Blog

  • Umushoferi w’i Rusizi yishimiye gusubirayo nyuma y’amezi 6 acumbitse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hagenimana Gad avuga ko ataherukanaga n
    Hagenimana Gad avuga ko ataherukanaga n’umuryango we kubera ingamba zo kwirinda COVID-19

    Hagenimana ni umwe mu Banyarusizi bacumbitse igihe kinini mu mateka yabo i Kigali, cyangwa Abanyakigali bacumbitse igihe kinini i Rusizi.

    Yagize ati “nta kindi gihe nibuka kirekire nigeze mara ntari kumwe n’umuryango wanjye, keretse muri Jenoside kandi icyo gihe nari nkiri umwana muto”.

    Hagenimana akomeza agira ati”Covid-19 tuzayibuka ndetse tuzabiraga n’abana bacu, kuko ni igihe cyari kigoye cyane cyo kwihangana, ntabwo byoroshye, umugore wanjye yarihanganye nanjye narihangaye kubera kwizera Imana, Yesu wenyine ni we wabinshoboje”.

    Uyu mushoferi ashimira Leta y’u Rwanda kongera kubakomorera kugenderana hagati y’akarere ka Rusizi n’izindi ntara, ariko akanashimira ikigo akorera cya Alpha Express cyamuhaye ibimutunga n’ibitunga umuryango we muri aya mezi yose yari amaze adakora.

    Hagenimana avuga ko ikoranabuhanga ryo kohereza amafaranga kuri telefone na ryo ryamufashije, akaba yibaza uburyo bari kuba babayeho iyo ritabaho.

    Mukeshimana Alain Christian yavuye iwabo i Rusizi mu mwaka ushize aje i Rwamagana kwiga, yari kuba yarasubiye i Rusizi mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka, ariko akato iwabo bari barashyizwemo ni ko kamutindije kugeza ubu.

    Abitewe n’urukumbuzi, Mukeshimana yagize ati”bibaye byiza imodoka yagenda nk’indege, abavandimwe n’inshuti,…ni amatsiko menshi pe, n’urukumbuzi rwinshi!”

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yongeye kwemerera abari i Rusizi kugenderana n’abo mu tundi duce tw’igihugu nyuma y’amezi atandatu, yateye abantu b’ibyiciro bitandukanye ibyishimo, barimo Abanyarusizi.

    Mu bandi bakomorewe ibikorwa harimo abanyonzi b’amagare bemerewe gutwara abantu, ndetse n’ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zasubukuwe.

    Amashuri na yo azafungurwa mu byiciro guhera kuri kaminuza n’amashuri makuru mu kwezi gutaha k’Ukwakira, ayisumbuye n’abiga mu mwaka wa gatanu n’uwagatandatu w’abanza bazatangira hagati mu kwezi k’Ugushyingo 2020, abasigaye bakazatangira muri Mutarama 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umushoferi-w-i-rusizi-yishimiye-gusubirayo-nyuma-y-amezi-6-acumbitse-i-kigali

  • Uburyohe bw’umuziki wa Frank n’umugore we Esther bihebeye kuririmbira Imana – VIDEO #rwanda #RwOT

    Frank n’umugore we Esther batuye mu ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo. Uyu muryango wibera mu munyenga wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo, ukaba usengera mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

    Mu kiganiro bagiranye na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zitandukanye mu muziki, bavuze ko bamenyaniye ku ishuri bagakundana kugeza bashinze urugo. Esther yavuze uburyo yishimira kandi agaterwa ishema no kuba yarabanye n’umugabo uhimbaza Imana kuko na we ubwe akunda kuririmbira Imana.

    Babajijwe ku byiyumviro byabo baramutse babyaye umwana udakunda kuririmbira Imana bavuga ko uko biyumvamo kuzaba ababyeyi beza bahamya ko bitashoboka ko umwana wabo yatandukira.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UYU MURYANGO N’UKO BADUTARAMIYE :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Uburyohe-bw-umuziki-wa-Frank-n-umugore-we-Esther-bihebeye-kuririmbira-Imana-VIDEO

  • Vatican: Karidinali Angelo Becciu yegujwe nyuma yo kuvugwaho ruswa, ibintu bidasanzwe mu butegetsi bwa Vatikani #rwanda #RwOT

    Ku wa kane, tariki ya 24 Nzeri 2020, i Vaticani kwa Papa, Karidinali Giovanni Angelo Becciu yatangaje ko yegujwe ku mirimo ye.

