Blog

  • Yishyurwa arenga Miliyari 1 Frw! Chris Brown… – #rwanda #RwOT

    Aherutse gukorera igiatramo gikomeye muri Afurika y’Epfo ahari  abantu barenga ibihumbi  94 cyabereye muri FNB Stadium. Nubwo hari abagerageje kwamagana ibi bitaramo kubera amateka ye ajyanye no guhohotera abagore, ibitaramo byarakomeje kandi byitabirwa ku rwego rwo hejuru. 

    Uyu mugabo uherutse gusohora indirimbo ‘ Sensational' aherutse gutangaza ko abanya-Kenya bifuzaga ko abataramira ariko ntibyakunda bitewe nuko badafite ibikorwa remezo byari kumworohereza kuhataramira. 

    Umuyobozi wa sosiyete ya Madfun Group isanzwe itegura ibitaramo muri Kenya, Joy Wachira wari mu biganiro na Chris Brown yabwiye Nairobi News ko batagize ikibazo cy'amafaranga uyu muhanzi yabasabaga, ahubwo bagowe n'ikibazo cy'ibikorwa remezo.

    Ati 'Ntabwo ari ikibazo cy'amafaranga ahubwo ni ibikorwaremezo byacu. Ibyo yatubwiye ni uko icyatumye aduhakanira ari uko Kenya nta bikorwa remezo bihagije byamufasha gukora igitaramo yifuza.'

    Inyandiko ziri kuri Internet zigaragaza ko Christopher Maurice Brown [Chris Brown] asanzwe yishyurwa hagati y’amadolari 300,000$ [428,723,625.00] ndetse na $1,000,000 [1,429,078,750.00] ku gitaramo kimwe.

    Ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, abantu barenga ibihumbi umunani bo mu bihugu 41 bari bakoraniye mu nyubako ya BK Arena, bihera ijisho igitaramo cy'umuziki John Legend wamamaye mu bihangano binyuranye birimo nka 'All of me'.

    Cyari igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw'u Rwanda rushyize imbere kwakira inama n'ibitaramo bikomeye. Gishakimiye kuri 'Move Afrika' y'umuryango Global Citizen, hagamije gukora ubukangurambaga mu rwego rw'ubuvuzi no gufasha urubyiruko kubona akazi, birenze gususuruka no gutaramirwa n'abahanzi gusa.

    John Legend yataramiye i Kigali abisikana n'umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar wataramiye i Kigali bwa mbere binyuze muri 'Move Afrika' mu gitaramo cyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Ni ubwa mbere yari ageze i Kigali, cyo kimwe na John Legend.

    Amakuru agera kuri InyaRwanda, yemeza ko ubuyobozi bwa Global Citizen bwatangiye gutekereza gutumira Chris Brown mu gitaramo cya Gatatu cya Move Afrika i Kigali, ndetse bifuza ko mu 2025 byazabera muri Sitade Amahoro iherereye i Remera.

    Umuyobozi wa Global Citizens, Huge Evans, umwungiriza we ndetse n'abandi bamuherekeje bari bamaze iminsi mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura igitaramo cya John Legend.

    Mbere y'uko bava i Kigali, batembereye ibice bitandukanye bya Sitade Amahoro, hagamijwe kureba niba byashoboka ko Chris Brown yahakorera igitaramo.

    Iyi sitade yakira abantu barenga ibihumbi 45, ushingiye ku kuntu yubatse bisaba ibikoresho bihambaye, kugirango umuziki ubashe usohoka neza, wumvikane neza.

    Si ubwa mbere Chris Brown yaba atekerejwe gutaramira i Kigali, kuko mu mpera za 2024 yaganirijwe, ariko byanga ku munota wa nyuma bitewe na gahunda yari afite.

    Bruce Twagira [Bruce Intore] wari wageregeje ibiganiro nawe yabwiye InyaRwanda ko bashakaga ko uyu muhanzi azataramira muri Sitade Amahoro.

    Ati “Ibiganiro biracyakomeje nubwo bitakunze muri uyu mwaka. Twari twahisemo ko azataramira muri Sitade Amahoro, kubera ko kugeza ubu ariyo ngari yakwakira abantu benshi.”

    Bruce yakomeje agira ati “Ntabwo twahuje kubera amafaranga. Kuko ayo twatangaga si yo bo bashakaga.”

    Chris Brown asanzwe akora ibitaramo mpuzamahanga bikomeye, ndetse asaba kenshi ko akorera igitaramo ahantu hafunguye ku buryo abasha kumanukira ku migozi.

    Asaba ko ahantu akorera igitaramo haba hari uburyo bwo kumanuka ku migozi (zipline) kugira ngo ashobore kugaragara mu buryo budasanzwe no gutungurana mu bitaramo bye.

    Ibi bituma igitaramo kiba cyihariye kandi kigashimisha abafana be. Urugero, mu gitaramo aheruka gukora, yagerageje kumanuka ku migozi aririmba indirimbo ye “Under Influence”, ariko habaho ikibazo cy’ikoranabuhanga bituma ahagarara mu kirere igihe gito.

    Iyo Chris Brown agiye gukorera igitaramo mu gihugu runaka, asaba ibi bikurikira:

    Amasezerano y’ubwishyu (Booking Fee): Abamutumira bagomba gutanga igice kinini cy’amafaranga mbere y’igitaramo. Ibi bishobora kuba hagati ya 50% na 100% y’igiciro yishyurwa.

    Ibikorwa byamamaza: Bisaba ko igitaramo cye gitegurwa neza, kikamamazwa ku rwego ruhagije kugira ngo kizitabirwe n’abafana benshi.

    Serivisi z’ubwikorezi (Logistics): Agomba kugira ubwikorezi bwizewe (Private Jet cyangwa 'Business class flights'), imodoka zifite umutekano ndetse n’uburyo bwo gutwara abahanzi bamuherekeza.

    4. Icumbi (Accommodation): Asaba Hoteli y'inyenyeri eshanu, ifite umutekano n'aho ashobora kuruhukira neza mbere y'igitaramo.

    Ibikoresho bya Stage (Technical Requirements): Bisaba urutonde rw'ibikoresho by'amajwi, amatara ndetse n'icyuma cy'umuriro (generator) kugira ngo hatazagira ikibazo cy'amashanyarazi.

    Umutekano (Security): Bisaba ko ahabwa abashinzwe umutekano barimo abashinzwe kumurinda (Bodyguards) n'abashinzwe kurinda igitaramo cyose

    Ibikenerwa ku rubyiniro (Rider) — Hari ibyo asaba bigomba kuba biri mu cyumba cye cyangwa ahantu yitegurira, harimo ibiribwa, ibinyobwa byihariye n'ibindi bikoresho yifuza.

    Yitwa Christopher Maurice Brown, yavutse ku wa 5 Gicurasi 1989 muri Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye kuririmba no kubyina afite imyaka 13, aza kumenyekana cyane mu 2005 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere Run It!

