Blog

  • Mbere y’amasaha make ngo habe amatora, bus ya Kiyovu Sports yasesekaye mu mujyi #rwanda #RwOT

    Mbere y’amasaha make ngo habe amatora ya perezida wa Kiyovu Sports, imodoka y’iyi kipe yari imaze iminsi isigwa ibirango by’iyi kipe yagaragaye itembera mu mujyi wa Kigali.

    Muri Nyakanga 2020 ni bwo Mvukiyehe Juvenal urimo uniyamamariza kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports yaguze Bus izajya yifashishwa n’abakinnyi b’iyi kipe mu ngendo zitandukanye.

    Iyi modoka ikaba yarahise ijyanwa gusigwa ibirango n’amabara y’iyi kipe kugira ngo hanandikweho izina rya Kiyovu Sports.

    Muri Kanama 2020, hasohotse amafoto y’iyi modoka yamaze gusigwa amarangi y’ibara rya Kiyovu Sports.

    Ubwo yari imaze gusigwa ibirango no kwandikwaho izina

    Uyu munsi iyi modoka ikaba yagaragaye itembera mu Mujyi wa Kigali aho yamaze gusigwaho ndetse inandikwaho n’izina rya Kiyovu Sports.

    Iyi modoka ikaba yagaragaye mbere y’amasaha make ngo habe amatora y’umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, aho na Mvukiyehe Juvenal wayiguze azaba ari mu biyamamariza kuyobora iyi kipe.

    Amatora ya Kiyovu Sports akaba azaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020, ku isaha ya saa 10h izabera muri Petit Stade.

    Yagaragaye mu Mujyi wa Kigali, aha yari igeze Nyamirambo kuri 40

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-y-amasaha-make-ngo-habe-amatora-bus-ya-kiyovu-sports-yasesekaye-mu-mujyi

  • Polisi yagaruje imifuka 25 ya sima yari yibwe ahubakwa ibikorwa remezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyabihu hagarujwe imifuka 14 yibwe ahubakwaga amashuri mu rwunge rw’amashuri rwa Nengo. Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango hafatiwe imifuka 11 yibwe ahubakwa umuhanda Gisiza-Murunda. Iyi mifuka ya sima yagarujwe mu bikorwa bya Polisi byabaye ku itariki ya 24 Nzeri2020.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abantu batatu bamaze gufatwa bakurikiranyweho kwiba iriya mifuka ya sima.

    Yagize ati “Sosiyete y’Abashinwa yubaka umuhanda Gisiza – Murunda yari imaze iminsi itubwira ko bakunda kubura za sima bagakeka ko zibwa. Twahise dutegura igikorwa cyo gukurikirana uko izo sima zibwa, twaje gufatira mu cyuho ushinzwe ububiko ari we Nyirabageni w’ imyaka 18, yafashwe ku manywa arimo gutunda imifuka ajya kuyihisha mu rugo rw’umuturage utuye hafi y’ahubakwa umuhanda, twahasanze imifuka 10 ya sima undi umwe tuwufatana uwitwa Nyirahagenimana Nathalie wari umaze kuwugura.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko abo bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murunda kugira ngo hakorwe iperereza.

    Nanone ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri, mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda hafashwe imifuka 14 ya sima yibwe mu rwunge rw’amashuri rwa Nengo.

    CIP Twizere Karekezi avuga ko tariki ya 23 Nzeri hari umuntu wateshejwe umufuka wa sima nijoro, nyuma ubuyobozi bw’ishuri bwakoze ubugenzuzi mu bubiko basanga haraburamo imifuka 35. Habanje gufatwa umuzamu wa nijoro ari we Sibomana Aimable w’imyaka 40 nyuma aza gutanga amakuru.

    CIP Karekezi ati “ Ikibazo kimaze kumenyekana twatangiye gusaka aho dukeka hose tuza gusanga mu rugo rwa Nkundabagenzi habitse imifuka 14 ya sima ariko we yari yacitse arahunga. Umuzamu urinda iryo shuri ni we waje gutanga amakuru ko Nkundabagenzi ari we waguze iriya mifuka 14 ya sima.”

    Inkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rukomeza gukora iperereza kugira ngo hamenyekane aho indi mifuka 21 iri, uburyo yibwaga n’abagira uruhare mu kuyiba.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akomeza ashimira abaturage bafatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha ariko agaya cyane abantu biba ibikoresho byagenewe kubaka ibikorwa remezo.

