihawe Nsanzimfura Keddy nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Aziz Bassane Koulagna ikosa akerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.

    74′ Iraguha Hadji yari akinanye neza na Serumogo Ali Omar ariko habaho kurarira.

    70′ Rayon Sports irase igitego cya gatatu nyuma y’uko Buramahire Abeddy ateye umupira mu maguru y’umuzamu wa Gorolla, Muhawenayo God umupira yari ahawe na Aziz Bassane Koulagna.

    69′ Gorilla FC ikoze impinduka maze Nsengiyumva Samuel asimbura Eric Nduwimana.

    68′ Kufura itewe na Nduwiomana Eric ariko Rayon Sports iratabara.

    67′ Kufura ya Gorilla FC nyuma y’ikosa Iraguha Hadji akoreye Nduwimana Frank.

    65′ Nduwimana Eric yari azamuye umupira mu izamu rya Rayon Sports ariko umupira urarenga.

    64′ Kufura itewe na Adama Bagayogo ariko umupira ujya muri koruneli ariko nayo ntacyo imariye Rayon Sports.

    63′ Kufura ya Rayon Sports nyuma y’ikosa rikorewe Abeddy.

    62′ Iraguha Hadji yari acenze Duru Ikena maze amukorera ikosa rihise rihanwa vuba.

    57′ Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports yari yacumbitse mu izamu rya Gorilla FC Biramahire Abeddy atsinze igitego cya kabiri nyuma y’umupira ahawe na Adama Bagayogo.

    57′ Goooooooooooooooooooooooo1 Biramahire Abeddy

    53′ Gorilla FC ikoze impinduka maze Nishimwe Blaise asimbura Rutonesha Hesborn.

    51′ Rayon Sports ikimara gutsinda igitego cya mbere Gorilla izamukanye umupira maze Landry Ndikumana aterekamo igitego umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

    50′ Umuzamu wa Gorilla FC yasohotse cyane maze Biramahire Abeddy afashe umupira aramuroba.

    50′ Gooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Biramahire Abeddy

    49′ Bugingo Hakim yari azamuye umupira mwiza ariko Keddy arawumwambura.

    47′ Iraguha Hadji yari azamuye umupira mwiza ariko Omar Gning ateye umutwe umupira ujya ku ruhande.

    45′ Rayon Sports itangiranye impinduka zidasanzwe maze Assana Nah Innocent, Rukundo Abdlahaman na Niyonzima Olivier Seth baha umwanya Kanamugire Roger, Bagayogo Adama na Iraguha Hadji’

    IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

    Igice cya mbere kirangiye Rayon Sports imaze gutsindwa ibitego bibiri na Gorilla FC

    Niyonzima Olivier ubwo yageragezaga gushakisha igitego ngo ikipe irebe ko yagombora

    Bugingo Hakim mu kibuga hagati ubwo yari ari gukina areba ko yabona igitego cyo kugombora

    IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

    445+4′ Assana Nah Innocent yari yakiriye umupira mwiza uvuye muri koruneli awuteye mu izamu umuzamu wa Gorilla FC aratabara.

    42+3′ Ikarita y’umuhondo ihawe Ndayishimiye Richald nyuma yo gukorera ikosa Keddy Nsanzimfura.

    45+1′ Kufura itewe na Bugingo Hakim ariko umupira ujya hanze.

    45′ kufura ya Rayon Sports nyuma y’ikosa rikorewe rukundo Abdlahaman.

    42′ Ibintu bikomeje kwanga mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri mu gice cya mbere mu mukino ubanza mu gikombe cy’Amahoro.

    39′ Nsanzimfura Keddy ateye kufura y’ikinyejana umuzamu wa Rayon sports Khadime Ndiaye abura iyo umupira unyuze.

    39′ Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Nsanzimfura Keddy’

    38′ Ikarita y’umuhondo ihawe Nsanzimfura Keddy nyuma yo gutinda gutera kufura.

    34′ Assana Nah Innocent yari akinnye neza ashakisha Aziz Bassane Koulagna maze ashatse gutera umupira agaramye awikuriramo ahubwo akiza izamu rya Gorilla FC.

