Blog

  • Ndashaka umuhungu twakundana tugashinga urugo rushingiye ku cyizere n’urukundo. #rwanda #RwOT

    Amazina yanjye ni Cynthia Irihose imyaka yanjye ni 33 nabanye n’umugabo tubyarana umwana umwe turananiranwa. Kuba twarananinwe si uko ndi ikirara ahubwo n’uko yampozaga kunkeke akirirwa ansebya avuga ngo muca inyuma. Nta mahoro yampaga ahubwo yahoraga ankekera ubusambanyi akabunshinja kandi ambeshyera. Kuko kuva twabana sinigeze muca inyuma na rimwe. Njye naramukundaga by’ukuri si amafaraga namukurikiyeho ahubwo umutima mwiza we niwo watumye mukunda. Nari mfite abagabo benshi banyirukaho ndetse n’abasore bose bambwira ngo ndekane n’umugabo wanjye nkundane nabo ariko nkabahakanira. Ahantu hose twajyaga bavugaga ko tutaberanye abantu bose bakambwira ngo mureke ngo kuki nashatse akagabo kagufi gasebetse kandi abagabo beza bahari, ariko njye ntagaciro nigeraga mbiha kuko naramukundaga by’ukuri, kandi nawe ubwe nahoraga mbimubwira ko mukunda kuruta ibibaho byose ariko we ntakizere yigiriraga yumvaga ko mubeshya, akumva ko nakurikiye amafaranga akumva ko aramutse akennye nahita muta. Abakire b’inshuti ze zose bacungaga adahari bakaza kumusura byumvikana ko arinjye babaga baje kureba bakantereta bakansaba urukundo bakambwira ngo amafaranga yose nshaka bazayampa ariko ndeke umugabo wanjye. Njye nkababwira ko ntakunze amafaranga ahubwo ko nkunda umugabo wanjye by’ukuri. Umugabo wanjye rero iyo yamenyaga ko baje adahari ubwo urugo rwahitaga rushya, iryo joro sinasiziraga yararaga anshinja ko namuciye inyuma bugacya. Nkahakana nkarira nkarahira indahiro zose zibaho ariko akanga kubyemera. Igihe rero cyaje kugera mbona ubwo buzima ntazakomeza kubwihanganira, mbona guhora nshinjwa ibyaha ntakoze ntazabihoramo mbona ko aricyo gihe cyo kurekana nawe. Icyo gihe nibwo yamenye ko namukundaga by’ukuri kandi ko namubwizaga ukuri, yansabye imbabazi ndabyanga kuko yisamye yasandaye. Ubu rero ndashaka umukunzi twakundana tukubakana urugo rushingiye k’urukundo n’icyizere. Ubutunzi ndabufite ariko sibwo bwubaka urugo, rero nanjye sibwo nashingiraho mu guhitamo umukunzi ahubwo umuntu wese wumva afite urukundo rw’ukuri anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/ndashaka-umuhungu-twakundana-tugashinga-urugo-rushingiye-ku-cyizere-n-urukundo/

  • Nitwa Antoinette ndashaka umusore dukundana yabishaka nkamugira umukire kandi sinzabimucyurira. #rwanda #RwOT

