Blog
-
Amafaranga asohoka muri Afurika mu buryo butemewe yageze kuri miliyari hafi 89$ ku mwaka #rwanda #RwOT
Raporo yakozwe n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Bucuruzi n’Iterambere, UNCTAD, yagaragaje ko amafaranga Afurika ihomba mu mwaka kuko ayisohokamo mu buryo butemewe yageze kuri miliyari 88.6$, zingana na 3.7% by’umusaruro mbumbe w’uyu mugabane. -
Covid-19: Urukingo rwa Moderna rukomeje gutanga icyizere #rwanda #RwOT
Inzobere mu by’ubuzima zemeza ko urukingo rwa Covid-19 rwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika, Moderna, rutanga icyizere ko mu minsi iri imbere ruzaba rwagiye hanze kandi rugakora neza ku byiciro by’abantu bitandukanye. -
Kabuga Félicien aroherezwa i Arusha cyangwa araguma i Paris? #rwanda #RwOT
Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, kuri uyu wa 30 Nzeri rutegerejweho umwanzuro wemeza niba Kabuga Félicien ushinjwa kuba umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, i Arusha, ngo abe arirwo rumuburanisha, cyangwa niba azaburanira mu Bufaransa nk’uko abavoka be babisaba. -
Birakwiye ko abangavu baboneza urubyaro ngo birinde inda z’imburagihe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Icyakora ngo ibyo ntibikwiye gusimbura inshingano z’umubyeyi zo kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere, kuko ahanini abakobwa batwara inda batifuza biterwa ibintu byinshi birimo n’uburere buke bahabwa mu miryango yabo.
Itegeko ry’umuryango mu Rwanda ntiryemerera umukobwa uri munsi y’imyaka 18 guhabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro kwa muganga, kuko aba ataregeza igihe cyo kwifatira umwanzuro.
Icyakora itegeko riteganya ko umukobwa uri munsi y’imyaka 18 aba atarageza imyaka y’ubukure afashijwe n’umubyeyi we cyangwa umurera, ashobora guhabwa ibimufasha kwirinda gusama inda itateganyijwe nyuma yo gusuzuma impamvu umuhagarariye agaragaza, dore ko uwo mwana uri munsi y’imyaka 18 atemerewe no gushyingirwa.
Abangavu baterwa inda bakomeje kwiyongera
Imibare igaragaza ko abakobwa b’abangavu babyariye iwabo mu myaka itanu ishize basaga ibihumbi 75, mu gihe umwaka ushize wa 2019 habaruwe abana bangana n’abaturage bashingirwaho ngo bagire umubare w’abaturage batuye umurenge wose, ni ukuvuga abasaga ibihumbi 20.
Olive Uwamaliya, umwe mu babanye n’urubyiruko cyane, avuga ko igihe kigeze ngo abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bemererwe kuboneza urubyaro, kuko abana bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato kabone n’iyo byaba bitarajya ku mugaragaro ku buryo bweruye.
Agira ati “Ugereranyije no mu myaka ya 2010 ubuzima bw’abana bugenda buhinduka ku buryo imibare y’ababyara igenda yiyongera, abana b’abakobwa batwita bakomeje kwiyongera ku buryo buteye ubwoba.
Tuve mu magambo tujye mu bikorwa twoye kugendera ku marangamutima kuko ababyeyi benshi nta mwanya bafite uhagije wo kwita ku bana babo n’abawufite nta makuru ahagije bafite”.
Ati “Niba buri wese afite uburenganzira n’amahitamo, amategeko ntarengera abo bana ahubwo akarengera abagabo n’abagore bashakanye, ariko nyamara ba abana na bo bari gukora iyo mibonano mpuzabitsina.
Niba abana babikora twabaganiriza bakamenya ko bagomba kwirinda, kuko iyo uvuze gusa ngo ntuzabikore barabyumva ariko bakagenda bagera ahandi bakabikora kubera uburyo bari gukuriramo”.
Olive Uwamaliya avuga ko amakuru abana bahanahana adahagije ngo babashe gufata icyemeze cyo kwirinda inda, akavuga ko niba umwana w’imyaka 17 na 18 ashobora kugira ibyo akora byagirira akamaro igihugu, nta mpamvu atakwihitiramo uko acunga ubuzima bwe kuko umwana ukora imibonano mpuzabitsina akwiye gufashwa no kwihitiramo uburyo bwo kwirinda gutwita.
