
Blog
-
Mfite imyaka 39 nitwa Isimbi Joyce ndi umukobwa ndashaka umuhungu cyangwa umugabo wantera inda tukabyarana umwana sinzamusaba ubufasha bwo kurera uwo umwana tuzabyarana #rwanda #RwOT
Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.imbere.com nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

-
Kaspersky yatahuye ibitero hafi ibihumbi 69 byagabwe ku Rwanda mu mezi atatu ashize #rwanda #RwOT
Ikigo gitanga ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga, Kaspersky, cyatangaje ko mu mezi atatu y’igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, abajura mu by’ikoranabuhanga bakomeje kwihisha inyuma y’icyorezo cya Coronavirus, bagaba ibitero ku bantu batandukanye barimo n’abo mu Rwanda, ndetse hari n’abibwe amafaranga. -
Ibigo 12 n’abayobozi babyo bashyizwe ku rutonde rw’abatemerewe gupiganira amasoko ya Leta #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA), cyashyize ibigo 12 ku rutonde rw’ibitemerewe gupiganira amasoko ya leta, kubera gushinjwa gutanga amakuru atari yo no gukora nabi amasoko byabaga byahawe. -
Wiyica amazi, itagucura umwuka- Minisitiri Shyaka nyuma y’uko babiri bishwe na COVI19 #rwanda #RwOT

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko abantu babiri bahitanywe na Coronavirus.
Ni ku nshuro ya mbere kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hatangajwe abantu babiri bitabye Imana mu munsi umwe.
Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko “Uyu munsi, #COVID19 yahitanye abantu 2 . Nibwo bwa mbere mu #Rwanda idutwaye abarenze 1, umunsi umwe !”
Yakomeje agira ati “Ibi bigomba kugira icyo bibwira buri wese muri twe : kuyirinda, kuyirinda abacu, kuyirinda igihugu, NI UBU ! Icyo ukora cyose, aho uri hose, Wiyica amazi, itagucura umwuka !”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yok u wa 18 Kanama igaragaza ko mu masaha 24 yashize mu bipimo 4326 yafashe yasanze abantu 37 banduye Coronavirus.
Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahakuwe 28 mu bahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, i Rusizi habonetse batandatu, mu gihe mu Turere twa Rwamagana, Rubavu na Huye buri hose habonetse umwe.
Abantu 22 ni bo bakize bituma umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro uba 1683.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2577 banduye mu bipimo 342 614 bimaze gufatwa, 1683 barayikize mu gihe 884 bakiri mu bitaro naho icumi bitabye Imana.
-
Abarimo abakinnyi bitabiriye ibirori by’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato #rwanda #RwOT
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi w’umukinnyi Michael Sarpong byabaye ku Cyumweru, barimo abakinnyi ba Rayon Sports na Kiyovu Sports, bajyanywe mu kato nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coroanvirus. -
Amatora muri Amerika: Joe Biden yimitswe ku mugaragaro nk’uzahagararira ishyaka ry’Aba- démocrate #rwanda #RwOT
Ku munsi wa kabiri w’inama nkuru y’ishyaka ry’Aba- démocrate [Democratic National Convention] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri guteranira i Milwaukee muri Leta ya Wisconsin, Joe Biden yimitswe ku mugaragaro nk’uzahagararira ishyaka ry’aba- démocrate mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka. -
Abanyarwanda baba muri Zimbabwe bizihije umuganura basabwa kwimakaza ubumwe no kuzirikana igihugu cyabo #rwanda #RwOT
Kimwe n’abanyarwanda baba mu gihugu, abo muri Zimbabwe bizihije Umunsi Mukuru w’Umuganura bahabwa impanuro z’uko bagomba kwimakaza ubumwe hagati yabo kandi bagahora bumva ko hari icyo bakwiye gukorera igihugu. -
Mali: Perezida Boubacar Keita yeguye #rwanda #RwOT
Nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi n’abasirikare bigumuye ku butegetsi bwe, Perezida wa Mali, Boubacar Keita, yatangaje ko yeguye ku nshingano zo kuyobora iki gihugu. -
Wiyica amazi, itagucura umwuka: Minisitiri Shyaka nyuma y’uko Coronavirus yishe babiri mu munsi umwe #rwanda #RwOT
Ku nshuro ya mbere kuva icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda, abantu babiri bishwe nacyo mu munsi umwe, bituma abo kimaze guhitana bagera ku 10.