    Ikirego kikaba kivuga ko Becciu w'imyaka 72 yegujwe ku mirimo ye nyuma yo kuvugwa mu birego bya ruswa bijyanye n'umutungo waguzwe i Londres n'ikigega cya Vatikani .

    Karidinali Becciu yari umwe mu begereye cyane Papa Francis, akaba yarigeze kuba ashinzwe amabanga mu bunyamabanga bwa Leta ya Vaticani.

    Ariko uyu mu Kardinali w'imyaka 72 yabwiye ikinyamakuru cyo ku mbuga za interineti Domani cyo mu Butaliyani ko yategetswe kwegura kuko yaketsweho ko yahaye bene wabo amafaranga ya Kiliziya.

    Agira ati: 'Nta faranga na rimwe njye nigeze niba. Nta perereza ndimo nkorwaho, ariko niyo banshyira imbere y'Ubutabera nakwisobanura'.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru yatanze nyuma, uyu mu Kardinali avuga ko kweguzwa kwe kwabaye ikitaraganya.

    Avuga ko na Papa 'atari abyishimiye' ubwo yatangaza iyi nkuru.

    Ati:' Bigoye kubyiyumvisha. kugeza ejo…numvaga ko ndi inkoramutima cyane wa Papa, intumwa ye y'umwizerwa'.

    'Nyuma rero, nibwo Papa yambwiye ko atakinyizera kuko yabonye amakuru yahawe n'abacamanza bamubwiye ko nakoze icyaha cyo kunyereza umutungo'.

    Karidinali Becciu ashimangira ko habaye 'ukutumvikana', akongera kandi ati: 'Nditeguye gusobanurira Papa byose. Nta cyaha na kimwe nakoze'.

    Uyu mu Kardinali Giovanni Angelo Becciu ni umutaliyani yamaze imyaka ya mbere akora mu gice gishinzwe imigenderanire na Vaticani.

    Papa Francis niwe wamugize umu Karidinali mu 2018, atangirira ku nshingano zo kuyobora igice gishinzwe ibijanye n'ubutungane.

    Yabwiye ibinyamakuru byo mu Butariyani ati:' Ni igihombo kuri jye, umuryango wanjye, igihugu cyanjye. Nabyemeye ko natezutse k'urukundo mfitiye Kiliziya na Papa'.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ejo ku wa gatanu, uyu mu Karidinali yavuze ko Papa yamushinje ko yakoresheje nabi umutungo wa Kiliziya akawushyira mu ma Koperative n'ubucuruzi bwa bene wabo.

    Ibinyamakuru by'Ubutaliyani kandi bivuga ko Papa atashimishijwe n'uburyo amafaranga yo gufashisha abakene yiswe Peter's Pence yagiye gukoreshwa mu bindi bitari biyagenewe.

    Mu gihe iperereza rigikomeje, umuyobozi ushinzwe umutekano wa Vatikani yegujwe ku mirimo ye, bamwe mu bayobozi b'imari birukanwa, maze umunyamabanki w'Ubutaliyani Gianluigi Torzi wagize uruhare mu kugura iyo mitungo arafatwa. Torzi, ushinjwa kwambura abantu, kunyereza amafaranga, n'uburiganya, yaje kurekurwa.

    Karidinali Angelo Becciu na Papa Francis

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/26/vatican-karidinali-angelo-becciu-yegujwe-nyuma-yo-kuvugwaho-ruswa-ibintu-bidasanzwe-mu-butegetsi-bwa-vatikani/

  • Ntabwo Rusesabagina yabasha kwitandukanya na FLN – Ubushinjacyaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rusesabagina avuga ko nubwo yari mu bayobora impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, ntaho yari ahuriye n’umutwe ushinjwa iterabwoba wa FLN ya Callixte Nsabimana ndetse na Herman Nsengimana. Ubushinjacyaha buvuga ko Paul Rusesabagina atabasha kwitandukanya na FLN.