    28′ Nsanzimfura Keddy yari ashatse kuzamura umupira mu izamu rya Rayon Sports ariko urarenga.

    26′ Kufura izamuwe na Rukundo isanze Biramahire ahagaze neza ariko ateye umupira umuzamu awukuramo ugarukiye Biramahire awutera hanze y’izamu.

    25′ Kufura ya Rayon Sports nyuma y’ikosa rya Rutonesha Hesborn.

    24′ Ndayishimiye Richald yari acomekeye umupira Bugingo Hakim ariko asanga Moussa Omar ahagaze neza.

    22′ Ikarita y’umuhondo ihawe Rutonesha Hesborn nyuma yo gukorera ikosa Aziz Bassane.

    21′ Kufura itewe na Rukundo Abudlahaman ariko abakinnyi ba Gorilla FC bari ku rukuta barawurenza.

    19′ Kufura ya Rayon Sports nyuma y’ikosa Rutonesha Hesborn akoreye Aziz Basane.

    18′ Biramahire Abeddy wenyine imbere y’izamu rya Gorilla FC arase igitego gikomeye nyuma yo gutera hejuru umupira yari ahawe na Serumogo Ali Omar.

    16′ Aziz Bassane yari ateye umutwe mwiza ku mupira yari azamuriwe na Biramahire Abeddy ariko umupira ujya ku ruhande.

    12′ Zizi Kisolokele atabaye ikipe ya Gorilla FC nyuma y’umupira Aziz Bassane yari yambuye abakinnyi ba Gorilla mu rubuga rw’amahina awuhaye Assana Nah Innocent asanga Zizi yamaze gutabara.

    11′ Rukundo Adudlahaman yari yakiriye umupira mwiza uturutse kwa Biramahire Abedy ariko awusunikiye mu izamu ujya hejuru urarenga.

    10′ Rayon Sports yari ibonye kufura nyuma y’ikosa rikorewe Richald Ndayishimiye ariko Bugingo Hakim ateye umupira abakinnyi ba Gorilla baratabara’

    9′ Biramahire Abeddy yari ateye ishoti mu izamu rya Gorilla FC ariko umupira unyura ku ruhande.

    7′ Nsabimana Aimable yari akinanye neza na Aziz Bassane Koulagna ariko Uwimana Kevin mu kibuga hagati amwaka umupira.

    1′ Mu gihe abakinnyi ba Rayon Sports bari batangiye kwiga umukino Nduwimana Frank akiniye neza Ndikumana Landry maze afungura amazamu kuruhande rwa Gorilla FC abakunzi ba Rayon Sports bakubitwa n’inkuba.

    1′ Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Ndikumana Landry

    1′ Souleymane Daffe yari akiniye neza Biramahire Abeddy ariko abakinnyi ba Gorilla FC bambura umupira bazamuka bonyine.

    UMUKINO URATANGIYE

    Abakinnyi ba Rayon Sports basohotse mu rwambariro bambaye imyambaro yanditseho Fall Ngagne utazongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino kubera imvune

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Omar Gning, Ndayishimiye Richald, Niyonzima Olivier, Rukundo Abudlahaman, Assana Nah Innocent, Biramahire Abedy na Aziz Bassane Koulagna.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla FC ni Muhawenayo God, Duru Ikena, Eric Nduwimana, Uwimana Kevin, Ziz Kisolokele, Nsanzimfura keddy, Ndikumana Landry, Hesborn Rutonesha, Darcy Irakoze na Frank Nduwimana.

    Uyu ni umukino ukomeye kuko amakipe yombi amaze iminsi agaragaza imbaraga zo ku rwego rwo hejuru mu mikino ya shampiyona y'u Rwanda kuko muri shampiyona Rayon Sports ni iya mbere naho Gorilla FC ikaba iya Gatatu muri shampiyona.