    Nitwa Hakizimana Antoinette mfite imyaka 40. Ubwo nari umukobwa ntakintu nagiraga nari mbayeho ubuzima bubi cyane kuburyo no kubona icyo kurya byabaga ari intambara ikomeye. Naje kumenyana n’umusore w’umukire arankunda ansaba ko twabana ndabyemera. Umugabo wanjye ninkaho yankuye ku muhanda arankunda amfata neza ampa buri kimwe. Sinavuga ko namukurikiyeho ibintu ahubwo inzara n’ubuzima bubi nari mazemo igihe byanteraga ubwoba cyane bituma muhungiraho nink’aho ntayandi mahitamo nari mfite. Tukibana naramwubahaga cyane kandi nawe yarankundaga cyane agakora ibishoboka byose kugira ngo anshimishe. Tumaze kubyara umwana wa mbere nakomeje kumwubaha kandi numvaga n’urukundo rutangiye kunzamo ariko we yatangiye guhinduka, imico ye nimyifatire birahinduka, atangira kujya anywa inzoga kandi mbere atarazinywaga, ntiyongera kunyubaha ahubwo yahoraga ancyurira ko yankuye mu buzima bubi kandi ko nintamwubaha azabunsubizamo akishakira umukobwa ukiri muto. Ibyo narabyihanganiye, ariko bitewe n’uko twabanye ntabitewe n’urukundo ahubwo mbitewe no guhunga inzara, yatangiye kujya anca inyuma kubyihanganira birananira mpitamo gutandukana nawe. Ubu rero ndashaka gukundana n’umusore ufite urukundo rwa nyarwo, noneho tukabana nabitekerejeho namuhisemo nkamukunda by’ukuri. Bitewe nuko nanjye ibibazo by’ubukene nabinyuzemo, uwo musore niyo yaba ari umukene namukunda cyane nkamwubaha, nkamukura muri ubwo buzima bubi nkamukiza kandi sinzigera mbimucyurira nk’uko umugabo wanjye yabinkoze ahubwo nzamutetesha mubere byose. Ubishaka anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-antoinette-ndashaka-umusore-dukundana-yabishaka-nkamugira-umukire-kandi-sinzabimucyurira/

  • Nkeneye umusore twakundana akambera umugabo akamfasha kurera abana banjye. #rwanda #RwOT

    Nitwa Furaha Mary mfite imyaka 38 umugabo wanjye yitabye Imana mu myaka 4 ishize. Umugabo wanjye twakundanye urukundo rw’ukuri tubana neza imyaka 10 tubyarana abana 4 abahungu 3 n’umukobwa umwe, nyuma aza gufatwa n’indwara iramuhitana nsigara ndera abana ndi umwe. Ibi mu bihe bya mbere ntibyangoye ariko nyuma y’uko umugabo wanjye apfuye nahise ntangira ubucuruzi ngira amahirwe burampira buraguka cyane ntangira kujya mbura umwanya wo kwita ku bana. Kurera abana b’abahungu uri umugore biragoye niyo mpamvu nshaka umusore wakwemera ko tubana akamfasha kurera abana akababera se akajya abashyiraho igitsure kugira ngo babashe kugendera mu murongo muzima. Uwumva twakundana anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nkeneye-umusore-twakundana-akambera-umugabo-akamfasha-kurera-abana-banjye/

  • Umusore twakundanaga yaranyanze ngo kubera ntaciye imyeyo none ndashaka umusore wakwemera kunkunda. #rwanda #RwOT

    Nitwa Uwera Sabine mfite imyaka 26 ntuye i Kigali. Nakundanye n’umusore turakundana cyane bigera ubwo dutangira gutekereza kuba twabana. Buri gihe iyo icyo kiganiro twatangiraga kukivugaho yahitaga ambwira ko mbere yo gutangira gupanga ubukwe tugomba kubanza kuryamana. Jye nari naramuhakaniye kuko nabyiyumvagamo ko umunsi twaryamanye ashobora kuzahita anyanga. Byakomeje gutyo dukomeza gukundana, ajya kunyerekana iwabo nanjye mwerekana iwacu ibyo byatumye mugirira ikizere mbona ko ankunda by’ukuri. Uretse n’ibyo, ibintu byose yankoreraga byanyerekaga ko ankunda nta buryarya. Maze kubyishyiramo ko twamaze guhuza, twongeye kugira ibiganiro byo kuba twapanga ubukwe, nawe yongera kunsubiriramo ko atapanga ubukwe tutararyamana. Bitewe n’uko nari namaze kumwizera narabyemeye kuko nubundi kuva yaramaze kunyerekana iwabo nari naratangiye kwitwara nk’aho ndi umugore we. Nyuma y’uko turyamanye yanyoherereje ubutumwa ambwira ko adashobora kubana nanjye. Namubajije impamvu ambwira ko kuba ntaraciye imyeyo byerekana ko ntazigera mufata neza mu buriri, ko ntazamushimisha, ko bizatuma ararikira abandi bagore bityo akanca inyuma. Ngo rero icyo yifuza n’ukubana n’umukobwa waciye imyeyo kuko ari byo bizamurinda kujya mu busambanyi. Uretse kuba narabyumvaga gutyo, ibyerekeranye no guca imyeyo nta muntu wundi wari warigeze abinganirizaho muri make sinari mbisobanukiwe kuko sinagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi banjye, bitabye Imana nkiri muto, wenda bo bari kuba barabinsobanuriye. Ubu rero ndashaka umuntu twakundana tukibanira we akankunda by’ukuri kandi akanyizeza ko atazanca inyuma kandi ko atazanziza icyo kintu. Habaye hari uhari yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/umusore-twakundanaga-yaranyanze-ngo-kubera-ntaciye-imyeyo-none-ndashaka-umusore-wakwemera-kunkunda/

