Blog

  • Ngando Omar na Abedi ibibazo byakemutse basinyira Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri b’Abarundi, Ngando Omar na Bigirimana Abedi basinye amasezerano y’imyaka 2 muri Kiyovu Sports.

    Aba bakinnyi bombi bageze mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi aho bagombaga guhita basinyira Kiyovu Sports.

    Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo bagombaga gusinya ariko habaho ikibazo cy’uko banze kwakira sheki bo bashakaga amafaranga, uyu muhango w’imuriwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane.

    Ejo ubwo bari bagiye gusinya havutse ikibazo cy’uko Bigirimana Abedi nyuma yo kumvikana na Kiyovu Sports yasinye amasezerano y’imyaka 8 muri Rukinzo FCyahozemo ahita anoherezwa muri FERWAFA, akaba yashakaga ko ayo masezerano ahuzwa n’ayo agomba gusinyira Kiyovu Sports.

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukaba bwarahise bujya muri FERWAFA kugaragaza iki kibazo ndetse bugaragaza ko bunafite ibyangombwa by’uyu musore birimo n’urwandiko rumurekura 'release letter’ ivuye muri Rukinzo. Ibi byatumye na Ngando Omar yanga gusinya mugenzi we atarasinya.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko amasezerano ya Rukinzo FC yateshejwe agaciro aguma ahagati y’umukinnyi na Rukinzo FC, Kiyovu Sports itabyinjiyemo.

    Bumvikana ko nasoza amasezerano ye muri Kiyovu Sports igakenera kumwongera bazasubira kuvugana n’iyi kipe kandi mu gihe Kiyovu Sports yamugurisha adasoje amasezerano hari ijanisha rizajya muri Rukinzo FC.

    Ku gicamunsi cy’uyu munsi ku wa Gatanu, aba basore baje gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 ndetse bahita banishyurwa umwenda w’amafaranga bari babasigayemo ubwo basinyanaga imbanziriza maseserano.

    Ngando Omar(Iburyo), Bigirimana Abedi(Ibumoso) bari kumwe na Mvuyekure Francois(hagati) perezida wa Kiyovu Sports nyuma yo gusinya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ngando-omar-na-abedi-ibibazo-byakemutse-basinyira-kiyovu-sports

  • Ikigo cy'Abanyamerika gishobora gushyira hanze urukingo rwa COVID-19 mu Ugushyingo #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Abanyamerika kiri gukora urukingo rwa COVID-19, Moderna, cyatangaje ko mu Ugushyingo uyu mwaka, aribwo kizamenya niba urwo kiri kugerageza rwizewe ku buryo rwatangira gukoreshwa.

    Source : https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/ikigo-cy-abanyamerika-gishobora-gushyira-hanze-urukingo-rwa-covid-19-mu

  • APR FC ntiyahemba Jacques Tuyisene umushahara urenze uwa General – Afande Mubaraka Muganga #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wungirije wa APR FC, Afande Mubaraka Muganga yavuze ko amafaranga yavuzwe mu itangazamakuru ko ari yo rutahizamu Jacques Tuyisenge azajya ahembwa atari yo, kuko itamuhemba amafaranga aruta ay’umusirikare wo ku rwego rwa General.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo APR FC yerekanye rutahizamu musahya w’umunyarwanda yaguze ugiye kuyikinira mu gihe cy’imyaka 2, Jacques Tuyisenge.

    Ni rutahizamu byavuzwe ko yatanzweho amafaranga menshi aho bivugwa ko yaguzwe miliyoni 50 akazajya ahembwa miliyoni 3.5 ku kwezi.

    Ubwo iyi kipe yerekanaga uyu mukinnyi, umuyobozi wungirije wa APR FC, Afande Mubaraka Muganga yavuze ko ayo mafaranga yavuzwe atari yo kuko APR FC itahemba umukinnyi umushahara uruta uw’umusirikare wo ku rwego rwa General.

    Yagize ati“mishahara mwavuze rwose murarengera, ntabwo twahemba umukinnyi imishahara irenze iyo General ahembwa sinzi aho mubikura, ngo yaguzwe miliyoni 50… ngo ahembwa aya n’aya oya rwose natwe dufite imbibi tutarenga ubanza mushaka kubigereranya n’iburayi ariko twe siko dukora.'