    Afatwa nk’umwe mu baririmbyi bafite impano yo kubyina ku rwego rwo hejuru, bikaba bimutandukanya n’abandi bahanzi ba R&B.

    Mu 2009, yaciye ibintu mu binyamakuru nyuma yo gukubita Rihanna, icyo gihe bakundanaga. Ibyo byatumye afungwa amezi atandatu akora imirimo nsimburagifungo.

    Yigeze kujyanwa mu kigo cyita ku bafite imyitwarire idasanzwe kugira ngo bamufashe kwifata mu gihe arakaye. Yashinze CBE (Chris Brown Entertainment) kugira ngo afashe abahanzi bakizamuka.

    Yakoze indirimbo zirenga 50 zinjije Miliyoni nyinshi. Indirimbo ze nka Loyal, No Guidance, With You na Under the Influence zabaye ibihangano bikunzwe cyane ku isi.

    Yagaragaye muri filime zitandukanye nka Stomp the Yard, Takers na Battle of the Year. Ni se w'abana batatu, kandi akunda kubasangiza ku mbuga nkoranyambaga.

    Afite impano yo gushushanya, ndetse amaze gukora imideli n'amashusho anyuranye mu buryo bwa graffiti.


    Abayobozi ba Global Citizen basuye Sitade Amahoro kureba uburyo Chris Brown ashobora kuhakorera igitaramo ku nshuro ye mbere azaba ataramiye i Kigali

    Chris Brown amaze iminsi mu bitaramo hirya no hino, kandi kenshi asaba ko akorera igitaramo ahantu hafunguye ku buryo abasha kumanuka neza mu migozi

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SENSATIONAL' YA CHRIS BROWN

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152872/yishyurwa-arenga-miliyari-1-frw-chris-brown-mu-biganiro-bimuzana-i-kigali-152872.html

  • Mico The Best yakomoje ku gitaramo cye bwite… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Umutaka’, ‘Igare’ n’izindi, ni umwe mu bari kuririmba mu bitaramo biherekeza isiganwa rya Tour du Rwanda bizwi nka Tour du Rwanda Festival, bizasozwa ku Cyumweru tariki 2 Werurwe 2025. 

    Mico The Best ari ku rutonde rw’abahanzi bagiye baririmba muri ibi bitaramo, bigera mu bice bitandukanye by’Igihugu. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite, kandi azagitangaza mu gihe kiri imbere.

    Ati “Njyewe nkubwiye mu ijambo rimwe waba ushaka kumenesha ibanga. Iyi gahunda nzayivugaho mu minsi micye iri imbere. Ntabwo birenze amezi ane bitaratangazwa.”

    Yavuze ko ari kwitegura gukora iki gitaramo mu gihe ari no gukora ku ndirimbo zizaba zigize EP ye, yifuza gushyira hanze mu gihe kiri imbere.

    Uyu muhanzi yumvikanisha ko adakorera ku gitutu cy’abasohora indirimbo buri munsi, kuko yahitamo gukora indirimbo imwe mu mwaka igakundwa, aho gusohora indirimbo eshanu mu mwaka ntizakirwe neza.

    Ati “Urebye ukuntu kuva na cyera nakoze umuziki, njye kuva na cyera ntabwo ntigeze ‘nyagara’ (mu mvugo z’ubu). Abantu benshi ‘bayagaye’ barazimye. Ijwi ry’umuhanzi ntabwo rikwiye guhora ryumvikana kenshi mu matwi y’abantu, kuko iyo ryumvikanye kenshi rirarambirana. Iyo ushaka ko uhora wumvikana mu matwi y’abantu, ugomba gukora ibintu bitandukanye.”

    Akomeza ati “Aho kugirango ukore indirimbo eshanu zose ntizikundwe, wakora imwe igakundwa ukajya igira n’icyo cyubahiro.”

    Mico The Best avuga ko n’ubwo ari mu kibuga cy’umuziki, ariko abona ko abahanzi barimo Bruce Melodie, Element, Kenny Sol, Chriss Eazy, Yampano… bakwiye gushyigikirwa na Sosiyete. Ariko kandi hamwe n’imikorere ye ya buri munsi, yizera neza ko ntako atagira mu gukora imiziki myiza.

    Ati “Ariko ibaze umuntu ubaha indirimbo imwe cyangwa ebyiri mu mwaka, ubwo mwabahaye esheshatu bajya he? “

    Mico The Best ni umuhanzi w’umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat na Dancehall. Yatangiye umuziki mu myaka ya 2008, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda.

    Azwi mu ndirimbo zakunzwe nka “Igare”, “Umunamba”, “Umugati”, “Amabiya”, n’izindi. Indirimbo ye “Igare” yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka mu 2020.

    Mu 2022, yatangaje ko ari gutegura gusohora Extended Play (EP) mbere yo gushyira ahagaragara album yitiriye umuhungu we w’imfura.

    Mico The Best asaba urubyiruko kugira umuco w’ubutwari no kwitangira umurimo. Avuga ko indirimbo ze nyinshi azandika mu masaha ya mu gitondo, kandi ashimangira ko aho kugira ngo asohore indirimbo nyinshi zidafite ireme, ahitamo gutinda ariko akazana ibihangano bifite agaciro.


    Mico The Best yatangaje ko ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite mu rwego rwo gutaramira abakunzi be 

    Mico The Best yanavuze ko ari gukora kuri EP ye nshya izaba iriho indirimbo zinyuranye

    Mico yavuze ko gusohora indirimbo buri munsi, atari byo bigaragaza umuhanzi ukora 

    Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival byitabirwa n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MICO THE BEST

    “> 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'TWIVUYANGE' MICO YAHURIJEMO ABAHANZI BANYURANYE

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152878/mico-the-best-yakomoje-ku-gitaramo-cye-bwite-ndetse-na-ep-ari-gutegura-video-152878.html

  • Duarte Marivoet yegukanye agace ka Gatanu ka… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025 ni bwo Tour du Rwanda yakomeje ku munsi wayo wa Gatandatu hakinwa agace ka Gatanu kavaga i Rusizi kerekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 144.

    Ni nyuma yuko Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies ariwe wegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025 kakinwe ejo kavaga i Rusizi kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 95,1 ndetse ahita anambara umwambaro w’umuhondo.

    Agace k’uyu munsi katangiye abakinnyi babanza kugenda ibilometero 4,1 bitabarwa. Isiganwa nyakuri rigitangira Umunya-Eritrea Yemane Dawit yagerageje kuva mu gikundi agenda wenyine gusa ntibyatinda ahita afatwa.

    Bageze ku kilometero cya 5 Muhoza Eric (Team Amani), Berlin (Bike Aid), Schutte (Afurika y’Epfo), Kibrom (Eritrea), Gidey (Ethiopia), Taha (CMC) na Hailemaryam (Ethiopia) bavuye mu bandi bajya imbere y’igikundi.