    Bikurikire muri iyi Video yatunganyijwe na Richard Kwizera wa Kigali Today

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/ntabwo-rusesabagina-yabasha-kwitandukanya-na-fln-ubushinjacyaha

  • Ibyihariye kuri Barore Cléophas umaze imyaka 25 mu itangazamakuru abihuza no kuba Pasiteri #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wavukiye muri Gicumbi akaza kubana n’umuryango we i Rwamagana, kuri ubu uretse kuba umunyamakuru ni n’umukozi w’Imana ukorera umurimo muri ADEPR.

    Ni umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura ndetse akaba by’umwihariko ari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA akazi amazeho imyaka isaga 25.

    Barore yigeze gutangaza ko ubu bunararibonye yabukuye mu kuba yarize mu kigo cy’abihayimana cya IFAK na kaminuza, dore ko yatangiye kwiga yizeye kuzaba umupadiri bikarangira akundanye n’umukobwa watumye ahindura icyerecyezo.

    Kuri ubu akaba yubatse afite umugore n’abana batandatu yabyaranye n’uwo bakuranye banaturanye.

    Iyo muganira akubwira ko ku wa 5 Mutarama 1995, aribwo yabonye ibaruwa imwemerera kuba umukozi w’Ikigo cy’itangazamakuru mu Rwanda (icyahoze cyitwa ORINFOR).

    Yakoze igihe kinini muri Radio Rwanda, akora mu ishami ry’amakuru ndetse aza no kuba umuyobozi w’agashami k’amakuru nyuma aza kuba umunyamakuru mukuru [Editor] wa Radio na Televiziyo mu gihe cy’agateganyo.

    Mu biganiro yakoze muri RBA, akenshi byibanda kuri politiki n’ubuzima rusange bw’abanyarwanda ariko hari icyamamaye cyane kitwa 'Makuruki mu binyamakuru’, ndetse n’icyo akora ubu kitwa 'Isesenguramakuru’.

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Barore

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko urugendo rw’itangazamakuru arumazemo igihe kinini kandi yungukiyemo byinshi cyane nawe yishimira nk’umuntu.

    Mu mwuga we w’itangazamakuru yakoze ibikorwa byinshi ndetse n’ibihembo yagiye atwara ni byinshi ariko akaba afite n’umwihariko w’uko amaze kugirana inshuro zirenze imwe ikiganiro imbona nkubone n’Umukuru w’Igihugu.

    Aganira na Ukwezi TV, yavuze ko kugirana ikiganiro na Perezida Kagame ari ikintu gikomeye avuga ko yagezeho n’ubwo we atari azi ko igihe kizagera ngo agirane ikiganiro n’umuntu ukomeye nka Perezida.

    Yakomeje agir ati 'Iyo ari umutumirwa w’ikirenga, birakurenga ushobora no kuryama ugashiduka wasinziriye ukabyibagirwa ugashiduka amasaha yarenze. Ufite ikiganiro nka kiriya n’umuntu ukomeye, ukimara kubyumva ko ari wowe uzagirana ikiganiro nka kiriya uhita utangira kubyitegura, mbese niho ubwenge n’umutima wawe ubyerekeza.'

    Muri Werurwe 2012, nibwo Barore yimitswe nka Pasitori mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR.

    Avuga ko kuba ari umupasiteri bitamubuza gukora itangazamakuru kinyamwuga kandi akamenya n’ibindi bikorwa bitandukanye bibera mu gihugu.

    Ati 'Umunyamakuru mwiza ni utagira ubute mu kumenya, kumenya ntacyo bitwara, umenye ko mu Rwanda hari amakipe cumi n’angahe mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ntabwo byambuza kuba pasiteri, menye ko mu ikipe runaka harimo ibibazo ntabwo byambuza kuba pasiteri.'

    Yakomeje agira ati 'Menye ko urubyiruko ruri kujya mu birori bakajya kururaza muri stade ntabwo byambuza kuba pasiteri, yewe menye ko utubari dufunze natwo dutakamba ngo badufungurire ntabwo byambuza kuba pasiteri… Ibyo kubimenya ni amakuru, urayamenya uko uyitwaramo ni ikindi.'