Avuga kandi ko niba itegeko ryemera ko niba umwana watewe inda yemerewe kugana kwa muganga agakurirwamo inda, hari ibikwiye kugaragarizwa abana bigamije kubafasha, kandi n’ikoreshwa ry’imiti yo kuboneza urubyaro igasobanurirwa abayikoresha neza.
Kuboneza urubyaro ku bangavu ntibikwiye gukomeza kuba ishyano
Gilbert Nshimiyimana na we afite ubunararibonye mu mibanire n’urubyiruko kuko ari n’umurezi akaba abana n’ababyiruka kenshi. Avuga ko kubyara ku bakiri bato bihangayikishije akurikije imibare itangwa mu gukumira inda ziterwa abana.
Avuga ko ingamba za Leta n’inshingano z’ababyeyi bitagitanga umusaruro uhagije ngo abana babashe kwirinda inda zitateganyijwe.
Agira ati “Abana b’imyaka 17 na 18 bakora imibonano mpuzabitsina kandi iyo bamaze kuyikora ntabwo umubyeyi amenya ibyo umwana yakoze kugeza igihe amuboneye afite inda, izi mpaka zikwiye guhagarara tukinjira mu bikorwa bifatika kuko izamuka ryayo ni umuzigo ku gihugu”.
Ati “Nigeze kujya muri Nyaruguru gukorerayo dushaka abana babyariye iwabo dukeneye 50 gusa ariko tubatumyeho haza abasaga 800, iyo bakuganirije uko bazitwaye wumva nta makuru ahagije bafite kuko usanga mu bucuti bagirana na bagenzi babo, nta makuru ahagije bafite barashukwa, barakennye barabeshywa, ababyeyi na bo nta mwanya bafite wo gusobanurira umwana”.
Avuga ko gahunda za Leta nta ko zidakora ngo ibintu bihinduke ariko byarananiranye, akifuza ko imyumvire ikwiye guhinduka umwana akigishwa kwifata no kwirinda gutwara inda z’imburagihe, byakwanga hagafatwa izindi ngamba.
Hari abarwanya gufata imiti yo kuboneza urubyaro ku bangavu
Uwamaliya Brigitte we ntiyemeranya n’abashaka ko abana baboneza urubyaro, kuko byaba ari ukwiyambura inshingano ku babyeyi aho kuganiriza abana babo uko bakwirinda inda zitateganyijwe.
Agira ati “Inshingano zo guhanura abana zifitwe n’umubyeyi, birakwiye ko abana berekwa ko nibatwita imburagihe inzozi zabo batazazigeraho, hari abana bigishwa kubara ukwezi k’umugore bararangije gutwita, ababyeyi ntibaha umwana umwanya kandi nyamara ababyeyi bafashe umwanya hakiri kare byatuma umwana yumva hakiri kare uko yitwararika”.
Uwamaliya Brigitte avuga ko umwana uri munsi y’imyaka 18 akwiye kwitabwaho nta rundi rwitwazo, kuko umwana waganirijwe neza ku buzima bw’imyororokere agira uko yitwara bitandukanye n’utaraganirijwe.
Hari n’ababyeyi bavuga ko iterambere rituma abana bashobora kwishakira amakuru bagatwara inda, bityo ko bakwiye gusobanurirwa nta guca ku ruhande kugira ngo atazagera hirya agasanga ibyo yabwiwe ntaho bihuriye n’ibigiye kumubaho, yaba ku kuba agiye gukora iyo mibonano cyangwa ari mu bishuko ahuye na byo.
Kubyara imburagihe n’ingaruka zo gukoresha imiti hakorwa iki?
Muganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) uvura indwara zifata imyanya myibarukiro Dr. Irakoze Magnifique, avuga ko kugana abaganga bakagufasha kuboneza urubyaro ku babyemerewe nta kibazo kinini bitera ku buzima busanzwe bw’imyororokere.
