Blog
-
Intego ya Holy Mercy , itsinda rishya ry'abahanzi barimo abafite ubumuga bw'uruhu bashaka kugera kure #rwanda #RwOT
Ntabwo mu Rwanda hari abahanzi bafite izina rikomeye bazwi cyane mu muziki, bafite ubumuga bw'uruhu, atari uko ntabakabaye bahari ahubwo hari bamwe batigirira icyizere baba bumva ko babaye abahanzi ibihangano byabo bitakundwa. -
Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n'Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu #rwanda #RwOT
Ku munsi w'ejo, Ikinyamakuru New York Times gikomeye cyane ku isi ariko cyandikirwa muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, cyatangaje inkuru nyuma yaho umunyamakuru wacyo Abdi Latif Dahir abonaniye na Rusesabagina akagira ibyo amutangariza.
Mu makuru yari akenewe kumenya uko Rusesabagina yisanze I Kigali, nyirubwite yivugiye ko yari ateze indege igiye I Burundi kuganira n'insengero zari zamutumiye.Aha ni birasekeje ku muntu wese uzi Rusesabagina kubera impamvu zitandukanye: Icyambere ni uko izo nsengero avuga bidashoboka kubera ko nta rusenegero I Burundi rwabasha gutumira Rusesabagina kubera yishyuza nibya Mirenge, icyakabiri nuko Rusesabagina atajya aganiriza insengero, ahubwo aba ashaka Kaminuza n'inzego za Leta nk'inteko zishinga amategeko.
Rusesabagina yanze kwerura ngo avuge ko yari agiye mu bikorwa bye bya FLN biterwamo inkunga na Leta y'u Burundi. Ndetse hakaba hari ingabo afite ziri mu Kibira mu ishyamba rifatanye na Nyungwe nkuko byagiye bitangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burundi.
Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa 31 Kanama 2020, RIB isobanura ko yatawe muri yombi afatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali ndetse ko yageze mu Rwanda ku bushake. Ifatwa rye ryakuruye impaka ku Isi hose, bamwe bavuga ko yashimuswe, abandi ko indege yarimo yayobejwe akisanga i Kigali. Hari amakuru yavugaga kandi ko ku wa 27 Kanama 2020, Rusesabagina yageze i Dubai saa moya n'iminota icumi z'ijoro.
Umuryango wa Rusesabagina wirirwa ukwirakwiza ibihuha nyamara nyirubwite amaze gukora ibiganiro byihariye n'ibinyamakuru bibiri aribyo The East Africa na The New York Times, akaba ntaho yigeze atangaza ko afashwe nabi cyangwa yakorewe iyicarubozo. Avuga ko afashwe neza cyane.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na New York Times, uyu mugabo w'imyaka 66 yavuze ko yafashe indege atekereza ko agiye mu Burundi. Iki kiganiro yagitanze ku wa Kane w'iki Cyumweru kuri Station ya Polisi ya Remera aho afungiwe, yari kumwe n'abunganizi be babiri aribo Me Nyambo Emeline na Me Rugaza David. Ni ikiganiro yavuze ko yatanze ku bushake bwe nta muntu umuhatiye.
Icyo kiganiro cyakorewe mu cyumba Rusesabagina afungiwemo, inkuru ivuga ko cyari kirimo isuku, kirimo uburiri butwikirije inzitiramibu. Uyu mugabo ngo yari yambaye ipantalo ya kaki, ikote, inkweto n'isaha ku kuboko iri mu ibara rya zahabu.Mu nkuru iteye amatsiko Rusesabagina yavuze ko yagiye kubona akabona akikijwe n'abasirikare b'u Rwanda, ni ko kumenya ko aho ari atari i Burundi ahubwo ari mu gihugu cy'igituranyi, u Rwanda, aho yaherukaga mu myaka 16; ibintu ngo nawe byamutunguye. Abajijwe uko yumvise ameze nyuma yo kwisanga mu Rwanda, Rusesabagina yarasubije ati'Nawe ibaze uko wakumva umeze wisanze ahantu udakwiriye kuba uri'.
Ku bijyanye n'abunganizi be mu mategeko Rusesabagina yabwiye The New York Times ko ariwe wabihitiyemo. Abajijwe niba yari yigeze ahatwa ibibazo, yavuze ko bitabayeho, ati 'mu by'ukuri nta byabayeho, nta muntu wampase ibibazo.'