    Jacques Tuyisenge akaba yasinye imyaka 2 ibiri ishobora kongerwa mu gihe yaba yumvikanye n’ikipe y’ingabo z’igihugu.

    Afande Mubaraka avuga ko batahemba umukinnyi umushahara uruta uwa General

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ntiyahemba-jacques-tuyisene-umushahara-urenze-uwa-general-afande-mubaraka-muganga

  • Imiyotozo irasubukurwa mu kwezi gutaha ku mikino yose, Stade Amahoro na Petit Stade mu isura shya #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yemeje ko imyitozo kuri siporo ihuza abantu benshi izasubukurwa mu ntangiriro z’ukuwezi gutaha k’Ukwakira kugira ngo amakipe arimo n’ay’igihugu afite amarushanwa azitabira yitegure neza.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi muri Kigali Arena, aho Minisitiri wa Siporo ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS bemeje ko nyuma y’amezi 6 imikino yarahagaritswe mu gihugu, mu Kwakira izasubukurwa amakipe agatangira gukora imyitozo.

    Munyanaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo mu kiganiro n’itangazamakuru

    Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier, yavuze ko bamaze kwakira inyandiko y’amafederasiyo arimo FERWAFA na FERWABA igaragaza amabwiriza abanyamuryango bayo bazakurikiza mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe imikino izaba ifunguye.

    Yakomeje avuga ko nta gihindutse mu Kwakira 2020, imyitozo izatangira kugira ngo n’amakipe afite amarushanwa yitegure neza.

    Yagize ati“Nk’uko nigeze kubikomozaho muri buri mukino twashyizeho ingamba, ubu turi kureba ingamba buri federasiyo yashyizeho mu gihe imikino yaba iri kuba. Bitarenze intangiriro z’ukwa 10 imikino n’amarushanwa biraza gutangira, amakipe yitegure imikino mpuzamahanga.'

    'Hari federasiyo zimaze kuduha gahunda zitandukanye nka FERWAFA, Federasiyo ya Basket n’iz’iyindi mikino mu buryo bazakurikiza amabwiriza atandukanye.'

    Shema Maboko Didieir umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS yavuze ko mu kwezi gutaha imyitozo isubukurwa

    Uretse ibi kandi batangaje ko mu rwego rwo gukomeza kongera ibikorwa remezo by’imikino, barimo kureba uburyo Stade ya Nyanza yavugururwa ikijya yifashishwa mu mikino itandukanye.

    Bahamije umushinga wo kuvugurura Stade Amahoro ikijya yakira ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 23, ni igikorwa cyari giteganyijwe ko kizatangira mu Gushyingo 2020 ariko kigenda kimurwa, biteganyijwe ko imirimo yo kuyivugurura izatangira mu Kuboza 2020.

    Sitade Nto(Petit Stade) nayo ikaba izavugururwa ikava ku bihumbi 2 na 500 ikongererwa imyanya ikazajya yakira ibihumbi 5.

    Stade Amahoro mu isura nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imiyotozo-irasubukurwa-mu-kwezi-gutaha-ku-mikino-yose-stade-amahoro-na-petit-stade-mu-isura-shya

  • Afurika y'Epfo: Umunyamategeko wise umucamanza 'igicucu' yahagaritswe #rwanda #RwOT

    Inama y'Abanyamategeko muri Afurika y'Epfo yahagaritse Rembuluwani Gadabeni nk'uwunganira abantu mu mategeko nyuma yo kwita umucamanza igicucu.

    Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/umunyamategeko-wise-umucamanza-igicucu-yahagaritswe

  • Inzozi z’Umunyamakuru Antoinette Niyongira wihebeye kwigisha abantu guteka – VIDEO #rwanda #RwOT

    Antoinette akunze kumvikana kenshi yigisha abantu kuri Kiss FM ibijyanye no guteka, ariko ibi yaje gusanga bidahagije ndetse abisabwa na benshi ko yajya anigisha akoresheje amashusho, ari naho haturutse igitekerezo cyo kwigisha abantu uko bateka ibintu bitandukanye abinyujije ku rubuga twa Youtube.

