Blog
-
Gahongayire yashyikirije Akarere ka Kamonyi udupfukamunwa yageneye abatishoboye b’i Gacurabwenge #rwanda #RwOT
Aline Gahongayire, umuhanzikazi ugezweho mu bakora umuziki uhimbaza Imana, yahiguye umuhigo wo gutanga udupfukamunwa 1000 yageneye abaturage batishoboye bo mu Karere ka Kamonyi. -
Bazongere Rosine n’abafana be basuye umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe wahohotewe agaterwa inda #rwanda #RwOT
Bazongere Rosine umaze kubaka izina muri filime zo mu Rwanda aherekejwe n’abafana be ku Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020 basuye umukobwa ufite ikibazo cyo mu mutwe uherutse guhohoterwa agaterwa inda. -
Imbumbe y’amakosa mu mutungo wa leta akomeje kugeza abayobozi imbere ya PAC #rwanda #RwOT
Guhera ku wa 14 Nzeri 2020, inzego n’ibigo bya Leta 56 bimaze minsi byitaba Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), kugira ngo abayobozi batange ibisobanuro mu ruhame, ku makosa yabagaragayeho y’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, agaragazwa muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019. -
Umukinnyi wa Tottenham yagiye mu bwiherero hagati mu mukino, umutoza Mourinho aramukurikira (Amafoto) #rwanda #RwOT
Umukinnyi wo hagati muri Tottenham yirukanse ajya mu bwiherero hagati mu mukino ikipe ye yahuragamo na Chelsea mu irushanwa rya Carabao Cup ku wa Gatatu, ndetse n’umutoza José Mourinho ahita amukurikira. -
Ibintu 4 FERWAFA yasabye amakipe kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo #rwanda #RwOT
Nyuma y’ibaruwa ya MINISPORTS yemera ifungurwa ry’imikino yose mu gihugu, FERWAFA yahise yandikira amakipe ayamenyesha ibyo agomba kuzuza kugira ngo yemererwe kuba yatangira imyitozo.
Iri tangazo risubukura imikino ryasohotse ku wa 28 Nzeri 2020, ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yandikiye amafederasiyo yose, yayamenyesheje ko hashingiwe ku ngamba amafederasiyo yagaragaje zizakurikizwa hirindwa icyorezo cya COVID-19 ubwo hazaba hasubukuwe imikino n’imyitozo, babwiwe ko imikino yose isubukuwe guhera uyu munsi ku wa 28 Nzeri 202o.
Yamenyesheje kandi ko buri federasiyo igomba gutegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo bakabanza bakayishyikiriza Minisiteri ya Siporo.
Yabibukije ko ingamba zo kwirinda icyorezo zigomba gukomeza ndetse n’aho bakorera imyitozo hakajya izo ngamba mu rwego rwo gukomeza kubunga bunga ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bazaba bahari.
FERWAFA ikaba yaraye yandikiye amakipe iyamenyesha ibintu 4 bagomba kuba bujuje kugira ngo basabirwe kuba batangira imyitozo.
Ikintu cya mbere ni ukugaragaza ko ikipe yiteguye gupimisha abakinnyi n’abakozi byibuze mbere y’amasaa 72 mbere yo gutangira imyitozo.
Ingengabihe irambuye igaragaza amasaha ndetse n’ikibuga imyitozo izajya iberaho.
Urutonde rw’abakinnyi na Staff Technique bazajya bitabira imyitozo.
Kugaragaza uburyo amakipe azashyira mu bikorwa amabwiriza ya MINISPORTS ajyanye no gusubukura ibikorwa by’imikino by’umwihariko ibirebana n’umupira w’amaguru.
FERWAFA kandi yasabye amakipe kohereza inyandiko ya ny’iri kibuga aho imyitozo izajya ibera isaba Minisiteri ya Siporo ko ikibuga cye cyakongera kwakira imikino, akagaragaza amasaha kizajya gikoreshwa ndetse n’ingamba zizakoreshwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Aya makipe yasabwe gutanga izi nyandiko bitarenze ku wa 12 Ukwakira 2020 kugira ngo basabirwe gutangira imyitozo.
Hari ibyo amakipe yasabwe kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo -
Abahinzi bari biteze imashini zihinga za RAB ntibazibone barahangayitse #rwanda #RwOT
Gasabo: Abahinzi bari biteze imashini za RAB ntibazibone barahangayitseSource : https://www.rba.co.rw/post/Abahinzi-bari-biteze-imashini-zihinga-za-RAB-ntibazibone-barahangayitse
-
Keza azaserukira u Rwanda muri Miss Teen Universe #rwanda #RwOT
Umukobwa witwa Keza Ange Noella w'imyaka 17, yatoranyirijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Teen Universe 2020/21 rizabera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu ntangiro za 2021.Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/keza-azaserukira-u-rwanda-muri-miss-teen-universe
-
U Buhinde: Yakuwe mu gifu uburoso bw'amenyo nyuma yo kubumira yoza mu kanwa #rwanda #RwOT
Mu Buhinde haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 39 uherutse kumira uburoso bw'amenyo ubwo yozaga mu kanwa, ariko ku bw'amahirwe abaganga bakabumukura mu gifu butaramwangiriza. -
Yaramamaye ariko ashobora kwiyamururaho abantu – Minisitiri Bamporiki avuga kuri Bruce Melodie #rwanda #RwOT
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki, yagaragaje Bruce Melodie nk'umuhanzi w'icyamamare ariko ushobora kwiyamururaho abafana mu gihe yaba akomeje kuririmba ibihangano biganisha ku kwigisha urubyiruko ubusambanyi. -
Urugendo rutangaje rwa Josh na Alissa Ruxin, rwashibutsemo Heaven Restaurant & Boutique Hotel yihariye i Kigali #rwanda #RwOT
Mu myaka 14 ishize nibwo Josh na Alissa Ruxin bavuye i New York baza mu Rwanda, mu rugendo rwashibutsemo ishoramari rikomeje gutanga umusanzu mu rwego rwa hotel no kwakira abantu, rubitse ishoramari ryinshi mu Rwanda.