Irakoze avuga ko nubwo abantu bose baboneje urubyaro atari ko umubiri wabo wongera kwakira uburumbuke, nibura mu kwezi kumwe uwakoresheje ubwo buryo aba ashobora gusama ahagaritse uburyo bwo kuboneza urubyaro ku buryo nta mpungenge bikwiye gutera.
-
- Mu buryo bwo kuboneza urubyaro habamo no gukoresha urunigi
Dr. Irakoze avuga ko kuboneza urubyaro bisobanurwa neza iyo ukeneye uburyo runaka abukeneye ku buryo n’urubyiruko rufite ibyo rwafashwa kuko na bo bazi impamvu baba bashaka kuboneza urubyaro, kabone n’iyo baba bashaka kubikora batarabyara na rimwe, kwifatira umwanzuro akaba ari yo nzira yo gufasha ukeneye kuboneza urubyaro uko yaza ameze kose.
Muganga Irakoze avuga ko hari ababyeyi bakibaza ko ibiganiro ku buzima bw’imyororokere bihagije ngo urubyiruko rureke gukora imibonano mpuzabitsina, kandi biragoye ko umwana azarengerwa igihe umubyeyi amuherekeje ngo ajye kuboneza urubyaro.
Avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itanu ishize bwagaragaje ko 7% by’abana b’abakobwa batwaye inda zitateguwe, bigatuma bamwe muri bo bahura n’ubuzima bubi burimo no guta amashuri.
Ibyo ngo bivuze ko uko urubyiruko rumeze kose bitavuze ko batazakora imibonano mpuzabitsina kandi nta nama zihamye zababuza kuyikora, ari nayo mpamvu hakwiye guhindura uburyo bwo gukumira ko batwara izo nda.
Ese kuboneza urubyaro byaba ari ugushora abangavu mu busambanyi?
Hari abavuga ko kureka abangavu bakaboneza urubyaro byarushaho kubashora mu busambanyi kuko baba ntacyo bakikanga, bigaha n’urwaho abagabo n’abasore kumva ko gusambanya abana nta kibazo kirimo kuko baba batari butwite.
Hari n’abavuga ko umukobwa wakoranye imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi aba atazavamo umugore ushobotse kubera ubwo buzima baba baraciyemo, bityo ko hakwiye uburyo bwo kurinda umwana w’umukobwa gutwita binyuze mu buryo bujyanye n’igihe tugezemo, haba kuganirizwa no kubareka bakihitiramo uko bifuza kuzabaho.
Nta cyemezo gihamye cyemeranywaho na bose ko umwangavu akwiye kuboneza urubyaro, ariko abesnhi bahuriza ku kuba kubyara imburagihe ari ikibazo gihangayikishije cyane ku bakobwa, nyamara byashobokaga kubarinda.
Birashoboka ko ibiganiro bizakomeza hakaba hagira ibihinduka haba ku gufata ingamba nshya ku babyeyi mu kuganiriza abana babo cyangwa kubemerera bakaba baboneza urubyaro.

-
-
Kabuga Félicien aroherezwa i Arusha cyangwa araguma i Paris? #rwanda #RwOT
Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, kuri uyu wa 30 Nzeri rutegerejweho umwanzuro wemeza niba Kabuga Félicien ushinjwa kuba umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, i Arusha, ngo abe arirwo rumuburanisha, cyangwa niba azaburanira mu Bufaransa nk'uko abavoka be babisaba. -
Biteye agahinda umusore yatwitse impamyabumenyi ze zose kubera kubura akazi #rwanda #RwOT
Kudashobora kubona akazi, byatumye, umusore wo muri Nigeria uzwi ku izina rya Usman Abubakar, muri Leta ya Katsina ashwanyaguza impamyabumenyi ze zose mbere yo kuzitwika.
Ikibazo cy'ubushomeri ni kimwe mu bibazo bikomeye Nigeria igerageza gukemura, uko ishoboye.
Ariko Usman Abubakar, umunyeshuri wari umaze igihe arangije ariko yarabuze akazi kubyihanganira byaramunaniye atwika ibyangombwa bye byose by'amashuri mu rwego rwo kwereka leta ya Nigeria ko byamurakaje.
