Blog

  • Ifoto y’umunsi: Urwibutso ku myitozo ikakaye y’ingabo z’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda benshi bifuza kumenya impanuro n’imyitozo ihabwa ingabo zabo ku buryo zikomeza kuba intangarugero uko imyaka ije indi igataha, n’ubwo babyifuza si kenshi babasha kubibona.
  • Nduhungirehe, Nyiramatama na Mutsindashyaka bagizwe ba Ambasaderi; Uwacu Julienne ahabwa kuyobora FARG #rwanda #RwOT

    Nduhungirehe Olivier, Nyiramatama Zaina na Mutsindashyaka Théoneste bahawe imirimo mishya bagirwa ba Ambasaderi mu bihugu birimo u Buholandi, Maroc na Repubulika ya Congo mu gihe Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG.
  • Isura nshya yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali no mu ntara #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa 21 Werurwe 2020, Guverinoma y’u Rwanda ishingiye ku ntera icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata, yatangaje ko ingendo zitari ngombwa no gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bibujijwe, ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zirahagarikwa.
  • Polisi yafashe uruhererekane rw’abakwirakwizaga urumogi mu Mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), kuwa Kane w’iki cyumweru ryakoze igikorwa cyo kurwanya no gufata abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali, aho ryafashe itsinda ry’abakwirakwizaga urumogi, bafatanwa udupfunyika ibihumbi 13, 200 n’ibiro 10 by’urumogi.
  • Bimwe mu byaranze Mutsindashyaka théoneste wongeye kugarurwa muri politike nyuma yigihe kirekire. #rwanda #RwOT

    Mutsindashyaka Théoneste wakanyujijeho mu myaka ishize haba mu gihe yayoboraga Umujyi wa Kigali no mu gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Kongo (Congo Brazzaville). Ibi byatangajwe mu byemezo by’Imana y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu.

    Mutsindashyaka Théoneste yakoze akazi gatandukanye ka Leta, aho yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yavuye aho yerekeza muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930) aho yakekwagaho kunyereza umutungu wa Leta.

    Mu mwaka wa 2010, ni bwo yasohotse muri gereza agizwe umwere, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara muri politiki, icyakora nyuma y’imyaka ine yaje kongera kugirirwa icyizere ahabwa indi mirimo, aho yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi RECSA (Regional Centre on Small Arms). Icyo gihe hari tariki 24 Mata 2013.

    Ubwo yayoboraga Umujyi wa Kigali kuva muri 2001 kugeza muri 2006, Mutsindashyaka Theoneste bamwe bigeze guha izina ry’iritazirano rya “Mutsindamazu” kubera inkubiri yazanye mu kuvugurura imiturire muri uyu mujyi, yari umuyobozi uzwiho gufata ibyemezo bikarishye no guhangana n’unyuranya nabyo.

    Ku buyobozi bwe mu Mujyi wa Kigali, Mutsindashyaka yari azwiho gufata ibyemezo bikarishye, cyane cyane mu bibazo by’amasambu n’imiturire.

    Yahanganye bikomeye na Umwamwezi Joséphine (Nyiri La Comete) uzwi ku izina rya Nyiragasazi ku bw’umuturirwa yashakaga kuzamura, Mutsindashaya akawita ‘ikiburazina’.

    Undi bahanganye ni nyakwigendera Mirimo yashatse gusenyera, urubanza rukarangira Umujyi wa Kigali utegetswe kwishyura miliyoni 150.

    Mutsindashyaka yamenyekanye kandi ubwo yitaga amazu y’abafite amikoro make bo mu Mujyi wa Kigali “utururi” cyangwa “ibyari by’inyoni” tugomba gusenywa.

    Ku buyobozi bwe niho hatanijwe gahunda yo guca abazunguzayi muri Kigali, gukuraho kiyosike na kontineri zitajyanye n’igihe, gusenya inzu zidafite ibyangombwa n’ibindi.

    The post Bimwe mu byaranze Mutsindashyaka théoneste wongeye kugarurwa muri politike nyuma yigihe kirekire. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/bimwe-mu-byaranze-mutsindashyaka-theoneste-wongeye-kugarurwa-muri-politike-nyuma-yigihe-kirekire/

  • Uwacu Julienne wahoze ari Minisitiri yagiriwe icyizere ahabwa indi mirimo #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, nibwo mu mpinduka zakozwe na Perezida Paul Kagame, habayemo n’ikurwa rya Uwacu Julienne muri Minisiteri yitwaga iy’Umuco na Siporo, umwanya yari yaragiyeho abimburiye abandi bagore kuko mbere iyi Minisiteri yayoborwaga n’abagabo. Kuva icyo gihe nta wundi mwanya yari yarahawe muri Leta.

    Uwacu Julienne w’imyaka 41, yagizwe umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aho yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera Inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).

