Blog
-
RDC: OMS mu iperereza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina abakozi bayo bashinjwa #rwanda #RwOT
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko rigiye gutangira iperereza ryimbitse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina abakozi baryo bashinjwa gukorera abagore bo muri RDC; ubwo bajyaga kuhatanga ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola. -
Imbaraga Cogebanque yashyize mu kugeza serivisi z’imari ku Banyarwanda yifashishije aba-agents #rwanda #RwOT
Mu myaka yo hambere bamwe byasabaga gukora ingendo ndende kugira ngo babone serivisi za banki, abandi bagafata umwanya munini batonze umurongo kuri banki. -
FERWAFA yagaragaje ibisabwa buri kipe kugira ngo yemererwe gusubukura imyitozo #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye abanyamuryango baryo, ribamenyesha ko kugira ngo bemererwe gusubukura imyitozo bagomba kugaragaza ko biteguye kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. -
Bamporiki yatangaje ko aho kugira ngo minisiteri abarizwamo ishyigikire ibishegu, yahitamo kwegura #rwanda #RwOT
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, yatangaje ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu. -
Abafana bahanwe, Miliyoni 13 Frws n’abakinnyi batanu bashya mu byaranze inama y’abafana ba Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’iminsi ishize hashyizweho komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, batangiye gahunda zirimo gushaka uko iyi kipe yari imaze mu bibazo by’amikoro, yabisohokamo igategura neza umwaka utaha w’imikino.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abagize iyi komite, abayobozi b’amatsinda y’abafana (Fan Clubs), ndetse n’abahoze bayobora amahuriro y’abafana.
-
- Abayobozi ba Fan Clubs mu nama na Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports
Twagirayezu Thadee uri muri Komite y’inzibacyuho, nyuma y’inama yatangaje ko gahunda y’iyi nama ari ukugarura ubumwe bw’abarayons hatitawe ku bari barahagaritswe ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate
“Iyi nama nk’uko dufite ubutumwa bwo guhuza abarayons, tugamije kugera ku bumwe bw’abarayons, abayobozi b’ama Fan Clubs bose bari bari mu nama, bari muri iyi nama muri iyi nama kugira ngo tubahe ubutumwa bageze ku bakunzi ba Rayon bose”
Abajijwe impamvu hari Fan Clubs zari zarahagaritswe
Fan Clubs zose zagarutse kuko zagombaga kugaruka kuko ni iza Rayon Sports, ntabwo twatumiye ngo izi, ngo izindi zavuyemo, ni ubumwe bw’abarayons kandi byatanze umusaruro kuko bitanze hanavuyemo arenga Miliyoni 13 Frws.”
Abari mu bihano byavuyeho?
“Ku bwanjye ibihano ntabiriho, byagakwiye kuba byarafatiwe mu nteko rusange kandi twebwe turi kunga abarayons ntitwitaye ngo abari mu bihano, kandi wabibonye ko ari ubirimo n’utabirimo bose bahoberanye nta kibazo”
Rayon Sports mu kibuga ihagaze ite?
“Twabanje kuganira n’abakinnyi bari kumwe n’umutoza, by’umwihariko tuganira n’umutoza atubwira abakinnyi afite, atubwira aho akeneye abakinnyi ku myanya afitemo ibibazo, uyu munsi turabizi kandi turi kubikoraho.”
“Twari twateguye byibura kongeramo abakinnyi batanu, abo tugomba kurekura twabihariye umutoza ngo atubwire abo tugomba kurekura, byibura tugasigarana abakinnyi 25, kugira ngo tubike imyanya tuzongeramo mu mikino yo kwishyura”
Uko amatsinda y’abafana yiyemeje gutanga inkunga
Trust Supporters: 1.000.000 FRW
Ijwi ry’aba-Rayon: 100.000 FRW
The Blue Family: 200.000 FRW
Dream Unity: 300.000FRW
Isaro Fan Club: 200.000 FRW
Ubumwe bw’abarayon: 100.000 FRW
Ikondera Fan Club: 100.000 FRW
Kivu Belt Fan club : 300.000 FRW
Ishema ry’umu Rayon Fan Club: 100.000 FRW
Gikundiro iwacu Nyamagabe: 100.000 FRW
Rubavu fan club: 100.000 FRW
The Vert: 300.000 FRW
Gikundiro Lovers: 300.000 FRW
Lucky Jersey: 500.000 FRW
Murera Yacu: 200.000 FRW
Friends fan club: 400.000 FRW
Ijwi ry’abarayon Senior: 100.000 FRW
Blue Sky: 150.000 FRW
Intwari Fan club: 150.000 FRW
Champion Fan Club: 100.000 FRW
Rayon Sports Super Fans: 200.000 FRW
Rocket Fan Club: 1.000.000 FRW
Isibo Fan Club: 120.000 FRW
Ururembo: 100.000 FRW
Ruhango Fan Club: 100.000 FRW
Gikundiro yacu: 100.000 FRW
The Blue Winners: 1.000.000 FRW
March Generation: 1.000.000 FRW
Vision Fan Club: 500.000 FRW
Gikundiro Forever: 200.000 FRW
Igicumbi cy’abarayon: 100.000 FRW
Kinyaga Fan Club: 150.000 FRW
Smart Blue: 200.000 FRW
Urungano: 100.000 FRW
Imirasire: 400.000 FRW
Gisaka fan club: 100.000 FRW
Winning Team: 200.000 FRW
Gikundiro Senior: 300.000 FRWThadee Twagirayezu: 2.000.000 FRW
Claude Muhawenimana: 100.000 FRW

-
-
Ronaldo yavuze umuhanga abona urusha undi hagati ya Mbappe na Neymar Jr .Ese wowe ubona arinde? #rwanda #RwOT
Ronaldo Luis Nazario de Lima w'imyaka 44 y'amavuko , akaba umukinnyi w'igihangange mu mateka y'umupira w'amaguru, yagereranyije ubuhanga bwa ba rutahizamu b'ikipe ya Paris Saint-Germain aribo Kylian Mbappe Lottin na mugenzi we Neymar Jr.
