Blog
-
Abagore batatu bashyizwe muri batanu bazatoranywamo umuyobozi wa WTO #rwanda #RwOT
Inkubiri yo gushaka uzasimbura Roberto Azevêdo wivanye ku mwanya wo kuyobora Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO) irakomeje aho batanu bazatoranywamo abandi babiri bazavamo uzayobora WTO bamaze kumenyekana. -
Anne Marie umukobwa wa Musenyeri Birindabagabo Alexis yarushinze n’umukunzi we Rugambwa Aubin-AMAFOTO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Uwimbabazi Anne Marie (Anne Ntwari) umukobwa wa Musenyeri Birindabagabo Alexis wamaze imyaka 23 ayobora Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Rugambwa Aubin mu muhango wabereye mu Itorero Evangelical Restoration church. -
Umurishyo w’ingoma mu ndirimbo 'Imbaraga' y’Abanyarwanda bitabiriye East Africa’s Got Talent -VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ry'umuziki East Africa's Got Talent, bahuriye mu mashusho y'indirimbo 'Imbaraga' yiganjemo umurishyo w'ingoma ikangurira abantu gusenyera umugozi umwe. -
Rurageretse mu bahanzi! Bahuriye kuri RDB bagiye kwandikisha indirimbo imwe #rwanda #RwOT
Umuhanzi Icyusa cy'Ingenzi Tchatching na Gihozo Credo Santos [Credo] barashyiditse bapfa indirimbo bombi baheruka gushyira hanze, buri umwe avuga ko ariye undi nawe ati 'ni iyanjye!' -
Abanyarwanda baba mu mahanga batangiye gufasha Dasso watoraguye umwana akamurera #rwanda #RwOT
Abanyarwanda baba mu mahanga bishyize hamwe bakusanya inkunga yo gufasha Uwihagurukiye Sylivia ukora mu rwego rwunganira uturere mu by'umutekano rwa Dasso watoraguye umwana wari umaze iminsi ine avutse akamurera, kuri ubu akaba yarongeye kumera neza. -
MINISPORTS yavuze igihe Stade Amahoro izavugururirwa ikajya yakira abantu ibihumbi 45 #rwanda #RwOT
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro izatangira mu mpera z'Ukuboza uyu mwaka, aho izagurwa ikajya yakira abantu ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25. -
Rwamagana: Banki ya Kigali yatanze udupfukamunwa 30 000 tuzagenerwa imiryango itishoboye #rwanda #RwOT
Banki ya Kigali yashyikirije ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana udupfukamunwa 30 000 tuzahabwa abaturage batishoboye bo mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'ubudehe bagorwaga no kutugura. -
Icyo Minisitiri Mbabazi na Ingabire bavuze ku Banyarwandakazi bari muri Miss Career Africa 2020 #rwanda #RwOT
Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta bagaragaje ko bashyigikiye irushanwa rya Miss Career Africa, ritegurwa n'Abanyarwanda rigahuriramo abakobwa bo muri Afurika yose. -
Ikiyaga cya Kivu kigiye gushyirwamo ubwato bunini, abatuye Nkombo nabo bahabwe ubugezweho #rwanda #RwOT
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko gitegereje ubwato bunini bugomba gushyirwa mu Kiyaga cya Kivu, buzunganirwa n'ubundi buto bwo buzaba buhuza abantu batuye ku Nkombo n'ikindi gice cy'Akarere ka Rusizi. -
Umubare w'abamaze guhitanwa na Coronavirus wiyongereyeho 2 ba none #rwanda #RwOT
Imibare itangazwa na Minisiteri y'ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus, uko kiriwe gihagaze mu masaha 24 y'uyu wa 18 Nzeri 2020, hagaragazwa ko abantu 2 cyabahitanye. Aba biyongera kuri 23 basanzwe bakaba 25.Abashya banduye ni 18 mu bipimo 1,549 byafashwe, Abakize ni 28, abakirwaye ni 1,801.
Dore uko imbonerahamwe ya Minisiteri y'Ubuzima ibyerekana;

Munyaneza Theogene / intyoza.com
Â
Source : http://www.intyoza.com/umubare-wabamaze-guhitanwa-na-coronavirus-wiyongereyeho-2-ba-none/