Blog

  • Ku nshuro ya 2 Muhadjiri ashobora gutandukana na AS Kigali atayikiniye umukino n’umwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko asinyiye ikipe ya AS Kigali umwaka umwe, Hakizimana Muhadjiri ashobora gutandukana n’iyi kipe atayikiniye aho ashobora kwerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Yanga.

    Nyuma y’uko ikipe ya Yanga itandukanye n’abakinnyi bagera kuri 17 barimo n’umunyarwanda Sibomana Patrick Papy, rutahizamu Bernard Morrison werekeje muri Simba SC, Yanga yatangiye kwiyubaka.

    Mu bakinnyi iyi kipe ishaka nk’uko ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo kubitangaza, hari na rutahizamu w’umunyarwanda uherutse gusinyira ikipe ya AS Kigali, Hakizimana Muhadjiri.

    Uyu musore ni umwe mu bo iyi kipe irimo gushakisha kugira ngo ajye kubafasha mu gushaka ibitego, bivugwa ko barimo gufashwa na mukuru we Haruna Niyonzima uri no mu Rwanda mu kiruhuko.

    Nyuma y’ibiganiro birebire na Rayon Sports, tariki ya 6 Kanama, Hakizimana Muhadjiri yasinyiye AS Kigali, ariko akaba yaratangaje ko gahunda zo kujya hanze zitarangiye ahubwo yasinyiye iyi kipe kugira ngo agire aho abarizwa kuko yanabonaga iminsi irimo kugenda kandi amakipe yo hanze atarimo yihutisha ibintu.

    Muhadjiri aramutse atandukanye na AS Kigali atayikiniye ntibyaba ari ubwa mbere kuko no muri 2016 yari yasinyiye iyi kipe ya AS Kigali avuye muri Mukura VS ariko ntiyayikinira ahubwo yahise yerekeza muri APR FC.

    Muhadjiri yari aherutse gusinyira AS Kigali

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ku-nshuro-ya-2-muhadjiri-ashobora-gutandukana-na-as-kigali-atayikiniye-umukino-n-umwe

  • Simba SC yahakaniye Sarpong, ashobora gusinyira ikipe imwe yo muri Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya Simba SC ibwiye Sarpong kuba yakwishakira indi kipe, uyu rutahizamu biravugwa ko yatangiye kwegerwa n’ikipe ya AS Kigali.

    Mu minsi ishize uhagarariye uyu mukinnyi aherutse kubwira ISIMBI ko ibiganiro na Simba SC bisa n’ibyarangiye ahasiaye utuntu duto.

    Gusa amakuru ava mu gihugu cya Tanzania ni uko iyi kipe nyuma yo gusinyisha rutahizamu w’umunya-Ghana wakiniraga Yanga, Bernard Morrison yahise imenyesha Sarpong na we akaba ari rutahizamu w’umunya-Ghana kuba yakwishakira indi kipe kuko atakiri muri gahunda zabo.

    Nyuma y’uko Simba SC imuhakaniye, amakuru avuga ko AS Kigali yatangiye kumutekereza kugira ngo aze abe yabafasha mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, ni mu gihe andi makuru avuga ko na Yanga bari bavuganye mbere yo kumvikana na Simba SC na yo yagarutse mu mibare.

    Andi makuru avuga ko na Rayon Sports igitekereza kuri uyu rutahizamu, gusa ibi bikazaba mu gihe komite yamwirukanye izaba itakiri ku buyobozi.

    Sarpong ashoora gukinira AS Kigali

    source http://isimbi.rw/siporo/article/simba-sc-yahakaniye-sarpong-ashobora-gusinyira-ikipe-imwe-yo-muri-kigali

  • RIB yagize icyo ivuga ku batawe muri yombi byasakuje ko bongereraga abagore amabere n’amabuno #rwanda #RwOT

    Ibyakwirakwijwe byavugaga ko tariki 12 Kanama 2020 guhera saa sita kugeza saa cyenda z’igicamunsi, mu kagari ka Niboye mu mudugudu wa Rwezamenyo, ku bufatanye na RIB hafashwe abagore n’abakobwa 15 barimo 12 bari baje kongeresha no kugabanyisha ibibuno, inda, amabere n’amaboko.

    Ubu butumwa bwarimo n’amazina y’abantu 15 bafatiwe muri iki gikorwa ndetse bikavugwa ko bari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Gusa ku ruhande rwa RIB, n’ubwo badahakana ibyabaye, bavuga ko amwe muri aya makuru ntacyo bayavugaho kubera ko byabangamira iperereza, gusa umubare w’abatawe muri yombi wo ngo si uwo.

    Umuvugizi w’umugisigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko abafashwe ari abagore babiri, ndetse ko inyito y’icyaha bakurikiranyweho ari ukwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya, icyaha gihanwa n’ingingo y’174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Avuga ko nta yandi makuru menshi yatangazwa kuri ibyo kuko byabangamira iperereza.