    Gorilla FC yageze mu mikino ya ¼ mu gikombe cy'Amahoro nyuma yo gusezerera City Boys muri 1/8. Mu mikino yahuje aya makipe yombi uwa mbere Gorilla yanganyije na City Boys igitego 1-1 maze uwa kabiri binganya ubusa ku busa ariko Gorilla ikomeza muri kimwe cya kane kubera igitego yatsinze ubwo City Boys yari yayakiriye.

    Ikipe ya Rayon Sports yo yageze muri kimwe cya kane nyuma yo gusezerera Rutsiro FC muri 1/8. Umukino wa mbere Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC 2-1 naho uwa kabiri iyitsinda 2-0 maze ikomeza muri kimwe cya kane ku giteranyo cya 4-1.

    Mu mwaka w'imikino ushyize ntabwo Rayon Sports yegukanye iki gikombe kuko yaviriyemo muri ½ nyuma yo gusezererwa na Bugesera FC.

    Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo mbere y’uko umukino utangira

    Abakinnyi ba Gorilla FC bari kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    Uko abakinnyi ba Vision FC bageze kuri Kigali Pele Stadium

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152803/live-rayon-sports-yakiriye-gorilla-fc-mu-gikome-cyamahoro-152803.html

  • Imvano ya miliyari 18 Frw umunyemari Mironko yishyuza Leta kubera impuzankano za gisirikare – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cya Mironko na Leta kimaze imyaka irenga 30, cyageze mu nkiko nyinshi, zaba iz'imbere mu gihugu n'izo hanze yacyo. Ubu umwanzuro wa nyuma uzafatwa n'Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EACJ, nyuma y'aho iz'imbere mu gihugu zanzuye ko atsinzwe, we akajurira.

    Umunyamategeko wa Mironko yavuze ko mbere y'uko ikibazo cye kigera mu nkiko, cyabanje kuganirwaho n'inzego hafi ya zose mu gihugu, ndetse yishyurwa amafaranga amwe yishyuzaga, ariko andi ntiyayahabwa.

    Umuzi w'ikibazo

    Mironko wabaga i Burayi mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoraga ubucuruzi bw'ibintu bitandukanye. Yari afite sosiyete z'ubucuruzi imwe ikorera muri Luxembourg, indi mu Bubiligi.

    Harimo iyitwa EURAFRIC S.A n'indi yitwa International Industries S.A. Zose zahabwaga amasoko na Leta yariho mbere ya Jenoside, mu buryo butaziguye yo kugemura ibikoresho bya gisirikare. Iyitwa International Industries S.A yakoreraga muri Luxembourg yahawe isoko ryo kugura impuzankano za gisirikare ibihumbi 15.

    Ni isoko yahawe mu Ugushyingo 1993, ibikoresho bigera mu Rwanda mu ntangiriro za 1994 mu gihe mu gihugu hari hatangiye Jenoside yakorewe Abatutsi. Amwe mu mafaranga y'ibyo bikoresho yayishyuwe mu 2002 no mu 2005.

    Mu byaguzwe na International Industries S.A bigenewe Leta by'umwihariko Minisiteri y'Ingabo, harimo impuzankano ifite agaciro ka miliyoni 47,9 z'Amafaranga y'Amabiligi.

    Inyandiko IGIHE yahawe n'Umunyamategeko wa Mironko, zerekana ko iki kibazo cyizwe na Minisiteri y'Imari, Iy'Ingabo, iy'Ubutabera, ndetse ko Minisiteri y'Ubutabera n'iy'Ingabo zemeje ko Mironko yishyurwa.

    Gusa Minisiteri y'Imari yo si uko yabibonaga kuko yashidikanyije ku nkomoko y'umwenda n'umwimerere w'inyandiko uwishyuza agaragaza. Iryari Ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha ryinjiye muri iki kibazo, harebwa ku mwimerere w'inyandiko ndetse zinapimwa na Kigali Forensic Laboratory.

    Icyo gihe hagenzuwe umwimerere w'inyandiko Mironko yagaragazaga, zerekana ko yahawe isoko na Minisiteri y'Ingabo. Byaje kugaragara ko umukono na kashe byari biriho, bihura n'ibyari bisanzwe bikoreshwa n'uwari Minisitiri w'Ingabo, Bizimana Augustin.