    Umunya-Ethiopia Gereziher Geremedhin Hailemaryam niwe waje kwegukana amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiwe i Giheke naho Antoine Berlin ukinira Ikipe ya Bike Aid, yegukana amanota y’Umusozi wa Kabiri yatangiwe mu Gisakura.

    Ba bakinnyi 5 bakomeje kuba imbere ndetse hari n’aho bageze bashyiramo ikinyuranyo cy’iminota 7 n’amasegonda 30.

    Antoine Berlin ukinira Bike Aid, yegukanye amanota y’Umusozi wa Gatatu yatangiwe muri Nyungwe.

    Intera yari yashyizwemo na Muhoza Eric (Team Amani), Berlin (Bike Aid), Schutte (Afurika y’Epfo), Kibrom (Eritrea), Gidey (Ethiopia), Taha (CMC) na Hailemaryam (Ethiopia) yagiye igabanywa n’igikundi.

    Muhoza Eric wa Team Amani yaje kuva mu bandi bakinnyi batanu bari kumwe imbere ajya imbere ndetse aba ari nawe wegukana amanota y’ahatambika yatangiwe i Nyamagabe.

    Abakinnyi babiri, Brady Gilmore na Duarte Marivoet baje kuva mu gikundi bajya imbere basiga Muhoza Eric ndetse we birangira anafashwe n’igikundi.

    Mu bilometero 10 bya nyuma Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20, ukinira Ikipe ya UAE yagiye imbere birangira ari nawe wegukana agace k’uyu munsi.

    Tour du Rwanda ya 2025 izakomeza ku munsi wejo kuwa Gatandatu hakinwa agace ka Gatandatu kazahagukurikira i Nyanza kagasorezwa mu mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 114.

    Duarte Marivoet wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 

    Ubwo abasiganwa bageraga i Gisakura bakiriwe n’abahinzi b’icyayi

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152883/duarte-marivoet-yegukanye-agace-ka-gatanu-ka-tour-du-rwanda-ya-2025-152883.html

  • Abasenateri basabye ko ruswa n'ikimenyane mu nzego z'ibanze bicika burundu – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 27 Gashyantare 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena y'u Rwanda yagezwagaho raporo yakozwe na Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena, ku bikorwa byakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, mu mwaka wa 2023/2024.

    Abasenateri bagize iyo Komisiyo bagaragaje ko mu isesengura bakoze, byagaragaye ko, ruswa n'ikimenyane bikigaragara mu nzego zegerejwe abaturage kandi bigira uruhare mu mitangire mibi ya serivisi.

    Visi Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena y'u Rwanda, Uwera Pelagie, yagaragaje ko mu busesenguzi bakoze, byagaragaye ko abaturage babona ko ruswa mu nzego z'ibanze ku kigero cya 76,6%, muri serivisi z'ubutaka biri ku kigero cya 18,4%, mu bunzi biri ku kigero 10,9%, Inzego z'abikorera biri ku kigero cya 8,3%, muri DASSO bihagaze 7,9% na RIB biri ku rwego rwa 9%.

    Bagaragaje kandi ko abaturage babona ikimenyane mu nzego z'ibanze kiri ku kigero cya 72,2%, serivisi z'ubutaka kiri kuri 17%, mu bunzi biri kuri 11,5%, inzego z'abikorera 10,6%, mu rwego rwa DASSO kiri kuri 6,8% mu gihe muri RIB abaturage babibona ku kigero cya 9,6%.

    Ikindi cyagaragajwe muri ubwo bushakashatsi ni ikijyanye n'Akarengane aho hagaragajwe ko kari ku kigero cya 73,5% mu nzego z'ibanze, kuri 17,6% muri serivisi z'ubutaka, 9% mu bunzi, 6,8% mu nzego z'abikorera, 5% muri DASSO na 10,9% muri RIB.

    Senateri Dr. Nyinawamwiza Leatitia yagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa ngo ruswa ikomeje kugaragara mu nzego zinyuranye by'umwihariko iz'ibanze irandurwe.

    Senateri Uwera yasobanuye ko nubwo hari indi raporo iri gutunganywa n'iyo komisiyo ku bijyanye n'ingendo iheruka gukora hagamijwe gusuzuma ibikorwa n'inzego z'imitegekere y'igihugu mu kurwanya ruswa n'akarengane, hakenewe ubufatanye mu kuyihashya.

    Yagize ati 'Ruswa ikwiriye gukomeza kurwanywa rwose ndetse n'inzego zose zifatanyije kuko imunga ubukungu bw'igihugu.'

    Yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ruswa aho kuri ubu ari urwa mbere mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, rukaba ku mwanya wa Kane muri Afurika.

    Yemeje ko hakenewe gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya no guhashya ruswa mu nzego zose ikigaragaramo cyane ko ari icyaha kidasaza.

    Mu Bushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2024, bukorwa n'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, abaturage babukoreweho, abavuze ko basabwe ruswa mu gihe bagiye gusaba serivisi ni 15,90%, mu gihe abavuze ko basabye kuyitanga ari 2,60%, bivuze ko abahuye na ruswa mu gihe basaba serivisi ari 18,50%, bavuye kuri 22% mu 2023.

    Zimwe mu mpamvu zagaragajwe nk'izituma abantu batanga ruswa, zirimo gushaka kwihutisha ibintu, hari abandi bavuze ko ari bwo buryo bwonyine bwari buhari bwo kugira ngo babone serivisi, abandi bavuze ko ari ukwirinda kwiteranya n'ubuyobozi, mu gihe hari abandi bavuze ko batanze ruswa kugira ngo babone serivisi batari bemerewe, hari n'abatarashakaga kwishyura igiciro cyose cya serivisi.

    Abasenateri bagaragaje ko ruswa mu nzego z’ibanze ikwiye guhashywa burundu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-basabye-ko-ruswa-n-ikimenyane-mu-nzego-z-ibanze-bicika-burundu

  • Kugerwaho na serivisi z'ubuhinzi, ubutaka n'imiturire mu bintu 12 Abanyarwanda banenga – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwashyize imbere politiki yo kubazwa inshingano ibumbatiye kwishimira ibyakozwe ariko n'ibitakozwe bigakurikiranwa kandi hakagira ubazwa impamvu yabyo.

    Ni yo mpamvu hakorwa ubushakashatsi butandukanye bwerekana ishusho nyayo y'inguni z'ubuzima bw'igihugu uko imyaka ishira.

    Ubushakashatsi ku ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye bwakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), bwo mu 2024 bwagaragaje ibyo Abanyarwanda bishimira ku kigero cyo hejuru n'ibyo banenga.

    Nk'uko bigaragara muri raporo y'ibyakozwe na RGB mu 2023/2024, ubu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize, bugaragaza ko abaturage bishimiye imiyoberere n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku gipimo cya 76,5%.