Nkuko yagiye ibitangaza ku mugaragaro, FLN yemeje ko ariyo yagabye ibitero muri Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ibiri ishize, kandi utwo turere tukaba tudakora ku mupaka na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ahubwo n'u Burundi, bityo icyo gihugu cy'u Burundi kikaba cyarahaye inzira abo barwanyi kugirango binjirire imbere mu gihugu. Rusesabagina akaba yari agiye kubasura.
The post Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n'Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu appeared first on RUSHYASHYA.
Source : https://rushyashya.net/52953-2/
-
Menya ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abayobozi n’abakozi bose ba RIB #rwanda #RwOT
Ibijyanye n’iyi mishahara tubagezaho, turabikura mu Iteka rya Perezida No 090/01 ryo ku wa 07/09/2020 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 15/09/2020.
Mbere na mbere, turifashisha Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 104/03 ryo ku wa 14/09/2020 rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha
Imishahara y’Abakozi ba RIB igenwa hashingiwe ku mbonerahamwe y’urutonde rw’imirimo kandi hakurikijwe amahame ngenderwaho mu kubara imishahara mu butegetsi bwa Leta. Umushahara mbumbe wa buri kwezi ku mukozi wa RIB ukubiyemo iby’ingenzi bikurikira umushahara fatizo, indamunite y’icumbi, indamunite y’urugendo, inkunga ya Leta mu bwiteganyirize bw’umukozi hamwe n’umusanzu wa Leta mu kuvuza umukozi utangwa mu Kigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI).
Indamunite y’urugendo ivugwa iyi hano ntigenerwa abayobozi bakuru bari ku nzego z’imirimo ziri mu byiciro by’aboroherezwa ingendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze. Ntigenerwa kandi abayobozi bari ku rwego bagenerwa indamunite yihariye y’urugendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano.
1. Umunyamabanga Mukuru wa RIB (Secretary General)
Umunyamabanga Mukuru wa RIB aganerwa buri kwezi umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 2 831 634 buri kwezi.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB agenerwa ibindi bimufasha gutunganya umurimo bikurikira :
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone, interineti na fagisi byo mu biro, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 FRW) y’itumanaho rya interineti igendanwa, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) yo kwakira abashyitsi mu kazi, buri kwezi, anyuzwa kuri konti ya RIB ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000 FRW) y’icumbi, buri kwezi. Aya mafaranga y’icumbi ntahabwa Umunyamabanga Mukuru, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 FRW), mu gihe hakurikijwe amategeko yabigengaga.
- Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 FRW yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.
2. Umunyamabanga Mukuru wa RIB wungirije (Deputy Secretary General)
Umunyamabanga Mukuru wa RIB wungirije aganerwa buri kwezi umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 2 249 375 buri kwezi.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB wungirije agenerwa ibindi bimufasha gutunganya umurimo bikurikira :
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone, interineti na fagisi byo mu biro, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 FRW) y’itumanaho rya interineti igendanwa, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa, buri kwezi ;
- Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) yo kwakira abashyitsi mu kazi, buri kwezi, anyuzwa kuri konti ya RIB ;
3. Abayobozi bakuru bo ku rwego rwa Director General
Aba bayobozi batatu barimo umuyobozi mukuru ushinzwe kugenza ibyaha (DG of Crime Investigations), umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza no gukumira iterabwoba (DG of Crime Intelligence and Counter Terrorism) hamwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imari (DG Admin and finance), bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1 637 251 buri kwezi.
Aba bayobozi kandi banagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro n’ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.
4. Abayobozi b’amashami (Heads of Departments)
Abayobozi b’amashami (Heads of Departments) bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1 351 698 buri kwezi. Abo barimo umuyobozi w’ishami rishinzwe imikoranire na Polisi mpuzamahanga n’ubufatanye n’ibihugu by’amahanga mu byo kugenza ibyaha (Head of Interpol & International Cooperation Department) ndetse n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi (Head of Inspection & Compliance Department).
Aba bayobozi kandi banagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro n’ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.