    Ikindi cyagenzuwe, ni ukureba niba koko sosiyete Mironko yishyurizaga zarabayeho.

    Umunyamategeko we yabwiye IGIHE ko iryo genzura ryakozwe n'inzego za Leta kugeza ubwo zohereje n'abantu mu bihugu zakoreragamo.

    Ikindi kibazo cyaje kubaho ni ukumenya niba ibyo bikoresho koko byarageze mu Rwanda. Yaba Magerwa na Minisiteri y'Ingabo, ntibigeze babasha kugaragaza mu bubiko bw'inyandiko niba koko izo mpuzankano zarakiriwe. Izo nzego zavuze ko inyandiko nyinshi za mbere no mu gihe cya Jenoside, zangiritse ku buryo bitashobotse kuzibona.

    Gusa Banki Nkuru y'Igihugu yemeje ko yari yarahaye Mironko uburenganzira bwo gutumiza ibyo bintu.

    Mu 2010, uwari Minisitiri w'Ingabo yakoze raporo kuri iki kibazo, agaragaza ko nta bimenyetso bihari byerekana ko iyo myenda yageze mu gihugu, gusa avuga ko hari inyandiko zemeza ko ikigo cyitwa East African Cargo gitwara imizigo cyayigejeje mu Rwanda, inyemezabwishyu z'amatike y'indege yabitwaye, n'inyandiko zigaragaza ko byageze mu Rwanda zasinywe n'uwari umukozi wa Minisiteri y'Ingabo.

    Iyo raporo isoza igira iti 'Duhereye ku buremere bw'iki kibazo, turasanga Leta y'u Rwanda ikwiye gukora ibishoboka kugira ngo iki kibazo gifatirwe umwanzuro vuba kuko uko gitinda gikomeza kuremera, kubera inyungu uwishyuza akomeza atubaraho buri mwaka'.

    Uruhande rwa Mironko ruvuga ko bishoboka ko ibyo bikoresho byaba byarakoreshejwe na Leta y'Ubumwe mu minsi ya mbere yayo kuko mu byari mu gihugu Jenoside irangiye, na byo byarimo.

    Avuga ko abandi bantu bakoraga amasoko ameze nk'ayo barimo n'ibihugu by'amahanga, bishyuwe ariko we agahabwa amafaranga amwe, andi ntayahabwe.

    Biteganyijwe ko icyemezo kuri uru rubanza kizatangazwa ku wa 28 Gashyantare 2025.

    Umunyamategeko wa Mironko asobanura ko we n'umukiliya bahisemo kurega Leta kuko bisanzwe kuba umuturage yatanga ikirego mu gihe afite ibyo atishimiye.

    Kwitabaza Urukiko rwa EAC ngo byakozwe kuko ari urwego rukuru rushobora kurenganura umukiliya we.

    Yakomeje avuga ko ngo nubwo umukiliya we atishyuwe, mu myaka 30 ishize yakomeje gukorana na Leta mu yandi masoko atandukanye.

    Mironko yareze leta ayishyuza amafaranga y’isoko ry’impuzankano za gisirikare yahawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-ya-miliyari-18-frw-umunyemari-mironko-yishyuza-leta-kubera-impuzankano

  • Ntabwo dutewe ubwoba n'ibihano – Minisitiri Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Kuva intambara M23 ihanganyemo n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangira, ubuyobozi bw'iki gihugu bwakunze gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe.

    Kuva icyo gihe abayobozi ba RDC batangiye kugenda amahanga basaba ibihugu n'imiryango mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano.

    Ibihugu nk'u Bubiligi n'u Bwongereza byashinjwe kenshi n'u Rwanda kubogama, byumvise iki cyifuzo cya RDC, bitangaza ko byafatiye u Rwanda ibihano.

    Uku kubogama k'u Bubiligi kwanatumye Leta y'u Rwanda ihagarika imikoranire yari ifitanye n'iki gihugu mu bijyanye n'iterambere.