    Dr. Murangira Thierry kandi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko RIB nta ruhare yagize mu gukwirakwiza ubwo butumwa bwarimo n’amazina y’abantu 15, agashimangira ko mu bunyamwuba bwayo ibyo badashobora kubikora. Yizeza abantu ko amakuru arenzeho kuri icyo kibazo azatangazwa mu gihe iperereza rizaba ryamaze gukorwa ku kigero gikwiye.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/RIB-yagize-icyo-ivuga-ku-batawe-muri-yombi-byasakuje-ko-bongereraga-abagore-amabere-n-amabuno

  • Gicumbi : Gitifu arashinjwa gukubita umugore amuziza kudatwara umurambo w’umugabo we warashwe #rwanda #RwOT

    Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi bavuga ko kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, uyu Mwanafunzi yakubise umugore witwa Nyirabagabo amusanze mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove ho mu karere ka Gicumbi, nyuma yo kumuhatira kujya gufata umurambo w’umugabo we wari mu bitaro bya Burera.

    Nyirabagabo ubwe yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko umugabo we bahoze babana ariko batarasezeranye, batari bakibana kuko yari yarashatse undi mugore. Kuwa Kabiri w’icyumweru gishize nibwo yumvise ko uwo mugabo bahoze babana yarashwe azira uburembetsi (kwinjiza kanyanga mu buryo butemewe) umurambo we ujyanwa mu bitaro bya Butaro.

    Uyu mugore avuga ko ubuyobozi bwamuhatiye kujya gufata uwo murambo akavuga ko nta bushobozi yabona cyane ko ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kuri uyu wa Kane bakamubwira ko bamuha amafaranga 10.000 ariko ngo yabara agasanga ari macye atamufasha kuzana uwo murambo, nyuma Gitifu Mwanafunzi akamukubita akamusiga yataye ubwenge akaza kuzanzamuka nyuma. Gitifu ngo yahise ashaka abandi bajya gufata uwo murambo barimo umugore wari usigaye abana na nyakwigendera.

    Mwanafunzi yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko uwo mugore bamubwiye kenshi kujya gufata uwo murambo akabisiganira na mukeba we, kuri uyu wa Kane nyuma yo kubona abyanze akaba ari bwo yashatse abandi bajya gufata uwo murambo, gusa ahakana iby’uko yamukubise n’ubwo abaturage benshi ayobora banze ko twatangaza amazina yabo bashimangira ko yamukubise akamugira intere.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Gicumbi-Gitifu-arashinjwa-gukubita-umugore-amuziza-kudatwara-umurambo-w-umugabo-we-warashwe

  • Impinduka zirimo n’izisharira twakwitega mu gihe amashuri azaba afunguye #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hari impaka ku gihe amashuri ashobora kuzasubukurira amasomo nyuma y’amezi asaga atandatu ahagaritswe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus.
  • Algeria: Umunyamakuru yakatiwe gufungwa imyaka itatu azira gukora inkuru ku myigaragambyo #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Algeria rwakatiye umunyamakuru Khaled Drareni imyaka itatu y’igifungo azira gutangaza inkuru ku myigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
  • Simba SC yabwiye Michael Sarpong kwishakira indi kipe #rwanda #RwOT

    Simba SC yo muri Tanzania yavuye mu byo kugura rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, bari bamaze iminsi barumvikanye.
  • Gatsibo: Polisi yafashe uwakwirakwizaga urumogi mu baturage #rwanda #RwOT

    Tariki ya 12 Kanama nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi yafashe umugabo wari ufite udupfunyika 300 tw’urumogi yacuruzaga mu baturage. Yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi mu kagali ka Ndatemwe mu mudugudu wa Bidudu.
  • Ishusho y’urwego rw’imari mu Rwanda muri ibi bihe bya Coronavirus #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwihagazeho mu bihe bitoroshye bya Coronavirus, bitewe n’ingamba zafashwe na leta.
  • EAC electronic passports to replace ordinary ones by next year #rwanda #RwOT

    The announcement comes after reports surfaced on social media that Rwandan passports would expire by the end of this year.

    The East African Community Electronic Passport has a variety of categories including the Ordinary Passport light blue, which has three categories, which is used for regular travel and is available to all Rwandans who want it.

    Includes a 34-page children’s passport, valid for two years, at a cost of Rwf25,000. An adult passport with 50 pages at a cost of Rwf75,000 lasts for five years. Another passport in this category is for adults but has a page of 66 for 10 years. This 10-year passport is issued for Rwf100,000.

    The other category is a green work passport with 50-pages issued to employees who have gone for the government mission at Rwf15,000 that lasts for five years.

    There is also the passport of diplomats and other dignitaries provided for by the Ministerial Order of May 2019 on Immigration and Emigration, which has a 50-page page for 5 years, issued at a cost of Rwf50,000.

    Passports are issued not later than four days after application.

    These passports will expire by next year June

    These are the EAC electronic passports to replace ordinary ones

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/eac-electronic-passports-to-replace-ordinary-ones-by-next-year