    Umutekano ni cyo gipimo gikomeje kuza ku isonga mu byo abaturage bashima kurusha ibindi kuko kiri ku gipimo cya 91,3% mu gihe ubuhinzi ari cyo gipimo gikomeje kuza inyuma mu byo abaturage bashima kuko kiri ku gipimo cya 61,5%.

    Nubwo serivisi z'ubuhinzi ziri ku mwanya wa nyuma mu byo abaturage bishimira, urebye urwo rwego rugenda rutera imbere kuko ugereranyije n'umwaka wari wabanje rwayongereyeho 3,8% kuko mu 2023 byari 60,4%.

    Ubuhinzi ni rumwe mu nzego zifatiye runini umubare munini w'Abanyarwanda ndetse n'ubukungu bw'igihugu muri rusange kuko bugira uruhare mu kongera umusaruro mbumbe w'Igihugu.

    Senateri Uwera Peragie yagaragaje ko mu isesengura ryakozwe na Komisiyo y'Imiyoborere muri Sena y'u Rwanda serivisi z'ubuhinzi zirimo kubona imbuto ku gihe biri ku kigero cya 59%, kubona inyongeramusaruro ku gihe biri 58.3% mu gihe kubona imbuto n'inyongeramusaruro bihagije biri 58.2%.

    Hari kandi kubona imiti y'ibihingwa ku gihe biri ku kigero cya 56.9%, kurwanya indwara z'ibihingwa biri ku kigero cya 55.6% ndetse no kubona isoko ry'umusaruro riri kuri 41.3%.

    Ubwo bushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko indi ngingo itishimirwa cyane n'abaturage ari irebana n'ubutaka ndetse n'imiturire aho iri ku kigero cya 64,2%.

    Indi ngingo iri mu zitishimiwe cyane n'Abanyarwanda nubwo ikomeje gushyirwamo imbaraga ni igendanye n'ibikorwa remezo kuko iri ku gipimo cya 67,7% mu buryo yishimiwe n'abaturage.

    Gahunda zo kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye yo yishimiwe n'abaturage ku kigero cya 74,0%. Iyo ngingo nayo yazamutseho nibura 2,2% kuko mu 2023 byari ku kigero cya 71,8%.

    Iyo raporo yagaragaje kandi ko ibirebana n'isuku byishimiwe ku kigero cya Isuku 74,1%, imibereho y'umuryango nyarwanda iri ku kigero cya 74,9%, Inzego z'ibanze ziri 74,9%, ikoranabuhanga n'itumanaho bigeze kuri 75,3% mu gihe Uburezi 76,0%.

    Ku bibazo bigendanye n'ubutaka na ho abasenateri bagaragaza ko abaturage banenga zimwe muri serivisi zitangwa zirimo kwandikisha ubutaka biri kuri 37.7%, gutanga ibyangombwa by'ubutaka bikiri kuri 38.6%, ibikorwa remezo by'ibanze ahagenewe gutura biri 53.2%, guhererekanya uburenganzira ku butaka biri 41.3% mu gihe kubona amakuru ku gishushanyo mbonera biri 56.5%.

    Mu bindi byagaragajwe muri ubwo bushakashatsi ni uburyo Abanyarwanda bishimiye urwego rw'ubuzima aho biri ku kigero cya 76,2%, Urwego rw'abikorera 76,7% n'ubworozi buri kuri 76,8%.

    Senateri Uwera kandi yagaragaje ko kubirebana n'imiturire abaturage banenga uburyo bwo kubona icyangombwa cyo gusana biri ku kigero cya 36.8%, kurwanya imiturire yo mu manegeka biri ku kigero 21%, gukumira imyubakire y'akajagari biri ku kigero cya 20.7% ndetse na gahunda zo gutuza abantu ku mudugudu bishimwa ku kigero cya 15.1%.

    Indi ngingo iri mu zitishimiwe cyane n'Abanyarwanda nubwo ikomeje gushyirwamo imbaraga ni igendanye n'ibikorwa remezo kuko iri ku gipimo cya 67,7% mu buryo yishimiwe n'abaturage.

    Gahunda zo kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye yo yishimiwe n'abaturage ku kigero cya 74,0%. Iyo ngingo na yo yazamutseho nibura 2,2% kuko mu 2023 byari ku kigero cya 71,8%.

    Abasenateri bagaragaje ko abaturage banenga izo serivisi bagaragaza ko harimo ibibazo birimo imikorere mibi y'abayobozi, ikimenyane, akarengane na ruswa bikigaragara muri gahunda nka Girinka, VUP, ubudehe, no kubakira abatishoboye.

    Iyo raporo yagaragaje kandi ko ibirebana n'isuku byishimiwe ku kigero cya 74,1%, Imibereho y'umuryango nyarwanda iri ku kigero cya 74,9%, Inzego z'ibanze ziri 74,9%, ikoranabuhanga n'itumanaho bigeze kuri 75,3% mu gihe Uburezi 76,0%.

    RGB yerekanye ko ibintu bine byishimiwe cyane n'Abanyarwanda ari ibirebana n'ubutabera ku kigero cya 81,6%, uruhare rw'abaturage mu bibakorerwa ku kigero cya 89,2%, iyubahirizwa ry'amahame y'imiyoborere n'icyizere ku nzego z'ubuyobozi ku kigero cya 90,2%, n'umutekano uza ku isonga umutekano ku kigero cya 91,3%.

    Muri rusange, mu turere 17 abaturage bashima imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ndetse n'uruhare rwabo mu bibakorerwa ku gipimo kiri hejuru ya 75%.

    Akarere ka Huye ni ko kaje ku isonga ku gipimo cya 84,5% mu gihe mu Karere ka Musanze ari ho abaturage bashima ku gipimo cyo hasi cya 70,9%.

    RGB yerekana uko Abanyarwanda bishimira serivisi zibegerejwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugerwaho-na-serivisi-z-ubuhinzi-ubutaka-n-imiturire-mu-bintu-12-abanyarwanda

  • Amb. Dr. Gashumba ntiyumva uburyo Suède yirengagije nkana ubufatanye bwa FARDC na FDLR – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ambasade y'u Rwanda yasohoye ku wa 27 Gashyantare 2025 nyuma y'uko Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Suède ihamagaje Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu ngo atange ibisobanuro ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ibisubizo Amb. Dr. Gashumba yahaye Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Suède, bigaragaza ko u Rwanda rwashyize ingamba z'ubwirinzi ku mipaka yarwo na RDC kuko muri kilometero ebyiri mu Burasirazuba bw'iki gihugu hari umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ufatanya n'ingabo za FARDC guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Ati 'Ingabo z'u Rwanda n'Umugaba w'Ikirenga ni bo bonyine bashobora kugena ingamba zakwifashishwa mu kurinda umutekano w'Abanyarwanda by'umwihariko mu gihe ibiwuhungabanya biri muri kilometero ebyiri gusa uvuye ku mupaka.'

