Blog
-
Abamotari batangiye gusogongera ku byiza byo gukoresha mubazi #rwanda #RwOT
Nyuma y’Ukwezi kurenga abamotari batangiye gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi mu kumenya amafaranga bari bwishyuze umugenzi bitewe n’uburebure bw’urugendo yakoze, baravuga ko basanze iri koranabuhanga ari ryiza ndetse ko ryatangiye kubahesha andi mahirwe arimo nko guhabwa inguzanyo n’ibigo by’imari zitandukanye no kubona moto bazishyura gahoro gahoro. -
Nzi gutekesha inkoko ubuki! Umunyamakuru Antoinette Niyongira yatangiye kwigisha guteka #rwanda #RwOT
Umunyamakuru Antoinette Niyongira yatangiye kwigisha abantu guteka, nyuma yo gusanga biri mu mpano afite kandi byafasha benshi. -
Indonesia: Abinangiye kwambara agapfukamunwa bari guhanishwa gucukura imva #rwanda #RwOT
Inzego z’ubuyobozi muri Indonesia ziri guhanisha amatsinda y’abantu banze kwambara agapfukamunwa ibihano birimo kubaryamishwa mu masanduku rubanda rukabajora ndetse no kubacukurisha imva zishyingurwamo abahitanwe n’iki cyorezo. -
APR FC yerekanye Tuyisenge Jacques nk’umukinnyi wayo mushya #rwanda #RwOT
APR FC yerekanye rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda Tuyisenge Jaques wasinye amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa. -
APR FC yerekanye ku mugaragaro rutahizamu Jacques Tuyisenge (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Hashize iminsi rutahizamu Jacques Tuyisengeatandukanye n’ikipe ya Petro Atletico yari amazemo umwaka umwe, aho byahise bitangira kuvugwa ko yaba agiye guhita yerekeza mu ikipe ya APR FC.
Kuri uyu wa gatanu tariki 18/09/2020, ni bwo ikipe ya APR FC yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi, akaba yaneretswe itangazamakuru nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Visi Perezida wa APR FC Maj Gen. Mubarakah Muganga, yashimiye itangazamakuru ko riri mu batumye batekereza kumusinyisha, aho ibiganiro byahise bitangira kandi bimara igihe gito
“Ibiganiro byamaze igihe gito ugereranyije n’uko byavuzwe, itangazamakuru riri mu batumye tuganira na Jacques Tuyisenge ndanarishimiye, twaraye dusinyanye nawe amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa”
Jacques Tuyisenge wirinze kugira icyo avuga ku byatumye atandukana na Pterl Atletico y’i Luanda muri Angola, yavuze ko azi intego za APR FC uyu mwaka, akaba yiteguye gufasha iyi kipe kuzigeraho
Yagize ati “Icya mbere intego APR FC ifite muri uyu mwaka naganiriye n’abayobozi barazimbwira, ngomba gufatanye na bagenzi banjye kuzibagezaho,. APR ifite abakinnyi beza duhurira no mu ikipe y’igihugu, ndizera ko tuzabasha kubigeraho”

-
APR FC yerekanye Jacques Tuyisenge(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Mu gitondo cy’uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020, APR FC yerekanye rutahizamu Jacques Tuyisenge ugiye kuyifasha mu myaka ibiri iri imbere.
Ni umuhango wabereye ku biro by’iyi kipe Kimihurura uyu munsi saa 9h, wayobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen. Mubarakah Muganga, yasinye imyaka 2 muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu yambara umukara n’umweru.
Ku mugoraba w’ejo hashize nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Jacques Tuyisenge ari bwerekanwe muri APR FC uyu munsi.
Ni umukinnyi uje gufasha iyi kipe kwitwara neza mu mikino nyafurika ya CAF Champions League izitabira ndetse no kuyifasha muri shampiyona.Ntabwo higeze havugwa ibyo uyu musore yatanzweho, gusa amakuru avuga ko uyu rutahizamu yishyuwe ibihumbi 55 by’Amadorali, akazajya ahembwa amadorali 3500 ku kwezi.