    Uyu munyamakuru yatunguwe cyane n’uburyo abantu bishimiye cyane ibiganiro yatangiye ndetse agashimangira ko byamuhaye igitekerezo cyo kuzashinga resitora nziza. Avuga ko ibitekerezo ahabwa n’abantu batandukanye bimutera imbaraga,bikaba akarusho iyo bamwoherereje amashusho agaragaza ko ibyo abigisha babishyize mu bikorwa bigatanga umusaruro mwiza.

    Muri iki kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, Antoinette yatuganirije byinshi birimo ubuzima yakuriyemo bwatumye amenya guteka afite imyaka 9, uburyo umugabo we nawe azi guteka n’ibindi biteye amatsiko.

    IREBERE VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Inzozi-z-Umunyamakuru-Antoinette-Niyongira-wihebeye-kwigisha-abantu-guteka-VIDEO

  • Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be basabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Mu maburanisha aheruka humviswe abaregwa, bose bireguye bahakana ibyaha baregwa, kuri uyu wa Gatanu ubushinjacyaha nibwo bwahawe umwanya ngo buvuge ku bwiregure bwabo.

    Mu rukiko ruburanisha ibyaha nk’ibyo ruri i Nyanza mu majyepfo, abashinjacyaha bagarutse ku majwi bavuga ko yafashwe bamwe mu baregwa, nka kimwe mu bimenyetso simusiga bavuga ko gihamya umugambi bari bafite wo guhungabanya umutekano.

    Ayo majwi yumvikanamo Cassien Ntamuhanga – uyu yacitse gereza mu 2017 – ufatwa nk’uwateguraga uwo mugambi, avugana na Nsengimana Jean Claude wahimbwaga Tembo, uri mu baregwa ubu.

    Muri aya majwi, Ntamuhanga yumvikana asaba ‘Tembo’ kumushakira intambi zikunze gukoreshwa n’abasatura imisozi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Urukiko rwabajije igihamya ko ayo majwi ari aya Ntamuhanga. Abashinjacyaha bavuga ko hari abahamya ko yafashwe bahari, kandi hashobora gukoreshwa ikoranabuhanga mu gutahura ijwi ry’umuntu.

    Kuri Phocas Ndayizera, abashinjacyaha bahakanye ibyo yavuze ko yahatiwe ndetse agapfukwa igitambaro mu maso kugira ngo asinye inyandiko yemera ibyaha, bavuga ko bidashoboka. Abashinjacyaha basabiye abaregwa bose gufungwa burundu.

    Abunganira abaregwa basabye umwanya wo kuvugana n’abo bunganira ku gihano basabiwe n’abashinjacyaha. Urukiko rwavuze ko bazahabwa umwanya ku itariki 14 na 15 z’ukwezi gutaha kwa cumi ubwo uru rubanza ruzahita rupfundikirwa.

    Iyi nkuru tuyikesha BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umunyamakuru-Phocas-Ndayizera-na-bagenzi-be-basabiwe-gufungwa-burundu

  • Une adolescente de 23 ans arrêtée pour avoir tué son bébé #rwanda #RwOT

    Il est rapporté que la fille en question, après avoir mis au monde un bébé, elle l’aurait étranglé pour le laisser tout près de l’âtre où le corps inanimé a été trouvé trois jours après.

    “Elle doit avoir mis au monde ce bébé dans le grand secret la semaine dernière. Alertées, les forces de l’ordre ont découvert ce mercredi la crime d’infanticide que la jeune fille a commis”, a confié à la presse, Védaste Nsanzabaganwa, le Secrétaire Exécutif de Secteur Rwankuba, invitant les habitants à transmettre des informations nécessaires en temps réel afin de prévenir de tels crimes.
    La jeune fille est gardée à vue à la station de RIB Rwankuba où elle subit un interrogatoire.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Une-adolescente-de-23-ans-arretee-pour-avoir-tue-son-foetus.html

  • Paul Rusesabagina au New York Times : De la destination burundaise, j’ai atterri à Kigali ; non malmené ! #rwanda #RwOT

    Il a confié aux journalistes de The NewYork Times que dans les premieres heures de ce 28 août dernier, il est monté à bord d’un jet privé GainJet, un Bombardier Challenger 605 à l’aéroport de Maktoub de Dubai.
    Il pensait, a-t-il dit, qu’il prenait l’avionpour Bujumbura au Burundi où, a-t-il dit, il devait rencontrer des membres de diverses églises de la place. Il répondait à l’invuitation d’un pasteur de ces églises.