    Yagaragaje ko ibyemezo by'u Rwanda byo kwirindira umutekano ari nk'ibyafashwe n'ibindi bihugu mu bihe bitandukanye birimo na Suède yigeze gushyiraho ingamba z'ubwirinzi mu gihe yari ifite ikibazo cy'umutekano muke yatezwaga n'ibihugu bituranyi.

    Dr. Gashumba yasobanuye ko ibihugu byo mu Majyaruguru y'u Burayi bidafitanye amateka y'ubukoloni n'u Rwanda, bityo bitagakwiye kwifatanya n'u Bubiligi bwagize uruhare rukomeye mu bibazo byugarije akarere kuko nta n'izindi nyungu zijyanye n'umutungo kamere bihakurikiye.

    Raporo zitandukanye zirimo n'iya Loni zagaragaje kenshi ko umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorana n'ingabo za FARDC, ndetse mu bihe byashize hiyongereyeho n'iza SAMIRDC, Abarundi, abacanshuro b'Abanyaburayi, n'indi mitwe nka Wazalendo.

    Ati 'Umuryango mpuzamahanga harimo na Suède uzi neza ikibazo FDLR iteje, harimo n'ibitero iheruka kugaba mu Rwanda mu 2022. Nubwo ibi bizwi, Suède yanze kwamagana mu buryo bwemewe n'amategeko ubufatanye bwa FDLR na FARDC. Kubera iki?'

    Yasobanuye ko kuba umuryango mpuzamahanga waratereye agati mu ryinyo ukanga gukemura ikibazo cy'intambara n'imvugo zibiba urwango byatangijwe na Guverinoma ya RDC, byatumye ikibazo kirushaho gukomera.

    Mu mpera za Mutarama 2025 ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga umujyi wa Goma n'ibice byinshi by'intara ya Kivu y'Amajyaruguru, ibihumbi by'impunzi byerekeje mu Rwanda, harimo n'abakozi b'amashami ya Loni hamwe n'abacanshuro b'Abanyaburayi 290 bafatiwe ku rugamba bahabwa inzira yo guhunga banyuze mu Rwanda.

    Ati 'Kuba Suède yaricecekeye ku kibazo cya RDC yinjije abacanshuro b'Abanyaburayi mu ntambara na byo byibazwaho.'

    U Rwanda rusanga Suède ikwiye kubaha no gushyigikira ubuhuza n'ibiganiro byashyizweho n'abakuru b'ibihugu bya Afurika, bwanemejwe n'inama y'imiryango ya EAC na SADC hamwe na Afurika Yunze Ubumwe.

    Dr. Gashumba yahamije ko u Rwanda rushyize imbere gahunda zo gucunga umutekano ku mipaka yarwo no kurangiza burundu ikibazo cy'intambara zishingiye ku moko zimaze igihe mu karere.

    Ati 'Intambara zitizwa umurindi na Guverinoma ya RDC idashoboye kuyobora igihugu n'umuryango mpuzamahanga utagira icyo ukora ntibigishoboye kwihanganirwa na gato.'

    Embassy of Rwanda in Stockholm Responds to Summons by Sweden’s Ministry of Foreign Affairs @SweMFA

    Following the summons by Sweden’s Ministry of Foreign Affairs, the Embassy of Rwanda provided the following response:https://t.co/13MUOOxW78@RwandaMFA @DianeGashumba… https://t.co/GZJp75Tx1p pic.twitter.com/eyCkJ2zoBi

    — Rwanda in Sweden 🇸🇪🇳🇴🇮🇸🇫🇮🇩🇰 (@RwandainSweden) February 27, 2025

    Amahanga yatereye agati mu ryinyo ku bufatanye bwa FARDC, FDLR n’abacanshuro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-suede-yirengagije-nkana-ubufatanye-bwa-fardc-na-fdlr-amb-dr-gashumba

  • Amakimbirane no gucana inyuma kw'abashakanye mu muryango nyarwanda byaragabanyutse mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Muri ubwo bushakashatsi kandi RGB yagaragaje ko ibibazo bikibangamiye umuryango Nyarwanda birimo amakimbirane yo mu ngo biri kugenda bigabanuka bitewe ahanini n'ingamba zikomeje gushyirwamo imbaraga mu guharanira kubaka umuryango utekanye.

    Bugaragaza ko amakimbirane yo mu ngo yari ku kigero cya 17% mu 2024, avuye kuri 22%, yariho mu 2023 mu gihe mu mwaka wari wabanje yari kuri 18,6%.

    Ubu bushakashatsi bwa RGB bwerekana ko ibibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda byiganjemo amakimbirane yo mu ngo, guharika no gucana inyuma kw'abashakanye, guhoza ku nkeke, ihohoterwa rishingiye ku mutungo, abangavu baterwa inda, gutandukana kw'abashakanye ndetse no gukubita no gukomeretsa.

    RGB yagaragaje ko guharika no gucana inyuma nabyo biri mu byaganyutse ku kigero cya 4,3% mu 2024, bigera kuri 12,9% bivuye kuri 17% mu 2023.

    Ikindi kibazo gikomeje kubangamira umuryango nyarwanda ni ikigendanye n'ihohoterwa rishingiye ku mutungo, nubwo ryagabanyutseho 2,5% mu mwaka ushize.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko iri hohoterwa kuri ubu riri ku kigero cya 11,9% rivuye kuri 14% ryariho mu mwaka wari wabanje.

    Hari kandi ikibazo cyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe nabyo bikunze kugaragara mu ngo zitandukanye. Mu 2024 byari ku kigero cya 13,9% bivuye kuri 16,1%.

    Muri uwo mwaka kandi ikibazo cy'abangavu baterwa inda nacyo cyongeye kugaragara mu bibangamiye umuryango nyarwanda aho kiri ku kigero cya 9,1% bivuye kuri 10,5% byariho muri 2023.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, aheruka gutangariza abadepite ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango kigomba guhagurukirwa.

    Mu 2023 hasambanyijwe hanaterwa inda abana bafite imyaka iri munsi ya 14 bagera kuri 51, hagati ya 14 na 18 hatewe inda ababarirwa mu bihumbi 5354, hejuru y'imyaka 18 haterwa inda abarenga ibihumbi 16.

    Gutandukana kw'abashakanye nabyo bikomeje kuza mu bibangamiye umuryango nyarwanda aho muri ubwo bushakashatsi RGB yakoze, yagaragaje ko mu 2024 byari ku kigero cya 9,3% bivuye kuri 9,5% mu 2023.

    Ni ibintu bishimangirwa na raporo zitandukanye zerekanye ko abasaba gatanya bakiri benshi, aho Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2833 ariyo yatse gatanya mu mwaka ushize, ibintu bikomeje gutera benshi kwibaza impamvu imanza nk'izo zikomeje kwiyongera.