5. Abayobozi bakuru bo ku rwego rwa 2.III
Abayobozi bakuru bari ku rwego rwo kuyobora za diviziyo (Division Manager), umugenzuzi (Inspector ), umujyanama w’umunyamabanga mukuru (Advisor to SG), uhagarariye RIB ku rwego rw’intara (Chief Investigator at Provincial Bureau), ushinzwe gusesengura iby’iperereza (Investigation Analyst) hamwe n’ushinzwe iby’itumanaho (Communication Analysist) bose bari ku rwego rumwe rw’umurimo, bakaba bagenerwa buri kwezi umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1 099 960.
Aba bayobozi bakuru bari ku rwego rwa '2.III' bafite itsinda ry’abakozi bayobora bagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro n’ibihumbi mirongo irindwi (70.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.
Naho abayobozi bakuru bari ku rwego rwa '2.III' badafite itsinda ry’abakozi bayobora bagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.
6. Abayobozi b’Amashami na ba Specialists bari ku rwego rw’imirimo rwa '3.II'
Abayobozi b’Amashami na ba Specialists bari ku rwego rw’imirimo rwa '3.II' bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 826 236 buri kwezi, cyangwa bagahabwa 796 744 bitewe n’agashami bakorera kuko uko amashami atandukanye ari nako harimo itandukaniro ry’iki kinyuranyo gito.
Abayobozi b’Amashami na ba Specialists bari ku rwego rw’imirimo rwa '3.II' bagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa. Abayobozink’aba iyo bafite itsinda ry’abakozi bayobora hashingiwe ku mbonerahamwe yemewe ya RIB, bagenerwa kandi buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro.
7. Abayobozi bo ku rwego rwa Officer bari mu mwanya w’umurimo wa 4.II
Aba bayobozi bo ku rwego rwa Officer barimo Communication Officer, HR Officer, Capacity Building Officer na Crime Intelligence Officer at District Bureau bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 657 863 buri kwezi.
8. Abandi bayobozi n’abakozi…
- Umuyobozi w’itsinda ry’abakora iperereza ahabereye ibyaha (Crime Scene Investigators Team Leader) kimwe n’uyobora RIB ku rwego rwa Station (Chief Investigator at Station Bureau) bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 630 765 buri kwezi.
- Abayobozi bari mu rwego rw’umurimo rwa 5.II barimo nka Internal Auditor, Crime Report Officer, Public Request Clearance Officer, Crime Research Officer, Crime Prevention Officer, Public Security Crime Investigators,Terrorism Crime Investigator n’abandi bahujwe urwego rw’umurimo, bagenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 548 315 buri kwezi.
- Abakozi bo mu biro barimo Archives & Documentation Officer na Customer Care Officers bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 457 218 buri kwezi.
- Abakozi barimo Crime Intelligence Staff at Station Bureau (Umugenzacyaha ku rwego rwa sitasiyo), Head of Central Secretariat (Ukuriye ubunyamabanga rusange) na Administrative Assistant to the Head of Departments (Ukuriye abayobozi ba deparitema) bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 380 534 buri kwezi.
- Abakozi barimo Cashier, Surveillance Officers, Operation Officers, Tactical Response Team Officer, Storekeeper, Secretary in Central Secretariat, Secretary to Finance, Hotline Officers, Secretary to RIB High Council, Drivers (abashoferi) aba bose buri umwe agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 292 896 buri kwezi.
SOMA INKURU BIFITANYE ISANO HANO :
-
Umukobwa w' igikwerere umenyereweho gushyira hanze amafoto y' ubwambure bwe yahuye nuruva gusenya ubwo yari agiye kwifotoreza mu ishyamba yambaye ubusa buri buri #rwanda #RwOT
Mu gihugu cya Kenya, Umu Slay Queen w'ikimero utunzwe no gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y'ubwambure bwe, yahuye n'akaga gakomeye ubwo yari agiye kwifotoreza mu ishyamba maze agahagarara mu kiguri cy'intozi zigatangira ku mwurira no kumurya.
Umukobwa uzwi I Mombasa muri Kenya mu kwifotoza yambaye ubusa, yagaragaye mu mashusho ari gutabaza cyane kubera intozi yahagazemo agiye kwifotoza zikamwuzuraho hanyuma zikamurya kakahava.
Muri iki gihe ikoranabuhanga rikomeje gufata indi ntera, abakobwa bamwe bakomeje kubyaza umusaruro umubiri wabo bakifotoza bambaye ubusa bagasakaza ayo mafoto mu rwego rwo gukurura abagabo bayareba, nyuma bakaba babishyura amafaranga menshi mu kubasambanya.