    “J’ai reçu un choc quand je me suis retrouvé où je ne devais pas être”, a-t-il répondu au journaliste qui lui demandait comment il s’est senti quand il a trouvé qu’il était entouré de forces de l’ordre à l’aéroport de Kigali.

    La question reste donc un puzzle en soi. Est-ce que la réponse à celle-ci estcontenue dans la récente rencontre du président rwandais Paul Kagame avec le public sur la Télévision publique rwandaise ?
    Avec le journaliste Cleophas Barore comme modérateur, la question de l’arrestation et possible déportation de Paul Rusesabagina depuis Dubai a été évoquée. De façon évasive et générale, le président y a répondu en ces termes :

    “Tu peux venir au Rwanda de ton plein gré sachant bien ce que tu fais. Tu peux aussi, leurré, te retrouver au Rwanda. (…) Mais au fait, si on disait à l’opinion public qu’il est venu au Rwanda de son propre gré, qu’est ce qui adviendrait ?…”

    C’est comme si le Président Paul Kagame sait que le célèbre hotelier a commis une erreur de ne pas bien monitorer ses guerilleros qui ont fait des ravages dans la population civile au lieu d’attaquer des cibles militaires en 2018 dans les localités des districts Nyaruguru et Nyamagabe de la province du Sud. Ce geste l’a rendu coupable de crime de terrorisme qui est combattu uniformément partout dans le monde avec tolérance zéro.

    Et le Président a renchéri et montré que l’erreur commise par Rusesabagina a été exploitée immédiatement par les forces du maintien de l’ordre.

    “ç’a été comme quand on appelle un faux numéro de télépphone et qu’on constate qu’on s’est trompé. Lesdites forces de l’ordre m’ont dit qu’elles n’ont commis aucune erreur dans la procédure d’arrestation de ce monsieur”, avait-il ajouté.

    Depuis lors, les autorités judiciaires rwandaises poursuivent précautionneusement une démarche qu’elles veulent voir non entâchée d’aucun vice de procédure que les détracteurs du régime peuvent exploiter.

    La Voix de l’Amérique a rapporté ce matin du 18 septembre que deux célèbres acteurs de cinéma américains George et Amal Clouny se sont commis à suivre de très près le procès de Rusesabagina contre l’Etat Rwandais.

    “Par le biais d’un Centre pour la paix et du Collectif de juristes américains pour les Droits de l’Homme, George Clouny et sa femme se sont engagés à suivre les débats du procès de Rusesabagina qui se déroule au Rwanda. Ils rejoignent Don Cheedle qui a joué le rôle de Rusesabagina dans le film Hôtel Rwanda”, rapporte VOA qui cite le couple d’artistes : ” Nous aurons sur place des personnes chargées de voir si Rusesabagina aura droit à un procès équitable selon les standards internationaux. Il devra être présumé innocent jusqu’à la conclusion des débats. Il a droit à se choisir des avocats de son choix…”.

    Aux journalistes de The New York Times, il a confirmé : “C’est moi qui me suis choisi mes avocats. Je suis fier d’eux. Malheureusement, ma famille n’a pas été avisée”.
    Rusesabagina montre par là qu’une communication avec sa famille ne fut-ce que devant un procureur est nécessaire et qu’elle peut lever d’inutiles malentendus qui sont exploités par les détracteurs du régime rwandais.

    “Outre que je souffre de problèmes cardiaques, j’ai des médecins à ma disposition. D’autre part, les gens viennent causer avec moi. Ma chambre est propre. Le repas aussi. Ce sont de bonnes gens. tout est bien jusqu’à présent”, a-t-il confié au NewYork Times.

    Au cours de l’entretien avec les dits journalistes, il n’a jamais expliqué les trois jours de la séquence Dubai-Kigali. Il a dit que tout s’est passé au moment où il était fatigué.

    “J’ai été amené dans un endroit. Je ne me rappelle pas où c’était. J’étais ligoté pieds et poings et un bandeau aux yeux. Je ne savais pas où j’étais”, a-t-il dit avouant néanmoins qu’il n’a pas été torturé ni pressé de questions.