    Ikindi cyagaragajwe ni ikirebana no gukubita no gukomeretsa nacyo kiri ku kigero cya 7,3 kivuye kuri 8,8% mu mwaka wari wabanje.

    Minisitiri Uwimana aherutse kugaragaza ko umuryango nyarwanda wifuzwa ugomba kuba ushoboye kandi utekanye ndetse unafite umusaruro w'ubukungu uhagije.

    Ati 'Ugomba kuba ari umuryango mu buryo bw'ubukungu ufite umusaruro uhagije, dusagurira amasoko ku bahinzi ariko n'ukora ibindi akaba abasha kwizigama. Turifuza umuryango ubasha gushora imari ukiteza imbere.'

    Yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu guharanira ko umuryango wifuzwa wagerwaho.

    Amakimbirane yo mu ngo mu bikibangamiye umuryango nyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amakimbirane-yo-mu-miryango-yagabanutseho-4-9-ishusho-yagabanyije

  • Ibihugu Etiyopiya na Somaliya biri mu biganiro bigamije kunoza umubano #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, Minisitiri w'Intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, yakiriwe mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, na Perezida Hassan Sheikh Mohamud mu biganiro bigamije gushimangira umubano w'ibihugu byombi.

    Ubushyamirane hagati y'ibi bihugu byiyongereye umwaka ushize nyuma y'uko Etiyopiya isinye amasezerano yo gukodesha igice kinini cy'inyanja mu karere ka Somaliya katandukanye na Somaliland.

    Muri ayo masezerano, Addis Abeba yateganyaga kubaka ibirindiro by'amato n'icyambu cy'ubucuruzi hagamijwe gushimangira ubwigenge bwa Somaliland, ibintu byarakaje Mogadishu, ishinja guhungabanya ubusugire bwayo.

    Mu Kuboza, ibiganiro byahujwe na Turukiya byatumye ibihugu byombi byiyemeza gushakisha uburyo bushoboka bwatuma Etiyopiya ibona inzira igana mu nyanja.

    Nyuma yaho, Perezida Mohamud yasubiyeyo mu 2025 mu rwego rwo gukomeza iyo mishyikirano.

    Ibiganiro byo ku wa Kane byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi, umutekano, n'imikoranire ya dipolomasi.

    Aya masezerano arashimangirwa mu gihe abayobozi bombi bagerageza kugabanya ubushyamirane bumaze igihe.

    Mbere gato y'uko Minisitiri w'Intebe wa Etiyopiya agera muri Mogadishu, habayeho igitero cy'ibisasu byarashwe mu murwa mukuru wa Somaliya. Nubwo hataramenyekana niba cyari gifitanye isano n'uruzinduko rwe, ibi bigaragaza ko umutekano wa Somaliya ugihungabana, cyane cyane kubera ibikorwa by'umutwe w'iterabwoba wa al-Shabaab ukomeje kugaba ibitero muri iki gihugu.

    Ibihugu byombi byagaragaje ubushake bwo gukomeza ibiganiro hagamijwe gukemura ibibazo bimaze igihe hagati ya Addis Abeba na Mogadishu, mu rwego rwo kurinda amahoro n'ituze mu karere.

    Abiy Ahmed yagiriye uruzinduko muri Somaliya mu biganiro bigamije guzura umubano mwiza.

    Source : https://kasukumedia.com/ibihugu-etiyopiya-na-somaliya-biri-mu-biganiro-bigamije-kunoza-umubano/

  • Hari aberekanye abakunzi! Ishusho ya Gashyant… – #rwanda #RwOT

    Bidashingiye ku kuba itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka uba ari umunsi wa Mutagatifu Valentine – wakabaye ubundi wizihizwa gusa n’abo mu idini rya Gatolika rigira imyizerere mu Batagatifu, uyu munsi wabaye mpuzamahanga, ukaba wizihizwa n'abakundana.

    Uyu Mutagatifu waje kwitirirwa urukundo ndetse agatuma ukwezi kose kwa Gashyantare kuba uk’urukundo, bivugwa ko urwandiko yandikiye umukobwa we mbere y’uko yicwa ari rwo rwatumye aharirwa iby'urukundo.

    Abandi nabo bavuga ko kuba yarasezeranyaga abasirikare mu bihe by'ubwami bw'abami bw'abaromani hamwe n’uwo muhate wo gukora ibitari byemewe azi ko yakwicirwa, ari byo byatumye aba ikimenyabose.

    Uku kwezi rero kukaba kwizihizwa cyane no mu Rwanda aho usanga imyambaro yiganjemo umweru n'umutuku yambarwa cyane hagakorwa ibirori n'ibitaramo mu kwizihiza ibi bihe biba bidasanzwe.

    Mu byifashishwa haba kandi harimo indirimbo zibanda ku zigaruka ku rukundo yaba izo hanze n’iz'abahanzi b'ababanyarwanda barimo abagezweho kandi bakora umuziki mwiza ugaruka ku rukundo.

    Ni muri urwo rwego abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda na bo bakoze iyo bwabaga bagasusurutsa Abanyarwanda n’abanyamahanga binyuze mu bitaramo by'impurirane n’umuziki unogeye amatwi, ibyatanze umunezero usendereye ku bakunzi b'umuziki.

    Mu gutegura iyi nkuru, InyaRwanda yagukusanyirije muri rusange uko ukwezi kuzwi nk’ukw’abakundana kwagenze mu bahanzi b'u Rwanda; haba abitabiriye ibitaramo bikomeye nka Trace Awards & Festival, Move Africa, abakomeje gutanga umunezero mu bitaramo biherekeza Tour du Rwanda 2025, abasohoye indirimbo nshya n'abandi bateye intambwe zikwiye kwishimirwa mu ruganda rwa muzika Nyarwanda.

    Amateka yihariye yaranditswe mu bitaramo bikomeye

    Mu bahanzi nyarwanda baryohewe n'uku kwezi kwa Gashyantare kubura amasaha macye ngo kugere ku musozo, harimo umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie wahuje imbaraga na mugenzi we Harmonize baririmbana indirimbo ‘Zanzibar’ bakoranye, ubwo bari mu birori by'itangwa ry’ibihembo 'Trace Awards &Festival', aho yishyuwe Miliyoni 28 Frw kugirango abashe kugaragara ku munsi w’ibi bihembo.

    Iyi ndirimbo ‘Zanzibar’ yitsa ku rwego rw’ubukerarugendo muri iki gihugu, ndetse ihamagararira abantu gusa Zanzibar, ndetse iri ku isoko kuva ku wa 14 Gicurasi 2023, aho imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 4 ku rubuga rwa Harmonize.

    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element Eleee, ni mu gihe amashusho yakozwe na Kenny. Ikorwa ry'iyi ndirimbo ryatewe inkunga na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan.