    Barore avuga ko hari abantu benshi baba batekereza ko kuba ari pasiteri atagakwiye kuba yamenya ibijyanye n’imikino cyangwa imyidagaduro cyangwa ngo abe yamenya aho utubari tubarizwa cyane ko aho anyura ajya ku kazi haba hari utubari n’ibindi bikorwa byose.

    Uyu mugabo avuga ko intwaro ikomeye ishobora gufasha abakiri bato bashaka kwinjira muri uyu mwuga, kujijuka , kujijukirwa ndetse no gushirika ubute.

    Ati 'Uyu mwuga usaba kumva, usaba ubukerebutsi bwo kuba wakumva ibintu by’amasaha ane ukabikoramo impinankuru y’ikiganiro cy’iminota ibiri.”

    “Urumva umuntu wiriwe mu nama ukamubwira kugukorera inkuru y’iminota ibiri, ntabwo uwo muntu ari umuntu woroshye kandi ugira ubunebwe.'

    Barore Cleophas kandi agira inama abanyamakuru by’umwihariko abakiri bato kwibuka ko umwuga wabo ukomeye kandi akenshi usaba ubwitange no kuwukunda kuko hari n’ubwo bazabikora batanahembwa.

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Barore

    Umunyamakuru Barore ubwo yagiranaga ikiganiro n’umukuru w’igihugu mu 2017 Barore yongeye kuganira na Perezida Kagame mu 2020 Barore amaze guhabwa ibihembo bitandukanye mu mwuga w’itangazamakuru

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibyihariye-kuri-Barore-Cleophas-umaze-imyaka-15-mu-itangazamakuru-abihuza-no-kuba-Pasiteri

  • Minisitiri w' Uburezi yavuze igihe amashuri azafungura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020
    Inama y'Abaminisitiri yateranye yemeje ko amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo.

    Minisitiri w'Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu, yasobanuye ko amashuri azatangira, Ukwakira uyu mwaka ariko ko bizakorwa mu byiciro aho ku ikubitiro amashuri makuru na za Kaminuza ariyo azaherwaho.

    Yasobanuye ko amashuri hari ibyo yahawe agenderaho mu kwitegura, Minisiteri y'Uburezi ikaba igiye kugenzura ikareba niba ibyo bumvikanye byarashyizwe mu bikorwa.

    Gufungura amashuri kandi ngo bizakorwa mu byiciro, nk'uko n'ibindi bikorwa byagiye bifungura ariko ntibikorerwe icyarimwe.

    Ati: 'N'amashuri mu byiciro byose ntabwo azafungurira icyarimwe, tuzagenda dufungura mu byiciro. Minisiteri y'Uburezi izajya iganira na ba nyiri amashuri, imenyeshe itange amatangazo igaragaza amashuri yemerewe gufungura.'

    Minisiteri y'Uburezi , yasobanuye ko mu Rwanda hari amashuri agendera kuri gahunda zitandukanye, aho amwe agendera kuri gahunda y'igihugu, hakaba n'agendera kuri porogaramu zo mu bindi bihugu, ayo ngayo ngo azajya afungura agendeye kuri gahunda z'ibyo bihugu, ariko na yo hari ibyo asabwa n'inzego z'uburezi n'iz'ubuzima mu Rwanda kugira ngo ziyemerere gufungura.

    Naho kuvuga ko amashuri azafungurwa mu gihe cya vuba, bamwe bakibaza icyo gihe ngo ni ryari, Minisitiri w'Uburezi yasobanuye ko kuba bavuze ko ari vuba bishatse kuvuga ko ubu urugendo rwo kuyafungura rwatangiye, ku buryo guhera hagati mu kwezi gutaha kwa cumi, amashuri amwe azaba yakomorewe atangire gufungura.

    Mu bipimo amashuri yasabwe kuba yujuje kugira ngo yemererwe gufungura harimo amabwiriza asanzweho yatanzwe n'inzego z'ubuzima, harimo gushyiraho ibikoresho byifashishwa mu isuku ku mashuri nko gukaraba intoki n'amazi n'isabune, udupfukamunwa, kugaragaza uburyo bazubahiriza intera iteganywa hagati y'umuntu n'undi, ibikoresho by'isuku aho bakarabira n'aho bafatira amafunguro, n'ibindi.