    Ati “Ariya mashuri ni ay’abana b’Abanyarwanda, imihanda iba izagenderwamo na buri muturarwanda. Birababaje kuba hari bamwe mu bantu baba bashinzwe kubicunga ahubwo bakarenga bakabigurisha, amafaranga bakayishyirira mu mifuka yabo. Ni ingeso mbi kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yagaruje-imifuka-25-ya-sima-yari-yibwe-ahubakwa-ibikorwa-remezo

  • Kim Jong Un yasabye imbabazi nyuma yo kwica umuyobozi muri Koreya y’Amajyepfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kim Jong Un yavuze ko ibyabaye bitakagombye kubaho
    Perezida Kim Jong Un yavuze ko ibyabaye bitakagombye kubaho

    Ibi ni ibyatangaje n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo buvuga ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un yasabye imbabazi zidasanzwe ku iyicwa ry’umuyobozi wa Koreya y’Epfo.

    Bivugwa ko Bwana Kim Jong Un yabwiye mugenzi we wo muri Koreya y’Epfo Moon Jae-in ko ibyabaye bitagombaga kubaho.

    Koreya y’Epfo yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 47 bivugwa ko yashakaga guhungira muri Koreya ya Ruguru ubwo yafatwaga n’ ingabo zicunga umutekano wo mu mazi y’Amajyaruguru ya Koreya ya ruguru.

    Ngo baramurashe baramwica bahita banatwika umurambo we, nk’uko Koreya y’Epfo ibitangaza.

    Umupaka uhuza Koreya zombi urinzwe ku buryo bukomeye n’abo mu nzego z’umutekano benshi, kandi bivugwa ko Koreya y’ Amajyaruguru yashyizeho amabwiriza na politiki yo ‘Kurasa no Kwica’ kugira ngo Coronavirus itinjira mu gihugu.

    Gusaba imbabazi byaje mu ibaruwa yoherereje Perezida Moon Jae in wa Koreya y’Epfo kandi yemera ko ibyabaye bitagombaga kubaho nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida byitwa “Blue House”.

    Bwana Kim yavuze ko yumva ababajwe cyane no “gutenguha” Bwana Moon ndetse n’abaturage ba Koreya y’Epfo, nk’uko Blue House yabitangaje.

    Koreya y’Amajyaruguru kandi yahaye iy’Amajyepfo ibisubizo by’iperereza ryakozwe kuri iki kibazo. Umuyobozi ushinzwe umutekano w’igihugu cya Koreya y’Epfo, Suh Hoon, yatangaje ko amasasu arenga 10 yarashwe kuri uyu mugabo, nyuma y’uko yinjiye mu mazi ya Koreya ya Ruguru nyuma akananirwa kwerekana umwirondoro we, ahubwo akagerageza guhunga, bituma yicwa.

    Koreya ya Ruguru yasobanuye ko itatwitse umubiri w’uyu mugabo w’umuyobozi muri Koreya y’Epfo ahubwo ko umurambo we wari ku bikoresho bireremba mu mazi ngo byari bimutwaye.

    Bwana Suh yagize ati: “Nyuma yo kubaza Ingabo ntizashoboye kumenya uwakoze icyaha kitamenyekanye gishobora gusanishwa no kwambuka umupaka w’ikindi gihugu nta ruhushya, nibwo yarashwe umubiri we uratwikwa. Ibi ni itegeko ridasanzwe rya Leta ya Koreya ya Ruguru; mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus mu gihugu.”


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/kim-jong-un-yasabye-imbabazi-nyuma-yo-kwica-umuyobozi-muri-koreya-y-amajyepfo

  • Miss Mwiseneza Josiane yahishuye iby’uko bamugambaniye, iby’ubukwe bwe bwegereje n’ibindi #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane w’imyaka 25 y’amavuko, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV. Ni ikiganiro yahishuyemo byinshi birimo imishinga ye n’ibikorwa ahugiyemo muri iyi minsi, aho imyiteguro y’ubukwe afite muri izi mpera z’umwaka iri mu birimo kumutwara umwanya munini kugirango buzagende neza.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE WIYUMVIRE BYOSE HANO :

    Miss Mwiseneza Josiane avuga ko ubukwe bwe buzaba budasanzwe, kandi ngo n’ubwo ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zituma umubare w’abataha ubukwe ugomba kuba muto, ngo abantu ntibakwiye kugira impungenge kuko yamaze gutegura uburyo bw’ikoranabuhanga azakoresha abantu bagakurikira ubukwe aho bazaba bari hose.

    Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko yize isomo ryo kuzajya ashishoza, nyuma y’uko abantu benshi bagiye bamuryarya bamubwira ko hari ibyo bifuza ko bakorana nyamara bafite undi mugambi mubisha, kuburyo ngo no kuba agihumeka abikesha ubuntu bw’Imana.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE WIYUMVIRE BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Mwiseneza-Josiane-yahishuye-iby-uko-bamugambaniye-iby-ubukwe-bwe-bwegereje-n-ibindi

  • Perezida w’u Burundi yavuze icyo u Rwanda rugomba gukora nk’ikiguzi cyo gusubukura umubano #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Perezida Ndayishimiye yavuze ko abakoze ibyaha mu Burundi bari mu Rwanda, kandi ko ngo bitegura kwisuganya bagatera u Burundi.

    Ati : “Kugeza ubu bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi, bakica abantu, bagatwika amazu n’imidoka, n’ubu bibereye hariya mu Rwanda, twebwe tukumva ko u Rwanda rurimo rurabategurira gutera u Burundi”.

    Aha Perezida Ndayishimiye yasabye ko niba u Rwanda rushaka kuba umuturanyi mwiza w’u Burundi, rwatanga abo bantu bagahanwa hanyuma umubano w’ibihugu byombi ukarushaho kuba mwiza kuko ngo umwana wakoze amakosa agomba kujya mu muryango agahanwa.

    N’ubwo Perezida Ndayishimiye avuga ko u Rwanda rukwiye gusubiza abo bantu nk’uko n’u Burundi nabwo busubiza inkozi z’ibibi zihungabanya u Rwanda iyo ziramutse zihungiye i Burundi, u Rwanda ntirwahemye kuvuga kenshi ko u Burundi butera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse n’abateye ibice byegereye Nyungwe bakica abantu i Nyabimata n’ahandi bivugwa ko bari baturutse i Burundi bakaba ari naho bahise basubira.

    U Rwanda kandi rwakunze kwamagana ibivugwa n’u Burundi ko rucumbikiye abakoze ibyaha muri iki gihugu, aho abayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye bashimangira ko ibibazo u Burundi bufite bukwiye kubishakira umuti aho gushaka kubigereka ku Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-w-u-Burundi-yavuze-icyo-u-Rwanda-rugomba-gukora-nk-ikiguzi-cyo-gusubukura-umubano

  • Le Conseil des Ministres allège les sévères mesures de lutte contre Covid19 dans tout le pays #rwanda #RwOT

    ” Le transport de tout ordre est permis dans tout le pays “, lit-on dans le communiqué faisant allusion au no-go areas pour le transport en commun dans les districts Rusizi au Sud Ouest et Rulindo- Musanze-Rubavu.
    Ledit Conseil des Ministres a également autorisé sous des conditions strictes de lutte contre la propagation de cette pandémie, la réouverture des écoles et des rassemblements de plus de 30 personnes dans des cérémonies traditionnelles diverses ou dans les salles de conférence.

    ” Des vélo taxi sont aussi autorisés à fonctionner sur les trajets qu’ils empruntaient avant la fermeture de cette activité”, lit-on dans le communiqué.
    Point n’est besoin de rappeler que les activités sportives générales avaient été réautorisées pour le début octobre prochain au cours du récent Conseil des Ministres.

    Mais qu’est ce qui est toujours interdit ?
    Les places de débit de boissons alcoolisées, les bars et autres dancing bars ne sont pas autorisés à fonctionner ! Le Conseil a encore une fois étiré l’heure du couvre feu nocturne qu’il a étendu au lieu de 21 heures, de 22 heures de la soirée à cinq heures de la petite matinée. Une mesure qui se maintient de façon inexpliquée surtout qu’à ces heures de la nuit, il s’observe généralement une rare circulation de personnes surtout que les fêtards de weekend n’ont pas de bistrots à fréquenter.

    Une industrie touristique reprend

    Bien que les terrasses et les bistrots soient encore fermés aux boissons alcoolisées, il se comprend que le gouvernement a compris que cette pandémie est aussi dangereuse que la malaria et autres maladies qui sévissent dans le pays, que malgré une forte publicité faite autour d’elle, elle peut parfaitement se soigner au cas où les autorités sanitaires maintiennent plus haut la barre d’alerte générale avec de permanentes mesures d’hygiène publique.

    Avec cette conception, les activités touristiques peuvent reprendre et les hôtels suffisamment sollicités comme par le passé, les organisateurs de conférences et colloques internationaux fébrilement occupés. Et la manne tombera dans les caisses du Trésor public.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Le-Conseil-des-Ministres-allege-les-severes-mesures-de-lutte-contre-Covid19.html

  • RIB warns general public against Pyramid businesses #rwanda #RwOT

    Pyramid money trade is well-known in Rwanda, where its companies require people to buy certain shares, promising a profit that can increase depending on the number of people they bring in and buy shares.

    This practice is what keeps those who are involved in these activities always concerned about bringing others to increase their profits.