    Ibi bihembo byatangiwe i Zanzibar mu gihugu cya Tanzania mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025. Ni ku nshuro ya kabiri bitanzwe, kuko byaherukaga gutangirwa i Kigali mu Rwanda, mu Kwakira 2023. 

    Ni ibihembo mpuzamahanga, kandi bihuza abahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika, ndetse biherekezwa n’abahanzi baririmba indirimbo zinyuranye.


    Ni mu gihe umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben aherutse kubwira InyaRwanda ko tariki 28 Gashyantare 2025 azakora igitaramo ageraranya na 'Executive Gala' cyo kumvisha bamwe mu bantu bihariye Album ye 'Plenty Love' mu rwego rwo gukomeza kuyamamaza.

    Ibi yabitangaje nyuma y'uko asoje ibitaramo yakoreye mu Mijyi itandukanye muri Canada, irimo Montreal yataramiye ku wa 14 Gashyantare 2025, ku wa 10 Gashyantare yataramiye muri Ottawa, ku wa 21 Gashyantare ataramira i Toronto naho ku wa 22 Gashyantare ataramira Edmonton.

    Ibi bitaramo byose The Ben ari gukora bigamije kumenyekanisha Album ye yise 'Plenty Love' iriho indirimbo 12 zirimo: Inkuta z’umutima, My Name yakoranye n’umuraperi Kivumbi King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na Madona.

    Ni Album idasanzwe mu rugendo rw'uyu muhanzi, kuko amaze iminsi mu bitaramo hirya no hino mu mu bihugu by’i Burayi, ndetse ari no gutegura ibitaramo bizagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia n'ahandi. 

    Indirimbo ifite iminota mike ifite iminota 2 n’amasegonda 22′, ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n’amasegonda 3′. Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y’umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye. Umubare munini w’indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Knoxbeat.


    Undi muhanzi uku kwezi kwahiriye, ni Bwiza wabaye umukobwa rukumbi waririmbye mu gitaramo ‘Move Afrika’ cy’umuryango Global Citizen, cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. 

    Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw’uyu mukobwa w’i Nyamata, kuko yaririmbiye abantu nyuma y’amasaha macye amuritse igitabo yanditse asoje amasomo ye muri Kaminuza ya Mount Kigali.

    Bwiza yaririmbiye indirimbo ze zakunzwe nka ‘Ready’, ‘Soja’, ‘Call me’ n’izindi. Uyu mukobwa yahinduye imyambaro inshuro ebyiri.

    Hari umwambaro yaserukanye ubwo yari kumwe n’Itorero Inyamibwa, hari uwo yambaye aririmba indirimbo ze zirimo nka ‘Soja’, mu gice cya nyuma agaruka yarengejeho ingofero, ubundi aririmba indirimbo ye yise ‘Best Friend’ yakoranye na The Ben.

    Yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Hello”, ateganya gushyira hanze. Iyi ndirimbo icuranze mu njyana ya 'Electronic'.

    Ku rubyiniro, Bwiza yari yitwaje ababyinnyi b’abasore n’abakobwa. Mu ndirimbo yaririmbye, yanashyizemo iyitwa ‘Do Me’.

    Ni igitaramo kandi kidasanzwe ku Itorero Inyamibwa, kuko bafashije ku rubyiniro Bwiza, bitegura igitaramo cyabo bwite bise ‘Inka” kizabera muri Camp Kigali tariki 15 Werurwe 2025.

    Ku rubyiniro, bafashije Bwiza mu ndirimbo ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie, ndetse banakorana mu ndirimbo ye yamwinjije ku rubyiniro. Mu ndirimbo yinjije Bwiza ku rubyiniro, babyinanye nawe Kinyarwanda, binyura ibihumbi by'abantu.

    Uyu mukobwa yari yaserutse yambaye umukenyero, ndetse afatanyije n'abandi bakobwa babarizwa muri iri torero bataramiye benshi biratinda, kugeza ubwo yasigaga bagenzi be ku rubyiniro akajya guhindura imyambaro.

    Mbere y'iki gitaramo, Bwiza yari yesheje umuhigo wo gusoza amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Mount Kigali, mu bijyanye n’ubukerarugendo.

    Yanditse aya mateka, mu gihe yitegura kumurika Album ye ya kabiri yise “25 Shades” ku itariki ya 8 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, igitaramo kizahurirana n’umunsi mpuzamahanga w’abagore.

    Muri iki gitaramo, azafatanya n’abahanzi barimo The Ben na Juno Kizigenza.


    Abandi bakomeje kuryoherwa na Gashyantare, harimo abahanzi nka Yampano, Mico The Best, Bushali, Niyo Bosco, Eric Senderi, Bwiza Juno Kizigenza na Chriss Eazy bakomeje gutaramira Abanyarwanda mu bitaramo bya 'Tour du Rwanda Festival' byatangiriye i Musanze ku wa 25 Gashyantare 2025.

    Ibi bitaramo bizazenguruka mu mijyi ine irimo Musanze, Rubavu, Huye ndetse na Kigali, bihuza umukino w'amagare n'umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya nimugoroba, baba bifuza ahantu bahurira bagasabana, bikaba andi mahirwe ku bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda kuko babasha kubona aho bongera gutangira ubutumwa bw'ibikorwa byabo.

    Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare riri kuba ku nshuro ya 17 aho ryatangiye ku wa 23 Gashyantare rikazasozwa ku wa 2 Werurwe 2025.


    Si abo gusa kuko Ruti Joel na Alyn Sano na bo bataramanye n'umuririmbyi Kidum wamamaye kuva mu myaka 41 ishize ari mu muziki, maze batanga ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cy'ibirori 'Amore Valentines' Gala' cyabaye ku munsi wahariye abakundana wizihijwe ku wa 14 Gashyantare 2025 muri Camp Kigali.

    Umuramyi Josh Ishimwe yambitse impeta umukunzi we, Audia Intore na we arayambikwa

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana by'umuziki mu muziki gakondo, Josh Ishimwe yatangaje ko yambitse impeta y'urukundo [Fiançailles] umukunzi we Gloria bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo, banitegura kurushinga.

    Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka 'Reka Ndate Imana', yabwiye InyaRwanda ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we, byabaye kuwa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 bibera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa, aho bamaze iminsi. 

    Yavuze ko amaze imyaka itatu akundana n'uyu mukobwa, kandi ko ari umukobwa uzi Yesu. Ati: 'Tumaze igihe kirenga imyaka itatu. Namukundiye byinshi gusa muri ibyo harimo Yesu umurimo.'

    Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibitatu ishize yarakunzwe.

    Uyu musore w'imyaka 25 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.


    Ku rundi ruhande, umuhanzikazi Audia Intore uri mu bakora umuziki gakondo, na we yambitswe impeta n'umunyamakuru wa Inyarwanda, Niyonsenga Cyiza Kelly uzwi nka The Cyiza.

    Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Gashyantare 2025 ubwo uyu musore yizihizaga isabukuru y'umukunzi we, Audia Intore.