    Ku wa 16 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko amashuri afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bituma abanyeshuri bahita bakurwa ku bigo by'amashuri barataha.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/26/minisitiri-w-uburezi-yavuze-igihe-amashuri-azafungura/

  • Ingendo zahawe umugisha, abanyonzi nta gukumirwa, amashuri aratangira vuba, saa tatu yabaye saa yine… #rwanda #RwOT

    Inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 muri Village Urugwiro, ikayoborwa na Perezida Kagame Paul, yahinduye byinshi mu ngamba zari zarashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bimwe mu byatangajwe ni uko ingendo mu ntara n'umujyi wa Kigali zemewe, abanyonzi bakomorewe, amashuri bitangazwa ko atangira vuba, amateraniro yasabwaga kubanza kwipimisha byakuweho n'ibindi.

    Dore uko itangazo ry'ibyemezo by'inama y'abaminisitiri rivuga;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/ingendo-zahawe-umugisha-abanyonzi-nta-gukumirwa-amashuri-aratangira-vuba-saa-tatu-yabaye-saa-yine/

  • Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ibizagenderwaho mu gufungura amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Uwamariya
    Minisitiri Uwamariya

    Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu, yasobanuye ko amashuri abizi ko yenda gufungurwa kuko bamaze igihe bafatanya mu myiteguro.

    Yasobanuye ko amashuri hari ibyo yahawe agenderaho mu kwitegura, Minisiteri y’Uburezi ikaba igiye kugenzura ikareba niba ibyo bumvikanye byarashyizwe mu bikorwa.

    Gufungura amashuri kandi ngo bizakorwa mu byiciro, nk’uko n’ibindi bikorwa byagiye bifungura ariko ntibikorerwe icyarimwe.

    Ati “N’amashuri mu byiciro byose ntabwo azafungurira icyarimwe, tuzagenda dufungura mu byiciro. Minisiteri y’Uburezi izajya iganira na ba nyiri amashuri, imenyeshe itange amatangazo igaragaza amashuri yemerewe gufungura.”

    Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya kandi yasobanuye ko mu gufungura amashuri bazahera ku mashuri yo hejuru ari yo za kaminuza n’amashuri makuru, hanyuma bagende bamanuka no mu bindi byiciro.

    Kubera ko mu Rwanda hari amashuri agendera kuri gahunda zitandukanye, aho amwe agendera kuri gahunda y’igihugu, hakaba n’agendera kuri porogaramu zo mu bindi bihugu, ayo ngayo ngo azajya afungura agendeye kuri gahunda z’ibyo bihugu, ariko na yo hari ibyo asabwa n’inzego z’uburezi n’iz’ubuzima mu Rwanda kugira ngo ziyemerere gufungura.

    Naho kuvuga ko amashuri azafungurwa mu gihe cya vuba, bamwe bakibaza icyo gihe ngo ni ryari, Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ko kuba bavuze ko ari vuba bishatse kuvuga ko ubu urugendo rwo kuyafungura rwatangiye, ku buryo guhera hagati mu kwezi gutaha kwa cumi, amashuri amwe azaba yakomorewe atangire gufungura.

    Mu bipimo amashuri yasabwe kuba yujuje kugira ngo yemererwe gufungura harimo amabwiriza asanzweho yatanzwe n’inzego z’ubuzima, harimo gushyiraho ibikoresho byifashishwa mu isuku ku mashuri nko gukaraba intoki n’amazi n’isabune, udupfukamunwa, kugaragaza uburyo bazubahiriza intera iteganywa hagati y’umuntu n’undi, ibikoresho by’isuku aho bakarabira n’aho bafatira amafunguro, n’ibindi.

    Minisitiri Uwamariya ati “Amabwiriza asobanura imirongo migari yose bayahawe mbere batangira kwitegura, abayobozi b’amashuri barabizi.”


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/minisitiri-w-uburezi-yasobanuye-ibizagenderwaho-mu-gufungura-amashuri

  • Umulisa witabiriye Miss Rwanda yambitswe impeta n’umusore bamaze imyaka 11 baziranye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umulisa Mary Rose witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yambitswe impeta y’urukundo na Mugabo Fabrice bamaze imyaka 11 baziranye.

    Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ahagarariye Umujyi wa Kigali ariko ntiyarenga ijonjora.

    Mu mafoto aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, agaragaza Fabrice arimo amwambika impeta undi na we akemera.

    Umulisa yagize ati“Naguhisemo ngo umbere umugabo, nzagufata ngukomeze guhera kuri uyu wa 25 Nzeri 2020. Byaba mu byiza, mu bibi, mu bukire, mu bukene, urwaye cyangwa uri muzima, ngusezeranyije urukundo no kukwitaho kugeza ku rupfu nkuko itegeko ry’Imana ribivuga. Imbere y’Imana ngize iri sezerano.'

    Mugabo Fabrice yashyize amafoto kuri Instagram yaherekejwe n’amagambo agira ati“yavuze ngo yego”

    Uretse kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2020, Umulisa Rose Mary yanitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa 2019.

    Umulisa yavuze ngo yego

    Byari ibyishimo

    Fabrice na Umulisa biyemeje gushyira urukundo rwabo ku yindi ntera

    Bamaze imyaka 11 baziranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umulisa-witabiriye-miss-rwanda-yambitswe-impeta-n-umusore-bamaze-imyaka-11-baziranye-amafoto

  • Umupolisi i London yishwe arashwe n'umugabo wasakwaga #rwanda #RwOT

    Umupolisi yishwe arashwe ku kigo gifungirwamo abantu cyo mu gace ka Croydon kari mu majyepfo y'umurwa mukuru London mu Bwongereza. Uwo mupolisi w'umugabo w'ipeti rya 'sergent' (sergeant) yarashwe mu gatuza ubwo umugabo, wari watawe muri yombi, yasohoraga imbunda arimo gusakwa.

    BBC yabwiwe ko uwo mugabo ucyekwa yari yazanywe aho hafungirwa abantu atwawe mu modoka ya polisi, kurasa bikaba byabaye ubwo yari arimo kubazwa kuri Covid-19.
    Uwo mugabo ucyekwaho kwica uwo mupolisi bivugwa ko yahise yirasa, ariko ntiyapfa. Ararembye bikomeye aho ari mu bitaro avurwa ibikomere by'amasasu.

    Uwo mupolisi, utatangajwe izina, yahawe ubutabazi bwihuse aho byabereye mu ijoro ryacyeye, ariko aza gupfira mu bitaro.

    Minisitiri w'intebe Boris Johnson yagize ati: 'Turimo umwenda munini abashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo tugire umutekano'.

    Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: 'Nifatanyije cyane n'umuryango, inshuti n'abakoranaga n'umupolisi wiciwe i Croydon mu ijoro ryacyeye'.
    Ucyekwaho kumwica yatawe muri yombi.

    Byemezwa ko uwo mupolisi yaburaga ibyumweru bicye ngo ajye mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Nta mbunda za polisi zabonetse aho hantu byabereye hafi ku isaha ya saa munani na 15 ku isaha yo muri iki gihe mu Bwongereza, ni ukuvuga hafi saa cyenda na 15 z'ijoro ryacyeye mu Rwanda no mu Burundi.
    Polisi y'Ubwongereza yavuze ko umuryango w'uwo mupolisi uri kwihanganishwa n'itsinda ribishinzwe rya polisi.

    Uyu mupolisi wishwe arasiwe i Croydon abaye uwa 17 muri polisi y'Ubwongereza wishwe arashwe kuva intambara ya kabiri y'isi yarangira, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Dominic Casciani.

    Kuva mu ntangiriro y'ikinyejana cya 20, abapolisi 73 ni bo bishwe barashwe n'abagizi ba nabi mu Bwongereza, hatabariwemo abo muri Ireland y'amajyaruguru, nkuko uyu munyamakuru akomeza abivuga.

    Nyinshi muri izo mpfu nkuko BBC ikomeza ibitangaza, izirenga 50 zabaye kuva mu mwaka wa 1945. Ubusanzwe abapolisi bo mu Bwongereza nta mbunda bitwaza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/umupolisi-i-london-yishwe-arashwe-numugabo-wasakwaga/