    Mu Kiganiro Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye n'ikinyamakuru cyo mu Busuwisi, RTS Info yagarutse kuri iyi myitwarire y'amahanga akomeje gukangisha u Rwanda ibihano.

    Yavuze ko u Rwanda nta bwoba rutewe n'ibihano cyangwa guhezwa mu bijyanye na dipolomasi, kuko icyo rushyize imbere ari umutekano.

    Ati 'Ntabwo dutewe ubwoba no guhezwa mu buryo bwa dipolomasi, nta bwoba dutewe n'ibihano. Icyadutera ubwoba ni uko igihugu cyacu n'abaturage baba badatekanye.'

    Ubwo M23 yafataga Goma, muri uyu mujyi hatahuwe intwaro n'inyandiko bigaragaza ko Ingabo za FARDC n'ihiriro ryazo ririmo Ingabo z'u Burundi, iza Afurika y'Epfo n'abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bari bafite umugambi wo gutera u Rwanda.

    Ni igitero cyari kigamije gushyira mu bikorwa umugambi wagiye ugaragazwa na Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi na mugenzi we w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bavuze kenshi ko bafite intego yo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Muri iki kiganiro, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aho gutinya ibihano, u Rwanda ruhangayikishijwe n'imigambi nk'iyi icurirwa hakurya y'imipaka.

    Ati 'Ibiduteye ubwoba ni ibishobora guhungabanya umutekano wacu kurusha ibihano mpuzamahanga. Twanyuze mu bihe bigoye mu 1994, u Rwanda ntiruzigera rwemera ko ibyabaye byongera kuba ku butaka bwacu kubera uriya mutwe w'Abajenosideri usigaye ufashwa na Guverinoma ya Congo.'

    Amb. Nduhungirehe atangaje ibi nyuma y'iminsi mike u Bwongereza butangaje ko bwahisemo gufatira u Rwanda ibihano.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yatangaje ko ingamba zo gufatira u Rwanda ibihano zafashwe n'u Bwongereza bubyita igisubizo mu gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ukubogamira ku ruhande rumwe, ndetse ari ibintu byo kwicuza.

    Yatangaje ko Guverinoma ya Congo ari yo ifite byinshi byo gusubiza kurusha urundi ruhande urwo ari rwo rwose rwaba urw'imbere muri iki gihugu cyangwa mu Karere. MINAFFET igaragaza ko nubwo bimeze bityo Kinshasa ikomeza kwitarutsa ibikorwa bibisha byayo ku mpamvu z'uko nta gitutu ishyirwaho cyo guhagarika iyi myitwarire idahwitse, ikubiyemo no gushyira mu bikorwa ibyemezo by'abayobozi ba EAC na SADC.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko nta bwoba u Rwanda rufite bw'ibihano rushobora gufatirwa n'amahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-bwoba-dutewe-n-ibihano-minisitiri-nduhungirehe

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje uburyo abagore barangije intambara y'abarwanyi 9000 ba FDLR – #rwanda #RwOT

    FDLR ni umutwe ugizwe n'abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), Interahamwe na zimwe mu mpunzi z'Abanyarwanda zinjijwemo ingengabitekerezo ya Jenoside, bose hamwe bahungiye muri Zaïre ubwo ingabo za RPA-Inkotanyi zabohoraga u Rwanda.

    Aba basirikare, Interahamwe n'impunzi z'Abanyarwanda zabiyunzeho bateye u Rwanda 1997, barwana n'ingabo z'u Rwanda mu Ntambara y'Abacengezi, mu 1998 baratsindwa.

    Mu bitero Abacengezi bagabye mu Rwanda, bicaga abaturage bo mu majyaruguru n'uburengerazuba, bakabasahura, bakabambura imitungo yabo, indi bakayitwika. Bari bafite umugambi wo gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu kiganiro n'abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda cyabaye ku wa 25 Gashyantare 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko Ex-FAR, Interahamwe n'impunzi zabiyunzeho bakomeje kwiyubaka, bagamije gutera u Rwanda, barema umutwe wa FDLR.