    Au vu des treize charges de terrorisme commis sur d’innocents civils qui lui sont reprochées et qui semblent probantes, les médias internationaux semblent comprendre la lourdeur de celles-ci et ne peuvent que réclamer un procès équitable.
    Le présumé coupable doit être assisté pour communiquer avec sa famille autant qu’on le soigne et le nourrit correctement.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/Paul-Rusesabagina-au-New-York-Times-De-la-destination-burundaise-il-a-atterri-a.html

  • Akira imbabazi z’Imana #rwanda #RwOT

    Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira zabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye. Yona 3: 10.

    Ikinyamakuru Gosple Time.org, kibukije abantu inkuru yab’Inineve dusanga muri Bibiliya. Havugwamo ingingo ikomeye y’ukuntu Imana yaburiye uwo Mujyi ikawutumaho umuhanuzi Yona n’ubwo nyuma yabanje kwinangira, ariko amaherezo ubutumwa arabusohoza, Nineve barababarirwa.

    'Haguruka ujye I Nenive wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanyije bikagera imbere yanjye' Yona 1:1

    Rimwe na rimwe biragoye rwose kumva imikorere y’Imana . Hari ubwo tubona ibitubaho cyangwa tubona mu buhamya bw’abandi bikatwereka urukundo rwayo rutangaje ndetse ko n’imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

    Ni muri uri urwo rwego, Imana yari yabwiye Nineve ko igiye kubatsemba, icyakora kuko baciye bugufi bakicuza ibyaha bagomeye Imana, byatumye Imana yigarura ibagirira imbabazi niko kurokoka k’uwo mujyi.

    Nk’abakristo mu buzima bwacu bwa buri munsi, ni ingenzi cyane kumenya ko duhora mu ntambara turwana n’ibishaka kudutadutandukanya n’Imana. Ariko nanone intege nke ntizijya zibura muri uru rugendo rugana mu ijuru by’umwihariko no muri ubu buzima tubamo bwo kwigana Kristo, ubuzima bwo kwezwa. Hari ubwo rero bigera kure ibibi twakoze bikadutandukanya n’Imana, bikarema urusika rukomeye hagati yacu nayo. Ikiba gisigaye ni uko icyo kibazo kiri hagati yacu n’Umuremyi wacu tugikemura vuba na bwangu( kwezwa/ kwihana) .

    Si byiza rwose gutindana ibyaha mu mutima wawe ukwiye kumenya ko, Imana n’ubwo yababajwe n’ibibi wayikoreye, kuri yo ikihutirwa si uguhana ahubwo ikiyibanza imbere ni ukubabarira. Nicyo cyatumye ibanza kohereza Yona ngo abanze aburire ab’Inineve. Nawe rero niba hari icyaha wumva cyakwizingiyeho mu mutima wawe gihora kikubuza amahoro, Yesu agutegeye amaboko ngo uze wihane.

    Waba utari wakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwawe? Ese urumva ushobora kuba warakoze ibibi bikabije? Ahari se umaze iminsi uterwa ubwoba na Satani akubwira ko Imana itakuzi? N’ayandi majwi nk’ayo abyiganira mu mutima wawe, Imana yiteguye kukuruhura kandi ikazaguha n’Ubugingo buhoraho.

    Ni bibi cyane kwirengagiza Imabazi z’Imana

    Twibukiranye ko nta cyaha na kimwe Imana itababarira, ariko nanone tumenye ko icyaha umuntu atihannye ngo akireke yakire imbabazi z’Imana, ntabwo kizihanganirwa (no Torelence). Ab’Inineve iyo badaca bugufi ngo bihane, bakire umuburo w’Imana, birashoboka ko uyu munsi tuba tubwirwa ko uwo mujyi wose warimbuwe bitewe no kwinangira bakanga imbabazi z’Imana.

    Hari umuvugabutumwa umwe wagize ati ” Imana ntizahana abantu kubera ko bakoze ibyaha, izabahora gusa ko banze kwakira incungu y’ibyaha bakoze ” Ko banze kwemera amaraso Yesu yameneye ku musaraba kugira ngo acungure abazamwizera bose.

    Daniel@Agakiza

    Source : https://agakiza.org/Akira-imbabazi-z-Imana.html