Uyu Slay Queen we kuri iki gihe ntiyaguwe neza ubwo yari amaze gukuramo imyenda ari kwitunganya ngo gafotozi akore akazi aho yari ari kwifotoreza mu ishyamba, kuko yatunguwe no kwisanga yahagaze mu kiguri cy'intozi nyinshi, ziramutondagira maze ziramurya kugeza ubwo kwihangana byamunaniye atangira kuvuza induru no kwiruka agerageza kuzikuraho.
Aya mashusho akimara gushyirwa hanze, yakwirakwijwe na benshi hirya no hino ku buryo yarebwe cyane mu gihe gito.
-
Musanze: Umugabo yicishije icyuma umugore we ahita atoroka #rwanda #RwOT
Umugabo witwa Tuyisenge w’imyaka 23, utuye mu Mudugudu wa Mikingo, Akagari ka Mudakama, Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, yishe umugore we witwa Uwurukundo Claudine w’imyaka 32 amuteye icyuma, uyu mugabo ahita atoroka.Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umugabo-yicishije-icyuma-umugore-we-ahita-atoroka
-
Ntibisanzwe Umudepite yigaraguye mu cyondo avuga ko birinda Covid_19 [ IFOTO] #rwanda #RwOT
Mu gihugu cy'ubuhinde umudepite wagaragaye yigaragura mu kizenga k'ibyondo avuga ko kwigaraguramo byongera ubudahangarwa bw'umubiri mukwirinda Covid-19, ubu ararembye nyuma yo kuyimusangamo.
Hon. Sukhbir Singh Jaunapuria, ni Umudepite uhagarariye intara ya Rajasthan yo mu Majyaruguru y'Ubuhinde ari mu mubare w'Abadepite 24 basanzemo COVID-19 ku wa 14 Nzeri 2020.
Ukwezi kumwe mbere y'uko yandura, uyu Nyakubahwa yari yashyize amashusho asekeje kuri Facebook ushobora kuyareba, aryamye mu kidendezi k'ibyondo yabyisize hose avuga ko byongera ubudahangarwa bw'umubiri kwirinda COVID-19.
Jaunapuria wagendaga kandi asoroma imyembe mibisi akayirya n'amababi y'ibiti byose avuga ko ngo ari ibintu kamere byongera ubuhangarwa bw'umubiri kuguhangana na COVID-19.
Yagize ati:' Musohoke, ni mugende mwinyagize imvura, mwicare hasi mwivange n'ibyondo, mugende mu mirima murye imyembe mibisi n'amababi bituma umubiri ugira ubudahangarwa'.
Ubundi ni igihugu cyazahajwe na COVID-19 aho abagera kuri 5,141,905 bayanduye, harimo 83,433 bapfuye 4,039,986 bakize na 1,018,486 bakirwaye, nicyo gihugu cya kabiri ku Isi nyuma ya Amerika.
-
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangije uburyo bufasha umubyeyi kubyara atababajwe n’ibise #rwanda #RwOT
Ibise, ni kimwe mu bintu byirahirwa n’umubyeyi wese, nk’igihe kibabaza cyane aho asabwa n’uburibwe bukomeye mbere yo kwibaruka. Ubwo bubabare butuma ababyeyi bamwe bagendera kure kubyara cyangwa bakabitinya, abandi bagahitamo ko babyara babazwe aho kubabazwa n’ibise. -
Barishimira ko ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza muri Gicurasi biri gusanwa #rwanda #RwOT
Barishimira ko ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza muri Gicurasi biri gusanwa.source https://www.rba.co.rw/post/Barishimira-ko-ibikorwaremezo-byangijwe-nibiza-muri-Gicurasi-biri-gusan
-
Dore ahantu 4 ushobora gukora ku mugore wawe cyangwa k' umukunzi wawe agahita aguha byihuse #rwanda #RwOT
Ubumenyi ngiro bwagiye bugaragaza kenshi ko abantu b'igitsinagore bose bari hagati y'imyaka 18 na 35 ngo urugingo rwabo rwose rw'umubiri wakoraho ruba rushobora gutuma bumva bifuje akabariro gusa hari ibice by'ingenzi bituma bafatwa vuba ari byo tugiye kubagezaho.