  • Jeannine ni umurundikazi arashaka umusore w’umunyarwanda bakwinjirana m’urukundo. #rwanda #RwOT

    Nitwa Jeannine Ndihokubwayo ndi umurundikazi mfite imyaka 29, ndashaka umusore w’umunyarwanda twakundana. Ntuye mu Burundi ariko niteguye kuza gutura mu Rwanda nkibanira n’uwantwaye umutima. Icyifuzo cyanjye n’uko uwo twakundana yakwemera ko dot ibera inaha noneho marriage ikazabera mu Rwanda. Narangije kwiga university kandi mfite akazi kuko nkorera papa muri business ye. Ababyeyi banjye ndabakunda cyane kandi ndabizi ko batazabikunda ko mbana n’umunyarwanda ariko njye ibitekerezo byanjye bireba kubindi sinjye ncira urubanza umuntu ngendeye kubintu idafatika. Kubwanjye abantu twese turi abavandimwe kuko ibyo duhuje nibyo byinshi cyane kurenza ibyo tudahuje. Hari impamvu nyinshi nkunda abanyarwanda nsetse hari impmavu nyinshi zituma nshaka kuba mu Rwanda ubishaka ansange inbox ndabimusobanurira byose. Ndabizi ko kuza mu Rwanda bitazoroha ariko niwo mwanzuro wanjye. Nizeyeko umuntu tuzakundana ibyo nabyo azabih agaciro. Niyo mpamvu nshaka umuntu utazantesa kandi akaba ari umuntu utazatuma mbaho nabi, agomba kuba afite ubushobozi kandi afite akazi keza atarengeje imyaka 40 kandi ari umuntu w’umunyabwenge ureba kure utagira ivangura iryariryo ryose. Yanyandikira inbox cyangwa akampamagara kuri +25768640007

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/jeannine-ni-umurundikazi-arashaka-umusore-w-umunyarwanda-bakwinjirana-murukundo/

  • Djihad Bizimana ntiyahiriwe n’uwa Mbere w’iki cyumweru #rwanda #RwOT

    Djihad Bizimana ukinira Waasland Beveren, we n’ikipe ye babuze amahirwe yo kugumana umwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa na Standard Leige mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona.

    Nyuma yo gutsinda umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona, Waasland Beveren ni yo yari iyobye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Ku munsi w’ejo bari bakiriye Standard Leiege, gusa iyi kipe yaje kubura amahirwe yo gukomeza kuyobora urutonde nyuma yo gutsindwa 2-1.

    Waasland Beveren ni yo yari yabanje igitego gitsinzwe na Jur Schryvers ku munota wa 59 ku mupira yari ahawe na Alessandro Albanese.

    Ku munota 67 Standard Leige yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Selim Amallah ku mupira yari ahawe na Collins Fai. Ku munota wa 70 yaje kubona igitego cya 2 gitsinzwe na Samuel Bastien ku mupira yari ahawe na Felipe Avenatti.