    Uwacu Julienne wahawe kuyobora FARG, ni umwe mu bagize ibikomere bitoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byanatumye akura yanga umuryango wa Se kuko warimo abagize uruhare muri Jenoside yamugize impfubyi.

    Tariki 12 Ukuboza 2016, igihe yari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yatanze ubuhamya bwakoze benshi ku mutima ubwo yaganirizaga urubyiruko ruri mu Itorero urunana rw’Urungano riri kubera i Gabiro, ryari rigizwe n’abasore b’inkumi baba mu Rwanda no mu mahanga. Yasobanuye ubuzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Ubwo yasobanuraga iby’umuryango akomokaho n’uburyo wishwe, Uwacu yagize ati : “Navutse kuri Papa w’Umuhutu na Mama w’umututsi. Mu ishuri nahagurukaga mu byiciro byose. Muri 1994, ababyeyi banjye bishwe n’abasirikari ba leta y’abatabazi. Imitungo yacu yasahuwe n’abaturanyi ndetse na bene wacu. Mu gukura nk’imfubyi, nanze bene wabo wa papa.”

    Uwacu Julienne yakomeje asobanura uburyo yibazaga impamvu abahutu batakoze Jenoside, ntacyo bakoze ku bahigwaga. Aha yabisobanuye agira ati : “Nahoraga nibaza impamvu Abahutu batahigwaga ntacyo bakoze ngo bahishe Abatutsi bicwaga… Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nagombaga kwiga amashuri yanjye no kurera abavandimwe banjye… Uyu munsi mfite igihugu cyanjye, ndi umugore ufite agaciro. Ibyo bituma nishimira kuba muri uru Rwanda rushya.”

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uwacu-Julienne-wahoze-ari-Minisitiri-yagiriwe-icyizere-ahabwa-indi-mirimo

  • Mutsindashyaka Théoneste wakanyujijeho muri Minisiteri y’Uburezi no mu Mujyi wa Kigali yagizwe Ambasaderi #rwanda #RwOT

    Mutsindashyaka Théoneste yakoze akazi gatandukanye ka Leta, aho yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yavuye aho yerekeza muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930) aho yakekwagaho kunyereza umutungu wa Leta.

    Mu mwaka wa 2010, ni bwo yasohotse muri gereza agizwe umwere, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara muri politiki, icyakora nyuma y’imyaka ine yaje kongera kugirirwa icyizere ahabwa indi mirimo, aho yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi RECSA (Regional Centre on Small Arms). Icyo gihe hari tariki 24 Mata 2013.

    Ubwo yayoboraga Umujyi wa Kigali kuva muri 2001 kugeza muri 2006, Mutsindashyaka Theoneste bamwe bigeze guha izina ry’iritazirano rya “Mutsindamazu” kubera inkubiri yazanye mu kuvugurura imiturire muri uyu mujyi, yari umuyobozi uzwiho gufata ibyemezo bikarishye no guhangana n’unyuranya nabyo.

    Ku buyobozi bwe mu Mujyi wa Kigali, Mutsindashyaka yari azwiho gufata ibyemezo bikarishye, cyane cyane mu bibazo by’amasambu n’imiturire.

    Yahanganye bikomeye na Umwamwezi Joséphine (Nyiri La Comete) uzwi ku izina rya Nyiragasazi ku bw’umuturirwa yashakaga kuzamura, Mutsindashaya akawita ‘ikiburazina’.

    Undi bahanganye ni nyakwigendera Mirimo yashatse gusenyera, urubanza rukarangira Umujyi wa Kigali utegetswe kwishyura miliyoni 150.

    Mutsindashyaka yamenyekanye kandi ubwo yitaga amazu y’abafite amikoro make bo mu Mujyi wa Kigali “utururi” cyangwa “ibyari by’inyoni” tugomba gusenywa.

    Ku buyobozi bwe niho hatanijwe gahunda yo guca abazunguzayi muri Kigali, gukuraho kiyosike na kontineri zitajyanye n’igihe, gusenya inzu zidafite ibyangombwa n’ibindi.

    Uretse mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, no mu gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi nabwo, Mutsindashyaka Theoneste yakunze kurangwa n’ibyemezo bitajenjeka kandi rimwe na rimwe bitavugwaho rumwe. Gahunda yo kwigisha mu Cyongereza havuyeho kwigisha mu Gifaransa nayo isa n’iyitirirwaga Mutsindashyaka.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mutsindashyaka-Theoneste-wakanyujijeho-muri-Minisiteri-y-Uburezi-no-mu-Mujyi-wa-Kigali-yagizwe-Ambasaderi

  • USA: Kurwanya neza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukwerekana ukuri #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora ya Amerika bahuriye mu kiganiro cyihariye cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kwibuka ariko banarushaho kurwanya ingengabitekerezo yayo.
  • Wema Sepetu yavuze uburyo imiti yafataga yari igiye kumutera indwara yari no kumuhitana #rwanda #RwOT

    Nyampinga wa Tanzania wa 2006, umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Wema Sepetu yahishuye uburyo ubwo yari mu rugamba rwo gushaka umwana yafashe imiti yamuteye indwari yari no kumwanduza kanseri iyo adahita ayihagarika ngo ajye kwivuza.