Muri 2016 Jacques Tuyisenge yatandukanye na Police FC yerekeza muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia, yayikiniye imyaka 3 maze muri 2019 ahita yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda batandukanye mu kwezi gushize akaba yasinyiye APR FC.
Yamaze kuba umukinnyi wa APR FCSource : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yerekanye-jacques-tuyisenge
-
WFP irasaba abakire cyane kw' isi gutabara abakene kuko miliyoni 30 bagiye kwicwa n' inzara #rwanda #RwOT
Umukuru w'ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi (PAM/WFP) David Beasley ejo kuwa kane yasabye abaherwe batunze za miliyari z'amadorari gutabara abantu miliyoni 30 avuga ko bashobora kwicwa n'inzara niba badahawe inkunga n'iri shami rya ONU.
Bwana Beasley yabwiye inteko rusange ya ONU ko ku isi abantu miliyoni 270 bugarijwe n'inzara kandi PAM yizeye kugera kuri miliyoni 138 muri uyu mwaka.
Yagize ati: 'dukeneye miliyari $4,9 yo kugaburira abo bantu, ku mwaka umwe, abo miliyoni 30 bashobora gupfa batabonye ubufasha bwa WFP'.
Bwana Deasley yavuze yavuze ko ku isi hari abantu bagera ku 2,000 batunze za miliyari, umutungo wabo ukaba ubarirwa muri tiriyari $8 ndetse barinjije za miliyari muri iki gihe cy'icyorezo.
Yongeyeho ati: 'Ntabwo ndwanya ko abantu binjiza umutungo, ariko ikiremwamuntu kiri guhura n'akaga katigeze kabonwa n'umuntu n'umwe muri iki gihe cyacu'.
Umutungo w'abaherwe bo muri Amerika wiyongereyeho 19% kuva icyorezo cya coronavirus cyahagera nk'uko bigaragazwa na raporo ya Institute for Policy Studies (IPS) yasohotse mu kwezi kwa gatandatu.
Kuva mu kwezi kwa gatatu, Jeff Bezos umuntu ukize kurusha abandi ku isi washinze ihahiro ryo kuri internet rya Amazon.com, umutungo we wiyongereyeho miliyari $36.
Naho Mark Zuckerberg nyiri Facebook Inc umutungo we wiyongereyeho miliyari $30.
Bwana Beasley yagize ati: 'Ubu ni igihe ngo abafite kurusha abandi batabare abadafite na kimwe, muri iyi si iri mu bihe bidasanzwe mu mateka yayo.'
Bwana Beasley ukuriye ishami rya ONU ryita ku biribwa ku isi PAM
-
Uganda: Abagororwa 219 batorotse gereza baniba intwaro #rwanda #RwOT
Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda ziri mu mukwabu ukomeye cyane nyuma y’uko abagororwa 219 bacitse gereza ya Singila iherereye mu gace ka Moroto mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’icyo gihugu. -
Kuki abantu nka Roger Boyes bafata abanyafurika nk’injiji? #rwanda #RwOT
Hari ihame ryakoreshwaga mu gisirikare cya kera cy’Abashinwa, rivuga ko “iyo uzi umwanzi wawe ukaba nawe wiyizi, nta mpamvu yo gutinya niyo haba imirwano amagana”. Mu buryo budashidikanywaho, u Rwanda ruzi aho imbaraga zarwo ziri, ahari intege nke, rukamenya n’abanzi barwo. -
Isi ikomeje gutsindwa urugamba rwo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima #rwanda #RwOT
Umuryango w’Abibumbye washyize ahagaragara raporo y’uko ibyemeranyijweho mu nama yahurije hamwe ibihugu bisaga 196 mu Buyapani mu mwaka wa 2010 byagiye bigerwaho; aho yagaraje ko intego Isi yari yihaye yo kurengera ibidukikije no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima itagezweho.