    Ati 'Byageze muri 2001 mu kwezi kwa Gatanu, FDLR itera u Rwanda ku mugaragaro, batera ari 9000, batera mu Majyaruguru. Iyo ntambara ntabwo yatinze cyane, nta nubwo abandi baturage mu Rwanda bayimenye cyane kubera ko ari igitero yateye Abanyarwanda bamaze kumenya ubwenge.'

    Yasobanuye ko iyi ntambara itarangijwe mu buryo bwa gisirikare, ahubwo ko ingabo z'u Rwanda zakoranye n'abaturage bo mu majyaruguru, abagore bagira uruhare rukomeye mu kuyirangiza.

    Ati 'No kuyirangiza, ntabwo yarangijwe mu buryo bwa gisirikare, ahubwo igisirikare cyakoranye n'abaturage, abaturage benshi cyane bo mu majyaruguru ni bo barangije iyo ntambara, cyane cyane abagore. Abagore ni bo bayirangije hafi ku giti cyabo.'

    Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko abagore bo mu majyaruguru bari barazinutswe intambara, bamburaga abahungu babo bo muri FDLR intwaro, bakabajyana mu kigo cy'ingabo z'u Rwanda.

    Ati 'Abagore banze intambara, barayizinutswe barayanga, bashyigikira Leta, bagafata abana babo b'Abacengezi, bagera mu ngo, akamuha ibiryo, yamara kumuha ibiryo, akamusimbukira, agafata imbunda, akayimwambura, akamuzana ku kigo cy'abasirikare, akamuduha cyangwa se bakatubwira bati 'Baraye hano' cyangwa se tukabatuma ariko bagize uruhare runini cyane.'

    FDLR ubu ikorana n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [yahoze ari Zaïre), ndetse ni zo ziyiha intwaro n'ubundi bufasha. Ifite abarwanyi babarirwa hagati ya 2000 na 3000, kandi iracyafite umugambi wo gutera u Rwanda.

    Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko abagore bagize uruhare rukomeye mu kurangiza intambara ya FDLR mu 2001


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-rtd-kabarebe-yagaragaje-uburyo-abagore-barangije-intambara-y-abarwanyi-9000

  • Brady Gilmore ukinira ikipe ua Israel Premier Tech yegukanye agace ka Gatatu ka Tour Du Rwanda 2025  #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, nibwo hakomeje agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Musanze kerekeza i Rubavu ku ntera ya KM 121 ma Metero 300.

    Ni agace kegukanywe na Bradly Gilmoe usanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech naho Fanien Doubey agumana umwenda w'umuhondo.

    Mu muhanda wa Musanze ujya Rubavu umwanya munini w'iri siganwa wayobowe na Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec, Zer Debay ukinira Eritrea na Niyonkuru Samuel wa Team Amani.

    Gusa uko ibirometero byagenda bigabanuka niko abandi bakinnyi bagendaga bagabanya ibihe byari biri hagati y'abayoboye isiganwa ndetse n'igikundi cyarimo abakinnyi benshi.

    Abakinnyi ba mbere mu Gace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2025: 

    1. Brady Gilmore (Israel Premier Tech): 2h55'14'

    2. Yoel Habteab (Bike Aid)

    3. Henok Mulubrhan (Eritrea)

    4. Fabien Doubey (TotalEnergies)

    5. Kamiel Eeman (Lotto Dstny)

    6. Joris Delbove (TotalEnergies)

    7. Oliver Mattheis (Bike Aid)

    8. Moritz Kretschy (Israel-Premier Tech): +3'

    9. Manizabayo Eric (Java-InovoTec): +6'

    10. Milan Donie (Lotto Dstny)

    The post Brady Gilmore ukinira ikipe ua Israel Premier Tech yegukanye agace ka Gatatu ka Tour Du Rwanda 2025  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/brady-gilmore-ukinira-ikipe-ua-israel-premier-tech-yegukanye-agace-ka-gatatu-ka-tour-du-rwanda-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=brady-gilmore-ukinira-ikipe-ua-israel-premier-tech-yegukanye-agace-ka-gatatu-ka-tour-du-rwanda-2025