    Uyu mukobwa winanuye umwaka ushize agatakaza ibiro byinshi bigatangaza benshi, mu kiganiro na Claud FM yavuze ko ubundi yongereye ibiro ubwo yari mu rugamba rwo gushaka umwana, kuko yafashe imiti bamubwira ko izamwongerera umusemburo mu mubiri we ariko yari imuhitanye ari yatumye yongera ibiro byinshi.

    Avuga ko yagiriwe umugisha mu bintu byose ariko yabuze umwana, bityo yagombaga gukora ibishoboka byose akabona umwana yibyariye.

    Yagize ati“ Abantu bazi uko narwanye kugira ngo mbyare, umunezero wanjye uzaba wuzuye ari uko mbonye umwana. Nongereye ibiro mu rugamba rwanjye rwo gushaka umwana, nakundaga gufata imiti myinshi yagize ingaruka mbi ku misemburo yanjye. Ingaruka mbi zanyongereye ibiro.”

    Yakomeje avuga ko mu gihe yafataga iyi miti, yanduye indwara yashoboraga kumutera ibyago byo kurwara kanseri iyo itavurwa hakiri kare.

    Yamaganye amakuru yavuzwe mu minsi ishize ko yagiye kwibagisha mu Buhinde ngo ananuke. Wema yavuze ko yagiye mu Buhinde gushaka ubuvuzi kubera ubugumba bwe maze agirwa inama yo kugabanya ibiro kugira ngo yongere amahirwe yo gusama kubera ko yari afite ibinure byinshi muri nyababyeyi. Yinanuye kubera gushaka umwana
    http://dlvr.it/Rdh15P

  • Willian yamaze kuba umukinnyi wa Arsenal bidasubirwaho #rwanda #RwOT

    Arsenal imaze kugura Umunya-Brazil Willian ukina hagati mu kibuga, nyuma yuko kontaro yari afite yo gukinira ikipe ya Chelsea irangiye. Agiye gukinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka 3.

    Chelsea yari yahaye indi kontaro uyu mukinnyi w’imyaka 32 y’amavuko, ariko ubuyobozi bwa Chelsea ntibwashakaga kumuha amasezerano nk’ayo Arsenal imuha.

    Umutoza Mike Arteta wa Arsenal yagize ati: “Nemera ko ari umukinnyi ushobora rwose kugira icyo ahindura mu ikipe yacu. Twari dufite ubushake bugaragara bwo kongerera imbaraga imyanya y’umukinnyi ukina hagati ariko anasatira izamu n’ukina ku ruhande”.

    Willian yakiniye Chelsea imikino 339 yose hamwe. Yayigezemo mu 2013 avuye mu ikipe ya Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya aguzwe miliyoni 30 z’amapawundi.

    Ari kumwe na Chelsea, yatwaye ibikombe birimo bibiri bya shampiyona ya Premier League na kimwe cya Europa League.

    Arteta yongeyeho ati: “Ni umukinnyi uduha uburyo bwinshi bwo gukina mu myanya itandukanye, ashobora gukina mu myanya itatu cyangwa ine itandukanye. Afite ubunararibonye bwa buri kintu cyose kijyanye no gukina umupira w’amaguru, ariko aracyafite intego yo kuza hano agafasha mu gushyira iyi kipe ku rwego ikwiye kuba iriho”.

    Yongeraho ati”Rwose nashimishijwe n’ibiganiro byose nagiranye na we n’ukuntu yashakaga cyane kuza [muri Arsenal]”.

    Arsenal yarangije umwaka ushize wa shampiyona iri ku mwanya wa munani, mu gihe Chelsea yo yawurangije ari iya kane, bikayiha n’itike yo kuzakina Champions League. Ariko, Arsenal yashoboye gutsinda iyi kipe mucyeba y’i London mu mukino wa nyuma wa FA Cup – Willian atakinnye kubera imvune, biyihesha itike yo gukina irushanwa rya Europa League.

    Kujya muri Arsenal kwa Willian nkuko BBC ibitangaza, asanzeyo myugariro David Luiz w’iwabo muri Brazil na we wavuye muri Chelsea akerekeza muri Arsenal. We yayigezemo mu kwa munani k’umwaka ushize ushize wa 2020.

    Edu, Umunya-Brazil ushinzwe imikino muri Arsenal, yagize ati: “Maze igihe kirekire muzi neza cyane kuko twakomeje gukorana mu ikipe y’igihugu ya Brazil. Afite uturusho twinshi [we ku giti cye] nk’umuntu ndetse nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru”.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/Rdh16H