    The Cyiza na Audia Intore bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana, gusa hashize igihe kinini baziranye nk'inshuti z'akadasohoka.

    The Cyiza wambitse impeta Audia Intore asanzwe ari umunyamakuru w'imyidagaduro ku Inyarwanda. Amaze imyaka itanu mu mwuga w'itangazamakuru.

    Uyu musore yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo TV ndetse n'ahandi henshi harimo na Inyarwanda kugeza uyu munsi akorera.

    Indirimbo nshya

    Mu bashyize hanze indirimbo zigakora ku mitima ya benshi, harimo Butera Knowless washyize ahagaragara iyo yise 'Umutima' iri mu zigize Album ye ya gatandatu.

    Nyuma y'amasaha macye ayishyize hanze, Knowless yatunguwe bikomeye n'uburyo hari abahanzi b'amazina akomeye bamweretse ko banyuzwe na yo.

    Benshi mu banyuzwe n'iyi ndirimbo biganjemo ibyamamare byo muri Tanzania yaba abahanzi ndetse n'abanyamakuru b'amazina akomeye muri iki gihugu.

    Bill Nas cyangwa William Nicholaus Lyimo mu mazina ye bwite, ni umuraperi ukunzwe muri Tanzania aho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze akagaragaza ko yanyuzwe n'iyi ndirimbo.

    Ati: 'Umwamikazi Butera Knowless aduhesheje umugisha ku ndirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2025, iyo asohoye indirimbo murabizi si umuziki gusa ahubwo haba harimo n'ubunararibonye.'

    Uyu muraperi w'izina rikomeye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba yasabye abamukurikira barenga miliyoni eshanu kujya kumva indirimbo ya Butera Knowless bakanayisangiza abandi.

    Marioo, Ommy Dimpoz na Jaivah na bo bagaragaje ko banyuzwe n'iyi ndirimbo. Kuyikunda bakaba babihuriyeho n'abarimo umunyamakuru Zamaradi Mketema uri mu bakunzwe cyane wagaragaje ko yihebeye iyi ndirimbo, aba bakaba biyongeraho Babu Tale uri mu bajyanama ba Diamond nawe wagaragaje ko yishimiye indirimbo nshya ya Butera Knowless.

    Knowless yabwiye InyaRwanda, ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga, Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n'ubutumwa buyigize, byatumye bahuza ibitekerezo kugirango isohoke nk'uko yayifuzaga.

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n'umugabo we Ishimwe Karake Clement mu bihe bitandukanye.

    Yasobanuye ko iyi ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n'uko yitsa ku rukundo n'umuryango we iwushingiyeho.

    Ati 'Ntabwo byari ibitekerezo byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva ibitekerezo by'abo bantu bose biganisha ku magambo meza y'urukundo, no gukunda kandi nanjye nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho.'

    Akomeza ati 'Yankoze ku mutima, bituma numva n'ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement) kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze, ni hariya.'

    Yavuze ariko ko yandika iyi ndirimbo itari mu rugo 'w'indirimbo yanjye na Clement' ariko 'nk'uko turi abantu, turi 'Couple' kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora ku mutima nk'abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se bayigizemo uruhare'.

    Uretse Knowless, mu bandi bakoze mu nganzo harimo The Ben, Alyn Sano, Ariel Wayz, Yampano, Confy, Melissa Nyarwaya, Ish Kevin, Bushali n'abandi benshi.

         

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152848/hari-aberekanye-abakunzi-ishusho-ya-gashyantare-yabakundana-mu-bahanzi-nyarwanda-152848.html

  • MU MAFOTO 50: Ihere ijisho ubwiza bwabakobwa… – #rwanda #RwOT

    Umubiligi Aldo Taillieu wa Lotto Dstny Devo Team niwe wegukanye agace ko gufungura Tour du Rwanda ya 2025, iri gukinwa ku nshuro ya 17 kuva igizwe mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.

    Ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025 Saa Tanu n’iminota 30 nibwo hatangiye gukinwa Tour du Rwanda ya 2025 itangijwe na Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi,UCI,David Lappartient.

    Agace k’uwo munsi ari nako ka mbere muri rusange kahagurukuye kuri BK Arena gasoreza mu marembo ya Stade aho abakinnyi ku giti cyabo basiganwe n’ibihe ku ntera y’ibilometero 3,4.

    Henok Mulubrhan uri kumwe n’ikipe ye y’igihugu ya Eritrea aka abitse Tour du Rwanda ya 2023, yegukanye agace ka Mbere ka Tour du Rwanda ya 2025 kavaga i Rokomo kerekeza mu karere ka Kayonza ku ntera y’ibilometero 157,8. Yakoresheje amasaha 3, iminota 57 n’amasegonda 52.

    Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, ni we wegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025, kakinwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare. kavuye mu mujyi wa Kigali kuri MIC Saa tanu kakaba kasorejwe i Musanze ku ntera y’ibilometero 121.

    Muri rusange, Tour du Rwanda 2025 igizwe n'ibilometero 812, agace karekare ni aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n'ibilometero 158.

    Amakipe yabigize umwuga yitabiriye ni Israel – Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).

    Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lotto—Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid ( U Budage), Development Team dsm—firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).

    Amakipe y'Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y'Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n'amakipe ya Afurika avanze).

    Mu bigo bikomeje kuza imbere mu kumurika ibikorwa byabyo harimo Mobile Money Rwanda Ltd, Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel, Ingufu Gin Ltd yenga ibinyobwa bisembuye, Forza Bet yo mu mikino y'amahirwe, Uruganda rukora rukanagurisha matela, Rwanda Foam, Inyange Ltd ndetse n'izindi nganda zitandukanye.

    Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel rwitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya gatanu, ihishwemo udushya twinshi. Amstel iri mu baterankunga bakuru, ikaba ari na yo ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi.

    Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 17, aho ryatangiye ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare rikazasozwa ku ya 2 Werurwe 2025.




    Mobile Money Rwanda Ltd yitwaje abakobwa buje uburanga muri Tour du Rwanda 2025

    DJ Brianne uri mu bakunzwe akomeje gutanga ibyishimo muri iri rushanwa


    Abakobwa ba Ingufu Gin

































    Abakobwa b’uruganga rwa Inyange




    Abakobwa baherekeje Rwanda Foam bari mu bakomeje kuryoshya isiganwa

    CANAL+ ihagarariwe neza muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka



    Ikinyobwa cya Armstel na cyo kirahagarariwe

    BRD muri Tour du Rwanda

    Muyango na we ari mu bakomeje gutanga ibyishimo bisendereye muri Tour du Rwanda

    Abakobwa baserukiye MoMo bari mu bakomeje kuryoshya Tour du Rwanda 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152814/mu-mafoto-50-ihere-ijisho-ubwiza-bwabakobwa-bakomeje-kuryoshya-tour-du-rwanda-2025-152814.html