Kylian Mbappe Umufaransa w'imyaka 22 y'amavuko na Neymar Jr Umunya-Brazil w'imyaka 28 y'amavuko, bamaze imyaka irenga itatu bakinana mu ikipe imwe ya Paris Saint-Germain, akaba aribo bakinnyi b'ibihangange bayoboye ubusatirizi bw'iyi kipe ikomeye mu gihugu cy'u Bufaransa.
Benshi mu bakurikira umupira w'amaguru ku Isi bakunda kujya  impaka bibaza umukinnyi w'umuhanga ufatiye runini ikipe ye bigendanye n'uko aribo bakinnyi bahenze mu kugurwa baza muri Paris Saint-Germain.Â
Ronaldo Luis Nazario de Lima , mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ikomeye cyane yo mu gihugu cya Brazil yitwa Fox Sports, yahishuye ko bose ari abakinnyi b'abahanga cyane ariko ashimangira ko Mbappe agifite amahirwe yo kuzakora ibitangaza mu minsi iri imbere.
Yagize ati: 'Bombi ni abakinnyi b'abahanga cyane, ubushobozi bwabo nta muntu n'umwe wabushidikanyaho, baracyafite urugendo rurerure rwo kuzakora amateka mu mupira w'amaguru by'umwihariko n'abakinnyi bamaze imyaka myinshi bahetse ikipe babarizwamo'.
'Mbappe aracyafite imyaka mike cyae, nakomeza urwego ariho azakora amateka ahambaye, n'umukinnyi ushyira umutima ku kazi kandi akanagerageza kwitwara neza hanze y'ikibuga ibintu usanga byarananiye abakinnyi hafi ya bose b'umupira w'amaguru, azakora byinshi byiza cyane bigendanye n'ubushobozi agaragaza ku myaka ye mike '.
Ronaldo Luis Nazario de Lima, yakiniye amakipe akomeye nka Cruzeiro, PSV, Barcelona, Inter Milan, Real Madrid, AC Milan na Corinthians y'iwabo muri Brazil ari nayo yasorejemo umupira w'amaguru.
-
Umuyobozi mushya wa kiyovu sport Juvenal yaburiye Rayon sports gushakira umwataka ahandi nyuma yo kuganiriza Babua Samson. #rwanda #RwOT
Samson Babua kugeza kurubu wasinyiye ikipe ya kiyovu sports fc avuye mu ikipe ya Sunrise waruyimazemo imyaka itarimikie avuye muri nigeria.
akomeje kuganirizwa n'amakipe atandukanye kugira abe yayerekezamo ntagihindutse, kugeza kuri ubu ikipe ya Rayon Sport ikaba yaraganirije Babua Samson bamusaba kuba yasinyira Rayon sport.
Umuyobozi mushya w'ikipe ya kiyovu Sport Jovenal nkuko yabitangaje aburira ubuyobozi bushya bw'inzibacuho bwa Rayon sport bwaganirije Babua.
yagize ati ' Samson ni Umukinnyi wacu abamuganirije turabazi nibyo baganiriye' ashimangira ko atazava muri kiyovu sports.
Samson we kugeza kurubu akaba nawe avugako arumukinnyi wa kiyovu sport kandi yiteguye gukinira ikipe ya kiyovu sport kandi akaba akomeje kwizeza abafaba ba kiyovu ibyishimo ndetse n'igikombe cya shampiyona.
Mugihe amakipe ategereje uruhushya rwanyuma rwo gutangira imyitizo ndetse n'urutonde rwa shampiyona uko izaba iteguwe .
Umuyobozi mushya w'agateganyo Abdul wa Rayon sport akomeje kugaragariza icyizere ndetse anizeza abafana ba Rayon ibyishimo.
The post Umuyobozi mushya wa kiyovu sport Juvenal yaburiye Rayon sports gushakira umwataka ahandi nyuma yo kuganiriza Babua Samson. appeared first on Kigalinews24.
-
Akavuyo n’impaka z’urudaca; ibyaranze ikiganiro mpaka hagati ya Trump na Biden #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryakeye, Perezida Donald Trump na mugenzi we Joe Biden bari imbere ya televiziyo barebwa na miliyoni z’abatuye Isi, mu biganiro mpaka bimaze kuba umuco muri Amerika kuva mu 1956, bagaruka ku cyo buri wese azakora igihe yaramuka agiriwe icyizere n’Abanyamerika mu matora ya Perezida ateganijwe ku itariki 3 Ugushyingo. -
Huye: Abanyerondo bakurikiranyweho kwambura no gukubita umugabo urembeye mu bitaro #rwanda #RwOT
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufunze abanyerondo babiri bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, kubera icyaha bakurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretse umugabo witwa Mbonigaba François bakamugira intere kuri ubu akaba arembeye mu bitaro. -
Abafana ba Rayon Sports bakusanyije asaga miliyoni 13 Frw yo gushyigikira ikipe #rwanda #RwOT
Abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu matsinda 44 ya Fan Club, bakusanyije miliyoni 13.15 Frw mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’inzibacyuho ku wa Kabiri.