    Ni umukino Djihad Bizimana yakinnye iminota 75 akaba yaje gusimburwa na Stefan Milošević. Iyi kipe ikaba yahise ifata umwanya wa 8 n’amanota 3, Beerschot ya mbere ifite 6. Waasland izagaruka mu kibuga tariki ya 22 Kanama yasuye Zulte-Waregem. Djihad ntabwo yahiriwe n’umukino waraye ubaye
    http://dlvr.it/RdsJgz

  • Ihere ijisho ibihangano biteye amabengeza by’abanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi 2018 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Centre, hasorejwe irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi, ryari rimaze amezi ane rishaka abanyempano bihariye mu nganda ndangamuco, abahize abandi barahembwa.
  • Carlos wahoze ari Umwami wa Espagne byatangajwe ko yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu #rwanda #RwOT

    Ingoro y’ubwami muri Espagne yatangaje ko Juan Carlos I wahoze ari umwami w’icyo gihugu yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma y’iminsi ari gukorwaho iperereza ku byaha bifite aho bihuriye na ruswa n’amafaranga yagiye abona mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
  • Mfite imyaka 39 nitwa Isimbi Joyce ndi umukobwa ndashaka umuhungu cyangwa umugabo wantera inda tukabyarana umwana sinzigera musaba amafaranga yo kurera uwo umwana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.imbere.com nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/mfite-imyaka-39-nitwa-isimbi-joyce-ndi-umukobwa-ndashaka-umuhungu-cyangwa-umugabo-wantera-inda-tukabyarana-umwana-sinzigera-musaba-amafaranga-yo-kurera-uwo-umwana/

  • Nitwa Karengera Nailla naragumiwe kubera ko abahungu benshi barantinya cyane niyo mpamvu nshaka umuhungu twabana akambera umugabo tukabana byihuse #rwanda #RwOT

    Nitwa Nailla Ikuzwe Karengera mfite imyaka 40, kuva kera nkiri muto ababyeyi banjye banyigishije gushaka amafaranga, kuburyo ubu umpaye n’ibyatsi nabishakira abakiriya kandi bikagurwa. N’ubwo mu bucuruzi ndi umuhanga ariko mu rukundo ho ndi umuswa mubi. Mu myaka 20 ishize sinigeze nkundana n’umuhungu. Impamvu yabiteye n’uko njye n’ababyeyi banjye ntabwo twakunze kuba mu gihugu kimwe ngo tukigumemo igihe kinini kuko iyo twajyaga gutura mu gihugu runaka ababyeyi banjye bahatangizaga business yamara gushinga imizi dugahita twimukira mu kindi gihugu kuhatangiza indi gutyo gutyo. Ubwo rero iyo nabaga ntangiye kumenyera ahantu ntangiye kuhagira inshuti byahitaga biba ngombwa ko twimuka. Ubu rero nyinshi muri izo business ninjye nzicunga rero bigatuma ntajya nicara mu gihugu kimwe igihe kinini. Gusa iyo siyo mpamvu yonyine yabiteye ahubwo impamvu nyamukuru yabiteye n’uko abasore bantinya bakanga kunsaba urukundo. Umusore iyo tukimenyana bwa mbere akanyishimira iyo amenye uwo ndiwe ko ndi umukobwa wa Karengera ntiyongera kumvugisha. Bamwe barantinya bakumva ko ntaho bampera bansaba urukundo kuko ubusanzwe baba bamenyereye guteretesha amafaranga, rero bakumva ko nyabarusha bagatekereza ko ntamahirwe bafite yo kuba nabaha urukundo. Abandi nabo bakavuga ngo turamutse dukundanye tukabana sinazigera mbubaha kuko mbarusha amafaranga ngo najya mbasuzugura. Ariko muri njye siko nteye, nubwo nkize ariko sinirata, mu buzima nkunda guca bugufi, ndetse no guha agaciro buri wese. Ubu rero ndashaka umusore wakwemera ko dukundana. Sinzigera mukangisha amafaranga, ndetse sinzayamurutisha, nzamwubaha mu buryo bwose bushoboka, ibyanjye bizaba ibye, ndetse imitungo yanjye yose azayigiraho ijambo. Ikindi mwijeje nuko nta gihugu na kimwe nzajyamo atabishaka, ingendo zanjye zimwe nzazihagarika kugira ngo mpe umukunzi wanjye umwanya uhagije, kandi aho azumva ashaka kumperekeza nta kibazo tuzabyumvikanaho. Uwumva yanyemera akankunda by’ukuri yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nitwa-karengera-nailla-naragumiwe-kubera-ko-abahungu-benshi-barantinya-cyane-niyo-mpamvu-nshaka-umuhungu-twabana-akambera-umugabo-tukabana-byihuse/