Nk'uko urubuga rwa Naij.com rubitanganza mu bushakashatsi rwakoze kuba bagore 30 bari hagati y'imyaka 18 na 35, bwerekanye ko urugingo rwose ubakozeho bahita bagira ubushake bwo gutera akabariro harimo ibi bikurikira:
_ Amabere
_Mu ntege
_Ku kibuno
_ Ku gitsina
Aho ho hakaba hihariye kuko byihutisha cyane ibyiyumviro bigatuma yumva ahise yifuza guhita atera akabariro.
Ubwo bushakashatsi bwakorwaga ngo barabafashe babaryamisha ahantu ubundi babapfuka ku maso maze ubushakashatsi bukorerwa ku bice bitandukanye by'umubiri.
Byagaragaye kandi ko imiterere n'ubworohe bw'umubiri w'abakobwa n'abagore bukururwa cyane no gukorwaho n'umubiri w'umugabo kurusha abo abagore bagenzi babo babaguyaguya kuko ngo abagiye bakorwaho n'abagore bitorohaga ko yumva ibyiyumviro bizamutse.
Niba rero w'ifuza gutegura umugore wawe uzajye wibanda ku bice twavuze haruguru ube ari byo ukoraho cyane gusa unamenye ko n'ikindi gice cyose wakoraho gishobora gutuma ashaka gutera akabariro.
-
German Virologist Warns Against New Covid-19 Situation #rwanda #RwOT
Germany is doing better than Spain or France â” yes, but only for the moment, warns virologist Christian Drosten. Some details are different in this country than in the southern countries, but this does not result in permanent corona protection.
Looking at the aggravated covid-19 situation in some other European countries, the virologist Christian Drosten has warned of a similar development in this country.
In view of the new infections currently reported in Germany, one has to be clear that 'if we superimpose the curves, we are a little behind Spain and France and England,' said the head of Charité Virology of the German Press Agency (dpa) in Berlin.
He emphasized 'that we shouldn't pretend that things are developing very differently for us. We don't do a lot of things very differently now '. 'There are a few details that may be different here than in southern Europe. Our households are often smaller, we have more one-person households, 'said Drosten.
The number of new corona infections had recently cracked the 10,000 mark in France. As the authorities announced on Thursday evening, 10,593 new infections were counted within one day â” the previous high on September 12 was slightly lower (10,561).
Infection numbers are skyrocketing again in much of the UK. In many places there is also a lack of tests, so the actual infection process can hardly be depicted at the moment. Each part of the country can decide on its own corona measures.
Spain is the country hardest hit by the corona pandemic in Western Europe. The marks of 600,000 infections and 30,000 fatalities had only been exceeded the day before. The situation in Madrid is of greatest concern, however. The autonomous region around the capital with its 6.6 million inhabitants accounted for almost 40 percent of all new cases on Tuesday with 1207 positive test results within 24 hours.
There are fewer multi-generation families in which the virus is spread very easily beyond the age limits, said Drosten. 'There are certainly differences. But otherwise Germany is not much different from these neighboring European countries. That is why we have to be very careful and watch very closely what happens now. '
The test frequency is extremely high in Germany â” but only since the decision to test returning travelers, said Drosten. 'This is a test frequency that we in Germany cannot hold out for much longer.' The basic test activity that was previously carried out in Germany and will soon be done again is not much higher than in other neighboring European countries. The core of infection monitoring is only slightly more pronounced in us than in other countries. 'That's why we have to take the numbers seriously.'
As Drosten explained, the number of cases in Germany over the summer was largely due to returnees from vacation who would not necessarily have passed the virus on to a large extent in this country. These infected people would rather give clues about the corona situation in the country of origin. 'What we are seeing at the moment is a reflection of what is going on in Germany in the form of virus cases.'
The Robert Koch Institute (RKI) in Berlin put the number of people infected with the coronavirus in Germany on Friday at 267,773 â” an increase from 1916 since the previous day. The Johns Hopkins University (JHU), based in the US city of Baltimore, reported 269,048 infected people. The RKI, which only takes into account the electronically transmitted figures from the federal states and updates its list once a day, registered 9378 deaths, seven more than the previous day. The JHU counted 9,376 dead. According to the RKI, the number of people recovered was around 238,700.
Source : https://taarifa.rw/german-virologist-warns-against-new-covid-19-situation/