    The activities are advertised on social media, and sometimes even organize meetings to invite those who want to get involved in the business.

    RIB spokesperson Dr. Murangira Thierry told Radio 1 that those who attract and encourage others to enter the business should stop because it is a crime and punishable by Rwandan law.

    Dr. Murangira further urged the public to be vigilant before engaging in activities that assure them profits they didn’t work for.

    Dr. Murangira urged the public to be vigilant before engaging in activities that assure them profits they didn’t work for

    Elina Jonas Ruzindaza

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rib-warns-general-public-against-pyramid-businesses

  • COVID-19: Two more deaths #rwanda #RwOT

    The ministry on Friday extended its condolences to the families of the victims, aged 46 and 44.

    This is the third time in Rwanda that two people have died from COVID-19 caused by Coronavirus in one day.

    On September 25, 2020, Rwanda recorded 9 new cases from 1,400 sample tests taken, bringing the total number of confirmed cases to 4798 while 30 have recovered bringing the total number of recoveries to 3080. So far 484,841 tests have been conducted in Rwanda and the number of active cases is 1689.

    Of the new cases, five were identified in Kigali, two in Nyamagabe, and two in Nyagatare district.

    Although many services are open, Rwandans are urged to remember that the pandemic is still there. They are advised to continue complying with government regulations, wear masks when leaving home or in public, frequent washing of hands with water and soap, avoid meetings and anything else that gathers many people especially those who feel the symptoms of this pandemic including coughing, flu, difficulty in breathing and so on, can call the toll-free number 114 for medical assistance.

    Elina Jonas Ruzindaza

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-two-more-deaths

  • ‘Yesu’ w’i Siberia yatawe muri yombi ashinjwa uburiganya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sergueï Torop uzwi ku izina rya Yesu w
    Sergueï Torop uzwi ku izina rya Yesu w’i Siberia arashinjwa uburiganya. Aha yafotowe muri 2009 (Ifoto: AFP)

    Icyakora uyu Yesu yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru ashinjwa n’abayobozi b’icyo gihugu kwiba amafaranga y’abayoboke be akoresheje ubushukanyi n’ihohotera rishingiye ku mitekerereze (violences psychologiques).

    Hari hashize imyaka 25 uyu muyobozi w’idini hamwe n’abayoboke be baba mu mashyamba ya Siberia, ariko aba bayoboke b’itorero ryitwa “Itorero ry’isezerano rya nyuma” (Eglise du Dernier Testament) bagiye kubona babona umuyobozi wabo bubahaga cyane bafataga nk’Imana yabo azamuwe mu kirere muri kajugujugu itwawe n’ingabo zihariye z’u Burusiya.

    Kugeza ubu abategetsi mu Burusiya bari bararetse iri dini rikomeza gukora no gukura icyakora mu myaka itambutse hagiye hagaragara ukutavuga rumwe k’ubuyobozi n’amadini nk’aya, aho n’Abahamya ba Yehova benshi bagiye bahanishwa igifungo, bashinjwa ubuhezanguni.

    Iri torero rikunze kwigisha ko imperuka iri hafi ndetse rimwe na rimwe hagatangazwa itariki ubundi ikimurwa ikigizwa inyuma.

    Uyu muyobozi waryo wiyita Yesu cyangwa Yezu w’i Siberia abwira abayoboke ko kugira ngo basimbuke umunsi w’imperuka ari uko bajya kure y’ibyo hanze/ iby’isi mu buryo bushoboka bwose. Bahitamo gutungwa n’ibimera, ntibajye mu mashuri cyangwa se ntibigishe abana babo, ntibemera ubuvuzi hagamijwe intego imwe rukumbi yo kubaka umuryango utagira aho uhurira n’iby’isi.

    Mu mwaka wa 1991 nibwo Sergueï Torop wavutse mu 1961 yashinze itorero yise “Itorero ry’isezerano rya nyuma” (Eglise du Dernier Testament), rihuza imyemerere ya Gikirisitu (christianisme orthodoxe) n’iy’ababouddhiste, akaba arangwa no kuvuga ijwi rituje cyane, ubwanwa burebure, n’umusatsi muremure ndetse anasa cyane n’uwo abakirisitu gatolika bagaragaza ku mashusho nka Yezu.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Burusiya cyitwa Moscow Times, umwe mu bayobozi bamwungirije yavuze ko abayoboke b’iri dini bo bakingiwe icyorezo cya Covid-19 kubera ko ntaho bahurira n’abantu bandi. Ibi ngo byatumye abantu babagana biyongera cyane ndetse bakaba barikubye gatatu kuva aho iki cyorezo cyadukiye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/Yesu-w-i-Siberia-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-uburiganya