Bimwe mu byemezo byatwitswe n'uyu musore warangije muri Leta ya Katsina harimo ibyo yakuye mu kigo cy'igihugu gishinzwe urubyiruko (NYSC), icy'amashuri makuru n'icy'ishuri ryisumbuye.
Urubuga Afrik.com ruvuga ko Usman Abubakar yakusanyije impamyabumenyi zose yabonye, akazishwanyaguza mbere yo kuzitwika nk'uko amafoto aherutse kujya ahagaragara abigaragaza.
Ku rundi ruhande, umugore w'imyaka 33 uzwi ku izina rya Helana Darwin yifashishije urubuga rwa Twitter agaragaza akababaro yatewe no kuba umushomeri, nubwo afite impamyabumenyi ebyiri za 'masters' na 'PhD'. Ati:
'Nigute ku myaka 33, na Masters 2 na PhD nshobora kwisanga nkomeje kubaho mu bihe bibi ku isoko ry'umurimo?'.
Helana Darwin yakomeje agira ati: 'Ndi umuhanga mu by'imibereho y'abantu, ndashaka gushishikariza abantu bose hano gusubiza amaso inyuma no kurwanya imvugo zo kuba ba nyamwigendaho.'.
Muri Nigeria, kimwe n'ahandi henshi muri Afurika, umubare w'abashomeri mu banyeshuri bari kurangiza amashuri wakomeje kwiyongera mu myaka yashize kubera kubura akazi.
-
Ibyishimo by’abatuye mu Murenge wa Ruheru nyuma yo kwegerezwa amashanyarazi #rwanda #RwOT
Agasanteri k’ubucuruzi ka Gisanze gahuza utugari tubiri, Akagari k’Uwumusebeya n’Akagari ka Ruyenzi two mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru. Utu tugari dukora ku ishyamba rya Nyungwe rihana imbibi n’u Burundi. -
Juda Muzik yakoze agashya kuri Youtube iteguza abantu indirimbo yabo mu gihe cy'umwaka #rwanda #RwOT
Bimaze kumenyerwa ko abahanzi benshi muri iki gihe iyo bagiye gushyira hanze indirimbo, babanza guteguza abakunzi babo kuri Youtube binyuze mu buryo buzwi nka 'Premiering' buri kuri uru rubuga ku buryo umuntu aba azi ngo indirimbo rukana izasohoka itariki iyi n'iyi kuri iyi saha. -
USAID Launches Nationalwide Audio Program For SMEs #rwanda #RwOT
USAID funded project, Huguka Dukore Akazi Kanoze, has began nationwide broadcasting of the Work Ready Now! audio program, an entrepreneurship-skills training for youth.Â
The program's audio lessons will support youth who are not able to physically attend in-person training sessions, due to the COVID-19 pandemic. The audio lessons will air on Radio Rwanda and will cover more than 90% of Rwanda's geographical area.
The Work Ready Now! audio program teaches Rwandan youth entrepreneurship skills to excel in the workplace and continue driving Rwanda toward middle-income status. The audio program is built on a story that evolves over 42 episodes that are 10-15 minutes-long, featuring young Rwandans in a real work setting who experience day-to-day work life as employees and entrepreneurs. The lessons reinforce skills such as communication, leadership, problem solving, and other abilities needed for wage employment and self-employment.Â
'The COVID-19 lockdown interfered with our Work Ready Now! and Be Your Own Boss training schedules. We had to abruptly stop since public gatherings were no longer allowed. Being able to catch up with the Work Ready Now! audio program on the radio is a relief to me. Before they started I considered myself a drop out of the program,' says Celestin Nshimiyimana, one of the USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze youth who was attending the in-person training in Gicumbi district.
USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze is a five-year project, implemented by the Education Development Center, in collaboration with private and government partners, to reach 40,000 Rwandan youth with market-relevant employability skills and links to job placement and self-employment.
The project is targeting youth from vulnerable backgrounds who have not had the chance to complete school and are currently unemployed, earning less than US$1.75 per day. To date, over 35,000 youth have enrolled in USAID's project across 25 districts where they learn employability, entrepreneurship, and technical skills. Thousands of youth supported by this project are now successfully employed or self-employed.
Source : https://taarifa.rw/usaid-launches-nationalwide-audio-program-for-smes/

